Gusangira amakuru bizaca ihohoterwa rishingiye ku gitsina- Komiseri Nyamwasa
Umuyobozi wa Kigali Forensic Laboratory, Commissioner of Police (CP) Dr Daniel Nyamwasa yabwiye abaturage b’umurenge wa Kinyinya, mu karere ka Gasabo ko, bumwe mu buryo bwo gukumira ndetse no kuzarandura mu minsi iri imbere ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo, ari ugusangira no guhanahana amakuru n’inzego zishinzwe umutekano ndetse n’inzego z’ibanze. Yatanze ubu butumwa […]
Kuki Opozisiyo Nyarwanda yagiye ishimangira ko nta Muhutu ugira ijambo mu gihugu?
Kuva Abakoloni baza mu Rwanda ndetse na nyuma y’ aho ubwo rwabonaga ubwigenge iturufu y’ ubwoko n’ uturere byagiye bihabwa intebe kuko nibyo byagaburaga. Ibyo rero byabaye umurage kuko, iki kibazo cy’ ivanguramoko cyatumye igihugu gihura n’ icuraburindi hafi yo kuzima dore ko na nyuma ya jenoside Loni yari ifite umugambi wo gufata u Rwanda […]
Abanyarwanda bari bafite amoko 18, yaje guhinduka 3 ate?
Andi moko avugwa(Abahutu , Abatutsi n’ Abatwa ) yatangiye kuvugwa cyane mu gihe cy’abakoloni kuko Abashakashatsi batandukanye bananiwe kwerekana amoko y’ ukuri y’ abanyarwanda kugeza n’ aho bamwe bakurikije imibereho y’Abanyarwanda mu bijyanye n’ imitungo; baza kwanzura ko umutunzi w’ inka nyinshi ari umututsi, naho ugihakwa agishakisha amaboko akitwa umuhutu byumvikane ko umutwa yibagiranye.  […]
Inyeshyamba 6 za FDLR zarishwe, 25 zirafatwa naho 24 zishyikiriza MONUSCO
Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kiratangaza ko cyivuganye inyeshyamba 20 mu bikorwa bya Sokola II byakozwe muri uku kwezi gushize kwa Kanama. Imibare itangwa n’ingabo ikaba ivuga ko muri izo nyeshyamba harimo 6 za FDLR, izindi 14 zikava mu yindi mitwe y’Abanyekongo. Ibi bikorwa kandi ngo byanatumye FARDC ita muri yombi inyeshyamba 25 […]
Burera: Hatangiye kubakwa Kaminuza izatwara miliyoni 150 z’amadorali
Burera hatangiye kubakwa Kaminuza izatwara miriyoni 150 z’amadorali. Mu ntara y’amajyaruguru hatangiye imirimo yo kubaka kaminuza y’ubuzima mu Rwanda mu karere ka burera nkuko byatangajwe na guverineri w’iyi ntara Bosenibamwe Aime. Guverneri yabitangaje mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi mu cyumweru gishize aho yavuze ko iyubakwa rya kaminuza bemerewe na perezida wa Paul Kagame […]
Umwana w’imyaka 5 n’uw’imyaka 3 bibye imodoka y’iwabo barayitwara mbere yo kugonga
Abana babiri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uw’imyaka 3 n’undi w’imyaka 5, batangiye gukorwaho iperereza n’’igipolisi nyuma y’uko aba bana bibye imodoka y’iwabo barangiza bakayigongesha nk’uko igipolisi cyo muri Washington cyabitangaje. Igipolisi gishinzwe umutekano mu muhanda kivuga ko aba bana bashakaga kujya gusura nyirakuru nta muntu babwiye kuwa kabiri ushize nka saa tanu […]
Pasiteri yonka amabere y’abagore n’abakobwa ababwira ko arimo kubakiza imyuka mibi
Pasiteri uzwi ku izina rya Chijioke ufite urusengero muri Kenya ariko akomoka muri Nigeria, we ubwe yameye ibyo yavugwagaho ko yonka amabere y’abagore/abakobwa, ibyo ngo akabikora avuga aribwo buryo bwo kubasengera abakiza imyuka mibi (delivrance). Ubwo yari ari kuri mikoro za radiyo (99.0 FM Hero Radio), ikorera mu mujyi wa Nakuru muri Kenya, uyu mupasiteri […]
Nigeria: Umugabo w’imyaka 30 afunzwe azira kwita imbwa ye amazina ya perezida
Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria yatawe muri yombi ashinjwa kwita imbwa ye izina risa nk’irya perezida w’igihugu nk’uko igipolisi cyo muri iki gihugu cyabitangaje. Igipolisi cyo muri Ogun kivuga ko cyataye muri yombi umugabo w’imyaka 30 witwa Joe Fortemose Chinakwe, nyuma yo gushinjwa kwita imbwa ye izina rya Muhammadu Buhari, perezida wa Nigeria. Mu […]
Nyuma yo gusura u Rwanda, Perezida wa Bénin yakuriyeho Abanyafurika VISA
Nyuma y’ urugendo rw’ amasaha 48 aherutse kugirira mu Rwanda, Perezida wa BĂ©nin, Patrice Guillaume Athanase Talon yatangaje ko nta munyafurika uzongera kwishyuzwa VISA yinjira muri icyo gihugu. Perezida wa BĂ©nin afashe iki cyemezo akurikije urugero rwa Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame wavanyeho gahunda yo kwaka Abanyafurika VISA kugira ngo binjire ku butaka bw’ […]
Amayobera: Dr. Gen. Ben Karenzi yaba ari mu gihome?
