Amasosiyete NPD/COTRACO na China Road amaze igihe ari kubaka umuhanda wa Nyamirambo- Karama uzahuza ibi bice bya Giti cy’ Inyoni, mu rwego rwo kurushaho kwihutisha imirimo yiyemeje kumena urutare rwa Semafigi rwatumye imirimo y’umuhanda isa nk’ikomwa mu nkokora .
Nyuma yo kumenyeshwa ko uru rutare ruzaturitswa kuwa 13 Kamena 2019 ,abaturage baruturiye batangiye kugira impungenge bavuga ko bishobora kuzabagiraho ingaruka ku buryo batinya ko amazu yabo ashobora gusenyuka.
Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’ Umukuru w’ Umudugudu wa Ruhango ya I, Kanyarutoki Dieudonne yahumurije abaturage batuye hafi yaho iki gikorwa kigiye gukorerwa, avuga ko ubuyobozi bw’ Umujyi wa Kigali bwakoze ibarura ryihuse ryo kwandika amazu n’ iyindi mitungo itimukanywa ishobora kwangiraka muri metero 300.
Ati" Ntacyo mugomba abaturage kwikanga kuko icyo ubuyobozi bushyize imbere ni inyungu rusange ahubwo twanasabye ko saa ine za mugitondo abaturage bose bagomba kujya kure y’ikilometero kimwe kugira ngo bataza gukomereka.
Uru rutare rwakomeje kuba imbogamizi ikomeye kuko hakoreshejwe imashini kabuhariwe mu gukora imihanda ariko zirananirwa noneho hakaba hagiye gukoresha ubundi buhanga gakondo bwitwa guturitsa intambi (dynamite).
Abakurikiranira hafi amateka y’aka gace kitwa Ruhango rwa Nangingare bavuga ko uru rutare runini kandi rugoye kumena , rwitiriwe Semafigi wo mu bwoko bw’ Abasinga bahoze ari abakinnyi b’ ibwami.
Bamwe mu batuye mu Ruhango kuva kera baganiriye na Bwiza.com bemeza ko uyu Semafigi ya Gafurufuru yabayeho ku ngoma ya Kigeli IV Rwabugiri. Umunsi umwe ubwo uwo mwami yasuraga ingabo ze zari zikambitse i Mwurire yasabye Semafigi ko yamubyinira maze uwo mukannyi abyinira kuri urwo rutare ashimishe abantu bari aho. Aho Semafigi yaje kunanirwa cyane biba ngombwa ko asaba agahushya ko agiye kuzana murumuna we ngo nawe wari uzi kubyina agenda uko ntiyagaruka.
Tanga igitekerezo