Rubavu: RDF yarashe mu cyico umusirikare wa FARDC, 2 ibafata mpiri

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje mu ijoro ryacyeye Ingabo zari ku burinzi zarashe mu cyico umusirikare wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), abandi babiri bafatwa mpiri. Byabereye murenge wa Rubavu, akagari ka Rukoko, umudugudu wa Rutagata. RDF mu itangazo yasohoye yasobanuye ko “mu ma saa saba z’urucyerera abasirikare batatu bo mu ngabo […]

Uko Kabila wujuje imyaka 23 arasiwe mu biro bye yapfuye

Ku itariki nk’iyi ya 16 Mutarama 2001, ni bwo Laurent-Désiré Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yishwe arashwe n’umwe mu basirikare bamurindaga. Uyu mukambwe wari ufite imyaka 61 y’amavuko, yishwe nyuma y’imyaka hafi ine afashijwe guhirika ku butegetsi Mobutu Sese Seko n’abarimo Ingabo z’u Rwanda (RDF). Kabila yahumetse umwuka we wa […]

Uganda:Uzabona uwarashe Pasiteri Bugingo azahembwa amamiliyoni

Mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2024, nibwo humvikanye amakuru y’umupasiteri uzwi cyane muri Uganda warusimbutse nyuma yo kuraswaho urufaya rw’amasasu agahitana umurinzi we witwa Richard Muhumuza. Uyu mukozi w’Imana akimara kurusimbuka , yaje gutanga ubuhamya, avuga ko abantu bitwaje intwaro bamurashe bakiruka bazi ko bamwishe ariko ku bw’ibyago bahitana uwari umurinzi we. Kuva ubwo inzego […]

FIFA yahembye Messi nk’umukinnyi wahize abandi muri 2023

Lionel Messi ni we wegukanye igihembo cya FIFA cy’umukinnyi wahize abandi mu mwaka ushize wa 2023, ahigitse Erling Haaland na Kylian Mbappé bari bagihataniye. Ni ku ncuro ya munani FIFA yatangaga biriya bihembo nyuma yo kubitanga bwa mbere muri 2016. Messi usanzwe akinira LA Galaxy, nyuma yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza wa FIFA cy’uyu mwaka […]

M23 yongeye gushinja FARDC n’imitwe ikorana nayo kumisha ibisasu mu baturage

Umutwe wa M23 ukorera muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo,urashinja ingabo za FARDC n’abambari bayo barimo FDRL kuwugabaho ibitero ikanamisha ibisasu mu baturage. ibi byatangajwe n’umuvugizi w’aba barwanyi Lawrence Kanyuka, aho yavuze ko kuva ahagana saa 17h45 zo kuri uyu wa Mbere taliki 15 Mutarama 2024, ingabo zihuriweho n’ubutegetsi bwa Kinshasa, zagabye ibitero mu duce […]

Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Iburayi wasabye u Burundi n’u Rwanda kuganira byihuse

Umuryango Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi wasabye ko u Burundi n’u Rwanda byagirana ibiganiro bigamije gukura igitotsi kiri mu mubano w’ibihugu byombi. Ibi byagarutsweho n’umuyobozi w’uyu muryango w’ibi bihugu by’i Burayi Rita Laranjinha aho yasabye ko ibihugu byombi bigomba kwicara bikaganira kugirango umubano uzahuke. Yaboneyeho kunenga igihugu cy’u Burundi cyafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yose ihuza u […]

Perezida wa Rayon Sports yateguje urupfu umufana uziha ibyo kumukubita

Perezida wa Rayon Sports, Capt (Rtd) Uwayezu Jean Fidèle, yateguje abafana b’iyi kipe ko uzagerageza kumukubita azisanga mu buruhukiro bw’ibitaro. Uwayezu yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mutarama, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru. Ni nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Rayon Sports yari imaze gutsindwa na Gasogi United ibitego 2-1, bamwe mu bafana […]

Abasirikare barimo Lt. Col bafunzwe bazira gushaka gukorera coup d’état Capt. Traoré

