Amavubi atsinze Sudani y’Epfo

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” itsinze ikipe y’igihugu ya Sudani y’Epfo ibitego 2-1 mu mukino waberaga kuri sitade Amahoro i Remera. Igitego cya mbere cyabonetse mu gice cya mbere ku munota wa 34, ubwo Tuyisenge Arsene yateye ishoti rikomeye, umupira ugakora kuri Mugisha Didier imbere y’izamu bikarangira umunyezamu Juma Jenaro ananiwe kuwukuramo. Mu minota y’inyongera […]
Gen. Muhoozi arifuza kurongora Beyoncé

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’Umuhungu w’Imfura wa Perezida wa Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yongeye gutera impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza urukundo akunda umuhanzi BeyoncĂ© ndetse ko yanamutangaho inka. Ibi yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri X kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28/12/2024. Mu butumwa bwe yagize ati: “Ariko BeyoncĂ© nzamara igihe […]
Abafana ba Arsenal bateye imijugujugu John Legend utegerejwe i Kigali

Umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, John Legend yatewe imijugujugu ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko yagaragaye kuri Sitade ya Arsenal ejo hashize ari kumwe n’umugore we Chrissy Teigen n’abana babo, mu mukino wahuje Arsenal na Ipswich Town. Muri uyu mukino Arsenal yatsinze 1-0, ikomeza ku mwanya wa kabiri muri Premier League. Nyuma y’uyu mukino, John Legend […]
FERWAFA yemereye abanyeshuri kureba umukino w’Amavubi ku buntu

Mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwishimira iminsi mikuru isoza umwaka, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko abanyeshuri bose bari mu biruhuko bemerewe kwinjira ku buntu mu mukino w’Amavubi. Uyu mukino urahuza Amavubi na Sudan y’Epfo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Ukuboza 2024, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba muri Stade Amahoro. Iri tangazo […]
Miss Naomie yasezeranye (Amafoto)

Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, Miss Nishimwe Naomie yasezeranye imbere y’amategeko na Michael Tesfay kuri uyu wa 27 Ukuboza 2024. Ni mu gihe biteganyijwe ko bazasezerana imbere y’Imana ku wa 29 Ukuboza 2024 mu birori bikomeye bizahuza inshuti n’imiryango yabo. Urukundo rw’aba bombi rwamenyekanye bwa mbere muri Mata 2022, kuva ubwo bakaba barakomeje kugaragara bari […]
Igitaramo “Icyumba cya Rap” ntikikibaye (Amafoto)

Igitaramo “Icyumba cya Rap” cyari giteganyijwe kubera ku musozi wa Rebero muri Canal Olympia ku wa 26 Ukuboza 2024, cyasubitswe nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu Mujyi wa Kigali. Abategura iki gikorwa batangaje ko kubera impamvu z’umutekano w’abitabira n’abahanzi, byabaye ngombwa kugishyira ku yindi tariki. Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali ku wa 10 Mutarama 2025, […]
Perezida w’u Budage yasheshe Inteko Ishinga Amategeko

Kuri uyu wa Gatanu tariki 27/12/2024 Perezida w’u Budage Frank-Walter Steinmeier yatangaje ko yasheshe Inteko Ishinga Amategeko anaboneraho gutangaza ko bari gutegura amatora mashya azaba ku wa 23 Gashyantare 2025. Perezida Steinmeier yavuze ko icyemezo cyo gusesa Inteko cyafashwe nyuma yo kugisha inama abayobozi b’amashyaka aho basanze nta bwumvikane ku ishyirwaho rya guverinoma nshya. Yagize […]
Umunyamakuru Pascal Habababyeyi yasezeweho bwa nyuma

Umunyamakuru Pascal Habababyeyi wakoreraga Radio&TV 10 yaherekejwe bwa nyuma mu muhango wabereye muri Paruwasi Gatorika ya Regina Pacis, i Kigali. Inshuti, abo mu muryango we, abakozi bagenzi be, n’abakunzi b’umwuga w’itangazamakuru bitabiriye uyu muhango bagaragaza agaciro gakomeye uyu munyamakuru yari afite mu buzima bwabo. Igitambo cya Misa cyaturiwe muri iyi paruwasi cyahurije hamwe abantu banyuranye […]
Minisitiri wa Siporo yasuye Amavubi mu myitozo

