Burundi: Abanyarwanda babiri batawe muri yombi n’urwego rw’ubutasi, SNR

Abanyarwanda babiri ndetse n’umwe mu bayoboke b’ihuriro Amizero y’Abarundi kuri uyu wa Kane batawe muri yombi n’urwego rushinzwe ubutasi mu Burundi (SNR). Abatawe muri yombi ni; Fabien Ngerageze, wo mu ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Amizero y’Abarundi, ndetse n’Abanyarwanda babiri, Callixte Mpozenzi na Juvenal Mundane. Bafatiwe muri Komini Bukinanyana, mu Ntara ya Cibitoke, kuri uyu wa […]

U Rwanda rwiyemeje kurushaho guteza imbere ikoreshwa ry’Igifaransa

U Rwanda rwatangiye ubukangurambaga bugamije gukomeza ikoreshwa ry’ururimi rw’Igifaransa mu gihugu nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane na minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri Marie Solange Kayisire. Ikoreshwa ry’ururimi rw’Igifaransa mu Rwanda ryari ryaragabanyije umurego bitewe n’uko abantu benshi bakoresha Icyongereza kurusha Igifaransa nubwo izi ndimi zombie ari indimi zikoreshwa mu buyobozi nk’uko Kayisire yabitangarije mu […]

Ni iki gikubiye mu butumwa budasanzwe Perezida Museveni yoherereje Perezida Kagame?

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda kuri uyu wa Kane, itariki 25 Ukwakira yoherereje ubutumwa bufatwa nk’ubudasanzwe mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame mu gihe ibihugu byombi bikomeje kutarebana neza muri dipolomasi yabyo kubera impamvu zitandukanye. Ni ubutumwa Perezida Paul Kagame yashyikirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, wabonanye n’umukuru w’igihugu kuri uyu wa […]

Nyamasheke/Shangi: Barasaba ko hakongerwa ibyumba by’amashuri y’incuke

Ababyeyi barerera mu mashuri y’incuke mu murenge wa Shangi, akarere ka Nyamasheke, bashimira  ubuyobozi bw’akarere  n’umuryango  VSO ubafasha mu burezi, bagasaba ko n’ikibazo cy’ibyumba by’amashuri bike bifuza ko cyakemuaka vuba. Ni bimwe mu byo  batangarije umuterankunga wabo akaba n’umuyobozi w’umuryango ‘Dubai Cares’, Tariq Al Gurg ubwo yabasuraga, akaba yishimiye uburyo abana bato biga mu mashuri […]

Amakosa akomeye yatumye abayobozi b’ibigo 4 bya leta birukanwa burundu

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yirukanye muri Guverinoma abayobozi bane bazira imyitwarire mibi nyuma y’amezi hafi abiri yirukanye itsinda ryo muri minisiteri y’ubuzima rizira gukoresha nabi umutungo wa rubanda. Kuri iyi nshuro, inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatatu ushize, itariki 24 Ukwakira iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, hashingiwe ku iteka rya minisitiri […]

RDC: Monusco yasubije inyuma igitero cya ADF ku birindiro byayo

Kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 24 Ukwakira nyuma ya saa sita, ingabo za Monusco zasubije inyuma igitero cyitiriwe inyeshyamba za ADF ku birindiro byayo biri hafi y’ikiraro cya Semuliki ku muhanda Mbau-Kamango muri Teritwari ya Beni. Umuyobozi w’Ibiro bya Monusco mu majyaruguru ya Kivu, Karna Soro, wemeje aya makuru, yatangaje ko hitabajwe kajugujugu 2 […]

Prof. Shyaka yasabye abayobozi b'uturere tw'Amajyepfo kureka amatiku bagakora

Ku wa Kane tariki ya 25 Ukuboza 2018, mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo, Emmanuel K. Gasana  na Mureshyankwano Marie Rose wayiyoboraga,  Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof.Shyaka Anastase yihanangirije abayobozi b’uturere tuyigize kureka amatiku bagakora. Umuyobozi w’iyi Ntara yavuze ko ikeneye umuvuduko udasanzwe ngo ishobore gukora ibidasanzwe mu iterambere no gushyira abaturage ku […]

