Miss Jeanne Nubuhoro bivugwa ko ari we Nyampinga wa Mbere u Rwanda rwagize, yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amateka agaragaza ko Jeanne Nubuhoro yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 1991 mu muhango wabereye muri hoteli yitwaga Meridien [ubu yahindutse Umubano Hotel].
Jeanne Nubuhoro ni umukobwa Jean Munyankindi na Mediatrice Nyiramadadari mwene Murekezi wa Ndayishimiye ba Byabagabo ba Rugenzi rwa Mutaga wa Rutamu rwa Nyiramakende wa Mugunga wa Kibogo cya Ndahiro Cyamatare w’Ibwambi bw’u Rwanda.
Icyo gihe Nubuhoro Jeanne atorwa yigaga mu mashuri yisumbuye mu ishuri rya G.S.N.D.B.C Byumba.
Umuryango we wari utuye i Ndera ari n’aho bamwiciye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu mwaka wa 1992 Miss Nubuhoro Jeanne na nyina bahugiye I Burundi, kubera umutekano muke wari mu Rwanda.
Bageze i Burundi yahise yiyamamariza mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Burundi ahita aza mu myanya y’imbere atorerwa kuba igisonga cya Nyampinga w’u Burundi.
Mu Burundi haje Kuba intambara ishingiye ku buyobozi mu 1993 aza kugaruka mu Rwanda we na Mama we ari n’aho biciwe nk’uko byemezwa na Mudahunga Jean Marie, musaza wa Nubuhoro Jeanne.
Yagize ati: “Icyo gihe habaye ibibazo bya ba Ndadaye bagaruka mu Rwanda, Jenoside yabaye batashye. Nubuhoro na mama babiciye i Ndera muri Caraes, yiciwe rimwe na murumuna wanjye witwaga Jean Fidèle Mutaganira na Paulina Mutesi, abo bavandimwe banjye bari muri ba bandi basizwe n’abasirikare b’abazungu nyuma interahamwe zirabica.”
Uyu mukobwa yishwe hashize iminsi 6 gusa Ingabo za MINUAR zarindaga Indera zihavuye zitaye impunzi z’Abatutsi zari zahahugiye interahamwe.
Kuva ku ya 11 Mata, abasirikare ba MINUAR bagenda, Abatutsi bari bahugiye kuri Caraes Ndera bagerageje kwirwanaho uko bashoboye kugeza ku itariki ya 17 Mata, gusa ariko interahamwe zirabaganza.
Interahamwe zahise zinjira aho Abatutsi bari bahishe muri Carees I Ndera, zibona Miss Nubuhoro Jeanne, zimusohora hanze zimwica urupfu rwagashinyaguro. Zamwicanye na nyina Nyiramadadari Mediatrice hamwe n’abavandimwe be babiri aribo Pouline Munyankindi na Fidèle Munyankindi.
Nubwo bimeze gutyo, hari andi mateka agaragaza Uwera Dalila nka Nyampinga wa mbere w’u Rwanda mu mateka ndetse na we yasaga n’ubyemeza mu biganiro yagiye akora.
Uwera Dalila yatowe kuba Nyampinga w’u Rwanda, tariki ya 17 Ukuboza mu 1993 yambikwa ikamba ubwo yari umunyeshuri muri IFAK, ahembwa ibihembo bifite agaciro k’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda y’icyo gihe.
1 Ibitekerezo
musoni Kuwa 15/04/24
RIP nubuhoro Jeanne, ababyeyi be na bavandimwe
Subiza ⇾Tanga igitekerezo