Hatangijwe iperereza ku bafana ba Kiyovu Sports bise Mukansanga Salima ‘indaya’

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryamaze gutangiza iperereza ku bafana ba Kiyovu Sports baheruka gutuka mu buryo bukomeye umusifuzi Mukansanga Rhadia Salima. Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Salima yatutswe n’abasifuzi ba Kiyovu Sports, nyuma yo kutishimira imisifurire yaranze umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona ikipe yabo yaguyemo miswi na Gasogi United 0-0. […]

Lt. Gen Ndima aravuga ko hari kajugujugu ya RDF imaze iminsi igwa muri RDC

Guverineri wa gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt. Gen. Constant Ndima Kongba, yaguriye imbibi ibirego Congo Kinshasa imaze igihe ishyira ku Rwanda; avuga ko hari kajugujugu y’Igisirikare cyarwo (RDF) imaze igihe igwa ku butaka bwa RDC. Lt. Gen Ndima yabivugiye mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru cyitwa LES COULISSES. Muri iki kiganiro Ndima yashinje Ingabo z’u […]

Abarimo FARDC, FDLR n’abacancuro bakomeje kuviraho M23 inda imwe

Umutwe wa M23 uravuga ko ukomeje kugabwaho ibitero n’ihuriro rya Guverinoma ya Congo Kinshasa rigizwe n’Ingabo z’iki gihugu (FARDC), imitwe yitwaje intwaro bakorana ndetse n’abacanshuro b’Abanyaburayi. Ni ibyatangajwe n’Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Mutarama. Kanyuka yashinje Guverinoma y’i Kinshasa ku kuba ikomeje […]

Edouard Bamporiki yaraye i Mageragere

Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yaraye agejejwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere aho yagiye kurangiriza igifungo cy’imyaka itanu aheruka guhabwa. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yaraye atangaje ko mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere ari bwo ruriya rwego rwashyikirije Bamporiki urw’imfungwa n’abagororwa mu […]

Colonel Serge Mavinga waherukaga gutabwa muri yombi na FARDC azira M23 yapfuye

Colonel Serge Mavinga wahoze ayoboye batayo y’Ingabo za FARDC izwi nka ‘Jungle’ mbere yo gutabwa muri yombi, yapfuye kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2023. Mu Ukwakira umwaka ushize ni bwo Colonel Mabenga yatawe muri yombi na FARDC ashinjwa ubugambanyi. Mbere yo gutabwa muri yombi yari ayoboye ingabo zidasanzwe zatorejwe muri Gabon kurwana […]

U Rwanda rwanenze Samantha Power waruhaye umukoro kubera urupfu rwa Ntwali

Guverinoma y’u Rwanda yanenze munyamerikakazi Samantha Power, nyuma yo kuyisaba kwemera ko habaho iperereza ryimbitse ku rupfu rw’umunyamakuru Ntwali John Williams. Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko abakomeje ibihuha bikomeje gukwirakwizwa ku rupfu rwa Ntwali ntacyo byamara. Yagize ati: “Abanyarwanda umunani bamaze guhitanwa n’impanuka za moto […]

Portugal: Umusifuzi yanditse amateka yo kuba uwa mbere ku Isi utanze ikarita y’umweru

Umusifuzi wo mu gihugu cya Portugal ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yanditse amateka yo kuba uwa mbere utanze ikarita y’umweru mu mateka y’umupira w’amaguru. Byabereye mu mukino ikipe ya Benfica y’abagore yahuriragamo na Sporting Lisbon. Mu busanzwe ikarita y’umuhondo ndetse n’itukura ni zo zari zimenyerewe mu mupira w’amaguru, zikerekwa umukinnyi bitewe n’uburemere bw’ikosa aba yakoze. […]

Amacumbi y’abanyeshuri b’ishuri rya IPRC Kigali yafashwe n’inkongi y’umuriro

Ahagana saa tanu z’igitondo cyo kuri uyu wa 23 Mutarama 2023, ni bwo inkongi y’umuriro yibasiye amacumbi y’abanyeshuri bo muri IPRC-Kigali ari mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Kicukiro mu kagari ka Kicukiro hahiramo ibikoresho bitandukanye birimo ibitanda, matera n’ibikoresho by’abanyeshuri. Iyi nyubako yahiye ubwo abanyeshuri bari mu ishuri bagiye kwiga maze bakabona mu macumbi […]

Ni iki cyajyanye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya muri Afurika y’Epfo?

Kuri uyu wa 23 Mutarama 2023, Sergey Lavrov, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya yageze muri Afurika y’Epfo mu ruzinduko rw’akazi. Indege ya Lavrov yageze ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere z’Afurika y’Epfo mu masaha y’igitondo, bikaba byari biteganyijwe ko yagombaga guhura na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu, Naledi Pandor, mu murwa mukuru, Pretoria. Nk’uko tubikesha […]

Samantha Power yahaye u Rwanda umukoro ku bw’urupfu rwa Ntwali John Williams

Umuyobozi w’Ikigo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), Samantha Power, yasabye Guverinoma y’u Rwanda kwemera ko hakorwa iperereza ryimbitse ku rupfu rw’umunyamakuru Ntwali John Williams uheruka gupfa. Ni mu butumwa uyu muyobozi wa USAID yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, aho yatangarije ko yababajwe cyane n’urupfu rwa Ntwali. Ati: “Nababajwe cyane […]

Ingabo za USA zivuganye abarwanyi 30 ba Al-Shabab

Igisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) cyatangaje ko cyivuganye abarwanyi 30 b’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab uheruka kugaba ibitero ku ngabo za Leta ya Somalia. Muri iyi minsi imirwano ikomeje gufata umurego hagati y’ingabo za Leta ya Somaliya n’umutwe w’iterabwoba ugendera ku mahame akaze ya Isilamu wa Al Shabab. Mu ntangiriro z’icyumweru cyashize, […]

Arsenal itsinze ikindi kizamini, biyishyira mu mujyo mwiza w’igikombe

Arsenal yateye intambwe ikomeye igana ku gikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, English Premier League, nyuma y’ibinyacumi bigera hafi kuri bibiri imbere y’ikipe rukumbi yabatsinze umukino ubanza muri uyu mwaka w’imikino. Wari umukino w’umunsi wa 21 wa English Premier League usifurwa na Antony Taylor kuri Emirates Stadium. Abatoza bombi bari bagerageje gukora ku […]

Nyabihu: Umuturage arashinja ubuyobozi gucura umugambi wo kumutwarira isambu mu buriganya

screenshot_20230122-153234_1.jpg

Umuturage witwa Nemeye Ezron wo mu kagari ka Marangara ho mu murenge wa Rugera w’akarere ka Nyabihu, arashinja ubuyobozi bw’akagari atuyemo gucura umugambi wo kumutwarira isambu mu buriganya mu nyungu z’uwiyita umukazana we. Nemeye ni umubyeyi wa Semasaka Jean Damascène, umuhungu we uba mu karere ka Mubende muri Uganda. Muri 2013 Semasaka yashakanye n’uwitwa Uwamariya […]

Abakinnyi 10 bahushije penaliti nyinshi muri iki kinyejana

sergio-aguero-manchester-city-1592886387-42006.jpg

Lionel Messi na Cristiano Ronaldo ni bo bayoboye abandi bakinnyi mu guhusha penaliti nyinshi mu kinyejana cya 21, aho Cristiano yahushije penaliti 29 naho Messi agahusha 32. Nubwo bimeze bityo ariko, Cristiano ni we mukinnyi mwiza muri iki kinyejana iyo bigeze kuri penaliti kuko mu bitego 819 yatsinze muri rusange harimo ibya penaliti 146 nk’uko […]

AS Kigali yahaye Marines FC isomo rya ruhago, ifata umwanya wa mbere

Ikipe ya AS Kigali yafashe by’agateganyo umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, nyuma yo kunyagira ikipe ya Marines FC ibitego 3-0. Iyi kipe y’Abanyamujyi yari yakiriye iy’Ingabo zirwanira mu mazi, mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona. Ibitego bya AS Kigali byatsinzwe na Felix Kone ku munota wa 27, Tuyisenge Jacques ku wa 85, […]

