Ian Kagame mu mwambaro wa RDF

Umuhungu wa Perezida Paul Kagame, Ian Kagame, yagaragaye mu mwambaro w’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF). Ian Kagame kuri uyu wa Gatanu ni umwe mu bitabiriye umuhango wo gusoza amasomo y’abofisiye bato bahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant muri RDF, umuhango ubera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Gako ho mu karere ka Bugesera. Ian Kagame ari mu basirikare […]

Gasogi United yabonye umutoza w’Umugande

Ikipe ya Gasogi United yemeje Umugande Kiwanuka Paul nk’umutoza wayo mukuru by’agateganyo. Iyi kipe yemeje aya makuru mu butumwa yanditse kuri Twitter yayo. Paul Kiwanuka agomba kungirizwa na Dusange Sacha nk’uko Gasogi United yakomeje abitangaza. Aba batoza bombi basimbuye umunya-Misiri Ahmed Adel wari umutoza mukuru wa Gasogi United ndetse na Bahaaeldin Ibrahim wari umwungiriza we […]

Tshisekedi yongeye gushimangira ko intambara n’u Rwanda ishobora kuba amahitamo

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje mu gihe cya vuba intambara n’u Rwanda ishobora kuba amahitamo ya kabiri ashoboka mu gukemura ikibazo cy’umutwe wa M23. Ni Tshisekedi utarahwemye gushinja u Rwanda kuba ari rwo ruri inyuma y’uyu mutwe, ibyo yongeye gushimangira mu ijoro ryakeye ubwo yagezaga ijambo ku baturage b’igihugu […]

Gerard Pique yatangaje ko agiye gusezera ruhago

Myugariro Gerard Pique usanzwe akinira FC Barcelone y’iwabo muri Espagne, yatangaje ko yamaze gufata icyemezo cyo gusezera ku mupira w’amaguru. Pique w’imyaka 35 y’amavuko yemeje aya makuru binyuze muri Videwo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Yavuze ko umukino wa shampiyona ya Espagne FC Barcelone igomba guhuriramo na Armeria ku wa Gatandatu w’iki cyumweru ari wo […]

APR FC idafite Adi yongeye gutsikira, ihagamwa na Espoir FC

Ikipe ya APR FC yongeye gutakaza andi manota abiri, nyuma yo kunanirwa gutsinda Espoir FC baguye miswi 0-0 kuri uyu wa Kane. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yasuye Espoir FC mu karere ka Rusizi, mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona. Ni umukino nanone yakinnye idafite abarimo umutoza mukuru Mohammed Adil Erradi cyo kimwe […]

Nyaruguru: L’enseignant, à la base de la transformation positive de la socièté

La vice maire Byukusenge remettant une téléphone tablette à Alexis Muhirwa pour ses performances

L’éducation est le socle du développement durable. Ainsi l’enseignant rwandais d’aujourd’hui est appelé à jouer le premier rôle dans la transfomation positive de la societé. L’enseignant que l’on cherche est celui qui encourage ses élèves et les guide afin qu’ils deviennent plus tard des citoyens capables de changer positivement la société et de développer leur […]

André Mbata yokeje igitutu abadepite ba PAP ngo bamagane u Rwanda

Visi-Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Congo Kinshasa, André Mbata, yashyize igitutu ku badepite b’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (Pan-African Parliament) abasaba kwamagana u Rwanda ashinja gutera igihugu cye. Mbata yashyize iki gitutu ku badepite ba PAP ubwo bari mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru by’abagize iriya nteko byabereye muri Afurika y’Epfo. […]

Haaland yavuze ikipe y’igihugu cya Afurika abona izitwara neza mu gikombe cy’Isi

Rutahizamu Erling Haaland ukinira Manchester City yo mu Bwongereza, yatangaje ko aha amahirwe ikipe y’Igihugu ya Sénégal yo kwitwara neza mu gikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru kibura iminsi ibarirwa ku ntoki kigatangira. Uyu munya-Norvège umaze gutsindira Man City ibitego 22 mu mikino 17 amaze kuyikinira kuva ayigezemo, ni umwe mu bakinnyi b’amazina aremereye batazakina Igikombe cy’Isi […]

RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa

Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), rwamaze gusezerera umunyamakuru Lorenzo Musangampfura Christian azira imyitwarire idahwitse. Amakuru yizewe BWIZA yamenye ni uko uyu munyamakuru wa siporo yasezerewe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Ugushyingo 2022. Nta gihe kinini cyari gishize Lorenzo Musangampfura wakoraga ‘Amakuru yo hanze y’ikibuga’ kuri Radiyo Rwanda ndetse akanogeza imikino ya […]

Uganda yamaganye ibirego RDC yatangiye kuyishyiraho by’uko yaba ifasha M23

Guverinoma ya Uganda yahakanye guha ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zikomeje kwigarurira ibice bitandukanye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ivuga ko umubano wayo na Congo Kinshasa ukiri mwiza kandi ukaba ugikomeye. Ni ibyatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihugu, Ofwono Opondo; nyuma y’iminsi mike Sosiyete Sivile yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ishinje Ingabo […]

UEFA Champions league: PSG yananiwe kuyobora itsinda ryayo ku maherere

Ikipe ya PSG yo mu Bufaransa yaraye itsinze Juventus yo mu Butaliyani ibitego 2-1, gusa inanirwa kuyobora itsinda H zombi zari ziherereyemo. Ibitego bya Kylian Mbappé wahise aca agahigo ko kuba umukinnyi muto kurusha abandi itsinze ibitego 40 muri Champions league, ndetse n’icya Nuno Mendes ni byo byafashije PSG gukura amanota atatu i Turin. Juventus […]

Igisubizo cya Minisitiri Bayisenge ku munyamakuru wa RBA wamusabye kumugurira icupa

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere, Bayisenge Jeannette, yasubije umunyamakuru Lorenzo Musangampfura Christian w’Ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) wamusabye kubanza yamugurira icupa ngo amurangire umwana watakaga ihohoterwa. Christian Lorenzo usanzwe ari umunyamakuru w’imikino muri RBA, aheruka gushyira kuri Twitter ye amashusho y’umwana w’umuhungu wagaragaye avuga ko ahohoterwa cyane na nyina umubyara, akavuga ko arambiwe kubana na we. Muri aya […]

Abanyarwandakazi 4 mu bagore 100 bavuga rikijyana kurusha abandi muri Afurika

Abanyarwandakazi bane barimo Louise Mushikiwabo uyoboye Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), basohotse ku rutonde rw’abagore 100 ba mbere bavuga rikijyana muri Afurika. Ni urutonde rwakozwe n’Ikigo Avance Media gisanzwe gikora bene izi ntonde buri mwaka. Iki kigo kivuga ko uru rutonde rukorwa hisunzwe icyegeranyo cy’ubushakashatsi bukorwa ku bagore biteje imbere bagafungura ibigo byabo, […]

Gasogi United yacanye umubano n’abanya-Misiri bari abatoza wayo

Ikipe ya Gasogi United yamaze kwirukana umunya-Misiri Ahmed Adel wari umutoza wayo mukuru ndetse na Bahaaeldin Ibrahim wari umwungiriza we. Iyi kipe y’umushabitsi Kakooza Nkuliza Charles (KNC) yemeje aya amakuru ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Gasogi United kuri Twitter yavuze ko yatandukanye n’aba batoza ku bwumvikane. Iti: “Nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi zatumye habaho isesa ry’amasezerano […]

Perezida Kagame yakiriye intumwa ya João Lourenço nyuma yo kubonana na Tshisekedi

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Hon. Tete António wamushyikirije ubutumwa yagenewe na mugenzi we João Lourenço wa Angola. Umukuru w’Igihugu yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola kuri iki gicamunsi, nk’uko ibiro bye byabitangaje mu butumwa byanyujije kuri Twitter. Ni ubutumwa buvuga ko “kuri iki […]

Amb. Vincent Karega yakiriwe na Minisitiri Lutundula wa RDC

Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa, Vincent Karega, kuri uyu wa Mbere yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula wamumenyesheje icyemezo cya Leta y’igihugu cye cyo kumwirukana ku butaka bwacyo. Lutundula yamenyesheje Karega ko amasaha 48 yahawe yo kuba yavuye i Kinshasa agomba kurangirana n’itariki ya 02 Ugushyingo, bityo ko atagomba kuyarenza. Ambasaderi Vincent […]

Abafite konti za Twitter ziri ‘verfied’ bagiye kujya bacibwa Frw 20,000 buri kwezi

