Kenya: Uwibye imodoka ya Perezida Uhuru yakatiwe

imo.jpg

Urukiko rukuru rwa Milimani muri Kenya tariki ya 15 Mata 2022 rwakatiye umukanishi Aggrey Ochieng wibye imodoka imwe mu ziherekeza Umukuru w’Igihugu, Uhuru Kenyatta, igihano cy’urupfu nyuma yo kumuhamya ibyaha byerekeye guhungabanya umutekano w’igihugu. Nk’uko ikinyamakuru Kenyans cyabitangaje, iyi modoka ya BMW 735 yibwe CIP David Machui Maina wayitwaraga, abanje gutungwa imbunda, tariki ya 26 […]

Mukuralinda yanenze Umukuru w’Abangilikani ku Isi

Umuvugizi wungirije wa guverinoma, Alain Mukuralinda, yanenze Umushumba Mukuru w’Abangilikani ku Isi, Archbishop Justin Welby, uherutse kunenga amasezerano u Rwanda n’u Bwongereza biherutse kugirana. Aya masezerano ku bimukira n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu (Migration and Economic Development Parternship) yashyizweho umukono tariki ya 14 Mata 2022, yemeza ko u Bwongereza buzajya bwohereza abimukira bimukiyeho mu buryo butemewe […]

Zelensky ‘yababajwe bikomeye’ na Macron wanze kuvuga ko u Burusiya buri gukora jenoside muri Ukraine

Perezida wa Repubulika ya Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko yababajwe bikomeye na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wanze kwerura ngo avuge ko u Burusiya burimo gukora jenoside mu gihugu cye. Kuri CNN, Perezida Zelensky yatangaje byinshi yavuganye na Macron mu kiganiro bagiranye tariki ya 14 Mata 2022 bakoresheje umuyoboro wa telefone. Mbere y’iki kiganiro, […]

Gen. Kainerugaba arasabira Umuvugizi wa RDF kuzamurwa mu ntera

promo.jpg

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba arasabira Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda (RDF), Colonel Ronald Rwivanga kuzamurwa mu ntera. Mu butumwa bubiri yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 18 Mata 2022, Gen. Kainerugaba yavuze ko azi ubuhanga kuri Col. Rwivanga kuva muri Kisubi muri Uganda. […]

Umuyobozi wa BTN TV yahishuye ko Ntawuyirushamaboko yari yaravukanye impyiko imwe

Umuyobozi wa BTN TV, Kamanzi Hussein, yahishuye ko umunyamakuru Célestin Ntawuyirushamaboko uherutse gutabaruka yari yaravukanye impyiko imwe. Bikubiye mu buhamya Kamanzi yatanze ubwo Ntawuyirushamaboko yasezerwagaho kuri uyu wa 18 Mata 2022. Kamanzi yasobanuye iby’uburwayi bwari bwarafashe uyu munyamakuru mu mwaka washize, bukamuzahaza mu buryo bukomeye. Yagize ati: “Muganga yambwiye ikintu gikomeye, arambwira ngo hari ikibazo […]

Cristiano Ronaldo yapfushije umwana

Umukinnyi w’umupira w’amaguru wa Manchester United n’ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo, yatangaje ko uruhinja rwe na Georgina Rodriguez rwapfuye mu gihe rwavukaga. Mu butumwa amaze kunyuza ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu mukinnyi ufatwa nk’uwa mbere ukomeye ku Isi, yatangaje kuri uyu wa 18 Mata 2022 ati: “N’akababaro kenshi turabamenyesha ko uruhinja rwacu rw’umuhungi rwapfuye […]

Nkusi asobanura uko yabaye muri FDLR igihe kinini kandi yitwa Umututsi

Nkusi Deogene wahoze mu mutwe witwaje intwaro wa FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda) urwanya Leta y’u Rwanda, yasobanuye uko abayobozi bakuru bawo bamaranye igihe kinini umugambi wo kumwica, bamukekaho kuba Umututsi. Nkusi uba mu kigo cya Mutobo cyakira abahoze ari abarwanyi bategereje gusubizwa mu buzima busanzwe, yatangarije The Chronicles ko yavukanye n’abandi bana […]

Minisitiri Biruta yavuze ku Banyarwanda barenga 8000 bambuwe sitati y’ubuhunzi bakiri muri Congo

