Me Robert Bourghi yemeza ko Imbonerakuru za CNDD/FDD zoherejwe muri Gabon
Mu gihe hashize iminsi mike muri Gabon hatangajwe ko Ali Bongo Ondimba ari we wegukanye intsinzi mu matora ya Perezida w’ iki gihugu, umwunganizi mu by’ amategeko w’ umufaransa ukurikiranira hafi ibibazo bya Afurika , Me Robert Bourgi yemeza ko Imbonerakure zo mu Burundi ziri kurasa abantu. Me Robert Bourgi yashimangiye ko mbere y’ uko […]
Kibungo: Ku myaka 70, yamaze kwica umwana we yiyahuye ruramwanga
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Nzeli 2016, nibwo umusaza, Munyamana w’imyaka 70 y’amavuko, utuye mu Kagali ka Ntovi, umurenge wa Rukumbeli ho mu karere ka Ngoma yajyanwe mu Bitaro amaze kwiyahura ntiyapfa ubwo yari amaze kwihekura. Mu gitondo cyo ku wa Gatanu ubwo yakoraga ayo mahano, ngo umugore we yari yagiye guhinga, akaba […]
Musenyeri Bigirumwami:Umwirabura wa mbere wahagarariye igihugu cye
Mu birori bikomeye cyane byari byitabiriwe n’ Umwami Mutara Rudahigwa wanavuze n’ ijambo nibwo Musenyeri Bigirumwami Aloys yimitswe ku itariki ya 1 Kanama 1952, ku munsi mukuru wa Pentekosti. Uko yagizwe Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo Inzego nkuru za Kiliziya Gatolika zayoborwaga n’abamisiyoneri b’ abera (abazungu0 kubera ko icyo gihe abazungu bari bataremera ko n’umwirabura […]
Umwuga wo gutegura indabo watumye ashobora kwitunga muri Kigali
Nizeyimana Ibrahim usanzwe utegura anacuruza idabo mu Mujyi wa Kigali yemeza ko uyu mwuga ukomeje gutera imbere bitewe ni uko Abanyarwanda bakenera indabo mu buzima bwabo bwa buri munsi. Mu kiganiro kirambuye na Bwiza.com, Nizeyimana Ibrahim ukora umwuga wo gutegura indabo cyangwa se Fleuriste mu rurimi rw’ igifaransa yagize ati:” Maze imyaka myinshi ntegurira abantu […]
Napfuye ndazuka-Perezida Mugabe
Ibi Mugabe yabivuze ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege i Harare, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Nzeli 2016, yururutse amaze kugera hasi, abikuye ku nkuru yari yiriwe icicikana ko yapfuye. Ikinyamakuru ‘The Southern Daily’ cyari cyanditse ko Mugabe yahitanwe n’ indwara y’umutima, kinatangaza ko Zimbabwe igiye kujya mu nzibacyuho, ikaba igiye kuyoborwa na […]
Schweinsteiger yanze kuva muri Man Utd ategekwa kutazakina muri Europa
Bastian Schweinsteiger usanzwe akina hagati mu kibuga mu ikipe ya Manchester United yanze kuva muri iyi kipe nyuma y’uko umutoza Mourinho aherutse kuvuga ko atamwifuza muri iyi kipe. Amagambo uyu mukinnyi yitangarije ubwo yangaga kuva muri iyi kipe, yavuze ko nta yindi kipe yo ku mugabane w’i Burayi yamurutira Man Utd ku bw’iyo mpamvu ngo […]
Ugisha inama: Umugore we yanze konsa umwana ngo amabere atagwa
Ngishije inama nyuma yo kurambirwa kugura kigozi, umugore yahoraga ambeshya ko yabuze amashereka ariko umuntu w’umukobwa yaciye inyuma aranyongorera, ambwira ko ari ukwanga konsa imfura yacu ngo amabere ye atazagwa. Mu by’ukuri mfite akazi ariko amata ngura mu kwezi yatuma nsigara ntabasha no kwigurira ikabutura, kandi mu by’ukuri madame afite amashereka ariko yabaye ibamba yonsa […]
Ruhango: Abagizi ba nabi bishe umugabo bamutemye
Mu ijoro ryo kuwa 2 Nzeli 2016, mu Karere ka Ruhango, Akagali ka Kabagari , Umudugudu wa Munanira , abagizi ba nabi batemye umugabo witwa RĂ©vĂ©rien Hitimana ahita apfa naho umugore we akomeraka bikomeye ariko Imana ikinga akaboko. Abaturanyi bakurikiranye iki gitero cy’ abagizi ba nabi bemeza ko Hitimana yakubiswe umuhoro mu mutwe ahita apfa […]
Cibitoke: Ubuyobozi ngo bwabanje kwanga kwakira imirambo y’Abarundi biciwe mu Rwanda
Kuri uyu wa Gatanu, itariki 02 Nzeri 2016 nibwo imirambo y’Abarundi babiri baherutse kurasirwa ku butaka bw’u Rwanda bashyikirijwe ubuyobozi bw’u Burundi, ariko amakuru aturuka ku Ruhwa akaba avuga ko abayobozi ku ruhande rw’u Burundi babanje kwanga kwakira iyi mirambo. Aya makuru dukesha SOS MĂ©dia Burundi avuga ko imirambo y’aba barundi barasiwe mu Rwanda, aho […]
Sobanukirwa n’indwara y’imitezi ikunze gufata abasambana mu kajagari
Imitezi n’indwara ikunze kwandurira mu mibonano mpuzabitsina ikozwe mu kajagari bikaba n’intandara yo kuba umwana yavuka ayanduye mu gihe umugore asamye yarayanduye. Iyo hakozwe imibonano mpuzabitsina idakingiye kimwe n’izindi ndwara, bizahaza uyirwaye gusa aho itandukaniye n’izindi ndwara nka SIDA,nuko yo iyo uyirwaye agannye muganga ikira. Ubusanzwe iyi ndwara iterwa na Bagiteri (Bacterie) Neisseria gonorrheae, ikaba […]
Gen Evariste Ndayishimiye yunze mu iry’Imbonerakure ko zizaza mu Rwanda gufata no kwica impunzi z’Abarundi
Hagati mu kwezi kwa kanama ubwo habagaho inama rusange y’ishyaka CNDD FDD ry’i Burundi, nibwo batoye abayobozi bashya, muri uwo muhango ni nabwo urubyiruko rw’iri shyaka (Imbonerakure) rwigambye ko zizakurikira abarwanya Leta bahung iye mu Rwanda. Mu kiganiro BBC yagiranye, Gen Evariste Ndayishimiye, umuyobozi mushya wa CNDD FDD yabajijwe kuri iyi mvugo, yasubije agoreka imvugo […]
Rwamagana: Buri mwaka yinjiza byibuze miliyoni 50 akura mu bworozi bw’ingurube
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 01 Nzeli 2016, nibwo Minisitiri wungirije muri Minisiteri ishinzwe guteza imbere ubuhinzi mu gihugu cya Zimbabwe, P.T Zhanda, yasuye umworozi w’ingurube witwa Ngirumugenga Peter utuye mu murenge wa Kigabiro ho mu karere ka Rwamagana. Akigera mu karere ka Rwamagana, Minisitiri P.T Zhanda yaganiriye n’ubuyobozi bw’akarere ari […]
Iminsi yo kwivanga muri politiki z’ibihugu bya Afurika yararangiye — Jean-Marc Ayrault
Kuri uyu wa Gatanu minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Jean-Marc Ayrault, yatangaje ko iminsi yo kwivanga muri politiki z’ibihugu bya Afurika yararangiye. Ni nyuma y’imvururu zakurikiye ibyavuye mu matora ya perezida muri iki gihugu, uwahoze ari perezida wacyo yigeze kuvuga ko Afurika itabaho idafite u Bufaransa. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za […]
Igihe Juliana Kanyomozi azibarukira cyatangiye guhwihwiswa
Umuhanzikazi utakigaragaza cyane mu ruhando rwa muzika haba iyo mu karere cyangwa iya Uganda Juliana Kanyomozi aravugwaho kuba ngo mu byumweru bitatu biri imbere azaba yamaze kwibaruka umwana. Ni nyuma y’amazi agera hafi kuri atandatu bihwihwiswa ko atwite ariko we akaba yarabiteye utwatsi avuga ko ibyo ari ibihuha ahubwo ko ari abashaka kumwicira izina. Uku […]
Ese nyuma yo gukira, Machar arongera arwanire umwanya amaze kwamburwa inshuro 2?
Abayoboke ba Dr Riek machar utavuga rumwe n’ubutegetsibmuri Sudani y’Epfo basohoye amafoto agaragaza umuyobozi wabo asa nk’uwatoye agatege nyuma y’ukwezi kurenga ahunze imirwano ikaze yabereye I Juba bivugwa ko yakomerekeyemo. Abantu Magana barapfuye mu mirwano yongeye kubura muri iki gihugu mu kwezi kwa Nyakanga aho ingabo za Machar n’iza perezida salva Kiir zarwanye zikoresheje ibimodoka […]
Burundi: Umuturage yishwe atemaguwe n’umurambo we uratwikwa
Nsekambabaye Jean, yari umuturage wo ku musozi wa Mugoboka, komini Bugenyuzi, mu ntara ya Karusi, yishwe n’abaturanyi be bamwica bamutemaguye nyuma banatwika umurambo we. Yishwe yari amaze iminsi igera ku kwezi yarahungiye hafi y’ikigo cya polisi muri komini Bugenyuzi aho mu ntara ya Karusi, akaba yari yahunze kubera impungege z’umutekano we, akaba yari yahunze nyuma […]
Abimuwe ahazubakwa uruganda rw’icyayi muri Nyaruguru bahawe inzu z’agaciro
Abaturage bimuwe ahazubakwa uruganda rw’icyayi n’ahazahingwa icyayi mu mirenge ya Munini na Mata yo mu karere ka Nyaruguru bahawe inzu y’agaciro ka miliyoni 10 kuri buri muturage bakazahabwa n’ibikorwaremezo n’amatungo yo korora hagamijwe kubatuza neza no kubazamurira imibereho. Izi nzu bahawe zigera ku 100, uruhare rw’umuturage ni ruto kuko ntaho zihuriye n’ agaciro k’inzu umuturage […]
Ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu bukomeje gukorwa mu mashuri
Bitewe n’uko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu giteye inkeke ibihugu ndetse n’Isi muri rusange, aho usanga abibasirwa ari urubyiruko, Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya iki cyaha yibanda mu mashuri. Ni muri urwo rwego ku ya 1 Nzeri Polisi y’u Rwanda mu turere twa Ngororero, Karongi na Gicumbi yagiranye inana n’abanyeshuri bagera ku 2000 bo mu […]
2034: Ese Paul Kagame atayoboye u Rwanda ibyagezweho byasenyuka ?
Umunsi umwe Perezida Paul Kagame yateye urwenya abaza umuturage ati:”Utuye hehe?” nyamuturage agiye gusubiza ariko ataragira icyo avuga, Paul Kagame amuca mu ijambo agira ati, “Ntiwirirwe wigora kuko nzi aho abanyarwanda bose batuye”. Uru rwenya rero rusobanura byinshi, kuko Perezida Paul Kagame amaze imyaka 22 ayobora u Rwanda ndetse mu Kuboza 2015, 98% by’ abaturage […]
Kirehe: Polisi yafashe imodoka ipakiyemo amakarito 40 ya Zebra Waragi
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo ku itariki 31 Kanama yafashe imodoka ipakiyemo amakarito 40 y’inzoga itemewe yitwa Zebra Waragi. Iyo modoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna ifite nomero iyiranga RAC 330 J yafatiwe mu kagari ka Rugarama, ho mu murenge wa Rugarama ahagana saa cyenda z’ijoro. Ruzindana Ferdinand wari uyitwaye afungiye kuri […]
Imirambo y’Abarundi baherutse kwicirwa ku butaka bw’u Rwanda yashyikirijwe u Burundi
Igipolisi cy’u Burundi kiratangaza ko imirambo ibiri y’Abarundi barasiwe n’ingabo z’u Rwanda ku butaka bw’u Rwanda, yagejejwe mu Ntara ya Cibitoke. Umuvugizi w’igipolisi, Pierre Nkurikiye avuga ko iyo mirambo yagejejwe ku Ruhwa kuri uyu wa Gatanu, ishyikirizwa abashinzwe umutekano, aho bivugwa ko iyi mirambo yari iherekejwe n’umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali. Abarundi babiri bari bazanye […]
Apple ishobora kubonera inyungu y’ikirenga mu gukumirwa kwa Samsung galaxy note7
Nyuma y’uko uruganda rwa Samsung ruhagarika Telefoni iri mu bwoko bwa Galaxy note7,biravugwa ko mukeba w’iyi sosiyete “Apple” ishobora kubizamukiraho ikabona inyungu y’ikirenga bityo bikayihesha kwigarurira abaguzi. Ubu bwoko bwa telefoni bwahagaritswe habura icyumweru kimwe ngo Apple isohore ubwoko bushya bwa IPhone, ibintu byashingiweho havugwa ko bizazamura ireme no gukundwa kw’iyi sosiyete. Uku gusubizwa inyuma […]
Uwitandukanyije na FDLR yasobanuye impamvu nyayo y’iyicikamo ibice ryayo
