Dr. Sabin Nsanzimana yagizwe Minisitiri w’Ubuzima

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahinduriye imirimo Dr. Sabin Nsanzimana wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB); amugira Minisitiri w’Ubuzima. Dr. Nsanzimana yasimbuye kuri izi nshingano Dr. Daniel Ngamije wari uzimaranye imyaka hafi ibiri, nyuma yo kuzihabwa muri Gashyantare 2020 asimbuye Dr. Diane Gashumba. Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Dr. […]

Ingona ya rutura ‘Gustave’ imaze kurira abarenga 300 mu ruzi rwa Rusizi

Ingona ya rutura bivugwa ko imaze gutwara ubuzima bw’abantu barenga 300 mu Burasirazuba bwa Afurika, birakekwa ko yaba yarapfuye nyuma y’igihe yaraburiwe irengero. Iyi ngona izwi nka Gustave yamamaye mu kurya abantu, ishinjwa kugira uruhare mu mfu z’ababarirwa mu magana y’abaturage b’u Burundi. Iyi ngona bivugwa ko ipima toni irenga y’uburemere na metero esheshatu z’uburebure. […]

Mu gahinda kenshi, Rudakubana Paul yashyinguwe (Amafoto)

screenshot_20221127-160354.png

Rudakubana Paul wamamaye mu biganiro bitandukanye kuri YouTube mbere yo kwitaba Imana mu cyumweru gishize, yashyinguwe n’inshuti ze ndetse n’abavandimwe be ejo ku Cyumweru. Umuhango wo kumushyingura wabereye mu kagari ka Cyabagarura ho mu murenge wa Musanze w’akarere ka Musanze, ari na ho yabarizwaga. Ni umuhango witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abagize umuryango we, inshuti […]

Gasogi United yicaje ku ntebe ishyushye umutoza wa Kiyovu Sports

Ikipe ya Kiyovu Sports yahagaritse Umubiligi Alain-André Landeut umaze amezi make ari umutoza wayo mukuru, ndetse hari amakuru y’uko bishobora kurangira imwirukanye burundu. Uyu mutoza yahagaritswe nyuma y’umukino w’agapingane w’umunsi wa 11 wa shampiyona Kiyovu Sports yatsinzwemo na Gasogi United ibitego 3-1 ku Cyumweru. Ni umukino wabanjirijwe no guterana amagambo ku ruhande rwa Kiyovu Sports […]

Brussels: Habaye imvururu zikomeye nyuma y’uko u Bubiligi bwari bumaze gutsindwa na Maroc

Polisi y’i Brussels yafunze abantu barenga 10, nyuma y’imvururu zikomeye zakurikiye umukino w’Igikombe cy’Isi Ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi yatsinzwemo na Maroc ibitego 2-0 ku Cyumweru. Imvururu zabereye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Brussels usanzwe ari Umurwa Mukuru w’u Bubiligi, aho amagana y’abakunzi b’umupira w’amaguru bamwe bari banifubitse amabendera ya Maroc bahanganye n’abapolisi bashinzwe guhosha imvururu, […]

Museveni wahoze mu bakuru ba M23 yashinze umutwe wo kuyirwanya

Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva muri uku kwezi k’Ugushyingo, hari umutwe witwaje intwaro mushya witwa Pareco/FF (Résistants patriotes congolais/Force de frappe) uvuga ko ugamije guhangana na M23. Pareco/FF yashinzwe tariki ya 23 Ugushyingo na Sendugu Museveni wahoze ashinzwe ububanyi n’amahanga mu mutwe wa M23 mbere yo kuwirukanwamo muri 2013. Uyu mutwe […]

Minisitiri Musabyimana ntiyumva ukuntu icyayi kibura abasoromyi kandi hari abashomeri

