Umugabo yishe mukase nawe ahita yicwa n’abaturage
Muri Uganda mu Karere ka Mayuge, umugabo w’imyaka 36 yishe mukase nyuma yo gushaka kwigarurira ubutaka bwagombaga gusaranganywa umuryango ariko nawe ahita yicwa avumbuwe mu bisheke. Akimara gukora ayo mahano yahise aburirwa irengero, ariko abaturage bakimara kumenya ayo makuru bamushakishije kugeza ubwo bamuguyeho, bahita bamwicisha amabuye. Amisi Koza, umwuzukuru wa nyakwigendera wari wajyanye nawe mu […]
Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ni ibya buri wese
Kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside no gufataniriza hamwe ku banyarwanda bose mu kubaka igihugu ni bumwe mu butumwa bwagarutsweho mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, igikorwa cyabereye mu murenge wa Kinazi, ku rwibutso rwa Songa. Uwari uhagarariye komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG) yibukije ko nta byiza by’ingengabitekerezo. […]
Perezida Kagame yifatanyije n’abaturage b’i Mukarange mu muganda
Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abaturage batuye mu murenge wa Mukarange ho mu karere ka Kayonza mu muganda rusange wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Mata 2016. Perezida Kagame na Madamu bifatanyije n’aba baturage ba Kayonza mu gutunganya imihanda ijyanye n’igishushanyombonera, akaba yabatangarije ko umuganda ari kimwe mu biranga […]
Ibiganiro by’Abarundi byasubitswe
Nk’uko byasohetse mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuhuza w’ibiganiro by’u Burundi, Bwana Benjamin Mkapa, ngo ibiganiro byari biteganijwe byasubitswe. Ibi biganiro byari biteganyijwe kubera muri Arusha mu cyumweru gitaha, byasubitswe nyuma y’uko umuhuza muri ibyo biganiro avuze ko agomba kubanza kubiganiraho n’impande zifata ibyemezo. Willy Nyamitwe, Umujyanama wa Perezida Nkurunziza mu bijyanye n’itumanaho, yemeje ko hashize […]
Isanduku Ap.Gitwaza yazanye mu rusengero yateje urujijo ko yaba igura 33 $
Ku cyumweru tariki ya 24 Mata 2016, nibwo Ap Gitwaza Paul yazanye isanduku mu rusengero rw’itorero Zion Temple abereye umuyobozi mukuru, avuga ko ayikuye muri Israel nk’ikubiyemo amasezerano y’Imana azanye mu Rwanda. Nyuma y’aho amurikiye imbaga y’abakiristo iyo sanduku dore ko yanavugaga ko ikoze muri zahabu, Inkuru zagiye zicicikana mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ndetse […]
Amatariki y’icuraburindi yaranze manda ya 3 ya Nkurunziza
Kuva Nkurunziza yemera ko aziyamamariza manda ya 3 imvururu n’icuraburindi byaranze u Burundi mu bihe bitandukanye, byakoze mu nkokora abatari bake abandi bahinduka impunzi hirya no hino ku Isi. Mata 2015: Imvururu zaratangiye perezida Nkurunziza akimara kwemezako aziyamamariza manda ya 3. Gicurasi 2015: Nkurunziza yashyigikiwe n’abambari be imyigaragambyo irakomeza abarundi batari bake batangira guhunga. Gicurasi […]
Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda yashimye ibikorwa bya Isange One Stop Center
​Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Madamu FrĂ©dĂ©rique de Man, aherekejwe na Ambasaderi w’u Buholandi mu gihugu cya Sudani, Madamu Susan Bkenthaut, Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Madamu Diane Gashumba ndetse n’hagarariye One UN mu Rwanda, Madamu Fatou A. Lo yashimye byimazeyo serivisi zitangwa na Isange One Stop Center zirimo ibikorwa binyuranye bifasha mu gukemura ibibazo by’ihohoterwa […]
Kiiza Besigye yemeje itariki azarahiriraho nka Perezida wa Uganda