Abakobwa bakoresheje ikimero cyabo bakaba inshoreke z’abategetsi, bigahindura byinshi mu isi

screenshot_20230121-125948_1.jpg

Abakobwa b’ibizungerezi bakoresheje ubwiza bwabo bakaba inshoreke z’abategetsi bakomeye mu isi,ariko bakabikora bafite inyungu zihariye, bikanahindura byinshi mu mateka y’isi kugeza magingo aya. Kuva kera Umwami cyangwa abandi bayobozi, abaturage babaga bazi abagore babo akenshi ari nabo bajyana mu ruhame. Gusa bamwe mu bategetsi bagiye bagira abandi bagore cyangwa abakobwa bagiranaga umubona w’ibanga ndetse igihe […]

Ibintu 7 ukwiye kwihutira gukora ukirangiza gukora imibonano mpuzabitsina

Mu busanzwe abantu bakunze kwibanda ku bintu umuntu agomba gukora mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina bakirengagiza ko na nyuma yayo hari ibyo bagomba gukora kugira ngo ubuzima burusheho kumera neza. Inzobere mu byerekeye icyo gikorwa zivuga ko hari uburyo bwinshi abantu bakwiye kwitwara nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina. BWIZA yabateguriye burindwi muri bwo. Kujya mu […]

Abafana ba Kiyovu Sports batuye Mukansanga Salima ibitutsi, bamwita ‘indaya’

Abafana ba Kiyovu Sports bise umusifuzi Mukansanga Rhadia Salima ‘umukecuru’ ndetse n’indaya’, nyuma yo kutishimira imisifurire yaranze umukino w’ikipe yabo na Gasogi United. Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Kiyovu Sports yaguye miswi na Gasogi United 0-0, mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona. Ni umukino Abayovu bari baje bakaniye, nyuma y’uko Gasogi United yari […]

Kera kabaye Eritrea yakuye ibihumbi by’ingabo zayo muri Ethiopia

Leta ya Eritrea yamaze kuvana muri Ethiopia ingabo yari ihafite, nyuma y’igihe zifatanya n’iza kiriya gihugu mu mirwano zari zimaze imyaka ibiri zihanganyemo n’inyeshyamba za TPLF. Abaturage bo mu ntara ya Tigray batangarije BBC ko kuri ubu abasirikare ba Eritrea barimo bava mu duce bagenzuraga ku bwinshi. Uwabonye ziriya ngabo zitaha wo mu mujyi wa […]

Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye kujya gushakira ubwiyunge i Doha

Perezida Paul Kagame na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko bashobora guhurira i Doha mu rwego rwo gucubya umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byabo, ku buhuza bwa Qatar. Africa Intelligence yatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi nta gihindutse bazahurira i Doha ku wa Mbere tariki ya 23 Mutarama […]

U Butaliyani: Juventus yakuweho amanota 15, ihananuka ku mwanya wa 10 muri shampiyona

Ikipe ya Juventus yaraye ikuweho amanota 15 mu yo yari ifite muri shampiyona y’u Butaliyani, bituma ihita ijya ku mwanya wa 10 muri iyi shampiyona. Ni icyemezo cyategetswe n’urukiko rwo mu Butaliyani, nyuma y’iperereza mu by’ubukungu yari imaze igihe ikorwaho n’ubushinjacyaha bw’ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru. Iryo perereza ryagaragaje ko Juventus yakoze nkana amakosa yerekeye kugura no […]

Amakipe y’umupira w’amaguru 20 ya mbere yinjije amafaranga menshi mu mwaka ushize

Urutonde rw’umwaka w’2022 rw’amakipe yinjije aamafaranga menshi ruyobowe na Manchester City, Real Madrid na Liverpool. Ni urutonde rusanzwe rutangazwa na ‘The Deloitte Football Money League’ hashingiwe ku kigero cy’uko amakipe yagiye yinjiza umutungo uvuye mu bikorwa by’umupira w’amaguru. Uru rutonde rusanzwe rutangazwa muri Gashyantare ariko muri uyu mwaka rwatangajwe ku ya 19 Mutarama. Agashya kabayemo […]