Minisitiri Musabyimana mu kiganiro n'abayobozi bo mu ntara y'Amajyepfo

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude, yabwiye abayobozi bo mu ntara y’Amajyepfo ko bidakwiye ko imirima y’icyayi iri mu turere tuyigize ibura abasoromyi kandi hirya no hino mu gihugu hari urubyiruko rwabuze akazi. Hari mu kiganiro Ministiri Musabyimana yagiranye n’abayobozi b’inzego zitandukanye zo mu ntara y’Amajyepfo guhera ku ntara kugera ku mirenge, kuri uyu wa […]

Ikindi gihugu cya Afurika cyapfubyemo Coup d’État

Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Principe, Patrice Trovoada, yatangaje ko muri iki gihugu hageragejwe Coup d’État gusa iza kuburizwamo n’ingabo zacyo. São Tomé et Principe ni igihugu kigizwe n’ibirwa, kikaba giherereye mu mazi y’inyanja ya Atlantique mu burengerazuba bw’umugabane wa Afurika. Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu mu mashusho yagiye hanze, agaragara avuga ko mu ijoro […]

Umwe muri ba Perezida ba Afurika yageneye abanye-Congo imfashanyo y’ibyo kurya

Perezida João Lourenço wa Angola, yageneye abanye-Congo bavuye mu byabo kubera imirwano ya FARDC n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo indege yari yikoreye toni 30 z’ibyo kurya yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Guverineri wa gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen […]

Ibyago ku bakobwa bafata ibinini byica intanga nyuma yo gukora imibona mpuzabitsina

Ku bagore cyangwa abakobwa bakunda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, akenshi usanga biyambaza ibinini byica intanga (Contraceptive pills) kugira ngo batabasha gutwara inda. Ibi binini binazwi nka ‘Morning after Pills’, bigizwe n’amoko atandukanye; bikaba bikoreshwa byibura bitarenze amasaha 72 umuntu akoze imibonano mpuzabitsina. Abakora mu bijyanye n’imiti basobanura ko bishobora guhindura ukwezi k’umukobwa, itariki yo kujya […]

RDC: Hamenyekanye itariki amatora y’Umukuru w’Igihugu azaberaho

Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENI), yatangaje ko amatora y’Umukuru w’iki gihugu azaba ku wa 20 Ukuboza 2023. Ni ibyatangajwe na Perezida wa Komisiyo y’amatora muri RDC, Dénis Kadima; mu ngengabihe y’amatora rusange yatangajwe kuri uyu wa Gatandatu. Uretse amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku wa 20 Ukuboza, uwo munsi hazanaba amatora y’abagize […]

Mushiki wa Paul Rudakubana yavuze icyaba cyamwishe

Mukasine Thérèse, mushiki wa Paul Rudakubana wamamaye mu biganiro bitandukanye ku rubuga rwa YouTube, yatangaje ko urupfu rwe rwaba rufitanye isano n’inzoga zifite imisemburo iremereye kwa muganga bari baramubujije. Rudakubana witabye Imana afite imyaka 56 y’amavuko, yavaga inda imwe na Buhigiro André w’imyaka 102 y’amavuko na Sindikubwabo Peter bamamaye kuri ubu ufite imyaka 48. Uko […]

Icyiciro cya gatatu cy’abakomando ba Kenya bageze i Goma n’ibikoresho by’intambara

Icyiciro cya gatatu cy’abasirikare bo mu mutwe udasanzwe b’Ingabo za Kenya bageze i Goma mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mbere yo gutangira ibikorwa byo kuhagarura amahoro. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo iki cyiciro cya gatatu cy’abakomando ba Kenya bageze i Goma, banitwaje n’ibikoresho bya gisirikare byitezwe ko bagomba kuzifashisha mu bikorwa […]

Umunye-Congo wa nyuma warwanye Intambara ya kabiri y’Isi yapfuye

Caporal Albert Kunyuku wari Umunye-Congo wa nyuma warwanye Intambara ya kabiri y’Isi, yapfuye afite imyaka 100 y’amavuko. Inkuru y’urupfu rw’uyu mukambwe yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo 2022. Caporal Kunyuku yapfuye, mu gihe muri Kamena uyu mwaka yari yahawe umudari w’ikirenga n’umwami Filipe w’Ububiligi wari mu ruzinduko muri Congo […]