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuze ku Banyarwanda barimo 8,460 bambuwe sitati y’ubuhunzi bakiri muri Repubulika ya Congo. Ubwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yari mu ruzinduko muri Congo mu cyumweru gishize, Aloys Bayingana uhagarariye izi mpunzi yabwiye BBC ko kuva bamburwa sitati y’ubuhunzi n’Umuryango w’Abibumbye mu 2017, abenshi muri bo banze gufata […]

Polisi ya Kinshasa yasubije imodoka 3 zibwe mu Bufaransa mu 2020

zatanzwe.jpg

Polisi mpuzamahanga (Interpol) ishami rya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yasubije imodoka eshatu zibwe mu Bufaransa mu mwaka w’2020. Ibiro bya Polisi byatangaje ko igikorwa cyo gusubiza izi modoka za Toyota CHR Hybrid cyabaye ku wa 15 Mata 2022, kiyoborwa na Komiseri Wungirije, Gen. Mushid Yav. Byagize biti: “Tariki ya 15 Mata 2021, ACP […]

Perezida Zelensky ntiyumva ukuntu Abarusiya bica ku wa 5 Mutagatifu no kuri Pasika

Perezida wa Repubulika ya Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko atumva neza ukuntu Abarusiya bica abantu ku munsi wa Gatanu Mutagatifu n’uwa Pasika. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Atlantic cyasohotse tariki ya 15 Mata 2022, Perezida Zelensky yavuze ko intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine yatumye yibaza ku ndangagaciro za gikirisitu ibihugu byombi byari bisanzwe bigenderaho. […]

Massamba Intore na Perezida Kagame bazahurira mu birori bya Gen. Kainerugaba

Umuhanzi Massamba Intore wamamaye mu muziki nyarwanda by’umwihariko mu njyana ya gakondo, ashobora guhurira na Perezida Paul Kagame mu birori byo kwizihiza isabukuru y’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba. Tariki ya 16 Mata 2022, Gen. Kainerugaba yatangarije ku rubuga rwa Twitter ko Perezida Kagame yemeye kwitabira ibirori bye by’isabukuru. Ati: “Nejejwe cyane […]

SP Uwayezu mu manza ebyiri, u Bwongereza n’u Rwanda ku bimukira, Perezida Kagame muri Uganda: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 11 Mata 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru za politiki ku rwego rwa dipolomasi, umutekano n’ubutabera ku rwego rw’inkiko. Harimo: Umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge mu manza ebyiri Umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge, SP Uwayezu Augustin tariki ya 14 Mata 2022 yireguye mu manza ebyiri aregwamo gufunga abanyemari babiri: Mudenge Emmanuel na […]

Perezida Samia arasaba amahanga kugira inama Vladimir Putin

Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, arasaba amahanga kugira inama Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin kugira ngo ahagarike intambara yashoje kuri Ukraine. Mu kiganiro aherutse kugirana na The New York Times cyerekeye imiyoborere ye, Perezida Samia yasabwe kuvuga ku ntambara iri kubera muri Ukraine nk’uyoboye igihugu gihagarariwe mu Nteko Rusange y’Umuryango […]

U Burusiya bwemeje ko General wabwo wa 8 yiciwe muri Ukraine

russia-3.jpg

Umusirikare w’u Burusiya wa munani ufite ipeti ryo mu cyiciro cya General, Major General Vladimir Yrolov yiciwe mu ntambara iki gihugu cyashoje muri Ukraine. Inkuru y’urupfu rwa Gen. Yrolov yatangajwe na Meya w’umujyi wa St Petersburg, Alexander Beglov nk’uko tubikesha ikinyamakuru TASS cya Leta y’u Burusiya, ubwo yari amaze kwitabira umuhango wo kumushyingura mu irimbi […]

Umukuru w’Abangilikani ku Isi yatangaje ko Imana itemera gahunda y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda

Umuyobozi Mukuru w’itorero ry’Abangilikani ku Isi, Archbishop Justin Welby, yatangaje ko Imana itemera amasezerano ya guverinoma y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda. Nk’uko ibinyamakuru byo mu Bwongereza bizimo Sky, BBC na Telegraph byabitangaje, Archbishop Welby yabivugiye mu butumwa yagejeje ku bayoboke b’iri torero bwerekeye izuka rya Yesu/Yezu (Pasika). Uyu mushumba yavuze ko hari ibibazo […]