Abasirikare bane barimo Lieutenant Colonel batawe muri yombi, nyuma yo gukekwaho umugambi wo gushaka guhirika ku butegetsi Capitaine Ibrahim Traoré uyoboye Burkina Faso mu buryo bw’inzibacyuho. Abafunzwe nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, barimo Lt. Col Evrard Somda wahoze akuriye gendarmerie ya Burkina Faso. Uyu yatawe muri yombi ku Cyumweru tariki ya 14 Mutarama nyuma yo gufatirwa […]

Kivu y’Amajyepfo yashegeshwe n’imvura idasanzwe yahitanye amazu arenga 850

Imvara idasanzwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gace ka Karehe muri Kivu y’Amajyepfo,hashegeshwe n’imvura idasanzwe yangije amazu arenga 850. Amazu agera kuri 305 aherereye kuri Avenue Chirerema yangijwe n’isuri, bigatuma abaturage bimukira i Kiniezire.Si ibyo gusa kuko yanangije ibikorwa remezo birimo amashuri nka EP Gihugo na Institut Bulungu, ndetse n’itorero rya CECA, byagizweho […]

Ba bakinnyi bahungabanijwe n’inkuba bose bavuye mu bitaro

Abakinnyi bari bahungabanijwe n’inkuba ubwo bari mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu bakajyanwa mu bitaro igitaraganya, kuri ubu bamaze kuva mu bitaro. Ni abakinnyi bagera ku munani n’abatoza bakiniraga mu Karere ka Gicumbi mu mukino wa Shampiyona y’abagore mu mupira w’amaguru, bahungabanye ubwo inkuba yakubitaga bajyanwa mu bitaro, bose bamaze gusezererwa nyuma yo koroherwa. Iyi […]

Umuntu wese ufata gusiramura nk’ibintu bikaze ni ikigoryi: Raila Odinga

Umunyapolitiki Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, yise “ibigoryi” abantu bose bafata gusiramura/rwa nk’ibintu bikomeye, agaragaza ko uyu muco usanzwe utari uw’abanyafurika. Odinga yabitangarije mu gace ka Malaba ho mu ntara ya Busia iherereye mu burengerazuba bwa Kenya, aho kuri uyu wa Mbere yagiraniye ikiganiro n’abashyigikiye ishyaka rye rya ODM. Uyu munyapolitiki yaneguye ibijyanye […]

‘Abantu bifuzaga ko mpfa mbere ya Radio’ Weasel

Umucuranzi Weasel wamamaye itsinda rya Goodlife, yatangaje ko abantu babi muri Uganda bifuzaga ko apfa mbere ya mugenzi we nyakwigendera Radio. Ibi yabitangaje mu kiganiro na tereviziyo yo muri Uganda ,aho yasobanuye ko mu bihe bitandukanye yagiye ahura n’abantu bashaka kumwica ariko akarusimbuka abandi bakifuza ko apfa byanditse ku mbuga nkoranyambaga. Ati: “Abantu bamwe bifuzaga […]

Umunyarwenya Kevin Hart yavuze akarimurori ku ruzinduko rwe mu Rwanda

Muri Nyakanga umwaka ushize, nibwo umunyarwenya Kevin Hart yasuraga u Rwanda n’umuryango we, batemberezwa mu bice bitandukanye birimo n’imisozi y’ibirunga ibarizwamo ingagi. Ubwo yari mu kiganiro The Tonight Show yagiranye na Jimmy Fallon, yavuze ko yishimiye gusura u Rwanda ariko ngo akaba yaratangajwe n’uko yazibonye amaso ku muso mu gihe yateganyaga ko ubusanzwe hagati y’uzireba […]

U Budage bwaba bukomeje imyiteguro yo kujya mu ntambara n’u Burusiya

Ikinyamakuru Bild kiri mu bikomeye mu Budage, cyatangaje ko Ingabo z’iki gihugu zikomeje imyiteguro yo kujya mu ntambara n’u Burusiya ishobora kwaduka mu mwaka utaha wa 2025. Bild yatangaje iby’iyi ntambara nyuma y’”inyandiko y’ibanga” ivuga ko yabashije gukura muri Minisiteri y’Ingabo z’u Budage. Iyo nyandiko ya Bundeswehr (Igisirikare cy’u Budage) isobanura umunsi ku wundi ibikorwa […]

