Polisi yatanze ibisobanuro ku iraswa ry’umupolisi ryabereye i Busogo

Polisi y’u Rwanda yifuje gutanga ibisobanuro ku iraswa ry’umupolisi ryabaye muri iki gitondo cya tariki 05 Gicurasi mu ma saa moya n’igice mu Murenge wa Busogo wo mu Karere ka Musanze. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na polisi y’Igihugu, Umuvugizi wayo, ACP Celestin Twahirwa avuga ko Assistant Inspector of Police (AIP) Richard Kabandize, wakoreraga kuri sitasiyo […]

RDC: Moise Katumbi arahakana kwinjiza abacanshuro ashinjwa na guverinoma

Kuri uyu wa Kane tariki 05 Gicurasi, MoĂ ÂŻse Katumbi yateye utwatsi ibyo ashinjwa na guverinoma ya Congo by’uko yinjije abacanshuro bo gukoresha, avuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa by’ibihimbano, asaba ko hakorwa iperereza mpuzamahanga kuri iki kibazo. Katumbi wahoze ari guverineri w’Intara ya Katanga, yabitangaje nyuma y’umunsi umwe minisitiri w’ubutabera wa Congo, Alexis Tambwe Mwamba, […]

Umunyamideli Alessandra yambitswe ubusa n’umuyaga- REBA AMAFOTO

Amafoto y’umunyamideli, Alesandra Ambrosio yashyizwe hanze yambitswe ubusa n’umuyaga aho yari ari ku mazi i Malibu muri Los Angeles. Uyu mubyeyi w’abana 2 yari ari muri aka gace kuri uyu wa Gatatu taliki 04 Gicurasi 2016, ibyo ngo byamubayeho ubwo yarifotozaga amafoto yo kwamamaza iyi kanzu yambaye. Carolina Gonzalez, inshuti ya Alessandra niwe wamufotoye anakoresha […]

RDC: Abaturage 17 bo mu giturage kimwe bishwe n’abantu bataramenyekana

Abantu bitwaje ibirwanisho mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bagabye igitero mu giturage bica abasivili 17 abandi 7 barakomereka nk’uko byatangajwe kuri uyu wa gatatu n’umuvugizi wa Loni. Ingabo z’umuryango w’Abibumbye muri Congo zavuze ko abakekwaho kuba abarwanyi b’umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda, bateye igiturage kitwa Luna mu majyaruguru ya Beni […]

Kuki Paul Barril adafatwa n'ibimenyetso byose bigaragaza uruhare rwe muri jenoside?

Ni iki Paul Barril wahoze abarizwa mu butasi bw’u Bufaransa yakoraga mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abacanshuro be? Ni ubuhe burenganzira yari yahawe n’ubuyobozi bushinzwe ubutasi mu gisirikare (DRM). Icyo kibazo ngo kimaze imyaka 22 kibazwa ariko nta gisubizo kirabona aho abantu benshi batumva impamvu Barril adashyikirizwa ubutabera ngo yisobanure. Uwahoze ari […]

Ubushinwa: Havutse umwana ufite intoki n’amano 31

Mu ntara ya Hunan mu gace ka Pingjiang mu Bushinwa, habonetse umwana wavukanye amano 16 n’intoki 15, mu gihe yakabaye afite amano n’intoki 20 nk’uko bimenyerewe ku bantu. Hong Kong yavukanye amano n’intoki 31,nyuma yuko nyina umubyara nawe afite amano 6 n’intoki 6. Nk’uko CNN ibitangaza, ngo nyina w’uyu mwana akimutwite yari afite ubwoba ko […]

Umugaba w’ingabo za FDLR yafashwe

Gen.Mujyambere Leopord, umugaba w’ingabo muri FOCA ushamikiye kuri FDLR yatawe muri yombi n’abasirikare bashinzwe iperereza muri Congo ( ANR) ari kumwe na bagenzi be basanzwe bakorana mu bikorwa by’iterabwoba. Mujyambere yatawe muri yombi ubwo yari ageze i Goma avuye muri Afurika y’Epfo ariko abanje kunyura muri Zambiya aho yari kumwe na bagenzi be bazwi nka […]

Abba Marcus, umuhungu wa Chameleone agiye guhagararira Uganda mu mukino wo koga

Nyuma yo kugenda yegukana imidali itandukanye mu marushanwa yo koga, Abba Marcus umuhungu wa Chameleone Kuri ubu agiye guhagararira igihugu cya Uganda mu marushanwa azabera muri Kenya yo koga. Abba Marcus yatangiye ahiga abandi mu marushanwa yahuje abanyeshuri bo ku bigo bitandukanye yabaye umwaka ushize ku kigo cy’amashuli “ Rainbow International School”. Amaze kwegukana umudali […]

Ku bufatanye na Polisi, hasinywe amasezerano ku bukangurambaga bw’umutekano n’isuku

​Polisi y’u Rwanda n’umuryango witwa Society Family Health(SFH) Rwanda n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha(RYVCPO) bagiranye amasezerano yo gushyira imbaraga mu bukangurambaga bw’umutekano n’isuku. Aya masezerano akaba yashyizweho umukono ku italiki 4 Gicurasi hagati ya Assistant Commissioner of Police Damas Gatare ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda akaba anashinzwe Community Policing , Manasseh Gihana […]

Moise Katumbi ashobora kuba perezida wa Congo-Kinshasa

Umunyapolitiki akaba n’umuherwe muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo Moise Katumbi akaba yemeje kuzahatana mu matora ateganijwe mu Gushyingo uyu mwaka, akaba yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Urwunge rw’amashyaka atandukanye arwanya Leta ya Kabila yishize hamwe muri Werurwe uyu mwaka yemeza Moise Katumbi ko yaba umukandinda uyahagarariye mu mwanya wo guhatanira kuba umukuru w’igihugu. Moise Katumbi, […]

Minisiteri y’ubuzima irizeza Abanyarwanda ko inzitiramibu ziri gutangwa zujuje ubuziranenge

Minisiteri y’ubuzima irizeza Abanyarwanda ko inzitiramibu ziri gutangwa muri iki gihe zujuje ubuziranenge nyuma y’aho mu mwaka wa 2012 higeze gutangwa inzitiramibu nyuma bikaza kugaragara ko zifite ibibazo byo kutuzuza ubuziranenge bikaba byarangize ingaruka ku baturage kuko icyo bari bazibahereye cyo kubarinda malaria kitagezweho ahubwo ikarushaho kubibasira cyane cyane mu bice by’igihugu bishyuha. Mu mpera […]

Ap.Ibrahim yemeza ko amavuta Gitwaza yabimikishije we na Mukabadege yabateye umwaku

Intumwa Bizimana Abraham yatangaje ko intandaro y’ibibazo afite no kuba agiye gutandukana n’umugore we Mukabadege Liliane ari amavuta Apotre Gitwaza yabimikishije. Iyi ntero yashimangiwe mu kiganiro Apotre Bizimana Ibrahim yagiranye na Bwiza.com, kuri uyu wa Gatatu taliki 05 Gicurasi 2016, aho yemezaga ko amavuta Gitwaza yakoresheje amusengera n’umugore we Liliane yabakururiye imivumo bakaba bagiye gutandukana. […]

Gicumbi: Abamotari bibukijwe akamaro ko gutangira amakuru ku gihe

Ku itariki 3 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi yagiranye inama n’abamotari barenga 100 bakorera mu mujyi w’akarere ka Gicumbi, ibasobanurira akamaro ko gutangira amakuru ku gihe. Ibyo babibwiwe mu kiganiro bagiranye na Inspector of Police (IP) Alphonse Kayonga, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu kwicungira umutekano […]

Major Richard Ndayizeye yatawe muri yombi azira urupfu rwa Général Kararuza

Umuyobozi w’ikigo cya gisirikare cya Ngagara Major Richard Ndayizeye, yatawe muri yombi ari hamwe n’uwungirije umukuru wa polisi muri zone ya Gihosha, bafatiwe aho GĂ©nĂ©ral Kararuza n’umuryango we biciwe, bakaba bashinjwa urupfu ry’uwo muryango bakaba bagiye gufungirwa muri gereza nkuru ya Mpimba. Kugirango bafatwe bombi, amakuru yatanzwe na Major Gahungu nawe ufungiwe muri iyo gereza […]

Ibihugu 10 bitinyitse kubera ibitwaro bya kirimbuzi bitunze

Mu gihe ku isi ibihugu bitandukanye usanga byitaka ko bifite intwaro za kirimbuzi kurusha ibindi, hari ibizwi neza ko ari intavongerwa, nyuma yuko byagiye binabigaragaza mu ntambara zitandukanye. 1o.Syria Iki gihugu kizwiho kugira ibitwaro by’ubumara bwa iraniyumu, kikaba kinavugwaho gucumbikira imitwe y’iterabwoba irimo na ISIS. Perezida w’iki gihugu Bashar Al- Assad yemeye ko azatwika ibi […]

Mu magambo yuje urukundo, Tom Close yifurije isabukuru nziza umugore we Tricia

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Gicurasi 2016, ubwo Tricia umugore wa Tom Close yizihizaga isabukuru y’imyaka 27 y’amavuko, umugabo we yayimwifurije mu magambo akubiyemo byinshi bigaragaza umubano n’urukundo bafitanye mu rugo rwabo. Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Tom Close yagize ati: ” Isabukuru nziza mukunzi w’ubuzima bwanjye ukaba na Mama w’umwana wanjye […]

Inama z'umukunzi we, zatumye agira umubyibuho umunyuze- REBA AMAFOTO

Patty Sanchez, ni umugore w’imyaka 52 ufite abana bane utangaje kubera Umubyibuho ukabije, uyu mugore yahamije ko abayeho neza agereranyije n’iminsi yashize. Uyu mugore ngo yagabanyije umubyibuho bitewe n’inama z’umukunzi we, nyuma baje gutandukana bituma anahindura indyo ariko bikomeza kumufasha nubundi ibiro bye birushaho kugabanyuka ndetse n’ubuzima burushaho kuba bwiza. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yagize […]

Abanyarwanda barasabwa guharanira ko amateka yazagaragaza urukundo n'ubufatanye

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne arasaba abanyarwanda muri rusange by’umwihariko abanyarubavu guharanira ko n’ubwo amateka azagaragaza ubugwari bw’abakoze Genocide yazanagaragaza urukundo n’ububatanye nk’ibyaranze abanyarwanda nyuma yayo. Ibi yabibasabye ku ya 30 Mata 2016 ubwo hibukwaga inzirakarengane zaguye mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi by’umwihariko izishyinguye mu Urwibutso rwa Komini Rouge. Nk’ uko Minisitiri Uwacu […]

Col Jean Baptiste Bagaza wayoboraga u Burundi yitabye Imana

Mu gihe hari amakuru yari amaze iminsi acicikana mu bitangazamakuru ko ubuzima bwa Col Jean Baptiste Bagaza buri mu marembera, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Gicurasi 2016, ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo (06:30) ngo nibwo yashizemo umwuka. Aya makuru kandi yemejwe na Leta y’u Burundi, aho Will Nyamitwe, umuvugizi muri […]

Muhanga: Indiri z’abahebyi, abihazi n’abanyogosi zasenywe

Mu kagari ka Nsanga umurenge wa Rugendabari niho aba baturage biyise amazina y’ibihazi, abanyogosi, ndetse n’abahebyi bangije umugezi n’umusozi urimo amabuye y’agaciro, aba baturage bavuga ko aba babikora ku manywa y’ihangu abaturage n’inzego z’ibanze guhera ku midugudu babireba ariko bagatinya kubahagarika. Mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa mata, inzego z’Akarere zitandukanye n’abaturage bo mu kgari […]

Abatuye muri Rutsiro bakanguriwe kutangiza ibidukikije

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rutsiro, Superintendent of Police (SP), Jean Baptiste Mutabazi yakanguriye abagatuyemo kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ibikorwa bishobora kwangiza ibidukikije. Ibi yabibasabye mu mpera z’icyumweru gishize mu kiganiro yagiranye n’abatuye mu murenge wa Manihira bagera ku 3000, ikiganiro yagiranye na bo kikaba cyarabereye mu kagari ka Muyira. […]

Umusirikare wa Amerika yishwe na ISIS

Umusirikare wa Amerika yishwe na ISIS mu mirwano yabereye muri Iraq ahagana mu gace ka Irbil. Umunyamabanga mu gisirikare cya Amerika Ash Carter yemeje aya makuru aho yavuze ko uyu musirikare yishwe ubwo yari mu kazi na bagenzi be. Yagize ati “yishwe ubwo ISIS yabinjiranaga ikabamishaho urufaya rw’amasasu” Comanda mu gisirikare cya Amerika yatangaje ko […]

Polisi y’u Rwanda irasaba abantu kwirinda gukoresha amafaranga y’amiganano

Nyuma y’aho mu minsi ishize Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gakenke ifatiye umugabo wari ufite amafaranga y’amiganano, na none ku cyumweru tariki ya 1 Gicurasi Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma yafashe undi mugabo nawe afite amafaranga y’amiganano. Uyu mugabo witwa Nzisengera Jean Claude w’imyaka 29 y’amavuko yafatanywe inoti 42 z’amafaranga […]

Umusirikare mu barinda Perezida Museveni yishwe n’inkuba

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Gicurasi 2016, mu rugo rwa Museveni inkuba yahakubitiye umwe mu basirikare bashinzwe kumurinda ahita yitaba Imana. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru howwe.biz cyo muri Uganda, ngo umwe mu basirikare bakoranaga bya hafi na nyakwigendera utashatse ko izina rye ritangazwa, yavuze ko mugenzi we yakubiswe n’inkuba ubwo yacungaga […]

Kenya: Umwana w’amezi 18 wagwiriwe n’igorofa, yatabawe ari muzima

Kuri uyu wa kabiri taliki 3 Gicuransi 2016, nibwo umwana w’umwaka n’igice yatabawe ari muzima, nyuma yo kugwirwa n’igorofa akamaramo iminsi 4. Ibi byemejwe na Polisi yo mu gihugu cya Kenya aho yatangaje ko uyu mwana yabonetse ku isaha ya sas kumi z’igitondo(04:00) agitera akuka, ahita ajyanwa mu bitaro byitiriwe Kenyatta. Umukozi muri Croix rouge […]

Nkurunziza yabajijwe impamvu yohereza abasirikare hanze kandi ubwicanyi bwiyongera iwabo

Mu gihe mu Burundi bizihizaga umunsi w’umurimo,Nkurunziza yabwiye abenegihugu ko abakozi bahunze nibatagaruka ngo basubire mu mirimo yabo bazafatirwa ibyemezo bikakaye ndetse anabazwa impamvu bohereza abasirikare mu butumwa bw’amahoro mu gihe iwabo umutekano utifashe neza. Taliki 1 Gicuransi, umunsi wahariwe abakozi n’akazi ku isi hose ariko ukaba warijihijwe kuri uyu wa mbere taliki 2 mu […]

Abasirikare, abapolisi n’abasivili bariga amategeko agenga intambara

Abasirikari, abapolisi n’abasivili 25 baturutse mu bihugu 6 aribyo Comores, Kenya, Uganda, Sudani, Sudani y’Epfo n’u Rwanda, bazamara icyumweru mu mahugurwa azabera mu kigo cy’igihugu cy’amahoro (Rwanda Peace Academy) I Musanze, bahugurwa ku mategeko agenga intambara. Colonel Jules Rutaremera, umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, atangiza iyi nama yagaragaje ko n’ubwo intambara ari mbi, iyo abayirwana […]

Ngoma: Umugore arashinjwa kwica umugabo we akamuta mu musarane

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Nyamvura Claudine utuye mu mudugudu w’urutare, akagari ka Karaba,umurenge wa Kirembo, akarere ka Ngoma aho akekwaho kwica umugabo we Mutsindashyaka Prosper akamuta mu musarane . Bimenyekanye nyuma y’imyaka 5, mu gihe abaturage bari bakomeje kwibaza aho uyu mugabo yagiye, ariko babaza Claudine aho umugabo we yagiye maze akabasubiza ko […]

Umugandekazi Sheila uvugwaho gusambana na Eddy Kenzo, yagize icyo abivugaho

Mu gihe hashize iminsi mike inkuru zicaracara mu bitangazamakuru byo muri uganda ko umuhanzikazi Sheilla yaba yarasambanye na Eddy Kenzo, kuri ubu uyu mugore yahakanye aya makuru yivuye inyuma. Nk’uko bitangazwa na WBS TV, uyu Sheila yahakanye aya makuru ko nta mubano wihariye afitanye na Eddy Kenzo,Uretse ko babonanye mbere y’uko Kenzo asohora indirimbo yise […]

Ese uwaciye inyuma uwo bashakanye agasambana asaba Imana imbabazi gusa?