Abanyarwanda bajya muri Angola ntibazongera gusabwa viza

Guverinoma ya Angola yafashe icyemezo cyo gukuriraho viza (visa) kuri pasiporo ku Banyarwanda bajyayo. Iki cyemezo gikubiye mu masezerano iyi guverinoma yagiranye n’iy’u Rwanda, arimo ubufatanye mu: buhinzi n’ubworozi, ubuzima, by’imitungo kamere, ubucuruzi n’ishoramari n’andi. Aya masezerano yari ahagarariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Angola, Tete Antonio, […]

Finland yeruye ko nta bwoba itewe n’u Burusiya bwayiburiye ku kwinjira muri NATO

Guverinoma ya Finland yatangaje ko nta bwoba itewe n’u Burusiya buherutse kuyiburira buyibuza kwinjira mu muryango wa NATO w’ibihugu bishyigikirana mu rwego rw’igisirikare. Dmitry Medvedev wabaye Perezida w’u Burusiya ubu akaba ari Visi Perezida w’akanama k’igihugu gashinzwe umutekano, tariki ya 14 Mata 2022 yatangarije ku muyoboro we wa Telegram ko Finland na Sweden nibyinjira muri […]

Medvedev yahishuye icyo u Burusiya buzihutira gukora mu gihe Sweden na Finland byajya muri NATO

Dmitry Medvedev wasimbuwe na Perezida Vladimir Putin ku butegetsi mu Burusiya ubu akaba ari umuyobozi wungirije w’akanama k’igihugu gashinzwe umutekano, yahishuye icyo igihugu cye kizihutira gukora mu gihe Sweden na Finland byakwinjira mu muryango NATO. Mu butumwa yatambukije ku muyoboro we wa Telegram kuri uyu wa 14 Mata 2022, Medvedev yavuze ko ibi bihugu byombi […]

U Butaliyani bwatangaje umusimbura wa Ambasaderi wabwo muri RDC wiciwe i Kibumba

petr.jpg

Guverinoma y’u Butaliyani yatangaje umusimbura wa Ambasaderi wayo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Luca Attanasio wiciwe muri gurupoma ya Kibumba muri Teritwari Nyiragongo mu mwaka ushize. Uyu musimbura, Alberto Petrangeli, atangajwe mu gihe hagikorwa iperereza rigamije gutahura abari inyuma y’urupfu rwa Attanasio, ryatangiye ubwo yari amaze kwicwa. Petrangeli ubwo yari amaze gutangazwa, yashimye […]

Umunyamakuru Ntawuyirushamaboko wa BTN yatabarutse

Umunyamakuru Célestin Ntawuyirushamaboko wa BTN TV yaraye atabarukiye mu bitaro bya Kibagabaga, aho yari amaze igihe gito arwariye. BTN TV mu itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yagize iti: “Turi n’umubabaro mwinshi wo kubamenyesha ko umunyamakuru wacu Célestin Ntawuyirushamaboko yitabye Imana azize uburwayi mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Mata 2022 aguye mu Bitaro […]

HCR yarwanyije amasezerano yo kohereza mu Rwanda abimukira bava mu Bwongereza

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR cyangwa HCR, ryarwanyije ryivuye inyuma umugambi wa guverinoma y’u Bwongereza wo kohereza abimukira mu Rwanda. Itangazo rya HCR ryamagana uyu mugambi ryasohotse kuri uyu wa 14 Mata 2022 rikurikiye irya guverinoma y’u Bwongereza yari imaze gutangaza ko yamaze kugirana n’u Rwanda amasezerano yo kohereza aba bimukira bagezeyo mu […]

Jamaica: Perezida Kagame yaganiriye na opozisiyo yamusabiye umudali w’ishimwe

golding.jpg

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yaganiriye n’abayobozi b’ishyaka PNP (People’s National Party) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Jamaica, riherutse kumusabira umudali w’ishimwe. Umukuru w’Igihugu ubwo yari ategerejwe muri Jamaica, Umuvugizi wa PNP ku rwego rw’ububanyi n’amahanga, Lisa Hanna, yagiranye ikiganiro n’igitangazamakuru Jamaica Gleaner, ashimira imiyoborere ye. Hanna yagize ati: “Politiki ye yatumye ubukungu n’imibereho […]