Centrafrique: Abasirikare ba RDF bashimiwe akazi gakomeye bakoze batizigama

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), ku wa Gatanu zambitswe imidali y’ishimwe y’Umuryango w’Abibumbye. Ni igikorwa cyabereye i Bangui ku cyicaro cya Batayo y’Ingabo z’u Rwanda izwi nka RWABATT10, kiri mu birindiro by’ahitwa Socatel M’Poko. Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Valentine Rugwabiza wayoboye uyu […]

Ibyishimo bikomeye ku bakinnyi ba Iran nyuma yo kwisengerera Wales (Amafoto)

20221125_145157.jpg

Ikipe y’Igihugu ya Iran yegukanye intsinzi ya mbere mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022 ikomeje kubera muri Qatar, nyuma yo gutsinda Wales (Pays de Galles) ibitego 2-0. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa kabiri wo mu tsinda B wakiniwe ku kibuga cya Stade yitiriwe Ahmed Bin Ali. Wales mu mukino wa mbere wo mu […]

Musanze: Umwe muri ba basaza 3 bavukana bamenyekanye kubera gusetsa yapfuye

Umusaza Rudakubana Paul uri muri batatu bo mu karere ka Musanze bavukana bamenyekanye kubera ubumuga bw’ubugufi, yitabye Imana. Inkuru y’urupfu rwa Paul wari uwa kabiri muri bo (yakurikiraga uwitwa Andereya akanakurikirwa na Peter) wamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu. Amakuru BWIZA yamenye ni uko Rudakubana yazize urupfu rutunguranye, akaba yaguye iwabo mu rugo […]

Perezida William Ruto na Raila Odinga mu ntambara y’amagambo

Perezida William Ruto wa Kenya na mukeba we Raila Odinga, bisanze mu ntambara y’amagambo bapfa bane bahoze ari abakozi ba Komisiyo y’amatora banze ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu Ruto yatsinze muri Kanama uyu mwaka. Aba biswe ‘Cherera Four’ ni Juliana Cherera usanzwe ari Visi-Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Kenya (IEBC), Francis Wanderi, Justus Nyang’aya na […]

Neymar mu marira nyuma yo kuvunikira mu mukino Brésil yatsinzemo Serbie

Rutahizamu Neymar Jr, yagiriye imvune mu mukino w’Igikombe cy’Isi Ikipe y’Igihugu cye cya Brésil yaraye itsinzemo Serbie ibitego 2-0. Ibitego byo mu gice cya kabiri cy’umukino bya rutahizamu Richarlson ni byo byafashije La Seleção kwegukana amanota atatu y’uyu mukino wari ishiraniro. Neymar yasohotse mu kibuga mu minota 10 ya nyuma y’umukino, nyuma yo kugira imvune […]

M23 iravuga ko ‘amasezerano y’u Rwanda na RDC’ yerekeye guhagarika imirwano atayireba

Umutwe wa M23 watangaje ko nta gahunda abarwanyi bawo bafite yo guhagarika imirwano no kuva mu bice bamaze kwigarurira, kuko utarebwa no kuba u Rwanda ruheruka kubyumvikanaho na Congo Kinshasa. Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo i Luanda muri Angola habereye inama yigaga ku kibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi […]

Rayon Sports yazanzamukiye kuri AS Kigali, ikura Kiyovu Sports ku mwanya wa mbere

Ikipe ya Rayon Sports yisubije by’agateganyo umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, nyuma yo gutsinda AS Kigali igitego 1-0. Gikundiro yari imaze imikino ibiri yikurikiranya idatsinda nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports ibitego 2-1 no kugwa miswi na Mukura 2-2, yari yakiriye Abanyamujyi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo; mu mukino w’umunsi wa 10 […]

