Nkuko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere giherutse kugaragaza impungenge ko muri iki gihembwe cy’ihinga cy’umuhindo wa 2016 imvura izaba nke henshi mu gihugu hateganyijwe imvura nke ugereranyije n’umwaka ushize biturutse ku miterere yaho hagiye guterwa amashyamba azafasha ibyo bice guhangana n’imihindagurikire y’ikirere by’umwihariko intara y’Iburasirazuba.
Aho ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere kivuga ko cyifashishije ibipimo by’imvura n’ubushyuhe bwo kuri station zo mu gihugu cy’u Rwanda, bigaragara ko imvura y’umuhindo wa 2016 izaba iri ku kigero cy’uko isanzwe igwa mu muhindo mu turere tugize intara y’iburengerazuba n’iy’amajyaruguru, naho mu turere tugize Intara y’iburasirazuba n’iy’amajyepfo hateganyijwe imvura iri ku kigero cyo hasi ugereranyije n’isanzwe igwa mu bihe nk’ibi.
Aha rero Minisiteri y’Umutungo Kamere y’u Rwanda yavuze ko kugirango iki kibazo kitazakomeza kubaho mu duce tumwe na tumwe tukabura imvura hariho gahunda yo gutera amashyamba mu ntara y’iburasirazuba by’ubwihariko, nkuko bivugwa Dr.Vincent BIRUTA yavuze ati:
”ibijyane n’izuba ryo mu Burasirazuba nyine n’imvura nkeya ubundi ntabwo ari ibintu bishya, igihugu cyacu uburyo kimeze n’ubundi hari igice cy’uburengerazuba n’amajyaruguru n’ubusanzwe kigwamo imvura nyinshi, kurusha uburasizuba ndetse no hagati mu gihugu no mu majyepfo. Ubundi rero I Burasirazuba n’umwaka ushize, umunsi w’igiti no gutera amashyamba twawizihirije muri Gatsibo, n’uyu mwaka kiriya gice cy’u Burasirazuba hazaterwa ibiti byinshi ku buryo bw’umwihariko”.
Gusa kugeza ubu mu turere dutandukanye imvura yamaze kugwa ndetse abahinzi bamwe bamaze gutunganya imbuto ariko hakaba hari utundi duce two mu Burasirazuba tutarabona imvura, ibi bikaba ari bimwe mu bishimangira ko haramutse hatewe amashyamba azafasha gukurura imvura byaba ari inyamibwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga FredBwiza.com
Isangize abandi
Tanga igitekerezo