Intambara iri kubera muri Sudani iravugwamo ukuboko kwa General Haftar wo muri Libya

Imirwano yo muri Sudani imaze kwangirikiramo byinshi birimo intwaro nini

Intambara y’ingabo za Leta ya Sudani n’umutwe witwaje intwaro wa RSF (Rapid Support Force) iravugwamo ukuboko gukomeye kwa General Khalifa Haftar wari warajegeje ubutegetsi bwo muri Libya mu myaka yashize, yifashishije abarwanyi be bagize LNA. Iyi mirwano iri kubera mu murwa mukuru, Khartoum, yatangiye tariki ya 15 Mata 2023. Imaze kugwamo abasivili barenga 400, inkomere […]

Perezida wa Kenya yaciriye ‘urwa Pilato’ Pasiteri wabujije abayoboke kurya

Perezida Ruto mu muhango wo gusoza amasomo y'abofisiye bato

Perezida wa Kenya, William Ruto, yaciriye urwa Pilato umuvugabutumwa ukomeye muri iki gihugu, Pasiteri Paul Mackenzie Nthenge, wasabye abayoboke b’itorero rye kutarya kugira ngo bahure na Yesu, bikabaviramo imfu. Polisi ya Kenya ikomeje gukora iperereza ku mfu z’aba bayoboke, aho imaze kubona imirambo 47 yashyinguwe mu ishyamba riri mu gace ka Shakahola, akarere ka Kilifi. […]

Nyanza, Gisagara: Abayobozi 5 bari baherutse kurekurwa bongeye gutabwa muri yombi

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwongeye guta muri yombi abayobozi batanu bo mu turere twa Gisagara na Nyanza baherukaga kurekurwa hashingiwe ku cyemezo cy’urukiko. Aba ni: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyanza, mugenzi we wa Gisagara, ushinzwe amasoko muri Nyanza, ushinzwe imyubakire muri One Stop Center muri Nyanza n’ushinzwe imirimo rusange muri Nyanza. Aba bari baratawe muri […]

Perezida Ndayishimiye yaganiriye na babiri bayoboye u Burundi

Ndayizeye, Ndayishimiye na Ntibantunganya (uva ibumoso, ujya iburyo)

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagiranye ikiganiro na babiri bamubanjirije ku butegetsi, Sylvestre Ntibantunganya wayoboye iki gihugu kuva mu mwaka w’1994 kugeza mu 1996 na Domitien Ndayizeye wakiyoboye kuva mu 2003 kugeza mu 2005. Nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu bibisobanura, iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa 23 Mata 2023 cyibanze ku ngingo zitandukanye zirimo imiyoborere myiza […]

Sudani: Abarwanyi bahanganye na Leta bari gufasha Abanyamerika n’Abafaransa gutaha

Umutwe w’abarwanyi ba RSF (Rapid Support Forces) uhanganye n’ingabo zegamiye ku butegetsi bwa General Abdel Fattah al-Burhan urigamba gutanga ubufasha mu gucyura Abanyamerika n’Abafaransa. RSF iravuga ko mu gitondo cy’uyu wa 23 Mata 2023, yifatanyije na misiyo ya Leta zunze ubumwe za Amerika igizwe n’indege 6 mu gucyura abadipolomate n’imiryango yabo. Iti: “Ubuyobozi bwa RDC […]

Gen. Kainerugaba na ba Minisitiri bageze i Kigali

Gen. Kainerugaba yakiriwe na Maj. Gen. Willy Rwagasana uyobora umutwe w'ingabo zirinda abayobozi bakuru

Umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bikorwa byihariye by’igisirikare akaba n’umuhungu we, General Muhoozi Kainerugaba, hamwe n’abaminisitiri babiri, bageze i Kigali mu mwanya muto ushize. Abaminisitiri bazanye na Gen. Kainerugaba ni: Norbert Mao w’ubutabera na Jim Muhwezi ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu. Itsinda ry’abazanye n’uyu musirikare washinze ihuriro ‘MK Movement’ ririmo kandi bamwe mu bagize […]

Imibereho ya Etincelles igeze ku rwego rwo kuba yasiba imikino ya shampiyona

Umutoza w’ikipe ya Etincelles, Bizumuremyi Rajab, yatangaje ko abakinnyi be babayeho nabi ku buryo bageze ku rwego rwo gusiba imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihe nta nkurikizi mbi byabagiraho. Ni amakuru agiye hanze nyuma y’aho iyi kipe itsinzwe na Sunrise FC yo mu ntara y’iburasirazuba ibitego 2 ku busa kuri uyu wa 22 […]