Hari abanyarwanda bivugwa ko imbonerakure zafungiye i Burundi

Amakuru akomeje kugenda avugwa nyuma y’ifungwa ry’imipaka, ni uko ngo hari abanyarwanda bagera hafi 50 bafungiwe mu Burundi nyuma y’uko iki gihugu gitangaje ifungwa ry’imipaka. Amakuru atangazwa na SOS Média Burundi, avuga ko nyuma y’uko Leta y’u Burundi itangaje ko imipaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda ifunze, imbonerakure zatangiye guhiga ahari abanyarwanda zitangira kubafata. Iki […]

Minisitiri Lutundula wa RDC yavuguruje Ndayishimiye ku kibazo cya RED-Tabara yitiriye u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yashimangiye ko umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi ufite ibirindiro muri Congo; avuguruza ibimaze iminsi bitangazwa na Perezida Evariste Ndayishimiye by’uko abawugize baba mu Rwanda. Lutundula yemejeko RED-Tabara iba muri RDC mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo we na Bintou Keita ukuriye ubutumwa bwa […]

Côte d’Ivoire yabonye intsinzi ya mbere muri CAN 2023

Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire, Les éléphants, yatangiye neza Igikombe cya Afurika cya 2023 nyuma yo gutsinda Djurtus ya Guinée-Bissau ibitego 2-0. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino ufungura CAN wabereye kuri Stade Alassane Ouattara d’à‰bimpé. Byasabye umunota wa kane wonyine w’umukino ngo Seko Fofana ahagurutse imbaga y’abanya-Côte d’Ivoire babarirwa mu bihumbi 60 bari bagiye […]

Bwa mbere Rayon Sports WFC yatsinze AS Kigali

Rayon Sports Women Football yatsinze AS Kigali ibitego 2-1, iba incuro ya mbere ishoboye gutsinda iriya kipe y’abanyamujyi. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino w’agapingane w’umunsi wa 13 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium. Ni umukino yaje gukina arwanira umwanya wa mbere, dore ko yanganyaga amanota 34 ndetse n’umubare w’ibitego yari azigamye (yombi yari […]

Masisi: M23 yaba yasubijwe inyuma na Wazalendo

Sosiyete Sivile yo muri Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, iravuga ko imitwe ya Wazalendo yasubije inyuma inyeshyamba za M23. Ni nyuma y’imirwano imaze iminsi isakiranya impande zombi muri Teritwari ya Masisi. Léon Mema wo muri Sosiyete Sivile i Masisi, yatangaje ko aba-Wazalendo birukanye M23 ahitwa Kobokobo winjira i Karuba, isantere y’ubucuruzi iri muri Masisi. […]

Abanyamategeko ntibashaka Perezida Ruto

Bamwe mu banyamategeko bibumbiye mu rugaga mu Mujyi wa Nairobi bavuga ko badashaka Ruto bitewe n’amagambo aherutse gutangaza asa n’anenga abacamanza. Ibi byagaragajwe n’imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024, aho abahanga mu by’amategeko benshi biraye mu mihanda ya Nairobi, bamagana icyo bita iterabwoba rya Perezida William Ruto ryo kwanga ibyemezo […]

Minisitiri Utumatwishima yasohoje isezerano yahaye Bushali wari uzi ko ari ‘umu-mama’

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, Ku wa Gatanu yakiriye ndetse anagirana ibiganiro n’Umuraperi Bushali. Aba bombi bahuye nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize Minisitiri Utumatwishima yari yagaragaje ko yifuza kuba yahura n’uriya muhanzi bakamenyana. Ku wa 28 Ukuboza Minisitiri w’Urubyiruko avuga ku butumwa bw’uwitwa No_ Brainer watumiriraga abantu kwitabira ibitaramo birimo […]

Impamvu u Burundi bwafunze imipaka yabwo n’u Rwanda kandi RDC ntabyo yakoze mu mboni za Minisitiri Shingiro

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro, yatangaje ko igihugu cye cyihutiye gufunga imipaka igihuza n’u Rwanda kuko gifite “ubwigenge” bucyemerera gufata ibyemezo gishaka. Minisitiri Shingiro yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama, ubwo yari yitabye Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi mu rwego rwo gusobanura zimwe mu ngingo zerekeye imigenderanire y’icyo gihugu n’ibihugu by’amahanga. […]