Minisitiri wa Siporo Madam Nelly Mukazayire ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Bwana Ngarambe Rwego n’abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), basuye ikipe y’Igihugu Amavubi kuri uyu wa Gatanu. Uru ruzinduko rwabereye ku kibuga aho ikipe yari mu myitozo ya nyuma yitegura umukino wo kwishyura na Sudani y’Epfo. Mu kiganiro bagiranye […]
Abahanzi bo muri Uganda bakemuye amakimbirane baterana amakofi (Amafoto)

Ku itariki ya 26 Ukuboza 2024 ku munsi wa Boxing Day abahanzi bakomeye Rickman Manrick na Grenade bakemuriye amakimbirane yabo mu mukino w’iteramakofi wabereye muri Lugogo UMA Main Hall, i Kampala. Uyu mukino wateguwe ku rwego rwo hejuru aho warebwe n’abafana benshi bari bategereje kureba uko iyi ntambara yo mu mukino irangira. Uyu mukino wateguwe […]
Umuhanzi Ruger yageze mu RwandaÂ

Umuhanzi Ruger wo muri Nigeria yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2024 aho yitegura igitaramo gikomeye. Ruger azataramira muri BK Arena ku wa 28 Ukuboza 2024 mu gitaramo cyiswe REVV UP Experience aho azafatanya n’undi muhanzi wo muri Nigeria, Victony. Iki gitaramo cyitezweho guhuza imbaga y’abakunda umuziki bazasusurutswa […]
Ukraine yafashe bugwate umusirikare wa Koreya ya Ruguru

Abasirikare ba Ukraine bafashe bugwate umusirikare wa Koreya ya Ruguru wakomeretse nk’uko byemejwe n’ikigo cy’ubutasi cya Koreya y’Epfo ifasga Ukraine. Uyu musirikare bivugwa ko yari mu basirikare barenga 10,000 boherejwe gufasha Uburusiya mu ntambara iri kubera muri Ukraine. Iyi ni inshuro ya mbere hafatwa imbohe y’umusirikare wa Koreya ya Ruguru kuva mu Kuboza 2023 ubwo […]
Hasohotse Season ya Kabiri ya Squid Game

Squid Game Season 2 yagiye ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Ukuboza 2024 nyuma y’imyaka itatu itegerejwe. Nyuma y’uko season ya kabiri isohotse kuri Netflix ku munsi wa Boxing Day, dore amakuru yose dufite ku bijyanye nayo, harimo imiterere y’inkuru n’abakinnyi bayikinnyemo. Mbere yo kwinjira muri season ya Kabiri reka twibukiranye uko iya […]
DJ Dizzo yashyinguwe

Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Ukuboza 2024 habaye umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Mutambuka Derrick, wamamaye nka DJ Dizzo, wapfuye ku wa 19 Ukuboza 2024 azize kanseri yari amaranye igihe. Uyu musore yashyinguwe ku Irimbi rya Rusororo nyuma yo gusezerwaho bwa nyuma n’inshuti, umuryango n’abakunzi be. Kuva ku wa 21 Ukuboza ikiriyo cyabereye […]
Babiri bishwe n’impanuka mu minsi ya Noheli

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu babiri baguye mu mpanuka ebyiri zabaye mu bice bitandukanye by’igihugu hagati yo ku itariki ya 24 Ukuboza no kuri Noheli nyirizina. Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye Umuseke ko muri rusange umutekano wagenze neza muri iyi minsi mikuru nubwo habayeho izo mpanuka. Yagize ati: “Noheli yagenze neza, uretse […]
Umuzamu w’Ikipe y’Igihugu yatsinzwe igeragezwa mu BuholandiÂ

Umuzamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Maxime Wenssens yasezerewe n’ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Buholandi “Roda JC Kekrade” nyuma yo gutsindwa igeragezwa yari amazemo icyumweru.  Wenssens yari yitezweho kumara ukwezi muri Roda JC Kekrade kugira ngo yerekane ubushobozi bwe gusa iyi kipe yamuhaye igihe gito cyo kwigaragaza aho yahise ifata umwanzuro wo kumusezerera nyuma yo […]
Umugore ufite Tatuwaje umubiri wose yatangaje isi

Amber w’imyaka 28 uzwi nka “Dragon Girl,” yashyize hanze ifoto itangaje y’uko yari ameze afite imyaka 20 atari yashyira tatuwaje ku umubiri we wose, ibintu byatangaje abamubonye. Uyu mugore w’umunyamideli ukomoka i Brisbane ubu afatwa nk’umugore ufite tatuwaje nyinshi cyane aho 99% by’umubiri we batakagijwe n’ibishushanyo. Amber yatangaje ko amaze gushora arenga $280,000 arenga miliyoni […]
Ese koko Israel Mbonyi yateye inda umukobwa imburagihe?

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyi yagaragaje ubunararibonye mu guhangana n’ibibazo ashyirwa mu majwi, yemeza ko ibi bitamuca intege mu rugendo rwe rw’imyaka 10 mu muziki. Yabitangaje nyuma y’igitaramo cy’amateka yise “Icyambu 3”, cyabereye muri BK Arena tariki ya 26 Ukuboza 2024, cyitabiriwe n’abasaga ibihumbi 10, barimo abayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’ababyeyi be. Mbere y’uko […]
Ni iyihe nkomoko ya Noheli

Noheli ni umunsi mukuru wizihizwa ku isi yose buri mwaka ku itariki ya 25 Ukuboza, aho abemera gikirisitu bibuka ivuka rya Yesu Kristo, Umucunguzi w’abantu. Ariko se, uyu munsi ukomoka he? Mu mateka, kwizihiza Noheli byatangiye mu kinyejana cya gatatu nyuma ya Yesu aho Kiliziya Gatolika yashyize uyu munsi ku itariki ya 25 Ukuboza kugira […]
Miss Uwicyeza Pamella aritegura kubyara

Umuhanzi w’Umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi cyane ku izina rya The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella batangaje ko bitegura kwibaruka imfura yabo nyuma y’umwaka umwe bakoze ubukwe. Aya makuru yamenyekanye binyuze mu gace gato k’amashusho Uwicyeza Pamella yashyize hanze ubwo hakorwaga amashusho y’indirimbo nshya ya The Ben yise “True Love,” ateganya gusohora vuba. The Ben na […]
Umwana wa Neg G The General yapfuye

Umuraperi w’Umunyarwanda, Neg G The General ari mu gahinda ko kubura umwana we wapfuye afite amezi icyenda gusa. Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Neg G The General yavuze ko yabuze umuhungu we yari aherutse kwibaruka aho yari yaramwise Prince. Yagize ati: “Ni ubwa mbere mu buzima numvise umutima wanjye ushwanyaguritse. Ruhukira mu mahoro, mwana […]
Bill Clinton yajyanywe mu bitaro igitaraganya

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bill Clinton, yajyanywe mu bitaro bya Georgetown University Medical Center ku wa Mbere nyuma yo kugira umuriro mwinshi. Aya makuru yatangajwe n’umuvugizi we, Angel Ureña wavuze ko Clinton ameze neza kandi akomeje guhabwa ubuvuzi bwiza. Yagize ati: “Perezida Clinton ari mu mutuzo kandi ashimira cyane itsinda […]
Israel yemeje ko yishe umuyobozi wa Hamas

Minisitiri w’ingabo wa Israel, Israel Katz ku nshuro ya mbere yatangaje ko iki gihugu cyishe Ismail Haniyeh, umuyobozi mukuru wa politiki w’umutwe wa Hamas, mu murwa mukuru wa Iran, Tehran, muri Nyakanga uyu mwaka. Haniyeh, w’imyaka 62, yari umuyobozi ukomeye wa Hamas, akaba yari azwi mu biganiro byo gushaka amahoro muri Gaza, aho yishwe mu […]
Chameleone yijeje Museveni kuzamushyigikira mu matora nyuma yo kumufasha kujya kuvurirwa muri Amerika