Ishyaka FDC ryahishuye ko umuyobozi waryo Dr. Kizza Besigye azarahirira kuba Perezida wa Uganda taliki ya 12 Gicuransi 2016,kandi bikazaba mu mucyo Ibi yabitangaje mu gihe kuri uyu wa Gatatu yari yatangaje ko we n’abamushyigikiye barimo gutegura umugambi wo kwigaragambya hagamijwe guhirika Perezida Museveni ku butegetsi. Besigye yatangaje ko agomba kuzarahira kuri iyo taliki mu […]
Niwumva ushishikajwe no gukora Imibonano mpuzabitsina, uzirinde aba bantu bakurikira:
Ibi bikurikira niba ubizi cyangwa ukaba wabibonye ku mukobwa ntuzigere wibeshya ngo uryamane nawe kuko ushobora guhuriramo n’ibibazo byinshi, ubuzima bwawe bwose bukajya mu kaga kubera uwo mukobwa. Gukora imibonano mpuzabitsina igihe cyose utarashaka ugomba kubyirinda ariko niba kwirinda bikunaniye, toranya umukobwa ukwiye. Dore abakobwa ugomba kugendera kure ugakora ibishoboka byose ukirinda kuryamana nabo: 1. […]
Ruhango:Abanyeshuri bakanguriwe gukumira no kwirinda ibyaha
Kuwa gatatu tariki ya 27 Mata, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango yahaye ibiganiro abanyeshuri 850 bo mu rwunge rw’amashuri rwa Ruhango Catholique riherereye mu murenge wa Ruhango, bigishwa gukumira no kwirinda ibyaha aho biga ndetse n’aho batuye. Ibi biganiro bikaba byaratanzwe n’umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya polisi n’abaturage (DCLO) muri aka karere […]
Burundi: Abantu 5 barimo n’umusirikare barasiwe mu kabari
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane Taliki 28 Mata 2016, nibwo mu mujyi wa Bujumbura mu gace ka Masaga abantu 5 barimo umusirikare biciwe mu kabari. Mu gihe uyu musirikare yarimo asangira n’abo bari kumwe muri ako kabari, bagabweho igitero n’abantu 4 bitwaje intwaro babamishaho urusoro rw’amasasu bahita bapfa. Uretse abo 5 bapfuye barimo […]
Umutekano ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye- Mukandasira Caritas
Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba, Mukandasira Caritas yabwiye abatuye mu karere ka Nyabihu ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye, bityo abasaba kugira uruhare mu kuwubungabunga. Ibi yabibakanguriwe ku itariki 27 Mata mu nama we n’abandi bayobozi b’inzego zitandukanye bagiranye n’abaturage bo mu mirenge ya Jomba, Muringa, Rurembo, Rambura, na Karago. Mukandasira yabwiye abo baturage ko […]
Amagambo y’amaganya n’agahinda Col.Kaddafi yavuze habura iminsi mike ngo yicwe
Mu gihe Muammar Gaddafi yari agezwe ku buce ahigwa ngo yicwe, yavuze amagambo akubiyemo amaganya y’akagambane yakorewe mu gihe yari agejeje Libya ku iterambere. Ubwo yari mu buhungiro yavuze byinshi asa n’usezera ku kuri Libya maze avuga urusobe rw’amagambo, Aho agira ati:” Mu izina rya Allah, Nyagasani isumba byose, ku myaka 40 ndi ku buyobozi […]
ADEPR igiye gukora ubushakashatsi kuri Jonoside yakorewe Abatutsi nkuko yabisabwe
Umuvugizi wa ADEPR w’ungirije asanga gukora ubushakashatsi kuri Jonoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ari kimwe mubizatuma ntawakongera kuryanija Abanyarwanda. Nyuma yuko Minisiteri y’Umuco na Siporo isabye ko Amadini akorera mu Rwanda yakora ubushakashatsi kuri Jonocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994, itorero rya ADEPR naryo riravuga ko rigiye gushyira mu bikorwa ibyo ryasabwe n’ubuyobozi bw’Igihugu. […]
Umukunzi wa Jason Derulo yongeye kugaragara mu myenda igaragaza imiterere y’umubiri we- AMAFOTO
Nyuma y’iminsi mike Jason Derulo n’umukunzi Daphne bagaragaye i Miami ndetse n’amafoto yabo agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, kuri ubu uyu mukobwa yongeye kugaragara mu myambaro igarazaga imiterere y’umubiri we. Daphne w’imyaka 29, nawe ubwe ngo agira uruhare mu gukurura abagabo, ndetse n’amafoto ye akavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga dore ko Derulo yamwigaruriye na 50 Cent […]
Ubufatanye bw’abikorera burashoboka
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, ubw’Akarere ka Muhanga, urugaga rw’abikorera n’inzobere ziturutse mu gihugu cya Singapore, UWAMARIYA BĂ©atrice umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yatangaje ko kuba abikorera bagiye gutangira imirimo yo kubaka isoko byerekana ko ubufatanye bw’abikorera bushoboka. Iyi nama yahuje izi nzego igamije kurebera hamwe uko amahirwe ari mu karere ka Muhanga aramutse […]
Umwana wa Brig.Gen Kararuza warashwe hicwa se nawe yitabye Imana
Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Mata 2016, nibwo umukobwa wa Brig.Gen Kararuza yapfuye, nyuma yo kumara iminsi 4 avurirwa mu bitaro bya gisirikare bya Kamenge. Uyu mukobwa yagejejwe mu bitaro kuri uyu wa Mbere Tariki ya 25 Mata 2016, nyuma y’amasasu yarashwe mu gitero cyahitanye Se na nyina. Iki gitero cyahitanye uyu muryango, […]
Hillary Clinton ngo yaba atsindisha kuba igitsina gore
Mu Gushyingo uyu mwaka nibwo amatora ateganijwe muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump akaba ari ku isonga mu Ishyaka ahagarariye, akaba avuga ko Umukandida Hillary Clinton uhagarariye ishyaka rya abademokrate ko akangisha igitsina avuga ko ariwe mugore wa mbere ugiye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe […]
Kayonza: Abayobozi b’akagari babiri bafunzwe kakekwaho kunyereza ibya rubanda
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza ifungiye kuri sitasiyo ya Rukara abayobozi babiri b’akagari bakekwaho kunyereza ibya rubanda bigizwe n’ibihumbi 165,000 by’amafaranga y’u Rwanda y’umusanzu w’ubwisungane bwo kwivuza watanzwe n’abaturage, toni n’igice y’ifumbire yo mu bwoko bwa Urea na NPK, n’ibiro 500 by’ibigori byari bigenewe guhabwa abaturage. Abakurikiranyweho iki cyaha ni Uwingeneye Agnes, akaba […]
Umuryango Ibuka urashimira Min.w'intebe kubw'ijambo yavuze ryabaruhuye mu mitima
Perezida wa Ibuka yashimiye Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi kubw’ubutumwa yatanze mu gihe cyo kwibuka Jonoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22 Tariki ya 23 Mata 2016 mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 22 Abatutsi biciwe ikibeho mu ri Jonoside, Perezida wa Ibuka Prof.Dusingizemungu Jean Pierre mu ijambo yahavugiye yavuze ko ashimira Ministiri w’Intebe w’u […]
Umurambo wa Papa Wemba wagejejwe mu gihugu cye cy’amavuko: AMAFOTO
Nyuma y’uko umuhanzi Papa Wemba yitaba Imana ari mu gihugu kitari icye cya Cote d’Ivoire, ubu umurambo we wagejejwe muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo aho avuka. Umurambo we ukigezwa ku kibuga cy’indege byabaye ngombwa ko ajyanwa mu buruhukiro mu gihe hagitegerejwe ko azashyingurwa. Abenshi mu bafana be bo muri Cote d’Ivoire baherekeje umurambo aho […]
Al-Shabaab irigamba kwigarurira ibirindiro bya gisirikare
Kuri uyu wa Kabiri taliki 26 Mata 2016 nibwo abasirikare 20 bo mu mutwe w’iterabwoba wa Al- Shabaab barashwe ubwo bagabaga igitero ku ngabo za Leta, ariko uwo mutwe wo ubihakana wivuye inyuma ukavuga ko ahubwo wigaruriye ibirindiro bya gisirikare biherereye hafi y’umujyi wa Baidoa. Ismail Khalif Shire uyobora ingabo za Somalia mu gace ka […]
U Rwanda na Congo byashyizeho komite ishinzwe kugenzura imicukurire ya Gaz methane
Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mata u Rwanda na Congo byashyizeho komite ishinzwe gukurikirana imicukurire ya gaz methane yo mu Kiyaga cya Kivu. Iyi komite igizwe n’impuguke 10 ifite inshingano zo gutuma habaho gucukura iyi gaz mu mutekano ku mpande zombi no kurinda abaturage baturiye Ikiyaga cya Kivu ibyago byaterwa n’icukurwa ry’iyi gaz. Ishyirwaho […]
Byavumbuwe ko Prince ashobora kuba yarishwe na SIDA
Umuhanzi w’icyamamare uherutse kwitaba Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ntihamenyekane icyo yazize, ubu biravugwa ko yaba yarahitanwe na SIDA . Amakuru TMZ ikesha Daily Mail avuga ko, uyu muhanzi yari amaze amezi 6 abaganga baramubwiye ko amaraso ye yamaze kwinjirwamo na Virus itera SIDA ariko ngo avuga ko Imana izayimukiza. Nk’uko byakomeje […]
Eritrea na Guinea Equatorial biyoboye ibindi mu kubangamira itangazamakuru
Ubwisanzure bw’umwuga w’itangazamakuru bwasubiye inyuma cyane kw’Isi mu mwaka wa 2015. Ibi n’ibyemejwe n’ikigo gishinzwe gukurikirana ubwisanzure bw’umwuga w’itangazamakuru gifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kitwa Freedom House. Iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ivuga ko kubangamirwa cyane kw’abanyamakuru kwabaye mu Burundi, bitewe n’ubwumvikane bucye muri politiki bwadutse mu mwaka ushize nk’uko Freedom […]
Ngoma : Perezida Kagame yasabye abaturage gukora cyane bakarandura ubukene
Kuri uyu wa Kane tariki 28 Mata 2016 umukuru w’igihugu yatangiye uruzinduko mu Ntara y’Iburasirazuba, aho urugendo rwe yaruhereye mu Karere ka Ngoma akaganira n’abaturage akabibutsa bagomba gukora cyane ngo barandure ubukene, ariko ko mu byo bakora byose umutekano ari wo wa mbere. Mu ijambo yagejeje kuri aba baturage, perezida Kagame yatangiye abashimira kuba baje […]
ADEPR :Abayobozi bakuru barashimira Paruwasi Buganamana ibaye iya1 mukwesa umuhigo wa Dove Hotel
Paruwasi ya Buganamana mu Intara y’Iburengerazuba mu Karere ka Ngorororero ADEPR barashimirwa n’ubuyobozi bukuru bw’itorero kubwo kuba babaye abambere mu kwishyura amafaranga basabwe kugirango hubakwe Dove Hotel. Mu minsi ishize hakunze kumvikana amakuru avuga ko bamwe mu ba Pastor n’Abakirisito batumva ibijyanye n’ubwitange bwo kubaka Dove Hotel aho bamwe bibazaga ufite inyungu nicyo izabamarira nyuma […]
USA: Umupolisi yikanze imbunda y'igikinisho arasa umwana w’imyaka 13
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umupolisi yarashe umwana w’imyaka 13 yikanze imbunda y’igikinisho ubwo uwo mwana yazaga amusatira amutunze icyo gikinisho Abapolisi 2 bakuru muri Leta ya Baltimore ubwo babonaga umwana w’imyaka 13 aza abasatira n’imbunda y’igikinisho, ngo batekereje ko ari imbunda ya nyayo maze umwe ahita amurasa. Gusa n’ubwo uwo mwana yarashwe, abaganga […]
Dr Kizza Besigye mu migambi yo guhirika ubutegetsi mbere y’irahira rya Museveni
Dr Kizza Besigye umuyobozi w’ishyaka FDC ritavuga rumwe na Leta yahamije ko Museveni atigeze atsinda amatora, bityo ngo ntafite ubushobozi bwo kurahirira kuyobora Uganda ahubwo hagomba gushyirwaho ugomba kuzarahira. Besigye yabitangaje ubwo yagaragaraga kuri televiziyo (NBC Tv) mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, aho yatangaje ko ishyaka ayoboye rigomba guhabwa ubwigenge mbere y’uko Perezida […]
Umunyadushya Miley Cyrus yaba agiye gushakana n’umukinnyi wa Cinema Liam Hemsworth
Miley Cyrus azwi na benshi bitewe n’indirimbo ze agenda akora yambaye ubusa , ariko nizibure gukundwa n’abatari bacye. Ku myaka 23 y’amavuko aritegura kurushinga vuba aha n’umukinnyi wa filimi, Liam Hemsworth uzwi muri filimi yitwa Hunger Games nk’uko bitangazwa na Weekly Magasine. Kubera impeta nyinshi akomeje kwambikwa na Liam Hems w’imyaka 26 nk’uko byigeze kugenda […]
Muhanga: RDF iri kuvura abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi
Ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda bari mu gikorwa cyo kuvura abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi. Iki gikorwa cya Army Week kirakorerwa mu karere ka Muhanga kuva tariki 25-29 z’uku kwezi, aho RDF yegereje abaturage abaganga b’inzobere kugira ngo babahe ubuvuzi ku ndwara zikomoka ku bikomere bya Jenoside. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza […]
Centrafrica: Akanama k’Umutekano ka Loni kongereye manda ya MINUSCA
Mu mwanzuro wako wa 2281, Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka Loni kongereye MINUSCA igihe cyo gukorera muri Centrafrica, aho izasoza akazi kayo kuwa 31 Nyakanga. Bikaba bisobanuye ko yongerewe amezi atatu. Nyuma y’imyaka 2 MINUSCA ishinzwe hari byinshi byahindutse mu gihugu cya centrafrica aho inzibacyuho yarangiye neza ndetse amatora akaba mu mahoro hakajyaho ubuyobozi bushya. Akanama […]
Rubavu: Batatu barimo abayobozi bafungiwe guhishira ko FDLR yari gutera muri Bugeshi
Abantu batatu barimo abayobozi babiri mu nzego z’imidugudu mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu bariyemerera gukingira ikibaba FDLR mu gitero iheruka kugaba ku butaka bw’u Rwanda. Abashinjwa ibi byaha, Umuyobozi w’umudugudu, ushinzwe umutekano n’umusore w’imyaka 19, biyemerera ibyaha bashinjwa, beretswe abaturage kuwa Kabiri ushize tariki 26 Mata 2016, aho bemeye ko bari bafite […]
Huye: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 51 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Imiyoborere y’u Rwanda rw’ubu itandukanye cyane n’imiyoborere y’u Rwanda rwa Jenoside nk’uko byagarutsweho kuri uyu wa kabiri ushize tariki ya 26 Mata 2016 n’umuyobozi w’Akarere ka Huye mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi. Umuyobozi w’Akarere yagaragaje ibibi byakozwe na leta ya kera, anagaragaza ibyiza bya leta y’ubu, aho yasabye Abanyarwanda […]
Bahame Hassan wayoboraga Akarere ka Rubavu yahawe imirimo mishya
Kuwa Gatatu, tariki ya 27 Mata 2016, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. Inama y’Abaminisitiri yihanganishije Imiryango y’Ababuze Ababo kubera ibiza byatewe n’imvura nyinshi kuva muri Mutarama kugeza muri Mata 2016, ishima abagize uruhare bose mu bikorwa byo gutabara abo byagizeho ingaruka. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro […]
LONI iremeza ko ubwicanyi butuma Abarundi bakomeza guhunga
Umuryango w’abibumbye uravuga ko abantu bakomeje guhunga u Burundi nyuma y’umwaka umwe muri icyo gihugu havutse imvururu. Izo mvururu zatangiye perezida Pierre Nkurunziza amaze gufata icyemezo cyo kongera guharanira kuyobora u Burundi ku nshuro ya gatatu. Nk’uko bitangazwa na BBC, Abantu barenga ibihumbi 250 bamaze guhungira mu bihugu bituranye n’icyo gihugu. LONI iravuga ko abantu […]
Mobile Police Station Van yasuye abaturage ba Rweru mu Bugesera
​Ku itariki ya 26 Mata, itsinda ry’abapolisi baturutse ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ryajyanye imodoka ikora nk’ibiro ndetse ikanakira ibibazo by’abaturage izwi nka “ Mobile Police Station Van” mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera, ribakangurira kwirinda ihohoterwa rikorerwa mu ngo, irikorerwa abana ndetse n’ububi bw’ibiyobwenge, banasabwa guharanira uburenganzira bw’umwana. […]
Burundi: Abasirikare 2 nibo bafashwe bashinjwa kwica Gén.Kararuza Athanase
Nyuma y’urupfu rwa Brig GĂ©n KARARUZA Athanase wari umusirikare mu ngabo z’u Burundi wishwe n’abantu bari bamugabyeho igitero, kuri ubu abasirikare 2 nibo bamaze gutabwa muri yombi bashinjwa kubigiramo uruhare bakaba bafungiye muri gereza ya Mpimba. Caporal Roger Gateretse hamwe na Caporal Prosper Nikoyagize nibo bafashwe ngo bakaba barahoze bacunga umutekano kwa Gen Fabien Nzisabira […]
Nyabihu: Batatu bafashwe batwaye amapaki 5760 ya Blue Sky mu modoka y’inyamahanga
Ahagana saa munani z’ijoro ryo ku itariki 26 Mata, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu yafashe abagabo batatu batwaye amapaki 5760 ya Blue Sky mu modoka Toyota Land Cruiser yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ifite nomero ziyiranga CGO 0328AB. Hafashwe uwari utwaye iyo modoka witwa Ndakize Gloire ufite imyaka 27 y’amavuko n’abakekwa […]
Abahanzi P Fla na Lil One mu gitaramo bise Tukabyine mu Gakenke
Mu gihe hari hashize iminsi umuhanzi P Fla adakunda kwigaragaza mu bitaramo hirya no hino mu gihugu, kuri ubu agiye gutaramira Abanyagakenke mu gitaramo bise “Tukabyine” azaba ari kumwe n’abandi bahanzi nka Lil One n’abandi. Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, umuhanzi Lil One yatangaje ko bafashe icyemezo cyo kujya gutaramira mu Gakenke bagamije gushimisha abakunzi […]
Chameleon n’abavandimwe be bakubitiye umunyamakuru mu kabari
Kuri uyu wa Kabiri taliki 26, Mata 2016 mu masaha y’igicuku nibwo abasore 3 bavukana Pallaso, Chameleone, Weasel bakubitiye umunyamakuru mu kabari banamusohora hanze. Amakuru atangazwa na Howwe, avuga ko ahagana saa 01h 20 z’ijoro, ngo abo basore bakomoka kuri Mayanja binjiye mu kabyiniro ka Silk Hang Out baherekejwe n’abandi basore babo begera hafi yaho […]
Muhanga: Abana b’imfubyi ngo bazishyurwa ibyabo byangijwe na Nyirakuru ari uko yapfuye
Nyuma y’imyaka itari mike abana b’imfubyi, Ugiriwabo Liliane na Mukanduhuye Dative barega nyirakuru, Mukamihigo Anathalie kubasenyera inzu, nyuma yo gutsindwa inshuro nyinshi ndetse akaba anemera icyaha, ubuyobozi bwemeza ko aba bana bashobora kuzishyurwa ibyabo ari uko nyirakuru yapfuye. Bose batuye mu mudugudu wa Kidaho akagali ka Gasagara umurenge wa Rongi ho mu karere ka Muhanga, […]
Uburemere bw’umukino wa Man City na Real Madrid watumye ipantalo icikira kuri Zidane – AMAFOTO
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mata 2016, nibwo umutoza wa Real Madrid, Zinedine Zidane yongeye gutamazwa n’ipantalo yamucikiyeho arimo gutoza, biba incuro ya kabiri ibyo biba muri iyi mikino ya Champions League. Ubushize ubwo ikipe ya Real Madrid yakinaga na Wolfsburg umukino ukarangira ari ibitego 3-0, byisobanura uko byanditse bikurikirana, […]
FERWAFA yareze Uganda muri CAF kubera umukinnyi yakinishije mu mikino y’abatarengeje imyaka 20
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryagejeje ikirego mu Ishyirahamwe Nyafurika ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika rirega Uganda kuba yaragize amanyanga mu mikino ya mbere yo guhatanira itike y’Igikombe Nyafurika cy’abatarengeje imyaka 20. Mu mukino wa mbere wahuje u Rwanda na Uganda wabereye I Kigali amakipe y’ibihugu byombi yanganyije igitego 1-1 kuwa 02 Mata, mbere y’uko […]
Chine: Umugabo yakuwe mu nda amabuye 2 apima ibiro 15
Umugabo wo mu gihugu cy’Ubushinwa, Zhang Cheng w’imyaka 33, Wari umaranye uburwayi bwo kubyimba inda igihe kirekire, ubu icyari kibyimbyemo cyavuyemo basanga ari amabuye 2. Uyu mugabo Zhang yabanaga n’ubu burwayi bwo ku byimba inda ndetse ikagaragara nk’aho iremereye, Nyuma yo kujyanwa kwa muganga yatangajwe no kubona Abagaga bakuye amabuye abiri manini mu gifu cye […]
