Urukundo rurakura cyangwa rugakomera mu gihe abarurimo babihaye agaciro, bagashyiramo imbaraga ndetse bagahuza umugambi mu guharanira kugera ku bintu bishya. Hari ibyo abantu bigomwa kugira ngo bigende neza kandi rurambe.
Ikinyamakuru Marriage kigaragaza ibintu bitandukanye wakora kugira ngo umubano wawe n’uwo mukundana urusheho kugenda neza.
Ni ibikurikira:
1. Gushyikirana/Ibiganiro byimbitse hagati y’abakundana
Abakundana bumvikana neza iyo buri wese yifuza guha mugenzi we umwanya buri wese agasangiza mugenzi we ibyiyumvo bye. Ikintu cy’ingenzi hagati y’abakundana ni ukumva igitekerezo cy’undi.
Kutumva ibitekerezo by’uwo mukundana no kutamwitaho bigira ingaruka ku mubano wanyu, bikaba byatuma munatandukana.
2. Gushaka umwanya wihariye nk’abakundana
Ni byiza ko abakundana bashaka umwanya wihariye aho bashobora guhura, bakaganira, bagatemberana ndetse bakananoza gahunda zabo zose.
3. Kubaha ibitekerezo bya mugenzi wawe
Kutavuga rumwe mu bucuti birasanzwe kandi nta kintu na kimwe cyo guhangayika. Ni ngombwa kwibuka ko nta muntu ushaka gutsinda cyangwa gutsindwa mu bucuti. Mwembi mukeneye kubaha ibitekerezo bya buri wese.
Impaka, iyo zakozwe neza, zishobora gufasha guha undi muntu icyerekezo cyiza. Menya neza ko umukunzi wawe azi ko ubifuriza ibyiza kandi nawe kandi ko wubaha igitekerezo cyabo, nubwo ushobora kutemeranya nacyo.
4. Kwizera ni urufunguzo rw’umubano mwiza
Ubusanzwe, kutamenya aho mugenzi wawe yiriwe, icyo yakoraga n’ibindi bibyara impungenge nyinshi ndetse bikanatera kubura umutuzo mu bantu. Ariko niba ushaka gukomeza gukundana n’inshuti yawe igihe kirekire mutari kumwe, ugomba kwiga bihagije kwizerana.
Guha mugenzi wawe ubwisanzure bwo kubaho yigenga mu gihe mutari kumwe, kandi ukihanganira ibyatuma ufuha, ukeka cyangwa umugenzura ngo ni iby’ingenzi kuko umuntu ugize bene iyi myumvire ashobora kugaragara nk’uwataye umutwe cyangwa se umuntu utazi gukora igikwiye.
5. Shimira utuntu duto
Iyo mumaranye igihe kitari gito, bisa nk’aho byoroshye gufata umukunzi wawe nk’umuntu usanzwe.
Iga kumushimira ku kantu gato kose, umubwire ko umukunda kenshi cyangwa umwoherereze ubutumwa bwiza.
Menyesha umukunzi wawe icyo asobanura mu buzima bwawe kugira ngo atazigera yumva ko umufata nk’umuntu usanzwe.
Tanga igitekerezo