Nyuma y’iminsi 11 arwariye mu bitaro bya Nakasero, umuririmbyi w’ikirangirire Jose Chameleone yasezerewe mu bitaro maze yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa mbere, aho agiye kuvurirwa mu bitaro bya Allina Health Mercy indwara y’igifu yatewe no kunywa inzoga nyinshi. Uyu muhanzi ntiyagiye wenyine kuko murumuna we Weasel wamenyekanye mu muziki yamuherekeje […]
Papa Francis yise ibitero bya Israel muri Gaza Jenoside

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yongeye kwamagana ibitero by’indege bya Israel mu gace ka Gaza, avuga ko urupfu rw’abana rukwiye kwamaganwa nk’ubugome budakwiriye kwitwa intambara aho yabigereranyije nka Jenoside. Ibi yabivuze ku wa Gatandatu, mu gihe yafataga ijambo mu nama ngarukamwaka yo gusangira Noheli n’abakaridinali bo muri Vatikani, aho yagize ati: “Abana […]
Denzel Washington yabatijwe ahita anagirwa Umupasiteri

Umukinnyi w’amafilime w’icyamamare ku Isi, Denzel Washington, yemeje ukwemera kwe mu buryo bukomeye ubwo yabatizwaga akanahabwa icyangombwa cy’ubupasiteri ku wa Gatandatu, mu rusengero rwa Kelly Temple Church of God in Christ i New York. Uyu mukinnyi wahawe igihembo cya Oscar yagaragaye yambaye ikanzu y’umweru n’igitambaro cy’umutuku gishushanyijeho imisaraba mu gihe cy’umubatizo. Nyuma yo kubatizwa, Denzel […]
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo cya Chorale de Kigali

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 22 Ukuboza 2024 muri BK Arena hahuriye ibihumbi by’Abakristu mu gitaramo ngaruka mwaka cya Christmas Carols Concert ku nshuro ya 11 gitegurwa na Chorale de Kigali. Iki gitaramo cyari cyitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame ndetse n’abayobozi bakomeye mu gihugu barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier, na Minisitiri ushinzwe […]
Ukraine yagabye ibitero bya Drones mu Burusiya

Kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo, Ukraine yagabye ibitero bya drones mu mujyi wa Kazan, mu karere ka Tatarstan, mu Burusiya. Amakuru yatanzwe na guverineri wa Tatarstan, Rustam Minnikhanov, yemeje ko drones umunani zateye uyu mujyi, aho esheshatu zagonze inyubako z’amacumbi, imwe igonga uruganda, naho indi imwe iraswa mu mugezi. Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga […]
Cassa Mbungo yaburiye Amavubi hakiri kareÂ

Umutoza Cassa Mbungo usigaye ukorera muri Sudani Y’Epfo yaburiye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yitegura umukino ukomeye izahuramo na Sudani y’Epfo mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024). Uyu mukino ubanza uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 22 Ukuboza 2024, muri Sudani y’Epfo. Cassa Mbungo AndrĂ©, […]
Leta yohereje Jose Chameleone hanze y’igihugu kwivuza

Leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo kohereza umuhanzi w’icyamamare Jose Chameleone hanze y’igihugu kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwisumbuye, nyuma y’uko amaze iminsi arwariye mu bitaro kubera uburwayi bwaturutse kugukoresha ibiyobyabwenge. Minisitiri w’Ubutegetsi ushinzwe Urubyiruko n’Imibereho y’Abana, Hon. Balaam Barugahara Ateenyi, ni we watangaje iyi nkuru, aho yavuze ko yamenyesheje Perezida Museveni ikibazo cya Chameleone, maze […]
U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Steve Harvey