Urubuga rwa Twitter rurateganya kujya ruca abarukoresha bafite konti ziri verified (zifite ikirango cy’ubururu cyerekana ko ari iza nyazo) $19.99 y’ifatabuguzi (arenga gato Frw 20,000) buri kwezi; icyemezo kigomba guhera mu bakozi ba kiriya kigo. Mu busanzwe umuntu ufite badge y’ubururu yerekana ko konti ye ya Twitter iri ari iya nyayo yishyuraga $4.99 (abarirwa muri […]

P. Kagame na Gutteres baganiriye ku muti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC

Perezida Paul Kagame yatangaje ko yagiranye ikiganiro cyibanze ku bibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Gutteres. Abayobozi bombi baganiriye bifashishije terefoni nk’uko Perezida Kagame yabitangaje kuri Twitter ye mu gicuku cyo kuri uyu wa Mbere. Yagize ati: “Mu masaha make ashize nagiranye ikiganiro cyiza n’Umunyamabanga Mukuru wa […]

Gen. John Numbi umaze igihe ahigishwa uruhindu yaba ari kumwe na M23 ku rugamba

Sosiyete Sivile yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yatanze impuruza y’uko Gen. John Numbi umaze igihe ahigishwa uruhindu n’inzego zitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaba ari kumwe n’umutwe wa M23 uri mu mirwano na FARDC. Sosiyete Sivile yo muri Kivu y’Amajyaruguru yatangaje ibi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Ukwakira, biciye muri […]

Kiyovu Sports yihanije Musanze FC y’abakinnyi 10, yambura Rayon Sports umwanya wa mbere

Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze iya Musanze FC ibitego 3-0, ihita ifata by’agateganyo umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona. Kiyovu Sports yari yakiriye Musanze FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona. Ibitego bya Erisa Ssekisambu, Nshimirimana Ismael ‘Pitchou’ na Bigirimana Abedi ni byo byafashije iyi kipe yo […]

MONUSCO yiyemeje koherereza FARDC isumbirijwe na M23 abasirikare bo kuyiha umusada

Ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Congo Kinshasa (MONUSCO), bwamaganye umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira uduce dutandukanye tw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru; bwemeza ko buri kwitegura guha FARDC ubufasha bwose bushoboka kugira ngo ihangane n’uriya mutwe. Ni ibikubiye mu itangazo MONUSCO yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter kuri uyu wa Gatandatu. Iti: “MONUSCO iramagana yivuye […]

Undi mupadiri yitabye Imana mu Rwanda, aba uwa gatatu upfuye mu kwezi kumwe

Padiri Sindarihora Antoine wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022 azize uburwayi. Inkuru y’urupfu rwe yemejwe n’ikinyamakuru Kinyamateka gisanzwe cyegamiye kuri Kiliziya. Mu butumwa iki kinyamakuru cyanyujije kuri Twitter yacyo, cyavuze ko yari arwariye mu bitaro bya Gihundwe. Padiri Sindarihora Antoine yitabye […]

M23 yigaruriye Rutshuru n’ibice biyegereye

Inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu, zigaruriye umujyi wa Rutshuru wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’ibindi bice biwukikije. BWIZA yabwiwe ko Rutshuru yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, nyuma y’imirwano yasakiranyije M23 n’Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC). Ni imirwano kuri ubu imaze ibyumweru bibiri n’iminsi ibiri yongeye […]

Umuryango wa Museveni watangiye kumwitambika ngo ataziyamamaza mu 2026

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yatangiye kwitambikwa na bamwe mu bantu ba hafi ye ndetse n’abo mu muryango we badashyigikiye ko yazongera kwiyamamariza kuyobora Uganda mu 2026. Museveni w’imyaka 78 y’amavuko, ni Perezida wa Uganda kuva mu 1986. Uyu mukambwe yatangiye guca amarenga y’uko ashobora kuzongera kwiyamamariza kuyobora Uganda, gusa hari bamwe mu bo […]

Police FC yakuye amanota atatu kuri Rwamagana City yiyushye akuya

Ikipe ya Police FC yatsinze bigoranye Rwamagana City FC igitego 1-0, mu mukino amakipe yombi yari yahuriyemo kuri uyu wa Gatanu. Iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda yari yakiriye Rwamagana kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona. Ni umukino Police FC ya Mashami Vincent yaremyemo uburyo bwinshi bw’ibitego; gusa […]

PM Edouard Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu irahira rya Samuel Matekane

