Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Ambasade yarwo mu Bubiligi, yamaganye amakuru akomeje kurushinja ibikorwa by’ubutasi mu bubiligi nk’uko byagaragaye kuwa Gatanu ushize mu binyamakuru nka Le Soir na De Morgen.
U Rwanda rutangazwa n’kintu gikomeye nka kiriya kandi cy’amakuru y’ibinyoma (Fake News, y’ibinyamakuru kandi bikomeye bitigeze byirushya ngo binavugishe abahagarariye Guverinoma y’u Rwanda ku birego by’ibihimbano biri mu nkuru zabyo, kandi binyuranyije n’amahame agenga imyittwarire y’Abanyamakuru mu Bubiligi.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ambasade y’u Rwanda Bwiza.com yabashije kubona riragira riti: “Tuributsa ko u Bubiligi ari, kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ahantu h’ingenzi ho kwisuganyiriza kw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Abanyarwanda, ibikorwa byabo bifite aho bihuriye bya hafi n’ibitero bigabwa ku baturage b’abasivili mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”
Iri tangazo rivuga ko byamenyekanye ko mu Bubiligi imitwe ya P5 na MRCD bikorera mu Bubiligi kandi n’abayobozi bayo bamwe akaba ari ho baba nka Paul Rusesabagina uyobora MRCD, Faustin Twagiramungu na Placide Kayumba, Visi Perezida wa FDU ndetse n’umwe mu bashinze umuryango Jambo ASBL.
Rikomeza rivuga ko ibikorwa by’ihuriro P5, bishyirwa mu bikorwa na RNC iyoborwa na Kayumba Nyamwasa na FDLR, byasesenguwe muri raporo y’itsinda ry’impuguke za Loni kuri Congo, yo mu Ukuboza 2018.
U Rwanda rero ruvuga ko rwababajwe n’inkuru zatambutse muri Le Soir, De Morgen, cyangwa muri Nieuwsblad, ruvuga ko zigamije kurangaza abantu ngo batita ku bikorwa by’iterabwoba by’iyi mitwe.
Ibi binyamakuru byo mu Bubiligi bivuga ubutegetsi bw’u Rwanda bukurikiranira hafi abatavuga rumwe nabwo na bamwe mu banyamakuru bakorera mu Bubiligi, igihugu bivuga ko cyabaye ikibuga cy’imikino cy’intasi z’u Rwanda!
Ibi binyamakuru byatangaje ko minisitiri w’ubutabera yatangaje ko inzego z’umutekano zemeza ubutasi bw’u Rwanda mu Bubiligi, ndetse ko nyuma yo gukemanga ibikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda mu Bubiligi, Depite Samuel Cogolati ateganya guhamagaza minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Didier Reynders agatanga ibisobanuro.
Tanga igitekerezo