Leta y’u Rwanda, ibinyujije Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’ibigo bibiri bikomeye ku rwego mpuzamahanga: BILT LLC ya Steve Harvey na Sharjah Asset Management yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Aya masezerano agamije guteza imbere ubukerarugendo, ishoramari, n’inganda mu Rwanda. Ku bufatanye na Steve Harvey mu guteza imbere ubukerarugendo Francis […]
Riderman yahaye Neg G gasopo, atayumva akamurega muri RIB

Umuraperi Gatsinzi Emery uzwi mu muziki Nyarwanda nka Riderman, yongeye kwihanangiriza Neg G The General avuga ko amaze imyaka 10 amugendaho, yaba mu biganiro no mu bihangano, kandi asaba ko yahindura imyitwarire. Riderman yavuze ko naramuka akomeje kumutuka no kumusebya, ashobora kwiyambaza inzego z’ubutabera kugira ngo ikibazo gikemuke. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Riderman […]
Mukura VS yayamanitse imbere ya Ferwafa

Nyuma y’impaka ndende n’amabaruwa avuguruzanya, ikipe ya Mukura Victory Sports yavuye ku izima isubika umukino yari ifitanye na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 10 Kanama 2024 mu birori byiswe “Mukura Season Launch”. Kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Kanama 2024 nibwo ikipe ya Mukura Victory Sports yatangaje ko yasubitse ibirori byiswe […]
Butera Knowles n’umugabo we bakiriye inka bagabiwe na Perezida Kagame

Umuhanzikazi Butera Knowles n’umugabo we, Ishimwe Clement bakiriye inka bahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo bamusuraga iwe mu rugo mu minsi yashize. Uyu muryango wamamaye cyane mu myidagaduro mu Rwanda wakiriye iyi nka ku munsi bizihizaho isabukuru y’ubukwe bwabo, aho uba tariki ya 07 Kanama 2024. Uyu mwaka bizihizaga imyaka umunani ishize bashinze […]
Umwana w’imyaka 10 wasambanyijwe na nyirarume yabyaye
Uharanira uburenganzira bwa muntu ukomoka mu gihugu cya Kenya, Njeri Wa Migwi, yatangaje inkuru ibabaje y’umukobwa w’imyaka 10 wabyaye nyuma yo gusambanywa na Nyirarume. Ku wa Mbere tariki ya 5 Kanama 2024 nibwo Njeri Wa Migwi yatangaje iyi nkuru binyuze ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter. Nk’uko byatangajwe na Migwi, uyu mwana w’umukobwa yabyaye […]
Nigeria: 9 bigaragambije bafite amabedera y’Uburusiya bafunzwe
Ubuyobozi bwa polisi muri Leta ya Borno muri Nigeria bwataye muri yombi abigaragambyaga icyenda bazira kwerekana amabendera y’Uburusiya mu myigaragambyo. Ku wa Kabiri, tariki ya 6 Kanama 2024, Komiseri wa Polisi muri Borno, CP Yusuf Lawal yabwiye abanyamakuru bo muri Nigeria ko bafunze abantu 9 bigaragambije bafite amabedera y’Uburusiya. Uyu muyobozi yavuze ko abakekwa batawe […]
Umugande yafungiwe muri Zimbabwe azira gutunga ibikinisho byifashishwa mu gutera akabariro
Umusore w’imyaka 24 ukomoka mu gihugu cya Uganda, Tom Ssekamwa, yatawe muri yombi i Masvingo, muri Zimbabwe, nyuma yo gufatanwa ibikinisho byifashishwa mu gutera akabariro. Ssekamwa yitabye urukiko rw’ibanze rwa Masvingo nyuma yo gutabwa muri yombi, aho akurikiranyweho ibyaha byo kwangiza amategeko agenga kwidagadura ndetse no guhungabanya umutekano. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushinjacyaha muri Zimbabwe (NPA) […]
Inzu ya Lionel Messi yagabweho igitero