Bwa mbere umugore yatorewe kuyobora Ethiopia 

Inteko Ishinga Amategeko ya Ethiopia bwa mbere  yatoye Perzida w’Umugore , Sahle-Work Zewde ngo asimbure Molute Teshomu weguye ku mirimo mu buryo budasobanutse. Ni nyuma yaho Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu  Dr.Abiy Ahmed ashyizeho inteko ishinga amategeko igizwe na 50% by’abagore. Akimara gutorwa,  Sahle-Work Zewde w’imyaka 68 yavuze ko ari igihe cyiza cyo kubaka Ethiopia izira […]

Kinshasa: Abarwanya Leta ya Kabila bateguye imyigaragambyo idasanzwe

Umwe mu bakuru b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi, atangaza ko imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu iteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 26 Ukwakira 2018, yamaze kwemererwa kubera mu murwa mukuru Kinshasa. Ni imyigaragambyo yo kwamagana imashini zo gutoresha mu buryo bw’ikoranabuhanga. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bafite ubwoba ko zakwifashishwa mu gukora uburiganya mu […]

Wema Sepetu ari kwitegura ubukwe n'umugabo ufite undi mugore

Wema Sepetu umukinyi wa mafilime akaba yaranabaye nyampinga wa Tanzaniya muri 2006 yatangaje ko ubukwe bwe n’umukunzi we mushya Patrick Christopher buba mu minsi yavuba Ni nyuma yaho ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hakwirakwizwa amashusho uyu mukobwa ari mu buriri n’umukunzi we mushya bisa naho bari mubyishimo by’abakuru bigatungura benshi ubu ikiri kuvugwa ni Ubukwe […]

Muhanga: Abakora mu nzego z’ubuzima bagaragaje uruhuri rw’ibibazo bibugarije

Mu biganiro  byahuje abayobozi n’abakozi ba komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta n’abakozi b’akarere ka Muhanga ku wa Gatatu tariki ya 24 Ukwakira 2018, bamwe mu bayobora ibigo nderabuzima bayigaragarije ibibazo byugarije uru rwego rw’ubuzima. Bavuga ko batemerewe gutanga akazi ku baforomo ndetse bakanabwirwa ko akarere nako katabyemerewe, bigatuma abakozi ku mavuriro bakora ari bacyeya […]

Isesengura :Kenyatta na Raila Odinga, urugero rwiza mu bumwe n' ubwiyunge

Hashize igihe gito inkuru nziza isesekaye   muri Komisiyo y’ Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ( African Union) ko utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, Bwana Raila Odinga yahawe inshingano zikomeye muri uwo muryango. Izi nshingano zikaba zirebana n’ibyerekeye kuzamura ibikorwaremezo muri Afurika. Uyu mugabo uzwiho cyane kuba yarahanganye mu matora n’uwari Perezida wa Kenya Mwai Kibaki […]

Hon. Dr.Habineza avuga ko n’abanyereza ibya Leta bakwiye kwamburwa Ubutore

Perezida w’Ishyaka Riharanira  Demokorasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic  Green Party  of Rwanda), ntiyemeranya n’umuyobozi w’itorero ry’u Rwanda, Bamporiki Edouard, wambuye Ubutore umuhanzikazi, Uzamberumwana uzwi ku izina rya Oda Paccy. Ku wa Gatatu tariki ya 24 Ukwakira 2018, nibwo umuyobozi w’itorero ry’u Rwanda, Bamporiki Edouard yasohoye itangazo anarishyiraho umukono avuga ko ku bw’ububasha ahabwa […]

Kim Kardashian yibasiwe n’abamukurikirana  kuri instagram

Umunyamideri Kim Kardashian yibasiwe n’abafana be bamukurikirana ku rukuta rwe rwa instagram  bamushinja  kubeshya ku ngano  y’ikibuno cye mu  ifoto yashyize hanze. Kim Kardashian ahanini washyize iyi foto hanze agamije kwamamaza ibyo bita ‘make up’ ariko abamukurikana birebera ku kibuno cye maze batangira kumushinga ko yaba yaritabaje ‘Photoshop’ kugira ngo akigire gito. Umwe muri aba […]

Ese umubano wa Ingabire Victoire n’abo kwa Rwigara waba uhatse iki?

