Umugabo w’imyaka 40 y’amavuko witwa Richard Tumwine, uyuye mu gace ka Kanungu muri Uganda, yajyanye umukobwa bakundanaga mu rukiko nyuma y’aho amurihiye amashuri, yayarangiza akanga ko bashaka kandi yari yarabimusezeranyije.
Tumwine yasobanuye ko yarihiriye uyu mukobwa witwa Fortunate Kyarikunda mu ishuri ry’amategeko rya LDC, amutangaho igiteranyo cy’amashilingi ya Uganda miliyoni 9. Akirangiza amashuri, ngo yamubwiye ko gahunda yo gushakana itakiriho.
Umugabo yahise agana urukiko, asaba ko umukobwa yamusubiza amafaranga yose yamutanzeho, kandi akongeraho n’indishyi kubera kumuha isezerano yanze gusohoza.
NTV Uganda yatangaje ko tariki ya 19 Mutarama 2023, urukiko rwategetse Kyarikunda guha Tumwine usanzwe ari umwarimu amashilingi miliyoni 10, zirimo izo yamwishuriye mu gihe yigaga mu ishuri ry’amategeko.
Gusa, Tumwine ntabwo yishimiye icyemezo cy’urukiko kuko ngo rwaciye Kyarikunda amafaranga ajya kungana n’ayo yamutanzeho. Ati: “Ni nk’aho ari amafaranga amwe n’ayo natanze ku mukobwa. Miliyoni 10 ntabwo zihagije. Njyewe nari niteze byibuze miliyoni 15. Kubera ko namwishyuriye miliyoni 9, natakaje miliyoni imwe.”
Fortunate Kyarikunda yabwiye Tumwine ko yifuza kurongorwa n’undi utari we. Ni amagambo umugabo avuga ko yamukomerekeje, ariko ngo na we arateganya gushaka undi mukunzi.
Tanga igitekerezo