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Argentine na Inter Miami, Lionel Messi yatunguwe no kubona itsinda rya bantu bagaba igitero ku nzu ye iherereye i Biza muri Espagne maze bakayangiza mu buryo bukomeye. Itsinda ry’abantu bavuga ko bahirimbanira kurengera ikirere bahuriye ku nzu ya Lionel Messi maze bayimenaho amarangi ndetse banayishyiraho ibintu bitanejeje uyu mukinnyi. Abakoze ibi […]
Hadji Yussuf yihaye intego yo gutuma Perezida Kagame agaruka kuri Stade
Umuherwe ndetse akaba n’umuyobozi wa Rwanda Premier League Board itegura Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Mudaheranwa Hadji Yussuf yihaye intego yo gutuma Perezida Paul Kagame asubira kuri Stade. Ibi yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye na Radiyo ya B& B Kigali FM ku munsi wo ku cyumweru tariki ya 4 Kanama 2024. Ubwo uyu muyobozi […]
Umugabo wari uri gukina golf yarokotse impanuka y’indege
Ku cyumweru, umupilote n’umugabo wari uri mu kibuga cya golf barokotse impanuka ikomeye y’indege nto yaguye mu kibuga cya golf giherereye i California. Ibi byabereye ahitwa Haggin Oaks Golf Complex ahagana mu masaha ya saa 1h18, nk’uko ishami rishinzwe kuzimya inkongi i Sacramento ryabihamirije Fox News Digital dukesha iyi nkuru. Indege nto yamenyekanye nka KCRA-TV […]
Amissi Cédri yasinye muri Kiyovu Sports
Kiyovu Sports yasinyishije amasezerano y’umwaka umwe umurundi Amissi CĂ©dri umaze iminsi ayikoreramo imyitozo. Iyi kipe yasinyishije uyu mukinnyi nyuma yo guhabwa amafaranga n’Umujyi wa Kigali yo kwifashisha umwaka utaha. Isinya ry’uyu mukinnyi ryemejwe n’umuvugizi wa Kiyovu Sports, Minani Hemed ubwo yaganiraga na Igihe, aho yagize ati “ Nibyo Amissi CĂ©dric ni umukinnyi wa Kiyovu Sports.” […]
Kagere Meddie yasinye amasezerano mashya muri Namungo
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” Meddie Kagere yasinye amasezerano mashya muri Namungo yo muri Tanzania yari yaratijwemo mu ntangiriro z’uyu mwaka. Meddie Kagere ukina asatira yamaze gutereka umukono ku masezerano ye muri Namungo mu gihe cy’umwaka umwe akinira iyi kipe yo muri Tanzania. Uyu rutahizamu utagihamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yageze muri […]
Nyuma y’ubwegure bwa Noelia Voigt Miss USA 2024 yamenyekanye
Ku Cyumweru tariki ya 4 Kamena, Alma Cooper yambitswe ikamba ryo kuba Nyampinga wa USA 2024 nyuma y’amezi make uwari ufite iri kamba riheruka yeguye kuri uyu mwanya. Nyuma y’igihe hashakishwa uwaba Miss USA 2024 urugendo rwaje kurangira rusize Alma Cooper ariwe wegukanye iri kamba agiye kwambara mu gihe cy’umwaka umwe gusa. Mu birori byabereye […]
APR FC yagarutse i Kigali by’igihe gito

Ikipe ya APR FC yagarutse mu Rwanda by’igihe gito ivuye muri Tanzania dore ko izasubirayo gutana mu mitwe na Azam FC mu mukino wa CAF Champions League. Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 4 Kanama 2024, ni bwo abagize APR FC bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe bavuye muri Tanzania. APR […]
Haruna Niyonzima yaje ateruwe mu ntebe nk’igikomangoma – Amafoto

