Imirwano yubuye hagati ya FARDC na M23

Mu gitondo cy’uyu wa 12 Mata 2023, imirwano yubuye hagati y’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ahagana mu gace ka Kibumba. Umuyobozi wa M23 ku rwego rwa politiki, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko iki gitero bakigabweho n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC nyuma y’aho bashyikirije ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, […]

Sukhoi-25 ya FARDC yari yararashwe yasubiye mu kirere

Lt Gen. Tshiwewe n'abandi bofisiye ubwo bari ku kibuga cy'indege cya Goma muri iki gikorwa

Indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 y’igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, yasubiye mu kirere kuri uyu wa 11 Mata 2023 nyuma y’amezi hafi 3 irashwe. Iyi ndege yarashwe n’ingabo z’u Rwanda ku ibaba tariki ya 24 Mutarama 2023 ubwo yavogeraga ikirere cy’i Rubavu, iturutse ku rugamba mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. […]

Ubutasi bwa Kinshasa bwahuje Mwangachuchu n’u Rwanda mu buryo bukabakaba 10

Urwego rw’ubutasi rwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, ANR, rwahuje umushoramari akaba n’umudepite wo muri teritwari ya Masisi, Edouard Mwangachuchu, mu buryo bukabakaba 10. Raporo y’uru rwego yifashishijwe n’Ubushinjacyaha ubwo bwagaragazaga ibimenyetso bishinja Mwangachuchu mu rukiko rwa gisirikare, aho akurikiranweho ibyaha bifitanye isano no kugambanira igihugu hamwe no kugihungabanya. Iyi raporo, nk’uko Ubushinjacyaha bwabisobanuye, igaragaza […]

Kenya: Abarimu bakubise umunyeshuri bimuviramo gutakaza agasabo k’intanga

Abarimu bane bigisha mu ishuri ryisumbuye rwa Nyabisia muri Kenya bari mu mazi abira nyuma yo gukubita bikabije umunyeshuri wiga mu mwaka wa kane, bikamuviramo gutakaza agasabo k’intanga (ibya) kari kangiritse cyane. Radiyo Capital FM isobanura ko uyu munyeshuri yakubiswe tariki ya 8 Mata 2023 nyuma y’aho umwarimu w’Imibare yamufashe akopera ikizamini yifashishije urupapuro yari […]

Ibyatangajwe na NYT byamaganwe n’Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Stephanie Nyombayire, yamaganye ibyatangajwe n’ikinyamakuru New York Times cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuri uyu wa 11 Mata 2023, NYT yasohoye inkuru ndende y’igitekerezo (opinion) inenga ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame, igera aho ivuga uwabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye […]

Paul Kagame yigeze gusaba izari ingabo z’u Rwanda kwifatanya n’Inkotanyi guhagarika jenoside

Lt Gen. Kabandana ubwo yaganirizaga abiganjemo urubyiruko bari ku rwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali

Mu rugamba rwo guhagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi, Maj. Gen. Paul Kagame wari uyoboye abasirikare ba RPA/Inkotanyi yigeze gusaba izari ingabo z’u Rwanda kwifatanya na bo kuyihagarika ariko zirabyanga. Lieutenant General Innocent Kabandana uri mu basirikare bakuru b’u Rwanda avuga ko byabaye tariki ya 8 Mata 1994, nyuma y’umunsi umwe jenoside itangiye gukorwa mu gihugu cyose. […]

Muhanga: Polisi yarashe mu cyico umusore wemeraga ko yishe umwarimu wa UR

Umupolisi w’u Rwanda yarashe mu cyico umusore witwa Dusabe Albert wemeraga ko yishe umwarimu wo mu ishami rya kaminuza y’u Rwanda rya Nyagatare, Dr Muhirwe Karoro Charles. Dusabe ufite imyaka 28 y’amavuko yaherukaga kwemerera urwego rw’ubugenzacyaha ko yiciye uyu mwarimu mu murenge wa Cyeza w’akarere ka Muhanga tariki ya 3 Mata 2023, nyuma yo guhabwa […]

Ndayishimiye aremeza ko amafaranga y’abamamaza ubutingayi ava kwa Satani

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko igihugu cye kitazemera inkunga y’imiryango mpuzamahanga igisaba gushyigikira ubutinganyi. Mu kiganiro aherutse kugirira kuri Mashariki TV, Perezida Ndayishimiye yabajijwe niba u Burundi bwihagije mu gihe butaterwa inkunga n’iyi miryango. Yasubije ati: “Hari amashyirahamwe usanga azanye ibintu nawe utakwemera. None nk’umuntu yavuga ngo ‘Nzanye amafaranga kugira ngo mutere imbere, […]

Uwunganira Mwangachuchu avuga ko umukiriya we azira u Rwanda na Perezida Kagame

Me Thomas Gamakolo, umunyamategeko wunganira umushoramari akaba n’umudepite uhagarariye teritwari ya Masisi mu nteko ishinga amategeko, Edouard Mwangachuchu, aremeza ko umukiriya we ari kuzira imyumvire Abanyekongo bafite ku Rwanda na Perezida warwo Paul Kagame muri iki gihe. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa 7Sur7 kuri uyu wa 9 Mata 2023, Me Gamakolo yavuze ko dosiye y’umukiriya […]

Perezida Ndayishimiye aremeza ko ntabyo u Burundi n’u Rwanda byapfa bitabonerwa ibisubizo

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aremeza ko ntacyo u Burundi n’u Rwanda byapfa bitabonerwe ibisubizo, ku buryo byakwangana burundu. Mu kiganiro aherutse kugirira kuri Mashariki TV, Ndayishimiye yabajijwe uko umubano w’u Burundi n’u Rwanda uhagaze muri iki gihe, asubiza ko umeze neza. Uyu Mukuru w’Igihugu yatanze ibimenyetso bigaragaza ko uyu mubano umeze neza birimo kuba […]

RGB irashaka kuvugurura ivugabutumwa ry’iyobokamana

Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB, rurateganya gukora ivugurura mu ivugabutumwa ry’iyobokamana, rigamije kongerera ubumenyi abavugabutumwa cyangwa abashumba badafite ubuhagije. Uru rwego rubona mu Rwanda hakiri abavugabutumwa cyangwa abashumba babikora, ariko badafite ubumenyi bukenewe kugira ngo umurimo wabo utange umusaruro mwiza muri rubanda. Umuyobozi w’uru rwego, Dr Usta Kaitesi, yatangarije New Times ko RGB iri gukorana […]

Perezida wa Tanzania yirukanye abayobozi bahombeje Leta miliyoni 250 z’amadolari

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yirukanye mu kazi abayobozi bose mu rwego rushinzwe imihanda ya gari ya moshi, TRC, n’uw’urwego rushinzwe ubwikorezi bwo mu kirere, TGFA, nyuma y’aho bigaragaye ko bahombeje Leta miliyoni 250 z’amadolari. Mu minsi ishize, Umugenzuzi w’Imari ya Leta yashyize hanze raporo y’ubugenzuzi y’umwaka w’2021/2022, agaragaza ko amasezerano y’iyubakwa ry’umuhanda wa […]

Inkotanyi tuba twararokoye benshi: Lt Gen. Kabandana

Urubyiruko rurenga 2000 rwitabiriye iki gikorwa

Lieutenant General Innocent Kabandana yatangaje ko mu rugamba rwo guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi, ingabo za RPA/Inkotanyi ziba zararokoye abenshi bahigwaga, ariko ubuke bwazo buzibera imbogamizi ikomeye. Uyu musirikare yabivuze ubwo yaganirizaga urubyiruko rwari rwateraniye ku rwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali mu gikorwa cy’icyunamo no kwibuka cyabaye ku mugoroba w’uyu wa 9 Mata 2023. […]

Tanzania: Isilamu yemereye abasore 50 kubakoreshereza ubukwe no kubishyurira inkwano

Sheikh Kishki yatangaje ko abasore 50 bazakorerwa ubukwe, bishyurirwe inkwano

Umuryango Al-Hikma Foundation ushamikiye ku idini rya Isilamu muri Tanzania kuri uyu wa 9 Mata 2023 wemereye abasore 50 kubakoreshereza ubukwe no kubishyurira inkwano. Nk’uko byumvikana muri videwo ya The East African TV, byatangajwe na Sheikh Nurdin Kishki wari uhagarariye uyu muryango mu muhango wo kurangiza irushanwa rya Quran ryabereye muri Uhuru Stadium mu murwa […]