Sam Karenzi yiseguye ku bamwibasiriye bamuhora Salima Mukansanga

Umunyamakuru w’imikino Karenzi Samuel, yiseguye nyuma y’amagambo atarakiriwe neza aheruka gutangaza k’umusifuzi Mukansanga Rhadia Salima. Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo Mukansanga Salima yanditse amateka yo kuba Umunyafurikakazi wa mbere wari ushoboye gusifura imikino y’Igikombe cy’Isi cy’abagabo. Uyu mukobwa ukomoka mu karere ka Nyamasheke yabigezeho, ubwo yagirwaga umusifuzi wa kane mu mukino Les Bleus […]

Igikombe cy’Isi: Embolo yafashije u Busuwisi gutsinda Caméroun akomokamo

Ikipe y’igihugu ya Caméroun ‘Les Lions Indomptables’, yatangiye nabi imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022 ikomeje kubera muri Qatar nyuma yo gutsindwa n’u Busuwisi igitego 1-0. Caméeoun n’u Busuwisi bari bahuriye mu mukino wo mu itsinda G wabereye kuri Stade ya Al Janoub. Ni umukino wasaga n’uringaniye ku mpande zombi, dore ko amakipe yombi yaremye uburyo […]

Uganda: Hari ubwoba bw’ibitero by’iterabwoba

Inzego zishinzwe umutekano muri Uganda ziryamiye amajanja, nyuma y’uko zibonyr ibimenyetso by’uko umutwe wa ADF uri gutegura kugaba ibitero by’iterabwoba mu gihugu. Ku itariki ya 11 Nyakanga 2010 ibitero by’iterabwoba byagabwe i Kampala aherekanirwaga umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi wahuzaga Espagne n’u Buholandi, bituma abantu 74 bapfa na ho 85 barakomereka. Mu butumwa Polisi ya […]

APR FC yaba yirukanye burundu Mohammed Adil Erradi

Ikipe ya APR FC biravugwa ko yamaze kwirukana burundu umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi wari umaze imyaka itatu ari umutoza wayo mukuru. Inkuru y’uko uyu mutoza yaba yirukanwe yatangiye kuvugwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, gusa APR FC ntacyo APR FC irayavugaho. Adil biravugwa ko yirukanwe mu gihe Ku wa 13 Ukwakira ubuyobozi bwa […]

RDC yagize icyo ivuga ku makuru y’uko yaba yitabaje na CODECO mu guhangana na M23

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahakanye amakuru avuga ko yaba yitabaje abarwanyi bo mu mutwe wa CODECO, ngo bajye gufasha Ingabo zayo guhangana mu mirwano n’inyeshyamba za M23. Amakuru y’uko RDC yaba yitabaje umutwe wa CODECO ushinjwa gukorera ubwicanyi bw’indengakamere muri Teritwari ya Ituri, yatangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga kuva ejo ku wa Gatatu. Ku […]

Mohammed Adil Erradi yanze kubonana n’intumwa APR FC yamutumyeho

Umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi kuri ubu ugifatwa nk’umutoza mukuru wa APR FC, yanze kubonana na Mupenzi Eto’o iriya kipe y’Ingabo z’Igihugu iheruka kumutumaho kugira ngo bakemure ibibazo bafitanye mu mahoro. Ku wa 13 Ukwakira ni bwo ubuyobozi bwa APR FC bwafatiye ibihano umutoza Mohammed Adil Erradi na na Kapiteni Djabel Manishimwe, nyuma y’uko bari batangiye […]

Mugenzi Bienvenu yavanye Kiyovu Sports mu nzara za APR FC yayibanje ibitego 2

Ikipe ya APR FC yanganyije na Kiyovu Sports ibitego 2-2, mu mukino wa shampiyona amakipe yombi yari yahuriyemo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yakiriye Kiyovu Sports kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona. Ni umukino watangiye ishyira igitutu cyinshi kuri Kiyovu Sports, […]

