Blinken Commends Rwanda Moves To De-escalate With DR Congo
US Secretary of State Antony Blinken on Tuesday praised Rwanda’s efforts to reduce tensions with the Democratic Republic of Congo even as a new border clash highlighted the troubled ties. Meeting Rwandan President Paul Kagame at the World Economic Forum in Davos, Switzerland, Blinken promised US support for regional diplomacy to end violence in eastern […]
Sudani yahagaritse umubano n’umuryango wa IGAD
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Mutarama, Sudani yahagaritse umubano n’umuryango wa IGAD ( Intergovernmental Authority on Development) washakaga gutegura ibiganiro hagati y’abahanganye muri iki gihugu. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko guverinoma yahagaritse uruhare rwayo mu bikorwa by’ubwunzi bw’uyu muryango mpuzamaguverima w’iterambere (IGAD). Minisiteri yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko IGAD yongereye Sudani ku […]
Pakistan iramagana igitero cya Iran ku butaka bwa yo cyishe abana
Pakisitani iravuga ko ku wa Kabiri abana babiri bishwe abandi batatu barakomereka mu gitero cyagabwe na Irani bituranye. Irani yavuze ko yibasiye ibirindiro bibiri bifitanye isano n’umutwe w’abarwanyi witwa Jaish al-Adl nk’uko ibiro ntaramakuru by’igisirikare cy’iki gihugu bibitangaza. Ariko Pakisitani ibi yabiteye utwatsi, ibyita “igikorwa kitemewe” gishobora gukurura “ingaruka zikomeye” nk’uko tubikesha BBC. Pakisitani nicyo […]
Umujyi wa Kigali wasenye inzu zitandukanye zubatswe hadasabwe uruhushya

Umujyi wa Kigali urongera kwibutsa abantu bose ko kubaka hadasabwe uruhushya binyuranye n’ibiteganywa n’amategeko agenga imyubakire, cyane cyane Iteka rya Minisitiri N°03/cab.m/019 ryo ku wa 15/04/2019 rishyiraho amabwiriza ajyanye n’imitunganyirize y’imijyi n’imyubakire. Mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere, Akagari ka Nyarurenzi, Umudugudu wa Musave, hakuweho ibyubatswe n’umuturage avuga ko ari uruganda rwo gutunganya imbaho […]
Davos: Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Zelensky

Perezida Kagame uri i Davos mu Busuwisi mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’Isi, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky. Ibiganiro byabo byibanze ku ntambara yo muri Ukraine ndetse n’ingamba zihari zo gushaka umuti w’amakimbirane. Yahuye kandi n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken. Baganiriye ku bufatanye n’umubano […]
Umwanditsi Rahim Mohamed asanga ibibera Gaza bidakwiye kugereranywa na Jenoside yakorewe Abatutsi
Ku Cyumweru hari hashize iminsi 100 kuva imirwano itangiye hagati ya Israel na Hamas, yatewe n’igitero by’ubugome cya Hamas cyo ku itariki ya 7 Ukwakira mu majyepfo ya Israel. Nubwo umubare w’abahitanwa n’ubu, kuri ubu, bidashoboka kugereranywa neza na neza, ntawabura gushidikanya ko abantu bamaze gupfa ari benshi nubwo hari abasanga utabigereranya na jenoside nk’iyakozwe […]
Nyamasheke: Inyubako yubakwaga yagwiriye abantu umwe ahasiga ubuzima
Inyubako irimo kubakwa yaguye mu Karere ka Nyamasheke, umurenge wa Ruharambuga, akagari ka Kanazi, ahantu bakunze kwita kwa “Shangazi”. Ibi byabereye ahari kubakwa sitasiyo ya lisansi, bituma umuntu ahita apfa, abandi batatu barakomereka. Aya makuru yatangajwe bwa mbere n’umunyamakuru wa RBA, ahagana saa sita kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Mutarama. Abinyujije kuri X yagize […]
Mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu hazakomeza kwibasirwa n’imvura idasanzwe
Ikigo cy’igihugu cy’teganyagihe (Meteo Rwanda) cyatanze umuburo kivuga ko mu majyepfo y’iburengerazuba bw’igihugu hazakomeza kugwa imvura idasanzwe kugeza ku itariki ya 20 Mutarama 2024. Iteganyagihe rya Meteo Rwanda ryaburiye ko “ingaruka ziterwa n’imvura nyinshi zishobora kuba mu bice byo mu majyepfo y’iburengerazuba bw’igihugu aho biteganijwe ko imvura yiyongera [hagati ya milimetero 60 na 120]. Birashoboka […]
Masisi: Imirwano ikaze hagati ya M23 na FARDC ubu iri kubera muri centre ya Karuba
