George Blake yavutse ku itariki 11 ugushyingo 1922 amazina yahawe n’ababyeyi ni George Behar avukira mu Mujyi wa Rotterdams mu Buholandi akorera ubutasi bw’u Bwongereza n’ubutasi bw’u Burusiya mbere yo gufatwa agakatirwa agatoroka gereza agahungira i Moscow.
Nyina umubyara yari Umuporotesitanti w’Umudage, naho se akaba yari Umuyahudi ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza.
Ise umubyara, Albert Behar, yabaye umusirikare mu gisirikare cy’u Bwongereza mu gihe cy’Intambara ya I y’Isi. Yahawe umudari w’ishimwe bitewe n’uruhare yari yagize mu ntambara y’isi.
Behar yarinze apfa yarahishe ko ari Umuyahudi kandi George Blake ,yabaye mu gihugu cy’u Buholandi kugeza ise apfuye . Yaje kuva muri iki gihugu afite imyaka 13 yoherezwa kuba kwa nyirasenge w’umuherwe wabaga mu gihugu cya Misiri, yaje gukomeza amashuri ye mu ishuri ry’Abongereza mu Mujyi wa Cairo mu Misiri nyuma ajya mu kigo kitwa Downing College aho yari agiye kwiga Ikirusiya.
Igihe yari i Cairo, yari hafi ya mubyara we Henri Curiel, waje kuba umuyobozi w’umutwe uharanira demokarasi ya gikomunisiti uharanira kwibohora mu Misiri. Mu 1991, Blake yavuze ko guhura kwe na Curiel, wamurushaga imyaka icumi kandi akaba yari asanzwe ari Marxiste (umukomunisiti), byagize uruhare mu mitekerereze ye mu buzima bwe bwakurikiyeho.
Igihe Intambara ya Kabiri y’Isi yose yatangiraga, Behar yagarutse mu Buholandi. Mu 1940, Ubudage bwateye ubuholandi bidatinze batsinda ingabo z’u Buholandi. Behar yarafunzwe icyo gihe nyuma ariko ararekurwa kubera ko yari afite imyaka 17 gusa.
Mu 1942, yahunze u Buholandi ajya mu Bwongereza anyuze muri Esipanye na Gibraltar, agera i Londres muri Mutarama 1943. Ageze mu Bwongereza yongeye guhura na nyina na bashiki be bari barahunze mbere ubwo intambara yatangiraga.
Mu 1943 nyina yafashe umwanzuro wo guhindura izina ry’umuryango Behar maze batangira kwitwa Blake. Blake nawe yashakanye na Ida Blake mu 1969.
Ibikorwa by’ubutasi yakoze
Nyuma yo kugera mu Bwongereza, Blake yinjiye muri Royal Navy nka sous-liyetona mbere yo kwinjizwa mu mutwe ushinzwe iperereza (MI6) mu 1944. Mu gihe cy’intambara , mu gihe cyose cy’intambara Blake yakoreraga akazi k’ubutasi mu Buholandi. Yashakaga kurongora umunyamabanga wa MI6, Iris Peake, ariko umuryango w’umukobwa wanga ko babana bitewe nuko yari afite ubwoko bw’Abayahudi umubano wabo bombi uhita urangira.
Mu 1946, yoherejwe i Hamburg, mu 1947 yoherezwa kwiga indimi, harimo n’Ikirusiya, muri Downing College, muri Cambridge, aho yahuriye n’abanyeshuri bagenzi be barimo uwaje kuba umusesenguzi mu bya politiki y’amahanga, Michael MccGwire.
Nyuma yoherejwe ku biro by’Abongereza muri Seoul, muri Koreya y’Epfo, yayoborwaga na Vyvyan Holt, ahagera ku ya 6 Ugushyingo 1948, aho yari gukora nk’Umunyamabanga, intego ya Blake yari iyo gukusanya amakuru kuri Koreya ya Ruguru y’Abakomunisiti, u Bushinwa bw’Abakomunisiti, ndetse n’Abasoviyeti, mbese ahantu hose hayoborwaga n’Abasoviyeti.
