Kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Gicurasi 2019, i Kigali hatangiye inama mpuzamahanga ya gatanu ku bufatanye mu kuzamura urwego rw’amasomo y’ubumenyi( Science) n’ubumenyi ngiro (TVT) PASET ( Partnership for Skills in Applied Science , Engineering and Technology ) by’umwihariko mu bihugu bya Afurika y’ubutayu bwa Sahara.
Iyi nama ya PASET iriga uburyo bwo kongerera ubushobozi amashuri makuru na za kaminuza , ibigo by’ubushakashatsi , ibigo by’igisha imyuga kugira ngo abanyeshuri bavome ubumenyi bukenewe kandi n’ayo mashuri asohore abashakashatsi, abanyeshuri bafite ubumenyi bukenewe ndetse bahange udushya tuzafasha mu kuzamura iterambere rya Afurika.
Ni inama y’iminsi itatu itangira kuri uyu wa mbere ikazasozwa tariki 22 Gicurasi 2019. Iyi nama yateguwe na guverinoma y’u Rwanda , Banki y’isi n’abafatanyabikorwa batandukanye harimo imiryango mpuzamahanga,abarezi n’abandi batandukanye.
Raporo ya 2017 ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe abaturage, igaragaza ko mu mwaka 2050 abantu barenga ½ bazaba bari munsi y’imyaka 24 baherereye mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara muri Afurika bazaba bashobora kujya ku ishuri . Iki gice kikaba aricyo bigaragara ko imibare y’abajya mu ishuri izaba izamuka mu gihe ahandi bizaba bimanuka .
Minisiteri y’uburezi mu Rwanda ivuga ko abakuru b’ibihugu na za guverinoma bakwiye guhuriza hamwe iyi ntego hashyirwa imbaraga mu masomo y’ubumenyi n’ubumenyi ngiro bityo amahirwe ari muri Afurika akabyazwa umusaruro hifashishijwe ikoranabuhanga.
Uyu mwaka intego ni uguhanga amaso ikoranabuhanga hategurwa urubyiruko mu gihe kizaza kugira ngo ruzafashe mu kuzamura iterambere rya Afurika.
Nkurunziza Viateur @ Bwiza.com
Tanga igitekerezo