Imirwano ikaze hagati ya M23 na FARDC ifatanyije na Wazalendo yakomeje mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Mutarama 2024 muri centre ya Karuba, muri Sheferi ya Bahunde, muri Teritwari ya Masisi. Amakuru aturuka mu Gisirikare cya Congo muri ako gace aravuga ko imirwano yiganje muri centre ya Karuba, imaze ibyumweru […]
Aba-Houthi barashe ubwato bw’imizigo bwo muri Amerika
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziravuga ko inyeshyamba z’Aba-Houthi zarashe ubwato bw’imizigo bwo muri Amerika zikoresheje missile ya ballistique ku nkombe za Yemeni. Ubu bwato, Gibraltar Eagle, bwatangaje ko “nta nkomere cyangwa ibyangiritse bikomeye”, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa gisirikare bwa Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati (Centcom). Ubwato buriho ibendera ry’Ibirwa bya Marshall bwakomeje urugendo rwabwo […]
Ngororero: Polisi yaburijemo ikwirakwizwa ry’udupfunyika 5000 tw’urumogi
Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage bamaze gusobanukirwa akamaro ko gutangira amakuru ku gihe atuma ibyaha byinshi bikumirwa bitaraba bikaba n’umurongo mwiza wo kwicungira umutekano buri wese aba ijisho rya mugenzi we. Byagarutsweho n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, nyuma y’uko ibikorwa bya Polisi byakorewe mu murenge wa Ngororero, […]
Amajyepfo: Haracyari ahantu batagira network za telefone
Mu Mirenge yo mu turere dutanu ihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi abahatuye baravuga ko batorohewe no kujyana n’umuvuduko iterambere rigezeho bitewe n’uko telefone zabo nta huzanzira (Network) ziba zifite. Ubuyobozi bw’iyi Ntara buvuga ko buri mu biganiro n’amasosiyete y’itumanaho kugira ngo hashakwe umuti urambye. Abagaragaza imbogamizi mu gukoresha telefone n’izindi serivisi zisaba ihuzanzira biganjemo abo […]
Ingendo z’indege za Kenya Airways zakumiriwe muri Tanzaniya
Tanzaniya yabujije Kenya Airways gukora ingendo z’indege hagati ya Nairobi na Dar-es-Salaam mu rwego w kwihorera kuri Kenya. “Ibi ni ugusubiza icyemezo cyafashwe n’abayobozi bashinzwe indege ba Repubulika ya Kenya cyo kwanga icyifuzo cya Tanzaniya gisaba gukoresha indege z’imizigo za Air Tanzania Company Limited hashingiwe ku burenganzira bw’ubwisanzure mu rujya n’uruza hagati ya Nairobi n’ibindi […]
Uganda: Depite Zaake aravuga ko hari abayobozi bari gutegura umugambi wo kumwica
Umudepite utavugwaho rumwe muri Uganda, Francis Zaake yatangaje ko hari abayobozi bakuru barimo gucura umugambi wo kumwivugana. Mu butumwa yanyujije kuri X, Zaake yagize ati: “Nakiriye amakuru yizewe ku muntu utanga amakuru y’umugambi wo kunyica.” Ati: “Nabwiwe ko gahunda irimo gutegurwa n’abayobozi mu butegetsi bayobowe n’umuyobozi wa rumwe mu nzego za Guverinoma; Minisitiri mu butegetsi; […]
Kamonyi: Umugabo arashinjwa kwica umugore we amunize
Hakizimana Celestin w’imyaka 45 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Giheta, Akagari ka Cyambwe, Umurenge wa Musambira, mu Karere ka Kamonyi, yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we amunize. Urupfu rwa Nyirantezimana Donatha na we w’imyaka 45 rwamenyekanye mu ijoro ryo ku Cyumweru, itariki ya 14 Mutarama, ari na bwo umugabo we yahise atabwa muri yombi […]
Uganda: Asaga miliyari 20 z’Amashilingi yishyuwe abakozi ba leta ba baringa
Muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari yarangiye ku ya 30 Kamena 2023 yagejejwe ku Nteko ishinga amategeko, Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta muri Uganda, John Muwanga, yagaragaje amakosa akabije mu micungire y’imishahara y’abakozi ba leta. Raporo yasuzumye imikoreshereze y’imari mu myaka ine y’ingengo y’imari, yagaragaje imbogamizi zikomeye zibangamiye gahunda y’itangwa ry’imishahara, […]
Ishyaka rya Kamerhe ryaje inyuma ya UDPS mu kugira imyanya myinshi mu nteko