Uwahoze akuriye abarinda Col Hatangumuremyi Vedaste ushinzwe ubunyamabanga bw’inama nkuru y’igisirikare cya FDLR Foca, Sgt Maj. Bisemakweli yafashe icyemezo cyo kuva mu ishyamba agaruka mu Rwanda, aho yatangaje impamvu nyayo yateye icikamo ibice ry’uyu mutwe riherutse kuba. Sgt Maj Bisemakweli yageze mu Rwanda kuwa 30 Kanama 2016, aturutse ahitwa Kiyeye muri Rutshuru, aho yari ashinzwe […]
Yaroze abana b’abanyeshuli 23 akatirwa igifungo cy’Imyaka 17
Ku wa mbere tariki 29 Kanama 2016, nibwo umuyobozi (directrice) w’ikigo cy’amashuli yakatiwe igifungo cy’imyaka 17 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kuroga abana b’abanyeshuli 23 abahaye ibiryo birimo umuti, uburozi bwica udusimba. Icyaha cyakozwe muri 2013, muri Leta ya Bihar ho mu Buhinde aho abana bari mu kigero cy’imyaka 4-13 bapfuye ari 23, bakaba barariye […]
Rwanda/Burundi: Perezida Pierre Nkurunziza arakinisha umuriro – Jeune Afrique
Guhagarika ubucuruzi bwambukiranya umupaka no kubangamira urujya n’ uruza rw’ abantu ndetse no kurushaho gusebya u Rwanda nibyo bikomeje kuranga abayobozi b’ u Burundi. N’ ubwo nta ntambara y’ amasasu yari yaba hagati y’ impande zombi ntibibuza ko impungenge ari zose mu Muryango Mpuzamahanga. Mu gihe bigaragarira buri wese ko umwuka wa politiki ndetse n’ […]
Jimmy Mulisa yahakanye ibyo kugererwa mu gatebo kamwe na Mauritius
Jimmy Mulisa kugeza ubu utoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda, yahakanye yivuye inyuma ko Amavubi atari ya kipe iri ku rwego rwo gutsindwa ibitego 7 nka Maurtius. Ibi yabivuze ashingiye ko Mauritius iherutse gutsindwa na Ghana ibitego 7-1 agashimangira ko urwego Amavubi agezeho atari ikipe yo kugererwa mu gatebo kamwe n’iyo kipe. Imyitozo ya nyuma y’amavubi […]
Sudani yaje kwigira mu Karere ka Huye iby’inzira y’ubumwe n’ubwiyunge
Itsinda rigizwe n’aboyobozi basaga 22 bo mu gihugu cya Soudani bagiriye urugendo shuri mu Karere ka Huye, aho bari baje kureba ishyirwa mu bikorwa ry’inzira y’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda nyuma ya jenoside yakorewe batutsi muri Mata 1994. Aba bashyitsi bahuye n’itsinda riharanira ubumwe n’ubwiyunge ryo mu murenge wa Karama ryitwa”UBUTWARI BWO KUBAHO”rihuje abarokotse jenoside ndetse […]
Ikiganiro cya mbere Mandela yagiranye na televiziyo cyabaye mu 1956 aho kuba mu 1961
Ikiganiro cya mbere kuri televiziyo Nelson Mandela yakoze cyongeye kuzamurwa, aho hagaragaramo umugabo w’ubwanwa w’impirimbanyi yiyemeza kurwanya irondaruhu mu mashusho bivugwa ko yafashwe mu 1956. Umuryango, Nelson Mandela Foundation ushinzwe kubungabunga umurage wasizwe na Mandela, uvuga ko iyo video y’amasegonda 24 koko yafashwe mu 1956 mu rubanza ku bugambanyi bwashinjwaga Mandela akaza kurutsinda mu 1961 […]
Uko umusaruro uva muri Pariki y’Ibirunga no mu Ngagi wiyongera niko ibibageraho biziyongera – Kagame
Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 02 Nzeri 2016 perezida wa Repubulika, Paul Kagame yerekeje mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru ahabereye umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina abana b’Ingagi 22, uyu mubare ukaba ugeze ku bana 283 bamaze guhabwa amazina. Abaturage baturutse mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyaruguru bakaba bari baje ari […]
Urukundo nyarwo abantu bakwiriye guharanira
Ni urukundo rwuzuye ndetse ni narwo abantu bakagombye guhatanira kugeraho. Rurangwa no kuba inkoramutima, kuryoshya, kubwizanya ukuri, gusangira twose, ntirurangwa no kwikunda kandi ntirunyeganyezwa n’imiraba y’ibibazo n’ibigeragezo cyangwa ibishuko bitandukanye. Ku bashakanye bafite uru rukundo nk’uko Sternberg abivuga mu gitabo yise A Triangular Theory of Love, ngo bagirirana urukundo kandi buri munsi ukaba ari mushya […]
ADEPR:Past Modeste uvuga ko yakuyeho Rev.Samuel ese azabasha gukuraho Bishop Tom nkuko abivuga?