Dufite umutwe ushinzwe gushaka no gufata abanyabyaha banyuranye mu Mujyi wa Kigali — ACP Twahirwa
Polisi y’u Rwanda irizeza abaturarwanda ko umutekano wabo n’ibintu byabo ucunzwe neza ku buryo badakwiye guterwa impungenge n’ubujura bwo mu ngo kubera ko yashyizeho ingamba zo kuburwanya. Uku kubahumuriza gushingiye ku mpungenge batewe n’ibikorwa by’ubujura bwo mu ngo byakozwe ahantu hatandukanye mu bihe bishize. Mu mezi ashize, abatuye mu mujyi bagaragaje ko ibikorwa by’ubujura bwo […]
Rwamagana:Gutanga Serivise zinoze ni kimwe mu bishyizwe imbere n'ubuyobozi
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Rajab Mbonyumuvunyi ahamya ko serivise nziza irangwa aho ayoboye cyane mu bu bijyanye no kurengera ubuzima bw’abantu(Ubuvuzi) ari kimwe mu bizabafasha kwesa imihigo. Itsinda ry’abanyamakuru ryasuye ibitaro bya Rwamagana ngo rirebe uburyo serivise zaho zitangwa mu buvuzi, aha bakaba baganiriye n’abarwayi,abarwaza ndetse n’abakozi bakora muri ibi bitaro. Baribane Dative uturuka mu […]
Leonard Nyangoma yatangaje impamvu zatumye akurwa ku buyobozi bwa CNARED
Leonard Nyangoma wahoze ayobora ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Nkurunziza, CNARED, yatangaje icyatumye aherutse gukurwa ku buyobozi bw’iri huriro. Mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika kuri uyu wa kabiri tariki 26 Mata, bwana Leonard Nyangoma yatangaje ko gukurwa ku buyobozi bwa CNARED atari igitangaza kuri we. Yavuze ko kuva kera bashatse kumukura kuri uyu mwanya […]
Karongi:Abanyamakuru bakoze urugendoshuri bigishwa uburyo bakwikura mu bukene
Abayobozi n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda bakoze urugendoshuli kuri Radido Isangano bigishwa uburyo bakwikura mu bukene. Ku bufatanye n’inama nkuru y’Itangazamakuru (MHC) hamwe na UNDP, Tariki ya 27 Mata 2016 bahurije hamwe Abahagarariye ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda mu rugendoshuli i Karongi kuri Radio Isangano rugamije gushaka uburyo ibinyamakuru byo mu Rwanda n’abakora umwuga w’itagazamakuru babasha […]
Umurambo wa papa Wemba uracyurwa i Kinshasa kuri uyu wa Kane
Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko igiye gukodesha indege yihariye igomba kuzana umurambo w’umucuranzi Papa Wemba I Kinshasa. “Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 rishyira kuwa Kane tariki 28 Mata nibwo indege idasanzwe ihaguruka I Kinshasa yerekeza Abidjan igiye gucyura umurambo wa Papa Wemba”, ibyo byatangajwe n’umuvugizi wa guverinoma […]
Donald Trump ushaka kuyobora USA ngo yizeye intsinzi mu biganza bye
Mu gihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakomeje imyeteguro yo kwiyamamariza umwanya wo kuzayobora icyo gihugu, Trump yemeje ko afite icyizere cyo guhagararira ishyaka aturukamo ry’ Abarepuburika ngo bikaba byazanamuhesha kwegukana umwanya w’umukuru w’igihugu. Ibyo yabivuze ubwo yagezaga ijambo ku bamushyigikiye nyuma y’uko hirya no hino mu bitangazamakuru byatangazaga ko arimo kugenda yesa agahigo […]
Guverinoma y’u Burundi yateye utwatsi iby’ibiganiro bihuza Abarundi byari byatangajwe n’umuhuza
Umuvugizi wa perezidansi y’u Burundi, Willy Nyamitwe, kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko guverinoma y’u Burundi nta kintu irabona cyiyemeza ko hari inama iyo ari yo yose iteganyijwe I Arusha mu gihe umuhuza mu biganiro by’Abarundi aherutse gutangaza ko kuwa 02 Gicurasi ibi biganiro bizatangira. Willy Nyamitwe avuga ko guverinoma y’u Burundi yagombaga kubanza kubazwa, […]
Kenya: Abapilote ba Kenya Airways barazindukira mu myigaragambyo ikomeye
