Umunyamideli Zari akaba n’umushabitsi yamaze kugera i Kigali aho yaje ku hakorera ibirori yateguye byiswe Zari all White Party’.
Ni ibirori bitegerejwe kuri uyu wa Gatanu taliki 29 Ukuboza 2023, aho kwinjira mu birori bizasaba umugabo ugasiba undi, kuko itike ya macye ni ibihumbi 25 Frw iya menshi ikaba miliyoni 1.5 frw.
Zari yari yarabanje muri Uganda mu birori nk’ibyo yari yaraherekejwemo na Tanasha bose bakaba bahuri ku kuba ybarabyaranye n’umuhanzi Diamond Platinumz.Bikaba kimwe mu byitabiriwe n’abantu batandukaye biganjemo ab’ibyamamare.
Akigera ku kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yavuze ko ibi birori bizaba ari amateka bitewe n’imitegurire yabyo.
Ni mu gihe kandi itsinda rya Kigali Boss Babes naryo ryamaze kwemeza ko kuri uwo munsi rifite igitaramo cy’abazaba bambaye imikara ‘Black Elegance Party’ ndetse kuri ubu bakaba bamaze kugirana ikiganiro n’itangazamakuru.
Gusa bamwe mu bakurikirana imyidagaduro hafi bakomeje kwibaza niba ibi bitaramo bizabona ababijyamo dore ko n’amatike yo kwinjira ku mpande zombi yihagazeho.
1 Ibitekerezo
Erisa ntihinduka Kuwa 14/03/24
Aperi fc kumwanya wa .
Subiza ⇾Tanga igitekerezo