
Ibihugu mu Isi muri uyu mwaka w’2023, bifite abaturage benshi batagira imyizerere n’imwe ishingiye ku Mana runaka ibarizwa ahantu runaka
Kuva kera ibihugu n’imuco y’abantu mu Isi, byagiye bihuzwa n’Imana bavuga ko iba ahantu runaka bise mu ijuru, abandi na bo bakagira Imana bishushanyirije bakazisenga ngo zigire ibyo zibafasha.
Uko imyaka igenda ishira, umubare w’abantu batizera Imana na wo wagiye wiyongera nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’Abanyamerika bugasohoka mu kinyamakuru The Independent.
Mu Isi, bisa nk’aho kubaho utagira idini cyangwa imyizerere ubarizwamo, ari nk’aho bidashoboka bitewe n’uko imyizerere n’amadini byahujwe n’ubuzima bwa buri munsi.
Dore urutonde rw’ibihugu 5 bifite abaturage benshi batizera Imana:
1.U Bushinwa

Igihugu cy’u Bushinwa kiri mu bihugu mu Isi bifite umubare w’abaturage benshi batizera Imana, impamvu Abashinwa benshi batizera Imana bihuzwa n’imigenzereze y’ishyaka rya gikominisite.
Mu mwaka w’1949 ni bwo Mao Zedong n’ishyaka rye rya Chinese Communist Party bageze ku butegetsi ibintu byose by’amadini babikuraho.
Kuva icyo gihe, ikigo cya Win/Gallup kigaragara ko hagati ya 40 na 49.9 % Abashinwa batizera Imana. Undi mubare w’Abashinwa bakaba bajyana n’ibitekerezo bya Confucianism.
2.U Buyapani

Ubuyapani na bwo buri ku mwanya wa kabiri w’ibihugu bifite abantu batizera Imana, aho abari hagati ya 30 na 39 batizera Imana.
Muri iki gihugu, hari abantu bangana n’umunani ku ijana bagendera ku mugenzo wa Shintoism, aho bizera ko buri kintu cyose cyifitemo ubumana ndetse n’ubutagatifu.
Ibi bya Shintoism bituma bamwe bavuga ko ari idini ariko Abayapani bo bavuga ko Imana ari nyinshi kandi zikaba zibarizwa muri buri kintu cyose kibaho.
3.Repubulika ya Czech

Rebulika ya Czech ni cyo gihugu mu Burayi gifite abaturage benshi bari hagati ya 30 na 39 % batizera Imana.
Zimwe mu mpamvu zisobanurwa ku kuba iki gihugu gifite uyu mubare ungana gutya mu Burayi butuwe n’Abakristu benshi, ni uko mu binyejana byahise, ubwo Ubwami bwa Austria-Hungary bwari bwarakoronije iki gihugu, kandi ubu bwami bwari ubwa gikiristu, icyo gihe Abaturage ba Czech babonaga idini ari nk’igikoresho cy’Abakoroni, bigatuma batajya mu by’amadini.
Ikindi kandi nyuma, iki gihugu cyaje kujya mu bumwe bw’Abasoviyeti, aho kwizera Imana byasaga n’ikizira. Ibi byatumye Abanya-Czech benshi ibintu by’amadini batandukana na byo.
4. Koreya ya Ruguru
Igihugu kiyoborwa na Kim Jong-un nubwo nta makuru ahagije agiturukamo,ariko na cyo kiri mu bihugu bifite abantu benshi batizera Imana.
Muri iki gihugu biranzwi neza ko kukubonana Bibiliya biba ari icyaha gikomeye kinakugeza mu nkiko. Habarizwa imigenzereze yiswe Juche, iyi ikaba ijyana n’amahame ya gikominisite hamwe n’imigenzereze y’umuryango wa Kim Il-sung wagishinze.
Kurundi ruhande kandi muri iki gihugu hari imyizerere ya Shamanism na Chondoism, iyi ikaba ari imyizerere ijyana n’Imana nyinshi n’imigenzo gakondo yo muri iki gihugu.
5.U Bufaransa
Mu Bufaransa, umuturage umwe muri batanu ntabwo yizera Imana. Impamvu itangwa, muri iki gihugu ni uko Leta yagiye igabanya ububasha bw’amadini muri politike.
Mu mpinduramatwara z’Abafaransa zabaye mu mwaka w’1789, ni bwo Kiliziya Gatolika yari ifite ububasha bwagabanyijwe, bituma abaturage benshi batangira kutita ku bintu by’amadini.
Nubwo ibi ari byo bihugu tugarutseho, ariko hari n’ibindi bihugu nka Australia na Iceland na byo abaturage bari hagati 10 na 19 % ntizera imana. Iki kigero kandi ni cyo kiri no mu Bufaransa.
Ubwo ubu bushakashatsi bwakorwaga, abantu babajijwe impamvu batizera Imana, batangaje ko ibintu by’Imana nta gitekerezo babifiteho, ko kandi Imana yaba iriho cyangwa itariho ntacyo babiziho.
Ikindi ni uko mu bihugu byo muri Amerika ya ruguru ndetse no mu Burayi hamwe na Afurika ari ho hari abantu benshi bizera Imana.
Ubu bushakashatsi bwerekana ko kandi uko byagenda kose mu Isi abantu bizera Imana bazakomeza kwiyongera uko iminsi izagenda iza.
Tanga igitekerezo