Pastor Modeste Uwabimfura umubyeyi w’abana 9 n’abagore 2 ariko akaba yarataye uwa 1 babyaranye abana 9,ubu yarahiriye gukuraho ubuyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR buyobowe na Bishop Sibomana ndetse Bishop Tom Rwagasana. Pastor Modeste wari usanzwe ari umukozi wa ADEPR ubu akaba yarahagaritswe kuko akazi yakoragamo umushinga wako warangiye agahabwa ibaruwa imusezerera ubu yamaze kwemeza ko […]
Uwiteka Sophie, ni Umurundikazi ushaka umukunzi
Bite? Bakunzi b’urubuga rwo gushaka Umukunzi, Nitwa Uwiteka Sophie, Nkabanshaka Umukunzi, Je Nfise Imyaka 20ans Nkaba Nararangije Amashure Yisumbuye, Nkaba Ndi Muremure, Muto Muto Atari Cane Nkaba Nfise Inzobe Ariko Idakabije, Umukunzi Nshaka, Ukwo Ameze Kwose Nta kibazo Gusa Muriwe Abe Afise Urukundo Atari Urwuburyarya. Uwubishaka Yampamagara Kuri izi Number +25768306497 +25769980193 Umbuze Kurizo Number […]
Abarwanyi ba FDLR 6 biciwe muri Rutshuru hapfa umusirikare umwe wa leta
Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kiravuga ko cyakoze ibikorwa bya gisirikare ku mitwe yitwaje intwaro kuwa 25 kugeza kuwa 31 Kanama mu bice bya Bwito muri Teritwari ya Rutshuru ho muri Kivu y’Amajyaruguru, kigahitana inyeshyamba 6 za FDLR, naho 15 bagafatwa . Ibi bikorwa kandi ngo byatumye ingabo za leta zimenya abantu 46 […]
Claver Mbonimpa yashimiwe na HRW uko akomeje guharanira uburenganzira bwa muntu
Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, ryahaye Petero Claver Mbonimpa ishimwe ryitiriwe Alison Des Forges. Iryo shimwe yahawe ritangwa mu rwego rwo gushimira abantu bitangiye ku buryo bari no kuhasiga ubuzima, ibyerekeye kurinda uburenganzira bwa muntu n’uburenganzira bw’abandi. Itangazo rya Human Rights Watch rivuga ko Petero Claver Mbonimpa yerekanye kwitanga atagoheka ku bijyanye […]
2017: Opozisiyo isa nk’iyarangije kuyamanika mu gihe amatora ya Perezida yegereye
Mu gihe bigaragara ko hasigaye igihe gito cyane ngo u Rwanda rugere mu bihe by’ amatora ya Perezida wa Repubulika, biragaraga ko opozisiyo ikorera mu mahanga yamaze kuyamanika. Gusa ntawakwirengagiza ko FPR/Inkontanyi yakoresheje ubuhanga bukomeye mu guca intege abanyapolitiki bayirwanya bari mu mahanga ndetse n’ abari imbere mu gihugu. Iburyo yigarurira imitima y’ Abanyarwanda benshi […]
Itohoza: Ni iki gihatse Coup d’ Etat yavuzwe mu Burundi mu 2006
Nyuma y’ umwaka umwe gusa CNDD/FDD ya Pierre Nkurunziza itegeka u Burundi yahise itangaza ko hari Abanyapolitiki bafite umugambi wo guhirika Leta yari imaze igihe gito itowe n’ abaturage. Ku italiki ya 1 Kanama 2006, biciye mu itangazamakuru, Abarundi batangarijwe ko harimo gucurwa umugambi wo guhirika ubutegetsi ariko inzego z’ ubutasi zikaba zarawutahuye ndetse zinata […]
Ese intandaro y’uruhara koko ni amasoso? Ese ubusanzwe ruterwa n’iki? Sobanukirwa!