Igikombe cy’Isi: Impamvu abakinnyi b’u Budage bifotoje bapfutse iminwa mbere yo guhura n’u Buyapani

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Budage ‘Die Mannschaft’, bigaragambije ku mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), bifotoza bapfutse iminwa mbere y’uko bahura n’u Buyapani. Ni umukino w’Igikombe cy’Isi wa wo mu itsinda E amakipe yombi yahuriyemo kuri Stade Mpuzamahanga ya Khalifa. Mu busanzwe ikipe y’igihugu y’u Budage mbere y’uko Igikombe cy’Isi gitangira, iri mu makipe arindwi […]

Perezida Kagame yatumiwe i Washington na Joe Biden wa Amerika

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari mu bakuru b’ibihugu babarirwa muri 45 ba Afurika batumiwe na Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nama igomba guhuza igihuhu cye n’umugabane wa Afurika. Iyi nama izaba iba ku nshuro ya kabiri, biteganyijwe ko izabera i Washington DC hagati y’itariki ya 13 n’iya 15 Ukuboza 2022. […]

M23 irarega RDC kugabiza Abatutsi FDLR na Mai-Mai ngo zibakorere ‘Jenoside’

Umutwe wa M23 urashinja Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutangira kugabiza abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi inyeshyamba z’imitwe ya FDLR na Mai-Mai; kugira ngo ibakorere ‘Jenoside’. Iyi mitwe yombi imaze igihe ifatanya mu mirwano n’Ingabo za FARDC zimaze umwaka zubuye imirwano na M23. Uyu mutwe kuri ubu umaze igihe ugenzura ibice bitandukanye bya […]

Mukansanga Salima yanditse amateka u Bufaransa bunyagira Australia (Amafoto)

20221123_015925.jpg

Umunyarwandakazi Mukansanga Rhadia Salima yaraye yanditse amateka yo kuba Umunyafurikakazi wa mbere ushoboye gusifura Igikombe cy’Isi cy’abagabo. Mukansanga yabigezeho, ubwo yashyirwaga mu basifuzi bane bayoboye umukino wo mu tsinda D Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ‘Les Bleus’ yaraye inyagiyemo iya Australia ibitego 4-1. Muri uyu mukino yari umusifuzi wa kane, aho yari afatanyije kuwuyobora na Rurangiranwa […]

Cristiano Ronaldo yirukanwe na Manchester United

Ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’u Bwongereza, yatangaje ko yamaze gutandukana n’umunya-Portugal Cristiano Ronaldo wari umukinnyi wayo. Iyi kipe yemeje aya makuru mu itangazo yanyujije ku rubuga rwayo rwa Internet. Yagize iti: “Cristiano Ronaldo agomba kuva muri Manchester United ku bwumvikane bw’impande zombi, ndetse bigahita byubahirizwa by’aka kanya.” Manchester United yavuze ko imushimira […]

UPDF ikomeje gushinjwa gufasha M23 mu butasi no mu bikoresho rwihishwa

Abanye-Congo bakomeje gushyira mu majwi igihugu cya Uganda, bashinja Ingabo zacyo gufasha rwihishwa inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zimaze hafi umwaka zongeye kubura imirwano n’Ingabo za Leta ya Congo. Ni ibirego kandi bamaze igihe bashinja u Rwanda mu buryo bweruye. Ibirego by’uko Ingabo za Uganda zaba zifasha M23 abanye-Congo batangiye kubivugira mu matamatama muri […]

#Qatar2022: Arabie Saoudite yakoze ibitatekerezwaga, yisasira Argentine

Ikipe y’Igihugu ya Argentine ‘La Albiceleste’ yatangiye nabi imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kiri kubera muri Qatar, nyuma yo gutsindwa na Arabie Saoudite ibitego 2-1. Hari mu mukino wo mu tsinda C amakipe yombi yari yahuriyemo kuri Stade ya Lusail kuri uyu wa Kabiri. Argentine nk’imwe mu makipe yaje ahabwa amahirwe yo kwegukana Igikombe cy’Isi […]

