• english English
  • english Francais
  • english Swahili
  • Ahabanza
  • Amakuru
    Umunyamahanga wasambanyije umunyeshuri ni we wakoze ku bo Col Higiro yise ‘inzererezi’
    Nyiragongo: Umutwe mushya wiyemeje guhangana na M23 warwanye iya mbere na APCLS
    Ukraine irigamba kwica Admiral Viktor Sokolov w’u Burusiya
    Imodoka zidatwara abagenzi rusange zigiye gukumirwa mu mihanda imwe n’imwe mu masaha yagenwe
    Mali: Abahiritse ubutegetsi basubitse amatora yari kuzasubiza ubutegetsi abasivili
  • Ibitekerezo
    IBITEKEREZO Soma izindi
    Kuvuga icyo umuyobozi wirukanwe yazize cyangwa akacyivugira byagabanya impuha
    Minisitiri w’ingabo wa RDC ashobora kuzira ubutaka afite i Kigali
    Ese kurwanya umuco wo kudahana ni inshingano rusange?
    Bamporiki azahabwa imbabazi, abone kuba Umushumba w’abarokore
    Yaba ari amahitamo meza u Rwanda rushakiye urubyiruko imirimo mu mahanga?
  • Zicukumbuye
    ZICUKUMBUYE Soma izindi
    Rwanda: Ubwinshi bw’imanza, gufunga n’ubucucike bikomeje kubera ihurizo ubutabera
    Covid-19: �Nyunganira mwana �, inzira nshya ishora abana mu muhanda
    Kayonza: Mu ntambara y�amahugu arwana n�inzego z�ibanze, Pascal Mutumwa aratabaza Perezida Kagame
    Ibivugwa: Ingabo z�Abafaransa mu batazibagirwa Inkotanyi ahahoze ari Komini Maraba
    Gen. Godefroid Niyombare ari mu yihe mibare?
  • Politiki
    POLITIKI Soma izindi
    Abashingamategeko bo muri USA barasaba Menendez kwegura bwangu
    Perezida Ndayishimiye yavuze ku mwuka mubi uhwihwiswa mu Burundi
    Kenya: Umunyapolitiki ukomeye yibasiwe nyuma yo gusaba Perezida Kagame ko yarekera kuyobora u Rwanda
    Igisubizo cya P. Kagame ku mpamvu Gen. Muhoozi ari we wenyine washoboye kunga u Rwanda na Uganda
    Zabyaye amahari hagati ya Ukraine n’incuti yayo Pologne
  • Imikino
    POLITIKI Soma izindi
    FIFA yahannye Rayon Sports
    Arsenal yahagamiwe na Tottenham mu maso ya P. Kagame
    APR FC yatakaje amanota ya mbere kuri Marines FC
    FERWAFA yamaganye amagambo umutoza w’Amavubi y’abagore yatangaje ku bakinnyi ba Ghana
    CAF yakubise Rayon Sports ahababaza
Iyandikishe
Bwiza Bwiza
  • Ibitekerezo
  • ibyegeranyo
  • Zicukumbuye
  • imikino
  • politiki
  • ubuzima
Search
  • Ibitekerezo
  • ibyegeranyo
  • Zicukumbuye
  • imikino
  • politiki
  • ubuzima
Dukurikire
  • Francais
  • English
  • Kiswahili
Copyright © 2014-2023 BWIZA MEDIA Ltd.
Urutonde rwa Coup d'etat ziheruka gukorwa muri Afurika y'iburengerazuba no hagati

ibyegeranyo

Urutonde rwa Coup d’etat ziheruka gukorwa muri Afurika y’iburengerazuba no hagati

Yanditswe na Denis Nsengiyumva
Yanditswe kuwa 28/07/2023 12:08

Ku wa Gatatu, itariki 26 Nyakanga 2023, abarinzi b’umukuru w’igihugu muri Niger bafatiye Perezida Mohamed Bazoum mu ngoro ye mu murwa mukuru Niamey, aho Umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’iburengerazuba (ECOWAS) n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bita kugerageza guhirika ubutegetsi .

Ni ihirikwa ry’ubutegetsi rya cyenda cyangwa kugerageza gufata ubutegetsi mu myaka irenga itatu gusa muri Afurika y’Iburengerazuba no Hagati, akarere mu myaka icumi ishize kamaze kwamamara mu kubamo ihirika ry’ubutegetsi rya hato na hato, ahanini kubera umutekano muke na ruswa bikomeje gukingurira umuryango abayobozi b’ingabo bahita bigarurira ubutegetsi.

Dore urutonde rwa coup d’etat zagezweho vuba aha.