Imiryango y’ibanga iyoboye Isi

screenshot_20230119-180611_1-2.jpg

Kuva kera mu mateka y’abantu hakomeje kugenda hagarukwa ku matsinda y’ubwiru cyangwa imiryango y’ibanga ndeste abandi bajya kure bakavuga ko ari amatsinda y’ubugambanyi kuko imigambi icurirwa muri ayo matsinda, Isi yose iba igomba kuyubahiriza. Igitabo Encyclopedia Britannica kivuga ko amatsinda y’ibanga yabayeho kuva kera mu Bwami bwa Roma, Abagereki, Abanyamisiri n’abandi. Ayi miryango ikaba igizwe […]

Abarimo Hakizimana Muhadjiri bafashije Police FC gutangirana intsinzi imikino yo kwishyura

Ikipe ya Police FC yatsinze bigoranye Gorilla FC ibitego 3-2, mu mukino rutahizamu Muhadjiri Hakizimana iheruka kwisubiza yatsinzemo igitego. Iyi kipe ya Polisi y’Igihugu yari yasuye Gorilla FC kuri Stade y’i Bugesera, mu mukino ubimburira umunsi wa 16 wa shampiyona. Ni umukino amakipe yombi yahuye akurikirana ku rutonde rwa shampiyona, dore ko yombi yari yarasoje […]

M23 yasubije Lutundula wayishinje kuyobya uburari, ivuga ko iri guterwa n’abarimo abacancuro

Umutwe wa M23 wasubije Minisitiri Christophe Lutundula w’Ububanyi n’Amahanga muri Congo Kinshasa wavuze ko utigeze uva mu birindiro byawo bya Kibumba na Rumangabo, uvuga ko yabeshye. Ku wa Gatatu tariki ya 18 Mutarama Minisitiri Lutundula yasohoye itangazo ashinja M23 kutubahiriza ibikubiye mu masezerano ya Nairobi na Luanda agamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke uri muri […]

MINEDUC yabeshyuje Minisitiri Twagirayezu watangaje ko abanyeshuri bagiye kujya bakorera ibizamini muri ‘Groupe’

screenshot_20230120-094848_1.jpg

Minisiteri y’Uburezi yabeshyuje Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, nyuma yo gutangaza ko abanyeshuri bagiye kujya bakorera ibizamini birimo n’icya Leta mu matsinda. Minisitiri Twagirayezu aheruka gutangaza ko iyi gahunda iri mu masuzuma MINEDUC iri gukora igomba gutangira kubahirizwa guhera mu mwaka utaha. Ati: “Abanyeshuri hari amasuzuma bakoreshwa n’ishuri ryabo, […]

Impamvu 5 zerekana ko RDC ishyize imbere umugambi wo kujya mu ntambara n’u Rwanda

Leta y’u Rwanda ku wa Kane tariki ya 19 Mutarama 2023, yagaragaje impungenge z’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guca amarenga y’uko Ingabo zayo zaba zitegura kugaba ibitero ku Rwanda. U Rwanda rwavuze ibi nyuma y’igihe uwo muturanyi warwo agaragaza ibimenyetso by’uko koko intambara ishoboka hagati y’impande zombi. Ni ibimenyetso byatangiye kugaragara mu mezi […]

Umunyamakuru Ntwali John Williams amaze iminsi 2 yarapfuye

Umunyamakuru Ntwali John Williams, yitabye Imana ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2023. Ntwali yari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru The Chronicles kuva muri Mata 2021. Iki gitangazamakuru cyemeje inkuru y’urupfu rwe mu butumwa cyanyujije ku rubuga rwacyo rwa Twitter. Cyagize kiti: “The Chronicles n’umubabaro mwinshi itangaje urupfu rw’umwanditsi mukuru wacu, Ntwali John Williams. […]

U Budage bugiye gusubiza u Rwanda uduhanga tw’abantu 904 bwari bwaratwaye

Leta y’u Budage yatangaje ko igiye gusubiza ibihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda uduhanga tw’abantu bwari bwarabitwaye mu gihe cy’u Bukoloni. Ni nyuma y’igihe kirekire iki gihugu cyo mu Burayi kidukoraho ubushakashatsi bwakorerwaga mu nzu ndangamurage yo mu mujyi wa Berlin. Ibiro Ntaramakuru Associated Press dukesha iyi nkuru byatangaje ko uduhanga 1,135 ari two twasuzumwe […]