Komisiyo yigenga y’amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (CENI) yasohoye mu rukerera rwo ku Cyumweru, itariki ya 14 Mutarama, urutonde rw’abadepite 477 b’igihugu batowe by’agateganyo. Kandi nkuko byari byitezwe, ishyaka Union pour la nation congolaise (UNC) rya Vital Kamerhe ryabonye imyanya 36 mu nteko ishinga amategeko y’igihugu riba irya kabiri rifite imyanya myinshi nyuma […]
Benshi mu Banyarwanda ntihazwi irengero ryabo nyuma yo gufatwa n’iperereza ry’u Burundi
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Abanyarwanda bakomeje guhigwa bukware n’abayobozi b’iki gihugu ndetse bamwe mu batawe muri yombi bakaba baramaze kugera mu maboko y’urwego rushinzwe iperereza aho bivugwa ko rwabajyanye ahantu hatazwi. Bamwe mu Banyarwanda bafashwe bivugwa ko babanje gufungirwa muri kasho za polisi muri komini ebyiri kugeza kuwa Gatandatu ku mugoroba. […]
Somalia yaburiye Ethiopia ishaka kwemera Somaliland ngo ibashe gukora ku nyanja
Kuri iki Cyumweru, Minisitiri w’Intebe wa Somalia yihanangirije Ethiopia iyisaba kutavogera ubutaka bwayo nyuma yo kugirana na Somaliland amasezerano azayifasha gukoresha ibyambu byayo (Somaliland) ku Nyanja Itukura. Hamza Abdi Barre mu kiganiro yatangiye mu murwa mukuru Mogadishu, yashimangiye ko amasezerano yo kugera ku nyanja yashyizweho umukono mu ntangiriro z’uku kwezi hagati ya Ethiopia na Somaliland […]
Icyo RBC ivuga ku bicurane bikomeje kwiyongera bamwe bakeka ko ari covid-19
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Edson Rwagasore, arahumuriza Abanyarwanda ko muri iyi minsi y’ubukonje hakunze kugaragara indwara zifata imyanya y’ubuhumekero nk’ibicurane, bityo ko abafite icyo kibazo badakwiye gukeka ko bamaze kwandura Covid-19, ariko nanone akabasaba kugana ibigo by’ubuvuzi. Mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko mu gihe cy’ubukonje […]
Perezida Kagame yongeye kwikoma abashaka guhitiramo Abanyarwanda uko bagomba kubaho
Perezida Paul Kagame yongeye gushimangira ko nta muntu n’umwe ufite ububasha bwo guhitiramo Abanyarwanda uko bakwiye kubaho mu gihe igihe u Rwanda rwari rurimo gushy anta warutabaye. Ibi umukuru w’igihugu yabitangarije mu ijambo yavugiye mu Masengesho yo gusabira igihugu muri uyu mwaka wa 2024. Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko kwemera, amadini na politiki […]
Ingabo za mbere za MONUSCO zizava muri RDC muri Mata 2024
Kuri uyu wa Gatandatu ushize, umuyobozi wa MONUSCO yavuze ko ingabo zigera ku 2000 zabo zizava mu turere tw’iburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu mpera za Mata mu cyiciro cya mbere cyo kuvana ingabo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu. Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano kemeje ko ubutumwa buzarangira mu Kuboza […]
Aba-conservateurs bakomeje kudahuza ku itegeko rijyanye no kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda
Rishi Sunak ahanganye n’ubwigomeke bukabije mu ishyaka ry’Aba-Conservateurs aho abadepite barenga 30 bo muri iri shyaka bahagurukiye guhindura mu cyumweru gitaha umushinga w’itegeko rijyanye no kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda. BBC yatangaje ko ubugororangingo buteganijwe bugamije kugabanya inzira zo kujuririra ibyemezo byo koherezwa mu gihugu cyo muri Afurika, ibyerekana kutabona ibintu kimwe gukomeje hagati mu […]
Gen. Mahamat Idriss Déby yagizwe umukandida wa MPS mu matora ataha muri Tchad
Perezida w’inzibacyuho, Gen. Mahamat Idriss DĂ©by Itno, yagenwe ku wa Gatandatu n’inama y’ishyaka rye muri kongere i N’Djamena, nk’umukandida mu matora ya perezida ateganijwe mu mpera za 2024 muri Tchad. Ku wa Gatandatu, Mariam Djimet Ibet, perezida wa komite ishinzwe gutegura kongere mu ishyaka MPS yagize ati « Perezida w’inzibacyuho, Mahamat Idriss Deby Itno yagizwe […]
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iragarutse ku nshuro ya 19

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, urubuga Abanyarwanda baganiriramo iterambere ry’igihugu, ubumwe n’iterambere ry’urubyiruko, igiye kongera kuba ku nshuro ya 19 mu gihe muri uyu mwaka mu Rwanda hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu n’abadepite.