Papa Francis yasabiye RDC ubwumvikane nk’ubwabaye muri Ethiopia

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yasabye Imana gukoresha imbaraga zayo, ikageza ubwumvikane ku mpande zihanganye muri Repubulika ya demukarasi ya Congo nk’uko byagenze muri Ethiopia na Sudani y’Epfo. Iri sengesho yaritangiye i Vatican kuri uyu wa 9 Mata 2023 ubwo yayoboraga iteraniro rya Pasika. Ati: “Huriza hamwe inzira y’amahoro n’ubwumvikane yakoreshejwe muri […]

Angilikani yasubije abayibasiye kubera kurwanya amasezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda

Mu iteraniro rya Pasika ryabaye kuri uyu wa 9 Mata 2023, itorero Angilikani ryo mu Bwongereza (Church of England) ryasubije abaryibasiye kubera kurwanya amasezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda ajyanye n’abimukira. Muri Mata 2022 ubwo aya masezerano yari amaze gusinywa, Arikiyepisipoki wa York, Rev. Stephen Cottrell na Arikiyepisikopi wa Canterbury, Rev. Justin Welby, batangaje ko bidakwiye […]

Abana 31 bo muri Ukraine bari baratwawe n’ingabo z’u Burusiya batashye

Ababyeyi bakoze urugendo rurerure bajya gushaka abana babo, batega imodoka batashye

Umuryango Save Ukraine wacyuye abana 31 b’abanya-Ukraine bari barajyanwe n’ingabo z’u Burusiya mu bice zigenzura kuva zatangiza intambara muri Gashyantare 2022. Uyu muryango usobanura ko mu gikorwa cyo kujya gushaka aba bana, wajyanye na bamwe mu babyeyi babo, bajya kubashakisha muri ibi bice, abababonye babatahana mu rugendo rurerure rw’amaguru, bategera imodoka ahagenzurwa n’ingabo za Ukraine. […]

Tshisekedi yohereje intumwa muri Zimbabwe

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yohereje intumwa ye yihariye, Prof. Serge Tshibangu, muri Zimbabwe, aho yajyaniye Perezida Emerson Mnangagwa ubutumwa. Prof. Tshibangu yageze muri Zimbabwe tariki ya 7 Mata 2023, aha Mnangagwa ubutumwa bujyanye no gukomeza ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’amahoro, nk’uko yabisobanuriye itangazamakuru. Yagize ati: “Twazaniye Nyakubahwa Bwana Perezida […]

Kwibuka29: Minisitiri Utumatwishima arasaba urubyiruko koroherana no kwemera gukosorwa

Minisitiri w’urubyiruko, Dr Abdallah Utumatwishima arasaba urubyiruko koroherana no kwemera gukosorwa mu gihe hakomeje igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu rwego rwo kwirinda gukomeretsanya no gukora ibyaha, Abanyarwanda n’Abaturarwanda basabwa kumenya imvugo ziboneye baba bagomba gukoresha, by’umwihariko mu gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Izo zigaragara […]

Goma: Hateganyijwe inama idasanzwe ya ba Minisitiri b’ingabo muri EAC

Mu mujyi wa Goma, intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) hateganyijwe inama idasanzwe izahuza ba Minisitiri b’ingabo bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, mu minsi mike iri imbere. Iyi nama yatumijwe na Minisitiri w’ingabo n’ababaye abasirikare, Jean Pierre Bemba, tariki ya 1 Mata 2023 ubwo yari mu […]

Ambasaderi w’u Budage muri Chad yirukanwe kubera ‘agasuzuguro’

Guverinoma ya Chad yahaye Ambasaderi w’u Budage, Jan Christian Gordon Kricke, amasaha 48 ngo abe avuye ku butaka kw’iki gihugu kubera icyiswe agasuzuguro cyangwa se ikinyabupfura gike. Itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’itumanaho akaba n’Umuvugizi wa guverinoma rivuga ko Ambasaderi Kricke amaze iminsi agaragaza imyitwarire itubahiriza amahame ya dipolomasi. Umwe mu bagize guverinoma ya Chad […]

Impaka zikomeye hagati ya Gen. Chirimwami na ba Colonels bashinjwa gusiga Bunagana mu maboko ya M23

Tariki ya 4 Mata 2023, Gen. Maj. Peter Chirimwami wigeze kuyobora ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yitabiriye urubanza rwa ba Colonels babiri bashinjwa gusiga Bunagana mu maboko y’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23, nk’umutangabuhamya. Gen. Chirimwami yahamagawe n’urukiko rwa gisirikare nyuma y’aho aba ba Colonels: Jean-Marie Ndiadia wayoboraga Rejima y’3412 iri i […]

Abanyarwanda bibasiye Umunyamabanga wa USA kubera ubutumwa yatanze ku Rwanda

Abanyarwanda bakoresha urubuga rwa Twitter bibasiye Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, kubera ubutumwa bwe ku Rwanda mu gihe rwatangiye kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu gihe icyumweru cy’icyunamo cyatangiranye n’iminsi 100 yo kwibuka kuri uyu wa 7 Mata 2023, Blinken yatangaje ati: “USA yifatanyije n’u Rwanda […]

Kinshasa: Batandatu bakatiwe icya burundu bazira Ambasaderi w’u Butaliyani

Urukiko rwa gisirikare rwa Kinshasa kuri uyu wa 7 Mata 2023 rwakatiye igifungo cya burundu abantu batandatu nyuma yo kubahamya icyaha cyo kwica Luca Attanasio wari Ambasaderi w’u Butaliyani, Vittorio Lacovacci wari umurinzi we na Mustapha Milambo wari umushoferi wa PAM. Tariki ya 22 Gashyantare 2021, imodoka zarimo Ambasaderi Attanasio, Vittorio na Milambo zategewe igico […]

Abarinzi ba Biden ntibemerewe kwinjira mu cyumba cy’Inteko ya Ireland

Abasirikare kabuhariwe barinda Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, ntabwo bazemererwa kwinjira mu cyumba cy’Inteko ishinga amategeko ya Ireland mu gihe azaba avugiramo ijambo mu cyumweru gitaha. Ikinyamakuru The Irish Independent kivuga ko aba barinzi ba Biden bari bafite gahunda yo kuzinjira muri iki cyumba mu gihe azaba arimo, ariko kubera ko […]

Colonel Muheto Stanislas yasezeweho

Umuhango wo gusezera kuri Colonel Muheto wabereye i Bukavu

Kuri uyu wa 7 Mata 2023 habaye umuhango wo gusezera kuri Colonel Muheto Stanislas wigeze kuyobora Rejima y’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo muri Fizi, intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Col. Muheto yapfiriye mu bitaro bya Kavumu i Bukavu mu rukerera rwa tariki ya 2 Mata 2023, azize uburwayi bivugwa ko bwatunguranye nk’uko amakuru ava […]

Tariki nk’iyi: Ingabo za Leta zishe Uwilingiyimana Agatha n’Ababiligi bamurindaga

Tariki ya 7 Mata 1994, umunsi wakurikiye uwarasiweho indege yarimo Juvénal Habyarimana wayoboraga u Rwanda wabaye mubi cyane, kuko ni bwo jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye gukora mu gihugu hose. Dr Bizimana Jean Damascène wabaye Perezida w’iyari komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside, ubu akaba ari Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, avuga ko tariki ya 7 Mata […]

Umukuru wa UN yasabye Isi kuba maso cyane, igakumira jenoside

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres, yatangaje ko abantu batagomba kwibagirwa uburyo imvugo z’urwango zishobora kubyara mu buryo bworoshye ibyaha nka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri ubu butumwa yatanze mu gihe u Rwanda rwatangiye kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Guterres yagize ati: “Tube maso cyane, twitegure kugira icyo […]

Kivu y’Amajyaruguru: Ingabo za EAC zamaze gukwira mu bice byose zasabwaga kujyamo

Ingabo za Sudani y'Epfo zaherekejwe n'iza Kenya ubwo zajyaga muri iki kigo

Ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba ziremeza ko zamaze gukwira mu bice byose zasabwaga kujyamo muri teritwari ya Rutshuru na Masisi, intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya demukarasi ya Congo. Ibiro by’umutwe w’izi ngabo uzwi nka EACRF kuri uyu wa 6 Mata 2022 byatangaje ko iyi ntego igezweho nyuma y’aho ingabo za Sudani y’Epfo zigeze […]

Urukiko rwasabye abaganga gusuzuma Karasira uvuga ko arwaye nka Barafinda

Urukiko rukuru, urugereko rwihariye rwa Nyanza rwategetse ko itsinda ry’abaganga batatu bo mu bitaro bya CARAES/Ndera ryasuzuma uko ubuzima bwo mu mutwe bwa Karasira Aimable buhagaze. Ni nyuma y’aho ubwo yari muri uru rukiko tariki ya 3 Mata 2023 yavuze ko afite uburwayi bwo mu mutwe, bigashimangirwa n’abanyamategeko be babiri basabye ko avurwa nk’uko Barafinda […]