Bikomeje kuzamba muri Zambia ! Abantu babujijwe guhoberana no guhazwa

Muri Zambia ibintu bikomeje kudogera , nyuma y’uko icyorezo cya Cholera kirimo gukara umunsi ku wundi. Guverinoma ya Zambia ikomeje gushyiraho ingamba zo guhangana n’indwara ya Cholera ikomeje kuba icyorezo, zirimo guhagarika ibikorwa byo guhazwa ndetse n’ifunguro ryera, bisanzwe bikorwa n’amadini n’amatorero, ndetse ko bagomba gukaraba intoki no kutegerana. Insengero kandi zategetswe kutarenza amasaha 2 […]

U Rwanda rwahumurije Abarundi bafungiweho imipaka bari ku butaka bwarwo

Guverinoma y’u Rwanda yahumurije Abarundi bangiwe kwinjira mu gihugu cyabo nyuma yo gufungirwaho imipaka, ibasaba kuryama mu Rwanda bagasinzira. Ku wa Kane tariki ya 11 Mutarama ni bwo Leta y’u Burundi yafunze imipaka yose ihuza icyo gihugu n’u Rwanda, nyuma yo kurugaragaza nk’umuturanyi mubi. U Burundi bwafunze imipaka nyuma y’iminsi mike Perezida Evariste Ndayishimiye ashinje […]

Biravugwa ko M23 yafashe mpiri abasirikare ba FARDC ikanica abiganjemo aba SADC

Umutwe wa M23 ubarizwa mu Burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko wafashe mpiri abasirikare batatu ba FARDC. Ni amakuru yatangajwe nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu habaye imirwano ikomeye mu gace ka Sake mu marembo ya Goma. Amakuru avuga ko aba basirikare M23 yafashe bari bari mu bayigabyeho igitero maze ihita ibafata […]

Rayon Sports yambitswe ubusa na Gasogi United

Ikipe ya Gasogi United yatangiye neza imikino yo kwishyura ya shampiyona, nyuma yo gutsinda Rayon Sports iyirusha ibitego 2-1. Urubambyingwe bari basuye Murera mu mukino wo w’umunsi wa 16 wa shampiyona. Ni umukino impande zombi zaje gukina zabanje guhigana ubutwari; binajyanye no kuba ari amakipe yombi adakunze kujya imbizi. Rayon Sports by’umwihariko yashakaga kureba niba […]

M23 yaba yasutse ibibombe mu mujyi wa Sake

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyashinje umutwe wa M23 kuba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama warashe ibisasu byinshi mu mujyi wa Sake. Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko yatangaje ko ibisasu byo mu bwoko bwa Mortier 120 mm ari byo M23 yarashe […]

Ibihugu 10 bya Afurika bifite Igisirikare karahabutaka kurusha ibindi muri 2024

Urubuga ’Global FirePower’ rwerekana uko ibihugu by’Isi birutana mu mbaraga za gisirikare, ku wa Kane tariki ya 11 Mutarama rwasohoye urutonde rwerekana uko ibihugu by’Isi birutana muri uyu mwaka wa 2024. Urutonde rwa Global Firepower Index abarukora bagendera ku ngingo zigera kuri 60 zirimo ingengo y’imari ikoreshwa mu gisirikare, umubare w’ababakizwamo n’ibikoresho bya gisirikare nk’intwaro, […]

Netanyahu yifatiye ku gahanga Afurika y’Epfo ishinja Israel Jenoside

Netanyahu yateye utwatsi ikirego cya Afurika y’Epfo kirega Isiraheli mu Rukiko rw’Umuryango w’Abibumbye ko irimo gukorera Jenoside abanyegaza. Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu yavuze ko ibi birego bya Afurika y’Epfo bigoramye igoramye. Ni nyuma y’uko uru Rukiko Rukuru rw’Umuryango w’Abibumbye rwatangiye kumva ku wa kane ibirego bya Afurika y’Epfo bivuga ko intambara ya Isiraheli […]