Abakinnyi b’Abanyarwanda bitabiriye imikino ya EAC i Bujumbura batashye ntawe babwiye
Abakinnyi b’Abanyarwanda 16 bitabiriye imikino ya “East African Junior Championship 2024 ” ibera i Bujumbura biravugwa ko bafashe icyemezo cyo gusubira mu Rwanda bakava mu irushanwa batabimenyesheje abariteguye. Umwem bahaye aya makuru SOS Media Burundi yagize ati: “aba bakinnyi bahagurutse hagati ya 11h00 na 12h00 ku wa Gatanu. Ntabwo babimenyesheje abateguye, ” Ayo makuru akomeza […]
Abapolisi 33 basoje amahugurwa abaha ubumenyi bwo kuzigisha abandi
Mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama, abapolisi 33 basoje amahugurwa abagira abarimu bazifashishwa mu guhugura abandi. Abitabiriye aya mahugurwa y’icyiciro cya 9 ahabwa abapolisi bo ku rwego rwa ba ofisiye bato, mu gihe kingana n’ibyumweru 12, bahawe amasomo atandukanye ajyanye n’imyigishirize y’ikoranabuhanga […]
Raporo y’Umuvunyi yerekanye ko hakiri akajagari mu kubaka sitasiyo za lisansi
Abadepite bagize Komisiyo ya politiki, uburingamire n’ubwuzuzanya bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu, bagaragaje ko basanze muri raporo y’urwego rw’Umuvunyi y’umwaka 2022/2023, igaragaza ko uretse ugutinda kw’ibyangombwa byo kubaka sitasiyo z’ibikomoka kuri peteroli, hakinagaragaramo akajagari gakeneye kuba maso kw’inzego bireba, bitaba ibyo ngo bigakurura akaga ku baturarwanda. Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye […]
Aba-Houthi biyemeje kwibasira inyungu zose z’Abanyamerika n’Abongereza
Kuri uyu wa Gatanu, umutwe w’inyeshyamba z’Aba-Houthi wo muri Yemeni wemeje ko ugiye kwibasira inyungu zose z’Abanyamerika n’Abongereza nyuma y’ibitero by’ibi bihugu muri Yemeni. Mu itangazo ry’Inama Nkuru ya Politiki y’Aba-Houthi, iryo tsinda ryagize riti “igitero cy’ubuhemu kandi cyeruye cy’Abanyamerika n’Abongereza igihugu cyahuye nacyo ntikemewe kandi nta bisobanuro gifitiwe.” Aba-Houthi bahize ko “inyungu zose z’Abanyamerika […]
Nyanza: Wenceslas Twagirayezu, suspect du génocide extradé, libéré

Le suspect de gĂ©nocide Wenceslas Twagirayezu extradĂ© du Danemark a Ă©tĂ© libĂ©rĂ© par la Chambre des crimes internationaux et transfrontaliers de la Haute Cour de Nyanza. Twagirayezu a Ă©tĂ© extradĂ© en 2019, après une longue bataille contre la dĂ©cision qui l’a conduit devant la Cour europĂ©enne des droits de l’homme et des peuples. Depuis, il […]
Ishyamba si ryeru hagati ya Kiliziya Gaturika muri Afurika na Vatikani
Haravugwa amakimbirane mashya, icyiciro gishya mu mibanire itoroshye hagati ya Vatikani n’inama z’abepiskopi muri Afurika nyuma y’uko mu Kuboza gushize, Vatikani itanze uburenganzira bwo guha imigisha ababana bahuje ibitsina. Abepiskopi benshi bo ku mugabane wa Afurika, cyane cyane abo muri Cameroun na Nigeria, bagaragaje ko bamaganye iki cyemezo. Hashize icyumweru Vatikani yisobanuye mu itangazo rirerire. […]
RDC: Hagaragajwe uko Bemba arimo gukoresha umwanya we mu gukomeza kwikungahaza
Abagize umuryango wa minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Jean-Pierre Bemba, washinjwe ibyaha by’intambara, baravugwaho gushinga isosiyete itavugwaho rumwe ikora ibikorwa byo kubungabunga amashyamba mu gihugu ariko havutse impungenge ko iyi sosiyete hashingiwe ku mubano uri hagati ya minisitiri w’ibidukikije na Bemba. La SociĂ©tĂ© de Conservation Forestière (SCF) yashinzwe mu Kuboza 2022 kandi […]
Somalia: Leta n’abasirikare ntibavuga rumwe ku gikorwa cyo kubohoza abashimutanwe n’indege ya Loni