Icyaha cy’ubusambanyi ku bantu bubatse ingo ari nacyo aha twise guca inyuma uwo mwashakanye ( kuryamana n’undi mugore utari uwawe), ni ubuhemu bukomeye, kikaba na kimwe mu mpamvu z’isenyuka ry’ingo rya hato na hato. Ubusanzwe iyo umwe mu bashakanye aciye inyuma mugenzi we bashobora gukurura amakimbirane mu muryango ashobora no kugeza abashakanye ku gutandukana, ariko […]

Walikale: FDLR irashinjwa kwica abantu 4

Inyeshyamba za FDLR zibarizwa muri RDC zirashinjwa kwica abantu 4 mu mpera z’icyumweru gishize, abandi bavanwa mu byabo mu gace ka Kalembe muri Teritwari ya Walikale (Nord-Kivu). Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’intara (Nord-Kivu), imirambo y’abo bantu 4 bishwe ngo yabonwe mu buvumo aho yahishwe. Aya makuru yatanzwe n’umwe mu bari bashimuswe waje gucika, akaba ariwe wavuze […]

Saa kumi n’ebyiri nibwo APR FC irakira Rayon Sports

Kuri uyu wa kabiri tariki 3 Gicurasi ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 46 irakira mukeba wayo Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 42 . Aya makipe yombi ameze nk’aho ariyo angahanganye mu guhatanira igikombe, Rayon Sports iramutse itsinze uyu mukino APR yaba irirusha inota rimwe gusa ikindi n’uko […]

Burera: Abamotari basabwe gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha

Ku cyumweru tariki ya 2 Gicurasi Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera yagiranye inama n’abatwara abagenzi kuri moto bakorera mu gace ka Gahunga gaherereye mu kagari ka Rwasa umurenge wa Gahunga, bakangurirwa kwicungira umutekano, kubahiriza amategeko y’umuhanda no gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha. Muri iyo nama, umuyobozi wa […]

Amayeri 10 umukobwa yakwifashisha ntasambane n’umusore yasuye bwa mbere

Mu gihe bikunze kugaragara ko abasore benshi bakunda kugusha mu mutego w’ubusambanyi abakabwa igihe baje kubasura bwa mbere, hari amayeri menshi ashobora gukoreshwa bityo umukobwa ntabe yagwa muri uwo mutego igihe atarafata icyemezo n’umukunzi we cyangwa undi wese bateganya kuzagirana gahunda yo gushing urugo. 1.Amadirishya n’inzugi bigomba kuba bikinguye. Iyo umukobwa asuye umusore w’ibana bwa […]

Abarundi bakoze Jenoside mu Rwanda bakomeje kwidegembya,mu igihe abarokotse ntacyo bizezwa

Ikibazo cy’Abarundi bakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994 mu Karere ka Ruhango ahahoze ari komine Ntongwe cyo kimwe n’ahandi ngo ntibyoroshye ko bakurikiranwa nyamara ngo bari kwidegembya iwabo mu Burundi. Mu muhango wo kwibuka abazize Jonoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabaye ku cyumweru Tariki ya 01 Gicurasi 2016 mu Karere ka Ruhango, ikibazo cy’Abarundi bafatanyije […]

Uganda: Abapolisi 3 barakekwaho kwica umuntu bamuteye amabuye

Polisi ya Mbarara muri Uganda, yatangiye gukora iperereza ku bapolisi 3 bakekwaho kwicira mu mazi umugabo w’imyaka 30 bamuteye amabuye. Francis Twesigomwe, wari utuye mu gace ka Nyakaizi mu mujyi wa Mbarara , yaburiwe irengero kuri uyu wa Gatanu taliki 29 Mata 2016, aho yajyanwe n’abapolisi ariko bategereza ko agaruka baraheba. Umugore we aganira na […]

Burundi : Mu mezi 8 gusa abasirikare 9 bamaze kwicwa

Mu gihe mu Burundi hakomeje kuvugwa imvururu n’imyiryane, umuryango w’abibumbye ( ONU) watangaje ko abantu basaga 400 bamaze kwicwa abandi ibihumbi bakaba barahungiye mu bihugu bitandukanye. Ubu bwicanyi bwatangiye bushinjwa abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi, ariko kugeza ubu bukaba bushinjwa abashyigikiye Manda ya Gatatu y’umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza. Bamwe mu basirikare bakomeye barishwe abandi […]