Umunyapolitiki Ingabire Umuhoza Victoire avuga ko ubucuti bwe n’ab’abagize umuryango wa Rwigara Assinapol, watangiriye muri gereza, bityo akaba ashimangira ko ibyabo bitakabaye ibintu byo kwibazwaho cyane. ku wa Gatanu tariki ya 14 Nzeri 2018, nibwo Ingabire Victoire yahawe imbabazi n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, afungurwa muri gereza ya Nyarugenge i Mageragere, bucyeye bwaho ubwo yageraga mu […]

Mwarabu Fighter yatangaje uburyo Diamond Platnumz yamutotezaga

Uwahoze ari umurinzi wa Dimond Platnumz, Mwarabu Fighter yatangaje ko  ubuzima bwe bwari mu kaga akirinda umuhanzi Diamond  kandi ko yakatwaga umushahara mu buryo budasobanutse. Mu kiganiro na Bongo 5, Mwarabu Selemani Milundi uzwi nka Mwarabu Fighter  avuga ko ubwo yarindaga Diamond Platnumz yakoze impanuka za moto inshuro zirenze  enye kubera kwirukanswa n’amabwiriza ya Diamond […]

Abarenga 50 baguye mu mirwano hagati y’amoko muri Somalia

Abantu barenga 50 nibo bamaze kugwa mu mirwano hagati y’amoko zabaye kuwa Kabiri w’iki cyumweru mu  gace ka Somaliland mu gihugu cya Somalia. Umwe mu babonye iby’izi mvururu  akaba n’umuturanyi w’agace kabereyemo iyi mirwano, Ahmed Ismail  wo mu cyaro cya  Dhumey yatangarije Reuters dukesha iyi nkuru ko  kugeza ubu imirwano igikomeje. Yagize ati” Habayeho ugutana […]

Nyamasheke: Barasabwa kwisuzumisha amaso no kurwanya indwara z’ubuhumyi

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke, ubw’ibitaro bya  Kibogora  n’ubw’umuryango  ‘The Fred hollow foundation’ burakangurira abagatuye  kwisuzumisha amaso no kurwanya indwara z’ubuhumyi zitarabagiraho ingaruka. Nubwo abakurikiranira hafi iby’ubuvuzi bw’amaso mu bitaro bya Kibogora  bavuga ko muri iyi myaka itatu imyumvire y’abaturage mu kuyisuzumisha  yazamutse, ngo haracyari bamwe muri bo batarumva ukuntu bashobora  kwisuzumisha amaso mu gihe batumva […]

Itangazo ry'Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 24 Nzeri 2018

Ku wa gatatu, tariki ya 24 Ukwakira 2018, Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.1. Inama y’Abaminisitiri yifurije ikaze n’imirimo myiza Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta binjiye muri Guverinoma mu ivugururwa ryayo ryo ku wa 18 Ukwakira 2018. 2. Inama y’Abaminisitiri yishimiye itorwa rya Madamu Mushikiwabo Louise ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango […]

Iburengerazuba na Musanze: Aborozi barataka igihombo, Litiro y’amata ya 50Frws yabuze uyigura

Mu ntara y’Iburasirazuba, mu nzuri za Gishwati no mu nkengero zaho, mu karere ka Musanze , Aborozi ndetse n’abanyamuryango ba za koperative z’amakusanyirizo  y’amata barataka igihombo, barasaba leta kugira icyo ikora nyuma yaho uruganda rwa Mukamira Diary ruhagaritse amata yo mu cyiciro cya kabiri bikabateza igihombo gikomeye bigeze naho Litiro ya 50, kubona uyigura bitoroshye. […]

Hafi 20% by’Abanyarwanda ntibazi uburenganzira bwabo – CNDH

Abanyarwanda babarirwa muri 20% ngo ntibazi ibijyanye n’uburenganzira bwabo, aho Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (CNDH) ivuga ko mu ngamba zayo za 2018-2023 izibanda ku bukangurambaga bugamije kumenyesha abantu uburenganzira bwabo mu rwego rwo kugabanya iyi mibare itari mito. Umuyobozi wa CNDH, Nirere Madeleine avuga ko Abanyarwanda 80% ari bo basobanukiwe ibijyanye n’uburenganzira bwabo mu […]

C.Ronaldo yavuze uko ahagaze nyuma yo gushinjwa gusambanya ku ngufu

Icyamamare muri ruhago, Cristiano Ronaldo, avuga ko nta kibazo na kimwe afite ndetse ko abamwunganira mu mategeko bifitiye icyizere mu gihe ashinjwa gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 34 y’amavuko. Umukobwa witwa Kathryn Mayorga avuga ko uyu munyapolitigali ukinira ikipe ya Juventus yamusambanyije ku ngufu mu mwaka wa 2009, amusambanyiriza muri Hoteli ‘Palms Hotel and Casino’ […]