BURKINA FASO

Ingabo za Burkina Faso zirukanye Perezida Roch Kabore muri Mutarama 2022, zimushinja kuba yarananiwe guhagarika ubugizi bwa nabi bw’intagondwa z’Abayisilamu.

Uwayoboye coup d’etat , Lt. Col. Paul-Henri Damiba, yiyemeje kugarura umutekano, ariko ibitero byarushijeho kuba bibi, bituma morale ibura mu gisirikare bivamo guhirika ubutegetsi bwa kabiri nyuma y’amezi umunani ubwo Capt. Ibrahim Traore, yafataga ubutegetsi muri Nzeri nyuma yo kwigomeka.

MALI

Itsinda ry’abakoloneli bo muri Mali bayobowe na Assimi Goita birukanye ku butegetsi Perezida Ibrahim Boubacar Keita muri Kanama 2020. Ihirikwa ry’ubutegetsi ryakurikiye imyigaragambyo yo kwamagana leta kubera ihungabana ry’umutekano ryari rikomeje gufata intera, amatora y’abadepite ataravuzweho rumwe ndetse n’ibirego bya ruswa.

Kubera igitutu cy’abaturanyi bo muri Afurika y’iburengerazuba bwa Mali, abahiritse ubutegetsi bemeye guha ubutegetsi guverinoma y’agateganyo iyobowe n’abasivili yahawe inshingano zo kuyobora inzibacyuho y’amezi 18 izategura amatora ya demokarasi muri Gashyantare 2022.

Ariko abayoboye coup d’etat bagonganye na perezida w’agateganyo, Col. (Rtd) Bah Ndaw, maze bategura ihirika ry’ubutegetsi rya kabiri muri Gicurasi 2021. Goita, wari visi perezida w’agateganyo, yahise aba perezida.

ECOWAS yakuyeho bimwe mu bihano byafatiwe Mali nyuma y’uko abategetsi b’ingabo basabye imyaka ibiri y’inzibacyuho izagarura demokarasi kandi batangaza itegeko rishya rigenga amatora. Biteganijwe ko iki gihugu kizakora amatora ya perezida muri Gashyantare 2024 kugira ngo hagaruke ubutegetsi bugendera ku itegeko nshinga.

TCHAD

Ingabo za Tchad zafashe ubutegetsi muri Mata 2021 nyuma y’uko Perezida Idriss Deby yiciwe ku rugamba ubwo yasuraga ingabo zarwanyaga inyeshyamba mu majyaruguru.

Mu mategeko ya Tchad, perezida w’inteko ishinga amategeko yari akwiye kuba perezida. Ariko inama ya gisirikare yinjiyemo kandi isesa inteko ishinga amategeko mu izina ryo kubungabunga umutekano.

Umuhungu wa Deby, Gen. Mahamat Idriss Deby, yagizwe perezida w’agateganyo kandi ashingwa kuyobora inzibacyuho y’amezi 18 izageza ku matora.

Ihererekanyabubasha rinyuranyije n’itegeko nshinga ryateje imvururu mu murwa mukuru N’Djamena zahise zihoshwa n’abasirikare.

GUINEA

Komanda w’ingabo zidasanzwe Colonel Mamady Doumbouya yirukanye perezida Alpha Conde muri Nzeri 2021. Umwaka umwe mbere yaho, Conde yari yahinduye itegeko nshinga kugira ngo hakurwemo umubare wa manda yemerewe wamubuzaga guhatanira manda ya gatatu, bituma imvururu zikwira hose.

Doumbouya yabaye perezida w’agateganyo kandi asezeranya kuyobora inzibacyuho y’imyaka 3 izageza ku matora ya demokarasi.

ECOWAS yanze igihe ntarengwa yatanze kandi ifatira ibihano abahiritse ubutegetsi na bene wabo, harimo no guhagarika konti zabo za banki. Kuva ubwo ubutegetsi bwa gisirikare bwatanze igitekerezo cyo gutangira inzibacyuho y’amezi 24 muri Mutarama 2023, ariko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi avuga ko ntacyakozwe mu gushyiraho inzego n’inzira iganisha ku gusubira mu butegetsi bugendera ku itegeko nshinga.

