Nta byinshi science yasobanura kuri ubu buryo bwo kwiyakana wenda ahari bwanabayeho mbere y’uko izo science zigwa gusa ni uburyo busaba control ihagije, ubunararibonye, kwizerana, kuko ni uburyo butizewe.
Uburyo bwo kwiyakana mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina,bukunda kutavugwaho rumwe n’abashakanye aho usanga bushobora gutuma habaho gusama mu buryo butateganyijwe ariko nanone usanga birinda kuba hari indi misemburo yakwinjira mu mubiri mu buryo bw’ubuvuzi.
Gusa rimwe na rimwe ariko bujya bukora. Ni ukuvugango umugabo akura igitsina cye mu cy’umugore atari yageza igihe cyo gusohora bityo intanga ze ntizinjire. Ariko nkuko tubizi ntabwo intanga ngabo zose zizana n’amasohoro kuko Hari iziza mbere, bityo rero ushobora gukoresha ubu buryo ukazasanga warasamye.
Uburyo bwo kwiyakana rero bushobora kugira ibyiza byabyo nko gukoreshwa n’umugore anonsa nta misemburo ikoreshwa, ariko kandi hari n’ibibi byo gukoresha uburyo , nko kuba ari uburyo butizewe cyane kuba bwahagarika ibyishimo ikindi kandi ntiburinda sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Tanga igitekerezo