Handball 2017: Police yatsinze Nyakabanda 37- 18
Ku munsi wa gatatu wa Shampiyona y’Umukino w’Intoki mu Rwanda (Handball), Ikipe ya Polisi y’u Rwanda (Police Handball Club) yatsinze Nyakabanda Handball Club ibitego 37 kuri 18. Umukino wahuje aya makipe yombi wabereye mu Kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara, kibarizwa mu karere ka Nyarugenge. Muri ibi bitego 37 harimo 7 bya Tuyishime Zacharie na 6 byatsinzwe […]
RDC: Abagera kuri 20 baburiwe irengero nyuma y’impanuka y’ubwato
Abantu bagera kuri 20 baburiwe irengero kuva kuri iki cyumweru gishize, itariki 12 Gashyantare nyuma y’impanuka y’ubwato yabereye mu Kiyaga cya Kivu. Nk’uko byatangajwe na Norbert Rugusha, komiseri ushinzwe ibiyaga watanze iyi mibare, yavuze ko ubwato bwari buturutse ahitwa Bulenga muri teritwari ya Kalehe butwaye abantu 45 bwerekeza i Bukavu. Uyu muyobozi akaba avuga ko […]
Karongi: Polisi irimo gupima SIDA Abapolisi n’abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano
Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bakora mu Ishami ryayo ry’ubuvuzi barimo gupima ku buntu agakoko gatera SIDA abapolisi n’abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano bo mu karere ka Karongi. Iki gikorwa cyatangiye ku itariki 10 z’uku Kwezi. Biteganyijwe ko kizamara iminsi icumi. Iyi serivisi irimo guhabwa abagize Komite zo kubungabunga umutekano, abagize Urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano […]
Ikigo cy’Abanyarwanda nicyo cyahawe uruhushya rwo gushaka peteroli mu Kivu
Guverinoma y’u Rwanda yamaze guha uburenganzira ikigo Ngali Mining, cyo mu gihugu imbere kikaba kimwe mu bigize sosiyete, Ngali Holdings, bwo gukomeza ibikorwa byo gushakisha peteroli mu Kiyaga cya Kivu. Leta ikaba yashingiye ku byagezweho n’iki kigo mu bushakashatsi bwabanje bwagaragaje ko mu Kiyaga cya Kivu hashobora kuba harimo peteroli. Uru ruhushya kandi ruhawe Ngali […]
Umugore w’imyaka 18 yahaye umwana we ikinini cy’imbeba kuko se yamwanze
Umukobwa witwa Asiimwe Scovia w’imyaka 18 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kampala nyuma yo gutabwa muri yombi akurikiranyweho kwirogera umwana w’uruhinja kuko uwo bamubyaranye yamwihakanye. Uyu mukobwa wari wataye ishuri ageze mu mwaka usoza ayisumbuye aravugwaho kuba yishe imwana we w’umukobwa amuhaye ikinini cyica imbeba kizwi nka Sumu ya Panya kuko uwo avuga […]
Ibibazo 10 benshi bibaza ku kunyara k’umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina
N’ubwo hari abipfuka mu maso ngo ibyo muvuga ni ibishitani, biravugwa kandi binahangayikisha ingo nyinshi ni nayo mpamvu biba ari byiza gubisobanukirwa. Hari ibibazo 10 abasombi b’iki kinyamakuru bagiye babaza, ariko buri munsi hazajya hasubizwa kimwe guturuka uyu munsi kugeza birangiye 1.Ese abagore bose baranyaranyara kimwe? Igisubizo ni Oya. Abagore ntibanyara kimwe kuko abagore batandukanye […]
Rwatubyaye yakoze imyitozo bwa mbere muri Rayon Sports
Abafana batari bake bari bahururiye kuza kureba umukinnyi Rwatubyaye Abdul , wahoze ari uwa APR FC, uyu munsi tariki ya 13 Gashyantare 2017, yambaye umwambaro wa Rayon Sports ku nshuro ye ya mbere. Rwatubyaye Abdul, yagaragaye ari kumwe n’abandi bakinnyi ba Rayon Sports mu myitozo yabereye kuri stade Mumena i Nyamirambo by’umwihariko binaba ngombwa ko […]
M23 ikomeje guteguza urugamba Perezida Kabila
Bamwe mu bari abarwanyi ba M23 bakomeje gushimangira ko Perezida Kabila yasuzuguye ibyo Leta yari yasinyanye nabo, bityo bakaba bakomeje gutanga integuza ko isaha ku isaha bazongera bakajya ishyamba. “Ubutumwa dushaka koherereza Guverinoma ya Congo, ni ugushyira mu bikorwa amasezerano nibwo tuzataha mu mahoro, twifuza kubaka igihugu cyacu mu mahoro n’umutekano”. Ibi ni ibyatangajwe na […]
Gambie: Uwahoze arinda Jameh yafatanwe intwaro ku musigiti Perezida Barrow asengeramo
Umwe mu bahoze ari abasirikare ba hafi b’uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Gambia, Yahyamo Jameh aherutse hufatirwa iruhande rw’umusigiti uri mu murwa mukuru wa kiriya gihugu Banjul, aho perezida mushya Adama Barrow asanzwe asngera, bikaba bikwekwa ko uyu musirikare yashakaga kugaba igitero kuko yari afite n’imbunda byongeye akaba yarafashwe mu masaha yo gusenga. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] […]
Ni gute ibibazo bijyanye n’izungura byakemuka bidateje amakimbirane mu miryango?
