Ubwato bwo muri Congo bwayobye bwisanga ku Nkombo

Abanyekongo magana baraye bwa mbere muri Rwanda ku Kirwa cya Nkombo, nyuma y’ko ubwato bwari bubatwaye buyobye bukisanga mu Rwanda ubu bukaba buri mu maboko y’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi. Mu gihe nta burenganzira bwo kuhava barahabwa, ubwato, n’aba banyekongo baraguma mu Rwanda mu gihe batangiye gutabaza basaba ubuvugizi. “Twinjiye mu bwato ejo saa […]

Minisitiri w’intebe wa Haiti Ariel Henry yeguye ku gitutu cy’udutsiko twitwaje intwaro

Minisitiri w’intebe wa Haiti, Ariel Henry, yemeye kwegura, umuyobozi w’itsinda ry’ibihugu bya Karayibe yavuze ko, bije nyuma y’ibyumweru byinshi by’igitutu cyiyongera ndetse n’ihohoterwa rikabije muri iki gihugu. Ni nyuma y’uko abayobozi b’akarere bahuriye muri Jamaica kuri uyu wa Mbere ushize kugira ngo baganire ku nzibacyuho ya politiki muri Haiti. Kuri ubu Henry yaheze muri Porto […]

U Buhinde bwagerageje igisasu karahabutaka cya mbere bwikoreye

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yatangaje ko igihugu cye cyageregeje igisasu cya mbere cyo mu bwoko bwa misile gikorewe mu Buhinde. Icyo gisasu gifite ubushobozi bwo gutwara ibindi bisasu byinshi mu gihe kirashwe. Ministri w’Intebe Modi yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuwa Mbere. Yavuze ko atewe ishema n’abahanga b’ikigo cy’u Buhinde […]

Indonesia: Batangiye iperereza ku bapilote basinziriye iminota 30 batwaye indege

Muri Indonesia barimo gukora iperereza ku ndege yaho Batik Air nyuma y’uko abapilote bombi basinziriye hafi iminota 30 indege batwaye iri hagati mu rugendo. Abo bapilote, ubu babaye bahagaritswe by’agateganyo, basinziriye batwaye iyi ndege mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama yari ivuye mu mujyi wa Sulawesi igiye mu murwa mukuru Jakarta. Umwe muri bo bivugwa ko […]

Rutshuru: Inyeshyamba za M23 zafashe umujyi wa Vitshumbi bitazigoye

Kuri uyu wa Mbere, itariki 11 Werurwe 2024, inyeshyamba za M23 zigaruriye Umujyi wa Vitshumbi nyuma y’imirwano itabagoye na FARDC ifatanyije na Wazalendo nk’uko amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri RD Congo ku mbuga nkoranyambaga avuga. Amakuru arimo guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko Inyeshyamba za M23 zafashe Umujyi wa Vitshumbi, undi mujyi w’ingenzi wo […]

Hagati ya Gashyantare 2023 na Gashyantare 2024 ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa byiyongereyeho 11.4% – NISR

Mu kwezi kwa Gashyantare 2024, ibiciro ku masoko byiyongereyeho 3.2% ku rwego rw’Igihugu ugereranyije n’uko byari bimeze muri Gashyantare umwaka ushize wa 2023 nk’uko imibare mishya yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) ibigaragaza. Ku Cyumweru, itariki ya 10 Werurwe 2024 nibwo iyi mibare yatangajwe ishimangira ko icyo kigereranyo cyiyongereyeho gake ugereranyije n’uko byari byifashe […]

Byagenze gute ngo Tshisekedi yisange wenyine na Touadera mu nama ya CEEAC ?

whatsapp-image-2024-03-09-at-23.29_38.jpg

Amakuru aturuka Malabo, mu murwa mukuru wa Guinea Equatorial, aravuga ko abakuru b’ibihugu ; JoĂ ÂŁo Lourenà§o wa Angola, Oligui Nguema wa Gabon, Sassou Nguesso wa Congo, Paul Kagame w’u Rwanda, Paul Biya wa Cameroon, Mahmat Idriss Deby wa Tchad na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi batitabiriye iyi nama isanzwe y’Umuryango w’ibihugu byo muri Afurika yo Hagati […]

Umujenerali wo hejuru wo mu Ngabo za Sudani yateye utwatsi agahenge mu kwezi gutagatifu

Umujenerali wo hejuru wo mu ngabo za Sudani yateye utwatsi agahenge mu kwezi gutagatifu kwa kisilamu kwa Ramadhan m gihe umutwe wa Rapid Support Forces bahanganye nawo ukiri ahantu wigaruriye haba aha gisivili cyangwa aha leta. Aya magambo yavuzwe na Yasser al-Atta, umuyobozi wungirije w’ingabo, aje nyuma y’uko ingabo zivuze ko zateye imbere muri Omdurman, […]

