Mu 1972, habayeho kuyobya indege kudasanzwe kwakozwe n’agatsiko k’abagabo batatu, abagore babiri, bo mu mutwe wa Black Panther, bari kumwe n’abana bakiri bato batatu, ubwo bayobyaga indege ya sosiyete ya Delta Airlines bakayikura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakayambutsa inyanja ya Atlantika bakayerekeza muri Afurika y’amajyaruguru, ariko kuva icyo gihe abakoze iki gikorwa ntibongeye gukandagira muri Amerika, aho bane muri bo bahise batura mu Bufaransa kugeza ubu.
Uko byagenze
Hari ku itariki 31 Nyakanga mu 1972 ubwo ba rushimusi b’Abirabura b’Abanyamerika bo mu gatsiko ka Black Panther bashimutaga indege yagombaga guhaguruka ku Kibuga cy’Indege cya Detroit yerekeza muri Miami.
Iyi ndege yo mu bwoko bwa Douglas DC-8 ya Delta Airlines yari irimo abagenzi 94 n’abaozi bo mu ndege 7. Abagize agatsiko kari kariyise Black Liberation Army bigaruriye iyi ndege bakoresheje intwaro zari zinjijwe magendu mu ndege, harimo n’imbunda nto yari yinjijwe muri Bibiliya yari yakuwemo impapuro. Nta muntu n’umwe mu bagenzi bafashwe nk’imbohe wigeze wicwa icyo gihe nk’uko byemezwa na Wikipedia.
Melvin McNair umwe mu bari bayoboye igikorwa
Ba rushimusi batanu bari binjiranye mu ndege abana bato batatu bigaruriye indege, iragenda ijya murui Miami nk’uko byari biteganyijwe, ihageze abagenzi 86 barimo bararekurwa, ihita ikomereza mu Mujyi wa Boston, aho bakuye umuhanga mu by’indege wari ufite ubumenyi bwo gutwara indege hejuru y’inyanja.
Bakoranye n’abakozi ba FBI bari aho, umukozi wo ku kibuga cy’indege cya Boston Ronald S. Fudge, yaratoranyijwe ngo yongere amavuta mu ndege ndetse abe na engineer w’indege. Uyu yaninjije igikapu kirimo miliyoni y’amadolari n’ibindi bikapu byari birimo ibintu byari byasabwe na ba rushimusi birimo amatabi, za pome (apples), imigati n’ibindi.
Jean McNair umugore wa Melvin
Nyuma yo kongera amavuta mu ndege no kwinjizamo injeniyeri n’ibyo kurya bari bakeneye, indege yarongeye irahagurutswa yerekeza muri Algeria. Muri Algeria indege yarafashwe n’amafaranga yari yasabwe nk’ingurane bisubizwa muri Amerika n’abakozi b’indege bari bakiyirimo, ariko abayishimuse bararekurwa nyuma y’iminsi mike.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, itariki ya 2 Kanama 1972, mu kiganiro cyihuse cy’iminota 10 nyuma y’uko DC-8 irangije urugendo rw’ibirometero 11.500 i Atlanta, uwari utwaye indege yavuze ko yamenye ko indege yashimuswe ubwo yavaga mu cyumba cyabo (cockpit) agiye mu bwiherero maze akabona umugabo atunze imbunda umukozi wo mu ndege witwa Jayme Mays ubwo indege yari muri Miami.
Indege yashimuswe
Abakozi b’indege baraye i Barcelona, muri Espanye nyuma yo kuva muri Algeria.
Nibwo bwa mbere bose bari biboneye gushimutwa kw’indege. Usibye ingurane, umuvugizi wa Delta yavuze ko urugendo rwatwaye amadorari 21,600 y’amavuta y’indege n’umushahara w’abakozi. Delta yavuze ko abo bakozi bari Capt. William Harold May, First Officer D.L. Henderson, na R.R. Kubal, n’abashinzwe kwita ku bagenzi (hôtesses de l’air) Shirley Ann Morgan, Sherril Elsie Ross, Hanna Stout Mays, na Leanne Marie Arnfield.