Umunyamategeko, Kagabo Venuste araburira abazungura kujya babikora kare, ndetse ko byaba byiza kurushaho biramutse bikurikiranywe uzungurwa akimara kwitaba imana. Kuri we, avuga ko inama y’umuryango yakagombye guhita iterana, hakabarurwa ibizungurwa n’abazungura. Ibi ni bimwe mu byatangarijwe mu kiganiro “Ubutaka bwacu” uyu munyamategeko yagiranye na radio Isango Star kuri iki cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2017, […]
Nyagatare: Umuturage yakojeje isoni umuyobozi w'akarere imbere ya Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaye umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Mupenzi George mu ruhame ubwo uyu muturage yashinjaga inzego z’ubuyobozi ubuhemu bushingiye ku kumunyanganya ubutaka bwe akagerekaho n’amafaranga ibihumbi 30 y’amanyarwanda. Ibi byabaye kuri uyu wa 13 Gashyantare 2017, ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga abaturage bo mu mirenge ya Karangazi na Matimba muri […]
Rwamagana: Bamagane umuzimu w’ubwicanyi wongeye kuzura umugara
Mu karere ka Rwamagana, hakunze kuvugwa imfu za hato na hato mu myaka ishize, nyuma buza gucuba. Muri iki cyumweru gishize, nibwo umuzimu w’ubwicanyi yongeye kuzura umugara. Umukobwa yishwe agoronzowe ijosi i Bicumbi, umujura yiciwe mu rutoki i Gahengeri, naho i Rubona umubyeyi yaroshye abana babiri mu ruzi rw’Akagera. Mu myaka 3 ishize, nta kwezi […]
Nord Kivu: Imitwe yitwaje intwaro yarekuye abana bagera kuri 40
Nyuma y’igihe gisaga umwaka, imiryango itegamiye kuri leta muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo isabye ko abana bari mu mitwe yitwaje intwaro muri kiriya gihugu barekurwa, ubu iratangaza ko hamaze kurekurwa abagera kuri 40, hakaba hari icyizere ko n’abandi bazarekurwa nihakomeza ibiganiro. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Tony Kihumbe, umuyobozi uhagarariye imiryango itegamiye kuri leta muri kiriya gihugu, […]
Nyagatare: Imbaga y’abaturage bazinduwe no kwakira Perezida Kagame
Mu gihe abaturage bo mu mirenge Matimba na Karangazi yo mu karere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba, bari biteguye ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame abasura kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare 2017, baturutse imihanda yose baje kumwakira ari benshi abaha impanuro zirino no gukorana neza n’abayobozi. Mu byo Perezida Kagame yasabye abaturage bo […]
Amafoto atangaje y’abasirikare kabuhariwe (Special forces) barya inzoka n’ibindi bikoko
Nubwo buri gihugu kigira uburyo bw’ubwirinzi giharanira ubusugire bwacyo, ni nako kiba gifite umwihariko ku basirikare bacyo, intwaro zirimo n’izakirimbuzi, imyitwarire n’ibindi. Ibi rero bigatuma icyo gihugu gitinyika kubera ibyo kiba kirusha ibindi. Ubushize mu nkuru yaciye kuri iki kinyamakuru, hagaragajwe uburyo ibisirikare aho biva bikagera bigira ibyo bihuza n’ibyo bitandukaniyeho bitewe n’imiterere y’igihugu,umuco cyangwa […]
Ukurusha umugore, aba akurusha urugo-PM Murekezi
Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yakanguriye abagore bibumbiyemu itorero ”Mutima w’urugo” kurangwa n’indangagaciro ziranga umugore w’umunyarwandakazi zirimo kugira isuku, gutoza abana, kumvira n’ibindi. Ibi yabitangaje mu muhango wo gusoza iri torero ryari rimaze iminsi igera ku 9 ribera mu kigo cya Nkumba, aho yabibukije ko ari bo nkingi ya mwamba y’umuryango nyarwanda ndetse ko bafite uruhare […]
Imikwabu yakozwe hirya no hino mu gihugu yafatiwemo ibiyobyabwenge na magendu
Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean Claude yafatiwe mu murenge wa Gahara, ho muri Kirehe afite magendu y’amakarito 16 n’amacupa 12 bya Novida. Muri Gicumbi hafatiwe Niyigena Emmanuel na Ntireganya Jean Baptiste bafite amakarito 16 […]
Amerika: Umukwabu umaze guta muri yombi abimukira basaga 160
Kuri uyu wa 12 Gashyantare 2017, leta zunze ubumwe z’Amerika zatangaje ko zimaze guta muri yombi abimukira basaga 160 badafite ibyangombwa bibemerera kubayo, ibi bikaba byarakozwe guhera mu ntngiriro z’iki cyumweru gishize hubahirizwa itegeko rya Perezida Trump. Ikinyamakuru The Washington, cyatangaje ko abafashwe ari abantu badafite ibyangombwa kandi iki gikorwa cyo kubafata kikaba ari igikorwa […]
Umuhanzi Diamond yashyize ahagaragara amafoto y’umuhungu we na Zari
Guhera mu mpera z’umwaka wa 2016, humvikanaga amakuru ko umuhanzi Diamond Platnumz n’umugore we Zari bibarutse umwana w’umuhungu, uwo mwana akaba yasaga n’uwahishwe itangazamakuru kugeza na nubu. Ku munsi w’ejo tariki ya 12 Gashyantare, nibwo uyu muhanzi yabashije gukoresha ibirori byo gushyira ku mugaragaro uyu mwana we. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mwana yabaye nk’utishimirwa ku ruhande […]
(Amafoto) Umugore ahangayikishijwe no kuba ashobora kuba ariwe ufite amaguru maremare ku isi
Umugore w’umunyamideri wo mu gihugu cya Australiya witwa Caroline Arthur aravugwa kuba ari we mukobwa ufite amaguru maremare kurusha abandi ku isi. Uyu mukobwa ubwe agira ati “mfit amaguru maremare, nabuze undi muntu ku migabane yose ufite asumba ayanjye yewe no muri Amerika. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mugore ubusanzwe ufite uburebure bwa metero 1 na santimtero […]
Centrafrique: Abasaga 20 baguye mu mirwano hagati y'abaturage bitwaje intwaro na MONUSCA
Ku munsi w’ejo tariki ya 11 Gashyantare 2017, muri Repubulika ya Centrafrica habereye imirwano idasanzwe hagati y’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro n’abaturage bitwaje intwari bivugwa ko ari abahoze bari mu mutwe w’abagizi ba nabi wa sĂ©lĂ©ka wongeye kuzura agatwe. Iyi mirwano ngo yari imaze hafi icyumweru itutumba mu mujyi wa Bambari, ngo imaze guhitana abasirikare […]
Menya inkomoko y’umunsi w’abarwayi wizihizwa buri 11 Gashyantare
Ku itariki ya 11 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi mpuzamahanga w’abarwayi, uyu munsi wizihizwa ahantu hose ku isi ndwtse no mu Rwanda. Wizihizwa hegeranywa inkunga yo gufasha abarwayi n’indembe hirya no hino mu bitaro bitandukanye, ndetse hamwe na hamwe hagakorerwa ibitramo by’ivugabutumwa bigamije guhumurizwa. Ibyo bigakorerwa no mu bigo nderabuzima n’ahandi hari abarwayi babasha kumva […]
Sudani y’Epfo: Abasirikare bakuru bakomeje gucika igisirikare cya Perezida Kiir
Nyuma y’uko mu minsi ishize umwe mu basirikare bakuru muri Sudani y’Epfo Gen Bapiny Monytuil avuye ku nshingano ze, uwitwa Lt Gen Thomas Cirillo Swaka na we yamaze kuva ku buyobozi ashinja igisirikare cya leta kugendera ku ngengabitekerezo y’amoko no gutonesha. Lieutenant General Thomas Cirillo Swaka wari umwe mu bayobozi bakuru bo mu gisirikare cya […]
Hari abatazi bimwe mu bice by’umubiri mu Kinyarwanda
Ururimi rw’Ikinyarwanda ruracyari ikibazo kuri bamwe mu barukoresha, cyane cyane mu byerekeye ibice by’umubiri w’umuntu. Benshi bakenera ababasobanurira iyo bahuye n’uvuga ikinyarwanda cy’umwimerere, dore ko ubu no mu mashuri aya masomo yigwa guhera muwa kane, kandi mu cyongereza. Nta kabura imvano, muri ki gitondo, umunyamakuru ayobeje umutumirwa wasobanuraga iby’indwara. Umunturage ahamagaye avuga ko afite ikibazo […]