Izindi Nkuru Bijyanye


Ibigwi by'abajenerali 12 bashyizwe mu kiruhuko
Ibigwi by’abajenerali 12 bashyizwe mu kiruhuko
Abantu 10 ba mbere bagize uruhare mu guhindura amateka y�Isi mu kinyejana cya 20
Ibihugu bifite amategeko yemerera abahuje igitsina gushyingiranwa n'igihe yatorewe
Ibihugu bifite amategeko yemerera abahuje igitsina gushyingiranwa n’igihe yatorewe

Izindi wasoma

Ibigwi by’abajenerali 12 bashyizwe mu kiruhuko

Ibihugu bya Sudani n’u Burundi imbere ku rutonde rw’ibimaze kubamo coup d’etat nyinshi

Imitwe ya Special Forces 15 ya mbere iteye ubwoba ku Isi mu 2023

Ibihugu 50 bya mbere binini kurusha ibindi ku Isi n’ubuso bwabyo

U Bushinwa nibwo butunze amato menshi y’intambara agendera munsi y’amazi (Submarines)

Denis Nsengiyumva
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • *Kwandika mu bika kanda ahanditse Enter. Amategeko n'amabwiriza birakurikizwa

DUKURIKIRE

Wadusanga kuri izi nkoranya mbaga
Facebook Like
Twitter Follow
Youtube Subscribe

Weekly Newsletter

Iyandikishe ujye ubona amakuru yacu kuri Email

I have read and agree to the terms & conditions

Amakuru Agezweho

Umunyamahanga wasambanyije umunyeshuri ni we wakoze ku bo Col Higiro yise ‘inzererezi'
Umunyamahanga wasambanyije umunyeshuri ni we wakoze ku bo Col Higiro yise ‘inzererezi’

Nyiragongo: Umutwe mushya wiyemeje guhangana na M23 warwanye iya mbere na APCLS
Nyiragongo: Umutwe mushya wiyemeje guhangana na M23 warwanye iya mbere na APCLS

Ukraine irigamba kwica Admiral Viktor Sokolov w'u Burusiya
Ukraine irigamba kwica Admiral Viktor Sokolov w’u Burusiya

Imodoka zidatwara abagenzi rusange zigiye gukumirwa mu mihanda imwe n'imwe mu masaha yagenwe
Imodoka zidatwara abagenzi rusange zigiye gukumirwa mu mihanda imwe n’imwe mu masaha yagenwe

Senateri Menendez yasobanuye iby'amafaranga FBI yafatiye mu rugo rwe
Senateri Menendez yasobanuye iby’amafaranga FBI yafatiye mu rugo rwe

- DUTERE INKUNGA -

Mashya

Umunyamahanga wasambanyije umunyeshuri ni we wakoze ku bo Col Higiro yise ‘inzererezi'
26/09/23 10:04
Umunyamahanga wasambanyije umunyeshuri ni we wakoze ku bo Col Higiro yise ‘inzererezi’
Nyiragongo: Umutwe mushya wiyemeje guhangana na M23 warwanye iya mbere na APCLS
26/09/23 10:00
Nyiragongo: Umutwe mushya wiyemeje guhangana na M23 warwanye iya mbere na APCLS
Ukraine irigamba kwica Admiral Viktor Sokolov w'u Burusiya
26/09/23 10:00
Ukraine irigamba kwica Admiral Viktor Sokolov w’u Burusiya
Imodoka zidatwara abagenzi rusange zigiye gukumirwa mu mihanda imwe n'imwe mu masaha yagenwe
26/09/23 09:09
Imodoka zidatwara abagenzi rusange zigiye gukumirwa mu mihanda imwe n’imwe mu masaha yagenwe
ubutabera

Senateri Menendez yasobanuye iby’amafaranga FBI yafatiye mu rugo rwe

Perezida wa komisiyo ya sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga, (...)

Yanditswe na TUYIZERE JD
Amakuru

Mali: Abahiritse ubutegetsi basubitse amatora yari kuzasubiza ubutegetsi abasivili

Inteko ya gisirikare iyoboye igihugu muri Mali kuri uyu wa Mbere yavuze ko amatora ya perezida (...)

Yanditswe na Denis Nsengiyumva
Amakuru

Icyo NESA itangaza ku mashuri asaga 50 bivugwa ko yahagaritswe

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini bya leta n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyahakanye (...)

Yanditswe na Denis Nsengiyumva
ubuzima

Mu Rwanda hagiye gutangira amahugurwa ku bumenyi bwa massage no gufashwa kwihangira umurimo

Mu Rwanda, gukenera serivisi za massage z’umwuga bikomeje kwiyongera. Ariko, kubura ibigo (...)

Yanditswe na Mecky Merchiore Kayiranga

Bwiza Media is a leading online media company based in Rwanda that provides information and analysis on societal achievements and needs.


Service Dutanga

  • Itangazamakuru
  • Kwamamaza -Advert
  • Dufata amashusho -Video
  • Dutunganya Amashusho
  • Dukora websites
  • Amatangazo / Cyamunara

Ibyiciro Bikunzwe

  • politiki
  • imyidagaduro
  • imikino
  • ubuzima
  • utuntu-nutundi

© Bwiza Media. All Rights Reserved.