Ba ‘Colonels’ batanu na ba ‘Majors’ bane ba FARDC batorokeye muri M23

Abofisiye icyenda b’igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo (FARDC) batorokeye mu mutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Aba basirikare bafite amapeti kuva ku rya Major kugeza ku rya Colonel bakoreraga ahantu hatandukanye mu gihugu harimo mu biro bikuru by’igisirikare i Kinshasa, mu kigo cya Kitona, muri Rejiyo ya 33 […]

Umushinjacyaha Mukuru w’u Burundi yatanze amakuru yari ategerejwe kuri Bunyoni

Umushinjacyaha Mukuru w’u Burundi, Sylvestre Nyandwi, amaze gutangaza amakuru yari amaze hafi icyumweru ategerejwe kuri Gen. de Pol. Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu. Tariki ya 17 Mata 2023, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru y’uko ingo za Gen. Bunyoni ziri gusakwa n’abo mu nzego zishinzwe umutekano, bashakishaga amafaranga yaba ahahishe. Ntacyo Leta yigeze […]

Burundi: Leta yatangaje ko hari abanyamakuru ishobora gufatira ibihano

Minisiteri ishinzwe itumanaho, ikoranabuhanga n’itangazamakuru mu Burundi yatangaje ko nihatabaho kwitwararika, bamwe mu banyamakuru bakorera muri iki gihugu bashobora gufatirwa ibihano. Iyi Minisiteri yasobanuye ko hari ibinyamakuru biri gukwirakwiza ibinyoma ku mbuga zitandukanye, bitabanje gushishoza. Iti: “Dushingiye ku binyoma birimo gukwirakwizwa ku mbuga zitandukanye, turashaka gusaba ibinyamakuru bikorera mu Burundi gushishoza no gucukumbura mbere yo […]

Kivu y’Amajyaruguru: Gen. Ndima arashinja ingabo za EAC kutagenzura neza ibice zahawe

Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu rwego rw’igisirikare, Lt Gen. Constant Ndima, arashinja ingabo ziri mu mutwe w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) kutagenzura neza ibice zahawe. Kuva tariki ya 17 Mata 2023, ubuyobozi bw’iyi ntara bwatembereje abanyamakuru mu bice umutwe witwaje intwaro wa M23 washyikirije ingabo za EAC ngo zibigenzure. Aba banyamakuru basoje urugendo rwabo […]

Mvukiyehe aremeza ko ‘football’ y’u Rwanda yapfuye kubera abantu batinya kwiteranya

Perezida wa Kiyovu Sports Company, Mvukiyehe JuvĂ©nal, aremeza ko umupira w’amaguru wo mu Rwanda wapfuye kubera abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, FERWAFA, batinya kwiteranya. Mvukiyehe yatangarije aya magambo mu kiganiro yagiriye kuri ‘space’ ya Twitter yateguwe na Visi Perezida wa kabiri wa Etincelles FC, Me Safari Kizito, ku mugoroba w’uyu wa 22 Mata 2023. Uyu muyobozi […]

Huye: Umunsi wa 3 wije nta n’umwe uraboneka muri 6 bagwiriwe n’ikirombe

Umunsi wa gatatu wije n’umwe uraboneka mu bantu batandatu bagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyacukurwaga mu buryo butemewe n’amategeko mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye. Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wa tariki ya 19 Mata 2023, habura uburyo bwo gutabara aba bantu barimo abanyeshuri batatu bigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, cyane ko […]

Gen. Kainerugaba arasoreza icyumweru i Kigali

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda akaba n’umujyanama we mu bikorwa byihariye bya gisirikare, General Muhoozi Kainerugaba, arasoreza iki cyumweru i Kigali. Umunyamakuru Canary Mugume wa NBS TV yatangaje ko Gen. Kainerugaba araza mu Rwanda kuri uyu wa 22 Mata 2023 muri gahunda y’ibirori by’isabukuru ye yateguriwe na Perezida Paul Kagame. Muri uru ruzinduko, […]

Ibiciro bishya by’ibiribwa byakabaye byaratangiye kubahirizwa

Ibiciro bishya by’umuceri, kawunga n’ibirayi byatangajwe na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) tariki ya 19 Mata 2023 byakabaye byaratangiye kubahirizwa kuva uwo munsi. Ku gicamunsi cy’uwo munsi ni bwo iyi Minisiteri yatangaje ko nyuma y’ubugenzuzi bwakorewe ku masoko atandukanye mu gihugu, bikagaragara ko abacuruzi burije ibiciro mu buryo bukabije, n’inama yagiranye n’abafite aho bahurira n’ibiciro, yafashe […]