Kuri uyu wa Kane, Umuvugizi wa Guverinoma ya Somalia yatangaje ko barimo kwitegura kubohoza abantu bari muri kajugujugu y’Umuryango w’Abibumbye yafashwe na Al Shabaab, ariko abasirikare baravuga ko bizagorana kugera aho bajyanwe. Kajugujugu y’Umuryango w’Abibumbye yari irimo irajyana abarwayi ubwo ikibazo cya tekiniki cyayihatiraga kugwa byihutirwa hafi y’umudugudu wa Hindhere uri muri Somalia rwagati, mu […]
Amafoto: Ambasaderi w’u Bushinwa yasuye Umuyobozi wa RNP

Ambasaderi wa Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa, WANG Xuekun, kuri uyu wa Kane, itariki 11 Mutarama 2024, yasuye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Ibiganiro bagiranye byagarutse ku gushimangira ubufatanye busanzwe buri hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’umutekano, by’umwihariko mu kubaka ubushobozi no […]
RDC: Ba guverineri 3 barimo uwa Kinshasa bahagaritswe ku mirimo yabo

Ba guverineri b’intara za Mongala (CĂ©sar Limbaya), à ‰quateur (Bobo Boloko) na Kinshasa (Gentiny Ngobila) bahagaritswe ku mirimo yabo. Ibi byatangajwe muri telegaramu ya Visi-Minisitiri ushionzwe ibibazo by’imbere mu Gihugu, Umutekano kuri uyu wa Kane, itariki 11 Mutarama 2024 nk’uko tubikesha Mediacongo.net. Muri iyi nyandiko, hagaragajwe ko imyanya yabo igomba kuba irimo abari babungirije by’agateganyo mu […]
Umujyi wa Kigali wihanangirije abagitwikira imyanda mu ngo
Umujyi wa Kigali wibukije abantu bose ko bibujijwe gutwika imyanda yo mungo, ibiyorero, amapine n’ibindi mu rwego rwo kurengera ibidukikije, usaba gukumira imyotsi aho ari ho hose. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatanze iyi nteguza bushingiye ku itegeko No 48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije. Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X, bugira buti “Umujyi […]
Hashyizweho amabwiriza agenga ikoreshwa ry’amazi y’amashyuza mu kwirinda impanuka yatera

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe umutungo kamere w’amazi mu Rwanda (RWB) cyashyizeho amabwiriza agenga ikoreshwa ry’amazi y’amashyuza mu rwego rwo kuyabungabunga no kurinda impanuka zishobora guterwa n’aya mazi. Muri aya mabwiriza harimo ko uzajya ahabwa uruhushya rwo gucunga aya mazi no kuyabyaza umusaruro agomba kuzitira icyanya agenzura ndetse no kwita ku gipimo cy’ubushyuhe bwayo mbere y’uko yemerera […]
Afurika y’Epfo: Umudepite yemeje ko ingabo zabo zizasebera imbere y’inyeshyamba za M23
“Kohereza ingabo z’igihugu cya Afurika y’Epfo (SANDF) mu rwego rw’ubutumwa bw’Ingabo za SADC mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ni icyemezo kititondewe gishobora gushyira ubuzima bw’ingabo zacu mu kaga gakomeye,” uyu ni Depite Kobus Marais mu nyandiko yashyize ahagaragara dukesha urubuga www.da.org.za ivuga. Depite Sarel Jacobus Francois “Kobus” Marais yahamagariye Perezida Cyril Ramaphosa, […]
RDC: Abarundi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka babujijwe gucururiza muri Uvira
Kuva mu cyumweru gishize, nta Murundi washoboye gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ava mu Burundi ajya muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, anyuze muri Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo (mu burasirazuba bwa DRC). Ni sosiyete sivile yaho yafashe iki cyemezo. Abacuruzi bo mu Burundi bavuga ko batunguwe. Ubucuruzi bwari bugizwe no kohereza ibicuruzwa nk’amata, ibinyampeke, […]