Ibintu 3 byafasha RDC kwigobotora imitwe irimo M23 mu mboni za Moïse Katumbi

Umunyapolitiki Moïse Chapwe Katumbi, asanga hari ibintu bitatu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakora igakemura burundu ikibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwayo uterwa n’imitwe yitwaje intwaro ihakorera. Katumbi wahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga, kuri ubu ni umwe mu bakandida bamaze kwemeza ko bazahatana na Perezida Félix Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu […]

Manchester United yahombye kabiri, Arsenal ibyinira ku rukoma

Manchester United yahombye kabiri ubwo yatakazaga amanota abiri ikanabura inkingi ya mwamba yayo Casemiro utazakina umukino uzayihuza na Arsenal kubera yujuje amakarita atanu y’umuhondo. Muri rusange, Manchester United yari imaze imikino icyenda yikurikiranya itsinda, gusa kuri uyu wa 18 Mutarama 2023 ku mukino wabereye kuri Stade Selhurst Park Crystal Palace isanzwe yakiriraho, ntibyagenze neza kuko […]

Robertinho yatsinze umukino we wa mbere nk’umutoza wa Simba SC

Ikipe ya Simba Sports Club yaraye itsinze Mbeya City ibitego 3-2, mu mukino wa mbere iyi kipe yo muri Tanzania yatsinze iri kumwe n’umunya-Brésil Robertinho uyitoza. Simba yari yakiriye Mbeya City mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona ya Tanzania wabereye kuri Stade yitiriwe Benjamin Mkapa i Dar es Salaam. Ibitego bya Simba byatsinzwe n’Umurundi […]

RDC yongeye kuririra amahanga, iyasaba gufatira ibihano u Rwanda yashinje kuyasuzugura

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje u Rwanda kwanga guhagarika ubufasha ivuga ko ruha umutwe wa M23, isaba amahanga kurufatira ingamba zirimo n’ibihano. Ni ibikubiye mu itangazo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Mutarama 2023. Ni itangazo rijyana n’amabwiriza umutwe wa M23 n’Ingabo za Congo Kinshasa […]

Ukraine: 18 barimo Minisitiri w’Umutekano baguye mu mpanuka ya kajugujugu

Abantu 18 barimo Minisitiri w’Umutekano w’imbere muri Ukraine, baguye mu mpanuka ya kajugujugu yabereye hafi y’i Kiev mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu. Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje ko iyi mpanuka yabereye mu gace ka Brovary, hafi y’ubusitani abana bakiniramo hakaba n’igorofa ryo guturamo. Uretse Minisitiri Denys Monastyrsky w’imyaka 42 waguye muri iriya mpanuka, […]

Gen Muhoozi yongeye gushimangira umugambi we wo kuyobora Uganda, agira icyo asaba se

Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yongeye gutangaza ko afite umugambi wo kuyobora Uganda. Ni mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye aho yashimangiye ko byanga byakunda azayobora Uganda. Ati: “Amahirwe atonesha abana b’Imana! Umunsi umwe nzaba Perezida wa Uganda!” Si ubwa mbere uyu musirikare usanzwe ari umujyanama mukuru wa Perezida […]

Rutahizamu w’Amavubi yatandukanye n’ikipe yo muri Kazakhstan yakiniraga

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Gérard Bi Goua Gohou, yamaze yatandukana n’ikipe ya Aktobe FC yo mu cyiciro cya mbere muri Kazakhstan; nyuma y’umwaka umwe ayikinira. Gérard Gohou wari usoje amasezerano ye, yari amaze gukinira FC Aktobe imikino 24; ayitsindira ibitego umunani ndetse n’imipira itatu yavuyemo ibitego bitatu yatanze. Hari andi makuru cyakora cyo avuga ko […]

Al Shabaab yivuganye abasirikare benshi ba Somalia, barimo umukuru

Umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab watangaje ko wivuganye abasirikare 11 bo mu ngabo za Somalia, barimo umwe mukuru wari umuyobozi wabo. Ni nyuma y’igitero abarwanyi b’uriya mutwe bagabye mu kigo cya gisirikare giherereye mu majyaruguru y’Umujyi wa Mogadishu kuri uyu wa Kabiri. Umuyobozi w’umutwe w’abarwanyi bagizwe n’abaturage ba bumwe mu moko atuye kariya gace, Mohamed […]