Akayabo Mukansanga uri bwandike amateka mu Gikombe cy’Isi azajya ahembwa

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2022, ni bwo byitezwe ko Umunyarwandakazi Mukansanga Rhadia Salima yandika amateka yo kuba Umunyafurikakazi wa mbere uraba asifuye imikino y’Igikombe cy’Isi cy’abagabo. Ni amateka ari bwandikirwe mu mukino wo mu itsinda D Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ’Les Bleus’ ihuriramo na the Socceroos ya Australia […]

M23 yatwitse ikigo gikomeye cya gisirikare, ifata mpiri umusirikare mukuru wa FARDC

Inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ku wa Mbere tariki ya 21 Ugushyingo zigaruriye agace ka Bambo gasanzwe kabamo ikigo cya Gisirikare cy’Ingabo za Congo Kinshasa. Bambo ni Groupement ihana imbibi n’agace ka Tongo M23 imaze iminsi yigaruriye, ikaba iherereye ku bilometero bibarirwa muri 45 werekeza mu burengerazuba bw’Umujyi wa Rutshuru. M23 yigaruriye aka gace […]

Ndayishimiye yavuze uko umubano w’u Burundi n’u Rwanda wifashe, akomoza ku kibazo cy’abarimo Gen. Niyombare

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko kuri ubu nta mwuka mubi wavuga ko ukirangwa hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, ashimangira ko u Burundi bufite icyizere cy’uko u Rwanda ruzabushyikiriza abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015 bagashyikirizwa ubutabera. Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yabikomojeho ubwo yagiranaga ikiganiro cyihariye n’abanyamakuru: Marc PERELMAN na Laurent CORREAU […]

Inama Perezida Kagame, Tshisekedi na Ndayishimiye bari batumiwemo yimuwe

Inama yiga ku bibazo by’u Rwanda na RDC ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi bari batumiwe i Luanda muri Angola; yimuwe ishyirwa ku wa Gatatu w’Iki cyumweru. Ni inama yagombaga kuba kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ugushyingo, gusa biba […]

Igisubizo cya Perezida Ndayishimiye ubwo yabazwaga niba koko u Rwanda rwaba rufasha M23

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko atemeza koko niba u Rwanda rwaba rufasha umutwe wa M23 nk’uko Congo Kinshasa ibivuga, asobanura ko inama igomba guhuza Perezida João Lourenço wa Angola n’abakuru b’ibihugu byo mu karere ari yo izagaragaza ukuri kw’ibivugwa. Perezida Ndayishimiye yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro cyihariye n’abanyamakuru: Marc PERELMAN na Laurent CORREAU ba […]

Igikombe cy’Isi: U Bwongereza bwahaye Iran umubatizo, mu mukino w’agapingane

Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yatangiranye intsinzi mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022 iri kubera muri Qatar, nyuma yo kunyagira iya Iran ibitego 6-2. The Three Lions y’u Bwongereza na Team Melli ya Iran bari bahuriye mu mukino wa mbere wo mu tsinda B wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Khalifa. Ni umukino wari utegerejwe na benshi, […]

Etincelles FC yarezwe muri FIFA n’umukinnyi ‘yafungishije imyaka 2 y’agatsi’

Ikipe ya Etincelles FC yarezwe mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), ishinjwa gusezerera mu buryo butemewe n’amategeko umunya-Nigeria wahoze ari umukinnyi wayo. Uwareze iyi kipe ni Umunya-Nigeria Owoeri Julius Tarigboro. Amakuru yizewe BWIZA yamenye ni uko iki kirego cyageze muri FIFA ku wa Gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2022, gitanzwe n’umunyamategeko we witwa J. […]