Abanya-Suede basabwe kwitegura intambara
Umuburo ku Banya-Suede waturutse mu bayobozi bakuru babiri b’ingabo kugira ngo bitegure intambara wateye impungenge no gushinjwa gutera ubwoba. Minisitiri w’ingabo z’abaturage (Civil Defence Minister), Carl-Oskar Bohlin, yatangarije inama y’ingabo ko “muri Suwede hashobora kubaho intambara”. Ubutumwa bwe bwaje gushyigikirwa n’umugaba mukuru w’ingabo, Gen Micael Byden, wavuze ko Abanya-Suede bose bagomba kwitegura mu mutwe ibishobora […]
Nyanza: Rachid yemeje ko ahamagazwa binyuranyije n’amategeko
I Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda Urugereko rw’urukiko rukuru rwakomeje urubanza rwa Hakuzimana Rashid, uregwa ibyaha 4 birimo guhakana no gupfobya jenoside, avuga ko ahamagazwa binyuranyije n’amategeko. Ubushinjacyaha buvuga ko ari ibyaha yakoreye mu bitangazamakuru bitandukanye no ku rubuga rwe rwa Youtube, ni ibyaha we ahakana akavuga ko ari impirimbanyi ibuzwa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo. […]
Mu Ukuboza 2023 ibiciro byagabanutseho 4,4% mu Rwanda
Ibiciro mu Rwanda byagabanutseho 4,4% mu Ukuboza 2023 ugereranyije n’Ugushyingo 2023, kuko izamuka ry’ibiciro ryavuye kuri 9.4% rikagera kuri 6.2%. Mu kwezi kw’Ukuboza 2023 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 6.2% ugereranyije n’Ukuboza 2022. Mu kwezi kw’Ugushyingo 2023 ibiciro byari byiyongereyeho 9.4%. Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi k’Ukuboza 2023, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho […]
Maroc yatsinze Afurika y’Epfo mu matora yo kuyobora Akanama ka Loni k’Uburenganzira bwa Muntu
Kuri uyu wa Gatatu, Maroc yatsinze Afurika y’Epfo mu matora yo kuyobora Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu nyuma yo guterana amagambo Afurika y’Epfo, amateka y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Maroc atemerera iki gihugu kuyobora uru rwego. Umukandida wa Maroc, Ambasaderi Omar Zniber, yabonye amajwi 30, naho uwo bahanganye muri Afurika y’Epfo, Ambasaderi Mxolisi Nkosi, abona […]
Umukinnyi wa film, Adan Canto, yapfuye ku myaka 42

Umukinnyi wa film, Adan Canto, wamenyekanye cyane muri film y’uruhererekane ya Designated Survivor na film zirangira nka X-Men: Days of Future Past, yapfuye ku myaka 42 azize kanseri. Umumenyekanishabikorwa we ni we watangaje ko uyu mukinnyi wa film ukomoka muri Mexique yazize appendiceal cancer. Canto akina ari umujyanama wa perezida mu by’umutekano muri Designated Survivor […]
Guinea: Mushikiwabo reaffirms the OIF’s commitment to continuing to support the transition until its completion
At the invitation of the President of the Republic, Head of State, Supreme Chief of the Armed Forces, Colonel Mamadi Doumbouya, the Secretary General, of La Francophonie, Louise Mushikiwabo made her first visit to the Republic of Guinea on January 7 to 8, 2024 to discuss progress towards ending the transition. Accompanied by a delegation […]
Rubavu injecte 600 millions Frw supplémentaires pour terminer le marché tant attendu de Gisenyi

Le district de Rubavu a rĂ©servĂ© 600 millions de Frw supplĂ©mentaires pour achever le marchĂ© tant attendu de Gisenyi. La dĂ©cision fait suite Ă Â l’approbation du conseil consultatif du district pour garantir que le marchĂ© soit entièrement achevĂ©. Les fonds devraient provenir des revenus du district. Dans une interview accordĂ©e au New Times, le maire […]
