Mu gihe umusore yashakanye n’umukobwa, bashyingiwe mu rusengero cyangwa bisanzwe (civil marriage), hari imihango isanzwe ikorerwa muri urwo rugo rushya n’ubwo ititabirwa n’abantu benshi. Iyo ibamo guha ikaze umukobwa, bikaba bikorwa n’abandi bakobwa baturanye n’umuryango w’uwo musore, bamuganiriza, bakamubwira ko ahantu aje ari heza, mu bantu beza.
Hari undi muhango kandi na wo usa n’uw’ibanga, ukorwa n’abafite imyaka y’ubukure gusa, biganjemo abasore bafite umugambi wo gushaka umugore mu gihe cya vuba, ariko hari n’aho uyu muhango witabirwa n’uwumva ko amaze gukura wese. Uyu muco witwa ‘Kumviriza’ kandi nta kindi baba bumviriza, kitari akabariro umusore n’umukobwa bashinze urugo baba batera.
Uyu muco, uko wakorwaga mbere si ko ubu ukorwa kuko hari ibyahindutse. Mbere, ababyeyi b’umusore (se na nyina) bitabiraga uyu muhango kugira ngo bamenye ko umusore wabo ari muzima (ashoboye gutera akabariro, ntibagire impungenge ko atazabyara) no kugira ngo bamenye niba umukazana wabo ari ‘isugi’.
Uyu muhango [simpamya niba uba hose mu gihugu cyangwa mu yandi mahanga] ubusanzwe ukorwa ku munsi wa mbere, umusore n’umukobwa bashakanye, mu masaha y’ijoro, ya yandi twita ay’abakuru mu gihe abana batakiri maso. Abumviriza muri bo, abenshi baba bari hanze, abandi bari mu bindi byumba birimo na ‘sallon’ bafana igikorwa iyo kiri kuba, byaba ngombwa bagaha amabwiriza umusore bati: "kora iki ngiki" bati: "shyiramo agatege turumva wananiwe" nawe akabikiririza ko agiye kubikurikiza cyangwa akemera ko imbaraga zamushiranye, akitwa ikigwari atyo. Umusore utera akabariro ntashobore kuriza umukobwa, yitwa uwa ‘nta kigenda’, ubishoboye, akitwa umugabo. Ngayo nguko!
Tanga igitekerezo