
Ingabo z’u Burundi zagiye kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo ziravugwaho kwambara impuzankano y’igisirikare cy’iki gihugu cyazakiriye, FARDC.
Amakuru dukesha Radio Inzamba Agateka Kawe y’Abarundi baba mu buhungiro aravuga ko tariki ya 8 Nzeri 2023 ari bwo ingabo z’u Burundi zambitswe impuzankano ya FARDC, iyo zari zisanganwe isubizwa mu kigo cya gisirikare cya Gatumba, hafi ya RDC.
Iyi radiyo irasobanura kandi ko yahawe amakuru n’abasirikare avuga ko ingabo z’u Burundi mu kigo cya Gatumba zakiriye intwaro bikekwa ko zaba zaraturutse mu Burusiya, zirimo intoya n’iziremereye, byateganyijwe ko zizoherezwa muri Kivu y’Amajyepfo.
Ntabwo impamvu yo guhindura impuzankano kw’ingabo z’u Burundi ziramenyekana, gusa hamaze iminsi hahwihwiswa amakuru y’uko iki gihugu na RDC byumvikanye kujya bifatanya mu nzego zitandukanye zirimo ubutasi.
Mu minsi yashize kandi hari amakuru yavugaga ko ingabo z’u Burundi ziri muri Kivu y’Amajyepfo zaba zitegura gufasha FARDC kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23. Aya yose ntacyo igisirikare cyabwo, FDNB, kirayavugaho.
U Burundi bufite ingabo muri RDC zikora mu buryo bubiri, ari bwo: ubushingiye ku masezerano y’ibihugu byombi n’ubushingiye ku butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC. Izikorera muri Kivu y’Amajyepfo ntaho zihurira n’uyu muryango.
Tanga igitekerezo