Inyeshyamba za M23 zatangiye kuvugwaho gukorana n’abacanshuro b’Abazungu

Inyeshyamba za M23, zatangiye kuvugwaho gukorana n’abacanshuro b’Abazungu, zageze i Bwalanda, Mines, Katolo na SOMIKIVU, kuri iki cyumweru, itariki ya 10 Werurwe nyuma ya saa sita, nyuma y’iminsi 4 FARDC na wazalendo bihavuye ngo mu buryo buri stratĂ©gique kuva ku wa 6 Werurwe 2024, bituma hafatwa imijyi ya Nyanzale, Kibirizi, Kirima, na Rwindi. Nk’uko byatangajwe […]

Hezbollah iravuga ko yateye ibisasu mu majyaruguru ya Israel isubiza ibitero byayo muri Liban

Umutwe wa Hezbollah kuri iki Cyumweru wavuze ko warashe ibisasu bya rokete mu majyaruguru ya Israel nyuma y’umunsi umwe Israel igabye ibitero by’indege muri Liban bigahitana abantu batanu barimo abarwanyi batatu b’uyu mutwe. Umutwe wa Hamas ukorana bya hafi n’uwa Hezbollah ihujwe n’urwango yanga Israel, imaze igihe ihanganye na Israel mu buryo bumwe cyangwa ubundi […]

Abidjan: Gbagbo yemeje kuzahatana mu matora yo mu 2025 nyuma yo kugirwa umwere na ICC

Uwahoze ari Perezida wa Cote d’Ivoire, Laurent Gbagbo, yemeye ku wa Gatandatu kuzayobora ishyaka yashinze mu matora ya perezida yo mu 2025, nk’uko umuvugizi Katinan Kone yabitangarije Reuters nyuma y’inama ya komite nkuru y’ishyaka. Gbagbo, wabaye perezida w’igihugu cyo muri Afurika y’iburengerazuba kuva mu 2000 kugeza 2011, yatangije ishyaka rye, African People’s Party – Cote […]

Green Party yatoye abazayihagararira mu matora y’Abadepite mu Ntara y’Amajyepfo

gitioddxwaatcx0.jpg

Kuri iki cyumweru, itariki 10 Werurwe 2024, ishyaka Democratic Green Part of Rwanda ryatoye abakandida 16 bazarihagararira ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka. Muri aya matora, Akarere ka Kamonyi kari gahagarariwe na Murenzi Jean de Dieu na Ishimwe Denyse, mu gihe Muhanga yari ihagarariwe na Gasangwa Jean Luc na […]

Rusizi: Bahangayikishijwe n’Imvubu zikomeje kubica no kubonera

Abaturage bafite imirima hafi y’imigezi ya Ruhwa na Rusizi barasaba ko ikibazo cy’imvubu ziri muri iyi migezi zimaze igihe zibonera imyaka cyashakirwa umuti kuko kimaze gufata indi ntera ubwo zatangiye no gutwara ubuzima bw’abantu. Ni nyuma y’aho ku wa Gatanu w’iki cyumweru umuturage wo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi yishwe n’imvubu. Umugabo […]

Papa Francis asanga Ukraine ikwiye kugira ubutwari ikazamura ibendera ryera

Papa Francis mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko Ukraine igomba kugira icyo yise ubutwari bw’ ‘”ibendera ryera” maze ikaganira ku guhagarika intambara n’u Burusiya yatangijwe na Moscou mu myaka ibiri ishize kandi ikaba imaze guhitana ibihumbi by’abantu. Umushumba wa kiliziya Gaturika, Papa Francis yagize icyo abivugaho mu kiganiro cyo mu kwezi gushize yagiranye na Radiyo yo […]

Biden aremeza ko Netanyahu ‘arimo kubabaza Israel’ kuruta kuyifasha muri Gaza

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko yemera ko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu “arimo kubabaza Israel kuruta gufasha Israel” binyuze mu buryo arimo gukoresha mu ntambara yo muri Gaza. Mu kiganiro Biden yagiranye na MSNBC, ubwo yabazwaga niba hari umurongo utukura kuri Israel, yagize ati: “Sinzigera mva kuri Israel. […]