Boris Johnson yiteguye urugamba rw’amategeko ku cyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yatangaje ko icyemezo cyo kohereza mu Rwanda abimukira bageze mu gihugu cyabo mu buryo butemewe n’amategeko, gishobora kugezwa mu nkiko. Kuri uyu wa 14 Mata 2022, Boris yatangarije abanyamakuru isinywa ry’amasezerano ku bimukira n’iterambere ry’ubukungu hagati ya guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Rwanda. Mu ijambo yabagejejeho, yabasobanuriye mu buryo burambuye […]

Umuryango wa Rwigara watsinze umujyi wa Kigali mu rukiko rukuru

Urukiko rukuru rwanzuye ko umuryango wa Rwigara Assinapol wari umunyemari ukomeye watsinze umujyi wa Kigali, rutegeka ko uyu muryango uhabwa amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 433 n’igihembo cya avoka cya miliyoni imwe. Uyu mwanzuro ni wo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwarafashe, ariko umujyi wa Kigali n’umuryango wa Rwigara bikawujuririra mu rukiko Rukuru. Umuryango […]

Igisubizo cya PM Boris ku Bwongereza bugiye kohereza abimukira mu Rwanda kandi burunenga

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yasobanuriye itangazamakuru umugambi wo kohereza abimukira mu Rwanda ukubiye mu masezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono kuri uyu wa 14 Mata 2022. Aya masezerano mu by’abimukira n’iterambere ry’ubukungu yashyizweho umukono na Minisitiri w’umutekano w’imbere w’u Bwongereza, Priti Patel na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta. Boris yavuze ko […]

Boris Johnson yatangaje ko abimukira ibihumbi n’ibihumbi ari bo bazoherezwa mu Rwanda

amaseze.jpg

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yatangaje ko abimukira badafite ibyangombwa babarirwa ibihumbi n’ibihumbi ari bo bashobora koherezwa mu Rwanda kugeza mu myaka iri imbere. Ni nyuma y’aho guverinoma y’u Bwongereza n’u Rwanda zemeranyije guhererekanya aba bimukira, mu gihe ubusabe bwabo bwo kwemererwa ubuhunzi bugisuzumwa. Minisitiri w’umutekano w’imbere w’u Bwongereza, Priti Patel yamaze kugera mu […]

Mali yanze ubusabe bw’u Budage bwo guhagarika umubano n’Abarusiya

diop-3.jpg

Leta ya Mali yatangaje ko idashobora gushyira mu bikorwa ubusabe bw’u Budage bwo guhagarika umubano hagati yayo n’Abarusiya, bwashingiraga ku ntambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine muri Gashyantare 2022. Kuri uyu wa 13 Mata 2022, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Budage, Annalena Baerbock, yahuye na Colonel Assimi Goïta uyoboye inzibacyuho ya Mali n’abandi bayobozi bakuru, baganira […]

Gen. Kabarebe yavuze ko Perezida Kagame ari we wenyine wabujije Inkotanyi guhorera abishwe muri jenoside

Umujyanama wihariye wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, General James Kabarebe, yavuze ko Umukuru w’Igihugu wari umuyobozi mukuru w’umutwe w’ingabo wa RPF Inkotanyi (RPA) ari we wenyine wabujije abasirikare bawo kudahorera Abatutsi bishwe muri jenoside. Yabivugiye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 abazize jenoside yakorewe Abatutsi cyitabiriwe n’abakozi mu rwego rw’imisoro n’amahoro (RRA), […]

Badrama abona abakoze jenoside bakwiye igihano cy’urupfu

badr.jpg

Umuyobozi akaba na nyir’inzu ifasha abahanzi nyarwanda ya The Mane Music Label, Mupenda Ramadhan wamamaye nka Badrama abona abakoreye Abatutsi jenoside bose bakabaye bakatirwa igihano cy’urupfu. Badrama mu minsi ibiri ishize yashyize ku rukuta rwe kuri Instagram ubutumwa bugira buti: “Kuva abantu bareka kugendera ku mategeko y’Imana, bagashyiraho ayabo, Isi yahuye n’akaga. Bibiliya ivuga ko […]