Dr Ben Karenzi wigeze kuyobora Ibitaro bya Gisirikare bya kanombe ngo yaba amaze ukwezi gusaga muri gereza yo ku Mulindi afunze nta byaha bizwi akurikiranweho. Brigadier General (Rtd) Dr. Ben Karenzi yasezerewe mu gisirikare cya RDF mu mwaka w’ i 2015 mu buryo bwemewe nyuma y’ igihe kinini yari amaze akora mu ishami ry’ ubuvuzi […]
Nyuma y’igihe yihishe uwari umukuru w’igipolisi muri Kampala yagejejwe mu rukiko
Nyuma y’igihe yihishe hatazwi aho aherereye uwahoze ari umukuru w’igipolisi cya Uganda muri Kampala, ASP Aaron Baguma kuri uyu wa 06 Nzeri 2016 yagejejwe imbere y’Urukiko rwa Buganda ari kumwe na bagenzi be bakurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi. Uyu mugabo wari umaze iminsi ashakishwa, yageze mu rukiko mu mapingu nka saa tatu za mu gitondo yambaye ikoti […]
Ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu cyahagurukije intumwa za rubanda zo muri EALA
Inteko Nshingamategeko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EALA iri kwiga umushinga w’itegeko ryo kurwanya icuruzwa ry’abantu n’ibihano kubakora ubwo bucuruzi ndetse n’ibigo bimwe na bimwe bifasha cyangwa bigahishira abakora ubu bucuruzi. Abadepite 3 b’abanyarwanda bo muri EALA, Nyirahabineza Valerie, Martin Ngoga na Bazivamo Christophe babonanye n’inzobere zo mu bigo bitandukanye kugirango batange ibitekerezo ku mategeko yo […]
Amagambo ashingiye ku ivanguraruhu ashobora gutuma ategukana ikamba rya Miss DRC 2016
Mu gihe i Kinshasa, ku italiki 10 Nzeli 2016, hateganyijwe umuhango wo kuzatora nyampinga 2016, umwe mu bahatanira uyu mwanya Dorcas Dienda yavugiye mu ruhame ko umuzungu afite ubwenge kurusha umwirabura. Abakurikiranira hafi amakuru atambuka ku mbuga nkoranyambaga bemeza ko iyi mvugo ya Dorcas Dienda ari ikosa rikomeye ry’ umwaka ndetse akaba agomba kubiryozwa. Mu […]
Rwamagana: Gitifu w’akagari arashinjwa kujujubya abaturage
Abaturage bo mu kagari ka Nsinda, Umurenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana barijujutira umuyobozi w’aka kagari bashinja kubafunga bya hato na hato. Amakuru yageraga ku kinyamakuru Umusingi dukesha iyi nkuru kuri uyu wa mbere taliki 5 Nzeri 2016 yavugaga ko abaturage bo mu Kagali ka Nsinda bamerewe nabi n’umuyobozi wako Kagali witwa Dukuzumuremyi Donatha abafunga. […]
Cristiano Ronaldo ashobora kwerekeza muri Fc Barcelona
Icyamamare muri Ruhago Cristiano Ronald ngo ashobora kwerekeza muri Fc Barcelona igihe amasezerano ye azaba arangiye muri Real Madrid asanzwe akinira. Figo yavuze ibi nyuma yo kubona ubuhanga Cristiano afite abona ngo ahuje imbaraga n’abasore bakinira Barca nta zindi kipe zajya ziyihangara kabone ngo n’ubwo izibigerageza ari mbarwa. Igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu Burayi Ronaldo […]
1960-1994 : Uko Guverinoma zabaye mu Rwanda zagiye zikurikirana
Muri Leta zitandukanye zabayeho mu Rwanda kuva kuya mbere yashyizweho na Gregoire Kayibanda yo kuwa 26 ukwakira 1960 kugeza kuri Guverinoma y´Abatabazi yashyizweho na Sindikubwabo Theodore taliki ya 08 Mata 1994 Leta yashyizweho na Gregoire Kayibanda yo kuwa 26 ukwakira 1960 1. Ministri w’Intebe :Gr. Kayibanda 2. Ministri w’Uburezi : Gr. Kayibanda Sekreteri wa Leta […]
MC Mahoni Boni asanga abaraperi bo mu Rwanda bamaze gukora 5% gusa
Umuhanzi MC Mahoni Boni wamenyekanye mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda mu myaka ya za 2005 aravuga ko abahanzi bakora iyi njyana mu Rwanda ntaho baragera akabagira inama yo gukorera hamwe no gufashanya niba bashaka gutera imbere. Uyu muhanzi akaba anabwira abakunze ibihangano bye ko ari muri studio yitegura kuba indirimbo nshya vuba aha. […]