Bane mu nyeshyamba zikomoka i Burundi bishwe n’igisirikare cya Congo

Abarwanyi bane bo mu nyeshyamba za RED- Tabbara zikomoka mu Burundi bishwe n’igisirikare cya Leta ya Congo (FARDC) abandi batandatu bafatwa mpiri. Aba bafashwe bafungiye muri kasho y’ingabo za FARDC, kuva ku wa Kabiri tariki ya 23 Ukwakira 2018, i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Igisirikare cya Congo, gitangaza ko […]

Uganda: Urukiko rwahaye igihano uwasambanyaga umwishywa akanamutera sida

Umucamanza w’Urukiko Rukuru rwa Kampala, Alex Ajiji, yakatiye umusore w’imyaka 27 igihano cy’igifungo cy’imyaka 17 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya mwishywa we w’imyaka 9 akanamwanduza agakoko ka sida. Uwahamwe n’icyaha, David kayondo, byemejwe n’abaganga ko ari we wasambanyije uyu mwana w’umukobwa wa mushiki we ubwe ndetse akamwanduza agakoko gatera sida nk’uko iyi nkuru dukesha […]

Oda Paccy yirukanwe burundu mu ntore z'igihugu

Kuri uyu wagatatu tariki 24 ukwakira 2018, umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bwana Bamporiki Edouard, yatangaje ko yambuye burundu izina ry’ubutore umuhanzikazi Oda Paccy  kubera imyitwarire ye inyuranyije n’umuco w’ubutore. Mu itangazo ryavuye mu biro bye Bwana Bamporiki yagize ati “Nshingiye ku bubasha mpabwa n’Umutoza w’Ikirenga wandagije Itorero; ndamenyesha Abanyarwanda ko uwari waratojwe agahabwa izina ry” ‘Indatabigwi […]

Bobi Wine yashyizwe  ku rutonde rw’abayobozi basaga 15 bazicwa

Polisi ya Uganda irimo gukora iperereza ku  rutonde rwashyizwe ahagaragara n’abantu bataramenyekana  ruriho abantu b’abayobozi 16 bazicwa barimo umudepite wa Kyadondo y’iburasirazuba, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine. Benshi muri aba biganjemo abanyepolitiki, abanyamadini n’abayobozi gakondo. Kuri uru rutonde hagaragaraho aba bakurikira: Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bwa Buganda( Katikkiro)  Charles Peter Mayiga,  Depite w’agace ka […]

RDC: Igipolisi cyatangiye gukarishya abapolisi bazarinda abakandida mu kwiyamamaza

Abapolisi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bari gutozwa ibijyanye no kurinda inzego z’ingenzi za leta no guherekeza no kurinda abakandida mu matora ya perezida ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka. Aya mahugurwa yo kongera gukarishya aba bapolisi bashinzwe kurinda ibigo by’ingenzi bya leta ndetse n’abayobozi yateriwe abapolisi 512 n’inkeragutabara zigera kuri 50. Ubwo yagiranaga nabo […]

Umugabo yakorakoye imyanya y'ibanga y'umugore yitwaje amagambo ya Trump

Umugabo witwa Bruce Michael Alexander  watawe muri yombi ashinjwa gukora ku mabere y’umugore bari kumwe mu ndege yavuze ko  ibyo yakoze nta kibazo kuko na Perezida Trump abishyigikiye. Ni nyuma yaho umugore utatangajwe amazina atangarije polisi ko yari asinziriye ubwo yari mu ndege yavaga Houston yerekeza  Albuquerque agakangurwa n’intoki zamukoraga ku mabere agira ngo ni impanuka. […]

Kigali: Ikigo ‘BTC’ gihugura kikanigisha itangazamakuru cyorohereje urubyiruko

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwiga imyuga, Ikigo BTC (Belgine Training Center) gihugura kikanigisha itangazamakuru, kiratangaza ko cyagabanyije ibiciro ndetse kikanongera umubare w’amasomo gitanga. Iki kigo gikorera mu Mujyi wa Kigali,  imbere ya sitade Ragional i Nyamirambo mu kigo cy’Abasaveri, kikaba gihugura ndetse kikanigisha itangazamakuru, ariko kuri iyi nshuro mu rwego rwo korohereza urubyiruko kwiga […]

Arusha: Guverinoma y’u Burundi yanze kwitabira ibiganiro bya nyuma bihuza Abarundi

Icyiciro cya gatanu cy’ibiganiro bihuza Abarundi cyatangiye kuri uyu wa gatatu, itariki 24 Ukwakira I Arusha muri Tanzania. Ni ko kugerageza kwa nyuma guhuza Abarundi kubaye kw’akarere mu gihe Guverinoma y’u Burundi n’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD byanze kwitabira ibi biganiro. Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi, Prosper Ntahorwamiye, yatangarije RFI ko ari ukubera impamvu y’icyunamo […]

Perezida Kagame arashimira abamwifurije isabukuru nziza y’amavuko

Perezida Kagame arashimira imbaga y’abanyarwanda n’abanyamahanga bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko ubwo yuzuzaga imyaka 61. Ku wa Kabiri tariki ya 23 Ukwakira 2018, nibwo Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yari yujuje imyaka 61 y’amavuko, abantu b’ingeri zose, abanyarwanda n’abanyamahanga, bakaba bamwifurije isabukuru nziza, ari nako bamwifuriza kuramba, gukomeza neza urugendo ruganisha u Rwanda aheza,
 Umukobwa we, Ange […]

Umugabo w'umuhanzikazi  Fille Mutoni  yariye karungu

Umugabo w’Umunyarwandakazi ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda, Fille Mutoni ari we Edwin Katamba uzwi nka MC Kats yarakariye  inshuti ze za hafi n’itangazamakuru ryo muri Uganda ariryoza ko kuwa 23 kwakira 2018 ryafashe iya mbere rigatangaza ko yatandukanye n’umugore we. MC Kats yababajwe ahanini n’uburyo inshuti ze za hafi zafashe iya mbere zikabwira itangazamakuru […]

U Rwanda rutunzwe cyane cyane n’ibyo kurya biva mu Burundi-J.C Karerwa

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, akomeje kugaragaza urugero imibanire igihugu cye n’u Rwanda igezeho agaragaza ko bitari hafi aha kongera gucana uwaka, aho yongeye kubuza abaturage be kohereza ibicuruzwa by’ibyo kurya mu Rwanda umuvugizi we avuga ko rutunzwe n’ibyo byo kurya biva mu Burundi. Abinyujije ku muvugizi we, Jean Claude Karerwa (uri ku ifoto), Perezida […]

Somalia: Abantu 30 biciwe mu makimbirane ashingiye ku butaka

Abantu bagera kuri 30 muri Somalia biciwe mu mirwano yahuje imitwe 2 y’abarwanyi itavuga rumwe mu Ntara ya Sool mu majyaruguru y’iki gihugu nk’uko byemejwe n’abaturage ndetse n’abayobozi kuri uyu wa Kabiri, itariki 23 Ukwakira. Amakuru aturuka mu bashinzwe ubuzima aravuga ko abandi bantu basaga 90 bakomeretse, aho bivugwa ko bamwe muri bo ari abaturage […]

Nyamasheke: Umusaza w’imyaka 70 yafatanwe imiti ya magendu

Marekabiri Joseph w’imyaka 70 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kamarebe, akagari ka Mariba mu murenge wa Nyabitekeri , akarere ka Nyamasheke ari mu maboko ya polisi, sitasiyo ya Shangi nyuma yo gufatanwa imiti n’inshinge yakoreshaga avura abaturage anayibacuruza  mu buryo bwa magendu. Abaturage bavuga ko atari ubwa mbere afatanwa imiti nk’iyi akanabifungirwa, mu myaka ishize […]

Nyarugenge: Polisi yafashe imodoka ipakiye ibilo 280 by’inyama zirimo n’izangiritse

Haracyari abantu  bacuruza, bakanatwara inyama mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza ateganywa na Minisiteri y’ubihinzi n’ubworozi (MINAGRI), Polisi y’u Rwanda irasaba abaguzi kujya bitondera aho bagurira inyama kuko bimaze kugaragara ko  hari bamwe  bacuruza  inyama zangiritse  ku buryo zishobora gutera abantu uburwayi. Mu ijoro ryo ku itariki  22 Ukwakira,  Polisi ikorera mu murege wa Nyakabanda mu Karere […]