Nyanza: Abarwanashyaka ba Green Party mu Majyepfo bitabiriye kongere y’ishyaka

giszfhjxcaev-jk.jpg

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 10 Werurwe 2024, Abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda baturuka mu Ntara y’Amajyepfo bateraniye mu Karere ka Nyanza aho bitabiriye kongere y’ishyaka ku rwego rw’intara, iza gusozwa hatowemo abazaribahagararira mu matora y’abadepite ateganyijwe uyu mwaka. Ku itariki 26 Mutarama 2024, Abayobozi bakuru n’abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda […]

Sudani: RSF yishimiye icyifuzo cya Loni cyo gutanga agahenge mu Kwezi kwa Ramadhan

Ku wa Gatandatu, umutwe wa Rapid Support Forces muri Sudani wihutiye kwakira icyifuzo cy’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano cyo guhagarika imirwano mu kwezi gutagatifu kw’abayisilamu kwa Ramadhan, ibishobora gutanga agahenge nyuma y’intambara imaze amezi 11. Biteganijwe ko Ramazani itangira kuri iki Cyumweru nimugoroba. Mu itangazo ryayo, RSF yagaragaje ko yizeye ko imyanzuro y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye […]

Gasabo: Umugabo w’imyaka 66 yafatiwe mu cyuho atekeye Kanyanga mu gishanga

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Gasabo yafatiye mu cyuho umugabo w’imyaka 66 y’amavuko, wari utekeye ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu gishanga. Yafatiwe mu mudugudu wa Kalisimbi, akagari ka Kabuga I, umurenge wa Rusororo, ahagana saa yine z’ijoro zo ku wa Gatatu tariki 6 Werurwe, atetse litiro 100 za Kanyanga […]

Zimbabwe irashinjwa gutoteza, gufunga no kwirukana Abanyamerika

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Zimbabwe gutoteza, gufunga no kwirukana Abanyamerika benshi bari bari muri icyo gihugu nk’abakozi batanga imfashanyo nyuma y’ibihano byafatiwe abarimo Perezida Mnangagwa. Ikigo gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga cya Amerika (USAID) cyavuze ko abayobozi ba Amerika hamwe n’abakozi bayo bakorera kuri kontaro zimara igihe runaka batewe ubwoba “mu magambo no ku mubiri”. […]

Batanu bivugwa ko ari ibyitso bya M23 bafatiwe i Goma beretswe abanyamakuru i Kinshasa

Abagabo 5 bivugwa ko ari ibyitso bya M23 bafatiwe i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru kuri uyu wa Gatanu beretswe abanyamakuru i Kinshasa. Muri bo, harimo abadepite 2 batowe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru: Honorable Alain Aliongera, umwe mu bagize FCC, Ihuriro ry’uwahoze ari perezida, Joseph Kabila, na Honorable Hope Sabini Kibuya, umwe mu bagize ishyaka […]

Ihuriro ry’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Zimbabwe ryitezweho gufungura amahirwe

Ihuriro ry’ubucuruzi ry’u Rwanda-Zimbabwe rizabera i Kigali ryitezweho gufungura amahirwe azatanga inyungu no kurushaho kunoza umubano w’ubukungu uzazamura iterambere hagati y’ibihugu byombi. Ibirori byateguwe n’ikigo gishinzwe guteza imbere ubucuruzi n’iterambere ry’igihugu, ZimTrade, n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), biteganijwe ko bizaba kuva ku itariki 18 kugeza 20 Werurwe 2024. “Nyuma yo kwakira neza inshuro […]

RDC: Hafashwe itsinda ririmo abanyapolitiki bashinjwa gukorana na M23

Inzego z’umutekano za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) zafashe itsinda ry’abantu bagaragajwe nk’ ‘“abagambanyi” kandi bakorana n’inyeshyamba za M23 muri Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko Ibiro Ntaramakuru bya Congo (ACP) bibitangaza, ngo aba ni abanyapolitiki ndetse n’abaturage basanzwe. Itavuze umubare wabo, ACP, isobanura ko amakuru ava mu nzego z’umutekano, yemeza ko abo bantu bari bamaze igihe […]

Niger, Mali, Burkina Faso byashinze umutwe w’ingabo uhuriweho mu kurwanya iterabwoba

Ibihugu bya Niger, Mali na Burkina Faso, ku wa Kane, nyuma yo gushinga ihuriro Alliance of Sahel States (AES), byatangaje ko byashinze umutwe w’ingabo uhuriweho kugira ngo bahangane n’ibibazo by’umutekano bibyugarije biterwa n’imitwe y’iterabwoba. Nk’uko ibiro ntaramakuru bya Niger byabitangaje, kuwa Kane, itariki 7 Werurwe, abayobozi b’ibihugu bitatu babitangaje ku wa Gatatu mu gusoza inama […]