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango w’irahira rya Minisitiri w’Intebe mushya w’ubwami bwa Lesotho, Samuel Ntsokoane Matekane. Perezida Kagame yari yatumiwe muri uyu muhango gusa ntiyabineka, bijyanye no kuba wahuriranye n’uruzinduko rw’akazi yagiriye i Maputo muri Mozambique. Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Minisitiri w’Intebe mushya wa Lesotho yarahiriye kuyobora […]

Perezida Paul Kagame ari i Maputo (Amafoto)

20221028_142720.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yamaze kugera i Maputo mu murwa mukuru wa Mozambique; mu ruzinduko rw’akazi yatangiye muri iki gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika. Perezidansi y’u Rwanda kuri Twitter yayo yatangaje ko uru ruzinduko rugomba kumara umunsi umwe. Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri Mozambique ruje rukurikira urwo yaherukaga kugirira muri iki gihugu […]

Dr. Pierre Damien Habumuremyi yongeye kugezwa imbere y’ubutabera

Dr. Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, yongeye kugezwa imbere y’ubutabera aho agomba kuburana ku byaha byo gutanga sheki itazigamiye byari byaramufungishije mbere yo kurekurwa ku mbabazi za Perezida Paul Kagame. Dr. Habumuremyi yahamagajwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, ndetse urubanza rwe ruzaburanishwa ku wa 2 Ugushyingo 2022 mu manza mbonezamubano. Ku wa […]

Amerika yasabye RDF ‘guhagarika guha ubufasha’ M23

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye kugaragaza ko Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) giha ubufasha umutwe wa M23; zisaba ko ubwo bufasha bwahagarara. Amerika yatangaje ibi binyuze muri Amb. Robert Wood, intumwa yayo muri Loni ku bibazo byihariye bya politiki. Uyu ku wa Gatatu w’iki cyumweru ubwo yari mu nama y’akanama gashinzwe umutekano ka Loni i […]

APR FC yatsinze Bugesera FC iheruka kuyibabaza

Ikipe ya APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego 3-0; mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo kuri uyu wa Kane. APR FC yari yakiriye Bugesera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ni Bugesera yaherukaga kuyibabaza nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1 muri shampiyona. Ibitego bya Rwabuhihi Aimé Placide, Roboneka Jean Bosco na Mugunga Yves ni […]

Perezida Kagame, Biden na Putin mu batumiwe na Gen. Muhoozi muri Uganda

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari mu banyacyubahiro batumiwe muri Uganda na Gen Muhoozi Kainerugaba, mu nama y’Urubyiruko igomba kubera muri iki gihugu. Gen. Muhoozi yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Yavuze ko iyi nama ya ‘Patriotic Youth Conference’ iteganyijwe kuba mu byumweru bike biri imbere; nyuma y’uko Perezida Yoweri […]

RDC: M23 yigaruriye uduce 8 dushya

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kane wigaruriye uduce dushya umunani two muri Teritwari ya Rutshuru, utwambuye Ingabo za Congo Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro bari gufatanya mu mirwano. Uduce M23 yamaze kwigarurira turimo Kalengera, Gako, Rubare, Rangira, Burayi, Rukoro, Matebe na Kanombe twose two muri Groupement ya Gisigari; ku birometero bike cyane uvuye mu kigo […]

UEFA Champions league: FC Barcelona yongeye kunanirwa kurenga umutaru

Ikipe ya FC Barcelona yongeye kunanirwa kurenga umutaru muri UEFA Champions league, isezererwa itarenze amatsinda y’iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi. Urugendo rw’iyi kipe y’i Catalunya muri Champions league rwarangiye hakiri kare cyane, nyuma y’uko ikipe ya Inter Milan basangiye itsinda rya gatatu yari imaze kunyagira Viktoria Plzen yo […]

Perezida Faustin-Archange Touadéra ari mu Rwanda

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 26 Ukwakira, yakiriye mugenzi we Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique uri mu ruzinduko rw’akazi hano mu Rwanda. Ibiro by’umukuru w’igihugu kuri Twitter byatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro “ku birebana n’uko Politiki yifashe muri Centrafrique ndetse n’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo umutekano, […]