Ruhango:ADEPR yashyinguye imibiri 568 y'Abakirisito n'abahahungiye bishwe muri Jenoside

Imibiri 568 irimo n’Abakirisito ba ADEPR ndetse n’abari bahungiye ku rusengero no ku nkengero zaho nibo bashyinguwe mu rwibutso rwa Jonoside yakorewe Abatutsi rwa Kinazi mu Ruhango. Kuri iki cyumweru tariki ya 01 Gicurasi 2016 mu Karere ka Ruhango mu murenge wa Kinazi nibwo ADEPR ifatanyije n’Akarere ka Ruhango ndetse n’Abacitse ku icumu baho bashyinguye […]

Ishyaka Green Party rirasaba Leta gukemura ikibazo cy'abari muri pansion

Ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’umurimo ku isi hose kuri iki cyumweru tariki ya 1 Gicurasi, ishyaka Green Party rikorera mu Rwanda ryo ryasabye Leta y’u Rwanda gukemura vuba na bwangu ikibazo cy’abari mu kiruhuko cy’izabukuru bahabwa amafaranga make kandi barakoreye igihugu. Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Dr Frank Habineza, umuyobozi mukuru w’ishyaka Green Party […]

Police Handball Club ikomeje kurangwa n’instinzi muri Shampiyona

​Ikipe y’umukino w’intoki ya Polisi y’u Rwanda (Police Handball Club) ikomeje kugaragaza ko ikomeye ku ntego yayo yo kudatsindwa. Ibi iyi kipe yabishimangiye ku cyumweru tariki ya 1 Gicurasi ubwo yatsindaga Nyakabanda Handball Club ibitego 49 kuri 28 ku munsi wa karindwi wa Shampiyona. Umukino wahuje aya makipe yombi wabereye mu Kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara, […]

Abaturage basabwe kurushaho gukunda umurimo no guhanga imirimo mishya

Abaturage batuye mu murenge wa Mwulire ho mu karere ka Rwamagana basabwe kurushaho gukunda umurimo ndetse no guhanga imirimo mishya kuko ariyo nzira yo kwiteza imbere ndetse no guteza imbere igihugu cyabo. Ibi bakaba babisabwe ubwo basozaga umuganda rusange usoza ukwezi kwa kane wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Mata 2016. Gukunda umurimo […]

Al Shabaab yigaruriye umwe mu mijyi yo muri Somalia yica abasirikare 11

Mu gihe mu minsi ishize, abasirikare ba Somalia bavugaga ko bishe abarwanyi bo mu mutwe wa Al Shabaab bagera kuri 20, kuri iki cyumweru tariki ya 1 Gicuransi 2016, uyu mutwe wigambye ko wishe abasirikare 11 ba Leta unigarurira umujyi uherereye mu gace ka Shabelle. Uyu mutwe w’iterabwoba ngo mbere yo kugaba igitero nyirizina wabanje […]

Sat B agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo “African Girl”

Umuririmbyi w’icyamamare mu Burundi yatangaje ko agiye gushyira hanze y’amashusho y’indirimbo “African Girl” yari amaze igihe gito asohoye. Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, avuga ko yamaze kugera mu gihugu cya Uganda ari ho azakorera akanatunganyiriza amashusho y’iyo ndirimbo. Uyu muhanzi yerekeje muri icyo gihugu ari kumwe n’umuvugizi we Kenti P, aho ngo bazarebera hamwe ibigomba […]

Hafashwe abana bagera kuri 76 bataye ishuli

Umwe mu bayobozi b’amashuli yisumbuye aragira ati: “uyu munsi mu murenge wa Ngororero habaye igikorwa cyo gukumira abana bata ishuli bakarema isoko ku munsi w’amasomo. Hafashwe abana 76 barimo abakomoka mu murenge wa Ngororero, Muhororo, Kavumu,Kageyo, Matyazo na Nyabinoni (Muhanga). Bagiriwe inama biyemeza gusubira mw’ishuli. Iki kibazo kimaze iminsi gihangayikishije inzego zose ariko iyo witegereje […]