Hakizimana yafashwe agerageza guha ruswa Polisi nyuma yo gutsindwa ikizamini
Umugabo witwa Hakizimana Munyarugamba afunzwe na Polisi nyuma yo kugerageza guha ruswa umupolisi ubwo yatsindwaga ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga. Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspect of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yagize ati:” nyuma yo kubwirwa ko atsinzwe ikizamini, yagerageje amayeri y’uko yabona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga maze afata […]
Umugore w’ibiro 500 yavanwe mu nzu nyuma y’imyaka 25 atabasha kuyisohoramo
Eman Ahmed Abd El Aty, w’imyaka 36 y’amavuko, kuri uyu wa Gatandatu nibwo yasohowe mu nzu, yari amaze imyaka 25 atabashaga guhaguruka ngo yivane aho ari. Uyu mugabo yavanwe mu nzu iwabo mu Misiri, ajyanwa n’indege y’abugenewe mu Buhinde aho agiye kubagwa n’umganga w’inzobere uzamufasha kugabanya ibiro. Akiri umwana nabwo umubyibuho we wari uteye inkeke, […]
Umugabo wanjye yarabyibushye cyane none ntakibasha kumpaza mu mibonano mpuzabitsina- Ugisha inama
Mungire inama. Nsigaye numva nshaka imibonano cyane nibura inshuro zirenze nka 3 mu cyumweru binakunze byajya biba buri munsi kuko hari amasaha agera nkumva ndabishatse cyane. Umugabo wanjye uko agenda abyibuha cyane ntakibishaka kunezeza nk’uko byahoze, asigaye ananirwa vuba rimwe na rimwe akarangiza njye nkiri mu nzira kandi akaba atakibasha kuba yakongera indi nshuro. [xyz-ihs […]
Zari yasobanuye impamvu akomeje kubyarana na Diamond kandi batarakora ubukwe
Umuhanzi Diamond wo mu gihugu cya Tanzania ubu amaze kubyarana kabiri n’umuherwekazi Zari ukomoka muri Uganda, kuba bakomeje kubyarana kandi batarigeze bakora ubukwe, uyu mugore avuga ko atari uko batazi ikiza cy’ubukwe ahubwo barimo kubitegura. Aganira na Clouds FM, radiyo yo muri Tanzania, kuri uyu wa 9 Gashyantare 2017, Zari yatangaje ko yifuza kuzakorana na […]
2017: Impunzi z’Abarundi zizava ku bihumbi 386 zigere kuri 500- HCR
Ibi ni ibyatangajwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ( HCR ), ko ubuzima bw’impunzi z’Abarundi ziri mu bihugu bituranye nabwo burimo kugenda burushaho kuba bubi, uyu muryango ukaba uvuga ko hakenewe ahandi izi mpunzi zakwakirwa. Radiyo Ijwi ry’Amerika itangaza ko u Rwanda, Congo na Tanzania byakiriye impunzi z’Abarundi zigera ku bihumbi 386, HCR ikaba […]
“Kwizigamira si umwihariko w’abakire”-Ikigega Iterambere
Ubu ni ubutumwa buhabwa abagize amahuriro n’amakoperative y’abanyamyuga inyuranye. Ni mu gihe cy’amahugurwa bateguriwe n’Ikigega Iterambere Fund, agamije kubakangurira umuco wo kwizigama, abera mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara. Barasaga 2500, ariko ntibabashije guhurira hamwe bose, kuko batahakwirwa. Barimo abashoferi b’amatagisi, abafundi, abanyonzi, amabamotari, abanyabukorikori, abakarani, abahoma amapine, abafotora, abatwara abantu mu mavatiri, abatanga serivisi z’itumanaho(aba […]
Twagiramungu yagombaga kwicwa na Leta ya Habyarimana akizwa na FPR-Inkotanyi ubu arwanya
Twagiramungu Faustin ni umukambwe w’imyaka 72, ubu uba mu gihugu cy’Ububiligi, uyu musaza asaziye mu mukino wa politiki, bitangazwa kenshi ko ari umwe mu banyapolitiki batinyutse bwa mbere Perezida Juvenal Habyarimana wari wariswe Kinani. Imyaka igera kuri 21 yari amaze ayoboye u Rwanda byari bigoye kuba yavugirwamo kuva yafata ubutegetsi mu 1973 ahiritse Perezida Kayibanda […]
Abinjijwe mu gisirikare 60% ni Abahutu na 40 % by’Abatutsi- Col Gaspard Baratuza
