Imihango yo gufukura amariba yaberaga mu Bufundu, mu Kabagali, mu Nyantango, mu Kinyaga, ariko cyane cyane ku iriba rya Nzavu mu Bunyambiriri, kuko ariryo rya Maryohe, kandi rikaba ingarigari y’Abami b’Amatungo bafite umurwa wabo wa Suti ya Banege mu Bunyambiriri. Bafukuraga amariba mu miterekero yo guhosha ibyorezo by’indwara byakundaga gutera mu matungo.
• Muryamo yateye mu w’1890-1891
• Uburenge bwateye mu w’1907-1908
• Iragara ritera mu w’ 1920-1927
• uryamo yiyongeza mu w’1934-1935
• Amashuya atera mu w’1936-1937
Mu miterekero,baturaga ibitambo, bakabaga ibimasa by’amasugi, bakagira imigabane y’imiryango,bagatura igitambo iruhande rw’igiti cy’imana,ku musozi muremure,aho bamaraga igihe baterekera kugirango icyorezo gihoshe; mbese nka Musa ku musozi Sinayi, asabira umuryango wa Isiraeli.
Ubusanzwe ingoma zavugiraga i Suti ya Banege. Ariko igihe cy’imihango zabanzaga kuvugira “kwa Rukambura “aho zari zifite ikiraro. Nyuma zikajya ku ibuga rya Nzavu mu muhango wo “Gufukura amariba”, inka zikaba zabyukurutse, bakazitera ibyuhagiro, bagatanga n’ibyuhagiro byo gutera izindi.
Habaga n’undi muhango wo kuvura inka. Inka iyo yabaga irwaye ikibyimba mu icebe,hagombaga kuba umuntu wajyaga gutira ingoma: Yaravugaga ngo “Nimundembe ingoma “(ayitiye yaba anyaze umwami ). I Bwami bakayimuremba, akagenda no munsi y’inka agakubita umurishyo umwe, inka ikikanga ububyimba bugakira. Mu magambo ahinnye kuri uwo muhango wo “gufukura amariba”
• Bajyaga mu Nzavu
• Bagafukura amariba
• Bagatera ibicuba
• Bagashora inka
• Bakazuhagira
• Ingoma zikahavugira.
Mu bihe by’inzara n’amapfa, Abami b’amatungo n’imyaka bajyaga mu miterekero, bagatanga imbuto n’ibyuhagiro by’imyaka kugirango irumbuke. Kera mu Rwanda hakundaga gutera inzara bitaga amazina bahereye ku cyayiteye, cyangwa se ku bimenyetso byayo no ku nkurikizi zayo:
• Mu w’1890 hateye inzara bise Muhatibicumuro
• Mu w’1902 -1903 hateye inzara bise Ruyaga
• Mu w’1917-1918 hatera Rumanura
• Mu w’ 1924-1925 hatera Gakwege
• Mu w’1927-1928 hatera Urwakayihura
• Mu w’1942-1944 hatera Ruzagayura
Mbere y’aho mu w ‘1931 hateye inzige ziyogoza imyaka.
Mu byorezo by’inzara ,Abami b’imbuto bajyaga ku misozi miremire ,bakahaca ibiraro, bagaterekera ,ari nako bavuza ingoma; imvura yabaga yahagamye, ngo ikagwa.Ibyonnyi nabyo byatera mu mirima, za kagungu n’inzige, Abahoryo bakazivuma ngo zikohoka, igihugu kigahumeka umwuka w’uburumbuke. Hari n’indwara z’ ibyorezo zateraga mu bantu ku mpamvu zo kubura imiti zikarimbura imbaga, abarokotse zikabasigira ubusembwa.
• Mu w’1893-1894 hateye Ubushita
• Mu w’1916-1917 hateye na none Ubushita
• Mu w’1917-1918 hatera Mugiga
• Mu w’1935-1936 hongera gutera Mugiga
• Mu w’1945-1946 hatera Ibihara
Iyo ibyorezo by’indwara nk’izo byateraga ,Abami b’ imbuto n’amatungo batangaga amasubyo, ari yo miti y’amahumane yo gucubya ibyo byorezo by’indwara. Mu Rwanda rwa kera habaga n’indi mihango yajyanaga n’ingoma ,igakorwa n’abavubyi b’imvura, bakayikorera ahantu inkuba yabaga yakubise, bakahaterekerera, kugirango bahavane umwaku wayo, bakahagangahura.
Kugangahura
Kugangahura byajyanaga no kuvuba. Ubundi umuvubyi yaranagangahuraga. Kugangahura byari ugutsinda ibyago by’ inkuba, aho yabaga yakubise hagakorerwa imihango ngo itazongera kuhakubitira abantu cyangwa amatungo. Mu igangahura bazanaga ingoma n’amasubyo n’urunyege n’urwamururo n’ibyuhagiro. Hakaba haje n’umugore w’Iliza bakazana n’intama kuko yitwa imana.
Nuko abagangahura bakavuga batongera mu mvugo yabigenewe. Nyuma y’amagambo atongera bakirenza isubyo ngo bataye akabi,barangiza bakayisukira ku rushyi rw’iburyo rw’abagangahura bavuga bati : Ni iya Gihanga cya Kazi ka Muntu Ni iy’abahanga Bose bakayinywa bakitsamura ngo he kongera kugira icyo baba !
Iyo babaga bamaze kugangahura ahantu inkuba yakubise : Barahabyiniraga, Abagore bakavuza impundu, Abagabo bakivuga, Bakavuza ingoma, Umwiru agashinga urutsiro aho avugiriza ingoma agashinga urubingo n’igitovu, akabitunga hejuru abiha inkuba ngo ibirishe, ntizongere gukubita.
Ivomo: Ingoma i Rwanda (P.Simpenzwe Gaspard ,1992 )
Tanga igitekerezo