Imbogamizi yatumaga Ukraine itemererwa kwinjira muri NATO yavuyeho

Stoltenberg mu kiganiro n'abanyamakuru muri Ramstein

Umunyamabanga Mukuru w’umuryango mpuzamahanga w’ubwirinzi wa NATO, Jens Stoltenberg, yatangaje ko ibihugu byose biwugize byamaze kwemeranya ko Ukraine igomba kuzabyiyungaho. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yari ku birindiro by’ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) mu Budage bya Ramstein, nk’uko Sky News yabitangaje, Stoltenberg yavuze ko mu gihe intambara ibera muri Ukraine yazarangira, Ukraine […]

Kinshasa: Abagize Inteko batoye itegeko ryemerera abasivili kurwanira igihugu

Kabanda abona igisirikare kitagira Inkeragutabara kiba kimeze nk'imodoka itagira ipine ry'ubwizigame

Abagize inteko ishinga amategeko muri Repubulika ya demukarasi ya Congo batoye itegeko rikubiyemo ingingo zirimo iyemerera abasivili babyifuza kwifatanya n’ingabo za Leta mu gihe ziri ku rugamba. Iri tegeko muri rusange rishyiraho umutwe w’Inkeragutabara, umushinga waryo ukaba warateguwe na Gilbert Kabanda wahoze ari Minisitiri w’ingabo n’abari abasirikare, awugeze ku bagize Inteko kugira ngo bawusesengure, banawemeze. […]

Ndayishimiye yatangaje ko azajya yibonanira n’uzongera kuvuga ko u Burundi bukennye

Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko azibonanira n’Umurundi uzongera kuvugira mu itangazamakuru ko igihugu cyabo gikennye, kuko ngo azaba ari umwanzi wacyo. Kuri uyu wa 20 Mata 2023 ubwo yagezaga ku bayobozi batandukanye ndetse n’abadipolomate gahunda y’iterambere y’u Burundi, yavuze ko abavuga ko iki gihugu gikennye nta kindi baba bagamije, keretse gusa guca intege […]

Imyaka 29 irashize Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda yishwe

Hari tariki ya 20 Mata 1994. Ubu imyaka 29 irashize Umwamikazi w’u Rwanda, Rosalie Gicanda yishwe n’abasirikare bahawe ibwiriza na Captain Nizeyimana Ildephonse wari mu bayobozi bakuru b’ishuri ry’abofisiye bato, ESO/Butare. Gicanda yari Umwamikazi w’Umwami Mutara III Rudahigwa, akaba ari we mwamikazi wa nyuma u Rwanda rwagize, kuko umwami Kigeli V Ndahindurwa wabaye umwami wa […]

Huye: Abantu 6 barimo abanyeshuri 3 baheze mu cyobo cy’ubujyakuzimu bwa metero zirenga 60

Abaturage bari bategereje, babuze icyo bakora/RBA

Mu murenge wa Kinazi w’akarere ka Huye hari kuba igikorwa cyo gushakisha abantu 6 baheze mu cyobo cy’ubujyakuzimu buri hagati ya metero 60 n’100 ubwo bari bagiyemo gucukura amabuye y’agaciro. Kuri uyu wa 19 Mata 2023, ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru cyatangaje ko aba bantu barimo batanu bafite imyaka iri munsi ya 30 n’uw’imyaka 50 ari bo […]

Kabale: Pasiteri Bugingo yasabiye Perezida Kagame na Museveni umugisha

Pasiteri Bugingo (hagati), umugore we Susan Makula (ibumoso) na Frank Gashumba (iburyo)

Pasiteri uzwi cyane muri Uganda akaba n’umushoramari, Aloysius Bugingo, yasabiye Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni umugisha ku bwo kuba baremeye gufungura imipaka y’ibihugu bayobora, ababituye bakongera kugenderana. Kuri uyu wa 19 Mata 2023 ubwo ku kibuga cy’ishuri ryisumbuye rya Kigezi haberaga ibirori byo kwishimira ifungurwa ry’imipaka y’ibi bihugu byombi ryabaye mu mwaka ushize, Pasiteri […]