Umugabo wa Nyiramasuhuko n'abandi 12 ntibagikurikiranweho jenoside

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwamaze gushyingura dosiye ya Ntahobari Maurice na bagenzi be 12 bose batabaga mu Rwanda, bari bakurikiranweho jenoside yakorewe abatutsi, nubwo umugore we Nyiramasuhuko Pauline n’umuhungu we Ntahobari Shalom cyamaze kubahama. Uyu Ntahobari ukomoka i Butare wigeze kuyobora inteko ishinga amategeko ku ngoma ya Habyarimana, yababariwe hamwe na Major Kinyoni Stanislas ukomoka […]

Nyanza/Muyira: Abahinzi b’urutoki babuze isoko ry’umusaruro

Bamwe  mu bahinzi b’urutoki bo mu murenge wa Muyira  mu karere ka Nyanza  , bavuga ko bitabiriye  guhinga  urutoki rwengwamo urwagwa bibwira ko ruzabateza imbere bitewe nuko  babonaga hari inganda zirwenga  bakibwira ko zizabagurira nibamara kurweza ariko si ko byabagendekeye. Ubwoko bw’insina  za  Fiya ubusanzwe zera ibitoki binini cyane  nibwo  aba bahinzi  bahinze  nyuma yo […]

Uganda: Umunyarwandakazi  Fille yatawe n'umugabo mu nzu

Umunyarwandakazi ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda, Fille Mutoni ari mu gahinda bitewe n’umukunzi we, Edwin Katamba uzwi nka MC Kats wamwanze akamuta mu nzu akiyegurira uwitwa Shadia. Nk’uko incuti za hafi z’uyu muryango zatangarije Ugblizz dukesha iyi nkuru, Katamba na Fille baratonganye  maze uyu mugore atangaza ko uyu mugabo amuca inyuma akajya ku ihabara […]

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sudani y’Amajyepfo asobanura icyo igihugu cye kivuga kuri SADR

Sudani y’Amajyepfo ntabwo yigeze igira imikoranire y’inzego kandi nta mubano irengera hagati yayo n’ibyitwa “Sadr” (Sahrawi Arab Democratic Republic) cyangwa ikindi gishamikiye kuri “Sahrawi”, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sudani y’Amajyepfo Nhial Deng Nhial niko yatangaje Ibi yabivuze mu rugendo rw’akazi yagiririye mu Gihugu cya Moroco ku butumire bwa mugenzi we Nyakubahwa Nasser Bourita w’Ubwami bwa […]

Rusizi: Abahoze ari inzererezi n’abafite ubumuga barashima Leta yabagaruriye icyizere

Bamwe mu bana bahoze ari inzererezi mu mujyi wa Rusizi ndetse n’abafite ubumuga, bahamya ko iyo  igihugu gifite Leta nziza yita ku baturage, ntacyo batageraho. Babigaragaje ubwo  umuryango ‘Rwanda aid’ wita ku bana bafite ibibazo binyuranye by’imibereho, cyane cyane  inzererezi, abafite ubumuga, abana baturuka mu miryango ikennye cyane n’abandi mu turere twa Rusizi na Nyamasheke […]

Hamuritswe Igitabo Nyobozi ku Ndangagaciro z'Umuco w'u Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki 23 Ukwakira 2018, hamuritswe igitabo ku ndangagaciro remezo z”umuco w’u Rwanda ari zo: Gukunda Igihugu, Ubumwe, Ubupfura n’Umurimo. Ni umuhango watangijwe ku Mugaragaro na Minisitiri wa Siporo n’Umuco Nyirasafari Esperence ukaba witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, amadini n’abikorera. Minisitiri wa siporo n’umuco yavuze ko iki gitabo nikimara kwemezwa […]

Uwarongoye nyina wa Diamond arashinjwa kumuca inyuma atwite

Rally Jones warongoye nyina wa Diamond Platnumz arashinjwa kumuca inyuma kandi atwite, amakuru akaba akomeje kuvugwa cyane mu itangazamakuru ryo muri Tanzania n’ubwo uyu mugabo abihakana yivuye inyuma. Umwaka ushize nibwo Jones yashakanye na Sanura Sandra Kassim, ubyara icyamamare Diamond Platnumz, amakuru aravuga ko uyu mubyeyi atwite inda y’uyu mugabo nubwo ashinjwa kumuca inyuma agasambana […]

