
Abakunzi b’umupira w’amaguru, iyo hari umukino ukomeye bakunda kuva ati "Uyu ni umukino w’urupfu". Nyamara nubwo babivuga gutya, ariko bya nyabyo uyu mukino wabayeho.
Iby’umukino wiswe uw’urupfu bitangirana n’intambara ya kabiri y’isi yose yabaye mu mwaka w’1939-1945, ubwo u Budage bwatangizaga intambara mu Burayi.
Mu mwaka wa 1941, nibwo u Budage bwateguye igitero ku bihugu by’Abasoviyeti, mu minsi mike bahita bafata umugi wa Kyiv muri Ukraine, icyo gihe byari muri Leta zunze Ubumwe z’Abasoviyeti.
Aha muri Ukraine mu mugi wa Kyiv, niho hari hagiye kubera umukino wiswe uw’urupfu.
Ubwo Abadage bageraga muri uyu mugi, bakuyeho ibintu byose by’imyidagaduro harimo n’imikino y’umupira w’amaguru ndetse basenye n’amakipe yose yari ahari.
By’umwihariko icyatumye amakipe y’umupira w’amaguro aseswa ni uko amwe mu makipe yari akomeye nka Dynamo Kyiv ndetse na Lokomotiv Kyiv abakinnyi bayo bari abasirikare b’Abasoviyeti abandi ari intasi, ikandi kandi aba bari bafite n’amahame ya gikominisite.
Umukino w’urupfu waje ute?
Nyuma y’uko imyidagaduro ihagaritswe, abaturage barigunze cyane ndetse bamwe bicwa n’inzara kubera bari batunzwe n’imikino. Ibi rero byaje gutuma imikino y’umupira w’amaguru isubukurwa.
Nubwo imikino yari isubukuwe, ariko hagombaga gukinwa shamipiyona yari kujya ihuza ibihugu Abadage babaga barigaruriye, bagakina n’abasirikare babo.
Bitewe nuko amakipe muri Ukraine yari yarasenywe hashinzwe andi mashya.
Umunyamakuru wari ushyigikiye Abadage Georgi Dmitrievich Shvetsov akaba yarashinze ikipe yise Rukh, itarigeze ikundwa nagato kuko bamufataga nk’umugambanyi.
Ku rundi ruhande haje undi mugabo Joseph Kordik ashinga indi kipe yise FC Start ari nayo yaje kuba kazarusenya. Uyu mugabo yazengurutse igihugu cyose ashaka abahoze ari abakinnyi bakome mbere, abahuriza muri iyo kipe ye.
Nina ko kandi hari indi kipe y’igisirikare cy’u Budage cyarwaniraga mu kirere Luftwaffe yitwaga "Flakelf".
Uko umukino w’urupfu watangiye
Aya makipe akimara gushingwa, ikipe ya FC Start yarazitsindaguye biratinda.
Iby’umukino w’urupfu byatangiye tariki ya 09 Kanama 1942, ubwo iyi kipe yatsindaga ikipe ya Luftwaffe yarizwi nka Flakelf" ibitego 5-1.
Uyu mukino ukirangira , Abadage barabishe batiyumvisha uburyo batsindwa n’Abanya-Ukraine, bahita basaba ko umukino wasubirwamo.
Nyuma y’iminsi ine, uyu mukino bawusubiyemo kuko Abadage batemeraga ko batsinzwe, nyamara FC Start yarongeye yihangangiriza Flakelf ibitego 5-3.

Kuri iyi nshuro Abadage barabishe bihambaye ariko bakomeza kwiga kuri iyi kipe n’abakinnyi babatsinze icyo babakorera.
Hataracaho iminsi, FC Start yaje gukina undi mukino na Rukh yari yarashinzwe na Georgi Dmitrievich Shvetsov wari ushyigikiye Abadage, nayo bayinyagira ibitego 8-0.
FC Start byayigendekeye gute ikimara kwandagaza aya makipe
Kugeza aha, FC Start ntibyayiguye amahoro, kuko Georgi Dmitrievich Shvetsov nyirikipe ya Rukh yasihe ajya kurega FC Start ku gisirikare cy’Abadage cya Gestapo.
Uyu mugabo yabwiye Gestapo ko abakinnyi ba FC Start ari abagambanyi kandi ari intasi z’Abasoviyeti.
Bashingiye kubyo bari babwiwe n’umujinya bari bagifite ko FC Start yabatsinze, bahise bajya kwihorera.
Ikipe ya FC Start yazanye umukino w’urupfu
Igisirikare cya Gestapo cyahize abakinnyi n’abafana ba FC Start mu gihugu hose uwo bafashe bagahita bamurasa nta rubanza, byose biturutse kukuba yaratsinze Flakelf yabo.
Nkaho guhiga abakinnyi n’abafana ba FC Start ngo bicwe bitari bihagije, iyi kipe yahise isenywa, wanayivuga ukagezwa muri gereza.
Mu mwaka w’1943 nibwo ingabo z’Abasoviyeti zasubiranaga inyuma ingabo za Abadage, muri uwo mwaka bahita banafata n’umurwa mu kuru Kyiv.
Byagenze bite Abadage bakimara gutsindwa?
Ubutegetsi bw’Abasoviyeti bacyumva inkuru y’abafana n’abakinnyi ba FC Start bishwe kubera gutsinda ingabo z’Abadage, babihinduyemo inkuru itangaje.
Abasoviyeti iyi nkuru nubwo yari yarabayeho ariko bongeyemo inkuru zo gukabya ndetse babahindura propaganda za gikominisite.
Abategetsi b’Abasoviyeti iyo bavugaga iyi nkuru bagiraga bati " Abakinnyi n’abafana ba FC Start ni ikimenyetso cyo kudatsindwa no kudatezuka kw’abaturage b’Abasoviyeti.
Ati " Abakinnyi ba FC Start bakinaga n’ abasirikare b’Abadage ,abasifuzi ari abasirikare ariko bakanga kabatsinda."
Bagakomeza bagira bati " Kuri stade bamwe bararaswaga ,ndetse bakabaha n’amafaranga ngo bitsindishe ariko bakayanga ahubwo bakarushaho kubatsinda"
Ati" Abadage bicishije inzara abakinnyi n’abafana ba FC Start kugira ngo babatsinde ariko biranga biba iby’ubusa barabatsinda."
Ubutegetsi bw’Abasoviyeti ntibwarekeye aho kuko bwakoreye ibibumbano bigari abo bakinnyi bapfuye bazize gutsinda ikipe yarishyigikiwe n’ Abadage ndetse n’Abadage ubwabo.

Kuva icyo gihe kugeza magingo aya, iyo nkuru yagiye ihererekanywa biturutse ku mukino wabaye tariki ya 09 Kanama 1942 ukaza gukururira urupfu abakinnyi n’abafana ba FC Start batsize uyu mukino.
Ntakabuza iyo iyi mikino ya tariki 09 Kanama itaba, bariya bakinnyi ntibari kwicwa,cyangwa se niyo FC Start itsindwa ntabwo abakinnyi n’abafana bayo barikwicwa.
Umukino w’urupfu ni gutyo waje kugeza magingo aya, iyo ikipe ziri mu tsinda rikomeye cyangwa umukino ukomeye bakavuga ati " Ni umukino w’urupfu."
Tanga igitekerezo