Dore aho abakire batandukaniye n’abakene mu mitekerereze y’ubukungu
Abahanga mu bukungu bavuga abakire n’abakene bakunze kugira imitekerereze ihabanye kuko niyo ubusanzwe umukire adasanzwe afite ubumenyi bwo yize mu ishuri akenshi ngo iyo abonye amafaranga ahindura urwego rw’imitekerereze mu gihe umukene usanga aguma ku rwego rumwe. Mu gihe umukire akoresha amafaranga ye mu mishinga ibyara inyungu igihe cyose abonye inyungu cyangwa ubundi bushobozi, ufite […]
Arashaka umukunzi w'umukobwa ariko utanywa inzoga
Muraho bavandimwe ! nanjye nje nshaka umukunzi w’umukobwa utarengeje imyaka 24-30ans kuba yiyumva mo ko ashaka gushinga uruko kuko nanjye ndabishaka kuba yarize cg atararangije ariko azi gusoma no kwandika kuba azi kubana nabandi kuba atanywa inzoga byaba ari akarushu. Uwumva yiteguye ya nyandikira kuri Message kuri kuri Whatzap 0722035799,0783035799 tukavugana tukaganira ibindi bikenewe! murakoze […]
Burundi: Babiri barimo uwari umubitsi w’ibitaro bishwe barashwe
Anselme Niyorugira, wari umubitsi w’Ibitaro bya Mpanda mu Ntara ya Bubanza mu burengerazuba bw’u Burundi, na Innocent Busoni wari umucuruzi, bishwe barashwe n’abantu bitwaje intwaro. Ibi byabereye ahitwa Nyamabere ku Cyumweru, itariki 04 Nzeri ahagana saa tatu z’ijoro, ubwo abantu bitwaje imbunda zo mu bwoko bwa pistols bari mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota […]
Rwanda/Burundi : Umwuka mubi ugiye gutuma abaperezida ba EAC bahurira i Dar Es Salaam
Abaperezida b’ ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’ u Burasizuba (EAC) bazahurira mu nama idasanzwe izabera i Dar Es Salaam muri Tanzania ku italiki ya 8 Nzeli 2016. Iyi nama idasanzwe ibaye mu gihe umwuka mubi ukomeje gufata intera ndende hagati y’ ibihugu by’ u Rwanda n’ u Burundi, ibyo bikaba byatuma habaho gukozanyaho ku […]
RDC: Abasivili babiri baguye mu mirwano yahuje FARDC n’inyeshyamba
Abantu babiri kuri uyu wa Mbere, itariki 05 Nzeri, baguye mu mirwano yahuje kuva ku Cyumweru ingabo za leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa MaĂ ÂŻ-MaĂ ÂŻ Mazembe mu biturage bitandukanye byo muri Teritwari ya Walikale. Amakuru aturuka muri sosiyete sivile ya Buleusa, aravuga ko abantu babiri bishwe ari abasivili. Uwa […]
Bimwe mu bituma ibitaramo by’abahanzi nyarwanda bititabirwa byashyize biramenyekana
Uko iminsi igenda isimburanwa ni nako umuziki wo mu Rwanda ugenda wiyongera ndetse n’abahanzi bakiyongera ariko ugasanga ibitaramo bititabirwa ariko ugasanga biterwa n’ibintu bitandukanye ndetse igihe bikomeje kwiyongera nta kizereko umuziki uzazamuka. Abasesenguzi mu muziki nyarwanda ndetse n’abakunzi bawo,bavuga ko impamvu nyamukuru ibitaramo bititabirwa ugereranyije n’imyaka ishize, ahanini ngo usanga ari ukutabyamamaza cyane ngo Abanyarwanda […]
EGNOS, uburyo bushya buzajya bukoreshwa mu kugenzura indege za gisivile mu kirere
Mu Rwanda hagiye gutangizwa uburyo bushya bwo kuyobora no kugenzura ingendo zo mu kirere ku ndege za gisivile , uburyo bwitezweho kuzongera ubuziranenge bwo kugenzura indege zagisivile ikoranabuhanga. Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’indege za Gisivile Rwanda Civil Aviation Authority, ku bufatanye n’ibihugu byo mu karere ka Afrika y’uburasirazuba EAC ndetse n’ibihugu byo mu muryango ugamije iterambere […]
Urupfu rwa Afsa Mossi rushobora gutuma Loni yohereza ingabo mu Burundi