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Col Gaspard Baratuza yatangaje ko mu kwinjiza mu gisirikare imihini mishya hisunzwe ibyavuye mu nama nkuru y’umutekano yabaye ku kwezi kwa Karindwi 2016. Col Baratuza avuga kandi ko abinjijwe mu nzego za gisirikare ari 60 % bakomoka mu bwoko bw’Abahutu na 40% bo mu bwoko bw’Abatutsi, bigenderwaho nkuko bikubiye mu Itegeko […]
Karongi: Polisi ikomeje gusaba ababyeyi kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye
Nyuma y’aho abaturage basabiwe na Polisi y’u Rwanda ndetse n’inzego z’ibanze kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye, ariko bikaba bikomeje kugaragara ko hari ababyeyi n’abandi baturage bavuniye ibiti mu matwi, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi ifatanyije n’ubuyobozi bw’aka karere batangiye ubukangurambaga bwo kongera gushishikariza ababyeyi kubyirinda. Ni muri urwo rwego kuwa gatatu tariki […]
Kigali: Urukiko rwa gisirikare rwemeje ko S.Lt Seyoboka akomeza gufungwa indi minsi 30
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1o Gashyantare 2017, nibwo urukiko rukuru rwa gisirikare rwemeje ko Sous Lieutenant Henri Jean Claude Seyoboka, ukekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi akomeza gufungwa indi minsi 30. Uyu mwanzuro wafashwe n’urukiko wasomewe mu ruhame aho uru rukiko rukuru rwa gisirikare rukorera i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali. Kuri uyu […]
Uwadusaba kwitandukanya dushingiye ku moko twakamusubije ko turi “Abanyarwanda”
Minisitiri w’Ubutabera bw’u Rwanda, Johnston Busingye avuga ko nta kintu na kimwe kigomba kugaragaza itandukaniro mu banyarwanda, ahubwo agaragaza ko n’uwashaka kuzana amacakubiri nta ho yamenera. Mu kiganiro yagiranye n’abakozi batandukanye bo muri Minisiteri y’ubutabera kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2017, ubwo basobanurirwaga amateka y’igicumbi cy’Intwari z’i Nyange, Minisitiri yavuze ko Abanyarwanda […]
Ku myaka 70 yafashwe asambana n’umwuzukuru we w’imyaka 20-AMAFOTO
Ibi byabereye mu gace gaherereye mu Majyaruguru ya Kenya, aho umukecuru w’imyaka 70 yaguwe hejuru asambana n’umwuzukuru we w’imyaka 20 y’amavuko. Uyu mukecuru wafashwe n’ikimwaro imbere y’imbaga, yabuze icyo yireguza atangaza ko ako gasore kamufashaga kogosha inshya (poils pubiens), ko batasambanaga. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Abaturage bo muri ako gace bakaba baratangaje ko bari basanzwe bafite amakuru […]
Pasiteri asuka amazi ashyushye ku bakiristo ntabotse
Pasiteri Thamsanqa Sambulo, yashinze itorero ryitwa “Thy Word Kingdom Harvest Ministries” rikorera muri KwaZulu muri Afurika y’Epfo, uyu mupasiteri yazanye agashya ke ko gusuka amazi ashyushye ku bakiristo be ashaka kuberaka ibitangaza. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Afrikmag, ubwo bari mu giterane cyateguwe n’iryo torero, pasiteri Sambulo yasabye abakirisito kujya gushyushya amazi, arabanza ayishyira ku gituza cye. […]
Uganda: Abahoze ari abarwanyi ba M23 basaga 750 batorotse inkambi babagamo
Leta ya Uganda yatangaje ko abahoze ari abasirikare ba M23 babaga mu nkambi ya gisirikare Bihanga mu karere ka Ibanda baburiwe irengero bakaba bari mu bikorwa byo kubashakisha. Ibi byatangajwe ku munsi w’ejo tariki ya 9 Gashyantare 2017, ubwo iyi nkambi yasurwaga n’itsinda ry’abasirikare batandukanye barimo abaturutse muri Amerika, mu Buhinde, mu Bushinwa, mu Rwanda […]
Afurika y’Epfo: Ingumi n’imigeri byongeye kurisha mu nteko ishinga amategeko (Amafoto)