Martha uheruka kugubwa gitumo n’umugabo we asambana na Pasiteri yaba yiyahuye

Umugore witwa Martha uheruka kuba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gufatirwa mu cyuho n’umugabo we amuca inyuma, biravugwa ko yamaze kwiyambura ubuzima. Amashusho y’uyu mugore wari utwite bivugwa ko ari uwo muri Zambia mu cyumweru gishize ari mu yari yigaruriye imbuga nkoranyambaga. Ni amashusho byaketswe ko yafashwe n’umugabo we, nyuma yo kumufatira mu cyuho […]

M23 yigaruriye utundi duce 2 dukomeye twahoze ari indiri ya FDLR

Umutwe wa M23 wigaruriye uduce twa Kisenguro na Katwiguru two muri Groupement ya Bweza ho muri Teritwari ya Rutshuru; uduce twari tumaze igihe dufatwa nk’amatware y’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR. M23 yatwigaruriye, nyuma y’imirwano ikomeye yasakiranyije abarwanyi bayo n’abo muri uriya mutwe wundi urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Ni imirwano amakuru avuga ko yagejeje ku […]

Hamenyekanye umukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi S. Mukansanga agaragaramo nk’umusifuzi

Umunyarwandakazi Mukansanga Rhadia Salima, yatoranyijwe mu basifuzi bagomba gusifura umukino w’Igikombe cy’Isi Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ‘Les Bleus’ igomba guhuriramo na the Socceroos ya Australia. Ni umukino wa mbere wo mu itsinda D u Bufaransa bugomba guhuriramo na Australia saa tatu z’ijoro zo kuri uyu wa Kabiri. Uzabera kuri Stade ya Al-Janou iherereye mu mujyi […]

Gen. Muhoozi yibasiye Lt. Gen Elwelu kubera ibyo yatangaje kuri M23

Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yibasiye Lt. Gen Peter Elwelu; nyuma yo gutangaza ko Ingabo za EAC bitazitwara amasaha 24 ngo zibe zamaze gutsinda inyeshyamba za M23. Ku wa Gatanu tariki ya 04 Ugushyingo 2022 ni bwo Lt Gen Peter Elwelu usanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Uganda […]

FARDC yemeye ko umusirikare RDF iheruka kurasira mu cyico i Rubavu ari uwayo

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kera kabaye cyemeye ko umusirikare Ingabo z’u Rwanda ziheruka kurasira mu karere ka Rubavu agapfa ari uwacyo. Mu ma saa saba z’ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022 ni bwo Ingabo z’u Rwanda zarashe uyu musirikare bitahise byemezwa ko ari uwa Congo. Igisirikare cy’u […]

Louise Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuyobora La Francophonie muri manda ya nyuma

Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo, yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga uhuriwemo n’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) muri manda ye ya kabiri. Mushikiwabo yatorewe mu nama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize uriya muryango yabereye i Djerba mu gihugu cya Tunisie. Yatowe nyuma yo gushyigikirwa n’abakuru b’ibihugu bose n’aba […]

Ifoto ya Lionel Messi ari gukina ‘Chess’ na Cristiano Ronaldo yaciye ibintu

Ifoto y’ibihangange bibiri, Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bari kumwe bakina ‘Chess’ yaciye ibintu, nyuma yo gukurura amarangamutima y’abakoresha imbuga nkoranyambaga. Ni ifoto yashyizwe hanze bwa mbere n’aba bakinnyi b’ibihangange bifashishije imbuga nkoranyambaga basanzwe bakoresha. Lionel Messi yayishyize hanze yifashishije imbuga za Instagram na Facebook asanzwe akoresha; mu gihe mukeba we Cristiano Ronaldo yayishyize hanze […]