Urubanza rwa Kazungu Denis ushinjwa ibyaha birimo ubwicanyi rwongeye gusubikwa bwa Kabiri

Kuri uyu wa Gatanu taliki, 12 Mutarama 2024, nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza Ubushinjacyaha buregamo Kazungu Denis. Urukiko rwasubitse uru rubanza nyuma yo kubisabwa n’uwunganira Kazungu Me Murangwa Faustin, aho yavuze ko atigeze abona umwanya wo kwiga neza Dosiye. Ni ku nshuro ya Kabiri uru rubanza rusubikwa , kuko na taliki 5 uku […]

Abarimo abasirikare babiri ba FARDC bashinjwaga gukorana na M23 bakatiwe

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko abasirikare babiri ba FARDC bari bakurikiranyweho gukorana na M23 bakatiwe igifungo cy’imyaka 10. Ni umwanzuro urukiko rwafashe kuri uyu wa Kane w’ejo hashize, aho abagera kuri 21, barimo n’abo basirikare babiri bashinjwa icyaha cyo gutera inkunga u mutwe w’inyeshamba wa M23. Amakuru atangazwa na MCN, […]

Perezida Paul Kagame ari muri Zanzibar

Perezida Paul Kagame yamaze kugera mu birwa bya Zanzibar, aho yitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 60 y’impinduramatwara ya Zanzibar. Ni ibirori bibera kuri Amani Stadium ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024. Abandi bitabira ibi birori harimo Perezida wa Zanzibar Dr. Hussein Ali Mwinyi, Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Yoweri […]

Ibibazo by’ubutaka biza ku Isonga mu byo Urwego rw’Umuvunyi rwagejejweho mu turere

Ibibazo by’ubutaka ni kimwe mu bikunze kugarukwaho hirya no hino mu gihugu aho usanga bikunze guteza amakimbirane haba mu miryango y’abashakanye no muri sosiyete. Kuri iyi ngingo , Urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje ko umwaka ushize mu ngendo zo mu turere dutandukanye tw’igihugu rwagezemo rukemura ibibazo ibyiganje kurusha ibindi ari ibibazo birebana n’ubutaka. Mu bibazo bisaga 3310 […]

Kera kabaye Amerika yashimiye Tshisekedi, imuha umukoro

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashimiye Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC, nyuma yo kwegukana intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu kwezi gushize. Ku itariki ya 31 Ukuboza ni bwo Komisiyo y’amatora muri RDC yatangaje Tshisekedi nk’uwatsinze amatora yo ku wa 20 Ukuboza, mbere y’uko intsinzi ye yemezwa n’Urukiko Rushinzwe Kurinda Itegekonshinga muri iki […]

Palestine ikomeje gushimira Afurika y’Epfo ko irimo kuyirwanaho imbere y’amahanga

Abaturage ba Palestine barimo gushimira Afurika y’Epfo yafashe iya mbere mu gutanga ikirego ivuga ko aba baturage barimo gukorerwa Jenoside na Israel. Ni nyuma y’uko iki gihugu kigejeje ikirego mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho Ubutabera ruregwamo Ibihugu ICJ (International Court of Justice) kugirango Israel irenganurwe. Kuri uyu wa Kane nibwo uru rukiko rwatangiye kumva ikirego cy’Ibihugu […]

Azarias Ruberwa wabaye Visi Perezida wa RDC yamaganye ibyavugwaga ko yiyunze kuri AFC ya Nangaa

Umunyapolitiki Azarias Ruberwa wigeze kuba Visi Perezida wa DR Congo, yigaramye iby’amakuru yavugaga ko yaba yariyeguriye ihuriro ry’amashyaka ‘Alliance Fleuve Congo’ (AFC) rya Nangaa rirwanya Leta ya Tshisekedi. Yabihakanye ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Top Congo , aho yavuze ko atari muri iyo gahunda yo kwihuza n’iyo mpuzamashyaka. Yavuze ko kugeza ubu arimo kubarizwa muri Leta Zunze […]