Perezida wa Ukraine yavuze ko igihugu cye cyonyine ari cyo cyashobora guhagarika u Burusiya

Perezida wa Repubulika ya Ukraine, Volodymyr Zelensky yemeje ko igihugu cye cyonyine ari cyo cyashobora guhagarika ingabo z’u Burusiya zimaze ukwezi n’igice zikigabaho ibitero. Mu butumwa yatangarije kuri Twitter kuri uyu wa 13 Mata 2022, Perezida Zelensky yasobanuye umugambi u Burusiya bwari bufite ubwo bwatangizaga ibitero, ariko bukananirwa kuwugeraho. Yagize ati: “U Burusiya bwatangije intambara […]

Perezida wa Lithuania yatangaje ko ajyanye ubutumwa bukomeye i Kyiv

Perezida wa Repubulika ya Lithuania, Gitanas Nauseda yatangaje ko ari mu nzira yerekeza mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, aho biteganyijwe ko ahura na mugenzi we, Volodymyr Zelensky. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter mu masaha arindwi ashize kuri uyu wa 13 Mata 2022, Perezida Nauseda yatangaje ko ajyanye ubutumwa bukomeye i Kyiv bwerekeye […]

Jamaica: Opozisiyo yasabye ko Perezida Kagame yambikwa umudali w’ishimwe

lisa_hann.jpg

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Jamaica, PNP (People’s National Party), ryagaragaje ko ryishimiye uruzinduko Perezida Paul Kagame agirira muri iki gihugu, rinasaba ko yakwambikwa umudali w’ishimwe ukomeye uzwi nka ‘Order of Excellence’. Perezida Kagame aragirira uruzinduko rw’iminsi itatu muri Jamaica guhera kuri uyu wa 13 Mata 2022, aho aganira na Guverineri Mukuru w’iki gihugu (ni […]

Apôtre Mutabazi yemeza ko Imana itatereranye Abatutsi muri jenoside

Umuvugabutumwa washinze itorero New Covenant Kingdom Citizen, Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice yemeza ko Imana itigeze itererana Abatutsi mu gihe bakorerwaga jenoside. Mu kiganiro yagiriye kuri Jalas Official TV nk’umuntu wari uriho ubwo jenoside yakorerwaga Abatutsi, yatanze ubuhamya bw’ibyo yabonye muri icyo gihe. Abajijwe niba Imana itarigeze itererana Abatutsi, Apôtre Mutabazi yasubije ati: “Urambajije ngo Imana […]

Perezida wa Ukraine yemeje ko’ umugambanyi ruharwa’ wakoranaga n’u Burusiya yafashwe

Perezida wa Repubulika ya Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko urwego rw’umutekano rwa SBU rwataye muri yombi umunyapolitiki ukomeye, Viktor Medvedchuk ukekwaho kugambanira igihugu, akorana n’ingabo z’u Burusiya zikomeje kugaba ibitero. Perezida Zelensky kuri uyu wa 12 Mata 2022 yashyize hanze ifoto ya Medvedchuk yambaye impuzankano y’igisirikare cya Ukraine, n’amapingu. Ubutumwa yashyize ku rubuga rwa Facebook […]

Perezida Museveni yahaye umugore ipeti rya Brigadier General

baina.jpg

Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo, Yoweri Museveni, yazamuye mu ntera Charity Bainababo wari ufite ipeti rya Colonel, amuha irya Brigadier General. Uyu Mukuru w’Igihugu yanahaye Brig. Gen. Bainababo inshingano yo kuba umuyobozi wungirije w’umutwe w’ingabo zidasanzwe wa SFC (Special Force Command) washinzwe na Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba. Abandi basirikare bakuru bazamuwe mu ntera […]

Thomas Lubanga na bagenzi be bacitse inyeshyamba zari zarabafashe bugwate

gp.jpg

Intumwa enye zigize itsinda Task Force zari zaroherejwe na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) mu biganiro na CODECO mu ntara ya Ituri, zashoboye gucika uyu mutwe witwaje intwaro wari umaze hafi amezi abiri uzifashe bugwate. Izi ntumwa ni Thomas Lubanga na Floribert Ndjabu bigeze kuba abakuru b’imitwe y’inyeshyamba muri Ituri, hamwe n’abasirikare […]