Abarimo umushoramari Dubai n’uwahoze ari Meya batawe muri yombi kubera inzu zasondetse

Perezida Kagame ubwo yari mu nama na ba Gitifu b'utugari mu kwezi gushize

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu batanu barimo umushoramari Nsabimana Jean uzwi nka Dubai ndetse n’uwabaye umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Stephen Rwamurangwa, rubakekaho uruhare mu kubaka inzu zisondetse ziri mu mudugudu wa Urukumbuzi, ahazwi nko ‘Kwa Dubai’. Abandi batatu batawe muri yombi ni: uwahoze ari umuyobozi wungirije w’akarere ka Gasabo, Mberabahizi Raymond Chretien, […]

Igiciro cya Kawunga ntikigomba kurenga 800Frw/kg, ku birayi amenshi ni 460

Abanyarwanda barasabwa gutanga amakuru ku warenga kuri ibi biciro

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yashyizeho ibiciro ntarengwa by’ifu y’ibigori, umuceri n’ibirayi mu rwego gukemura ikibazo cy’izamurwa ryabyo rikabije rikorwa n’abacuruzi mu buryo bwo gushaka inyungu nyinshi. Iyi Minisiteri isobanura ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe ku masoko atandukanye bikagaragara ko ibiciro bikabije, na nyuma y’inama yagiranye n’abafite aho bahurira n’ibiciro, yafashe icyemezo cyo gukura umusoro ku nyongeragaciro (TVA) […]

Dr Kanimba arasaba abagiraneza ubufasha, akajya kwivuza

Dr Vincent Kanimba, umuganga uzobereye mu kuvura indwara zo mu myanya y’ibanga, wakoreye ibitaro birimo CHUK kuva mu mwaka w’1994 n’ibyitiriwe Umwami Faisal, arasaba abagiraneza kumufasha, akajya kwivuza indwara amaranye imyaka itatu. Dr Kanimba arwaye indwara yitwa Parkinson ihungabanya ubwonko yamufashe tariki ya 21 Gashyantare 2020 ubwo yari avuye gushyingura umubyeyi we (nyina) ku irimbi […]

Gen. Kainerugaba yahuriye na Gen. Kayihura i Kabale

Gen. Kainerugaba ubwo yamurikaga ubu bwato

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’umujyanama we mu bikorwa byihariye by’igisirikare, Gen. Muhoozi Kainerugaba yahuriye na Gen. Kalekezi Kayihura i Kabale ku munsi igitaramo cy’Abanya-Uganda n’Abanyarwanda ‘Rukundo Egumeho/Urukundo Rugumeho’ kiri bubereho. Gen. Kaineruga yageze i Kabale kuri uyu wa 18 Mata 2023, yakiranwa urugwiro n’abamushyigikiye biganjemo abayoboke b’ihuriro rya ‘MK Movement’. Mu byo yabanje […]

Museveni yamuritse kajugujugu ya mbere yakorewe muri Uganda

Iyi ndege mbere y'uko isohoka mu ruganda rwa Nakasongola

Perezida akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo za Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, kuri uyu wa 18 Mata 2023 yayoboye igikorwa cyo kumurika kajugujugu y’intambara yo mu bwoko bwa Mi-24 yakorewe muri iki gihugu. Iyi ndege yakorewe/yateranyirijwe mu ruganda rwa gisirikare rwa Nakasongola, bigizwemo uruhare n’abatekinisiye mu ngabo za Uganda n’Abarusiya. Ubwo yamurikaga iyi ndege, Perezida Museveni yashimye […]

Bob Rugurika ushakishwa n’u Burundi aravugwaho imikoranire ya hafi na Gen. Bunyoni

Bivugwa ko Bunyoni yahungiye muri Tanzania

Umunyamakuru Bob Rugurika uyobora radiyo RPA (Radio Publique Africaine) ikorera mu buhungiro, aravugwaho gukorana bya hafi na Gen. de Pol. Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi. Uyu munyamakuru ari ku rutonde rw’abantu 34 Leta y’u Burundi imaze imyaka myinshi ishakisha, ibakurikiranyeho uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza muri Gicurasi 2015. Ikinyamakuru […]

Ingabo za EAC zagaragaje ukuri ku mirwano yavuzwe hagati yazo na M23

Abafashwe ni aba gusa hari ukutavuga rumwe ku mutwe babarizwamo

Ingabo z’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba ziri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, EACRF, zagaragaje ukuri ku mirwano yavuzwe hagati yazo n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Mu cyumweru gishize, bamwe mu banyamakuru bo muri RDC batangaje ko abarwanyi ba M23 bagabye igitero ku ngabo z’u Burundi muri teritwari ya Masisi, zibasubiza inyuma, zifatamo […]