U Rwanda rwababajwe no kuba u Burundi bwafunze imipaka

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe no kuba u Burundi bwafunze imipaka ihuza ibihugu byombi, igaragaza ko icyemezo bwafashe gikoma mu nkokora urujya n’uruza rw’abantu. Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Mutarama ni bwo u Burundi bwatangaje ko bwafunze imipaka ibuhuza n’u Rwanda, nyuma yo kurugaragaza nk’umuturanyi mubi. U Burundi bwafashe icyo cyemezo nyuma […]

U Burundi bwatangiye guhiga bukware Abanyarwanda bari ku butaka bwabwo

Leta y’u Burundi yatangaje ko yahagaritse kugirana umubano uwo ari wo wose n’u Rwanda, inatangira guhiga bukware Abanyarwanda Bose bari ku butaka bwa kiriya gihugu. Byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Burundi, Martin Niteretse, ubwo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Mutarama yagiranaga inama n’ubuyobozi bw’Intara ya Kayanza. Ni icyemezo iki gihugu cyafashe nyuma […]

U Burundi bwongeye gufunga imipaka yabwo n’u Rwanda

Leta y’u Burundi kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Mutarama 2024, yafashe icyemezo cyo kongera gufunga imipaka yose ihuza icyo gihugu n’u Rwanda yari imaze umwaka n’amezi atatu ifunguwe. Amakuru y’ifungwa ry’imipaka aremezwa n’abaturage ku ruhande rw’u Burundi, bakavuga ko abari kugerageza kwinjira mu Rwanda bari gusabwa “guhitamo gusubira inyuma cyangwa gukomeza” ariko mu […]

RDC-Goma:Igisirikare cyabujije abamotari kurenza saa 18h:00 bari mu muhanda, abaturage nabo bati ashwi

gdisbgnwoaapdku.jpg

Ihuriro ry’abaturage b’abenegihugu yarwanyije icyemezo cy’ubuyobozi bwa gisirikare kibuza moto gukora mu mujyi wa Goma guhera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba. Icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’igisirikare muri Goma, nyuma yo kwiyongera kw’ibyaha mu mujyi aho inzira yo kubirwanya ari ugufata ingamba zikomeye zirimo no gukura abamotari mu muhanda ku masaha ya nimugoroba. Iri huriro ry’abaturage rivuga […]

Martin Fayulu arashinja Komisiyo y’Amatora ubujura bwa miliyari 1.3 y’amadorari

Komisiyo yigenga y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, irashinjwa ubujura na Martin fayulu wari umwe mu bari bahanganye na Perezida Tshisekedi, aho avuga ko yariganyije amafaranga yagombaga kwifashishwa mu matora yabaye muri iki gihugu mu kwezi k’Ukuboza. Martin Fayulu yabwiye itangazamakuru ko Komisiyo y’Amatora (CENI),yibye akayabo k’amadolari angana 1.3 yatanzwe nk’inkunga yo gukoreshwa mu […]

Uburyo buzwi nka ‘Plea Bargain’ bumaze gutuma hakemuka imanza zirenga 5 000

Mu gihe kitari kinini mu Rwanda hatangijwe uburyo buzwi nka ‘Plea Bargain’ imanza zirenga ibihumbi 5 zimaze gukemuka hatagombye kwitabaza inkiko. Ni uburyo bwatangijwe mu butabera bw’u Rwanda bugamije gukemura imanza zitageze mu nkiko, ahubwo hakabaho ibiganiro by’ubwumvikane hagati y’Ubushinjacyaha n’uregwa, bumaze gutuma hakemuka imanza zirenga 5 000. Icyo ubu buryo bufasha, ni ukugabanya umubare […]

M23 yatangaje undi Colonel wa FARDC wayiyunzeho

Umutwe wa M23 wemeje ko Colonel Bahati Baringene Saddam ari mu basirikare bakuru benshi bawiyunzeho bavuye mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). M23 yemeje ko uyu Ofisiye mukuru wayiyunzeho biciye muri Major Willy Ngoma uvugira igisirikare cyayo. Uyu musirikare yunzemo ko uriya Colonel wabarizwaga muri Brigade ya 21 yamaze gusanga Ingabo z’uriya […]

