Ku mugoroba wa tariki ya 6 Mata 1994, indege ya Dassault Falcon 50 yarimo Juvenal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda kuva mu mwaka w’1973 yarashwe itaragera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, ahita ahasiga ubuzima.
Ni urupfu rwari rusa n’urutari rutunguranye kuri bamwe kuko umunyamakuru Ngeze Hassan yari amaze amezi hafi ane atangarije mu kinyamakuru cye ‘Kangura’ ko Habyarimana ashobora gupfa mbere ya Werurwe 1994.
Ngeze, muri nimero idasanzwe ya Kangura, mu Kuboza 1993 yatangaje ko mu Gushyingo k’uwo mwaka babonye ibimenyetso simusiga byerekana ukuntu Habyarimana agiye kwicwa, kandi akicwa n’Umuhutu watumwe.
Hari uburyo bubiri Ngeze yasobanuye Habyarimana yashoboraga kwicwamo, ari bwo: kumurasira mu misa cyangwa kumurasira mu giterane azaba yahuriyemo n’abategetsi. Ati: “Perezida Habyarimana azaraswa n’umuntu uzaba waravanywe mu ngabo z’u Rwanda kubera amasezerano ya Arusha.”
Yashatse kuvugana na Habyarimana, abitera utwatsi
Ngeze yatangaje ko yandikiye Habyarimana kugira ngo baganire kuri aya makuru yari afite, ariko uyu wari Umukuru w’Igihugu yanga kwakira uyu munyamakuru.
Ati: “Twandikiye nyirubwite Perezida Habyarimana ngo atwakire mu rwego rw’itangazamakuru, urwandiko turwitangira muri Perezidansi ariko Perezida Habyarimana yanze kutwakira.”
Gusa, ntabwo Habyarimana yishwe muri Werurwe 1994, ntiyiciwe mu misa cyangwa mu giterane, ahubwo yarasiwe mu kirere ubwo yari mu ndege ye avuye mu mishyikirano ya Arusha muri Tanzania.
Urubanza ku rupfu rwe rwarashyinguwe
Inzego z’ubutabera zo mu Bufaransa zamaze igihe kirekire zikora iperereza kuri bamwe mu bayobozi bo muri Leta y’u Rwanda y’ubu ngubu zakekagaho uruhare mu rupfu rwa Habyarimana.
Gusa bigeze mu Kuboza 2018, abacamanza bo mu Bufaransa mu rukiko rubanza banzuye ko bahagaritse iperereza kuri iyi dosiye kuko nta bimenyetso bifatika babonaga.
Umuryango wa Habyarimana wari uhagarariwe n’umunyamategeko Me Philippe Meilhac warajuriye, urukiko rw’ubujurire na rwo rushimangira guhagarika urubanza muri Nyakanga 2020, hamwe n’urukiko rusesa imanza, ari na rwo rusumba izindi muri Gashyantare 2022.
Tanga igitekerezo