Ishyirahamwe ry’abapilote ba Kenya Airways (KALPA) kuri uyu wa Kabiri ryatangaje ko rigiye gukora imyigaragambyo y’iminsi ibiri, risaba ko umuyobozi nshingwabikorwa, Mbuvi Ngunze ahita yegura ndetse banenga n’uburyo akoresha mu gusubiza ku murongo iyi kompanyi yo gutwara abantu. Ubusanzwe imigabane 26.7% ya Kenya Airline ifitwe na Air France KLM, ikaba imaze iminsi igurisha ibyayo birimo […]
Abantu 4 bafunze bashinjwa kujugunya ibendera ry’u Rwanda mu musarani
Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke hafungiye abagabo 4 bashinjwa kujugunya ibendera ry’u Rwanda mu musarani. Aba bagabo bafashwe bamaze kurijugunya mu musarane w’ishuri ryitwa Nyanunda riherereye mu mudugudu wa Nyagashikura,mu Kagari ka Mwezi,mu Murenge wa karengera. Intandaro yabyo yaturutse ku makimbirane n’umuzamu ucunga umutekano w’iryo shuri, Nteziryayo Theobard, nyuma yo […]
Ibitaro bya Polisi byashyizwe mu maboko ya Minisante byitwa Kacyiru District Hospital
Kuri uyu wa 26 Mata, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’Ubuzima, aho bahererekanyaga ibyitwaga Kacyiru Police Hospital, ubu byiswe Kacyiru District Hospital. Ni umuhango kandi wari witabiriwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harerimana, Minisitiri w’Ubuzima, Agnes Binagwaho , […]
Abanyarwanda barasabwa kurushaho kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana muri iki cyumweru
Ku bufatanye bwa minisiteri y’ubuzima n’ibiro by’umufasha wa perezida wa Repubulika, binyuze mu Imbuto Foundation hatangijwe icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Twite ku buzima bw’umubyeyi n’umwana tunafatanya kurandura Malariya” . Muri uyu mwaka iki cyumweru kikaba cyahuriranye n’Icyumweru cya 6 Nyafurika cyo Gukingira cyatangiye kuwa 24 kikazasozwa kuwa 30 […]
Ap. Gitwaza yazanye isanduku mu rusengero
Hari hashize iminsi Ap Paul Gitwaza atagaragara mu gihugu ndetse binavugwa ko yaba yarahunze, kuri ubu yagaragaye mu rusengero Zion Temple abereye umuyobozi, by’umwihariko akaba yazanyemo isanduku ya zahabu. Imbere y’abakiristo ba Zion Temple mu Gatenga, kuri iki cyumweru tariti ya 24 Mata 2016, Gitwaza yanyomoje amakuru yavugwagaho ko yari yahunze igihugu kubera ibibazo yari […]
Abantu 26 bishwe n’uburozi muri Pakistan
Muri Pakistan abantu 26 baturuka mu miryango itandukanye, 9 bakaba baturuka mu muryango umwe bapfuye, abandi bajyanwa mu bitaro nyuma yo kumenya ko bariye imitsima yashyizwemo uburozi. Nk’uko CNN ibivuga, ngo mu gihe umuryango umwe uhagarariwe na Umer Hayat, ubwo wateguraga ibirori byo kwizihiza isabukuru y’umwuzukuru (Sajad), ngo yaguze ibiribwa bizwi nka Laddu ngo byifashishwe […]
Abapolisi babiri bacunga umutekano mu muhanda bafashwe bakira ruswa
Polisi y’ u Rwanda yafashe abapolisi babiri bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, bafatiwe mu cyuho bakira ruswa. Abafashwe ni PC Ntirenganya Jean de Dieu na PC Kayitare Jean Bosco bakaba barafashwe mu ma saa munani y’igitondo cyo ku italiki ya 26 Mata 2016, mu gikorwa cy’ubugenzuzi bwa buri munsi bw’akazi ka Polisi. […]
Muhanga: Abaturage basenyewe n'imvura bararira ayo kwarika- AMAFOTO
Abaturage batuye mu kagali ka Gasharu,umurenge wa Rongi ho mu karere ka Muhanga, bararira ayo kwarika nyuma yo gusigwa iheruheru n’imvura iherutse kuhagwa ikanasenya inzu z’abaturage harimo n’ibiro by’akagali. Nyandwi Samuel ni umusore w’imyaka 20 y’amavuko, n’ubwo bwose atabasha kuvuga neza kubera ikibazo cy’uburwayi, avuga ko ubu yabuze aho yerekeza nyuma y’aho umuvu w’amazi umanukiye […]