Hatowe gukomeza kugira ibanga ibikubiye mu masezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda
Mu gihugu cy’u Bwongereza kuri uyu wa Kabiri ushize batoye kugira ibanga ikiguzi cya gahunda yo kohereza abimukira nyuma y’uko ishyaka ry’Abakozi ryari ryagerageje guhatira leta gushyira ahagaragara ibikubiye mu masezerano yakozwe hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda. Yvette Cooper, wo mu ishyaka ry’Abakozi ryasabaga gushyira ahagaragara ibyemeranyijwe muri iyi gahunda, gusobanura ukuntu u Bwongereza bwijeje […]
Afurika y’Epfo: Urukiko rwategetse guha status y’impunzi uvuga ko yahoze mu Gisirikare cy’u Rwanda
Urwego rushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu (Department of Home Affairs) muri Afurika y’Epfo rwategetswe n’urukiko guha ubuhungiro Umunyarwanda uvuga ko yahoze mu Gisirikare cy’u Rwanda (RDF) n’umugore we nyuma y’uko uru rwego rwari rwaranze kubumuha kubera kutizera impamvu yatangaga zatumye ahunga u Rwanda. Uwasabaga ubuhungiro, bise izina rya Bwana R (Mr R), yari yitabaje urukiko […]
U Rwanda rwihanganishije u Buyapani nyuma y’umutingito wahitanye abasaga 200
U Rwanda rwihanganishije igihugu cy’ u Buyapani nyuma y’umutingito ukomeye wabaye ku Bunani muri Perefegitura ya Ishikawa, ugahitana ubuzima bw’abatari bake abandi bakaba baraburiwe irengero. Kuri uyu wa Kabiri, itariki 9 Mutarama 2024 abayobozi b’u Buyapani bagaragaje ko uwo mutingito wahitanye abantu barenga 200. Ni mu gihe ababuriwe irengero barenga nabo 100, abarenga ibihumbi 28 […]
Equateur: Abantu bitwaje imbunda binjiye muri studio ya televiziyo iri Live
Abantu bitwaje imbunda bipfutse mu maso binjiye muri studio ya televiziyo iri Live muri Equateur, igihugu kiri muri Amerika y’amajyepfo, bakangaranya abakozi. Abakozi bahatiwe kuryama hasi igihe televiziyo ya leta, TC, mu mujyi wa Guayaquil, yatambutsa ikiganiro mbere yuko bakuraho live. Polisi ivuga ko nyuma yabohoje abakozi bose maze ifata 13, yerekana intwaro zafashwe nk’uko […]
Niger: Umuhungu wa perezida wahiritswe wari ufunganwe n’ababyeyi be yararekuwe
Urukiko rwa gisirikare rwa Niger rwemeje irekurwa rya Mohamed Bazoum Salem, umuhungu w’imyaka 23 y’amavuko wa perezida wavanwe ku butegetsi, Mohamed Bazoum, wafatiwe mu rugo mu murwa mukuru Niamey. Urukiko rwafashe iki cyemezo ku wa Mbere, nk’uko byavuzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuwa Kabiri. Salem yari afungiwe mu rugo rwa perezida hamwe n’ababyeyi be kuva […]
Nyanza: Umutangabuhamya yavuze ko ubwe atigeze abona Micomyiza yica umuntu
Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, rwumvise abatangabuhamya babiri mu rubanza ruregwamo Micomyiza Jean Paul, bavuze ko yagize uruhare muri jenoside mu 1994. Uyu yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Suède (Sweden) mu mwaka wa 2022 ngo akurikiranwe ku byaha bya jenoside: Ibyaha ubushinjacyaha buvuga ko yakoreye […]
Igisirikare cya Sudani cyifashishije umutwe wa SPLM-N mu mirwano yabahuje na RSF
Igisirikare cya Sudani n’ingabo za Sudan People’s Liberation Army-North (SPLA-N) ziyobowe na Abdulaziz al-Hilu ku wa mbere zarwanye n’ingabo za Rapid Support Force) i Dilling, umujyi wa kabiri munini muri Kordofan y’Amajyepfo. Bivugwa ko ingabo za SPLM-N zamaze kugenzura umujyi neza, bituma bashinja igisirikare cya leta guha Dilling SPLM-N mu bufatanye bwa rwihishwa bwo kurwanya […]
London: Leta igiye guhatirwa guhishura amafaranga azagenda kuri buri muntu uzoherezwa mu Rwanda
Ishyaka ry’Abakozi mu Bwongereza kuri uyu wa Kabiri riragerageza guhatira guverinoma gushyira ahagaragara inyandiko zijyanye na politiki irebana no kohereza abimukira mu Rwanda. Kuri uyu wa kabiri, iri shyaka rirateganya gusaba ko haba amatora ku gusaba abaminisitiri guhishura amafaranga azagenda kuri buri muntu usaba ubuhungiro mu Bwongereza uzoherezwa mu Rwanda. Amatora kandi agomba gusaba abaminisitiri […]
CNDD-FDD yabwiye Abarundi ko ikibazo cy’ibura rya lisansi kizakemuka mu myaka itanu
Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi ryijeje Abarundi ko ikibazo cy’ibura rya lisansi gikomeje kwigaragaza mu gihugu kizaba cyakemutse mu myaka itanu. Ibi byatangajwe mu cyumweru gishize n’Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Reverien Ndikuriyo mu kiganiro yagiranaga n’abanyamakuru n’abanditsi. Uyu muyobozi w’ishyaka yijeje ibi agendeye ku kuba ngo barimo kongera ubuhinzi bw’ikawa, igihingwa kitezweho kuzinjiriza […]
Imari shingiro y’amakoperative yikubye inshuro zirenga 10 kuva 2005 kugeza 2023
Amakoperative yari ari mu Rwanda mu 2005 yavuye kuri 919 agera ku 10,681 mu mwaka ushize wa 2023 mu gihe imari yayo yikubye inshuro zirenga gato 10 muri icyo, ubu hafi kimwe cya kabiri cy’Abanyarwanda bakaba babarizwa muri za koperative. Ibi ni ibikubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara na Sena y’u Rwanda kuri uyu […]
U Rwanda na Yorodaniya byiyemeje kwagura ubufatanye kuva mu bukungu kugeza mu gisirikare

U Rwanda n’Ubwami bwa Yorodaniya byumvikaniye i Kigali guha icyerekezo gishya ubufatanye bw’impande zombi no kwagura inzego z’ubufatanye kuva mu bukungu kugeza mu bya gisirikare. Kugira ngo ibyo bishoboke, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya politiki, ubukungu, ibya gisirikare ndetse no mu kurwanya iterabwoba, nyuma y’uko Umwami Abdullah wa II wa Yorodaniya […]
Perezida Tinubu yirukanye Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi no kurwanya ubukene
Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, kuri uyu wa Mbere ushize, yahagaritse Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi no kurwanya ubukene kubera gukekwaho kunyereza amafaranga y’ishoramari mu mibereho myiza. Umuvugizi wa perezida, Ajuri Ngelale, yatangaje ko Minisitiri, Betta Edu, yahagaritswe kubera ko guverinoma yiyemeje kubahiriza “amahame yo mu rwego rwo hejuru y’ubunyangamugayo, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano” mu […]
Umuvunyi Mukuru yitabye Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye

Kuri uyu wa Mbere,itariki 8 Mutarama 2024, Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu bakiriye Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine mu rwego rwo gutangira gusuzuma raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2022-2023. Mu kiganiro Nirere Madeleine yagiranye n’Abadepite yabahaye ibisobanuro by’inyongera ku bikubiye muri raporo mu gihe Komisiyo yitegura kuganira n’Inzego […]
RIB yafashe 3 bakurikiranweho gukoresha impushya zo kubaka z’impimbano
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruravuga ko rwataye muri yombi abantu batatu barimo injennyeri bashinjwa gucura no gukoresha impushya zo kubaka z’impimbano. “Ku bufatanye n’izindi nzego, RIB imaze igihe ikora iperereza ku bantu bahimba bakanakoresha impushya zibemerera kubaka hadashingiwe ku gishushanyo mbonera cyane cyane mu mujyi wa Kigali”, ibi ni ibyatangawe na RIB ibinyujije kuri konti […]