Nyaruguru: Abaturage batanze ibitekerezo ku igenamigambi ry’akarere

Faustin Havugimana arifuza ko bagezwaho amazi meza

Abaturage bo mu kagari ka Muhambara, mu murenge wa Cyahinda, mu karere ka Nyaruguru, bagejeje ku nama njyanama y’akarere imishinga y’ingenzi bifuza ko yazashyirwa mu bikorwa mu mwaka w’ingengo y’imari 2023/24, ikihutisha iteranbere ryabo. Muri iyo mishinga harimo umuyoboro w’amazi meza, ikigo cyigisha imyuga, umuhanda wa kaburimbo, inzu ababyeyi babyariramo, ubworozi bw’inka za kijyambere, n’ibindi. […]

Inkuru nziza kuri Cristiano Ronaldo

Umutoza Erik ten Hag w’ikipe ya Manchester United, yatangaje ko yamaze kugarura Cristiano Ronaldo ndetse akaba ari no mu kipe yitegura FC Sheriff kuri uyu wa Kane. Manchester United izaba yakiriye iyi kipe yo muri Moldova, mu mukino wa UEFA Europa league wa gatanu wo mu tsinda. Ni umukino Cristiano Ronaldo azagaragaramo, nyuma y’uko umutoza […]

Umunyamakuru Steve Wembi yatawe muri yombi, yaba aryozwa u Rwanda

Umunyamakuru Steve Wembi uri mu bakomeye bakorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaraye atawe muri yombi n’inzego z’iperereza z’iki gihugu. Steve Wembi ni umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye ndetse n’izerekeye ibyaha; akaba asanzwe akorera ikinyamakuru The New Times i Kinshasa. Uyu munyamakuru yaraye atawe muri yombi n’urwego rushinzwe iperereza muri Congo Kinshasa (ANR), nyuma yo […]

Whatsapp yahagaze, kohereza no kwakira ubutumwa ntibikunda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Ukwakira, urubuga nkoranyambaga rwa Whatsapp rwahagaze ku buryo abarukoresha badashobora kwakira cyangwa kohereza ubutumwa. Abakoresha Whatsapp batangiye kugaragaza impungenge z’uko batari kwakira cyangwa kohereza ubutumwa kuva mu ma saa tatu z’igice ku isaha y’i Kigali. Ku rubuga rwa Twitter kuri ubu ubutumwa bw’abarenga ibihumbi 600 […]

Perezida Kagame yageneye ubutumwa abafana ba Rayon Sports nyuma yo kumukorera ‘Surprise’

Perezida Paul Kagame yashimiye abafana ba Rayon Sports baheruka gukora agashya bakamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko. Ku Cyumweru tariki ya 23 Ukwakira Rayon Sports yari yakiriye Espoir FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona. Ni umukino wahuriranye n’umunsi w’isabukuru y’amavuko y’imyaka 65 y’amavuko ya Perezida Paul Kagame. Umukino ubwo […]

U Rwanda rwanenze imyitwarire ya Tshisekedi kubera ibitero FARDC ikomeje kugaba kuri M23

Guverinoma y’u Rwanda yanenze imyitwarire ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi wakunze kugaragaza ko ashyize imbere inzira ya dipolomasi mu gukemura ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, gusa ibitero FARDC ikomeje kugaba kuri M23 n’imvugo z’abategetsi b’i Kinshasa bikaba bikomeje kwerekana ibitandukanye. Ni ibikubiye mu itangazo Yolande Makolo usanzwe ari Umuvugizi wa Guverinoma yaraye anyujije […]

Unai Emery utarahiriwe muri Arsenal agiye kugaruka gutoza muri Premier league

Umunya-Espagne Unai Emery wigeze guca muri Arsenal nk’umutoza ariko ntahirwe n’ubuzima bwo muri iyi kipe, agiye kugaruka muri shampiyona y’Abongereza nk’umutoza wa Aston Villa. Emery w’imyaka 50 y’amavuko yamenyekanye cyane mu makipe arimo Valencia na Sevilla FC y’iwabo muri Espagne, PSG yo mu Bufaransa na Arsenal yo mu Bwongereza. Iyi kipe y’i Londres yayigezemo muri […]

Robertinho yemereye APR FC kuza kuyitoza, gusa ayisaba ikintu gikomeye

Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho, yemereye ikipe ya APR FC kuza kuyibera umutoza mukuru; gusa ayisaba kubanza kwisubira kuri Politiki yayo yo gukinisha abanyamahanga. Robertinho yanyuze muri Rayon Sports ya hano mu Rwanda, ayigeza muri ¼ cy’irangiza cya CAF Confederation Cup ya 2018. Icyo gihe yanayihesheje igikombe cya Shampiyona ari na […]

Perezida wa kimwe mu bihugu bya Afurika yagiye kuganiriza Putin na Zelensky ngo bahagarike intambara

Perezida Umaro Sissoco Embalo wa Guinée-Bissau, kuva kuri uyu wa Mbere aratangira uruzinduko rw’akazi i Moscou mu gihugu cy’u Burusiya rugomba gusiga agiranye ibiganiro na Perezida Vladimir Putin. Perezida Embalo yagiriye uru ruzinduko mu Burusiya nk’umuyobozi w’umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO). Perezida wa Guinée-Bissau mbere y’uko ahaguruka mu gihugu cye yerekeza i Moscou, […]

Tshisekedi yakomereje gahunda y’ibirego ku Rwanda muri Tanzania, yitezwe no mu kindi gihugu

Perezidansi ya Congo Kinshasa yagaragaje ko Perezida Antoine Tshisekedi yakomereje gahunda ye yo gushyira ibirego ku Rwanda muri Tanzania, aho yagaragarije Perezida Samia Suluhu Hassan ko Ingabo zarwo zateye Uburasirazuba bw’igihugu cye. Tshisekedi ari muri Tanzania kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, mu ruzinduko rwa gatatu ari kugirira mu mahanga muri uku kwezi k’Ukwakira. Muri […]

Rwabuze gica hagati y’Amavubi U-23 na Mali, bategereza gukiranurwa n’umukino w’i Bamako

Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 23 yaguye miswi na Mali igitego 1-1; mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera muri Maroc mu mwaka utaha. Amavubi yari yakiriye Mali mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye. Iminota 45 y’igice cya mbere cy’uyu mukino yarangiye amakipe […]

Sindi izina ryoroshye APR FC yari gukinisha uko ishaka, tuzakizwa na FIFA_ Umutoza Adil

Umutoza Mohammed Adil Erradi yatangaje ko we na APR FC bagomba gukiranurwa n’impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), nyuma yo gushinja iyi kipe kumuhagarika mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize APR FC yamuhagaritse mu gihe kingana n’ukwezi adatoza azira imyitwarire mibi. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yahagaritse uriya munya-Maroc nyuma yo guterana […]

Mohammed Adil Erradi yaba yirukanwe na APR FC ikomeje kubyigarama

Ikipe ya APR FC biravugwa ko yaba yamaze gusezerera umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi, nyuma y’imyaka itatu ari umutoza wayo mukuru. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo bivugwa ko uyu mugabo w’imyaka 44 y’amavuko yasezerewe n’iriya kipe y’Ingabo z’Igihugu; n’ubwo yo kugeza ubu ikomeje kubihakana. APR FC mu butumwa yanyujije kuri Twitter isubiza umunyamakuru Rigoga Ruth […]

Uwahoze ari umukunzi wa Rwatubyaye agendera mu kagare, yaciye amarenga ko yamurambiwe akamuta

Hamida wahoze ari umukunzi wa myugariro Rwatubyaye Abdul w’Amavubi na Rayon Sports, yatangaje ko bombi bamaze gutandukana; anaca amarenga ko uburwayi yagize bwatumye kuri ubu asigaye agendera mu kagare k’abafite ubumuga bwaba ari bwo bwabaye intandaro. Muri Kamena 2021 ni bwo Hamida abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yemeje ko we na Rwatubyaye bamaze gusezerana […]

Minisitiri w’Ingabo za Amerika n’uw’iz’u Burusiya bagiranye ibiganiro by’akataraboneka

Minisitiri w’Ingabo za Amerika, Lloyd Austin na mugenzi we w’iz’u Burusiya, Sergei Shoigu; bagiranye ibiganiro by’akataraboneka byo ku rwego rwo hejuru byabayeho bwa mbere hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi kuva u Burusiya bwinjiye mu ntambara na Ukraine. Aba bombi baganiriye kuri terefoni ejo ku wa Gatanu tariki ya 21 Ukwakira 2020. Amakuru aturuka ku ruhande rwa […]

Rusizi: Indege ya RwandAir yakoze impanuka

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir), yatangaje ko indege yayo yakoreye impanuka yoroheje ku kibuga cy’indege cya Kamembe giherereye mu karere ka Rusizi. RwandAir kuri Twitter yavuze ko iyi ndege yari ifite urugendo rwiswe WB601 yagize ikibazo cyoroheje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ubwo yarimo igwa. Nta mugenzi n’umwe cyangwa […]

Gen. Muhoozi yagize icyo avuga ku wamujyanye mu butabera amurega ubugambanyi

Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yagize icyo avuga ku munyamategeko wo mu gihugu cya Kenya uheruka kumugeza imbere y’ubutabera amurega ubugambanyi. Kuri uyu wa Gatanu ni bwo ikinyamakuru Citizen cyatangaje ko umunyamategeko witwa Apollo Mboya yatanze ikirego mu rukiko rw’ibanze rwa Milimani i Nairobi, asaba ko Gen Muhoozi Kainerugaba […]

Kera kabaye Mugumya wigeze kwandikira Minisitiri w’Ubutabera wa RDC asaba kwicwa yarekuwe

Sam Mugumya, umuyoboke w’ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yarekuwe nyuma y’imyaka umunani afungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru y’ifungurwa rye yatangajwe bwa Mbere na Doreen Nyanjura usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kampala. Ati: “Umujyanama wanjye, inshuti ndetse n’umuvandimwe Mugumya bwa na nyuma yarekuwe, nyuma y’imyaka umunani […]

Perezida Kagame asanga abayobozi ba ‘uzi icyo ndi cyo’ ari ibyo ntazi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakebuye abayobozi babyimba bakanarega agatuza ku baturage bari munsi yabo bitwaje ibyo bari byo, avuga ko iyo myitwarire ya kera kuri ubu itakigezweho. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu nama ya biro Politiki y’umuryango FPR-Inkotanyi yateraniye i Rusororo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ukwakira 2022. Ni inama yitabiriwe n’ababarirwa mu […]

Mozambique: RDF yatahuye undi murundo w’intwaro ibyihebe byari byarahishe (Amafoto)

20221021_221246.jpg

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 21 Ukwakira cyatahuye undi murundo ibyihebe muri Mozambique byari byarahishe. Ingabo z’u Rwanda zatahuye izi ntwaro mu byahoze ari ibirindiro by’ibyihebe biherereye mu gace ka Miloli, mu ishyamba rya Limala riherereye mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’akarere ka Mocimboa da Praia. Ni agace Ingabo […]

RDF yungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze ya gisirikare (Amafoto)

20221021_195056.jpg

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ukwakira cyungutse abasirikare bashya, nyuma yo gusoza amahugurwa y’ibanze ya gisirikare mu kigo cy’imyitozo cy’Ingabo z’u Rwanda cya Nasho. Abinjiye mu ngabo z’u Rwanda bari bamaze amezi 12 bahabwa imyitozo ya gisirikare. Kuri uyu wa Gatanu ubwo binjizwaga ku mugaragaro mu ngabo z’igihugu, beretse […]

Tshisekedi ngo Perezida Kagame iyo bari kumwe imbonankubone ntahakana gufasha M23

Perezida Félix Tshisekedi wa Congo Kinshasa yatangaje ko hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko u Rwanda ruha ubufasha M23, ibyo avuga ko na Perezida Paul Kagame atajya ahakana iyo bari kumwe imbonankubone. Tshisekedi yabitangarije mu kiganiro ‘Africa Daily’ aheruka kugirana n’umunyamakuru Victoria Uwonkunda wa BBC. Ni ikiganiro cyabaye mu gihe Congo Kinshasa imaze iminsi isa n’iyacanye […]

Capitaine Ibrahim Traoré yarahiriye kuyobora Burkina Faso, yiha intego iremereye

Capitaine Ibrahim Traoré kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ukwakira, yarahiriye kuba Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso ndetse n’Umukuru wa Guverinoma ya kiriya gihugu. Ni mu muhango wabereye i Ouagadougou mu murwa mukuru wa Burkina Faso. Ni umuhango utitabiriwe n’umudipolomate n’umwe, haba ku ruhande rwa Burkina Faso cyangwa ku nshuti zayo. Uyu musirikare yarahiriye […]

FARDC n’abarimo FDLR bagabye ibindi bitero kuri M23

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gufatanyije n’imitwe irimo uwa FDLR, kuri uyu wa Gatanu bagabye ibitero ku bindi birindiro by’umutwe wa M23. Ibirindiro byagabweho igitero ni iby’ahitwa Muhimbira ho muri Groupement ya Bweza, Teritwari ya Rutshuru. Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu muri aka gace harimo habera imirwano hagati y’inyeshyamba […]