Melvin na Jean mu zabukuru
Ku bwa McNair, umupilote wari utwaye iyi ndege ni intwari nyayo
Ati: “Tugeze muri Algeria, twasabye kwishyura umudereva ku bw’umurimo we, ariko aravuga ati: ’Oya murakoze.’ Umuderevu yemeje FBI na ba mudahusha bayo ko ibintu byose byari bituje mu ndege. Dusohotse mu ndege, twaravuze tuti: " akazi keza. Ariko rero twatekereje ku bintu byose byashoboraga kugenda nabi."
Abashimusi ariko bahise bamenya ko kwimukira muri Algeria ari amakosa. Benshi muri ba Black Panthers bari barahateraniye barapakiye barahava kuko umubano hagati ya leta ya Algeria na Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari urimo uramera neza.
McNair na Jean barahunze, hamwe na George Brown na Joyce Tillerson berekeza i Paris, banyuze i Geneve, bakoresheje pasiporo mpimbano n’inkunga y’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu. Bageze i Paris mu mpeshyi ya 1974.
Itabwa muri yombi rya ba rushimusi
Ba rushimusi bane muri batanu bafatiwe i Paris kuwa 26 Gicurasi 1976, baburanishwa n’inkiko zo mu Bufaransa. Undi wari usigaye witwa George Wright, wari wiyambitse nk’umupadiri ubwo indege yashimutwaga, yaje gufatwa kuwa 26 Nzeri 2011, afatiwe ahitwa Sintra, muri Portugal. Uyu ngo yari yaragize uruhare mu bujura bukoreshejwe imbunda n’ubwicanyi byakozwe mu 1962, aza gutoroka gereza ya New Jersey mbere yo kwiyunga ku bashimuse iyo ndege.
Kera kabaye, George Brown, Joyce Brown, Melvin McNair na Jean McNair bafashwe n’igipolisi cy’u Bufaransa ku gitutu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko u Bufaransa butoherezaga mu bihugu zahunze impunzi za politiki. Abagabo babiri bamaze imyaka ibiri muri gereza yo mu Bufaransa naho abagore babo bahabwa ibihano bisubitse kubera ko bari bafite abana.
George Brown na Melvin McNair bafunguwe mu 1981, kuva ubwo bo n’abagore babo batura ndetse bakorera mu Bufaransa n’imiryango yabo. Mugenzi wabo, George Wright niwe wenyine wari wahungiye muri Portugal avuye mu Bufaransa nawe akomeza kuhaba kuva mu myaka ya za 80 kuko Portugal yanze kumuha Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu 2010, hasohotse filimi mbarankuru yiswe “No Body Knows My Name” ivuga kuri iri shimuta ry’indege ya Delta yashimuswe n’abari bagize agatsiko ka Black Panthers kanabayemo ababyeyi b’umuraperi Tupac.
Uwateguye iyi filimi, Mikhael Ganouna, avuga ko George Brown yabaga muri Paris ariko nta bwoba afite bwo koherezwa muri Amerika kuko igihano cye yakirangije.
Mu 2012, hasohotse indi filimi mbarankuru yiswe “Melvin & Jean: An American Story” yakozwe na Maia Wechsler na yo ivuga kuri iki gikorwa cyo gushimuta indege.
Melvin yigisha umwana Baseball
Icyo gihe Melvin na Jean bakaba barakoraga mu kigo cy’imfubyi kiri mu mujyi wa Caen, mu Bufaransa, aho bari barahinduriye ubuzima bwabo bidasubirwaho, aho Melvin yigishaga abana baseball, n’ubugeni n’amayeri ya sport. Umugore we Jean McNair yaje gupfa ku itariki 24 Ukwakira 2014.
1 Ibitekerezo
Fred 51 Kuwa 11/01/21
Iyi nkuru yariryoshye .
Subiza ⇾Tanga igitekerezo