2024: U Rwanda rurayoboye mu iterambere muri EAC – Raporo ya Loni

Biteganijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buziyongera kugera kuri 7% mu 2024, buvuye kuri 6.3 mu 2023, bikazashyira u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no ku mwanya wa gatatu mu bihugu bya Afurika bifite amahirwe menshi yo kuzamuka mu bukungu. Ibi bikubiye muri raporo y’Umuryango w’Abibumbye iheruka gukorwa ku ‘Ubukungu bw’isi muri […]

Ruhango ‘Diregiteri’ afunzwe azira gusambanya ku gahato umwarimu w’umugabo

Umuyobozi wa rimwe mu mashuri abanza riherereye mu karere ka Muhanga, afunzwe akekwaho gusambanya ku gahato umwarimu w’umugabo mugenzi we. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yatangaje ko uyu diregiteri yatawe muri yombi ku wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama 2024. Dr Murangira yavuze ko icyaha akekwaho yagikoreye mu murenge wa Bweramana, Akagari ka […]

Blinken muri gahunda yo guhosha intambara hagati ya Israel na Hamas

Ku wa gatatu, tariki ya 10 Mutarama, umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yabonanye na Perezida w’igihugu cya Palesitine hagamijwe kugarura umutekano hagati y’iki gihugu na Israel. Ni urugendo rwe rwa kane mu burasirazuba bwo hagati kuva amakimbirane ya Palesitine ya Isiraheli yongeye kubaho. Antony Blinken yiteguye gufasha ubutegetsi bwa Palesitine buyobowe na Mahmoud Abbas […]

Al Shabaab yashimuse indege ya Loni n’abari bayirimo

Umutwe wa Al Shabaab urwanya Leta ya Somalia, ku wa Gatatu washimuse kajugujugu y’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abantu umunani bari bayirimo. Iyi kajugujugu yashimuswe nyuma yo kugwa mu gace kagenzurwa n’uriya mutwe w’iterabwoba. Ubutumwa bwa Loni muri Somalia bwemeje ko hari indege yabwo yagize ibibazo ubwo yari itwaye abarwayi kwa muganga. Ubu butumwa bwunzemo ko kuri […]

Ba Ofisiye bakuru ba FARDC barimo Colonel biyunze kuri M23

Umutwe wa M23 watangaje ko abasirikare bakuru bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bamaze kuwiyungaho. Uyu mutwe wemeje aya makuru biciye muri Major Willy Ngoma uvugira igisirikare cyawo. Mu basirikare biyunze kuri M23 nk’uko Major Ngoma yabyanditse ku rubuga rwe rwa X barimo Colonel witwa Biyoyo [Josué]. Yagize ati: “Ba Ofisiye […]

Urubanza rwa Cyuma Hassan rwasubitswe

Kuri uyu wa Gatatu taliki 10 Mutarama 2023, nibwo umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan yongeye kugaruka imbere y’urukiko birangira hanzuwe ko rusubikwa. Ni urubanza rwaranzwe n’impaka nyinshi,nyuma yo kubwira urukiko ko atiteguye kuburana kuko atabonye umwanya wo gusoma ibikubiye muri Dosiye.Yavuze ko impamvu atabonye umwanya, ari uko ngo gereza imukorera iyicarubozo, ikindi kandi […]

Urimo urikoza ubusa: Museveni abwira Biden

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yishongoye kuri mugenzi we Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amubwira ko Uganda nta ngaruka yigeze igirwaho n’ibihano bya Amerika byo kuyivana muri gahunda ya AGOA. Museveni yishongoye kuri Biden ku wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama, ubwo yagezaga ijambo ku banya-Uganda. Mu kwezi gushize ni bwo […]

Kinigi:Babura aho biherera bakituma mu mashyamba bahurirayo na ba nyirayo bakabavudukana

Bamwe mu barema isoko rya Kinigi riherereye mu Karere ka Musanze, baratabaza abo bireba kubarenganura nyuma y’uko babura ubwiherero muri iri soko bakajya kwituma mu mashyamba rimwe na rimwe bigateza intambara hagati yabo na banyiri ubutaka. Aba baturage bavuga ko babangamiwe n’umwanda kubera kutagira ubwiherero rusange, aho bamwe babura uko babigenza bakajya kwiherera mu mugezi […]

APR FC yarahiriye kutongera kuzitabira Mapinduzi Cup nyuma yo ‘kwibwa’

