Paruwasi gatolika ya Kigoma muri diyosezi ya Kabgayi yari iherutse kubyara umupadiri mu mwaka w’2009, yungutse undi kuri uyu wa 12 Kanama 2023.
Nk’uko Journal Kinyamateka yabitangaje, Padiri mushya wa Paruwasi ya Kigoma witwa Karinganire Innocent yaherewe isakaramentu ry’ubusaseridoti ku gasozi k’amizero ka Gatagara.
Uyu mupadiri, mu byishimo byinshi, yagize ati: “Ndasingiza Imana n’umutima wanjye kuko yanyitoreye nkaba ntangiye ubuzima bushya. Ndabasaba kunsabira mu isengesho rihoraho kugira ngo intambwe nateye none yo kugana ku butagatifu nzayikomeze kugera ku iherezo ndi kumwe nabo Imana yanshinze."
Uwizeye Alexandre wari Padiri mukuru w’iyi paruwasi, avuga kuri iyi nkuru, yagize ati: “Ni ibyishimo byinshi kuba twongeye kubyara umupadiri. Kuva kuri padiri Boniface Kanyoni, umupadiri wa mbere uvuka muri Paruwase ya Kigoma, undi twamuherukaga mu mwaka wa 2009. Iyi rero ni ingabire idasanzwe kuko paruwase yacu igize abapadiri 7 bayivukamo.”
Musenyeri wa diyosezi ya Kabgayi, Ntivuguruzwa Balthazar, yagaragaje ko ari ishema kuri Paruwasi ya Kigoma kuba yabonye Padiri. Ati: “Imana ikomeje gusakaza impano y’ingabire y’ubusaseredoti muri Diyosezi yacu no muri za paruwase ziyigize harimo na hano i Kigoma. Mubonye undi mu padiri nyuma yimyaka 14, ni umugisha ukomeye cyane kuri Diyosezi ya Kabgayi na Paruwase ya Kigoma by’umwihariko mwe mwatubyariye Padiri.”
Iyi Paruwasi imaze imyaka 47 ivutse. Yabanje kwitwa Gatagara, nyuma mu mwaka w’1993 iza kwitwa Kigoma.
2 Ibitekerezo
MUGOBOKANSHURO EPHREM Kuwa 13/08/23
NKUNDA GATAGARA. NKUNDA PARUWASI KIGOMA. NKUNDA UMURENGE WA MUKINGO BIBARIZWAMO. NAHARWARIJE UMWANA ATAGENDA UBU ARAGENDA 100%. NKONGERA GUKUNDA PADIRI JOSEPH FRAIPONT NDAGIJIMANA N’ABO BABANYE BOSE I GATAGARA.
Subiza ⇾iganze Kuwa 22/08/23
Imana ishimwe cyane, ikomeze kugwiza abasaruzi mu murima wayo.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo