Uwahoze ari umudepite mu nteko ya Uganda ahagarariye Lubaga y’Amajyepfo, Kato Lubwama, avuga ko rubanda ikwiriye kureka kwibasira Pasiteri Aloysius Bugingo ku bw’icyemezo cyo kureka umugore we, agashaka undi kuko asanga n’abandi bagabo bataorohewe n’urushako muri iki gihe.
Pasiteri Bugingo muri iyi minsi rurageretse n’umugore, Pasiteri Teddy Naluswa Bugingo ashaka gatanya. Ni nyuma yo kwikundira uwari umukozi we, Nantaba.
Ibi byatumye Abanya-Uganda benshi bagaruka kuri iki kibazo, hatungwa agatoki Bugingo ko yabitewe n’ubuhehesi.
Lubwama uzwi nka Biiso kubera amaso manini Uhoraho yamwihereye, kuri tekeviziyo ya NBS we, avuga ko ahubwo Bugingo arengana, " Ari umuntu w’Imana uri guhunga urugo rudashobotse."
Lubwama avuga ko urugo rwa Bugingo na Teddy rwari rwarabaye nka gereza kandi ko kuba uyu mugabo yahunga iyo gereza ari ikintu cyiza kuri we. Yasabya rubanda kutamucira urubanza kuko " Niwe uzi ibyo yanyuzemo."
Yakomeje agira ati " Abanya-Uganda bakwiriye guha Amahoro Bugingo. Nziko benshi muri mwe muzi uko bigoye kuba mu rushako. Urushako ni nka gereza. Niba afashe [ Bugingo] umwanzuro wo kuva muri iyo gereza, nta n’umwe ufite ububasha bwo kumubuza. Mureke kwibasira Past. Bugingo kuko abagabo benshi ingo zabananiye."
Lubwama avuga kuba abantu bashyingiranwa, bakajya mu rusengero bakabikana impeta bitavuze ko buri kimwe kimeze neza.
Ugutandukana kwa Bugingo na Teddy ubu wanze ko ahabwa gatanya, kwavugishije benshi bibaza uko byagendekeye aba bakozi b’Imana.
Ubuhuza bwarimo abapasiteri ndetse na Kagina uyobora ikigo gishinzwe imihanda muri Uganda bwaranze. Biteganyijwe ko aba bombi bazagana inkiko mu 2022.
Tanga igitekerezo