RDC yanze umurambo w’uwo bikekwa ko ari umusirikare wayo warashwe na RDF

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyanze gutwara umurambo w’uwo bikekwa ko ari umusirikare wacyo Ingabo z’u Rwanda zarasiye mu karere ka Rubavu. Mu ma saa saba z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Ingabo z’u Rwanda zarashe uyu muntu. Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) mu itangazo cyasohoye cyavuze ko yabanje kwinjirira ku […]

Gérard Bi Gohou yafunguye konteri y’ibitego mu Mavubi, ahesha Carlos intsinzi ya mbere

Rutahizamu Gérard Bi Goua Gohou, yatsindiye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ igitego cye cya mbere mu mukino wa gicuti yatsinzemo iya Sudani igitego 1-0. Ni umukino wa kabiri wa gicuti amakipe yombi yahuriyemo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu. Gérard Bi Goua Gohou yafunguye konteri y’ibitego mu Mavubi ku munota wa 21 w’umukino. […]

Infantino yibasiye Abanyaburayi, avuga ko bakwiye kumara imyaka 3,000 basaba imbabazi abo bahemukiye

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yibasiye abanyaburayi bakomeje kwikoma igihugu cya Qatar bagishinja gufata nabi abimukira, avuga ko atari bo bakabaye baha abandi amasomo kandi na bo hari ibyo bakoze bagakwiye kumara imyaka 3,000 basabira imbabazi. Infantino yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru i Doha muri Qatar […]

Inama ya OIF: Minisitiri w’Intebe wa RDC yanze kujya mu ifoto y’urwibutso ngo kuko irimo Perezida Kagame

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sama Lukonde, yanze kujya mu ifoto y’urwibutso y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye inama ya La Francophonie; ngo kuko irimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda. Iyi nama y’Umuryango mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) ya 18, iri kubera mu kirwa cya Djerba muri Tunisie kuva kuri uyu […]

RDF yasobanuye icyatumye irasa mu cyico ‘umusirikare wa FARDC’ warasiwe i Rubavu

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyemeje amakuru y’iraswa ry’umusirikare bikekwa ko ari uwo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) warasiwe mu karere ka Rubavu. Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo uyu musirikare yarasiwe ku mupaka w’u Rwanda na RDC i uzwi nka Petite Barrière, mu Murenge wa Gisenyi, akagari […]

Mushikiwabo ntiyumva impamvu u Rwanda, RDC na Uganda badashyira mu bikorwa amasezerano basinyanye

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga uhuriwemo n’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo; yagaragaje ko atumva impamvu ibihugu byo mu karere bidashyira mu bikorwa amasezerano yo kurandura no kwambura intwaro imitwe izitwaje ikomeje guhungabanya umutekano bimaze imyaka irenga 10 byarasinyanye. Hari mu kiganiro Mushikiwabo kuri ubu uri i Djerba muri Tunisia ahagomba kubera inama ya OIF […]

Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa n’u Bubiligi bamaganye intambwe M23 ikomeje gutera

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’intumwa zihariye z’ibihugu by’u Bubiligi, u Bwongereza n’u Bufaransa mu karere k’ibiyaga bigari, bamaganye umutwe wa M23 ku kuba ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye bya Congo Kinshasa; bawusaba guhagarika imirwano. Aba mu itangazo rihuriweho basohoye ku wa Gatanu tariki ya 18 Ugushyingo, bavuze ko bamagana “mu buryo bukomeye” uriya mutwe […]

Misiri yisasiye u Bubiligi mbere y’uko bujya mu gikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu ya Misiri ku wa Gatanu yatsinze iy’u Bubiligi ibitego 2-1, mu mukino wa gicuti Ababiligi biteguriragamo Igikombe cy’Isi cya 2022 kibura umunsi kigatangira muri Qatar. Les Diables Rouges y’u Bubiligi na Les Pharaohs ya Misiri bari bahuriye kuri Stade Mpuzamahanga ya Jaber al-Ahmad muri Kuwait, mbere y’uko Ababiligi bahaguruka berekeza muri Qatar ahazabera […]