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi na Rayon Sports, Haruna Niyonzima yatunguye abafana ba Rayon Sports muri Rayon Day yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Kanama 2024. Mu birori by’igikundiro bitegurwa na Rayon Sports byabaye kuri uyu wa Gatandatu byaranzwe n’udushya n’imiteguro igiye itandukanye. Ni ibirori byatangaye nyuma ya saa sita, aho Rayon Sports yaba […]
Ibyiciro by’urukundo buri muntu anyuramo uko yaba ameze kose
Mu buzima bwa muntu abantu benshi banyura mu bwoko 3 bw’urukundo kugira ngo babe baba abagabo cyangwa abagore buzuye. Buri wese ahura n’abantu batatu mu rukundo uwa kane akaba ari we babana! Harimo urumeze nk’urw’Abamalayika! Burya mu buzima hari ibice bitatu bibaho mu rukundo, ariko umuntu abinyuranamo n’abantu batatu. Bashobora kurenga batatu, ariko baza mu […]
APR FC yashyitse muri Tanzania -Amafoto

Ikipe ya APR FC yageze mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania aho igiye mu muhango wa “Simba Day” uteganyijwe mu minsi iri imbere. Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 1 Kanama 2024 nibwo APR FC yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Tanzania kwitabira ubutumire bwa Simba SC mu birori ngarukamwaka bizwi nka […]
CIP (Rtd) Ntabanganyimana Antoine yahagaritswe amezi 12 adatoza
Umutoza mukuru wa Police HC, CIP (Rtd) Ntabanganyimana Antoine yahawe ibihano byo kumara amezi 12 adakandagira mu kibuga n’amande y’ibihumbi 200 by’Amanyarwanda azira kwikura mu kibuga. Ibi bihano yabifatiwe n’ishyirahamwe ry’Umukino w’Intoki “Handball” mu Rwanda [FERWAHAND], kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kanama 2024. Ibi yabikoze mu mukino wa nyuma wa Kamarampaka “PlayOffs” wahuje […]
Premier League yahannye Manchester City
Ubuyobozi bwa Premier League itegura shampiyona y’ikiciro cya Mbere mu Bwongereza bwafatiye ibihano ikipe ya Manchester City bitewe n’amakosa yakoze mu myaka 2 ishize yo gutuma habaho gutinda gutangira kw’imikino. Ku wa Gatatu taliki ya 31 Nyakanga 2024 nibwo Premier League yafatiye ikipe ya Manchester City ibihano bitewe nuko yagiye ituma habaho gutinda gutangira ku […]
Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yakatiwe igifungo cy’imyaka 2
Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yahamijwe icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahise rumuhanisha igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw. Ubujurire bw’Ubushinjacyaha n’ubw’umunyamakuru Jean Paul Nkundineza bwaburanishijwe tariki 17 Nyakanga 2024, ubushinjacyaha bugaragaza ko butanyuzwe n’imikirize y’urubanza kuko Urukiko rw’Ibanze rwatanze igihano gito nyamara Nkundineza atarigeze yemera icyaha. Ubushinjacyaha bwasabaga ko […]
Rutahizamu Sugira Ernest yangiwe gukora imyitozo muri As Kigali
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Sugira Ernest yasohowe mu myitozo ya As Kigali yatangiye ku munsi wo ku wa Kabiri tariki ya 30 Nyakanga 2024 i Nyamirambo. Iyi myitozo yatangiye mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 30 Nyakanga 2024, aho yitabariwe n’abakinnyi bagiye batandukanye badafite amakipe ndetse n’abakinnyi bayo bakiyifitiye amasezerano. Mu bakinnyi bashya […]
R.Kelly yajuririye ibihano yahawe muri 2023
Umuhanzi Robert Sylvester Kelly wamenyekanye mu muziki nka R.Kelly yasabye ko yakurirwaho igihano cy’imyaka 20 yakatiwe muri 2023 ubwo yahamwaga n’ibyaha byo gufata ku ngufu no gukinisha filime y’urukozasoni umwana w’imyaka 14. Uyu muhanzi umaze imyaka muri gereza atangaza ko yajuririye ibi bihano kubera ko we asanga binyuranyije n’amategeko ahana ibyaha muri Leta zunze ubumwe […]
Mbappe yaguze ikipe y’iwabo
Rutahizamu mushya wa Real Madrid akaba na kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’ Ubufaransa, Kylian Mbappe yegukanye ikipe ya SM Caen yo mu cyiciro cya kabiri mu Bufaransa nyuma yo kugura 80% by’imigabane muri iyi kipe. Ikinyamakuru Le Parisien cyatangaje ko yatanze miliyoni 20 z’amayero kugira ngo agure iyi migabane 80% mu ikipe ya SM Caen yari […]
Ibizakwereka ko umusore mukundana azakubera umugabo w’ikigwari
Biragoye kumenya umusore uzakubera umugabo uhamye mu ntekerezo no mu mikorere, ariko hari bimwe bigaragaza ko umusore wifuza ko muzabana wamureka mu maguru mashya. Ijambo ikigwari rikoreshwa mu kugaragaza uwananiwe kuba intore no kwesa imihigo abigizemo uruhare, kubera kubura indangagaciro zimugenga mu buzima bwa buri munsi. Dore ibizakwereka ko umusore mukundana azagutenguha mu rushako: 1. […]
Umukinnyi wa filime Erica yapfuye
Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya wari ugezweho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Erica Chantal Ash yapfuye azize indwara ya Kanseri. Uyu mukinnyi w’imyaka 46 y’amavuko yamenyekanye muri filime nka ‘Survivors Remorse’, yapfuye mu ntangiriro z’iki cyumweru nk’uko umuryango we wabitangaje. Umuryango w’uyu mukinnyi wa Filime watangaje urupfu rwe mu itangazo bashyize hanze, aho ryagiraga […]
Rayon Sports yakiriye rutahizamu mushya