Inteko Nshingamategeko y’ Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’ i Burasirazuba (EAC) yatoye komisiyo y’ abadepite bagiye kwiga ku bibazo bya politiki byatumye u Burundi bukomeje kwinjira mu icuraburindi ndetse n’ uruhare rw’ uyu muryango n’ Umuryango Mpuzamahanga byagize mu gukemura ibi bibazo. Mu rusange iyi komisiyo yahawe inshingano yo kwiga ku ngingo 13 ikazatanga […]
Gabon: Minisitiri w’ubutabera yeguye ku mirimo ye
Minisitiri w’ubutabera wa Gabon, Seraphin Moundounga, yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa Mbere ashinja guverinoma kutagira icyo ikora ku mvururu zakurikiye itangazo ry’ibyavuye mu matora. Avugana na RFI, minisitiri Moundounga yagize ati: “ Nyuma yo gusanga guverinoma itari gusubiza impungenge zo kuba hakenewe amahoro no gukomeza demokarasi, mfashe icyemezo cyo kwegura ku mirimo yanjye […]
Kigali: Yatawe muri yombi azira kwiyita umupolisi wo mu muhanda
Polisi y’u Rwanda yafashe umutekamutwe wari umaze igihe arya amafaranga y’abaturage yiyita umupolisi wo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, akaba yarababeshyaga ko yabafasha kwandikisha impushya zo gutwara ibinyabiziga mu gihe bamuhaye amafaranga runaka. Uwafashwe yitwa Mpaka Eric. Yafashwe tariki ya 27 Kanama 2016 nyuma y’uko hari bamwe mu baturage […]
Yesu ni we cyitegererezo cyacu cyo kutunezeza
1.Twebwe abakomeye dukwiriye kwihanganira intege nke z’abadakomeye, ntitwinezeze. 2.Umuntu wese muri twe anezeze mugenzi we kugira ngo amubere inyunganizi amukomeze, 3.kuko Kristo na we atinejeje nk’uko byanditswe ngo “Ibitutsi bagututse byangezeho.” 4.Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo biduheshe ibyiringiro. 5.Nuko rero Imana nyir’ukwihangana no guhumurizwa ibahe guhuza imitima […]
CAN 2017: Nyuma y’ imyaka 38 Ikipe ya Uganda yabonye tike igeza muri Gabon
Ikipe ya ruhago ya Uganda(Uganda Cranes) yongeye kwerekana ubuhanga ubwo yatsindiraga tike iyijyana muri Gabon mu mikino y’ igikombe cya Afurika. Ku minsi 2 ya nyuma y’ amajonjora , amakipe nka CĂ´te d’Ivoire , Uganda, Burkina Faso, Tunisie, RDC na Togo niyo yatsindiye kujya i Libreville muri Gabon mu mikino izaba kuva kuwa 14 Mutarama […]
Umugabo yakorewe indi sura nyuma y’uko iye ikunjakunjwa n’inkongi y’umuriro-AMAFOTO
Patrick Hardison yagaruriwe isura ye nyuma yo kwangirika mu 2001 ubwo yajyaga kuzimya inkongi y’umuriro ubwo yageragezaga gutabara umugore wari wahiraga mu modoka. Uyu mugabo ubwo yamaraga kwangirika isura amaso yombi yabuze ubushobozi bwo gukurura urumuri, ariko ku bw’amahirwe yagiye kwa muganga babasha kumuvura abasha kureba. Icyaje kuba imbogamizi ni isura yaje gukomeza kwikunjakunja abura […]
Perezida Museveni yageze i Kigali aho yitabiriye inama mpuzamahanga ku ishoramari
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yasesekaye mu Rwanda aho yitabiriye inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri ku ishoramari yateguwe na Global African Investiment COMESA ifatanyije na leta y’u Rwanda. Biteganyijwe ko iyi nama yakiriwe na perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ikaba yatangiye kuri uyu wa Mbere, itariki 05 Nzeri 2016, iziga ku ku guteza imbere ishoramari mu […]
Mwihoreze Leyla arashaka umukunzi, abonye uw’umupapa byaba ari akarusho
Njye nitwa Mwihoreze Leyla, nifuzaga umukunzi w’umupapa kuko nange ndi umumama wumwana 1, ndi imibiri yombi mfite taye iringaniye kandi ndanaringaniye mu burebure mfite 1m 80cm ndashaka umuntu ukuze uzicyo kubaka aricyo ukina ntampamagare kuko sindumukobwa mubi wo gukinishwa nimero yajye wambonaho wowe unkeneye tugahuza ni 0785569640 cyangwa 0726364748, ntuye i Kigali Remera. Kanda hano […]
Groove Awards Rwanda ku nshuro yayo ya 4 igiye gukora ibitaramo bitandukanye hirya no hino-AMAFOTO
Irishanwa rya Groove Awards ryongeye kugaruka kunshuro yaryo ya 4 aho hazatangwa ibihembo by’indirimbo zo guhimbaza Imana zahize izindi mu gukundwa,ibinyamakuru byandika ku iyobokamana ndetse n’ibiganiro n’amaradiyo na za Televiziyo by’iyogezabutumwa bikurikirwa na benshi. Ku munsi wejo ku cyumweru Tariki ya 04/09/2016 nibwo habaye ibirori byo gufungura k’umugaragaro irushanwa rya Groove Awards ku nshuro yaryo […]
CNDD/FDD yakomeje kwitwara kinyeshyamba kuva yatangira kuyobora- Gervais Rufyikiri
Guhora mu makimbirane n’ amashyaka yahoze mu gihugu no kwigezayo abanyapolitiki bitewe n’ imyumvire yabo , kudaha intiti ijambo ndetse no gushishikariza ubwicanyi abarwanyi bavuye mu mitwe ya gisirikare itandukanye ni bimwe mu bikorwa byaranze CNDD/FDD nk’ uko bishimangirwa na Dr. Gervais Rufyikiri. Inyigo nshyashya yakozwe na Dr. Gervais Rufyikiri wahoze ari Visi Perezida wa […]
Dore ibinyoma 5 abakobwa bakunze kubeshya abasore bakundana
Mu rukundo hakunze kugaragara amarangamutima by’umwihariko igihe umusore yabengutse umukobwa ariko muri uwo mubano hari ibinyoma bikunze kurangwa ku mukobwa abeshya mu rwego rwo kumva ko byamufasha kwigarurira umutima w’umukunzi we. Ibi nibyo binyoma abakobwa badakunze kuvugisha ukuri mu gihe bari mu rukundo n’abasore. 1.Umubare nyirizina w’inshuti yagize cyangwa afite Abakobwa nibo bakunze guhura n’umubare […]
Ubumenyi abasirikare ba Habyarimana bari bafite ntibwabujije Inkotanyi gutsinda urugamba
Mu bihe bya nyuma y’ i 1959, Abanyarwanda bari barirukanywe mu gihugu cyabo nta ko batagize ngo bakigarukemo, nyamara ubutegetsi bwariho burabyanga. Umuryango Mpuzamanga wokeje igitutu ubutegetsi bwa Habyarimana umusaba ko yareka Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cyabo bagataha, ariko avunira ibiti mu matwi we n’abo bari bafatanyije kuyobora u Rwanda, ndetse avuga ko u Rwanda […]
Mu myaka 35 Masamba amaze mu muziki ahangayikishijwe n’uko nta gikombe arahabwa
Umuhanzi umenyerewe mu ndirimbo gakondo Intore Masamba ahangayikishijwe n’uko mu myaka 35 amaze mu muziki atarahabwa igikombe n’iyo cyaba icya plasitike. Uyu mugabo w’inararibonye avuga ibi, mu gihe abahanzi bakiri bato bakunze kubihabwa ndetse bakanahabwa akayabo k’amafaranga ariko we ngo habe n’igikombe cy’ikirahure arabona kandi ari imwe mu nkingi za muzika Nyarwanda. Uyu mugabo ufite […]
Mugombwa: Abanyeshuri bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gisagara yakanguriye abanyeshuri bagera ku 1000 bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Mugombwa ruherereye mu murenge wa Mugombwa, muri aka karere kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose no kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo. Ibi babikanguriwe ku ya 2 Nzeri na Inspector of Police (IP) Marie Chantal Uwambaye, akaba ashinzwe imikoranire […]
Juba : Loni yemeje Salva Kiir ko igiye kongera koherezayo ingabo 4000
Mu mpera z’ icyumweru gishize, intumwa za Loni muri Sudani y’ Amajyepfo zasabye Leta kwemera ko hagomba koherezwa ingabo ibihumbi 4 mu gihe intambara ikomeje kuba karande muri iki gihugugu. Izi ngabo za Loni ibihumbi 4 zije kwiyongera ku zindi ibihumbi 13 zari zihasanzwe ariko ku ruhande rwa Salva Kiir bavuga ko mbere y’ uko […]
Amagambo y’ubugome Imbonerakure zivuga ku Rwanda yateye ubwoba abaturage ko rushobora gutera u Burundi
Amakuru ava mu Burundi muri Komini Rugombo ni ay’uko Imbonerakure za CNDD FDD zibyukira mu myitozi ngororamubiri ivanze n’iya gisirikare (exercices physiques et paramilitaires), mu mvugo z’urwango baba bavuga bakaba bazanamo u Rwanda na Perezida warwo ndetse n’ibindi bihugu by’i Burayi. Radiyo RPA, itangaza ko izo Imbonerakure zitangira Mucaka-Mucaka mu masaha y’urukerera, abaturage batuye muri […]
Ngoma: Umukozi w’ikigo nderabuzima yishwe n’abagizi ba nabi arashwe
Maniriho Christian wakoraga akazi ko gupima ibizami (laborantin) mu kigo nderabuzima cya Nyange giherereye mu karere ka Ngoma, umurenge wa Mugesera yishwe arashwe ku mugoroba wo kuwa 4 Nzeri 2016 ahagana saa tatu n’igice z’ijoro ubwo yari atashye mu rugo rwe. Ubuyobozi bw’umurenge wa Mugesera iki gikorwa cyabereyemo butangaza ko hataramenyekana ababa babyihishe inyuma kuko […]
Kicukiro: Afunze azira kugerageza guha ruswa umupolisi
Habyarimana Severin afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigarama mu karere ka Kicukiro azira kugerageza guha umupolisi wari ku kazi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda 3400 kugira ngo amurekure ubwo yafatwaga acyekwaho kwambura igitsina gore amasakoshi, telefone ngendanwa, n’ibindi. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko […]
Ushinzwe gushakira isoko Yaya Toure yikomye Pepe Guardiola anamutega iminsi
Nyuma yuko Pepe Guardiola atavuga rumwe n’umutoza wa Manchester City anengwa kuba atagitanga umusaruro mu ikipe, umujyanama w’uyu musore yikomye uyu mutoza avuga ko atagakwiye kumubuza amahirwe. Ibi kandi uyu mujyanama wa toure yabigarutseho nyuma y’uko atabonetse ku rutonde rw’abakinyi bazakina irushanwa rya Champions League hakiyongeraho guhora bacyocyorana mu bihe bitandukanye. Guardiola ashinja Yaya Toure […]
Muhanga: Abiyitirira idini ya Islam bagakora amabi bagiriwe inama
Mu nama mpuzabikorwa yahuje inzego z’ibanze guhera ku midugudu yose igize utugari tw’Akarere ka Muhanga, Abagitifu b’utugari n’imirenge, inzego z’umutekano, Abahagarariye idini rya Islam n’Ubuyobozi bw’Akarere, Uwamariya BĂ©atrice, Umuyobozi w’aka karere anenga abakora ibikorwa by’iterabwoba bitwaje idini rya Islam avuga ko ntaho bahurira. Mu ijambo rye UWAMARIYA BĂ©atrice Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, avuga ko impamvu […]
Gabon: Babiri barimo ushinzwe umutekano baraye bishwe
Abandi bantu babiri baraye bishwe kuri uyu wa Gatandatu mu gihugu cya Gabon, mu mvururu zadutse nyuma y’itangazo ry’ibyavuye mu matora ryavuze ko uwari usanzwe ari perezida, Ali Bongo, ari we wongeye gutsinda amatora. Umupolisi ni umwe muri aba bishwe, akaba abaye uwa mbere mu nzego z’umutekano za Gabon wiciwe mu gice cy’amajyaruguru cy’umurwa mukuru. […]
Abaturage bazababaza icyo mubamariye nimudakora neza inshingano zanyu zo kurinda ibidukikije – SP Mbabazi
Abakozi b’akarere bashinzwe kurengera ibidukikije , ubucukuzi n’amashyamba bibukijwe ko mu nshingano zabo z’ibanze harimo no kureba ko nta bucukuzi butemewe bukorerwa aho bashinzwe. Ni ubutumwa bahawe na Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi , umuyobozi w’ishami rishinzwe kurengera ibidukikije muri Polisi y’u Rwanda, mu mahugurwa ku mabwiriza y’ubucukuzi bw’amabuye yabaye ku italiki 2 Nzeli […]
Abanyamideli 2 basize umugani nyuma yo kwiyerekana batambaye amakariso-AMAFOTO
Mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko abanyamideli bafite amazina akomeye barimo nka Kim Kardashian aribo bazwiho kwiyambika ubusa, ubu noneho hagaragaye abandi banyamideli 2 basize umugani ubwo batambukaga ku itapi itukura batambaye imyenda y’imbere. Mu iserukiramuco rya Film ryabereye mu gihugu cy’Ubutaliyani muri Venice kuri uyu wa gatandatu taliki 03 Nzeri 2016, nibwo Giulia Salemi na […]
Kwemera gusangira ubutegetsi na FPR niyo ntandaro y’ urupfu rwa Habyalimana ?
Nyuma y’imyaka 22 indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana ihanuwe, Lt.Gen RomĂ©o Dallaire yemeza adashidikanya ko abahezanguni b’abahutu ari bo bayirashe bamuhora ko yari yemeye gusaranganya ubutegetsi n’Abatutsi. Lt.Gen Dallaire, wahoze ayoboye ingabo za Minuar zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, yabigarutseho kuri uyu wa Kane mu kiganiro yatangiye muri Kaminuza ya […]
Charlie Hebdo yongeye gukora ibara ishinyagurira Abataliyani bahuye n'imitingito
” Mwebwe Charlie Hebdo amafaranga murya muyakesha amaraso y’abacu mushinyagurira “, Charlie nayo iti : ” Sitwe Charlie twabubakiye ibizu bisondetse byabaguyeho” ; ayo ni amwe mu magambo yaherekeje inkuru mu mafoto ku mutingito uherutse kwibasira Ubutaliyani. Iyo umuntu avuze ikinyamakuru gitangaza amashusho y’ubushinyaguzi kw’isi kandi akunda gukurura induru n’impaka n’umwana wonka ahita akubwira Charlie […]
Umusore yasabitswe n’amaganya nyuma y’uko igitsina cye kidashobora kwinjira mu cy’umugore-AMAFOTO
Sorence Owiti Opiyo ukomoka muri Kenya yahuye n’isanganya aho yabyimbye igitsina yajya kwa muganga ngo bamubage kigabanyuke nyuma ubunini bwacyo buza kwikuba inshuro 10 ku cy’umugabo gisanzwe. Uyu mugabo ngo ntashobora gutera akabariro ngo abe yanabyara abana kuko ubunini bw’igitsina cye butuma atabasha gukora imibonano mpuzabitsina nk’uko bitangazwa na the mirror. Igitsina cy’uyu mugabo kirenga […]
Perezida Museveni yahaye gasopo abayobozi bamunzwe na ruswa muri iyi manda
 Perezida Museveni yaburiye abayobozi bafite ingeso yo kurya ruswa abasaba kwirinda kwishora mu bikorwa nk’ibyo kuko ngo agiye kubahagurukira. Iyi akaba ari intangiriro ya manda ye ya gatanu yatangaje ko nta mikino izayirangwamo agira ati: “Kisanja Hakuna Muchezo” , aho yiyemeje we ku giti cye kwihanganira n’abayobozi bamunzwe na ruswa. Kuri uyu wa gatanu […]
Dore ibintu 5 abantu bakwiye kwirinda muri iyi minsi bigatuma badasesagura
Mu gihe isi ikataje mu ikoranabuhanga riyifasha gutera imbere ninako ibicuruzwa byiyongera bikanamamazwa ariko kandi uko byamamazwa ni nako abantu barushaho kugenda basesagura bagura ibyo batari bateganyije bikaba byaba umwe mu muyoboro wabaganisha ku bukene. Dore rero uko wakwirinda gusesagura bikaguteza imbere ifaranga ryawe ukariraga n’abagukomokaho. Irinde kugura ibintu utateganyije Ese ushimishwa no guhaha no […]
Abaturage b'Akagari ka Bahimba bategerezanyije ubwuzu umudugudu w'icyitegererezo
Abaturage bo mu Murenge wa Nyundo mu Kagari ka Bahimba, Umudugudu wa Kagera bategerezanyije umudugudu w’ikitegererezo ubwuzu nyuma yo kumenyeshwa byinshi mu bikenerwa by’ibanze uyu mudugudu uzaba ufite bageragaho bibagoye. Nyuma yo gusobanurirwa byinshi mu bikorwaremezo bizaba biri muri uyu mudugudu birimo inyubako zijyanye n’icyerekezo, imihanda iboneye izahuza uyu mudugudu n’indi dore ko umuhanda wahageraga […]
Burundi: Ntidukeneye abapolisi ba Loni, amahoro arahinda — Imyigaragambyo
“ Murekere aho kwivanga ”, “ Oya ku kwivanga ”, “ Abarundi dushoboye gucyemura ibibazo byacu tudasabye ubufasha hanze ”, “ Twamaganye umwanzuro 2303 w’Akanama k’umutekano ka Loni ”, “ Ntidukeneye abapolisi ba Loni, amahoro arahinda ”, “ Oya ku birego bya jenoside ”; ibyo ni bimwe mu byo Abarundi bigaragambyaga kuri uyu wa Gatandatu, […]
Major Rafiki Castro Yacinthe wa FDLR yishyikirije Monusco asaba gucyurwa mu Rwanda
Umwe mu basirikare bakuru mu mutwe wa FDLR, ufite ipeti rya Major aherutse kuri uyu gufata icyemezo cyo kwishyikiriza urwego rushinzwe gusubiza abahoze ari abarwanyi mu buzima busanzwe muri Monusco ruzwi mu magambo ahinnye y’Igifaransa nka DDRRR ahitwa Sange muri Kivu y’Amajyepfo. Ishami rishinzwe gutanga amakuru rya Monusco rikaba ryatanze aya makuru kuri uyu wa […]
Abahoze ari abazunguzayi bahawe isoko rya kijyambere bazajya bakoreramo
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Diane Gashumba yavuze ko iri soko rishya rihawe abahoze bacururiza mu muhanda bazwi ku izina ry’abazunguzayi rije ari ingamba y’inyongera mu guteza imbere umutekano, imibereho myiza y’abaturage no kwihutisha iterambere. Yavuze aya magambo ejo afungura ku mugaragaro isoko rya kijyambere ry’agaciro ka miliyoni 192 z’amafaranga y’u Rwanda, ryubatse muri Nyabugogo, […]
ADEPR:Past.Modeste ngo ntiyanyuzwe nuwo yashatse yishora mubusambanyi none akomeje kwigira nyoni nyinshi ngo asige icyasha abayobozi b’Itorero-igice 1
Bwiza.com irabagezaho uburyo Pastor Modeste ubarizwa mu itorero rya ADEPR akaba avugwaho ubusambanyi no gutwara abagore babandi, aho guca bugufi ngo asabe imbabazi agafata ibyaha bye akabisiga abayobozi b’itorero mu rwego rwo kuyobya uburari ngo ahinduke umwere. Pastor Modeste yakiriwe mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kimuhurura hagati y’umwaka wa 1996 na 1997 akubutse mu […]
Amasezerano y'amahoro ya Nyirarureshwa, umuzi w'intambara z'urudaca muri Afurika!
-Sudani y’Epfo burya basinye amasezerano y’amahoro! -Rwanda ibyahabaye byose naho hari Amasezerano ya Arusha yari yarasinywe! -Burundi mureba nabwo bwibitseho bene ayo Masezerano! -Cote d’Ivoire nayo yigeze kuba isibaniro kandi ifite Amasezerano nkayo ! Nahandi n’ahandi ku isi ariko cyane cyane ku mugabane wa Afrika ,bimaze gusa n’indwara y’amacenga mu mukino wa politiki witiriwe izina […]
Uruhare rw'ababyeyi rurakenewe mu kugabanya abana bajyanwa Iwawa
Ibi ni ibyatangajwe Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikonabuhanga Nsengimana Jean Philbert asaba ubufatanye n’ababyeyi mu gufata iya mbere barwanya ibiyobyabwebwe mu rubyiruko mu rwego rwo kubaka ejo hazaza heza h’abana b’u Rwanda, ari nako hatezwa imbere umuryango. Ibi yabivuze ubwo yaganiraga n’urubyiruko n’Ababyeyi bari baruherekeje mu muhango wo guha inyemezabumenyi bamwe mu rubyiruko rurangije amasomo y’imyuga mu […]
Ese kuki iyo umuntu yicaga inyamanza atabishaka yayishyinguraga ahatagera imvura?
Mu Rwanda hambere byari bimenyerewe ko hari imigenzo yaziririzwaga harimo no kwica inyamanza aho iyo uwayicaga yahuraga n’uruva gusenya nkuko byari bimenyerewe. Iyo amakuba yagwiraga umuntu akaba yayica atabishaka, byabaga ngombwa ko ayijyana kuyishyingura ahantu hatagwa imvura nko ku rutare. Nk’uko amateka akomeza abigarukaho, ngo iyo uwo mugenzo utakurikizwaga , nyiri ukwica inyamanza yabaga yabyara […]