Rugby: Ikipe y’igihugu yakajije imyitozo ngo izegukane intsizi- REBA AMAFOTO

Mu gihe habura ibyumweru 2 ngo ikipe y’igihugu ya rugby yitabire amarushanwa azabera mu Rwanda, iyi kipe yakajije imyitozo bakora amanywa n’ijoro kugirango bazegukane intsinzi. Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2016, aho abo bakinnyi bitorezaga ku kibuga cya UTEXRWA mu mujyi wa Kigali, bagaragaza ko bafife ishyaka ndetse n’umutoza wabo […]

Amerika irishimira imyaka 5 ishize Osama bin Laden yishwe

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA) John Brennan yemeje ko mu myaka itanu ishize bashoboye gutsinsura umutwe wa Al Qaed ngo kuko bashoboye no kwica umuyobozi wayo mukuru Osama bin Laden nyuma y’ibitero bikaze byakorewe ku butaka bw’igihugu cya Pakistan. Brennan avuga ko byari ngombwa ko Bin Laden atsembwa kuko […]

Gakenke: Polisi y’u Rwanda yakanguriye abaturage kwirinda ihohoterwa ryo mu ngo

Mu mpera z’icyumweru gishize, umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nzamwita DĂ©ogratias n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Gaston Karagire bagiranye inama n’abaturage bagera ku 1000 bo mu kagari ka Kabatesi, ho mu murenge wa Muzo, mu karere ka Gakenke, bababwira ingaruka z’ihohoterwa ryo mu ngo, kandi babakangurira kuryirinda. Nzamwita yabwiye […]

Uganda:Umuyobozi mu ishyaka NRM yahanutse mu giti cy’imyembe ajya muri Coma

Mark Ojara uhagarariye ishyaka rya NRM mu gace ka Pader yajyanwe kwa muganga igitaraganya nyuma yo guhanuka mu giti cy’imyembe. Uyu mugabo ngo yikubise hasi ari mu gitondo ku wa 22 Gashyantare 2016 aho yageragezaga kumanura imyembe ihiye, ngo abe yafata ifunguro rya mugitondo. Joseph Omona Lapit, umuyobozi muri ako gace yemeje ayo makuru ko […]

Bresil: Miss urusha abandi ikibuno cyiza yanyonze igare yambaye ubusa -REBA AMAFOTO

Suzy Cortez, nyampinga wa Bresil urusha abandi ikibuno cyiza yagaragaye mu mujyi wa London mu gihugu cy’Ubwongereza anyonga igare yambaye ikariso ikibuno cye kiri ku Karubanda uko cyakabaye. Ni kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Mata yagaragaye i London, bikaba bibaye nyuma yaho yegukanye umwanya wa mbere wo kuba nyampinga uhiga abandi ku bwiza […]

Uburusiya bwanze kubuza abasirikare guhagarika imirwano muri Siriya

Mu gihe harimo kugeragezwa ihagarikwa ry’intambara muri Siriya cyane cyane mu mujyi wa Aleppo aho amajana y’abantu amaze kwicwa mu cyumweru kimwe, Amerika irasaba Uburusiya kugira icyo busaba ingabo za Siriya ngo zihagarike imirwano ariko bukanga. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko ikintu nyamukuru ari guhagarika imirwano i Aleppo, aho benshi barimo bwicwa n’ibitero […]

Urutonde rw’abayobozi bayoboye umujyi wa Kigali nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, umujyi wa Kigali wagiye uyoborwa n’abayobozi batandukanye, byatumye kugeza ubu Kigali iza mu mijyi igenda itera imbere umunsi ku wundi. 1.Lt.Col Roza Kabuye Kabuye yashyize imbaraga nyinshi mu gukangurira abaturage ibyiza byo gusukura umujyi, hanashyirwaho ingengo y’imari yagenewe isuku n’isukurwa ry’umujyi wa Kigali. Si ibyo gusa […]

Ububiligi: Umunyarwanda wishe umugore we yahanishijwe igifungo cy'imyaka 27

Urukiko rwa Liege mu Bubiligi rwakatiye igifungo cy’imyaka 27, Aime Nyirindekwe, Umunyarwanda uba mu Bubiligi, wiyemereye ko yishe umugore we Diane Uwacu Mirimo. Nyuma y’amasaha ane hasuzumwa ibirego by’ubushinjacyaha n’ubwiregure bwa Nyirindekwe, Urukiko rwamuhamije icyaha cy’ubwicanyi kandi bugambiriwe, rumukatira igifungo cy’imyaka 27. Nk’uko bitangazwa n’ibitangazamkuru bitandukanye mu Bubiligi, Urukiko rugendeye ku bimenyetso birimo n’ibyatanzwe na […]

