Minembwe: Imirwano ikaze yibasiye ibice byiganjemo Abanyamulenge

FARDCpatrouille2 2

Kuri iki Cyumweru, itariki 8 Gashyantare 2026, habaye imirwano ikaze mu midugudu myinshi yo mu misozi ya Minembwe muri Teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Congo.   Muri kariya gace, gatuwe cyane cyane n’Abanyamulenge bake, amakuru ahaturuka avuga ko Ingabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), zishyigikiwe n’inyeshyamba za […]

RDC: ADF yishe nibura abantu 15 muri Lubero

Joint MONUSCO FARDC operation against ADF in Beni 13246946614

Nibura abasivili cumi na batanu, barimo abagore babiri, bishwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, itariki ya 7 Gashyantare, mu gitero cyagabwe n’abarwanyi ba Allied Democratic Force (ADF) i Mambimbi-Isigo, muri Gurupoma ya Bapakombe (Umurenge wa Bapere), muri Teritwari ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Aya makuru yagejejwe kuri ACTUALITÉ.CD […]

Tshisekedi yabonanye na bamwe mu Banyamulenge baba muri Amerika

HAsbBDSXIAE v5J

Mu ruzinduko rw’akazi i Washington, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida FĂ©lix-Antoine Tshisekedi Tshilombo ku Cyumweru yahuye n’intumwa z’urubyiruko rwa bamwe mu Banyamulenge baba muri iki gihugu. Uru rubyiruko rwagaragaje ko rushyigikiye umuhate wa diplomasi n’imigambi y’umukuru w’igihugu yo kwimakaza amahoro arambye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Nk’uko bitangazwa na Perezidansi […]

Uganda: Manager wa hotel n’umuzamu basanzwe bishwe

HAn7DMfa0AAQ5t0

Igipolisi cya Uganda muri Kampala kiri gukora iperereza ku bwicanyi n’ubujura byabereye muri Dave Hotel and Suites muri Zone ya Mbubi, Paruwasi ya Lungujja, aho basanze manager wa hotel n’umuzamu bishwe ku wa Gatanu, itariki ya 7 Gashyantare 2026. Abishwe ni Asasira Shivani, w’imyaka 30, wari manager wa hotel, na Musinguzi Lawrence, w’imyaka 27, wari […]

Ushinjwa gushaka kwica umujenerali w’Umurusiya yafatiwe i Dubai

URZBRZEUT4SNAUDD7LN2VXMXZU

Ukekwaho kuba ari we wagize uruhare mu gushaka kwica umuyobozi mukuru w’ingabo mu Burusiya i Moscou, mu gitero cyitiriwe Ukraine, yatawe muri yombi nyuma yo guhungira muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, nk’uko inzego z’ubutasi z’u Burusiya (FSB) zatangaje kuri iki Cyumweru, itariki ya 8 Gashyantare.   Ku wa Gatanu ushize, Gen. Vladimir Alekseyev yarashwe inshuro […]

Sudani: Igitero cya drones cyibasiye amakamyo ya Loni (WFP)

soudan attaque de drone sur convoi humanitaire un mort 350x250 1

Muri Sudani, igitero cy’indege zitagira abapilote cyitiriwe inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF) cyibasiye imodoka y’Ishami rya Loni rishinzwe Ibiribwa (WFP) mu gitondo cyo ku wa Gatanu, itariki ya 6 Gashyantare, muri Leta ya Kordofan y’Amajyaruguru, akarere kamaze kuba isibaniro mu ntambara imaze imyaka itatu hagati y’ingabo za Sudani n’ingabo za Gen. Hamdan Daglo uzwi […]

U Rwanda ntirwahiriwe n’umunsi wa mbere muri UAE SWAT Challenge 2026

HAUcaNsW4AAeFEh

Amarushanwa ya UAE SWAT Challenge aba ku nshuro ya 7 yatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu, itariki 7 Gashyantare, mu Mujyi wa Al Ruwayyah, i Dubai, aho amakipe 2 yo muri Kazakhstan yegukanye umwanya wa mbere muri Assault Challenge, irushanwa ritangiza amarushanwa. Amarushanwa azasozwa ku itariki 11 Gashyantare 2026. Amakipe atatu y’indashyikirwa yaturutse mu […]

Afurika y’Epfo yemeje ko igiye kuvana Ingabo za SANDF mu butumwa bwa MONUSCO 

monusco

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yamenyesheje ku mugaragaro Umunyamabanga Mukuru wa Loni, AntĂłnio Guterres, icyemezo cya guverinoma ye cyo gukura Ingabo za Afurika y’Epfo mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo Kubungabunga Umutekano muri Repubulia ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO). Hamwe n’abasirikare barenga 700 boherejwe, Afurika y’Epfo iri mu bihugu icumi bya mbere byatanze ingabo nyinshi […]

Umuherwe Aliko Dangote yasuye u Burundi ku nshuro ya mbere

HAmHEsbW4AA1P5L 1

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 7 Gashyantare 2026, umuherwe wa mbere muri Afurika, Aliko Dangote, yasuye u Burundi ku nshuro ye ya mbere mu ruzinduko rw’akazi rw’abashoramari bo muri Nigeria rwari ruyobowe Olusegun Obasanjo wahoze ari perezida. Bakimara kugera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Melchior Ndadaye i Bujumbura, abagize itsinda ry’ubukungu ryo mu rwego rwo […]

Ababyeyi babyarira kwa muganga bageze kuri 98% mu Rwanda

HAdaEGBXsAA6 U

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, cyatangaje ko imibare y’ababyeyi babyarira kwa muganga imaze kugera kuri 98%. Kugira ngo ibyo bigerweho, mu bihe bitandukanye Leta y’u Rwanda yubatse ibitaro bitandukanye ndetse n’inzu z’ababyeyi (Maternity Wards) mu rwego rwo gucyemura ikibazo cy’ingendo ndende ababyeyi bakoraga bajya kubyara. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA) cyatanze ingero za […]

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamaica yashimye akazi kari gukorwa n’Abasirikare ba RDF

HAgXkrPXEAAjD9N

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamaica (JDF), Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman, kuwa Gatanu yasuye  itsinda ry’abasiririkare b’Ingabo z’u Rwanda  ahitwa Trelawny, aho ingabo z’ ibihugu byombi zifatanyije mu kubakira abaturage amazu yangijwe n’inkubi y’umuyaga Hurricane Melissa. Akigera aho, Vice Admiral Wemyss-Gorman yakiriwe na Col Moses Kayigamba, Umuyobozi w’Itsinda ry’Abasiririkare ba RDF bari mu bikorwa by’ubwubatsi, wamusobanuriye […]

Umujenerali w’u Burusiya yarasiwe amasasu menshi i Moscow

4f169572 ddda 4c57 87e3 7f315aee17a4

Umuyobozi mukuru w’ingabo mu Gisirikare cy’u Burusiya yajyanywe mu bitaro nyuma yo kurasirwa inshuro nyinshi mu murwa mukuru, Moscou, nk:uko ibitangazamakuru byaho bivuga. Kuri uyu wa Gatanu, Umuvugizi wa Komite Ishinzwe Iperereza mu Burusiya (ICR), Svetlana Petrenko, yatangaje ko umuntu utazwi witwaje imbunda yagabye igitero kuri Lt. Gen. Vladimir Alekseyev, umuyobozi wungirije w’Ubutasi bwa Gisirikare […]

Mozambique: Ingabo za leta n’intagondwa zirigamba kwicana mu mirwano ikaze

FADM boat EUMAM 768x563 1

Nyuma y’ibyumweru hafi bibiri haba ibikorwa by’inyeshyamba bikurikiranye ku birwa byo ku nkombe z’akarere ka MocĂ­mboa da Praia, inzego z’umutekano za Mozambique zateguye ibikorwa byo gusubiza mu cyumweru gishize, aho bivugwa ko nibura inyeshyamba eshatu zishwe mu mirwano yabaye ku itariki ya 30 Mutarama mu mazi ari hafi ya MocĂ­mboa da Praia, ubwo abarwanyi bafitanye […]

Ukekwaho kwica umuntu i Muhanga yafatiwe i Rubavu arimo gutoroka

rib vraie

Mu Karere ka Rubavu hafatiwe umugabo w’imyaka 40 witwa Ernest, ukekwaho kwicira mugenzi we, Mbituyimana Ildephonse w’imyaka 30, mu isantere yo mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, aho basangiraga izonga; agahita atoroka. Ni ubwicanyi bwakorewe mu isantere ya Rucyeri iri mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga kuwa Gatatu, itariki ya 4 […]

Amerika igiye guhurira na Iran mu biganiro muri Oman

thumbs b c 49185c3b712c1d4cd1184f437a8fb3cc

Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran biteguye kugirana ibiganiro muri Oman mu gihe hashize ibyumweru byinshi hari amakimbirane ndetse n’ubwoba bwo guhangana bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yagiye mu murwa mukuru wa Oman, Muscat, kugira ngo baganire, mu gihe abajyanama ba Perezida wa Leta Zunze […]

Goma: Abana 4 bo mu muryango umwe bishwe n’inkongi y’umuriro

incendie goma

Abana bane barimo umuhungu, bapfiriye mu nkongi y’umuriro mu gace ka Kasika (Komini Karisimbi) i Goma mu ijoro ryo ku wa Kabiri, itariki ya 3 Gashyantare, rishyira ku wa Gatatu, itariki ya 4 Gashyantare nk’uko amakuru aturuka muri ako gace avuga. Abapfuye n’abakobwa batatu, bafite imyaka 4 (DĂ©lice), 8 (Narcisse), na 16 (Viviane), n’umuhungu imyirondoro […]

Umugaba Mukuru w’Ingabo za CAR yakiriwe na General Muhoozi i Entebbe

HAZi4kkWQAAXKW7

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika ya Centrafrica (FACA), Maj. Gen. ZĂ©pherin Mamadou, yabonanye n’umuyobozi mukuru w’ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, ku cyicaro gikuru cy’ingabo zidasanzwe i Entebbe. Mu biganiro byabo, Maj. Gen. Mamadou yagaragaje uruhare rukomeye rw’inkunga ya UPDF mu masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare akomeje hagati y’ibihugu byombi. Yavuze ko amahugurwa yatanzwe mu […]

Perezida Kagame yasobanuye igihuza Tshisekedi na Ndayishimiye

HAZCeZpWgAEngVl

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane, itariki ya 5 Gashyantare 2026, mu ijambo rye atangiza Inama y’Umushyikirano ku nshuro ya 20, yatangaje ikintu cyatumye Abarundi bafatwaga nk’impanga z’Abanyarwanda, bahisemo kurwihakana bagahitamo kujya kuba impanga n’Abanyekongo, agaragaza ko byose bishingiye kuri politiki y’urwango. Mu ijambo rye atangiza iyi nama y’Umushyikirano, Perezida Kagame yatangiye […]

Perezida Kagame yageze ahabera Umushyikirano ku nshuro ya 20

HAYo B8WsAAZ88M

Guhera kuri uyu wa Kane, itariki 5 kugeza kuwa Gatanu, itariki 6 Gashyantare 2026, Abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu bateraniye muri Kigali Convention Centre, ahabera Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iteranye ku nshuro ya 20. Uretse abahurira muri KCC, hirya no hino mu Gihugu hateguwe aho abandi baza guhurira bagakurikira iyi nama ndetse bagatanga ibitekerezo, ibibazo […]

Ikibuga cy’Indege cya Kisangani cyakomeje imirimo nyuma yo kugabwaho igitero

WhatsApp Image 2024 10 27 at 15.07.55 1024x683 1

Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kisangani Bangoka, giherereye mu birometero 17 uvuye i Kisangani, umurwa mukuru w’Intara ya Tshopo, ntabwo cyahagaritse ibikorwa byacyo nyuma yo kugabwaho igitero n’umutwe wa AFC/M23 muri weekend nk’uko byatangajwe n’abayobozi. Ibi bisobanuro byatanzwe kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 4 Gashyantare 2026, na Guverineri Paulin Lendongolia Lebabonga ubwo yasuraga ikibuga. Ku […]

Djugu: Haravugwa imirwano ikaze y’amasaha 6 hagati ya FARDC na CRP

c1685200 8081 11ee 8055 0d96a10b316d.jpg 1

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 4 Gashyantare, havuzwe imirwano ikaze, muri centre y’ubucuruzi ya Bule, muri Teritwari ya Djugu, hagati y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba zo mu mutwe witwaje intwaro witwa Convention pour RĂ©volution Populaire (CRP) uyobowe na Thomas Lubanga. Nyuma y’imirwano yadutse rwagati muri centre ya Bule, abaturage bageragezaga […]

Dubai: U Rwanda rwahawe igihembo cy’igihugu cya mbere ku Isi kubera Irembo

HAU7Wo0XYA8KFpk

Kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda rwahawe igihembo nk’igihugu gifite serivisi nziza za Guverinoma ku Isi mu birori byo gutanga ibihembo bya GovTech Award 2026 kubera serivizi z’Irembo. Igihembo cyakiriwe mu izina rya Guverinona y’u Rwanda, na Amb. John Mirenge na Estelle Kayitesi, Umuyobozi ushinzwe Politiki n’Ubufatanye mu Irembo, mu nama ya za guverinoma z’Isi […]

Nigeria: Abantu bitwaje intwaro bishe nibura abantu 162 mu mudugudu umwe

2025 06 17T145902Z 1592281317 RC2Q3FAPO2JP RTRMADP 3 NIGERIA SECURITY 768x512 1

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 3 Gashyantare, abantu bitwaje imbunda bishe byibuze abantu 162, mu Mudugudu wa Woro, muri Leta ya Kwara, mu burengerazuba bushyira hagati muri Nigeria, nk’uko Croix-Rouge yabitangaje, ndetse byemejwe na polisi na guverineri wa leta. Babaomo Ayodeji, Umunyamabanga w’ishami rya Croix-Rouge ya Nigeria muri Kwara yagize ati: “Nk’uko amakuru aheruka […]

Perezida Tshisekedi yerekeje i Washington

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 4 Gashyantare, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FĂ©lix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yageze i Washington, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu, azwi cyane muri Amerika “National Player Breakfast” aba ku nshuro ya 74. Buri mwaka, iki gikorwa gihuza abayobozi ba politiki, abayobozi […]

Uganda: Bobi Wine yamaze guhungira muri kimwe mu bihugu bya East Africa

download 5

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, biravugwa ko yavuye mu gihugu kandi hashize icyumweru yinjiye mu gihugu cy’abaturanyi cyo muri Afurika y’Iburasirazuba ahunga nubwo abayobozi muri guverinoma bashimangiye ko inzego z’umutekano za leta ntacyo zimushakaho.   Umwe mu bayobozi yagize ati: “Ayo ni yo makuru […]

UK: Igipolisi gikurikiranye uwahoze ari minisitiri wahaye Epstein amabanga y’igihugu

MANDELSON POSTER

Igipolisi cyo mu Mujyi wa London cyatangiye iperereza kuri Peter Mandelson, wahoze ari minisitiri, kubera ibirego by’imyitwarire idakwiye igihe yari mu biro bya Leta.   Ibi bibaye nyuma y’uko uwahoze ari minisitiri w’umurimo akaba na Ambasaderi muri Amerika, ashinjwe guha amakuru y’ingenzi ya guverinoma umunyemari w’Umunyamerika wafunzwe ashinjwa ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina akaza gupfira […]

Amerika iravuga ko yamaze kohereza itsinda ry’ingabo muri Nigeria

OKUTW5AYJ5GR5PVLV7F2WBMQSE

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Ingabo za Amerika zishinzwe igice cya Afurika (AFRICOM), yemeye bwa mbere, nyuma y’igitero cy’indege cyo kuri Noheri, ko Ingabo za Amerika ziri ku butaka bwa Nigeria. Mu Kuboza, Perezida Donald Trump yategetse ibitero by’indege ku bo yavuze ko ari abantu ba Leta ya Kisilamu muri Nigeria […]

Igipolisi cya Congo nacyo cyasubiye muri Uvira

images 5

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 3 Gashyantare, Polisi y’Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasubiye ku mugaragaro mu Mujyi wa Uvira, nyuma y’amezi hafi abiri yarahunze, uyu mujyi uri ku Kiyaga cya Tanganyika ugenzurwa n’inyeshyamba za AFC / M23. Aba bapolisi bari bambutse umupaka berekeza mu Burundi ubwo inyeshyamba zasatiraga Uvira. Abapolisi bagera […]

Walikale: Inyeshyamba za AFC/M23 zacakiranye n’iza NDC RĂ©novĂ© i Bukumbirwa

congo rebelles 780x470 1

Imirwano ikaze yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 3 Gashyantare, hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 n’inyeshyamba za NDC-RĂ©novĂ© mu Mudugudu wa Bukumbirwa, muri Gurupoma ya Ikobo, Teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko amakuru agera kuri ACTUALITE.CD abitangaza, ngo aba barwanyi bagabye igitero ku birindiro bya AFC / […]

Genda, sinshaka kukubona – Perezida Museveni yuka inabi CEO wa Uganda Airlines

A Collage of Isa Kato with PresideNT Museveni 1 1 scaled 1

Perezida Museveni yafashe icyemezo cyo kwirukana Jenifer Bamuturaki usanzwe ari Umuyobozi Mukuru (CEO) wa Uganda Airlines, nyuma y’inama yabereye mu ngoro ya perezida muri Nzeri 2025 yasuzumye ikibazo cy’imiyoborere idahwitse, ibyemezo byo kugura indege bivuguruzanya ndetse n’igihombo cy’amafaranga muri iki kigo cya leta. Iki cyemezo, cyamaze kumenyeshwa abakozi ba Uganda Airlines, kije mu gihe Ubuyobozi […]

Lt. Col. Kabera yaganirije ishuri Ntare Louisenlund ku kamaro k’intwari z’igihugu

HALibpTWkAA1GbX

Kuri uyu wa Mbere, itariki 2 Gashyantare, Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Col Simon Kabera, yatanze ikiganiro “Akamaro k’Intwari z’Igihugu” ku banyeshuri n’abakozi b’Ishuri rya Ntare Louisenlund  i Nyamata, mu Karere ka Bugesera. Iki kiganiro cyatanzwe mu rwego rw’ibikorwa byo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 32. Lt Col Kabera yagaragaje indangagaciro […]

Ni iki cyateye gusubira inyuma indege 2 za Rwandair zajyaga i Bujumbura?

RwandAir the 1st African Airline to try out IATA Travel Pass 750x429 1

Ingendo ebyiri z’indege za RwandAir zavaga i Kigali zahatiwe gusubira inyuma muri iyi weekend ubwo ziteguraga kugwa i Bujumbura. Nk’uko ikibuga cy’indege kibitangaza ngo icyabiteye ni imikorere mibi muri sisitemu nshya yo gucunga umutekano wo mu kirere iherutse gushyirwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Melchior Ndadaye, byongera kugaragaza impungenge z’umutekano w’abagenzi. Abagenzi bari mu ndege […]

Masisi: Umubare w’abapfiriye mu birombe bya Rubaya ukomeje kuzamuka

626826955 1424752462578387 9050863943482379919 n

Umubare w’abahitanwe n’inkangu yabaye ku wa Gatatu, itariki ya 28 Mutarama, mu gace ka Kasasa gacukurwamo amabuye y’agaciro muri Rubaya (Teritwari ya Masisi) umaze kugera ku ntera ikomeye. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu, itariki ya 31 Mutarama, imiryango itegamiye kuri Leta muri Kivu y’Amajyaruguru n’amatsinda y’abagore bavuze ko byibuze hapfuye abantu 300 naho […]

Kinshasa na AFC/M23 basubiye mu biganiro i Doha

images 4

Intumwa za AFC/M23 n’iza Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo zasubiye mu biganiro i Doha muri Qatar nk’uko byemejwe na M23. Ibi biganiro byaherukaga mu Gushyingo 2025. Benjamin Mbonimpa umwe mu bo ku ruhande rwa M23 yatangaje ko “ibiganiro bikomeje kandi biri mu nzira nziza”. Leta ya Kinshasa ntabwo iremeza niba yitabiriye ibi biganiro […]

FARDC iravuga ko imaze iminsi 5 irwanira kongera gufata Minembwe

283e801c 010c 439f b8a3 0493d3698dff

Agace ka Minembwe, gaherereye mu misozi miremire yo muri Teritwari ya Fizi (Kivu y’Amajyepfo), kamaze iminsi karabaye isibaniro kubera imirwano ikaze ihabera hagati y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), zishyigikiwe na Wazalendo, n’abarwanyi b’umutwe wa Twirwaneho wiganjemo Abanyekongo b’Abanyamulenge bamaze igihe bibasirwa n’ibitero bya FARDC. Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Operation Sukola muri Kivu […]

Inama za Perezida Kagame kuri gatanya zirembeje Umuryango Nyarwanda

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kuri iki Cyumweru, itariki 1 Gashyantare 2026,  yagarutse kuri gatanya zisigaye ziri mu Muryango Nyarwanda muri iyi minsi, avuga ko bidakwiye ko abantu babiri bananiranwa kugeza ubwo batandukana. Ati “Abantu babiri bananirwa kubana bate? Ari abantu benshi wabashyize hamwe, ukaba […] ariko abantu babiri bananiranwa bate? Erega abantu baranihanganirana. Icyaha […]

Claude Ibalanky yirukanwe muri REPOP nyuma yo gushyigikira AFC/M23

IMG 20260201 WA0005

Ihuriro rya politiki ry’ububyutse (REPOP) ryatangaje ko ryirukanye Claude Ibalanky Ekolomba, nyuma yo kwinjira muri AFC / M23. Iki cyemezo cyashyizwe ahagaragara mu itangazo ryashyizweho umukono ku wa Gatandatu, itariki ya 31 Mutarama 2026, n’abanyamuryango bashinze ihuriro ndetse n’inama y’abaperezida b’imitwe ya politiki y’abanyamuryango b’ihuriro. REPOP ivuga ko byagaragaje kwiheza k’umuntu uvugwa, urebye ibikorwa bye […]

Umuturage wa Kenya yapfiriye mu ntambara y’u Burusiya muri Ukraine

9f27c40ca9a08946

Urupfu rw’Umunyakenya wafatanyaga n’Ingabo z’u Burusiya mu burasirazuba bwa Ukraine rukomeje guteza impaka ku buryo Abanyafurika, cyane cyane abimukira bagiye gushaka akazi mu Barabu, bisanga mu makimbirane akomeje guhitana benshi mu Burayi binyuze mu miyoboro ibeshya abantu akazi. Ubutasi bw’Igisirikare cya Ukraine bwatangaje ko babonye umurambo wa Clinton Nyapara Mogesa, umuturage wa Kenya wavutse mu […]

Perezida Kagame na madamu we bashyize indabo ku kimenyetso cy’ubutwari

HAD6GYrW4AEk9 N

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 1 Gashyantare 2026, ku Gicumbi cy’intwari i Remera, Perezida Kagame na madamu we Jeannette Kagame, bifatanyije n’abandi bayobozi mu gushyira indabo ku cyimenyetso cy’ubutwari mu gikorwa gifite insanganyamatsiko igira iti: ” Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.” Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Charity Manyeruke, unahagarariye abadipolomate mu Gihugu, na we yunamiye […]

Jamaica: Ukuriye umutwe ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri JDF yasuye abasirikare ba RDF bari Montego Bay

HADFoz5WsAAvWYV

Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo za Jamaica (JDF) ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi  (Support Brigade), Brigadier O’Neil A. Bogle, yasuye itsinda ry’Abasirikare b’u Rwanda (RDF)  mu Mujyi wa Montego Bay, mu Karere ka St James. Uru ruzinduko rwari rugamije gusuzuma aho imirimo yo gusana no  kubakira abaturage basizwe iheruheru n’ibiza igeze. Iyo mirimo ikorwa n’abasirikare ba RDF bashinzwe ubwubatsi […]

Abanyekongo bahungiye mu Burundi bakomeje gupfa urusorongo

IMG 20260129 WA0137

Ibibazo by’ubutabazi mu nkambi y’impunzi ya Busuma mu Ntara ya Buhumuza, mu burasirazuba bw’u Burundi, bigeze ku rwego rukomeye. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko impunzi 22 z’Abanyekongo zapfuye ku munsi umwe, ku wa Gatanu, itariki ya 30 Mutarama 2026. Abenshi mu bapfuye ni abana, abagore, n’abasaza. Izi mpfu ziyongera ku mubare usanzwe uteye […]

Ibyo Tshisekedi asaba ngo habe ibiganiro hagati y’abanyagihugu ntibivugwaho rumwe

9 121544 768x432 1

Mu gihe ikibazo cy’ibiganiro hagati y’Abanyekongo cyongeye kuzamurwa cyane muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, amajwi amwe n’amwe muri sosiyete sivile ntiyemeranya n’ibisabwa n’umukuru w’igihugu kugirango ibiganiro bibe. Perezida wa Congo, FĂ©lix Tshisekedi, yagarutse mu magambo arambuye ku kibazo cy’ibiganiro hagati y’abanyagihugu ubwo yagezaga ijambo ryifuriza umwaka mushya abahagarariye ibihugu byabo bafite icyicaro i Kinshasa […]

Ubutwari si amateka yo gusoma mu bitabo gusa, ni umurage – Min. Dr. Bizimana

d1857835 9e8c 4809 a0b9 a1a3f20592ab

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascène yibukije urubyiruko ko rudakwiye kujya rufata ubutwari nk’amateka gusa, ahubwo bakwiye kubufata nk’indangagaciro z’Umunyarwanda muzima.   Yabikomojeho mu gitaramo cyo kwizihiza no gusingiza Intwari z’Igihugu mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026, ahizihizwa Umunsi w’Intwari, kikaba cyarateguwe n’Umujyi wa Kigali ufatanyije n’abafatanyabikorwa […]

Ingabo z’u Rwanda zishobora kuguma muri Mozambique kugeza nibura mu 2030

G4LnqaAXIAAC6K2

Umushinga munini wa gaz w’ikigo TotalEnergies muri Mozambique, wari umaze imyaka 5 warahagaze kubera ibitero by’intagondwa zihishe inyuma y’idini ya Islam, wongeye gusubukurwa kuri uyu wa Kane ushize, itariki 29 Mutarama 2026, hakaba hitezwe ko Ingabo z’u Rwanda zizaguma mu majyaruguru ya Mozambique indi myaka kugirango zikomeze kwizeza umutekano. Uyu mushinga ufite agaciro ka miliyari […]

Walikale: Ibitero by’indege byibasiye ibirindiro bya AFC/M23 i Mindjendje

image editor output image1364400110 1761045908019

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), biravugwa ko kuri uyu wa Kane, cyari gikomeje ibikorwa byo kurwanya inyeshyamba za AFC / M23 muri Teritwari ya Walikale, hagamijwe gusenya ibirindiro byazo no kugabanya ubushobozi bwazo bwo guteza ibibazo muri kariya gace ka Kivu y’Amajyaruguru. Inkuru yashyizwe ahagaragara na ACTUALITE.CD kuri uyu wa Gatanu, ivuga […]

Perezida wa Niger yikomye abarimo Macron na Talon yizeza kuzihorera

jad20251208 ass benin tentative coup role france

Kuri uyu wa Kane, itariki 29 Mutarama 2026, Perezida wa Niger, Abdourahamane Tiani, yashinje abaperezida b’u Bufaransa, Benin na Cote d’Ivoire kuba barateye inkunga igitero cyagabwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Niamey, nubwo nta bimenyetso yatanze. Urusaku rw’amasasu n’ibisasu bya rutura byumvikanye mu nkengero z’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Niger, i Niamey, mbere gato ya saa […]

Perezida Faure Gnassingbé wa Togo ari i Kigali

G 4k29fWIAA8Is0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Perezida Faure Essozimna GnassingbĂ© wa Togo yageze i Kigali mu ruzinduko rw’akazi. Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, Perezida GnassingbĂ© yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe. Perezida GnassingbĂ©, usanzwe unahagarariye itsinda ry’abunzi ba Afurika Yunze Ubumwe ku kibazo cya DRC, yageze mu mbere gato y’uko […]

Tshisekedi yakiriye abunzi bashyizweho na AU

Ku gicamunsi cyo kuwa Kane, Perezida FĂ©lix Tshisekedi yakiriye mu ngoro ye intumwa z’akanama k’abunzi ba Afurika Yunze Ubumwe (AU), mu rwego rwa gahunda zikomeje za dipolomasi zo guteza imbere amahoro muri DRC no mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Ibiganiro byibanze ku bikorwa by’abunzi bigamije guhagarika amakimbirane, cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu. Madamu Sahle-Work Zewde wahoze […]

U Burundi bweretse amahanga ko budateganya gufungura umupaka wa Gatumba

G 0N1MAbEAA6o6

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Edouard Bizimana, kuri uyu wa Kane n’abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu, ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’akarere yemewe mu Burundi, baganira ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRC n’ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo mu Burundi. “Umupaka uzongera gufungura igihe ibisabwa byose byujujwe,” iki ni igisubizo Minisitiri Bizimana yahaye umudipolomate, kuri uyu wa […]

Uvira: Haravugwa gukozanyaho hagati ya AFC/M23 na FARDC mu Kibaya cya Rusizi

G z QaRbUAUtEao

Kuri uyu wa Kane habaye gukozanyaho by’akanya gato hagati y’abarwanyi ba AFC / M23 na FARDC, ishyigikiwe na Wazalendo, mu kibaya cya Ruzizi, cyane cyane i Kanga, Rugeje, na Itisha, muri Gurupoma ya Kigoma muri Teritwari ya Uvira. Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’ubutegetsi abitangaza, ngo byibuze abasivili batatu biciwe muri iyi mirwano. Amakuru akomeza […]

Qatar yongeye guhamagaza RDC na AFC/M23 ku meza y’ibiganiro

20251115 205748

Nyuma y’amezi arenga abiri ashize ibiganiro by’amahoro by’i Doha bigamije guhagarika amakimbirane akoreshwamo intwaro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bihagaze, bigiye gusubukurwa. Biravugwa ko Qatar, nk’umuhuza muri iki kibazo, yongeye gutangiza ibiganiro hagati ya Guverinoma ya Congo n’Ihuriro rya AFC / M23, ihamagarira impande zombi gusubira ku meza y’ibiganiro i Doha. Impande […]

Niger: Haravugwa imirwano ikaze hafi y’Ikibuga cy’indege cya Niamey

12534 1608389022

Urusaku rw’amasasu menshi n’ibiturika byumvikanye nyuma ya saa sita z’ijoro  kuri uyu wa Kane hafi y’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Niger ku murwa mukuru, Niamey, rwateye ubwoba abaturage kandi bihungabanya ituze ry’umujyi. Amashusho yafashwe n’abenegihugu yerekanaga amasasu anyuranamo mu kirere aherekejwe n’iturika ry’urusaku nk’urw’inkuba. Andi mashusho arimo kuzenguruka kuri internet yafashwe yerekanye ibibatsi by’umuriro bizamuka muri […]

Harasozwa icyumweru cyahariwe uburyo bw’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha mu magororero

csm Muhanga PB d095649301

Icyumweru cyahariwe uburyo bw’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (Plea Barganing) bukorerwa mu magororero, cyatangiye kuva ku itariki 26 kirasozwa kuri uyu wa 29 Mutarama 2026.  Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bw’Urukiko rw’Ikirenga, Ubushinjacyaha, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, Ubuyobozi bw’Uturere na Legal Aid Forum Rwanda cyabereye mu magororero 11 yo hirya no hino mu Gihugu. Muri […]

Huye: Umugabo w’imyaka 21 akurikiranweho kwica umugore babanaga

csm UBUSHINJACYAHA HUYE 67668d60e7 4 1

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 21 ukekwaho kuba ku itariki ya 22/01/2026 ahagana saa tatu z’ijoro yarishe  umugore babanaga w’imyaka 20 ubwo bari mu rugo mu Mudugudu wa Kadurumba, Akagari ka Munazi, Umurenge wa Save, mu Karere ka Gisagara.   Mu ibazwa rye, ukekwa yavuze ko yamukubise ingumi mu gahanga akamukubita […]

Cibitoke: Imirambo y’abantu 3 yasanzwe ku Ruzi rwa Rusizi

Rusizi 3800x2138 c

Imirambo y’umugabo, umugore, n’umwana yavumbuwe ku nkombe z’Uruzi rwa Rusizi, kuwa Kabiri mu gitondo, hafi y’umupaka uhuza u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), mu gace ka Gatoki, Umudugudu na Zone Rukana, Komini ya Cibitoke, Intara ya Bujumbura, mu burengerazuba bw’igihugu. Abayobozi bakeka ko ari igikorwa cyo kugerageza kwambuka bitemewe cyagenze nabi. Amakuru […]

France: Uwari senateri arashinjwa guha ibiyobyabwenge umudepitekazi

080 hl mcohen 2588364 67d943dedd961201445896

Uwahoze ari senateri JoĂ«l Guerriau w’imyaka 68, yemeye ko yahaye depite Sandrine Josso ikinyobwa kirimo ikiyobyabwenge cya MDMA ariko akavuga ko ari impanuka.   Uyu mudepitekazi wo mu Bufaransa yavuze ko yifuza ko “ukuri” kujya ahagaragara mu rubanza rw’uwahoze ari senateri ushinjwa kumunywesha ibiyobyabwenge agamije kumusambanya. Asobanura ko ari ibintu byamuteye ubwoba bw’uko ashobora gufatwa […]

Abanyarwanda barimo abarwanyi 15 ba FDLR batashye bava muri RDC

bitmap 1200 nocrop 1 1 20260127135417143411 PANA3036

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 27 Mutarama 2026, MONUSCO, ibinyujije muri gahunda yo kwambura intwaro intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi (DDRS), yasubije mu gihugu cyabo abaturage 34 b’Abanyarwanda, barimo 15 bahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR hamwe n’abantu 19 bo mu miryango yabo. Iyi ni inshuro ya gatatu habaye gutaha […]

Korea y’Epfo: Uwahoze ari “first lady” yoherejwe muri gereza

P01 251230 322

Kuri uyu wa Gatatu, urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwategetse ko uwahoze ari umudamu wa mbere mu gihugu, Kim Keon Hee, ahabwa igifungo cy’umwaka umwe n’amezi umunani, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwakira ruswa yatanzwe n’abayobozi b’Itorero Unification Church kugira ngo na we azabafashe mu rwego rwa politiki. Umucamanza Woo In-sung wo mu Rukiko rw’Ibanze […]

Perezida Kagame yakiriye Prof. Dong-Sup Yoon uyobora Kaminuza ya Yonsei

G rHA13WoAA8nkN

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 27 Mutarama, Perezida Kagame yakiriye, muri Village Urugwiro, Prof. Dong-Sup Yoon, Perezida wa Kaminuza ya Yonsei, na Dr. Won-Yong Lee, Visi Perezida Nshingwabikorwa ushinzwe Ubushakashatsi, hamwe n’intumwa bayoboye. Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati ya Kaminuza ya Yonsei n’u Rwanda binyuze mu kungurana ibitekerezo, ubushakashatsi, no […]