Mu bikorwa bitazibagirana ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zakoze, harimo ‘Operation Red Dawn’ yarangiye zivumbuye mu mwobo Saddam Hussein wabaye Perezida wa Iraq kuva mu mwaka w’1979 kugeza mu 2003.
Operasiyo yabereye mu mujyi wa ad-Dawr muri Iraq, mu majyepfo y’umujyi wa Tikrit yavukiyemo, tariki ya 13 Ukuboza 2003, ikozwe n’itsinda kabuhariwe, Task Force 121, ryari rihuriweho n’imitwe itandukanye y’abasirikare ba USA n’urwego rw’iperereza, CIA.
Iri tsinda ryari ryahawe misiyo yo gufata Saddam ufatwa nk’umwe mu banyagitugu baranze amateka y’Isi, rishakishiriza mu duce tubiri twahawe amazina ya ‘Wolverine 1’ na ‘Wolverine 2’ muri ad-Dawr, ariko ntiryamubona.
Ibinyamakuru nka The Guardian bivuga ko Task Force 121 yakomeje gushakishiriza hafi y’utwo duce, ibifashijwemo n’umusirikare w’imyaka 34 y’amavuko warwaniye ingabo za Iraq na US witwa Samir (yari umusemuzi), imusanga mu mwobo yihishe, asohokamo adateye atagoranye.
Ingabo za Task Force 121 zahise zishyira Saddam muri kajugujugu yazo ya MH-60K, zimujyana kumufungira muri kasho ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Baghdad hamwe n’imbunda ya pisitoli, iya AK-47 n’amadolari ya Amerika 750,000 yafatanwe ubwo yari yihishe.
Ifatwa rya Saddam Hussein ryashimishije abanya-Iran benshi barwanyaga ubutegetsi bwe ndetse n’abayobozi benshi ku Isi, kuko yari intambwe ikomeye iganisha ku guha ubutabera abanya-Iraq bishwe abigizemo uruhare.
Impamvu yo guhigwa kwa Saddam
Ubwo muri Iraq hari hakomeje kuba intambara yapfiragamo abaturage benshi, ku Isi hahaye imyigaragambyo ikomeye isaba Saddam Hussein kuyihagarika gusa birananirana.
Uyu mutegetsi washinjwe kuba intandaro y’iyi ntambara, yangwaga n’ibihugu na bimwe mu bihugu bikomeye ku Isi nka USA, bitewe n’uko byamushinjaga gutera inkunga imitwe y’iterabwoba nka Al Qaeda wari uyobowe na Osama bin Laden, bamwe mu bari bawugize ngo yari yaranabashyize mu buyobozi bw’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza.
Byatumye USA n’ibindi bihugu by’inshuti nk’u Bwongereza bitegura inama zitandukanye ziga ku buryo byagaba igitero kuri Iraq ndetse zemeranya itariki. Ku ya 17 Werurwe, George W. Bush wari Perezida wa USA yahaye Saddam n’abahungu be; Uday na Qusay Hussein amasaha 48 yo kuba bavuye mu gihugu, ariko barinangira.
Nyuma y’iminsi ibiri, tariki ya 19 Werurwe 2003 ingabo zirwanira mu kirere za USA zari zihurije hamwe n’iz’u Bwongereza, Australia na Pologne zinjiye muri Iraq ni bwo zatangiye urugamba rwo guhirika ubutegetsi bwa Saddam, tariki ya 20 izirwanira ku butaka zizisangayo.
Ibi bihugu byaje guhagarika iyi ntambara tariki ya 1 Gicurasi 2003 ku busabe bwa George W. Bush, ariko ingabo kabuhariwe za USA zagumye muri Iraq zigifite umugambi wo gufata Saddam ngo zimushyikirize ubutabera.
Operasiyo Red Dawn ni yo yafashije USA kugera ku ntego yari imaranye igihe kirekire.
Tanga igitekerezo