Musanze: Bamwe mu bafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Muhoza ntibakozwa kubimura

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ababo bashyinguwe mu Rwibutso rwa Muhoza ho mu Karere ka Musanze ntibakozwa icyifuzo cyo kwerekeza imibiri y’ababo iharuhukiye mu Rwibutso rwa Busogo. Ni urwibutso rwubatse muri umwe mu mirenge y’umujyi w’Akarere ka Musanze. Ntirwubakiye, nta mva zirimo ndetse ngo n’amazi atemberamo avuye mu muhanda iyo imvura iguye. Uwitwa […]

Kinshasa: Haravugwa agatsiko k’abagizi ba nabi gashaka kwibasira abayobozi

Minisitiri w’itangazamakuru wa Congo akaba n’umuvugizi wa guverinoma, Lambert Mende, kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Ukwakira yagabweho igitero n’abantu bitwaje ibirwanisho bateye iwe mu gace ka Ngaliema, mu gihe kuri uyu munsi n’ubundi I Kinshasa akandi gatsiko k’abantu bitwaje ibirwanisho kateye mu rugo rw’umuvugizi w’amashyaka ashyigikiye ubutegetsi, AndrĂ©-Alain Atundu, aho mu gihe hibazwa niba […]

Rihanna yashyizwe ku rutonde rw’abo abajura baziba

Ifoto y’umuhanzi Rihanna igaragara ku rutonde rw’abo itsinda ry’abajura ryateganya kwiba muri uyu mwaka. Ibi byamenyekanye nk’uko TMZ dukesha iyi nkuru ibitangaza nyuma yaho umwe mu bagize iri tsinda ry’abajura afatiwe n’inzego z’umutekano. Inzego z’umutekano zivuga ko zataye muri yombi Jshawne Daniels wagize uruhare mu kwiba uwitwa Chief Keef kuwa 23 Nzeri 2018  mu kabande ka […]

Bwa mbere mu mateka intare y’ingore yishe ingabo bari babyaranye gatatu – Menya impamvu

Intare y’ingore yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika – iba nzu yororerwamo inyamaswa mu buryo bwo kuzereka ba mukerarugendo – yiciye mu nzu iy’ingabo yabanaga nayo ndetse yabyaranye nayo abana batatu – impuguke zikavuga ko bitari byarigeze bibaho mbere. Izi ntare zari zimaze imyaka 8 zibana muri iyo nzu y’ahitwa Indianapolis muri Amerika. Nkuko byatangajwe […]

Ubuhamya/Gitwaza: Umugabo urangarira amabuno y’abandi bagore kandi yicaranye n’uwe

Ubwo yigishanga imbaga y’Abakiristo mu itorero rya Zion Temple, umuyobozi waryo, Ap. Dr Paul Gitwaza, yabagejejeho ubuhamya bw’umugabo watwawe n’irari ry’abagore, kugera aho abarangarira ari kumwe n’uwe. Ap. Gitwaza avuga ko bibabaje kandi biteye agahinda kubona umugabo atwarwa n’irari ry’abagore kandi afite uwe, agatanga urugero rw’umwe wabonaga abakobwa cyangwa abagore atwaye imodoka, kubera kubarangarira akisanga […]

Karongi: Hafashwe imodoka yari ipakiye imifuka ine y’urumogi

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 21 Ukwakira Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi ku makuru yatanzwe n’abaturage yafashe imodoka Toyota Corolla RAA 603Y yari ipakiye  imifuka ine y’urumogi. Iyi modoka yafatiwe kuri bariyeri yari yashyizwe mu Kagari ka Mucyimba  Umurenge wa Rugabano mu  Karere ka Karongi uwari uyitwaye arayita ariruka. Umuvugizi wa […]

FARDC iravuga ko iby’inyeshyamba zinjiye muri Rutshuru ari ibihuha

Region ya 34 y’igisirikare cya FARDC iravuga ko amakuru yakwirakwijwe kuwa 19 Ukwakira na sosiyete sivile, ko hari abantu bitwaje ibikoresho bya gisirikare byinshi binjiye muri Teritwari ya Rutshuru ari ibihuha. Umuvugizi w’iyi region ya 34 ya FARDC, Major Ndjike Kaiko, yatangaje ko nta na kimwe kigaragaza ko abo barwanyi bari ku butaka bwa Congo. […]

Umugore wa mbere warangije kaminuza muri Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati yapfuye