Gen. Nyagah yatangaje abafite ububasha bwo kuvana ingabo za EAC muri RDC

Maj. Gen. Jeff Nyagah yatangaje abafite ububasha bwo kuvana umutwe w’ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba ayobora mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, RDC. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 17 Mata 2023, Gen. Nyagah yasobanuye ko ingabo za EAC ziri muri RDC hashingiwe ku byemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango. Uyu […]

Ibirori bya Gen. Kainerugaba bihuza Abanyarwanda n’abanya-Uganda byahumuye

Mu karere ka Kabale hahumuye igitaramo ‘Rukundo Egumeho’ cyateguwe n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, General Muhoozi Kainerugaba gihuza Abanyarwanda n’abanya-Uganda mu rwego rwo kwishimira ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna ryabaye mu mwaka ushize. Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko mu rwego rwo gutegura iki gitaramo, mu cyumweru gishize muri Kabale habaye irushanwa ryitiriwe Gen. Kainerugaba ‘MK Cup’. Nelson […]

M23 yakiriye intumwa ya Musenyeri wa diyosezi ya Goma

Lt Col. Baratuje ubwo yakiraga intumwa ya Musenyeri

Umushumba wa diyosezi gatolika ya Goma, Musenyeri Willy Ngumbi, yohereje intumwa, isura abakirisitu bo muri gurupoma ya Jomba muri teritwari ya Rutshuru, ihabwa ikaze n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Tariki ya 16 Mata 2023 ni bwo Musenyeri Ngumbi yohereje iyi ntumwa. Mbere yo kujya imbere yabo, Lt Colonel Julien Baratuje Mahano wa M23 wari wambaye […]

Muri RDC hagiye gutangira irushanwa ryitiriwe Perezida

Irushanwa Umurenge Kagame Cup ry'uyu mwaka ryarangiye mu kwezi gushize/Ifoto: Kigali Today

Muri Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) hagiye gutangira irushanwa ‘Fatshi Cup’ ryitiriwe Perezida w’iki gihugu, FĂ©lix Tshisekedi Tshilombo uzwi ku izina ry’akabyiniriro nka Fatshi. Minisitiri wa siporo, Franà§ois Claude Kabulo Mwana Kabulo, kuri uyu wa 17 Mata 2023 ubwo yari mu nama n’abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri RDC, FECOFA, yasobanuye ko rizatangira muri Kamena […]

Ingo za General Bunyoni zasatswe

Ingo za General Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi zasatswe n’abapolisi ndetse n’abo mu nzego zishinzwe iperereza. Mu gitondo cy’uyu wa 17 Mata 2023 hatangiye guhwihwiswa amakuru y’uko abapolisi n’abo mu iperereza bari bafite intwaro bagose urugo rwa Gen. Bunyoni, gusa icyari cyahabajyanye nticyari cyakamenyekanye. Mu kanya gashize, urubuga SOS Media Burundi rwemeje aya […]

Perezida Ndayishimiye aremeza ko Umurundi utuye mu cyaro nta madolari akeneye

Perezida Ndayishimiye mu muganda rusange

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aremeza ko Umurundi utuye mu cyaro nta madolari akeneye kuko no mu gihe yayabona ntacyo yayamaza. Tariki ya 15 Mata 2023 ubwo yifatanyaga n’abatuye muri Komini Mishiha, intara ya Cankuzo, mu muganda, Perezida Ndayishimiye yibasiye abavuga ko Abarundi bakennye, bagapimira ubukene ku idolari. We abona barabaswe n’ubukoloni. Ndayishimiye yagize ati: […]

Perezida Ruto, Kiir na Guelleh wa Djibouti bazajya muri Sudan kunga abahanganye

Abakuru b’ibihugu bigize umuryango uhuza za guverinoma ugamije iterambere, IGAD, banzuye kohereza Perezida William Ruto wa Kenya, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo na Ismail Omar Guelleh wa Djibouti muri Sudan kugira ngo bunge impande zihanganye. Ku wa 15 Mata 2023, muri Sudani habayeho ukurasana gukomeye hagati y’ingabo zishyigikiye ubutegetsi n’abakomando bagize RSF (Rapid Support Force) […]