Ku munsi w’ejo tariki ya 9 Gashyantare 2017, mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko ya Repubulika y’Afurika y’Epfo habaye intambara idasanzwe hagati y’Abadepite, abashinzwe umutekano ndetse n’abatavuga rumwe na leta ya Jacob Zuma. Iyi mirwano yabereye mu ngoro imbere mu gihe umunyamategeko wo mu ishyaka ritavuga rumwe na leta ry’abaharanira ubwigenge n’iterambere EFF, Julius Malema yaciye […]
Bamwe mu basirikare b’u Burundi bahitamo guhunga aho kwicwa kinyamaswa- Dore ubuhamya
Mu gihe bikomeje kuvugwa ko hari abasirikare b’u Burundi bava mu butumwa bw’amahoro muri Somalia na Centrafrika, aho gutaha mu gihugu bagahita bafata iy’ubuhungiro, ibi nta kindi babikorera ngo ni ugutinya ko bicwa cyangwa bagakorerwa iyicarubozo. Mu basirikare baherutse gutahuka, Capt. Epitace Nimbona, umwe mu batorotse, we yahise ahungana n’umuryango we n’ubundi ngo utari worohewe […]
Abakinnyi 18 bagomba kujyana na Rayon Sport muri Sudani y’Epfo bamaze gutangazwa
Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Masudi Djuma yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi bagera kuri 18 bagombakwitabira umukino ubanza w’irushanwa ry’igikombe cy’Africa ku makipe yatwaye ibikombe iwayo muri Sudani y’Epfo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uru rutonde rwashyizwe ahagaragara n’ikipe ya Rayon Sports rusa n’ururiho abakinnyi hafi ya bose biganjemo abakomeye mu ikipe, uretse Seif Olivier wari uherutse kuvunika ndetse […]
MoĂ ÂŻse Katumbi arashaka kujya gushyingura Tshisekedi i Kinshasa
MoĂ ÂŻse Katumbi, umunyapolitiki w’umuherwe urwanya Leta ya Kabila, yatangaje ko icyifuzo cye ari icyo guherekeza umurambo wa mugenzi wabo, Etienne Tshisekedi kuva mu Bubiligi kugera muri Congo ndetse bakanawushyingura. Mu misa yo gusezeraho bwa nyuma à ‰tienne Tshisekedi, yabereye muri Basilika y’i Buruseli mu Bubiligi, ku wa Kane tariki ya 9 Gashyantare 2017, MoĂ ÂŻse Katumbi yari […]
Kayonza: Mbonimpa akurikiranyweho ibikorwa by’iterabwoba
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kayonza, Intara y’Uburengerazuba, yataye muri yombi umugabo witwa Mbonimpa Jacques w’imyaka 30, akurikiranyweho icyaha cyo gutera ubwoba bagenzi be ko azabica, ngo kuko bari inyuma y’iyirukanwa rye mu kazi yakoraga. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu Mbonimpa yirukanywe mu ruganda yakoragamo rutunganya Soya muri Kayonza kubera imyitwarire ye mibi, yishyiramo bagenzi […]
Mu minsi micye, nta muganga uba wemerewe gukoresha telefone mu masaha y'akazi
Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko Icyemezo cyo kubuza abaganga gukoresha Telefone ngendanwa mu kazi kigiye gutangira gushyirwa mu bikorwa mu gihe kitarambiranye. Ni kenshi kwa Muganga, abaturage badasiba kwinubira serivisi z’ubuvuzi bahabwa mugihe baba bagiye kwivuza aho bavuga ko barangaranwa ndetse akenshi bikabagiraho ingaruka mu gihe abaganga baba bibereye kuri telefone, bitaba cyangwa bari ku mbuga […]
U Bushinwa: Ibitaro byanduje abasaga 60 Virusi y’agakoko gatera SIDA biganjemo abana
Mu gihugu cy’u Bushinwa, ibitaro bya kijyambere biherereye mu mujyi wa Hangzhou byemeye ko byanduje Virusi ya SIDA abantu basaga 60 biganjemo abana kubera gukoresha nabi ibikoresho byifashishwa mu kwita ku bagore babyara bibagoye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi bitaro bivuga ko byakoresheje ibi bikoresho kandi byari byamaze gukoreshwa bityo bikaba byakagombye kuba byatawe kuko byari byarangije […]
Abanyarwanda 21 bafatiwe i Goma barafungwa