Umugore wa mbere warangije kaminuza muri Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati, Sarah Nyendwoha Ntiro kuri  uyu wa Mbere 22 Ukwakira 2018 yitabye Imana afite imyaka 92. Nyakwigendera Ntiro impamyabumenyi  yayivanye muri kaminuza ya Oxford mu Bwongereza mu ishami ry’amateka mu 1954. Yavukiye mu karere ka Hoima ku babyeyi b’abarimu ari naho  yize amashuri ye abanza n’ayisumbuye […]

Moscow: Ambasaderi Mujawamariya yahamagariye abikorera gushora imari muri Afurika

Afurika irahamagarira Guverinoma y’u Burusiya gushishikariza ishoramari ryigenga muri iki gihugu gushora imari ku mugabane nk’uko byatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Jeanne d’Arc Mujawamariya kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Ukwakira. “ Turasaba guverinoma y’u Burusiya, yatwakiriye, gutera indi ntambwe igashishikariza urwego rw’abikorera mu Burusiya kujya muri Afurika nk’umugabane w’ishoramari, nk’umugabane w’ahazaza hacu, […]

Burundi: Umuyoboke wa Agathon Rwasa yatawe muri yombi ashinjwa ubwicanyi

Uwitwa Habiyambere Andree, umuyoboke w’ishyaka Amizero y’Abarundi rya Agathon Rwasa yatawe muri yombi, ashinjwa kuba inyuma igitero cyagabwe ku nkambi ya gisirikare ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. Habiyambere asanzwe atuye ku musozi wa Nyamitanga, Zone Ndava, Komini Buganda mu Ntara ya Cibitoke, akaba yafashwe n’igipolisi kirimo gukora iperereza ku gitero cyagabwe ku wa Gatanu tariki […]

Maj. Gen. Murasira yijeje gukomeza kugera ikirenge mu cy’uwamubanjirije

Major General Albert Murasira, Minisitiri w’Ingabo mushya; kuri uyu wa mbere yakiriye inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Ingabo. Ni mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Minisitiri ucyuye igihe; General James Kabarebe wanamwijeje kuzamuha ubufasha igihe cyose bukenewe. Uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali, wanitabiriwe n’abayobozi bakuru muri […]

Perezida Kagame yujuje imyaka 61 y’amavuko

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Ukwakira 2018, umukuru w’igihugu, Paul Kagame arizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 61 amaze abonye izuba. Ku wa 23 Ukwakira 1957, nibwo Paul Kagame yabonye izuba, uyu munsi abantu benshi barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga, bakaba bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, y’imyaka 61, babicishije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi […]

Reka nsabe abo tugiye gukorana kuzagirana imikorere itarimo agatotsi- Prof. Shyaka

Minisitiri mushya w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase arasaba abo bagiye gukorana kuzarangwa n’imikorere myiza itarangwamo agatotsi. Ibi yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 22 Ukwakira 2018, mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Minisitiri Kaboneka Francis ucyuye igihe. Arashimira abo bakoranaga muri iyi Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, uburyo bakoranye neza, mu gihe Shyaka na we asaba abo […]

Nyamasheke: Abakozi b’umurenge bagenda ibilometero bine bagiye gucapisha raporo

Abaturage n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Mahembe uri mu karere ka Nyamasheke, Intara y’Iburengerazuba, bavuga ko babangamiwe cyane n’ikibazo cyo kuba uyu murenge udafite umuriro w’amashanyarazi. Umurenge wa Mahembe ni umwe muri 15 igize akarere ka Nyamasheke utuwe n’abaturage barenga ibihumbi 20 ibiro by’uyu murenge ntibigira umuriro w’amashanyarazi. Mu gukemura ibibazo by’abaturage n’ibindi byangombwa by’irangamimerere, Umukozi ushinzwe […]

Umujenerali mu gisirikare cya Amerika yakomerekeye muri Afghanistani

Umuryango wa OTAN watangaje ko umwe mu basilikali bawo yishwe muri Afghanistani. Abandi babili bakomeretse. Nk’uko itangazo ryawo ribivuga, amakuru ya mbere bafite ni uko aba “basilikali barashwe na mugenzi wabo wo mu ngabo z’Afuganistani.” Byabereye mu ntara ya Herat, mu burasirazuba bw’igihugu. Hagati aho, igisilikali cya Amerika cyatangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya […]