Intambara hagati ya Uganda na Tanzania yabaye intandaro yo kuva ku butegetsi kwa Idi Amin yamenyekanye nk’”Intambara yo mu 1979”, ubundi yatangiye mu Ukwakira 1978, nyuma y’umunsi umwe Uganda yizihije isabukuru y’imyaka 16 yari imaze ibonye ukwishyira ukizana.
Uko urukundo rwabaye intandaro
Mu ijoro ryo ku itariki ya 10 Ukwakira 1978, Uganda yateye Tanzaniya.
Mu ijoro ryari ryabanje ariko, ku itariki ya 09 Ukwakira, umusirikare w’Umugande izina rye ritigeze rishyirwa mu bitabo, yavuye mu mwanya we aho yakoraga kimwe na bagenzi be ku mupaka wa Uganda na Tanzaniya, arambuka ajya muri Tanzaniya atabimenyesheje abamukuriye cyangwa bagenzi be.
Icyo gihe hari hasanzwe urwikekwe hagati y’ibihugu byombi bitarebana neza kuva mu 1971 ndetse bigacishamo bigakozanyaho bya hato na hato.
Uwo musirikare yaraye hakurya y’umupaka ararana n’umukunzi we w’Umunyatanzaniyakazi wari utuye mu mujyi wa Tanzaniya wegereye umupaka. Ari aha ariko, yaje gufatwa n’Ingabo za Tanzaniya zimufunga amasaha macye mbere yo kumurekura.
Muri Uganda mu karasisi ko ku itariki ya 10 Ukwakira 1978, umusirikare yarabuze bituma bagenzi be ndetse n’uwari ubakuriye, wamenyekanye nka Lt Byansi gusa bagira amakenga.
Mu 2015, Rtd Lt. Muzamir Mule, mu 1978 wari komanda w’ikigo cya gisirikare cya Sango Bay ndetse n’inshuti ya Lt. Byansi, yabwiye umunyamakuru ibyo uwo musirikare wabaye intandaro y’intambara yabwiye umuyobozi we.
Umusirikare yabeshye komanda we
Ubwo umusirikare yarekurwaga agasubira ku birindiro bye, yabeshye uwari umukuriye, Lt Byansi, ko yashimuswe n’Ingabo za Tanzaniya mu ijoro yaburiyeho, ubwo ngo zari zimusanze arimo kwoga mu Kagera, ari nako gatandukanya Uganda na Tanzaniya.
Yavuze ko ingabo za Tanzaniya zamufashe zikamukubita mbere yo kumurekura bucyeye. Uyu musirikare wari ugifite umujinya nyuma yafashe imbunda ye agenda yerekeza ku mupaka wa Tanzaniya arasa ku basirikare bari bawurinze biba ngombwa ko nabo bamusubiza birinda.
Igikorwa cy’uyu musirikare cyarakaje impande zombi. Lt. Byansi yahise amenyesha ikibazo umukuriye, Lt. Col. Juma Oka, wari uzwi nka Butabika (cyangwa Umusazi), wari Komanda wa “Malire Mechanised Reconnaissance Regiment” muri Kampala.
Butabika ubwo yahise afata icyemezo cyo gutera Tanzaniya ku giti cye. Muri iryo joro, Lt Mule yahawe amabwiriza yo gutera umupaka kandi agakomeza yinjira muri Tanzaniya.
Avugana n’umunyamakuru mu Karere ka Koboko mu 2015 Lt Mule yagize ati “ Nayoboye ibifaru bitatu twinjira muri Tanzaniya,”
Atabimenyesheje Perezida Idi Amin, Lt. Col. Butabika yategetse ingabo za Batayo ya Malire yakoreshaga ibimodoka by’intambara kujya gutanga umusada mu gitero.
Igitero kitari cyateguwe
Nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga, Perezida Museveni nawe ngo yemera ko koko Uganda itari yateguye gutera Tanzaniya.
Mu gitabo cye “Sowing the Mustard Seed” cyasohotse mu 1997, ku ipaje ya 92 Museveni yagize ati “ Ku itariki ya 30 Ukwakira 1978, ingabo za Amin zateye Akagera. Ndibwira ko ikintu nyamukuru cyateye iki gitero ari ubushobozi buke bwa Amin n’itsinda rye. Bagomba kuba bari barimo kwihagararaho gusa: ntibyashobokaga kuba ari uko basuzuguye ubushobozi bw’Ingabo za Tanzaniya kuko no mu gukozanyaho gucye mu 1971 na 1972, Ingabo za Tanzaniya ntizigeze zirwana nabi,”
Museveni akomeza agira ati “Kubw’ibyo, ibisobanuro kuri uku kwibeshya ku ruhande rwa Amin bigomba kuba byari ubujiji bwe. Muri we, Amin yahoraga akunda gukora no kuvuga ibintu bibi. Yashakaga kwitwara nk’Abisiraheli mu 1967 bambuye Sinayi Misiri mu minsi itandatu gusa. Bigaragara ko yatekereje ko mu gutera Tanzaniya, kwari uguha isomo perezida [Julius] Nyerere,”
Impamvu Amin atari akeneye intambara
Kuva mu Ugushyingo 1972 iyirukanwa ry’Abanyaziya muri Uganda ryatumye ubukungu bwa Uganda buhungabana bikabije, ahanini bitewe n’ikomanyirizwa ry’ibihugu byo mu burengerazuba.
Amin kandi ngo yari afite amakuru yizewe ko Ingabo za Tanzaniya atari izo kwisukira kuko zarushaga ubushobozi iza Uganda.
Museveni ku ipaje ya 93 mu gitabo cye ati “ Igisirikare cya Tanzaniya (TPDF) cyari cyaranateje imbere uburyo bw’imirwanire, cyaraguze amasezerano meza y’ibikoresho by’Abasoviyete, birimo missile zo mu kirere no ku butaka, Indege z’indwanyi za MiG n’ibibunda birasa ahantu haringaniye.”
Ubwo Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (OAU), Afurika Yunze Ubumwe y’ubu (A.U), washingwaga mu 1963, umwanzuro wafatiwe I Addis Abeba wemeje ko muri Tanzaniya ari ho haba icyicaro cya muvoma zarwaniraga ubwigenge bwa Afurika zirwanya ubukoloni icyo gihe.
Bivugwa ko intwaro zavaga muri Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zabanzaga kubikwa muri Tanzaniya, mbere yo kujyanwa mu bindi bice bya Afurika, ari nabyo byahaye Tanzaniya amahirwe yo kwibikaho ibikoresho byari bigezweho nk’izo missiles ziraswa ku butaka zo no mu kirere (surface-to-air missiles) zakoreshejwe mu guhanura indege nyinshi z’indwanyi za Uganda hagati y’ukwakira n’Ukuboza 1978.
Kugeza muri Mutarama 1979, Igisirikare cyo mu Kirere cya Uganda nticyari kikibasha gutera muri Tanzaniya bituma Tanzaniya itangira kwigaranzura umwanzi.
Amin yitabaje Kadhafi
Nyuma y’ibyumweru bibiri intambara itangiye, Idi Amin yagiye gusaba ubufasha inshuti ze z’Abarabu. Muri Afurika, yasuye Perezida Anwar Sadat wa Misiri na Col. Muammar Kadhafi wa Libya. Kadhafi na Nyerere ntibacanaga uwaka.
Ku itariki ya 22 Ukwakira 1978, nibwo Amin yahagurutse muri Uganda yerekeza mu Misiri, aho bivugwa ko Perezida Sadat yamuhaye ibikoresho bya gisirikare ariko ntamuhe abasirikare nk’uko Kadhafi yabigenjeje.
Ku itariki ya 24 Ukwakira 1978, Amin yasuye Gen. Mustafa Adrisi, Visi Perezida wa Uganda wari urimo kwivuriza mu bitaro bya gisirikare byo mu Misiri.
Gen Adrisi yari yakoreye impanuka ku muhanda Kampala-Jinja muri Gashyantare 1978, bituma ukuguru kumwe gukomereka bikomeye. Icyo gihe abarwanya Amin bakwirakwije amakuru ko iyo mpanuka yateguwe nawe ashaka kwivugana Gen. Adrisi warebwaga nk’ushobora kuzasimbura Amin igihe yatsindwa.
Avuye mu Misiri, Amin yakomereje muri Libya, aho yanisuzumishirije nawe ngo arebe uko ubuzima bwe buhagaze. The Voice of Uganda ku itariki ya 27 Ukwakira 1978 yatangaje ko ibizamini yakorewe n’umuganga wa Kadhafi ubwe byagaragaje ko umuvuduko w’amaraso wa Amin ari usanzwe.
Mu Ukuboza 1978, abakomando ba Libya n’aba Palestina bageze ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe mu ibanga ari mu ijoro baje gufasha Amin mu ntambara.
Aba bakomando bahise boherezwa ku rugamba ku muhanda Mutukula-Masaka barwanya ingabo za Tanzaniya zari zifatanyije n’abarwanyi b’Abagande barwanyaga Amin bazwi nka “Kikoosi-Maluum” bari bateye banyuze Mutukula.
Ubwo Kampala yafatwaga ku itariki ya 10 Mata 1979, aho kuba ku itariki ya 11 Mata 1979 nk’uko byakunze kuvugwa, abo bakomando b’abarabu bishyize mu maboko y’Ingabo za Tanzaniya nyuma yo kugerageza gucika banyuze mu burasirazuba bwa Uganda ngo binjire muri Kenya bakitambikwa.
Bafashwe nk’imbohe z’intambara nyuma basubizwa iwabo muri Libya na Palestina nyuma y’ibiganiro birebire bya dipolomasi.
Tanga igitekerezo