Minisitiri Paluku abona amasezerano M23 yagiranye na RDC adashobora kubahirizwa

Minisitiri w’inganda wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) wanabaye Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu gihe M23 wafataga umujyi wa Goma mu Gushyingo 2012, Julien Paluku Kahongya, yavuze ko kuri ubu amasezerano uyu mutwe witwaje intwaro wagiranye na Leta adashobora kubahirizwa. Minisitiri Paluku yavugiye mu kiganiro yagiriye kuri Radio Okapi ku wa 11 Mata […]

Pasiteri Christine abona Abanyarwanda badashobora gukundana mu gihe batazi amateka yabo

img-20220412-wa0009.jpg

Umushumba w’itorero Assemblée de Dieu rikorera ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali, Pasiteri Gatabazi Christine abona ko Abanyarwanda badashobora gukundana mu gihe batazi amateka yabo. Mu kiganiro yagiriye kuri Jalas Official TV, nk’umuntu warokotse jenoside yakorewe Abatutsi uyoboye itorero ririmo ubwoko bwose, yabajijwe uko abyumva iyo abonye abakoze jenoside barangije ibihano bateranira hamwe, na we […]

Perezida wa IBUKA yavuze ku bakoze jenoside banyongewe i Gikongoro

Perezida w’umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, Nkuranga Egide, yavuze ku bayikoze bigeze kunyongerwa mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro. Nkuranga mu kiganiro yagiriye kuri Jalas Official TV, yagaye anamagana abakoze jenoside batarasaba imbabazi ndetse n’ababikoze mu buryo bwo kwikiza kugira ngo bafungurwe. Yagarutse ku mateka ya jenoside n’ingaruka zayo ku bayikoze, avuga […]

Gisenyi: Akaga ku Batutsi ubwo umusirikare mukuru wa FAR yabaga yiciwe ku rugamba rw’Inkotanyi

Iyari komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside, CLNG, mu gitabo kivuga ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, isobanura akaga Abatutsi bahuraga na ko mu gihe umusirikare mukuru w’izahoze ari ingabo z’u Rwanda (FAR) yabaga yiciwe ku rugamba rw’ingabo za FPR Inkotanyi. CLNG (inshingano zayo zimuriwe muri Minisiteri […]

Twitter: Konti ya Gen. Muhoozi Kainerugaba yakuweho

Urubuga rwa Twitter rwakuyeho konte (compte) y’Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bikorwa byihariye by’igisirikare akaba n’umuhungu we, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba. Iyi konte yari imaze kugira abayikurikira barenga 540.000 yakuweho ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Mata 2022, kubera impamvu itaramenyekana. Kuri ubu ujya gushaka ibyo […]

Burundi: Hemejwe umushinga w’ivugurura muri FDN, urimo iremwa ry’umutwe w’ingabo zidasanzwe

deputies_bdi.jpg

Inteko ishinga amategeko y’u Burundi, umutwe w’abadepite, yemeje umushinga w’ivugurura mu gisirikare cy’igihugu, FDNB, ririmo iremwa ry’umutwe w’ingabo zidasanzwe, UOS (Unité des Opérations Spéciales). Ni nyuma yo gusesengura uyu mushinga w’ivugurura ry’itegeko N0 1/04 ryo ku wa 20/02/2017 rishinga igisirikare cy’u Burundi, uburyo cyubatse, abakigize, amahugurwa yacyo, ibisabwa kugira ngo umuntu akijyemo n’imikorere yacyo. Aba […]

South Africa: Protesters demand the ‘mass deportation’ of illegal immigrants

Hundreds of vigilante group members ‘Operation Dudula’ have on this April 10, marched through the streets of Durban, demanding mass deportation of all illegal immigrants in South Africa. The protesters chanted anti-immigrants slogans, demanding the government to deal with high number of undocumented immigrants, whom they accuse to involve in various criminal activities. “So the […]

The court issues arrest warrant against Kakwenza’s sureties

The Buganda Road Chief Magistrate’s Court has issued arrest warrant against four sureties for novelist Kakwenza Rukirabashaija who is facing charges of offensive communication. These are: Lawyer Julius Galisonga, the Secretary-General of the National Unity Platform Party David Lewis Rubongoya, Annah Ashaba, a teacher at Kololo Secondary School and activist Job Kiija. Mr Kakwenza was, […]

Komanda wa Chechen yateguje ko umurwa mukuru wa Ukraine urafatwa bidatinze

Perezida wa Repubulika ya Chechnya, Lieutenant General Ramzan Kadyrov yateguje ko ingabo z’u Burusiya zifatanyije n’ize, zitegura kugaba ibitero bishya zizafatiramo imijyi y’ingenzi ya Ukraine irimo umurwa mukuru, Kyiv. Gen. Kadyrov muri videwo yashyize kuri shene ye ya Telegram kuri uyu wa 11 Mata 2022 nk’uko Reuters yabitangaje, yagize ati: “Hazabaho ibitero, si muri Mariupol […]

Abahagarariye ibihugu mu Rwanda bari kuganirizwa kuri jenoside yakorewe Abatutsi

bizimana-2.jpg

Abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda barimo kuganirizwa kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri iki kiganiro kiri kubera muri Marriott Hotel i Kigali, aba badipolomate bari gusobanurirwa by’umwihariko uruhare rw’Umuryango Mpuzamahanga muri jenoside yakorewe Abatutsi. Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yasobanuye uburyo mu gihe jenoside yategurwaga n’igihe yabaga, amahanga […]

Urukiko rwanzuye ko Nshimyumuremyi uyobora RHA na Mugisha uvuga ko gereza yamuguye nabi bakomeza gufungwa

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki ya 8 Mata 2022 rwanzuye ko Nshimyumuremyi Felix uyobora urwego rw’igihugu rushinzwe imiturire, RHA, na Mugisha Alexis Emile uvuga ko gereza afungiwemo yamuguye nabi, bakomeza gufungwa. Nshimyumuremyi na Mugisha bakurikiranweho icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa mu bujurire bwabaye tariki ya 1 Mata 2022, basabye urukiko rwisumbuye gutesha agaciro umwanzuro […]

Uko abaturage bahambye imitumba bayitirira Fred Rwigema wari umaze kugwa ku rugamba

Mu gitabo gisobanura uko jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, iyahoze ari Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside, CLNG isobanura uburyo abaturage bahambye imitumba bayitirira Fred Rwigema wari umaze kwicirwa ku rugamba. Gen. Maj. Rwigema wari umuyobozi mukuru w’ingabo za RPF Inkotanyi yiciwe ku rugamba tariki ya 2 Ukwakira […]

Minisitiri Uwamariya yasabye abarimu basimbuka isomo ry’amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi gutinyuka

img-20220410-wa0038.jpg

Minisitiri w’uburezi, Dr Uwamariya Valentine yasabye abarimu bigisha amateka basimbuka cyangwa bakanyura hejuru isomo ryerekeye jenoside yakorewe Abatutsi gutinyuka, bakaryigisha nk’uko ryateguwe mu ntenganyanyigisho. Iki kibazo Minisitiri Uwamariya yakimenyeshejwe kuri uyu wa 10 Mata 2022, ubwo yitabiraga umuhango wo kwibuka abari abakozi 19 mu yahoze ari Perefegitura ya Kibungo bazize jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muhango […]

Kagame yahuye na Museveni, Wilmès yiyemeza gufasha Rusesabagina, u Rwanda ntirwitabira itora ku Burusiya: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 4 Mata 2022, cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iza politiki muri dipolomasi n’ubutabera. Harimo ko: Rusesabagina yagumishirijweho igihano, Minisitiri Wilmès anenga urubanza Urukiko rw’ubujurire tariki ya 4 Mata 2022 rwagumishirijeho Paul Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25 yari yarakatiwe n’urukiko rukuru mu mwaka ushize, ubwo rwari rumaze […]

U Burusiya bwaburiye ibihugu birimo USA bikomeje kohereza intwaro muri Ukraine

U Burusiya bwatangaje ko intwaro ibihugu bigize umuryango NATO bikomeje kohereza muri Ukraine zishobora kubushora mu ntambara yeruye hagati yayo na byo, by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) bufata nk’umuyobozi wawo. Ibi bikubiye mu kiganiro Ambasaderi w’u Burusiya muri USA, Anatoly Ivanovich Antonov, yagiranye n’ikinyamakuru Newsweek kuri uyu wa 8 Mata 2022. Ambasaderi Antonov […]