Guverinoma ya RDC yarakajwe n’amagambo Perezida Kagame yavugiye i Cotonou

Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Patrick Muyaya, yagaragaje ko yarakajwe n’amagambo Perezida Paul Kagame yavugiye mu ruzinduko yagiriye i Cotonou muri BĂ©nin. Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yari kumwe na mugenzi we Patrice Talon uyobora BĂ©nin, Perezida Kagame yabajijwe ku mutwe witwaje intwaro wa M23, asobanura ko ukomoka ku mateka y’ubukoloni, […]

Moses Turahirwa yatangaje ko anywera urumogi mu mihanda y’i Kigali

Umunyamideli Moses Turahirwa aravuga ko u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine kimwemerera kunywera urumogi nk’umuti mu mihanda no mu busitani bwo mu mujyi wa Kigali. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, Turahirwa yagize ati: “U Rwanda ni cyo ihugu ku Isi na Africa kinyemerera kunywa umuti w’itabi ry’urumogi ku mihanda no mu busitani bwa […]

Perezida Kagame aremeza ko ikibazo cya RDC, u Rwanda n’akarere atari M23

Perezida Kagame na Patrice Talon uyobora Bénin, mu kiganiro n'abanyamakuru

Perezida Paul Kagame aremeza ko ikibazo cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, u Rwanda n’akarere ibihugu byombi biherereyemo atari umutwe witwaje intwaro wa M23. Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru i Cotonou muri BĂ©nin kuri uyu wa 15 Mata 2023, Perezida Kagame wari usabwe n’umunyamakuru kuvuga ku mwuka mubi uri mu mubano w’u Rwanda na RDC, […]

Induru zavugiye i London kubera ibitangaza abana bo muri Uganda bagize Ghetto Kids bahakoreye

Ghetto Kids bemeje abitabiriye iri rushanwa n'abagize akanama nkemurampaka

Mu cyumba kiberamo irushanwa rya Britain’s Got Talent i London mu Bwongereza havugiye induru kubera ibitangaza byakozwe n’abana bo muri Uganda bagize itsinda ry’ababyinnyi rizwi nka Ghetto Kids. Iri tsinda ryatangijwe na Dauda Kavuma mu mwaka w’2013 mu rwego rwo guteza imbere imibereho y’abana b’imfubyi n’ababayeho mu buzima bugoye. Abarigize biganjemo ibi byiciro, bakaba bafite […]

Mu Buhinde: Umunyepolitiki n’umuvandimwe we bishwe n’abihinduye abanyamakuru, ‘cameras’ zireba

Atiq n'umuvandimwe we imbere ya camera na micro mbere gato yo kuraswa

Umunyepolitiki Atiq Ahmad wabaye umushinga amategeko mu Buhinde ndetse n’umuvandimwe we, Ashraf Ahmad, bishwe barashwe n’abihinduye abanyamakuru kuri uyu wa 15 Mata 2023. Atiq na Ashraf, nk’uko France 24 ibitangaza, bari baherekejwe n’abapolisi mu mugoroba ubwo bari bagiye gusuzumirwa ku bitaro mu mujyi wa Prayagraj muri Leta ya Uttar Pradesh. Abanyamakuru babafotoraga, abandi bafata amashusho […]

Abanyekongo bagiye kongera gufata ku ndangamuntu baherukaga ku bwa Mobutu

Abaturage bo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo bagiye kongera gufata ku makarita ndangamuntu baherukaga mu myaka irenga 30 ubwo iki gihugu cyayoborwaga na Mobutu Sese Seko. Minisitiri w’Intebe, Michel Sama Lukonde, yatangarije mu nama y’abaminisitiri yabaye tariki ya 14 Mata 2023, ko indangamuntu ziri gutegurwa kandi ko hagati muri uyu mwaka w’2023, Abanyekongo baraba […]

Leta ya RDC irashinja u Rwanda gutuma idahemba abakozi bayo

Ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo burashinja u Rwanda gutuma budahemba abakozi ba Leta umushahara w’ukwezi kwa Gashyantare na Werurwe 2023. Mu nama yahuje Minisitiri w’abakozi ba Leta, Jean-Pierre Lihau n’abahagarariye ihuriro ry’abakozi ba Leta tariki ya 13 Mata 2023, uyu muyobozi yasobanuye ko intambara avuga ko igihugu cyabo cyashojweho n’u Rwanda mu burasirazuba […]

