Maniraguha Eric bakunze kwita MANERI kuri 02/08/2015 kuri ADEPR Kicukiro Shell I sacyenda nibwo yambikanye impeta y’urudashira na Uwizera Chantal (CHANIRA) byari ibyishimo bikomeye kuri Maneri ndetse na Chanira nk’uko babidutangariza, kuri ubu rero bakaba bari mubihe byiza aho bategereje umwana w’umuhungu
[caption id="attachment_24852" align="alignnone" width="960"] Umuryango wa Maneri uritegura kwibaruka umwana w’umuhungu [/caption]
Ikiganiro twagiranye na Maneri
Umunyamakuru : Watangira utwibwira
Maneri: Nitwa Maniraguha Eric Maneri
Umunyamakuru: tubwire gato ni iki cyakunejeje mu bukwe bwawe
Maneri: Oooh murakoze cyane! Mu bukwe bwanjye naranezerewe bidasanzwe
1.ni ukubona nkoranye ubukwe n’umukobwa nakunze igihe kinini kingana n’imyaka irindwi (7yrs) byaranejeje uburyo Imana yabanye natwe tukihanganirana tukarindirana kugeza uwo munsi
- ni ukubona mama wanjye yarabashije kutaha ubukwe bwanjye kuko yar amaze imyaka umunani arwaye bikomeye atanasha kugenda
- ni umubare w’abantu batashye ubukwe bwanjye, bari benshi cyane kurugero rwo hejuru pe
- ni Ambiance cyangwa umunezero wagaragaye ku bantu bose batashye ubukwe
Umunyamakuru: kuri ubuse bimeze gute mu rugo
Maneri: oooh rwose ni amahoro basa tubanye neza n’umugore wanjye kdi urukundo rugenda rukura umunsi ku munsi mbese turaryohewe pe
Umunyamakuru: tubwire ku bijyanye na St Valentin birumvikana nabwo mwanagiranye ibihe byiza
Maneri: Murakoze, Kuri njye uriya munsi ntitaye aho wavuye n’icyo bagendeyeho bawemeza, njyewe numva ari umwanya abakundana bafata bakongera kuganira bakibukirana intangiro y’urukundo rwabo bakanareba ibibatera kdi gukomeza gukundana bakabyubakiraho bakabishimangira, kandi nkumva ko bitareba abashakanya gusa meme n’ababyeyi bawe mwakwicara mukaganira ku rukundo rwanyu kandi mukiga kurushaho gukundana,
Ahaha of cause kuri uwo munsi twagiranye ibihe byiza na madame twongera kwibukiranya inzira y’urukundo twanyuranyemo
Umunyamakuru: ukimara kuba umugabo ni iki cyakunejeje
Maneri: Ooh nagize umunezero ukomeye ubwo njye na Madame twabonye ibisubizo by’uko madame atwite! Byaranejeje pe! Doreko bitatinze haciyemo icyumweru kimwe gusa1
Umunyamakuru: ngaho tubwire ubu muritegura bebe
Maneri: Oooh cyane rwose nubwo hagisigaye iminsi itari micye ingana n’amezi atatu ariko rwose turi mu byishimo bidasanzwe kubw’uwo mugisha twagiriwe n’Imana kuko ntibigira benshi kubona mukora ubukwe mugahita mutwita!
Umunyamakuru: kuri ubu se mwaba mwaramaze gufata izina rya bebe muzibaruka
Maneri: cyane rwose! Ahubwo nkiri umusore nari naramaze gutekereza ku mazina y’umwana/abana nzabyara, tumaze kumenya ko madame atwite rero twarabiganiriye duhereye kuri ayo mazina na madame ashyiraho ake ubundi amazina turayemeza
Umunyamakuru: wabayasha kuyadutangariza se cyangwa aracyari ibanga?
Maneri: ahahahahah!!! Hoya ni ibanga rwose ariko umunsi twabyaye nibwo amazina azahita atangazwa hadategerejwe igihe cyo kuzasohora umwana
Umunyamakuru: Dusoza wagira ubutumwa uha inshuti zawe cg z’umuryango muri rusange
Maneri: ubutumwa rero ntabundi ni uko ari ukwizera Imana no kuyibanza ku bintu byose kuko ndemeza neza cyane ko ari Imana ibikora kdi bikaba ari uko twabanje kuyiha umwanya uhagije muri gahunda zacu! Kandi abo itarasubiza bihangane kuko Imana igira igihe cyatyo1 nukuri ntibeshya izabagirira neza pe!
Umunyamakuru: Turagushimiye Maner
Maneri: Murakoze cyane
Amafoto
[caption id="attachment_24855" align="alignnone" width="521"] Urukundo ni rwose mu muryango [/caption]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Philipe Nsengiyumva@bwiza.com
Tanga igitekerezo