Burundi: Umuyobozi wari wirukanye umukobwa muri komini yavugurujwe

Iki cyemezo cyirukanaga Kirungo cyateshejwe agaciro

Guverineri w’intara ya Muyinga, Jean Claude Barutwanayo yatesheje agaciro icyemezo cy’umuyobozi wa komini Butihinda, Ndikumasabo Gilbert, wari wirukanye umukobwa witwa Mukeshimana Aniella uzwi nka Kirungo, amushinja gutwara abagabo b’abandi. Kuri uyu wa 6 Mata 2023, Ndikumasabo yashyize hanze itangazo rivuga ko abagore bo mu mudugudu wa Kamaramagambo bamugejejeho ikirego, bavuga ko Kirungo asenya ingo zabo. […]

Leta ya RDC ifite urwikekwe ku ngabo za Uganda na Sudani y’Epfo

Ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo bukomeje kugaragaza urwikekwe ku ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, by’umwihariko iza Uganda n’iza Sudani y’Epfo zinjiye vuba mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Urwikekwe rumaze iminsi ndetse byashimangiwe na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi tariki ya 9 Gashyantare 2023 ubwo yahuriraga na komanda w’ingabo […]

Burundi: Umukobwa yirukanwe muri komini ashinjwa gutwara abagabo b’abandi

Umuyobozi wa komini Butihinda mu ntara ya Muyinga, Ndikumasabo Gilbert, yirukanye muri komini umukobwa witwa Mukeshimana Aniella uzwi na none nka Kirungo, amushinja gutwara abagabo b’abandi. Nk’uko bigaragara mu itangazo Ndikumasabo yashyizeho umukono kuri uyu wa 6 Mata 2023, abagore bamaze iminsi bamugezago ikibazo cy’uko Kirungo ukomoka mu ntara ya Karusi abasenyera ingo. Uyu muyobozi […]

Imyaka 29 irashize: Habyarimana yishwe nyuma y’amezi make abitegujwe

Ku mugoroba wa tariki ya 6 Mata 1994, indege ya Dassault Falcon 50 yarimo Juvénal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda kuva mu mwaka w’1973 yarashwe itaragera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, ahita ahasiga ubuzima. Ni urupfu rwari rusa n’urutari rutunguranye kuri bamwe kuko umunyamakuru Ngeze Hassan yari amaze amezi hafi ane atangarije mu kinyamakuru […]

Zelensky yateguje ingabo z’u Burusiya kurimbuka mu gihe zitava vuba muri Ukraine

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zlensky, yateguje ingabo z’u Burusiya ko zigiye kurimbuka mu gihe zitamenya ubwenge ngo zive vuba muri Ukraine. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 4 Mata 2023 ubwo yasuraga ishuri ingabo z’u Burusiya zari zafashe bunyago, yabajijwe icyo igihugu cye giteganya ku rugamba kirimo n’ingabo z’u Burusiya. Yasubije ati: “Ngiye guha […]

UN yamaganye bikomeye Abatalibani babujije abagore kuyikorera

Umuryango w’Abibumbye (UN) wamaganye wivuye inyuma ubutegetsi bw’Abatalibani nyuma y’aho bubujije abagore abagore bo muri Afghanistan kuwukorera. Kuri uyu wa 4 Mata 2023, Leta y’Abatalibani yatangaje ko abagore bo muri Afghanistan basanzwe bakorera UN bagomba kubihagarika. Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Stéphane Dujarric. Dujarric mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 5 […]

Perezida Kagame yatunguye Ruto mu ruhame, amukorera ibidasanzwe

Perezida Kagame ubwo yashyikirizaga Ruto ikirahuri cy'amazi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatunguye mugenzi we uyobora Kenya, William Samoei Ruto, imbere y’abanyamakuru, amukorera ikintu kidasanzwe kigaragara ku Mukuru w’Igihugu. Perezida Ruto uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, yageze i Kigali kuri uyu wa 4 Mata 2023, yakirwa bwa mbere na Minisitiri Dr Vincent Biruta ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, nyuma yakirwa na Perezida Kagame […]

Donald Trump yatangaje ko USA iri kwerekeza i Kuzimu

Donald Trump wabaye Perezida wa 45 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko iki gihugu kiri kwerekeza i Kuzimu bitewe n’ibikorwa abona ko ari bibi biri gukorwa n’ubutegetsi buriho. Kuri uyu wa 4 Mata 2023, uyu munyapolitiki yitabye urukiko rwa Lower Manhattan muri Leta ya New York, aburana ibyaha bifitanye isano n’amadolari 130,000 yaba […]

