Kuri uyu wa 13 Mata 2022 nibwo hasojwe icyumweru cy’icyunamo gikurikirwa n’iminsi 100 yo gukomeza kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ku itariki nk’iyi ya 14 Mata ariko mu gihe cya jenoside, Abatutsi basaga 35,000 biciwe kuri Kiliziya ya Nyarubuye.
Icyo gihe, impunzi z’Abatutsi zisaga 35,000 zaturutse muri za Komini Rukira, Rusumo, Birenga, Kigarama na Rukara no ku musozi wa Nyarubuye, ziciwe kuri Kiliziya ya Nyarubuye n’Interahamwe ziyobowe na Burugumesitiri Sylvestre Gacumbitsi (wakatiwe igifungo cya burundu na ICTR) afatanyije na Evariste Rubanguka wari umucamaza kuri komini n’abajandarume bo mu kigo cya Nasho.
Uwo munsi Abatutsi 18 gusa ni bo barokotse ubwo bwicanyi.
Tariki ya 14 Mata 1994, saa cyenda z’igicamunsi, ngo nibwo abicanyi bakoresheje gerenade batangiye gutera muri Paruwasi ya Kiliziya Gatolika ya Nyarubuye.
Icyo gihe kandi hari indi nterahamwe yakomokaga mu cyahoze ari Komini Birenga yiyitaga Cyasa wakatiwe burundu, akaba afungiye muri gereza ya Rwamagana i Nsinda.
Ingabo za FPR Inkotanyi zimaze gufata Nyarubuye nyuma y’ibyumweru bibiri , zahasanze imirambo imwe yarariwe n’imbwa, zicukura imva rusange imbere ya kiliziya zirabashyingura.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi 58,551. Ku itariki ya 14 Mata 2019 hashyiguwe indi mibiri 20 yabonetse hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Kirehe.
Hagati y’itariki ya 14-15 Mata 1994, Interahamwe zishe Abatutsi bose bari bahungiye ku Kiliziya ya Cyahinda, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.
I Kamembe hishwe Abatutsi bo muri Kadasomwa bicirwa kuri Paruwasi Katedarali ya Cyangugu. Hishwe Abatutsi bo ku Mubuga muri Gihombo bicirwa ahitwa ku Muhombori.
Kuva ku itariki ya 14-15 Mata 1994, Abatutsi bo mu yahoze ari Komini Taba biciwe ahitwa mu Kiryamo cy’Inzovu.
Ingabo za FPR Inkotanyi zageze Kiziguro, zibasha kurokora Abatutsi 11 bari batawe mu cyobo ariko batarapfa.
Na none kuva ku itariki ya 14-15 Mata 1994, Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Rukondo (Mbazi), ubu habarizwa mu Karere ka Nyamagabe, bose barishwe.
1 Ibitekerezo
hitamungu jean damascene Kuwa 15/04/20
Nyagasani Mana ubakire mu bawe kandi ubahe iruhuko ridashira kandi ariya mahano ntazongere kubaho mu Rwanda n’ahandi hose ku isi ukundi.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo