Israel irigamba kwica undi muyobozi mukuru mu by’umutekano muri Iran

Umwe mu bayobozi bakuru mu byâumutekano muri Iran, Ali Larijani, yiciwe mu bitero byabaye mwâijoro rishyira kuwa Kabiri, nkâuko byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz. Katz yemeza ko bazakomeza âguhigaâ abayobozi b’ubutegetsi bwa Iran nk’uko inkuru dukesha BBC ivuga. Ku mafoto yasohowe nâibinyamakuru byo muri Iran no ku mbuga za Telegram na X […]
RIB yerekanye abantu 11 bashinjwa ibyaha by’ubwambuzi

Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Werurwe 2026, Urwego rwâIgihugu rwâUbugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu 11, barimo abagore batatu, bakurikiranweho ibyaha byâubwambuzi bushukana cyane cyane kwihesha ikintu cyâundi hakoreshejwe uburiganya. Abatawe muri yombi bakurikiranweho ibyaha bitanu nyuma yo gufatwa bagurisha imitungo itimukanwa y’abandi irimo inzu n’ubutaka. Aba bafashwe bagiye kugurisha umutungo wa miliyari 1 Frw, ndetse […]
Minembwe: FARDC yakajije ibitero mu midugudu ya Mikenke na Bidegu

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kabiri, itariki 17 Werurwe cyakajije ibitero ku nyeshyamba za Twirwaneho mu misozi miremire ya Minembwe, Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu yâAmajyepfo. Ibi bitero bikoreshwamo drones byibasiye imidugudu ya Mikenke na Bidegu. AFC/M23 irashinja igisirikare cya leta nâabafatanyabikorwa bacyo barimo Ingabo zâu Burundi nâimitwe […]
Ambasade ya Amerika i Baghdad yagabweho igitero

Nkâuko abatangabuhamya nâinzego zâumutekano babitangaza, ngo ibisasu byinshi byaturikiye mu murwa mukuru wa Irak, Bagdad, kandi byibuze abantu bane baguye mu gitero cyo mu kirere cyagabwe ku nyubako yakoreshwaga nâumutwe ushyigikiwe na Iran, mu gihe ibitero byâindege zitagira abapilote byibasiye Ambasade ya Amerika. Igitero cyahitanye abantu mu Karere ka Jadriyah muri Bagdad, cyakurikiye urusaku rw’igisasu […]
Mozambique: Inzego zâUmutekano z’u Rwanda zahaye ibikoresho byâishuri abana biga ku Ishuri Ribanza rya Buji

Uyu munsi, Inzego zâUmutekano z’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado, ku bufatanye nâabayobozi bâinzego zâibanze, batanze ibikoresho byâishuri ku banyeshuri biga ku Ishuri Ribanza rya Buji riri mu Karere ka MocĂmboa da Praia. Ibyo bikoresho byatanzwe bigamije gufasha abanyeshuri 525 biga kuri iri shuri ribanza rya Buji. Umuyobozi wâIshuri, Lahaia TomĂ©, yashimiye Ingabo zâu […]
RDC: Urukiko rwumvise ubuhamya bwa ba Gen. Mbala na Ndima mu muhezo

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 16 Werurwe 2026, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwategetse ko iburanisha ribera mu muhezo, kugira ngo rwumve ubuhamya bwa ba General CĂ©lestin Mbala Munsense, Lt. Gen. Constant Ndima Kongba, Maj. Gen. Sylvain Ekenge Bomusa Efomi, na Brig. Gen. Evariste Mwehu Lumbu mu rubanza hagati y’Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo za FARDC na […]
Afghanistan irashinja Pakistan kwica 400 mu gitero ku bitaro

Afghanistan yashinje Pakistan kuba yagabye igitero cyâindege cyahitanye nibura abantu 400 mu bitaro biherereye i Kabul kuri uyu wa Mbere ushize. Abayobozi ba Afghanistan bavuze ko igitero cyibasiye ibitaro bifite ibitanda 2000 ahagana mu ma saa tatu z’ijoro ku isaha yaho (1630 GMT), cyangiza byinshi kandi gisiga inkomere amagana, mu gihe amakimbirane yambukiranya imipaka akomeje […]
Musanze: Hatangijwe amasomo ku Mubano Mpuzamahanga nâUmutekano

Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri mu Karere  ka Musanze (RDFCSC) uyu munsi ryatangije amasomo yiga ku Mubano Mpuzamahanga nâUmutekano, akaba ari amasomo ya mbere mu ruhererekane rwâamasomo yo ku rwego rwo hejuru yateguwe ku bufatanye nâIkigo cyâUmuryango wâAbibumbye gishinzwe amahugurwa nâubushakashatsi (UNITAR). Maj Gen Eugene Nkubito, Umuyobozi wa Diviziyo ya 3, watangije ku mugaragaro ayo […]
FARDC iravuga ko yataye muri yombi abayobozi 2 b’imitwe ya wazalendo

Ubuyobozi bukuru bwâakarere ka 34 ka gisirikare ka FARDC bwatangaje ko i Walikale hafatiwe abayobozi babiri ba Wazalendo bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa byâingeso mbi nâurugomo byagize ingaruka zikomeye ku baturage bâabasivili. Abo ni abiyise abajenerali barimo Kirikicho Mirimba, uzwi ku izina rya Mwana Mayi, wo mu mutwe wa COPACO (Coalition of Patriot muri Congo), […]
Minisitiri Nduhungirehe yakiriwe na mugenzi we wa Djibouti

Minisitiri wâUbubanyi nâAmahanga nâUbutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe yakiriwe na mugenzi we wa Djibouti, Abdoulkader Houssein Omar, amushyikiriza ubutumwa Perezida Kagame yageneye mugenzi we wâicyo Gihugu, Ismail Omar Guelleh. Minisitiri Nduhungirehe na Houssein Omar, kuri uyu wa Mbere, bagize umwanya wo gusuzuma imiterere yâumubano wâu Rwanda na Djibouti, banareba inzego zifite inyungu zihuriweho warushaho kwagurirwamo.
UAE: Abagande mu banyamahanga bakomerekeye mu bitero bya Iran

Abenegihugu ba Uganda bari mu banyamahanga bakomerekeye mu bitero bya misile na drone bikomeje kwibasira Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), ibigaragaza ingaruka z’intambara diaspora iri guhura nazo muri iki gihe mu gihe intambara ya Iran ikomeje. Minisiteri yâingabo ya UAE yavuze ko ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere ku itariki ya 14 Werurwe bwasamye misile icyenda […]
Equit Bank Rwanda iravuga ko hari abagerageje kuyiba

Equity Bank Rwanda, iravuga ko yamenye amakuru yâibikorwa byâuburiganya bwageragejwe gukorwa muri sisitemu yayo ubwo habagaho ihererekanya ridasanzwe ryâamafaranga, ariko ko hahise hafatwa ingamba zihuse, ndetse hakaba hatangiye iperereza. Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nâubuyobozi bwa Equity Bank Rwanda kuri iki Cyumweru. âSisitemu zacu zo kugenzura ibikorwa zabonye ibikorwa byâihererekanya ryâamafaranga bidasanzwe, maze hahita […]
France: Sarkozy wahoze ari perezida asubiye mu rukiko

Uwahoze ari umukuru wâigihugu cyâu Bufaransa nâabandi bareganwa icumi baraburanishwa mu bujurire guhera uyu munsi mu rubanza barezwemo gukoresha inkunga yahawe na Libya mu kwiyamamaza kwe mu 2007. Ihangana rishya mu mategeko ryâamezi atatu riratangira kuri uyu wa Mbere, itariki ya 16 Werurwe, hafungurwa urubanza rwâubujurire mu rubanza rwâabakekwaho kwakira inkunga Libya imbere yâUrukiko Mpanabyaha […]
RDC: Inteko iraganira ku masezerano yasinywe hagati ya Kigali na Kinshasa i Washington

Kuri uyu wa Mbere, itariki 16 Werurwe, Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo iratangira kuganira ku Masezerano yâAmahoro ya Washington yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda na Congo mu mwaka ushize. Perezidansi ya Congo yatangaje ko Perezida FĂ©lix Tshisekedi yakiriye umukuru wâinteko ishingamategeko umutwe wâabadepite AimĂ© Boji Sangara na Jean-Michel Sama Lukonde ukuriye […]
Congo-Brazza: Bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

Kuri iki Cyumweru, abatora muri Repubulika ya Congo bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu, aho Perezida uriho, Dennis Sassou N’Guesso, biteganijwe ko azongera gutsinda nyuma yâimyaka irenga mirongo ine ku butegetsi muri iki gihugu cya Afurika yo Hagati gikungahaye kuri peteroli. Abantu miliyoni eshatu baturutse mu baturage miliyoni 5.7 ni bo biyandikishije kuri lisiti z’abatora muri […]
Gen. Muhoozi yakiriye umujenerali w’Umunyamerika w’intararibonye mu butasi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za UPDF, Gen Muhoozi Kainerugaba, kuwa Gatandatu yakiriye uwahoze ari jenerali n’umuhanga mu bya gisirikare, wasuye Uganda, anamuha incamake yâamateka yâigisirikare cya UPDF, agaragaza imikorere yacyo muri Afurika binyuze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro no gukorana nâigisirikare cy’ibindi bihugu byo muri Afurika ndetse no hanze. Lt Gen. (Rtd) Flynn yashimye ubuyobozi bukomeye […]
FARDC yongeye kubyuka isuka ibisasu i Minembwe

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi riravuga ko kuva ku isaha ya saa kumi n’imwe za mugitondo kuri iki Cyumweru, itariki ya 15 Werurwe 2026, ingabo zâihuriro ryâubutegetsi bwa Kinshasa zateye ibisasu mu turere dutuwe cyane twa Kalingi, muri Minembwe, rikoresheje drones z’ubwiyahuzi. AFC/M23 mu itangazo ryayo yasabye Abanyekongo, abayobozi b’akarere, n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kwita […]
U Rwanda ruremeza ko ruzavana ingabo muri Mozambique inkunga nihagarikwa

Minisitiri wâububanyi nâamahanga wâu Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko: âU Rwanda ruzavana ingabo zarwo muri Mozambique niba rutijejwe inkunga irambye mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado.â Yasubizaga amakuru yerekana ko inkunga yatangwaga n’Ubumwe bw’u Burayi ishobora kuzahagarikwa muri Gicurasi uyu mwaka. Guverinoma y’u Rwanda yari yerekanye ko Ikigo cyâAmahoro cyâu Burayi cyatanze hafi […]
Masisi: Imirwano ikomeye yahuje AFC/M23 na FARDC/Wazalendo i Malemo

Kuva mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 14 Werurwe, imirwano ikaze yabaye hagati yâinyeshyamba za AFC / M23 na Wazalendo muri Malemo, umudugudu wo muri Gurupoma ya Bashali Mokoto, Teritwari ya Masisi, Kivu y’Amajyaruguru, ku muhanda Kalembe-Mpety. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko imirwano yatangiye ahagana mu ma saa […]
France: Hatangijwe iperereza ku byaha by’intambara muri RDC nyuma y’iyicwa ry’Umufaransakazi

Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 13 Werurwe, ubushinjacyaha bwâigihugu cyâu Bufaransa bushinzwe kurwanya iterabwoba bwatangaje ko hafunguwe iperereza “ku bantu batazwi kubera ubwicanyi bugize icyaha cyâintambara” muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’urupfu rw’umukozi wa Loni ukomoka mu Bufaransa. Umukozi mu bijyanye n’ubutabazi ukomoka mu Bufaransa, Karine Buisset, wakoreraga i Goma mu ishami […]
Indege y’Igisirikare cya Amerika yakoreye impanuka muri Irak

Ubuyobozi Bukuru bw’Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Centcom) bwatangaje ko ibikorwa by’ubutabazi bikomeje nyuma yâimpanuka y’indege yagaburiraga izindi amavuta yâIgisirikare cya Amerika yaguye mu burengerazuba bwa Irak. Centcom yavuze ko nta kuraswa n’umwanzi cyangwa inshuti kwagize uruhare mu ihanuka ry’indege KC-135 nk’uko inkuru dukesha BBC ivuga. Iyi ndege yari irimo gukoreshwa mu bikorwa […]
USA: Mushikiwabo n’intumwa ayoboye bakiriwe ku meza na Amb. Mukantabana

Mu ruzinduko rwe rwâakazi i Washington, Ambasaderi Mukantabana yateguye ifunguro rya nimugoroba mu rwego rwo guha icyubahiro Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, Louise Mushikiwabo, wari uherekejwe na ba ambasaderi bava mu bihugu bigize Umuryango Mpuzamahanga wa Francophonie (OIF) bafite icyicaro i Washington, D.C. I Washington, Umunyamabanga Mukuru Louise Mushikiwabo yatumiwe n’Itsinda rya ba Ambasaderi bo mu […]
Kenya: Umushinwa yafatanwe magendu y’ibimonyo bisaga 2200

Muri iki cyumweru, umugabo yatawe muri yombi afite ibimonyo birenga 2200 bizima mu mizigo ye ku kibuga cyâindege gikuru cya Nairobi mu gihe hagenda hagaragara ubwiyongere bwa magendu yâutu dukoko muri Kenya. Ku wa Kabiri, umwenegihugu wâu Bushinwa, Zhang Kequn, yafatiwe ku Kibuga cyâIndege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta ubwo yageragezaga kuva mu gihugu, nk’uko ikirego […]
Umuyobozi w’Ingabo za Jamaica yaganiriye n’Ingabo za RDF zoherejwe gufasha

Uyu munsi, Col DĂ©o Mutabazi, Umujyanama mu bya Gisirikare nâUmutekano mu Muryango wâAbibumbye akaba ari nawe Uhagarariye inyungu za Gisirikare z’ u Rwanda muri Jamaica, ari kumwe nâUmuyobozi wâIngabo z’ u Rwanda zagiye Jamaica gufasha mu bwubatsi, Col Moses Kayigamba, bagiranye ikiganiro n’ Umugaba Mukuru wâIngabo za Jamaica (JDF), Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman, ku cyicaro […]
Abarundi 74 bari mu buhungiro mu Rwanda batashye ku bushake

Kuri uyu wa Kane, itariki 12 Werurwe 2026, ku bufatanye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi mu Rwanda , Impunzi 74 zâAbarundi zafashijwe gutahuka ku bushake zinyuze ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera. Kuva mu 2020, impunzi z’Abarundi zirenga 30.000 zasubiye mu gihugu cyazo, mu gihe u Rwanda rukomeje gucumbikira abandi barenga 50.000 bahunze […]
AU yamaganye igitero cya FARDC i Goma

Kuri uyu wa Kane, Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe (AU) wamaganye igitero cyâindege zitagira abapilote cyahitanye abasivili i Goma mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, usaba impande zigira uruhare mu ntambara ikomeje kubera muri ako karere kwifata kandi usaba ko habaho iperereza ritabogamye kuri iki kibazo. Mu itangazo rye, Mahmoud Ali Youssouf, Perezida […]
Inkunga EU yateraga Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique yaba igiye guhagarara

Amakuru ataremezwa n’urwego na rumwe bireba yatangajwe n’Ikinyamakuru Bloomberg kuri uyu wa Kane, itariki 12 Werurwe, aravuga ko inkunga yâamafaranga Umuryango wâUbumwe bwâibihugu byâu Burayi watangaga mu kurwanya inyeshyamba zifitanye isano na Leta ya Kisilamu muri Mozambique, izahagarara muri Gicurasi kandi nta gahunda yo kongera igihe nk’uko abantu begereye iyi dosiye babitangaje. Uyu muryango mu […]
Umuvugizi wa Guverinoma yagaragaje ko igitero cy’i Goma gishimangira impungenge z’u Rwanda

Mu gihe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugarukwa ku gitero cya drones cyagabwe i Goma mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 11 Werurwe, cyanahitanye Umufaransakazi wakoreraga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda we aravuga ko kigaragaza ikibazo cy’umutekano kikiri hafi y’umupaka w’u Rwanda. Abinyujije […]
Iran yibasiye Israel mu bitero bishya ikomeza no gufunga umuhora wa Hormuz

Kuri uyu wa Kane, Iran yagabye ibitero bishya bya drone na misile mu gihe intambara yegereje ibyumweru bibiri. Muri Israel, humvikanye impanda ziteguza ibitero byo mu kirere mu gihe abayobozi baburiye abaturage ko hari ibisasu biri guturuka muri Iran, ari na ko ibihugu byo mu kigobe byiteguye kugabwaho ibindi bitero. Ku munsi wa 13 w’intambara […]
Senegal: Hatowe itegeko rikaza ibihano ku baryamana bahuje ibitsina

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 11 Werurwe, abadepite bo muri Senegal bemeje itegeko rikaza ibihano ku baryamana bahuje ibitsina benshi bazi nk’”abatinganyi”. Ivugurura ryâingingo ya 19 yâigitabo cyâamategeko ahana riteganya gukuba kabiri ibihano byâigifungo ku bantu bafatiwe mu bikorwa byo kuryamana bahuje ibitsina. Mu gihe muri Senegal hagenda hafatwa abantu bashinjwa kuryamana bahuje igitsina, […]
Perezida Kagame yakurikiranye umukino PSG yatsinzemo Chelsea

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, umukunzi ukomeye w’Umupira w’amaguru, yitabiriye umukino wa UEFA champions Ligue wahuje ikipe ya PSG na Chelsea kuri uyu wa Gatatu ushize. Muri uyu mukino ikipe ya PSG yatsinzemo Chelsea 5-2, yatsinze ibitego byinshi bitinze kugirango yizigamire mbere y’umukino wa kabiri mu gushaka itike ya kimwe cya kane cy’irangiza. Ikipe ya […]
MocĂmboa da Praia: Umugaba w’ingabo za Mozambique yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda

Umugaba wâIngabo zirwanira ku butaka za Mozambique, Maj Gen AndrĂ© Rafael Mahunguane, uyu munsi yasuye icyicaro gikuru cyâInzego zâUmutekano z’ u Rwanda i MocĂmboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado. Yakiriwe nâUmuyobozi wâInzego zâUmutekano zâU Rwanda, Brig Gen CM Mujuni, ari kumwe nâUmuyobozi wâIshami rya Polisi ndetse nâUmugaba wa Brigade ya Task Force Group-7. […]
U Bubiligi bwamaganye igitero cy’i Goma cyahitanye Umufaransakazi

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot, yamaganye igitero cyâindege zitagira abapilote cyagabwe i Goma mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu cyahitanye ubuzima bwâumukozi w’Umuryango w’Abibumbye nâabasivili benshi. Mu butumwa bwe yanyujije kuri X, Minisitiri Prevot yagize ati: Kubw’ibyago, ntabwo ari ikintu cyihariye, turabona ubwiyongere bw’ibitero nk’ibi, birenga ku ihagarikwa ry’imirwano, byakozwe nâimpande zose […]
Uganda: Leta yerekanye ibihugu abaturage babyo bemerewe kwinjira nta viza

Guverinoma ya Uganda kuri uyu wa Gatatu yashyize ahagaragara urutonde rw’ibihugu birimo n’u Rwanda abaturage babyo bemerewe kwinjira muri Uganda bitabasabye kubanza gushaka visa. Ku ikubitiro, uru rutonde rugaragaraho ibihugu hafi ya byose byo mu karere bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC): U Rwanda, u Burundi, Kenya, Tanzania, DRC, Sudani y’Epfo, usibye Somalia. Urutonde […]
Mu gihe Trump avuga ko Abanyafurika y’Epfo b’abazungu batotezwa, bamwe bari gusubira mu buzima bataye

Mu gihe Trump avuga ko abazungu bo muri Afurika y’Epfo aherutse gutwara muri Amerika batotezwaga, abandi barimo kugaruka mu buzima bwiza bataye. Andrew Veitch yavuye muri Afurika y’Epfo nyuma yo gufatirwaho imbunda mu modoka ye. Ariko ubu yumva muri Amerika ari ho hantu hateye akaga, aho yavuze ko kurasira abantu ahantu hahurira abantu benshi ndetse […]
RDC: HRW iravuga ko abantu bakomeje kuburirwa irengero i Kinshasa

Umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa Muntu (HRW), watangaje ko kuva muri Werurwe 2025, inzego z’umutekano za Congo ziri inyuma y’ibikorwa byinshi byo kurigisa abantu i Kinshasa, mu murwa mukuru wa Reubulika ya Demokarasi ya Congo no mu nkengero zaho. Human Rights Watch ivuga ko yabaruye dosiye 17 z’abantu banyerejwe ku gahato cyangwa baburiwe irengero mu […]
Dr. Kaberuka yakebuye AU ku bijyanye no kwigira mu by’umutekano

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ushize, Akanama gashinzwe Amahoro nâUmutekano ka AU kaganiriye na Dr. Donald Kaberuka, Umuyobozi Mukuru wa AU ushinzwe gushakira inkunga Umuryango nâIkigega cyâAmahoro cya AU. Baganiriye ku ikoreshwa ryâikigega nâingamba zo gushakisha inkunga irambye yâibikorwa byâamahoro muri Afurika. Donald Kaberuka yashimangiye ko AU ikeneye gushingira ku buryo bwayo bwite, […]
Umuherwe wa mbere ku Isi ubu amaze kugeza muri miliyari 839$

Umunyemari Elon Musk, umunyamigabane myinshi mu ruganda rukora amamodoka Tesla, isosiyete ikora ibyogajuru SpaceX, urubuga nkoranyambaga X, nâikigo cyâikoranabuhanga ry’ubuhangano, xAI, akomeje kuza ku isonga ku rutonde rwâabantu bakize kurusha abandi ku Isi rwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, itariki 10 Werurwe, nâikinyamakuru Forbes. Umutungo we ubu urabarirwa muri miliyari 839 z’amadolari, ugereranije na miliyari […]
Abayobozi b’inganda za gisirikare muri EAC bateraniye mu nama i Kigali

Abayobozi Bakuru bâinganda za gisirikare zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika yâIburasirazuba (EAC) bahuriye i Kigali mu nama yâiminsi itatu kuva ku wa 10 kuzageza ku wa 12 Werurwe 2026, bagamije gusuzuma aho gahunda yo gukoresha mu buryo buhuriweho ibikorwaremezo byâinganda za gisirikare igeze ishyirwa mu bikorwa. Iyi nama iri kuba hashingiwe ku ngingo […]
RIB yerekanye 2 bakurikiranweho ubugome ndengakamere

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri uyu wa Kabiri rwerekanye abasore babiri rukurikiranyeho gukora ibikorwa by’indengakamere. Aberekanwe ni abasore babiri b’imyaka 27 na 31 bakurikiranweho ibyaha birimo ubwambuzi bushukana nâicyo gusambanya abana b’abakobwa nyuma yo kubizeza akazi. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasabye abaturage gukomeza kuba maso no kugira amakenga mu byo bakora mu […]
France: Urukiko rwateye utwatsi ubusabe bwa Sarkozy ku bihano yahawe

Urukiko mu Bufaransa kuri uyu wa Mbere ushize, itariki ya 9 Werurwe, rwemeje ko uwahoze ari perezida, Nicolas Sarkozy, agomba kurangiza igihano yahawe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha amafaranga atanyuze mu mucyo mu gihe cyo kwiyamamaza, nk’uko amakuru aturuka mu begereye iyi dosiye avuga, nyuma yâuko umwunganizi we agerageje guhuza ibihano ku byaha bibiri […]
Rutshuru: Inyeshyamba za Wazalendo na FDLR zikomeje kujujubya abatuye Buramba

Abatuye mu Mudugudu wa Buramba, muri Gurupoma ya Binza, Sheferi ya Bwisha, muri Teritwari ya Rutshuru, bakomeje gutaka bivovotera umutekano mucye uterwa nâinyeshyamba za wazalendo na FDLR zikomeje kubahohotera. Biravugwa ko abahohoterwa kenshi bashinjwa gukorana na AFC/M23. Amakuru amwe avuga ko imitwe yâinyeshyamba ibarizwa mu bihuru byegereye Buramba, ari yo ihungabanya umutekano. Inyeshyamba za wazalendo […]
Maurtius irateganya kujyana u Bwongereza mu nkiko kubera Ibirwa bya Chagos

Minisitiri wâIntebe wa Maurtius, Navin Ramgoolam, mu cyumweru gishize yavuze ko Mauritius iteganya kurega u Bwongereza kubera gutinda kwemeza amasezerano yo gusubiza Ibirwa bya Chagos. Ramgoolam yatangarije ikinyamakuru Defi Media ati: “Turimo gushakisha inzira zemewe n’amategeko muri dosiye ya Chagos.” Yongeyeho ko guverinoma yatangiye kugisha inama ibigo mpuzamahanga by’amategeko mu gihe hagitegerejwe gukora transfer ku […]
Gasabo: Uwashinjwaga gusambanya umwana w’umuhungu yahamijwe icyaha arakatirwa

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye urubanza ruregwamo umugore wâimyaka 34 ukurikiranyweho gusambanya umwana wâumuhungu wâimyaka 14 yâamavuko rwemeza ko uregwa ahamwa nâicyaha rumuhanisha igihano cyâigifungo cyâimyaka 10. Icyaha uregwa akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 31 Ukuboza 2025 no ku itariki ya 03 Mutarama 2026, mu Mudugudu Karenge, Akagari ka Nyakabungo, Umurenge wa Jali, mu Karere […]
FARDC ikomeje gusuka ibibombe kuri Minembwe ubutaruhuka

Kuva saa mbiri z’igitondo kugeza na n’ubu, ubwo twandikaga iyi nkuru, biravugwa ko ihuriro ry’ingabo zâubutegetsi bwa Kinshasa ryakomeje gutera ibisasu muri centre ya Minembwe, agace gatuwe cyane, hakoreshejwe drone z’ubwiyahuzi. Mu itangazo ryawo, umutwe wa AFC/M23 wavuze ko “ibi bitero bitavangura kandi byâubugizi bwa nabi byibasiye nkana abasivili, bitera impfu za benshi mu baturage […]
U Rwanda rwakiriye inama y’ubucuruzi iruhuza n’ibihugu by’u Burayi bw’amajyaruguru

Kuva kuri uyu wa Mbere, itariki 9 Werurwe, i Kigali hateraniye Inama ya Kabiri yiga ku Bucuruzi hagati y’u Rwanda nâibihugu byo mu Majyaruguru yâu Burayi na âBalticâ. Iyi nama yahuje abagera kuri 250 barimo abo mu nzego za Leta, abacuruzi, abashakashatsi nâabikorera hagamijwe kwagura ubufatanye mu bucuruzi, ishoramari, guhanga udushya, ubuzima nâuburezi hagati yâu […]
Sudan: Igitero cya drone mu isoko cyahitanye abaturage 17

Umutwe wa Sudan Peopleâs Liberation Movement-North (SPLM-N) uyobowe na Abdel Aziz al-Hilu ku Cyumweru washinje Igisirikare cya Sudan gutera ibisasu mu bice ugenzura muri Kordofan y’Amajyepfo, bihitana byibuze abasivili 17 abandi benshi barakomereka mu gitero cyagabwe ku isoko. Uturere dukikije umujyi wa Dilling muri Leta ya Kordofan y’Amajyepfo hakomeje kugaragara ubwiyongere bwâamakimbirane mu gihe ingabo […]
Nairobi: Abantu bishwe n’imyuzure bageze kuri 42

Guverinoma ya Kenya yatangaje ko umubare w’abahitanwe n’imvura nyinshi n’umwuzure mu murwa mukuru, Nairobi, n’ahandi wikubye hafi kabiri bagera kuri 42, nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku Cyumweru. Imvura ikaze yaguye kuwa Gatanu yateje umwuzure mwinshi kandi ukabije, bituma abantu bamwe barohama, imodoka zitwarwa n’amazi kandi bihagarika ingendo ku kibuga cy’indege nyamukuru cyâiki gihugu. […]
FARDC yaraye ndetse ibyuka isuka ibisasu i Minembwe

Mu ijoro ryo ku itariki ya 7 rishyira ku itariki 8 Werurwe 2026, ingabo zâihuriro ryâubutegetsi bwa Kinshasa zatangije ibitero bya bombe bikabije byibasiye uduce dutuwe cyane twa Gakenke, Kalingi, nâahandi hahakikije i Minembwe. Ibi bitero byakozwe hakoreshejwe drone za kamikaze, byibasira nkana abasivili nâimitungo yabo nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe na AFC/M23. Kuri iki […]
CAR: Ingabo z’u Rwanda zakoranye umuganda n’abaturage ba Bossembele

Ingabo zâu Rwanda zigize RWABAT-2 ziri mu butumwa bw’ amahoro bw’ Umuryango w’ Abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika uyu munsi bifatanyije nâabaturage mu gikorwa cyâumuganda mu gace ka Bossembele. Iki gikorwa cyateguwe nâubuyobozi bwâAkarere ka Bossembele, kikaba cyibanze ku gusukura ahakikije isoko rya Bossembele no gukusanya imyanda irundanijwe ikajugunywa ahabugenewe. Uyu muganda witabiriwe n’abayobozi […]
RDC: Uwahoze ari minisitiri asanga Congo ikwiye gutera u Rwanda

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 7 Werurwe 2026, uwahoze ari minisitiri wa Congo akaba n’umunyapolitiki, Steve Mbikayi, yashyize ahagaragara icyo yise “Carte blanche n ° 191” ku rukuga rwe rwa X, asaba ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo ishaka igisubizo gifatika ku Rwanda. Muri iyi nyandiko yiswe “Mu guhangana n’u Rwanda, Igitero ni ngombwa”, […]
Norway: Kuri Ambasade ya Amerika humvikanye iturika rihambaye

Kuri iki Cyumweru, iturika rihambaye ryumvikanye hafi ya Ambasade ya Amerika muri Oslo ryangiza ibintu bicye ariko nta muntu wakomeretse, nk’uko abapolisi bo mu murwa mukuru wa Norvege babitangaje. Ishami rya Polisi rya Oslo ryatangaje ko urusaku rwinshi rwumvikanye hafi ya ambasade iherereye mu burengerazuba bwa Oslo, ahagana mu ma saa saba (0000 UTC). Ibitangazamakuru […]
Umunyamabanga Mukuru wa OIF ari muri Vietnam

Umunyamabanga Mukuru wâUmuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yahuriye i Hanoi na Minisitiri wâIntebe wungirije wa Repubulika ya Demokarasi ya Vietnam, Bui Thanh Son. Ibiganiro bagiranye byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati ya Vietnam na OIF, cyane cyane mu bijyanye no kwigisha no kwiga ururimi rwâIgifaransa, ubufatanye mu bukungu, kongerera ubushobozi abagore nâabakobwa, nâikoranabuhanga. […]
Korea y’Epfo ishobora gutakaza bumwe mu bwirinzi yahawe na Amerika bukajyanwa mu ntambara na Iran

Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri wâUbubanyi nâAmahanga wa Koreya y’Epfo, Cho Hyun, yatangaje ko Igisirikare cya Amerika n’icya Korea y’Epfo bari kuganira ku â koherezwa, gushoboka, kwa zimwe mu ntwaro z’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere zo mu bwoko bwa Patriot ziri muri Koreya y’Epfo kugirango ziâ koreshwa mu ntambara yo kurwanya Iran. Cho yasubizaga ibibazo byâabadepite nyuma […]
Ituri: Ingabo za Uganda zabujijwe kwinjira muri Teritwari ya Mahagi

Mu Ntara ya Ituri, abayobozi ba Teritwari ya Mahagi bahisemo gukaza umurego mu kugenzura urujya n’uruza rwâingabo zâamahanga ku mupaka na Uganda, aho Umuyobozi w’iyi teritwari, Col Jacques Disanoa Lalua yangiye ku mugaragaro Ingabo za Uganda n’ibikoresho byazo kwinjira muri kariya gace zinyuze ku mipaka ya Anzinda na Karombo. Amabwiriza yashyizwe ahagaragara ku itariki 4 […]
Benin: Abasirikare 15 ba FAB biciwe mu gitero kidasanzwe cya JNIM

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 5 Werurwe, Umujyi wa Kofonou, hafi ya Karimama mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Benin, wabayemo igitero simusiga cyagabwe ku Ngabo za BĂ©nin. Abasirikare 15 bahasize ubuzima, ku birometero bike uvuye ku mupaka na Niger. Hari hashize hafi umwaka igihugu kitagabweho igitero cyo kuri uru rwego. Ku birometero birenga 750 mu […]
Guverinoma ya Ethiopia irashinjwa kwitegura indi ntambara muri Tigray

Muri Tigray, mu majyaruguru ya Ethiopia, umwuka w’intambara ukomeje kwiyongera. Mu magambo atangaje, umuyobozi mukuru muri aka karere yashinje guverinoma kwitegura “gutangiza intambara nshya muri Tigray.” Ishyaka rya Tigray People Liberation Front (TPLF), ishyaka rya politiki ryaciwe na guverinoma nkuru ariko rikaba rikomeye cyane muri Tigray, rirashinja Guverinoma ya Addis Abeba kuba yarananiwe gushyira […]
Iran yarashe icyicaro cy’inyeshyamba z’Aba-Kurde muri Irak

Igisirikare cya Iran cyatangaje ko cyarashe icyicaro gikuru cyâinyeshyamba zâAba-Abakurde b’Abanya-Iran mu majyaruguru ya Irak, ibigaragara nko gukaza ibitero ku turere tw’Aba-Kurde haba muri Iran cyangwa Irak. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nâibitangazamakuru bya Leta ya Iran, igisirikare cyavuze ko cyagabye igitero ku “mitwe yâAba-Kurde irwanya impinduramatwara muri Irak gikoresheje misile eshatu”. Tehran ikomeje ibitero byibasira […]
Burundi: Imbonerakure 2 zasanzwe ziciwe hafi y’umupaka w’u Rwanda

Imirambo yâabasore babiri yavumbuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 4 Werurwe, mu Mudugudu wa Ngoma, muri Zone ya Rubona, Komini Mugina, Intara ya Bujumbura, mu burengerazuba bwâu Burundi. Aka gace gaherereye hafi y’umupaka n’u Rwanda, hafi yo mu Karere ka Bweyeye. Amakuru yakusanyijwe nâinzego zâubutegetsi bwâibanze avuga ko aba bantu […]
Iran irigamba gusenya ubwato bw’intambara bwa Amerika mu Nyanja y’u Buhinde

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 4 Werurwe, Ingabo zishinzwe Kurinda Impinduramatwara ya Kisilamu muri Iran (IRGC) zatangaje ko zasenye ubwato bw’intambara bw’Igisirikare cya Amerika bwo mu bwoko bwa “Destroyer”, hakoreshejwe misile za Qadr-380 na Talaieh. Nkâuko Ibiro Ntaramakuru Tasnim bibitangaza, ngo Itangazo No 19 ryâigikorwa (operation) “Isezerano Ry’ukuri 4” ryagize riti: “Ingabo zirwanira mu mazi […]