Afurika y’Epfo: Inteko iratabariza igisirikare cy’igihugu

Komisiyo ishinzwe ingabo mu nteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo yatabarije igisirikare cy’iki gihugu, SANDF, igaragaza ko kiri mu marembera mu gihe haba hatagize igikorwa byihuse. Iyi komisiyo, nk’uko ikinyamakuru News24 cyabitangaje, yagaragaje uburyo umushahara w’abasirikare wongerewe cyane, ariko Leta ntitekereze ku kubaka ubushobozi bw’iki gisirikare mu bijyanye n’ibikoresho n’amahugurwa. Muri raporo yakoze, iyi komisiyo […]

Hari imijyi yo mu Rwanda izasubizwa mu buhinzi

Guverinoma y’u Rwanda irateganya gusubiza ibice bimwe ‘byitwa imijyi’ mu bikorwa by’ubuhinzi no kwemera ko ibikorwa by’ubuhinzi bajya bikorerwa mu bice by’imijyi imwe n’imwe. Nk’uko Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yabisobanuriye abagize inteko ishinga amategeko kuri uyu wa 3 Mata 2023, ibi bizakorwa mu rwego rwo kubyaza umusaruro ubutaka bwera. Dr Ngirente yavuze kuri iyi […]

Minisitiri w’Intebe aremeza ko amanyanga ari yo atuma abahinzi b’umuceri badahabwa uwo kurya

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yemeje ko amanyanga ari muri zimwe mu mpamvu nyamukuru zituma amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu bice bitandukanye by’igihugu abima uhagije wo kurya. Ibi yabivuze kuri uyu wa 3 Mata 2023 ubwo yari imbere y’abadepite n’abasenateri bagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, abasobanurira ibyo guverinoma iri gukora mu rwego rwo guteza imbere […]

Putin yirukanye undi General kubera Ukraine

Perezida w’u Burusiya akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’iki gihugu, Vladimir Putin, yirukanye General Rustam Muradov uri mu bari bagaba b’ibitero muri Ukraine. Nk’uko ikinyamakuru Moscow Times cyo mu Burusiya kibivuze, Gen. Muradov yirukanwe nyuma y’aho ingabo yayoboraga zigabye ibitero ku za Ukraine mu gace ka Vuhledar, ibifaru byazo birenga 10 bigatwikwa. Bamwe mu bakorera muri […]

Uganda irahakana gushyikirana na Kinshasa mu mwanya wa M23

Leta ya Uganda yahakanye gushyikirana n’iya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) mu mwanya w’umutwe witwaje intwaro wa M23. Uwitwa Les Misérables kuri Twitter yatangaje ko amakuru ari kumva avuga ko Uganda iri kuganira na RDC mu mwanya wa M23, kandi ngo bikaba bishoboka ko ari yo mpamvu Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya […]

Finland irinjira muri NATO mu masaha ari imbere

Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ubwirinzi w’ibihugu bihuriye ku nyanja ya Atlantic (NATO), Jens Stolternberg, yatangaje ko Finland iraba umunyamuryango mushya kuri uyu wa 4 Mata 2023. Nk’uko BBC News ibivuga, Stolternberg yabitangarije i Brussels kuri uyu wa 3 Mata, agira ati: “Turazamura ibendera rya Finland ku cyicaro cya NATO ku nshuro ya mbere. Uraba ari umunsi […]

Suède: Byiringiro Lague yaravunitse

Lague aheruka gukina umukino Sandvikens yanganyijemo na Pitea ibitego 2-2

Rutahizamu w’Amavubi na Sandvikens IF yo muri Suède amaze ibyumweru bibiri adakina kubera imvune yakuye mu mukino wa mbere yakiniye iyi kipe yo ku mugabane w’Uburayi. Ikinyamakuru The New Times kivuga ko Byiringiro yavunikiye mu mukino w’imyiteguro ya shampiyona Sandviken yahuyemo na Pitea tariki ya 19 Werurwe 2023. Biteganyijwe ko uyu Munyarwanda azasubira mu kibuga […]