Ikipe ya APR FC yarahiriye kutazongera kwitabira irushanwa rya Mapinduzi Cup, nyuma y’ubujura ivuga ko yakorewe n’abasifuzi ubwo yakinaga na Mlandege FC yo muri Zanzibar. Mu ijoro ryakeye ni bwo APR FC yasezerewe muri Mapinduzi, nyuma yo gutsindwa na Mlandege kuri penaliti 4-2. Ni nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya 0-0. […]

Guverineri wa Kinshasa yasabwe kwegura no kwishyikiriza ubushinjacyaha kubera ubujura

Guverineri Gentiny Ngobila, usanzwe ayobora Intara ya Kinshasa, yasabwe kwegura akanishyikiriza ubutabera nyuma yo gushinjwa ubujura bw’amajwi no kwiba ibikoresho byari kwifashishwa mu matora aherutse kuba mu Kuboza 2023 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa kabiri, aho inteko ishingamategeko y’intara y’umurwa mukuru wa DR Congo, Kinshasa, yakuye ubudahangarwa kuri […]

Kamonyi :Hari abatacyorora ihene n’ingurube kubera ‘Ibihazi’

Mu karere ka Kamonyi murenge wa Ngamba mu Ntara y’Amajyepfo haravugwa abasore biyise ibihazi birara mu ngo z’abantu bagasahura amatungo n’ibindi babonye hafi. Abaturage bavuga ko nta muntu ucyorora ihene cyangwa ingurube kuko bahita baziba kandi ku munsi ukurikiyeho bagahura nabo bibye ntibagire icyo babatwara kuko ari ibihazi batagira icyo batinya.Aba baturage bavuga ko ibyo […]

M23 yashyize mu gatebo kamwe Radio Okapi na RTLM

Umutwe wa M23 wagereranyije Radio Okapi y’Umuryango w’Abibumbye na Radiyo Rutwitsi ya RTLM, nyuma y’inkuru iheruka gutangaza iwushinja kubuza abatuye muri Rutshuru gusarura imyaka yabo. Ni inkuru Radio Okapi yatangaje Ku wa Mbere tariki ya 8 Mutarama, nyuma yo guhabwa amakuru na Jean-Claude Mbabaze ukuriye Sosiyete sivile yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Umuvugizi wa […]

Perezida Ndayishimiye yabyiniye ku rukoma nyuma y’uko Urukiko rwatangaje bidasubirwaho intsinzi ya Tshisekedi

Perezida Ndayishimiye Evaliste w’u Burundi yongeye kugaragaza amarangamutima ye yishimira intsinzi yatangajwe kuri Perezida Tshisekedi nyuma y’amatora aherutse kuba muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter (X) , Ndayishimiye yatangaje ko yishimiye ibyo Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri DR.Congo rwatangaje ku muvandimwe we Thsisekedi. Ati” Gutangaza ibyavuye mu matora […]

APR FC yatsindiwe mu maso ya Gen (Rtd) Kabarebe, inzozi zo gutwara Mapinduzi Cup zirarangira

Ikipe ya APR FC yasezerewe mu irushanwa rya Mapinduzi Cup rikomeje kubera mu birwa bya Zanzibar, nyuma yo gutsindwa na Mlandege FC kuri penaliti. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa ½ cy’irangiza wabereye kuri Amani Stadium. APR FC yari yasezereye Young Africans muri ¼ cy’irangiza yaremye uburyo bwinshi bw’ibitego, gusa iminota 90 y’umukino irinda […]

RDC:Urukiko rurinda Itegekonshinga rwemeje ko Tshisekedi ari we Perezida bidasubirwaho

Bidasubirwaho muri DR.Congo, Urukiko rushinzwe kurengera Itegekonshinga rwatangaje ko Felix Tshisekedi ariwe Perezida w’iki gihugu. Ni amakuru yatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki 09 Mutarama 2024.Ni mu gihe abari bahatanye na Tshisekedi basabaga ko amatora yasubirwamo kuko ngo amajwi yibwe. Tariki ya 31, Komisiyo yigenga yari yatangaje amajwi y’amatora ya gateganyo maze […]