RRA yemeye guhara Frw miliyari 27 mu rwego rwo kugabanyiriza abasora umutwaro

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro (RRA), kiri gukora amavugurura yerekeye koroshya ibipimo by’imisoro mu Rwanda azasiga muri uyu mwaka wa 2023 gitakaje Frw miliyari 27 ugereranyije n’amafaranga cyinjizaga mu misoro. RRA yatangiye aya mavugurura, nyuma y’igihe Abanyarwanda bijujutira imisoro ihanitse mu Rwanda. Ni ikibazo cyanahagurukije Perezida Paul Kagame, mu minsi ishize asaba inzego bireba kukivugutira umuti. […]

Umukobwa akekwaho kwica umukunzi we na mubyara we abatwikiye mu nzu

Polisi y’i Kampala muri Uganda, yataye muri yombi umukobwa w’imyaka 24 witwa Suzan Kaitesi, ushinjwa gutwikira mu nzu umukunzi we ndetse na mubyara we, bikaba bivugwa ko mbere y’uko abatwika, yabanje kubareba ku maso arabafungirana ahita akongeza inzu barashya barakongoka. Mubyara w’uyu mukobwa witwa Patricia Arinda ndetse n’umukunzi we byatangajwe ko yitwa Kajumba bapfiriye mu […]

Harimo n’uwapimye ibiro 610: Abantu 5 bafite ibiro byinshi

saud.jpg

Twifashishije ibinyamakuru bitandukanye birimo CNN, France 24, abcNews, Daily Star ndetse na Daily mail, maze tubategurira urutonde rw’abantu batanu babyibushye kurusha abandi bose bakiriho. Ni urutonde rutaza kugaragaraho umunyafurika n’umwe kuko uwakabaye aruriho ni Umunyamisirikazi akaba n’uwa kabiri mu bagore bagize ibiro byinshi mu mateka y’Isi, Eman Ahmed Abd El Aty wapimaga ibiro 500 akaza […]

M23 yavuye mu duce twinshi two muri Rutshuru yari yarigaruriye

Abarwanyi b’umutwe wa M23 kuva ku Cyumweru tariki ya 15 Mutarama, bavuye mu duce twinshi bari barigaruriye muri Teritwari ya Rutshuru ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Abatuye muri Rutshuru babwiye Radio Okapi ko M23 gusubira inyuma ku ruhande rwa M23 byahereye mu mujyi wa Kiwanja ku mugoroba wo ku Cyumweru, mbere yo gukomereza mu […]

Rayon Sports yegukanye rutahizamu ukomeye wari wavuzwe muri APR FC

Ikipe ya Rayon yatangaje ko yamaze kumvikana na rutahizamu wahise winjira mu mwanya umwe yari isigaje kwandikishamo abakinnyi. Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yabwiye Fine FM ko iyi kipe yamaze gusinyisha rutahizamu mushya igisigaye akaba ari ukumwerekana. Yirinze gutangaza uwo ari we. Ati: “Umwanya wari usigaye twamaze gusinyisha rutahizamu, hasigaye kumwerekana. Ni ’surprise’, […]

Abagore 50 bashimuswe muri Burkina Faso

Abarwanyi bagendera ku mahame ya kisilamu barakwaho gushimuta abagore 50 mu majyaruguru ya Burkina Faso aho bari bagiye gusoroma imboga n’imbuto. Aba bagore bo mu majyaruguru ya Burkina mu gace ka Arbinda batangiye gushimutwa guhera ku wa Kane no ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo bari bagiye gusoroma imbuto zo kurya mu ishyamba kubera amapfa […]

Bwa mbere umukinnyi ufite Tour de France inshuro enye azitabira Tour du Rwanda

Rurangiranwa mu mukino wo gusiganwa ku magare, Christopher Froome w’imyaka 37, ni umwe mu bategerejwe mu rwa Gasabo muri Gashyantare 2023 aho azitabira Tour du Rwanda. Isiganwa rikuru mu Rwanda, Tour du Rwanda ryazamuriwe urwego riva ku kigero cya 2.2 kuri ubu rikaba riri ku kigero cya 2.1. Kuva ryagera kuri 2.1 mu mwaka wa […]