Gen. Kararuza Athanase, umugore we n’umwana bashyinguriwe rimwe- AMAFOTO

Gen Kararuza wari umusirikare mu ngabo z’u Burundi, umugore we ndetse n’umwana wabo w’umukobwa bashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Mata 2016, nyuma yo kuraswa n’abagizi ba nabi. Misa yo kubasezeraho bwa nyuma yabereye muri Kiliziya “LycĂ©e du St-Esprit” i Bujumbura, umuhango ukaba waragaragayemo amarira menshi n’agahinda basezera kuri uyu muryango wasigiye benshi […]

Burundi: Abantu 2 barasiwe mu kabari

Uko iminsi yicuma niko ibintu bikomeza kuba bibi mu mujyi wa Bujumbura, kuri ubu mu gace ka Kanyosha abantu bitwaje intwaro binjiye mu kabari kazwi ku izina rya “King Bar” bamisha amasasu mu bicaga akanyota babiri bahita bahagwa. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Bishasha cyo mu Burundi, ngo abo bantu baje bambaye imyenda ya gisirikare, bamaze kurasa […]

Kirehe: Polisi yafashe amakarito 60 y’ibinyobwa byinjizwaga mu buryo bwa magendu

​ Ku itariki ya 28 Mata 2016, Polisi y’u Rwanda yafashe umugore witwa Mukabugingo olive w’imyaka 30 ubwo yinjizaga ikinyobwa cyitwa Azam Energy drink gikorerwa muri Tanzaniya agicishije ku mipaka inyurwaho mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Polisi ikorera mu karere ka Kirehe yatangaje ko kugirango uyu mugore afatwe ari amakuru bahawe n’abaturage ko hari imodoka ifite […]

Inama 8 zafasha umuntu ushaka kwiyamamaza mu myanya y’ubuyobozi

Mu gihe bimaze kumenyerwa ko mu Rwanda amatora mu nzego zitandukanye za Leta, usanga uwiyamamaza asabwe kujya kubikorera aho yavukiye kuko ariho baba bamuzi, hamaze kugaragara ko bamwe basubira ku ivuko ugasanga baribagiranye ndetse bakaba banatakaza amahirwe batyo. Ibi bikaba imbogamizi zo kuba bahakura amajwi mu gihe bashaka gutorwa mu nzego zitandukanye, hahandi babanza gutorerwa […]

Gisagara: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kurushaho gukumira ibyaha

Ku itariki 28 Mata,Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwari n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Francis Nkwaya bagiranye inama n’abayobozi b’inzego z’ibanze bagera kuri 550 bo mu karere ka Gisagara; bababwira kurushaho gukumira ibyaha bakangurira abo bayobora kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya. Ibi byasabwe abayobozi b’imidugudu, abanyamabanga nshingwabikorwa […]

Uko wakwitoza guhakanira umwana wawe

AHO IKIBAZO KIRI Igihe cyose umwana wawe agusabye ikintu ukakimwimwa ntabyumva. Ahubwo uko ukomeza kumuhakanira, ni ko akomeza gutitiriza kugira ngo umuhe icyo agusaba. Iyo ubonye ko ibyo wakoze byose nta cyo bigezeho, uhitamo kuva ku izima kuko uba wumva nta kundi byagenda. Nubwo buri gihe uba wamaramaje kumuhakanira, amaherezo wongera kumwemerera ibyo agusabye nubwo […]

Uzwi mu mukino wo gukirana yakubise abapolisi nabo bamwangiza isura- REBA AMAFOTO

Vyacheslav Oliynyk, wamenyekanye mu mukino wo gukirana, yakubiswe ndetse akomeretswa na polisi bikomeye, nyuma y’uko yanze guhagarara ubwo yari atwaye imodoka arimo no kunywa inzoga mu mujyi i Kiev. Nyuma y’uko uyu mugabo yizihiza isabukuru ye y’amavuko, yaje gufata urugendo ariko aza guhagarikwa na Polisi ubwo yari atwaye imodoka arimo no kunywa inzoga aranga barwana […]