Mu ijoro ryakeye ikipe ya Rayon Sports yakiriye rutahizamu mushya, Umunya-Gabon, Nathanael Iga Ndwangou, wemeza ko agiye gukora ibikomeye muri Murera ko ahubwo atari we uri bubone atangiye imyitozo. Nathanael yakiriwe mu masaha y’ijoro ryo ku wa Mbere taliki 29 Nyakanga 2024, asanganirwa n’abarimo Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Robben hamwe n’Umukuru w’Abafana, Muhawenimana Claude. […]
Dorimbogo yashyinguwe
Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Valentine Nyiransengiyumva wamenyekanye nka Dorimbogo wapfuye mu mpera z’icyumweru gishize, yashyinguwe kuri uyu wa Mbere 29 Nyakanga 2024. Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2024 nibwo amakuru y’incamugongo y’uko Dorimbogo yapfuye yamenyekanye, aho byatangajwe ko yazize uburwayi. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024 ni […]
Rayon Sports yagiye guhahira muri Senegal
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka ubutitsa nyuma y’uko bimaze kumenyekana ko yamaze kumvikana n’abanyamahanga bandi bashya babiri bigiye kuza kuyifasha kuzitwara neza muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda iteganyijwe muri Kanama. Ihereye inyuma Rayon Sports yumvikanye na myugariro w’Umunya- SĂ©nĂ©gal witwa Youssou Diagne wakinaga muri Ittihad Zemmouri de KhĂ©miss yo muri Maroc. Si […]
Dorimbogo yapfuye
Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Valentine Nyiransengiyumva wamenyekanye nka Dorimbogo, yapfuye azize uburwayi yari amaranye iminsi, ubwo yari azanwe mu bitaro bikuru bya Kibuye kunyuzwa mu cyuma. Aya makuru y’inshamugongo yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2024. Uyu mukobwa wari warabaye ikimenyabose ku mbugankoranyambaga yapfuye kuri uyu wa Gatandatu ku […]
Ibintu bine bikurura abagabo iyo bifitwe n’abagore
Abagabo bakururwa n’abagore cyane kurusha uko bo babakurura, aha abenshi bibaza ikintu cyaba cyiri mu bagore cyaba gikurura abagabo cyane. Nubwo abagore bakurura abagabo, buri mugabo agira ibintu byinshi bitandukanye bimukurura ku mugore. Mu nkuru yacu uyu munsi tugiye kureba bimwe mu bintu by’ibanze abagore bafite bikurura abagabo cyane. 1. Ubwiza: Ubwiza ni kimwe mu […]