Umuyobozi mukuru w’ikigo (DGM) gishinzwe abinjira n’abasohoka muri Congo, ku wa Kabiri tariki ya 7 Gashyantare 2017, yerekanye Abanyarwanda 21 bafatiwe ku butaka bwa Congo bafite amakarita y’itora yo muri Congo. Igikorwa cyo kuberekana cyabereye i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru. Uyu muyobozi yatangaje ko abo Banyarwanda bafashwe bambutse bavuye mu Rwanda berekeza muri Congo i […]
Imibyinire idasanzwe ya Perezida kenyatta mu matora yavugishije benshi (Mu mafoto)
Ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino hakomeje gucicikana amafoto ndetse n’amashusho ya Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta abyinana n’itsinda ry’abasore ubwo bari bamusuye iwe mu ngoro. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aya mafoto atavuzweho rumwe, aherekejwe n’amagambo ya bamwe mu baturage bo muri kiriya gihugu bajora impamvu abyina yishimye mu gihe abaturage mu gihugu cye bari kwicwa n’inzara […]
Umugabo tumaranye imyaka 8 yansabye ko turara ukubiri none byanyobeye (ngira inama)
Nitwa Akezakase Mugeni Anne, mfite Umugabo wanjye nkunda cyane ariko amaze ibyumweru 2 ansabye ko turara mu byumba bitandukanye byibuze tukajya tugikora 2 mu cyumweru. Mu by’ukuri tumaranye imyaka 8 turarana ku buriri bumwe, twarasezeranye ndetse mu gihe tumaranye nta na rimwe nigeze mbona ikimenyetso cy’uko atankunda. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Namubajije icyo abikoreye ambwira ko agira […]
Abadepite barasaba ubutabera bw'u Rwanda kujya bwihutisha imanza
Kuri uyu wa kane tariki ya 9 Gashyantare, Komisiyo ya Politike, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu ikorera mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, yakiriye Me Evode Uwizeyimana muri gahunda yo gusuzuma umushinga w’itegeko ngenga rikuraho itegeko ngenga No 51/2008 ryo kuwa 09/09/2008 rigena imiterere imikorere n’ububasha by’inkiko. Muri iyi gahunda, abadepite baboneyeho gusaba […]
Umuhanzi Addy washyize hanze video ya mbere, arasaba gushyigikirwa- REBA VIDEO
Mpiranya Guershome uzwi ku izina rya Addy, nyuma yo gushyira hanze video ye ya mbere y’indirimbo “Niwe gusa”. Aranasaba abafana bake amaze kugira kurushaho kumushyigikira. Aganira na Bwiza.com, yagize ati: “Abafana bake maze kugira ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, icyo nabasaba ni ugukunda umuziki no kunshyigikira kuko mbahishiye byinshi”. Uyu musore watangiye umuziki umwaka ushize akomeza […]
Abasirikare b’u Burundi bongeye kugabwaho igitero simusiga na Al Shabab
Ku wa kabiri tariki ya 7 Gashyantare 2017, nibwo abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia bagabweho igitero simusiga na Al Shabab, bitangazwa ko abasirikare bagera kuri 12 bakomeretse, babiri bakaba barahise bitaba Imana. Igisirikare cy’u Burundi, cyo cyemera ko aba basirikare babo bagabweho igitero, icyenda barakomereka harimo n’abakomeretse cyane by’umwihariko kigahakana ko […]
Amerika: Uwiyise umuvandimwe wa Twagiramungu yahamijwe ibyaha bya Jenoside
Umunyarwanda uba muri leta zunze ubumwe z’Amerika ari impunzi, Gervais Ngombwa akurikiranyweho ibyaha byo kubeshya ubutabera agamije kuba muri Amerika nk’impunzi, yanahamijwe ibyaha birimo kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru rivuga ko urukiko rwahamije uyu Gervais ibyaha bya jenoside yo muri Mata 1994, nyuma y’ubuhamya bwatanzwe […]
Rusizi: Batinya kuboneza urubyaro ngo abagabo batabanga
Abagore bo murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi nibo baherutse guhishurira Radio Rwanda ko kuboneza urubyaro bigira ingaruka ku buzima bwabo, bigatuma abagabo babazinukwa. Nyamara sibo gusa, kuko no mu mijyi hari abagore batangira iyo gahunda, abagabo nabo bagafata inzira yo hanze. Ubuhamya bw’umugore wo mu karere ka Rusizi, avuga ko yabyaye abana 6, […]
Major Bayingana arategura urugamba rwa M23 anibaza niba Gen Makenga akiriho cyangwa yarapfuye
Hashize iminsi bitangazwa ko Gen Sultani Makenga yatorotse aho yabaga muri Uganda ndetse bikanatangazwa ko ashobora kuba yarakomerekeye mu bitero yari yagabye muri Congo, gusa ibi ngo ntibizaca intege abasirikare ba M23, icyo bagamije ni ukugaba ibitero kuri Leta ya Kabila. Major Emmanuel Bayingana, umwe mu bari abarwanyi ba M23, ubu akaba ari kumwe n’abandi […]
Uganda: Intambara yarose hagati y’abaturage n’impunzi, ihoshwa n’isasu
Polisi ya Uganda ku munsi w’ejo tariki ya 8 gashyantare 2017 yahanganye mu mirwano itoroshye n’abaturage ba Nakivale mu gace ka Rugaga, ahari inkambi nini y’impunzi z’abanyamahanga. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aba baturage babanje kugaba igitero ku nkambi y’izi mpunzi bakangiza buri kimwe, bazishinja gushaka kwigarurira ubutaka bwabo babukoreramo ibyo bishakiye kandi barabuhansanze. Polisi yo muri aka […]
Abapolisi baganirijwe ku mikorananire n’Itangazamakuru ry’u Rwanda
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Gashyantare 2017, Abapolisi bakorera mu Mujyi wa Kigali mu mashami atandukanye bahuguwe ku mikoranire y’Itangazamakuru na Polisi y’u Rwanda hagamijwe kubahiriza itegeko ryo kubona amakuru. Ni mu kiganiro bahawe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kiagali, Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga, afatanyije n’Umuvugizi wa […]
Somalia: Uwigeze kuba Minisitiri w’intebe yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu
Mohamed Farmajo wahoze ari Minisitiri w’intebe muri Somalia niwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Gashyantare 2017, aya matora akaba yakozwe n’Inteko ishinga amategeko imitwe yombi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Muri aya matora yakozwe mu mucyo, Mohamed Farmajo yatsindiye ku majwi agera ku 184, akaba yari akubye hafi inshuro 2 ay’uwamubanjirije , […]
Umupolisi yafotowe yambaye ikariso mu mutwe ngo ifoto ye ikoreshe nk’imfashanyigisho
Umupolisi wo ku rwego rwa Ofisiye utatangarijwe amazina wo mu gihugu cya Ireland ya ruguru yatunguye abantu ubwo yafitirwaga yambaye akenda n’imbere mu mutwe, ngo agamije kwereka abanyeshuri bo ku kigo yakoreragaho akazi ko gucunga umutekano uko amafoto akwirakwira kuri interineti kuburyo bwihuse. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mupolisi wafotowe ahagararanye n’abarimu 3 bo ku kigo cy’amashuri […]
Abadepite batoye itegeko ryemeza ururimi rw’igiswahili nk’ururimi rwemewe mu gihugu
Kuri uyu wa 8 Gashyantare 2017, Inteko rusange y’Abadepite yatoye umushinga w’itegeko ryemerera ururimi rw’igiswahili kujya rukoreshwa nk’ururimi rwemewe n’amategeko mu gihugu ndetse rukaba n’ururimi rwemejwe ko ruzajya rukoreshwa mu karere k’Afurika y’i burasirazuba. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Leta y’u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bihuriye mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Afurika y’u Burasirazuba EAC, ishyize uru rurimi mu […]
Uretse Ronaldo na Messi nta wundi mukinnyi uruta Eden Hazard
Ibi ni ibyatangajwe na Thorgan Francis Hazard, yemeza ko Eden Hazard, umusore ukinira ikipe ya Chelsea nta wundi mukinnyi wabona umurusha ubuhanga kuri iyi si ya rurema uretse Cristiano Ronaldo na Lionel Messi. Yagize ati: “Nibyo, buri wese arabibona ko Eden Hazard afite imbaraga n’ubuhanga bwo kuba yakwitwa umukinnyi wa mbere w’umuhanga ku isi, ariko […]