Tshisekedi yirukanye umujyanama we wihariye nyuma yo kuvuga ko hari amasezerano y’ibanga yari yaragiranye na P. Kagame

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa, yirukanye Fortunat Bisesele wari umujyanama we wihariye nyuma yo gutangaza ko hari amasezerano y’ibanga yari yaragiranye na Perezida Paul Kagame mbere y’uko umwuka mubi waduka hagati yabo. Bisesele yirukanwe mu ijoro ryakeye asimbuzwa Kahumbu Mandungu Bula nk’uko itangazo ryatambutse kuri Radiyo na Televiziyo y’Igihugu muri Congo (RTNC ribivuga). […]

Umuhungu wa Perezida Kagame yinjiye mu bajepe bamurinda (Amafoto)

screenshot_20230115-234747_1.jpg

Sous-Lieutenant Ian Kagame usanzwe ari umuhungu wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yamaze kwinjira mu mutwe wa Republican Guard ugizwe n’abasirikare bashinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu ndetse n’abandi bayobozi mu gihugu. Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2023 ni bwo Ian Kagame yagaragaye bwa mbere muri izo nshingano. Hari mu masengesho yo gusabira igihugu azwi […]

Xavi Hernandez yahesheje FC Barcelona igikombe cya mbere atsinze Real Madrid

Ikipe ya FC Barcelona yaraye yegukanye igikombe kiruta ibindi muri Espagne (Super Coupe), nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma mukeba wayo Real Madrid ibitego 3-1. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa nyuma wabereye i Riyad mu murwa mukuru wa Arabie Saoudite. Real Madrid muri ½ cy’irangiza yari yasezereye Valencia kuri Penaliti nyuma yo […]

Meddy yatoboye avuga ibigeragezo amaze iminsi acamo

Umuhanzi w’Umunyarwanda Ngabo Médard Jobert wamamaye ku izina rya Meddy ukorera umuziki muri Leta zunze ubumwe za Amerika, nyuma yo gutakaza umubyeyi we wenyinye yarasigaranye, yaraye atoboye avuga akamuri ku mutima nyuma y’igihe kirekire atuje yaranze kugira icyo abivugaho. Yifashishije konti ye asanzwe akoreshwa ku rubuga rwa Instagram yateruye amagambo agira ati, ”Aya mezi make […]

Utunyafu tubiri twari duhagije ngo Arsenal ikomeze inzira igana ku gikombe

Ni umukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona y’u Bwongereza wabereye kuri Tottenham Hotspurs Stadium. Wari utegerejwe n’Isi yose, kuko ikipe ya Arsenal yasabwaga gutsinda kugira ngo ikomeze gushyira intera ndende hagati yayo n’amakipe nka Manchester City na Manchester United ayiri inyuma. Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, umusifuzi Craig Pawson yatangije umukino. Iminota […]

Uko Chelsea yakuye Mykhaylo Mudryk mu biganza bya Arsenal yizeraga kurara imwegukanye

Mykhaylo Mudryk w’imyaka 22 wakiniraga Shakhtar Donetsk yo muri Ukraine yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka umunani akinira Chelsea ibintu byababaje cyane abafana ba Arsenal. Muri rusange, Arsenal yari imaze igihe kirerekire iri imbere muri gahunda yo gusinyisha umunya-Ukraine Mykhaylo Mudryk. Yari imaze kumugereka inshuro 3 zose kuva mu Kuboza 2022, aho Arsenal yagarukiye kuri […]

Premier league: Manchester United yisasiye Manchester City, iha agahenge Arsenal

Ikipe ya Manchester United yatsinze Manchester City ibitego 2-1, bituma Arsenal zisa n’izihanganiye Igikombe cya shampiyona ibona agahenge. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa derby yo mu mujyi wa Manchester wa 20 wa shampiyona y’Abongereza wabereye ku kibuga cya Stade ya Old Trafford. Ni umukino watangiye amakipe yombi atinyana ndetse umupira ukinirwa mu kibuga […]