Itsinda ry’Ingabo za RDF ryasoje neza imyitozo ihuriweho ya Justified Accord24 muri Kenya

gif81gaxaaaqsl6.jpg

Kuri uyu wa Kane, itariki 7 Werurwe 2024, itsinda ry’Ingabo za RDF ryasoje neza imyitozo ihuriweho ya gisirikare, yiswe Justified Accord24, yaberaga muri Kenya mu kigo cya NANYUKI-Basic Counter Insurgency, Terrorism, and Stabil Operations (CITSO) nyuma y’ibyumweru bibiri by’imyitozo ikomeye. Ambasaderi Robert Scott, Umuyobozi wungirije ushinzwe imikoranire ya gisivili na gisirikare (DCME) mu Buyobozi bw’Igisirikare […]

Imiryango yo mu Karere yaje kwigira k’u Rwanda uko rwarwanyije iterabwoba muri Mozambique

csm_interpol_14_fd2ae28765.jpg

Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano, kuri uyu wa Kane, itariki ya 7 Werurwe 2024, yakiriye itsinda ry’intumwa zihagarariye imiryango itatu yo mu Karere, zasuye Polisi y’u Rwanda hagamijwe gusangira ubunararibonye mu bijyanye no kurwanya iterabwoba. Izi ntumwa zari ziyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Africa S. Apollo, uyobora umuryango […]

Abitwaje imbunda bashimuse abanyeshuri 227 muri Nigeria

Kuri uyu wa Kane ushize, abitwaje imbunda muri Nigeria bashimuse abanyeshuri barenga 200 bo mu mujyi wa Kuriga uherereye mu majyaruguru, nkuko umwarimu, umujyanama ndetse n’ababyeyi b’abana bashimuswe babitangaje, mu ishimutwa rinini ku ishuri rya mbere kuva mu 2021. Abapolisi bo muri leta ya Kaduna ntibigeze basubiza ibyifuzo byo kugira icyo bavuga ku ishimutwa, ryabaye […]

Igipolisi cy’u Rwanda n’icya Dubai byasinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda n’iya Dubai zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gufatanyiriza hamwe kubaka ubushobozi n’ibikorwa bigamije gucunga umutekano. Ni amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye n’Umuyobozi wa Polisi ya Dubai Lt. Gen. Abdullah Khalifa Al Marri, kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Werurwe, i Dubai muri […]

Minisitiri w’Intebe yakiriye Mafalda Duarte uyobora Ikigega Green Climate Fund

gier8d0wsaedvtl.jpg

Kuri uyu wa Kane, itariki 07 Werurwe 2024, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Mafalda Duarte, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Green Climate Fund gitera inkunga imishinga yo kubungabunga ibidukikije, uri mu Rwanda mu nama ya 38 y’Ubuyobozi bw’icyo Kigega. Ibiganiro byabo byibanze ku gukomeza ubufatanye busanzweho. Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko ibiganiro by’abayobozi bombi byibanze ku […]

Burundi: Umugabo w’imyaka 60 yishwe n’Imbonerakure zimuziza kutitabira umuganda

Oscar Mbonihankuye, w’imyaka 60, yatawe muri yombi, yicwa urubozo hanyuma ajugunywa mu mugezi wa Mubarazi n’Imbonerakure, hashize ibyumweru birenga bibiri. Nk’uko amakuru agera kuri SOS Media Burundi abitangaza, ibyo byabereye ku musozi wa Musama muri komini ya Mbuye mu Ntara ya Muramvya. Amakuru aturuka mu buyobozi agaragaza ko abantu batandatu bakekwaho kuba Imbonerakure zo muri […]

U Rwanda na Cuba byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ubuzima

kbuc-7865046-cuba-ruanda-memrandum-cooperacion-salud.jpg.png

Guverinoma za Cuba n’u Rwanda zashimangiye ubushake bwazo bwo gushimangira umubano mu rwego rw’ubuzima, binyuze mu gusinya amasezerano y’ubwumvikane hagati y’abayobozi b’izi nzego, JosĂ© àngel Portal na Dr Sabin Nsanzimana. Minisitiri wa Cuba yashimangiye ko aya masezerano azagira uruhare kuri ejo hazaza heza muri gahunda z’ubufatanye zihuriweho, nko mu rwego rwo guhugura abakozi, gukaza gahunda […]

RDC: Imirwano ikomereje Kibirizi nyuma y’uko M23 ifashe Nyanzale, Kirima, Kashalira, Kikuku na Kibingu

Inyeshyamba za M23 zikomeje kwegera imbere no gufata teritwari zitandukanye muri Kivu y’Amajyaruguru, aho amakuru yemeza ko mu masaha 48 inyeshyamba za M23 zabashije kwigarurira ibice bya Nyanzale, Kirima, Kashalira, Kikuku na Kibingu. Kuri uyu wa Kane ushize, itariki 7 Werurwe guhera saa moya n’igice za mu gitondo, urusaku rw’amasasu rwumvikanaga muri Kibirizi, muri Sheferi […]

FBI irimo guhiga bukware intasi za Iran zishaka kwica abayobozi ba Amerika

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubugenzacyaha muri Amerika (FBI) kirimo guhiga intasi bivugwa ko ari intasi ya Iran cyizera ko ifite uruhare mu migambi yo kwica abayobozi ba guverinoma n’abahoze ari abayobozi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki kigo kirashinja Majid Farahani w’imyaka 42 kuba yarateguye kwihorera ku Banyamerika kubera iyicwa ry’umujenerali wa Iran, Qasem Soleimani. […]

Umuherwe Mo Dewji wa mbere muri Tanzania agiye gushora asaga miliyari 100 Frw mu Rwanda

28848.jpg

Umugabo ukize cyane muri Tanzaniya, Mohammed Dewji, bakunze kwita Mo, ashingiye ku kuntu ubukungu bw’u Rwanda bugenda buzamuka byihuse, arateganya gushora amamiliyoni menshi y’amadolari mu murwa mukuru Kigali abinyujije mu kigo cye cy’ubucuruzi, Mohammed Enterprises Tanzania Limited (MeTL). Dewji uzwi cyane ku izina rya Mo, arashaka gushora miliyoni 100 z’amadolari mu masosiyete ane akomeye akorera […]

Senegal: Hagenwe itariki nshya y’amatora ya perezida

Guverinoma ya Senegal yagennye itariki ya 24 Werurwe nk’itariki nshya y’amatora ya perezida yatinze muri iki gihugu, nk’uko umuvugizi wayo yabitangaje ku wa Gatatu nyuma y’Inama y’Abaminisitiri, anatangaza iseswa rya guverinoma no gushyiraho minisitiri w’intebe mushya. Perezida Macky Sall wabujijwe kongera kwiyamamariza kuba perezida kubera manda ntarengwa, yavuze mu ntangiriro za Gashyantare ko yari yasubitse […]

Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda ziri muri UNMISS zashimiwe akazi zikora

gh_4lmoxiaarri4.jpg

Kuri uyu wa Gatatu, ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-2) zikorera mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zambitswe imidari n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kubungabunga amahoro mu rwego rwo kuzishimira akazi zikora kinyamwuga mu guharanira amahoro muri leta ya Upper Nile. Ibirori byabereye mu mujyi wa Malakal mu nkambi ya Rwanbatt-2. Komanda wa UNMISS, Lt Gen […]

Bujumbura: Bahawe iminsi 45 yo gukemura ikibazo cy’umwanda bitaba ibyo bagahanwa

Umuyobozi w’umujyi wa Bujumbura arashinja abayobozi b’ibanze kutita ku bibazo bijyanye n’isuku.Yabahaye igihe ntarengwa cy’ukwezi kumwe n’igice gusa kugirango bakosore iki kibazo, bitabaye ibyo bazahanwa kandi bashobora no kwirukanwa. Mu nama n’ubuyobozi, abayobozi bashinzwe amasoko n’abakozi bashinzwe umutekano, Jimmy Hatungimana ntabwo yaciye ku ruhande kuri uyu wa Mbere ushize nyuma ya saa sita. “Nimwitegure, bayobozi […]

U Buyapani bwageneye u Rwanda inkunga y’asaga miliyari 100 Frw yo gufasha mu burezi

gh5mrm1xcaa_qx5.jpg

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 5 Werurwe 2024, Guverinoma y’u Rwanda n’u Buyapani byashyize umukono ku masezerano y’igihe kirekire yo gutera inkunga ingana na miliyari 14 z’Abayapani (hafi miliyari 118 z’amafaranga y’u Rwanda yo gushyigikira impinduka mu rwego rw’uburezi. Amasezerano mu buryo bw’inguzanyo yoroheje agaragaza intambwe y’ingenzi iganisha ku guhindura impinduka mu burezi, kuzamura imikorere […]

Ibirego byaregaga abapolisi ba Uganda gucyura impunzi z’Abanyarwanda ku ngufu byavanweho

Abashinjacyaha ba gisirikare muri Uganda bakuyeho ibirego baregaga ba Col Atwooki Ndahura hamwe n’abandi bapolisi batandatu, babanje gushinjwa gushimuta no gusubiza mu Rwanda mu buryo butemewe n’impunzi z’Abanyarwanda, barimo Lt Joel Mutabazi. Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, Brig Gen Freeman Mugabe, atangaza nolle prosequi (bivuze kutifuza gushinja), bikarangiza urugamba rw’amategeko rwari rumaze imyaka […]

USA: Urukiko rwateye utwatsi ibirego birega Apple, Tesla n’abandi uruhare mu gukoresha abana muri RDC

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 5 Werurwe, Urukiko rw’Ubujuriremuri Amerika rwanze kuryoza amasosiyete atanu akomeye y’ikoranabuhanga ibyaha akekwaho byo gushyigikira ikoreshwa ry’abana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Mu cyemezo 3-0, Urukiko rw’Ubujurire rwo muri Amerika mu Karere ka Columbia rwateye utwatsi ibirego by’abahoze ari abacukuzi b’abana ndetse n’ababahagarariye birega ibigo […]

Minisitiri Gasore yasobanuye impamvu kugeza umuriro ku baturage bose mu 2024 bitagishobotse

gh7vg9ja0aacy7w.jpg

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr Gasore Jimmy yagaragaje ko kugeza muri Mutarama 2024, ikwirakwizwa ry’umuriro mu gihugu hose ryari rigeze kuri 75,9%, avuga ko abaturage bacana umuriro w’amashanyarazi ku murongo mugari ari 54% naho abacana umuriro uturuka ku mirasire y’izuba ari 21,9 %, mu gihe byari byitezwe ko abaturage bose bazagerwaho n’umuriro mu 2024. Hagati aho, Guverinoma […]

Kigali: Polisi yaburijemo ikwirakwizwa ry’ibilo birenga 60 by’urumogi

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), yafatiye mu cyuho mu Karere ka Gasabo, umusore w’imyaka 23 y’amavuko, wari ugiye gukwirakwiza urumogi rupima ibilo 61. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko yafatiwe mu mudugudu wa Kibaya, akagari ka Nyamabuye mu murenge wa Gatsata, ku wa […]

Kenya: Babiri baguye mu mpanuka y’indege nyuma yo kugonganira mu kirere

Igipolisi cya Kenya kiri gukora iperereza ku mpanuka yo mu kirere hagati y’indege ya Safarilink n’indege 99 Flying Club i Nairobi. Indege ya Safarilink yerekezaga i Diani yasubiye inyuma yo kugongana nyuma gato yo guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Wilson. Polisi yatangarije Business Daily ko abantu babiri bari mu ndege ya 99 Flying Club bapfiriye […]

Visi Perezida wa Sena ya Libya n’intumwa ayoboye bakomeje uruzinduko rwabo mu Rwanda

gh2ldrgw4aagdjo.jpg

Kuri uyu wa Mbere, itariki 4 Werurwe, Perezida wa Sena y’u Rwanda, Francois Xavier Kalinda1 n’abamwungirije, Nyirasafari Esperence na Alvera Mukabaramba bahuye n’abagize Inama Nkuru y’igihugu ya Libya iyobowe na Massoud Abdel S. Taher, Visi Perezida wa Sena yaho. Baganiriye ku Rwanda nyuma ya jenoside mu kwiyubaka, kwiyunga n’urugendo rw’impinduka. Visi Perezida wa Sena ya […]

RURA yatangije ubukangurambaga bwo kwigisha uko hakirindwa impanuka ziterwa na gaze

gh1fztuw8aaoyqw.jpg

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), cyatangije Ubukangurambaga ku ikoreshwa rya gaze iteka mu ngo, aho abakozi bo mu ishami rishinzwe kurengera abaguzi baganirije abaturage bo muri Gihara uburyo bakoresha neza gaze iteka, mu rwego rwo kwirinda impanuka. Kuri uyu wa Mbere, itariki 4 Werurwe nibwo RURA yatangije ubukangurambaga buzazenguruka […]

Sudani na Irani byahakanye amakuru yo gushaka gushinga ibirindiro bya gisirikare ku Nyanja Itukura

Sudani na Irani byamaganye byimazeyo ibiherutse gutangazwa ko Irani yashakaga gushinga ibirindiro by’igisirikare cyo mu mazi ku nkombe za Sudani ku Nyanja Itukura ku ngurane y’intwaro na drones. Aya makuru ubwa mbere yasohowe n’ikinyamakuru The Wall Street Journal ku Cyumweru, itariki ya 3 Gashyantare 2024, avuga umujyanama mu by’ubutasi muri Sudani utaravuzwe izina wavuze ko […]

Umuhanda Goma-Sake wafunzwe n’abigaragambya bariye karungu kubera umusirikare

Mu gace ka Mugunga ko mu Mujyi wa Goma, kuri uyu wa Kabiri haramukiye impagarara nyuma y’aho umusirikare wa FARDC arashe umusore w’impunzi wahunze ava i Sake, ubwo twandikaga iyi nkuru umuhanda Sake-Goma ukaba wari wafunzwe n’abigaragambya. Amakuru aturuka aha aravuga ko abigaragambya bariye karungu babashije gufata abasirikare babiri nyuma y’ubwicanyi bwabaye mu ijoro ryo […]

Rishi Sunak yananiwe gutambutsa itegeko rye rirebana no kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda

Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, kuri uyu wa Mbere yatsinzwe bwa mbere kubera itegeko rye rirebana no kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda nyuma y’uko inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite isabye ko hashyirwaho ingamba zikomeye mbere y’uko indege zizatwara aba bantu zihaguruka. Muri gahunda y’u Rwanda, itarashyirwa mu bikorwa, abasaba ubuhungiro bageze ku nkombe y’amajyepfo […]

Icyambu mpuzamahanga cya Rusizi kizuzura gitwaye asaga miliyari 11 Frw

Icyambu mpuzamahanga cyo mu Karere ka Rusizi, biteganijwe ko kizuzura mu mpera z’uyu mwaka gitwaye asaga miliyari 11 z’amanyarwanda nyuma y’isubukurwa ry’imirimo yo kucyubaka yari yaradindiye. Iki cyambu kirimo kubakwa ahitwa mu Budike, kitezweho kuzaba igisubizo ku batwara abantu n’ibintu mu mato n’ibyombo bisanzwe bikorera ahantu hato bikagorana kuhapakururira imizigo igihe bihahuriye ari byinshi. Cyatangiye […]

Umuryango w’Abibumbye wanzuye ko Hamas yafashe abagore ku ngufu mu gitero cyayo muri Israel

Itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye ryanzuye ko hari “impamvu zifatika zituma twemera” ihohoterwa rishingiye ku gitsina, harimo gufata ku ngufu no gufata ku ngufu mu kivunge, byakozwe mu bitero bya Hamas muri Israel, ku itariki ya 7 Ukwakira. Bavuze kandi ko hari “amakuru yemeza” ko imbohe zakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Urugendo rwari ruyobowe na Pramila Patten, […]

Mozambique: Inzego z’umutekano z’u Rwanda zatanze telefone ku bayobozi b’inzego z’ibanze

csm_dsc_0382_1_2ae4c884ff.jpg

Kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Werurwe, Inzego z’umutekano z’u Rwanda zitanga umusanzu wo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba muri Mozambique, zashyikirije abayobozi b’inzego z’ibanze telefone zizabafasha mu kazi kabo no mu gusangiza amakuru ubuyobozi bubakuriye ku byahungabanya umutekano. Abahawe telefone ni abayobozi b’imidugudu 26 bazwi ku izina rya ‘Wenyekiti’, bo mu Karere ka Moà§imboa da Praia […]

Haiti: Nyuma yo gutorokesha abarimo abishe Perezida Jovenel Moise barashaka gukuraho ubutegetsi

Kuri iki Cyumweru, Guverinoma ya Haiti yatangaje ibihe bidasanzwe by’amasaha 72 nyuma y’uko udutsiko twitwaje imbunda duteye gereza nini ya Port-au-Prince tukabohoza imbohe. Nibura abantu 12 barishwe naho abagororwa bagera ku 3.700 baratoroka bava muri gereza. Abayobozi b’agatsiko bavuga ko bashaka guhatira kwegura Minisitiri w’Intebe Ariel Henry, wari wagiye mu mahanga. Amatsinda agamije kumwirukana ku […]

Perezidansi yikomye abakomeje kwibasira umujyanama wa Nguesso w’Umunyarwandakazi

screenshot_2024-03-04_145047.jpg

Mu mpera z’iki Cyumweru gishize, kuwa 1 Werurwe 2024, Perezidansi ya Repubulika ya Congo yasohoye itangazo ryamagana icyo yise ubukangurambaga bwo kwibasira madamu Francoise Joly bivugwa ko avuka mu Rwanda akaba ari umujyanama wihariye wa Perezida Denis Sasou Nguesso ku bibazo mpuzamahanga. Mu ri iri tangazo, Perezidansi ya Congo yavuze ko ibyo bitero bidafitiwe ibisobanuro […]

Guhunga k’Umwami Charles III ! Bimwe mu byo ubuhanuzi bwa Nostradamus buteganya mu 2024

Mu 2024, gushishikazwa n’ubuhanuzi bwa Nostradamus, umuhanga mu bumenyi bw’inyenyeri uzwi cyane wo mu kinyejana cya 16, birimo kwiyongera mu gihe Isi irimo gusuzuma mu bice biyigize ibimenyetso by’ejo hazaza. Ibyo Nostradamus yahanuye ko bizaba mu mwaka wa 2023 byari biteye ubwoba ndetse anavuga ko hashoboraga guturika igisasu cya kirimbuzi. Kubwamahirwe ntabwo byabaye ariko intambara […]

Burundi: Abanyagitega bakangaranyijwe n’indirimbo zirimo kuririmbwa n’Imbonerakure

Abaturage bo muri Komini ya Gitega, umurwa mukuru wa politiki w’igihugu cy’u Burundi, bahangayikishijwe n’ibiterane bitegurwa n’Imbonerakure. Uru rubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, rwateguye ibi biterane ku itariki ya 1 Werurwe, baririmba indirimbo zateye ubwoba abaturage. Abaturage, batinya ibyo bikorwa by’Imbonerakure, ni abaturage bo mu gace ka Shatanya muri Komini ya Gitega no mu […]

Bombe zongeye kuvuza ubuhuha i Mabenga na Mweso mu birindiro bya M23

Guhera mu ma saa kumi n’imwe z’igitondo kuri uyu wa Mbere imirwano yubuye hagati ya M23 na FARDC n’abafatanyabikorwa bayo i Mabenga, Mweso n’ahandi nyuma y’uruzinduko rw’abagaba b’Ingabo z’ibihugu byohereje abasirikare gufasha kurwanya M23 i Goma. “Twamaganye cyane ibitero bikomeje kwibasira abaturage b’abasivili i Mabenga, Mweso no mu nkengero zaho, byakozwe n’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, […]

Gaza: Imfashanyo ya mbere ivuye muri Amerika yamanuwe mu mitaka

Kuri iki Cyumweru imfashanyo y’ubutabazi, igenewe Gaza, ivuye mu ndege igizwe n’amafunguro arenga 30,000 yamanuriwe mu mitaka ivuye mu ndege eshatu za gisirikare za Leta Zunze Ubumwe za Amerika Icyo gikorwa, cyakozwe ku bufatanye n’igisirikare cya Jordan (Jordanie) kirwanira mu kirere, cyabaye icya mbere muri byinshi byatangajwe na Perezida Joe Biden. BBC ivuga ko yasezeranyije […]

U Burusiya buravuga ko bwahanuye drones za Ukraine mu gitero gisa nko kwihorera muri Crimea

Ibisasu byinshi byaturikiye muri CrimĂ©a, nyuma y’igitero cya drone cya Ukraine muri ntara iri ku nkombe z’inyanja u Burusiya bwambuye Ukraine ku ngufu mu 2014. Video yashyizwe kuri internet yerekana iturika bivugwa ko ryabereye hafi y’ububiko bwa peteroli mu mujyi wa Feodosiya uherereye mu majyepfo y’iburasirazuba. Abayobozi b’u Burusiya bavuze ko indege zitagira abadereva 38 […]

Sudani yateye utwatsi icyifuzo cya Iran cyo kuhubaka ibirindiro bya gisirikare

Ikinyamakuru Wall Street Journal cyatangaje ko Iran yagerageje gushinga ibirindiro by’amato ya gisirikare bihoraho ku nkombe y’inyanja itukura ariko Sudani yabyanze. Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru mu butasi wa Sudani, Irani yahaye Sudani intwaro ziteye imbere, harimo n’ubwato bw’intambara butwara kajugujugu, kugira ngo yemererwe kubaka ibyo birindiro. Uyu muyobozi, Ahmed Hassan Mohamed, yavuze ko ibyo birindiro […]

Hashyizweho uburyo bwihariye bwo gufasha abaturage bataye ikarita ndagamuntu

Kuri ubu hashyizweho uburyo bwihariye bwo gufasha abaturage bataye ikarita ndagamuntu, aho kuri ubu bazajya bashakishwa aho bari hose bakazisubizwa cyangwa zigasubizwa mu kigo cy’indangamuntu kikabashakisha bakazisubizwa. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iravuga ko ibi biri muri gahunda yo gufasha abaturage kutazacikanwa n’amahirwe yo gutora. Hari abaturage bavuga ko bagiye bitabira gahunda zo kwifotoza ku bashya no […]