Intambara yo muri Koreya yatangiye ku ya 25 Kamena 1950, maze Seoul ihita ifatwa n’ingabo z’Abanyakoreya zari zifite igisirikare gikomeye mu majyaruguru. Nyuma y’uko ingabo z’Abongereza zinjiye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kurengera Koreya y’Epfo, Blake n’abandi badipolomate b’u Bwongereza bafashwe mpiri. Intambara imaze guhinduka, Blake n’abandi bajyanywe mu majyaruguru, babanza kujya i Pyongyang hanyuma berekeza ku ruzi rwa Yalu. Amaze kubona ibisasu byaturikiye muri Koreya ya Ruguru, na nyuma yo gusoma ibihangano bya Karl Marx n’abandi igihe yari amaze imyaka itatu afunzwe, byarangiye afashe umwanzuro wo kuba umukomunisiti.
Mu nama rwihishwa yateguwe n’abamurinda, yitangiye gukorera umurimo w’ubutasi Abasoviyeti. Mu kiganiro Blake yigeze kubazwa ati: "Hari ikintu kimwe cyaguteye gufata icyemezo cyo guhindura uruhande rwawe?
Yagize ati “N’ibisasu bidahagarara ku midugudu mito ya Koreya byaterwaga n’indege z’abanyamerika”.
Yavuze ko byahitanye abagore n’abana n’abasaza, kuko abasore bari mu ngabo.
Ati “Byanteye isoni zo kuba muri ibi bihugu bifite imbaraga, tekiniki zo mu rwego rwo hejuru birwanisha ibisasu ku bantu batagira kirengera. Numvaga ndi mu ruhande rutari rwo ... ko byari kuba byiza ku bantu kuba bashyira hamwe bagafasha politiki y’abakominisiti igatsinda.”
Amaze kurekurwa mu 1953, Blake yasubiye mu Bwongereza nk’intwari. Mu Kwakira 1954, yashakanye n’umunyamabanga wa MI6, Gillian Allan, mu rusengero rwa St Mark i Londres. Mu 1955, yoherejwe na MI6 gukorera i Berlin, aho inshingano ze zari ugushaka abakozi b’ubutasi bw’Abasoviyete akabahindura bagakorera MI6. Yaje guha amakuru ikigo cy’ubutasi cya KGB ku bikorwa by’Abongereza n’Abanyamerika, harimo na ‘Operation Gold’, aho umuyoboro wa tunnel wo burasirazuba bwa Berlin wakoreshwaga n’abanyamerika n’abongereza bagatwara amakuru y’abasoviyeti. Mu gihe cy’imyaka icyenda, bivugwa ko blake yagambaniye bagenzi be bo muri MI6 inshuro 40. Nubwo nta shingiro bifite blake yagize ati"Sinzi icyo natanze kuko byari byinshi."
Mu mwaka 1961, Blake yatangiye gukekwa ubwo intasi ngenzi ye yanekeraga u Burusiya, Michael Goleniewski, yamuvagamo, atabwa muri yombi ageze i Londres nyuma yo guhamagarwa avuye muri Libani, aho yari yiyandikishije mu kigo cyo mu burasirazuba bwo hagati cy’ubushakashatsi bw’icyarabu (MECAS). Iminsi itatu mu ibazwa rye, Blake yahakanye ko yakorewe iyicarubozo cyangwa ngo aterwe ubwoba n’Abanyakoreya ya Ruguru. Avugako ko yabikoze abishaka guhindura uruhande yariho icyo gihe yabwije ukuri abakozi ba MI6 ntacyo asize inyuma.
Icyo gihe yakatiwe igihano cy’imyaka 14, nyuma cyaje guhindurwa akatirwa igifungo cy’imyaka 42,kubera ko yari yaragambaniye bagenzi be.
Uko yatorotse gereza
Imyaka itanu afunzwe muri Wormwood Scrubs, Blake yaratorotse abifashijwemo n’abagabo batatu bari bahuriye muri gereza: Sean Bourke n’abigaragambyaga barwanya imbaraga za kirimbuzi, Michael Randle na Pat Pottle. Guhunga byateguwe na Bourke, wegereye bwa mbere Randle kugira ngo amufashe mu gutoroka aho yari . Impamvu zabo zo gufasha Blake gutoroka nuko bumvaga igihano cy’imyaka 42 cyari cyahawe blake "kitari ubumuntu" bikongeraho n’urukundo bamukundaga.