Ifoto y’umunsi: Lt Gen Mubarakh Muganga mu mwambaro mushya wa RDF

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga, yagaragaye bwa mbere yambaye umwambaro mushya w’Ingabo z’u Rwanda (RDF). Umwambaro mushya Lt Gen Muganga yagaragaye yambaye utandukanye n’usanzwe abasirikare ba RDF bambaraga, dore ko amapeti ari mu gituza bitandukanye n’usanzwe yabaga ari ku ntugu. Uyu mwambaro mushya kandi ntugaragaraho ibirango bizwi nk’ibirokoroko byari […]

Kera kabaye Tundu Lissu yatangaje igihe azatahukira muri Tanzania

Umunyapolitiki Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania, yatangaje ko agiye gutahuka nyuma y’imyaka itatu ari mu buhungiro. Ku wa Gatanu tariki ya 13 Mutarama 2023 Lissu wahungiye mu Bubiligi yatangaje ko azagera muri Tanzania ku wa 25 Mutarama. Tundu Lissu ni umwe mu bakandida bari bahanganye na Dr John Pombe Magufuli mu matora y’Umukuru […]

Amayobera n’ibitangaza bivugwa ko byakozwe n’ibivejuru mu Isi

screenshot_20230113-212408_1.jpg

Mu Isi hari inyubako n’ibindi bikorwa byinshi binyuranye kandi bitangaje cyane, ku buryo uburyo byakozwemo byakomeje kugenda bishobera abahanga, ibituma abantu benshi bemeza ko byubatswe n’ibivejuru n’ubwo hari ababihakana. Kuva kera hakomeje kugenda hakorwa ubushakashatsi ngo barebe bimwe mu bikorwa biri mu isi bitangaje uburyo byakozwe nuko byubatswe. N’kubu ntibyumvikana ukuntu umuntu yakwikorera ibuye rya […]

Tshisekedi yateguje abaminisitiri ba RDC ko hari bamwe muri abo agiye kwirukana

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yateguje abaminisitiri bagize Guverinoma y’igihugu cye ko mu minsi ya vuba hari abo agomba kwirukana. Tshisekedi yabitangarije mu nama y’Abaminisitiri ya 89 yayoboye ku wa Gatanu tariki ya 13 Mutarama yifashishije ikoranabuhanga. Bamwe mu bitabiriye iyi nama babwiye ibitangazamakuru by’i Kinshasa ko Tshisekedi yabamenyesheje […]

U Rwanda mu bihugu 50 Iran iteganya kuvaniraho ikiguzi cya Visa

Leta ya Iran yatangaje ko iteganya kuvanaho ikiguzi cya Visa ku baturage bo mu bihugu 50 byo hirya no hino ku Isi, birimo n’u Rwanda. Ni ibiheruka gutangazwa n’Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubukerarugendo muri Minisiteri ya Iran ishinzwe Umuco, Ubukerarugendo n’Ubugeni; Ali-Asghar Shalbafian. Uyu yabwiye ikinyamakuru kitwa ‘Visa Guide World’ ko hari urutonde rw’ibihugu 50 […]

Nyarugenge: Inzego zatabaye umugabo wari wivuganwe n’abaturage bamushinja kuroga mugenzi we

Inzego z’umutekano zikorera mu murenge wa Muhima w’akarere ka Nyarugenge, zatabaye umugabo witwa ‘Fils’ abaturage bari bagiye guhondagurira ahazwi nko kwa Mutangana bamushinja kuroga mugenzi we agapfa. Byabaye ku wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2023. Uwo uyu Fils yashinjwaga kuroga yifashishije ‘Super Glue’ ni uwitwa Ngirente Ildephonse watwaraga imodoka zipakira imizigo kwa Mutangana, bikavugwa […]

Meddy yateguje abakunzi be indirimbo ye nshya

Umuhanzi Ngabo Médard Jobert ukunzwe mu muziki nyarwanda nka Meddy, yateguje abakunzi be ko isaha n’isaha ashobora kubaha indirimbo ye nshya. Uyu muhanzi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yahishuye ko iyi ndirimbo ye nshya yayise ‘Grateful’. Ni indirimbo uyu muhanzi ashimamo Imana ahamya ko yamubereye nziza, nyuma y’urugendo rurerure yanyuzemo nk’umuntu. Meddy ntiyigeze atangaza igihe […]