Imirambo y’abagabo b’Abagande; Job Ebindishanga na John Bosco Tuheirwe baherutse kuraswa na Polisi y’u Rwanda (RNP) ubwo ‘binjizaga magendu y’itabi mu Rwanda, igiye gusubizwa muri Uganda kuri uyu wa 12 Ugushyingo uyu mwaka.
Aba baturage bo muri Kamwezi, mu Karere ka Rukiga, barashwe ku cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo 2019, bikaba biteganyijwe ko basubizwa iwabo muri Uganda ngo bashyingurwe nk’uko Daily Monitor ibitangaza.
Iki kinyamakuru ntikivuga aho imirambo yari iri ku butaka bw’u Rwanda. Ubwo havugwaga urupfu rw’aba bombi, byavuzwe ko imirambo yabo yajyanwe mu Bitaro bya Nyagatare. Ibi RNP ntiyigeze igira icyo ibivugaho.
Job Ebindishanga (iburyo ku ifoto) na John Bosco Tuheirwe bishwe barashwe
Umuyobozi mu Karere ka Rukiga (RDC) Prikeria Muhindo Mwiine yavuze ko bari kuvugana n’uruhande rw’u Rwanda ngo abishwe boherezwe muri Uganda.
Muhindo avuga ko "we n’abo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga abavuganye na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Fred Mufulukye bemeranya ko imirambo y’aba Bagande yakoherezwa muri Uganda kuri uyu wa Kabiri. "
Ngo Mufulukye yababwiye ko imirambo itari kurekurwa kuwa Mbere kandi hagikorwa iperereza ngo hamenyekane impamvu aba bombi baraswe.
RNP yo yavuze ko aba barashwe ubwo bashakaga guhangana na polisi yari kuri paturuye gusa ntivuga mu itangazo yashyize hanze ku cyumweru ntiyavuzemo ko aba bombi na bagenzi babo babashije gucika bagasubira muri Uganda; Aron Ainebyoona, Christopher Byamukama na Emmanuel Niwamanya bari bafite intwaro runaka ku buryo hitabazwa isasu.
Muhindo yasabye ababuze ababo kwihangana kuko Leta ya Uganda iri gukora ibishoboka byose ngo ababo bagarurwe mu gihugu, babashe kubashyingura mu cyubahiro.
Muhindo yasabye abatuye Kamwezi kutagirira nabi Abanyarwanda bahatuye.
Tanga igitekerezo