Uko ibyamamare byabujije Perezida Kagame kuyobora u Rwanda

Perezida Paul Kagame yasobanuye uko itsinda ry’ibyamamare 12 bizwi ku Isi byarimo abayobozi batandukanye ryaje i Kigali, rikamusaba kutiyamamariza kuyobora u Rwanda mbere y’amatora yabaye muri Kanama 2017. Ubwo yaganiraga n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kuri uyu wa 2 Mata 2023, Perezida Kagame yavuze ko ibi byamamare byamugezeho saa tanu z’amanywa mu mwaka w’2016, biturutse ‘i […]

Perezida Kagame ahangayikishijwe no kubona uwazamusimbura

Perezida Paul Kagame usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru wa FPR Inkotanyi yagaragaje ko ahangayikishijwe no kubona abazamusimbura kuri izi nshingano zombi. Umukuru w’Igihugu yagaragaje izi mpungenge kuri uyu wa 2 Mata 2023 ubwo yari amaze gutorerwa indi manda y’Umuyobozi Mukuru (Chairman) wa RPF ku majwi 99.8%. Ni umwanya yari ahatanyemo na Sheikh Harerimana Abdul Karim wagize […]

Minisitiri Braverman abona impunzi zapfiriye mu Rwanda mu 2018 zitaba impamvu yo kutakira abimukira

Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe umutekano w’imbere, Suella Braverman, yatangaje ko impunzi z’Abanyekongo zapfiriye mu Rwanda ubwo zari mu myigaragambyo mu karere ka Karongi mu mwaka w’2018 zitaba impamvu y’uko rutakwakira abimukira. Minisitiri Braverman yabitangarije umunyamakuru Laura Kuenssberg wa BBC wari umaze kumwereka amashusho y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCR, ryemeza ko izi mpunzi zarashwe n’abapolisi […]

Nyiri Wagner Group yandikiye Blinken, amwishongoraho kubera Afurika

Umutwe w’igisirikare cyigenga (uw’abacancuro) wa Wagner Group PMC urigamba gushobora kugarura amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika kurusha uko Leta zunze ubumwe za Amerika zabigenje. Nk’uko ikinyamakuru DW cyo mu Budage kibivuga, Yegveny Prigozhin washinze uyu mutwe yandikiye Umunyamabanga wa USA, Antony Blinken, amubwira ko gahunda y’igihe kirekire y’igihugu cye n’inshuti yo kugarura amahoro n’umutekano […]

Perezida Ndayishimiye abona umuyobozi wa OLUCOME wamusabye kugabanya ibiciro ari umunebwe

Ndayishimiye yabwiye urubyiruko ko Rufyiri ari umunebwe

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagaragaje ko umuyobozi w’umuryango OLUCOME urwanya ruswa no kunyereza umutungo, Gabriel Rufyiri, ari umunebwe. Ku wa 24 Werurwe 2023 ubwo yayoboraga umuhango wo kwizihiza umunsi mukuru w’urubyiruko wabereye mu ntara ya Gitega, Perezida Ndayishimiye yavuze ko Rufyiri ari umuntu uhora yicaye, ntafashe igihugu kurwanya ubukene. Yagize ati: “Hari abantu biyicariye […]

U Burusiya bwatanze isezerano ryo kurekura abana batumye Putin ashyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi

Leta y’u Burusiya bwahaye Umuryango w’Abibumbye isezerano ryo kurekura abana bari mu mpamvu ebyiri nyamukuru zatumye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rushyiriraho Perezida Vladimir Putin impapuro zo kumuta muri yombi. Tariki ya 17 Werurwe 2023 ni bwo ICC yashyize hanze impapuro zo guta muri yombi Putin na Maria Alekseyevna Lvova-Belova ushinzwe uburenganzira bw’abana mu biro bye. […]

Ubutinganyi bwatumye Uganda ibwira USA ko atari yo kamara

Guverinoma ya Uganda yahaye Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika ubutumwa bukomeye nyuma yo kuyisaba kutabanamira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina bazwi nk’abatinganyi. Nyuma y’aho abadepite bo muri Uganda batoye itegeko rihana abakora n’abamamaza ubutinganyi, uyu Munyamabanga, Antony Blinken yatangaje ko ribangamira uburenganzira bw’Abagande bose kandi ryatuma inyungu iva mu kurwanya agakoko gatera SIDA. Blinken […]

U Burusiya bwahaye ishimwe abapilote bahanuye ‘drone’ ya USA

Minisitiri w’ingabo w’u Burusiya, General Sergei Shoigu, kuri uyu wa 22 Werurwe yahaye imidali y’ishimwe abapilote babiri ba Sukhoi Su-27 bahanuye akadege katagira abapilote ka Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) mu cyumweru gishize. Iri shimwe bariherewe mu gikorwa cyayobowe na Minisitiri Shoigu cyo gushimira abasirikare barwaniye u Burusiya mu ntambara iri kubera muri Ukraine […]

Cristiano yashimagije shampiyona ya Saudi Arabia, ayigereranya n’izikomeye i Burayi

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ukomoka muri Portugal yashimagije shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru muri Saudi Arabia, ayigereranya n’izikomeye zo ku mugabane w’Uburayi. Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yari mu myiteguro yo gushaka itike y’irushanwa ry’amakipe y’ibihugu by’i Burayi, Euro 2024, yabajijwe uko yakiriye kuva muri shampiyona yo mu Bwongereza iri ku mwanya wa mbere mu […]

Abagaba bakuru b’ingabo zo muri EAC barongera bahurire i Bujumbura

Kuri uyu wa 23 n’uwa 24 Werurwe 2023, abagaba bakuru b’ingabo zo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), barongera bahurire i Bujumbura mu nama yibanda ku mutekano wo mu burasirazuba bwa Repulika ya demukarasi ya Congo. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko aba bagaba bakuru baraba basuzume intambwe imaze guterwa mu gukemura ikibazo […]

USA n’u Bwongereza byatangiye gushyira kuri Uganda igitutu kubera itegeko rihana abatinganyi

Leta zunze ubumwe za Amerika n’u Bwongereza byatangiye gushyira kuri Uganda igitutu nyuma y’aho abagize inteko ishinga amategeko yayo bemeje ishyirwaho ry’itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina igifungo kuva ku myaka 10. Kuri uyu wa 21 Werurwe 2023 ni bwo abadepite bo muri Uganda bemeje iri tegeko, nyuma y’iminsi myinshi bamwe muri bo guhera ku babayoboye […]

Min. Munyangaju abona ‘abanyamakuru bo mu Rwanda’ bafashije Bénin kurusenya no kurusebya

Minisitiri wa siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, avuga ko abanyamakuru bo mu Rwanda bafashije Bénin gusenya no gusebya igihugu, ubwo yasabaga impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ko ikipe yayo yakwemererwa kutazakinira kuri sitade mpuzamahanga ya Huye. Inkuru y’uko ikipe y’umupira w’amaguru ya Bénin yanze kuzakinira kuri sitade ya Huye mu mukino yari izakirirwamo n’Amavubi tariki […]

Ethiopia: TPLF yakuwe bidasubirwaho ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba

Inteko ishinga amategeko ya Ethiopia kuri uyu wa 22 Werurwe 2023 yakuye abarwanyi ba TPLF yo muri Leta ya Tigray ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ikorera muri iki gihugu. Ni umwanzuro watowe n’abashingamategeko benshi, ugeranyije n’abatawushyigikiye, nk’uko byatangarijwe ku rubuga rwa Facebook n’Inteko ishinga amategeko ya Ethiopia. Iyi nteko yagize iti: “Inteko ishinga amategeko yemeye umwanzuro […]

Ingabire Immaculée arasaba ubutabera kutazorohereza umusore ‘washishikarije’ abantu gusambanya abana

Uyu ni Tuyisenge uzwi nka Ntama w'Imana kuri Twitter

Ingabire Marie Immaculée uyobora umuryango Transparency International International mu Rwanda arasaba ubutabera kutazorohereza umusore witwa Tuyisenge Evariste (Ntama w’Imana) mu gihe rwazamuhamya ibyaha akurikiranweho. Ni nyuma y’aho kuri uyu wa 21 Werurwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rutangaje ko rufungiye Tuyisenge kuri sitasiyo yarwo ya Kacyiru, nyuma y’aho, yifashishije konte ye kuri Twitter, ashishikarije abantu […]

RDC iremeza ko amabuye y’agaciro yabuze ajya mu Rwanda afite agaciro ka miliyari y’amadolari

Guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo iremeza ko amabuye y’agaciro yavuye muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko ajya mu Rwanda mu mwaka ushize afite agaciro ka miliyari 1 y’amadolari. Minisitiri w’imari wa RDC, Nicolas Kazadi, kuri uyu wa 21 Werurwe ubwo yari i Lousanne mu Busuwisi mu nama mpuzamahanga y’ibicuruzwa yitwa Commodities Global […]