Bourke yari yinjije icyombo (walkie-talkie) mu buryo bwa magendu kugira ngo ajye avugana na Blake igihe yari muri gereza. Ku ya 22 Ukwakira 1966, Blake yamennye idirishya ku mpera ya koridoro aho icyumba yari afungiyemo cyari giherereye. Hanyuma hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa moya z’umugoroba, mu gihe benshi mu bandi bagororwa n’abarinzi bari muri firime ya buri cyumweru, Blake yuriye mu idirishya, amanuka ku rubaraza maze yerekeza ku rukuta.
Bourke wari wamaze gusohoka muri gereza mbere yajugunye umugozi hejuru k’urukuta Blake yahise awukoresha kugirango azamuke hejuru y’urukuta maze baratoroka baragenda. Mu gihe cyo guhunga, Blake yavunitse ukuboko asimbuka ku rukuta ariko ntibyabujije ko umugambi wabo wo gutoroka bawugezeho. Icyo gihe blake na bagenzi be bahise bakora uko bashoboye basohoka mu Bwongereza berekeza mu Burusiya.
Mu Gushyingo 1966, umugore we Gillian, babyaranye abana batatu, yatangiye gusaba gatanya, maze muri Werurwe 1967, umucamanza atanga umwanzuro Blake adahari, Gillian yemererwa kurera abana b’abahungu babo batatu, Anthony, James, na Patrick.
Mu 1990, Blake yasohoye igitabo yanditse ku buzima bwe kitwa ‘’ no other choice’’. Umwanditsi w’iki gitabo mu Bwongereza yari yaramwishyuye hafi 60.000 by’ama pound mbere yuko leta imubuza kukigurisha. Nyuma yaje gutanga ikirego kirega guverinoma y’Ubwongereza guhonyora uburenganzira bwa muntu kubera ko yafashe imyaka icyenda kugira ngo ifate umwanzuro ku rubanza rwe, ahabwa indishyi y’amapound 5,000 n’urukiko rw’uburayi rw’uburenganzira bwa muntu. Mu 1991, Blake yatanze ubuhamya mu mashusho igihe Randle na Pottle baburanishwaga bazira gutoroka kwe. Bagizwe abere. Mu kiganiro na NBC News mu 1991, Blake yavuze ko yicujije ku rupfu rw’intasi yagambaniye.
Blake yaje kongera gushaka undi mugore ageze mu burusiya, abyara abandi bana ndetse yongera guhura n’abana be. Mu mpera z’umwaka wa 2007, Blake yahawe igihembo cy’ubucuti ku myaka 85 y’amavuko na Vladimir Putin. Igitabo cya nyuma cya Blake yanditswe kitwa, Transparent Walls (2006), umuyobozi w’ikigo cy’ubutasi bwo hanze y’igihugu cy’u Burusiya (SVR), Sergey Lebedev, yanditse mu ijambo ryibanze ry’iki gitabo ko nubwo igitabo cye kivuga ku byahise, kivuga no kuri iki gihe.
Yanditse kandi ko Blake, umukoloneri w’imyaka 85, "agifite uruhare rugaragara mu bijyanye na serivisi z’ubutasi.
Nyuma yimyaka itanu, Blake yakomeje kwiyegurira Uburusiya n’ubukomunisiti. Mu Gushyingo 2017, yatangaje ko abatasi babwo ubu bafite "ubutumwa bugoye kandi bukomeye" bwo gukiza isi "mu gihe akaga k’intambara ya kirimbuzi ndetse no kwirimbura kw’abantu byongeye gushyirwa ku murongo w’ibyigwa n’abanyapolitiki badafite icyo bitayeho. Ni intambara y’ukuri hagati y’icyiza n’ikibi.
Blake yapfuye ku ya 26 Ukuboza 2020, afite imyaka 98,apfira i Moscou. Ibiro ntaramakuru RIA Novosti byatangaje bwa mbere urupfu rwa Blake, rukuye amakuru ku kigo cy’ubutasi bwo hanze y’igihugu, SVR, bigira biti: "Twakiriye inkuru mbi icyamamare George Blake yitabye Imana."
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, na we wahoze ari umukozi wa KGB, yagaragaje "yihanganishije" umuryango wa Blake n’inshuti. Mu butumwa bwatangajwe ku rubuga rwa perezidansi y’u Burusiya, Kremlin, umuyobozi w’Uburusiya yavuze ko uruhare rwa Blake rutagereranywa mu guharanira uburinganire no kubungabunga amahoro ku isi.
Tanga igitekerezo