Ni kenshi usanga abagabo cyangwa n’abana bakiri bato barazanye uruhara mu gihe bimenyerewe ko abasaza bageze mu zabukuru aribo bakunze kubirangwaho, hari impamvu nyinshi usanga zibitera ariko zitagize aho zihurira n’amasoso. Amasoso usanga aterwa n’imiterere y’umutwe w’umuntu akivuka gusa bitabujije ko byaba intandaro yo gutiza umurindi uruhara mu kugaragara igihe umuntu yamaze kuruzana. Ubusanzwe uruhara […]
Ku biro 486, yapfuye afite imyaka 54 y’amavuko
Patrick Deuel yavutse ku wa 28 Werurwe 1962, avukira mu gace ka Kearney muri Leta zunze ubumwe za Amerika, uyu mugabo wapfuye afite amateka menshi kubera umubyibuho. Patrick Deuel yari yarahawe akazina ka “ Half ton man ” kimwe cya kabiri cya Toni (500Kgs), akaba yaramenyekanye cyane muri filimi documentaire yiswe “four bodyshock”. Ubwo yarangizaga […]
Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera kizuzura muri 2018 gitwaye miliyoni 818 $
Itangira ry’imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera byemejwe ko izatangira mu ntangiriro z’ukwezi kwa kamena mu mwaka utaha nyuma y’amasezerano yashyizweho umukono hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’ikigo cy’ubwubatsi Mota Engil Engenharia e e Construcao Africa SA cyo mu gihugu cya Portugal. Impande zombie zashyize umukono ku masezerano mu ijoro ryakeye kuri minisiteri […]
Nyamirambo: Abagenzi bumvishe vuba uburyo bwo gukoresha amakarita (TAP & GO) muri bus
Agace ka Nyamirambo niko kabimburiye utundi duce tugize umujyi wa Kigali kumva vuba ikoresha ry’ amakarita “TAP & GO” bishyura muri bus zitwara abagenzi. Mu kiganiro kirambuye Bwiza.com yagiranye n’ umwe mu bakozi bashinzwe kugurisha aya ma karita “TAP & GO” , yarushijeho kudusobanurira akamaro kayo anemeza ko aya makarita yaje gukemura ibibazo. Iyi karita […]
Ubuhinde:Ubukerarugendo bushobora gutuma abagore n’abakobwa bacika ku majipo
Mu gihugu cy’Ubuhinde abagore n’abakobwa basura iki gihugu basabwe kutajya bambara amajipo mu rwego rwo kwirinda ko bafatwa ku ngufu cyangwa bakagirirwa nabi hashingiwe ku kimero cyabo. Mu cyumweru gishize nibwo Leta yamuritse ikarita izajya ihabwa umukererugendo ugana muri icyo gihugu ikubiyemo ibyo bazaba bemerewe n’ibyo batemerewe . Minisitiri w’ubukerarugendo Mahesh Sharma, yatangaje ko ibi […]
Isesengura: Ifungwa rya Kizito Mihigo ryatangiye rifatwa nk’ikinamico birangira ari urwandiko
Amateka y’ ubuzima bwa Kizito Mihigo akubiyemo ubuhamya bwe kuva yavuka kugeza aho yiyemereye ko yakoze ibyaha birimo kugambanira igihugu no gushaka kwicisha Perezida Paul Kagame byatumye abatari bacye bagwa mu kantu kuko ntawabikekaga! Byakomerekeje imitima ya benshi ubwo bibazaga bigatinda, Ese uyu ni Kizito Mihigo wari umutoni wa Kiliziya, umwizerwa muri Leta bitewe n’ […]
CNLG n'abafatanyabikorwa bayo bakomeje gukurikirana ibibazo by'abarokotse jenoside
Abakozi ba Komisiyo y’Igihu yo Kurwanya Jenoside mu turere, bafatanyije n’izindi nzego nka FARG,Unity club, Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, AVEGA, inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ibanze, haba mu karere cyangwa mu murenge, bariho barasura abagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi ngo barebe ibibazo bafite, banarebe uko babikemura. Muri iki cyumweru, icyo gikorwa kiriho kirabera mu Turere twa […]
Muhanga:Kalimba International Ministry mu giterane cy’iminsi 4 yateguye benshi bakize ubumuga abandi bakira Yesu-Amafoto
Kalimba International Ministry yateguye igiterane cy’iminsi 4 cyasojwe abantu benshi bari bafite ubumuga n’indwara bamaze kubikira abandi nabo bamaze kugarukira Imana bava mubyaha. Mu Karere ka Muhanga kuri Sitade yaho mu cyumweru gishize nibwo habereye igiterane cy’Iminsi 4 kuva wa Kane Tariki ya 25 kugeza ku cy’umweru Tariki ya 28 z’ukwa 8/2016 iki giterane cyagaragayemo […]
Amafoto: Abapolisi bo mu karere mu myitozo ku kurwanya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga
Abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano n’abayobozi bazo bo mu bihugu byo muri aka karere bagize Umuryango w’ubufatanye mu kurwanya ibyaha (Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization – EAPCO) ejo basuye abapolisi baturuka mu bihugu bikagize bari mu myitozo ibera Camp Kigali yo ku rwego rwo hejuru ku kurwanya no gukumira ibyaha byifashisha ikoranabuhanga. Abo ba […]
Riderman arashinja abanyamakuru kudakunda hip hop bitewe no kurya ruswa
Mu gihe byagiye bigarukwaho mu itangazamakuru ko abanyamakuru banga gukina zimwe mu ndirimbo z’abahanzi kuko batabahaye ruswa (Giti) Riderman we yabivuye imuzingo abishimangira neza ko abahanzi baririmba hip hop aribo badakinirwa indirimbo kuko batajya bingingiriza. Ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu cyumweru gishize aho yasobanuraga impamvu muri ino minsi injyana ya hip hop nyarwanda itakitabirwa […]
Uko umushahara wa perezida wa Amerika wagiye uzamuka kuva kuri George Washington kugeza ubu
Bitewe nuko ugomba kuba ufite umutungo ugaragara kugirango ubashe kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nta muntu ujya kwiyamamaza kuyobora iki gihugu akurikiye amafaranga ahembwa. Urubuga ranker.com rwabakoreye urutonde rw’uko umushahara wa perezida wagiye uhinduka bijyanye n’igihe, aho ruvuga ko benshi mu baperezida b’iki gihugu bivugwa ko bagiye bakorera amafaranga menshi mu rwego rw’abikorera […]
Bujumbura: Undi musore yafashwe na polisi ahita yikeba umuhogo n’urwembe arapfa
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2016, ahagana saa mbiri z’ijoro, muri zone ya Kanyosha, komini ya Muha, polisi yahafatiye umusore, ahitamo guhita yikeba ijosi arapfa aho kujyanwa nayo. Uyu musore ngo yafashwe ubwo yatahaga iwe muri iryo joro, abapolisi bari bamufashe bakaba bari bambaye imyenda ya sivile, gusa abari […]
Minispoc yavuguruje ko yirukanye Mckinstry bidakurikije amategeko
Nyuma y’uko Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) ishyirwa mu majwi ko yirukanye uwahoze ari umutoza w’Amavubi Mckinstry hadakurikijwe amategeko, ubuyobozi bw’iyi Minisiteri bwavuguruje aya makuru buvuga ko bwamwirukanye hagendewe ku masezerano ku mpande zombi. Kuvuga ko habaye kwirukanwa bidakurikije amategeko, byagarutsweho na nyiri ukwirukanwa wasohoye inyandiko avuga ko ugusezererwa kwe mu ikipe y’igihugu amavubi byakozwe […]
Polisi yashyizeho uburyo bushya bwo gucunga umutekano wo mu muhanda
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda (Traffic Police) ryatangaje ko ryashyizeho uburyo bushya bwo kwifashisha gucunga umutekano wo mu muhanda, aho buzafasha gukumira impanuka zo mu muhanda no guca burundu amakosa agenda agaragara, akorwa na bamwe mu batwara ibinyabiziga. Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda […]
Ese umugore utwite yanyazwa bigakunda?
Mbere yo kumenya ko umugore utwite yanyazwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, tubanze yumenye niba koko umugore utwite akora imibonano mpuzabitsina. Nibyo koko, umugore utwite akora imibonano mpuzabitsina, ariko ababyeyi benshi bakunze guhagarika imibonano mpuzabitsina mu gihe umugore atwite, aho baba bavuga ko ngo banga guhutaza umwana uri mu nda. Mu bihe nk’ ibi ndetse bamwe […]
Karongi: Umusore yishwe n’abavandimwe be babiri
Habaguhirwa Isaac, niwe wabonwe yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2016, bikekwa ko yishwe n’abavandimwe be 2, yasanganwe imibyimba nk’uwicishijwe inkoni. Ubu bugizi bwa nabi bukaba bwarabereye mu mudugudu wa Nyaruvumu, akagari ka Gasharu, mu murenge wa Gitesi ho mu karere ka Karongi, aho aba bavandimwe bari batuye. Umubiri […]
Havumbuwe umusaza w’imyaka 145 bivugwa ko ari we ushaje ku isi kugeza ubu
Mu gihugu cya Indonesia hatahuwe umusaza byemejwe ko yavutse taliki 31 Ukuboza 1870 aho ngo abana be bapfuye kubera izabukuru bakamusiga akaba abana n’abuzukuru be n’abo bakaba bageze mu zabukuru. Mbah Gotho wapfushije, abagore be bane mu mwaka wa 1988 kubera gusaza ndetse n’abana be, kuri ubu akaba abana n’abuzukuru be, abuzukuruza, ubuvivi ariko kugeza […]
Gen Evariste Ndayishimiye yemeye ko habayeho jenoside yakorewe Abatutsi CNDD FDD yahakanaga
Umukuru w’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi ryemera ko habayeho jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994. Ibi yabitangarije BBC mu gihe hari hashize iminsi mike ishyaka CNDD FDD risohoye itangazo rikubiyemo byinshi ndetse rinarimo amagambo ahakana akanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi, […]
Ese BNR ivuga iki ku ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro imbere y’idorari?
Ubusanzwe ifaranga byitwa ko ryataye agaciro bidakanganye iyo bitarenze 5%, nyamara muri Kamena ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 6.1 %, naho muri Nyakanga bigera kuri 6.9%. Banki nkuru y’u Rwanda BNR ivuga ko ifaranga ryataye agaciro urigereranyije n’idorari ry’Amerika muri iki gihe, ibintu bitigeze bibaho kuva mu myaka icumi irenga. Muri iyo […]
Intumwa za Transparency International zashimye uruhare Polisi y’u Rwanda igira mu kurwanya ruswa
Intumwa zirindwi za Transparency International zaturutse muri Ghana, Nigeria na Uganda ziri mu rugendoshuri mu Rwanda, zashimye uruhare Polisi y’u Rwanda igira mu kurwanya ruswa, ndetse nĂ Âşbufatanye igirana n’izindi nzego mu kuyirwanya. Ibi babivuze ubwo bari bamaze kwakirwa n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere (Inspectorate of Services and Ethics -ISE) muri Polisi y’u Rwanda […]
Burundi: Abayoboke 7 ba Agathon Rwasa batawe muri yombi
Igipolisi cy’u Burundi mu ntara ya Ruyigi cyatangaje ko cyataye kuri yombi abayoboke b’ishyaka FNL rya Agathon Rwasa, bakaba bashinjwa kugumura abaturage. Aba baturage ngo bashinjwa kwirirwa batera ubwoba abaturage babakangurira guhunga , muri abo harimo uwitwa Nicolas BIGIRIMANA,usanzwe uyobora FNL muri komine Kinyinya, bose bakaba bafungiye muri gereza ya komini. Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye […]
Ibikorerwa mu Rwanda bizafasha kugabanya icyuho kigaragara mu ngengo y’imari
Guverineri wa banki nkuru y’igihugu (BNR) John Rwangombwa yatangaje ko guverinoma ishyize imbaraga mu guteza imbere ibikorerwa mu gihugu kugirango bahangane n’ikibazo cy’ibyoherezwa mu mahanga bikiri bicye ugereranyije n’ibitumizwa hanze. Yabitangaje ubwo hashyiraga ahagaragara politike y’ifaranga. Yagaragaje ko isoko ry’u Rwanda ibitumizwa hanze bikiri byinshi ugereranyije n’ibyo u Rwanda rwohereza hanze bikagira ingaruka ku ifaranga […]
Ndi mu rukundo na Padiri ,iyo mubwiye ngo tubihagarike avuga ko aziyahura!Nkore iki?
“Mfite imyaka 34 y’amavuko nta mugabo mfite, ariko maranye umwaka urenga n’umupadiri turi mu rukundo ndetse anavuga ko agiye guhagarika iby’ubupadiri akaza tukabana, ariko uko turushaho kumarana igihe niko ndushaho kugira urwikekwe rw’uko yabivamo ari njye ubiteye nkagirana urubanza n’Imana ku bw’uruhare rwange mu gutuma abivamo.” “Iyo mfashe umwanya ngo muganirize mwumvisha ko dukwiye guhagarika […]
Gakenke: Hagiye guhembwa abarimu b’indashyikirwa mu kugaragaza imfashanyigisho
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Kanama 2016, ku biro by’Akarere ka Gakenke habereye igikorwa cyo gutoranya abarimu b’indashyikirwa 2016 mu kugaragaza imfashanyigisho zabo. Mu guhitamo abarimu b’indashyikirwa buri kigo cy’ishuri kibarizwa muri buri murenge cyahisemo umuntu umwe bahuriye ku murenge, maze Umurenge uhitamo babiri, abo babiri bavuye kuri buri murenge nibo boherejwe ku […]