Burundi: Abarwanyi ba FLN batumye agace kegereye ku mupaka gashyirirwaho ingamba

Ubuyobozi bwa komini Mabayi mu ntara ya Cibitoke mu Burundi buravugwaho gufatira santere y’ubucuruzi ya Kivogero nyuma y’aho abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FLN urwanya Leta y’u Rwanda bagaragayemo bagiye gushaka ibibatunga. Amakuru dukesha SOS Media Burundi avuga ko abarwanyi ba FLN iyo bashaka ibibatunga, basohoka mu ishyamba rya Kibira (rihana imbibi na Nyungwe) bafitemo […]

RDC irateganya gufungura dosiye y’ubutabera ya Laurent Nkunda na Makenga

Guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo irateganya gufungura dosiye y’ubutabera ya General Laurent Nkunda wabaye Umugaba Mukuru w’umutwe witwaje intwaro wa CNDP, Gen. Sultani Makenga uyobora abarwanyi ba M23 n’abandi bafite aho bahurira na bo. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 13 Mata 2023, Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick […]

Raila Odinga agiye gusubukura imyigaragambyo yise iyo kurwana na Goliyati

Umunyapolitiki wo muri Kenya, Raila Odinga, yatangaje ko nyuma y’umunsi mukuru wa Ramadan, azatangaza igihe imyigaragambyo y’ihuriro Azimio la Umoja izasubukurirwa kandi ngo izarangira Goliyati atsinzwe. Tariki ya 2 Mata 2023 ni bwo Odinga yahagaritse iyi myigaragambyo yabaga kabiri mu cyumweru, nyuma yo kubisabwa na Perezida William Ruto wamusezeranyije ko abagize inteko ishinga amategeko bo […]

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko itari bujenjekere ‘inkozi z’ibibi’ z’abajura zizengereje abaturage

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko uru rwego rushinzwe umutekano rutari bujenjekere abo yise ‘inkozi z’ibibi’ z’abajura zizengereje Abaturarwanda. CP Kabera yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 13 Mata 2023 mu gihe abantu bakomeje gutakamba, basaba Polisi kugira icyo ikora ku bujura bwafashe intera hirya no hino mu […]

Sgt Robert yongeye kurongora nyuma yo gutandukana n’umugore bahunganye

Sgt Robert n'umugore we mushya bahawe icyemezo cy'urushako

Sergeant Major Kabera Robert wamenyekanye nka Sgt Robert mu muziki yongeye kurongora nyuma yo gutandukana n’umugore we bari barahunganye, Muhorakeye Jane. Sgt Robert na Muhorakeye bahungiye muri Uganda mu Gushyingo 2020 ubwo ubushinjacyaha bwa gisirikare bwari bukurikiranye kuri uyu mugabo icyaha cyo gusambanya umukobwa we ku gahato. Muri Mutarama 2023, uyu musirikare yatangaje ko umugore […]

Tshisekedi yongeye kwemeza ko FDLR ntacyo itwaye u Rwanda

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi Tshilombo, yongeye kwemeza ko umutwe witwaje intwaro wa FDLR ntacyo utwaye u Rwanda. Kuri uyu wa 13 Mata 2023 ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru hamwe na Perezida w’u Buruwisi, Alain Berset, yagarutse kuri raporo zirimo iy’Umuryango w’Abibumbye zigaragaza ko ingabo za RDC zifatanya kandi zigatera inkunga […]

USA igiye kwerekana filimi ya Rusesabagina u Rwanda rwemeza ko irimo ibinyoma

Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika iri i Maseru muri Lesotho yatangaje ko kuri uyu wa 14 Mata 2023 irerekana filimi ya Paul Rusesabagina yitwa ‘Hotel Rwanda’. Iyi Ambasade yatangaje ko irerekana iyi filimi mu rwego rwo kugaragaza “inkuru y’ubutwari bwa Rusesabagina, ngo warokoye impunzi 1,200 mu gihe cya jenoside y’u Rwanda”. Iti: “Twamamaze […]

Tshisekedi yatangaje ko nta biganiro bya poliliti RDC izagirana na M23

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi, yatangaje ko nta biganiro bya politiki ubutegetsi bwe buzagirana n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 13 Mata 2023 ubwo yari kumwe na mugenzi we uyobora u Busuwisi, Alain Berset uri mu ruzinduko i Kinshasa, Tshisekedi yabajijwe ku biganiro bya […]