Rutshuru: M23 yatangaje ko yavuye mu bice bishya yari yafashe

Umutwe witwaje intwaro wa ARC (Armée Révolutionaire Congolaise) uzwi nka M23 watangaje ko wongeye kuva mu bice wari wafatiye mu mirwano yari ihanganyemo n’ingabo za RDC muri Teritwari ya Rutshuru. Umuyobozi wa M23 ku rwego rwa politiki, Bertrand Bisimwa mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 10 Mata 2022, yasobanuye ko impamvu abarwanyi b’uyu mutwe […]

Icyo Uwilingiyimana yasubije Ngeze wamubwiye ko Twagiramungu yanze ko aba umushomeri

Mu kiganiro Uwilingiyimana Agathe wari Minisitiri w’Intebe muri guverinoma y’u Rwanda, yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 31 Ukuboza 1993, Ngeze Hassan wayoboraga Kangura yamubwiye ko Faustin Twagiramungu wari umuyobozi w’ishyaka MDR yamugiriye impuhwe ngo ataba umushomeri. Haburaga amasaha make ngo guverinoma y’inzibacyuho yari yemejwe n’amasezerano ya Arusha hagati ya Leta na FPR Inkotanyi itangira gukora, ariko […]

Ntiturwanya FARDC ahubwo ni yo iturwanya_Col. Makanika

Colonel Michel Rukunda uzwi nka Makanika yashinje ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, kuba inyuma y’ubwicanyi bumaze igihe kinini bukorerwa ubwoko bw’Abanyamulenge muri teritwari ya Uvira. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Gakondo TV & Radio ivugira Abanyamulenge cyagiye hanze kuri uyu wa 9 Mata 2022, Col. Makanika yagize ati: “Ntabwo twebwe twigeze tugira […]

Boris Johnson yasanze Perezida Zelensky i Kyiv bitunguranye

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yasuye mu buryo butunguranye Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky mu murwa mukuru i Kyiv, amusezeranya ubundi bufasha bw’intwaro n’amafaranga mu gihe ingabo z’igihugu cye zihanganye n’iz’u Burusiya. PM Johnson wageze i Kyiv kuri uyu wa 9 Mata 2022, yagize mu biro bya Perezida Zelensky baraganira, anatembera umujyi, aho yaganiriye […]

General Makenga aravugwaho kuba mu mirwano ya M23 na FARDC

General Sultan Makenga bivugwa ko ari umuyobozi wa M23, byatangajwe ko yaba ari mu b’imbere mu mirwano uyu mutwe witwaje intwaro uhanganyemo n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC. M23 yari imaze iminsi ihanganiye na FARDC muri teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, ibinyujije mu Muvugizi wayo Major Willy Ngoma, tariki ya 1 Mata […]

Igikomangoma Charles cyifatanyije n’Abanyarwanda #Kwibuka28

char.jpg

Igikomangoma Charles cy’u Bwongereza gifite izina ry’i Bwami rya Prince of Wales cyifatanyije n’u Rwanda kwunamira no kwibuka ku nshuro ya 28 abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nk’uko byatangarijwe ku rubuga rwa Twitter rwacyo, iki gikomangoma cyibutse abazize jenoside kuri uyu wa 7 Mata 2022, kiri kumwe n’Umunyarwanda Eric Murangwa Eugène wabaye umukinnyi w’umupira […]

JB Kalisa urges Africa to facilitate trade under AfCFTA

CEO of EABC (East African Business Council), John Bosco Kalisa, urges the African governments to facilitate the trade under the AfCFTA (African Continental Free Trade Area). Mr. Kalisa made the call during the ECA (Economic Commission for Africa) and EABC webinar on ‘Financing Recovery from Covid-19 Status of the AfCFTA Negotiations and Implications to the […]

Rulindo: Bibutse jenoside yakorewe Abatutsi, Meya aha ubutumwa abagoreka amateka yayo

img-20220408-wa0021.jpg

Mu karere ka Rulindo kuri uyu wa 7 Mata 2022, habereye umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe Abatutsi, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru. Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo umushyitsi mukuru, Guverineri Nyirarugero Dancille, Meya Mukanyirigira Judithe uyobora akarere ka Rulindo, Hon. Mukayijore Suzana, abo […]