U Rwanda rwongeye gusaba u Bwongereza gushyikiriza ubutabera Abanyarwanda batanu

Abantu batandukanye bitabiriye iki gikorwa cyabereye i London

Intumwa Nkuru y’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yongeye gusaba iki gihugu gushyikiriza ubutabera Abanyarwanda batanu bagituyemo bakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ambasaderi Busingye yabisabye kuri uyu wa 12 Mata 2023 ubwo yari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe Abatutsi wateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza. Busingye […]

Impapuro z’umutekano wa Biden zateje impagarara nyuma yo gutakara mu muhanda

Impapuro z’umutekano zigaragaza uko umutekano wa Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, wagombaga kuba urinzwe mu gihe cy’uruzinduko rwe muri Northern Ireland zateje impagarara nyuma y’aho zitakaye mu muhanda. Nk’uko umunyamakuru wa BBC yabitangaje, umuturage yatoraguye izi mpapuro kuri uyu wa 12 Mata 2023 mu muhanda wo mu mujyi wa Belfash, hafi […]

Tshisekedi arabwira Perezida w’u Busuwisi ko u Rwanda ari intandaro y’imibabaro y’Abanyekongo

Kuri uyu wa 12 Mata 2023, Perezida w’u Busuwisi, Alain Berset yageze muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, yakirwa na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu cyo mu karere k’ibiyaga bigari, Michel Sama Lukonde. Perezida Berset yajyanye muri RDC imfashanyo igihugu cye gishaka guha Abanyekongo bahunze imirwano y’ingabo z’iki gihugu n’umutwe witwaje intwaro wa M23 by’umwihariko. Uyu […]

FARDC ivuga ko yataye muri yombi 59 bagabye igitero kuri M23

Igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, kivuga ko cyataye muri yombi abarwanyi bo mu ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ryitwa Wazalendo bagabye igitero kuri M23 kuri uyu wa 12 Mata 2023 muri gurupoma ya Kibumba, teritwari ya Nyiragongo. Mu gitondo cy’uyu wa 12 Mata, Bertrand Bisimwa uyobora M23 mu rwego rwa politiki yatangaje ko […]

Tshisekedi yahuye na Lourenà§o wa Angola, baganira kuri M23

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi, yahuye na mugenzi we uyobora Angola, JoĂ ÂŁo Lourenà§o, barebera hamwe niba umutwe witwaje intwaro wa M23 n’ingabo za RDC biri kubahiriza ibyemezo byafatiwe i Luanda. Mu ntangiriro za Werurwe 2023, Lourenà§o usanzwe ari umuhuza wa Leta ya RDC na M23 yakiriye intumwa z’uyu mutwe witwaje intwaro, […]

Umuvugizi wa RIB abona abarokotse jenoside bayihakana bakayipfobya ari abagambanyi

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry, abona abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bayihakana bakanayipfobya ari abagambanyi batagira akagero. Mu kiganiro yagiranye n’Abanyarwanda bakoresha urubuga rwa Twitter ku mugoroba wo kuri uyu 11 Mata 2023, Dr Murangira yasobanuye ko aba bantu bakora ibi kubera amafaranga bishyurwa n’ababakoresha. Dr Murangira, muri iki kiganiro cy’uruhare rw’abahanzi […]

U Burusiya bwagerageje misile yakwambukiranya imigabane

Minisiteri y’ingabo z’u Burusiya yatangaje ko abasirikare bayo bagerageje misile ifite ubushobozi bwo kwambukiranya imigabane izwi nka ICBM. Iyi Minisiteri isobanura ko iri gerageza ryakorewe ku birindiro by’ingabo kabuhariwe bya Kapustin Yar biherereye mu karere ka Astrakhan kuri uyu wa 11 Mata 2023. Yagize iti: “Ku wa 11 Mata 2023, ingabo kabuhariwe zikoresha misile zagerageragereje […]

Uganda: Minisitiri w’Intebe aremeza ko adafite ubushobozi bwo kugenzura Minisitiri ukekwaho kwiba amabati

Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah Nabbanja, yumvikanye avuga ko adafite ubushobozi bwo kugenzura Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya Karamoja, Dr Mary Goretii Kitutu, ukurikiranweho kwiba amabati yagenewe abaturage. Mu gihe Minisitiri Kitutu n’abandi bafite aho bahuriye n’ibikorwa bya Karamoja bakurikiranwe n’ubutabera nyuma y’aho amabati Leta yari yarageneye abaturage bo muri aka gace abuze, abarimo Nabbanja bakomeje […]