Igisubizo cya Uwilingiyimana kuri Ngeze Hassan wamubwiye ko ashoje intambara

Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ku butegetsi bwa Juvénal Habyarimana yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru tariki ya 31 Ukuboza 1993 ubwo haburaga amasaha make ngo hajyeho guverinoma y’inzibacyuho yari yemejwe mu masezerano Leta yariho yaragiranye n’ishyaka FPR Inkotanyi. Uwilingiyimana yavuze ko aya masezerano yasinyiwe i Arusha tariki ya 4 Kanama 1993 mu ngingo yayo ya 72, […]

Impano yonyine abacitse ku icumu dufite ni ukubabarira_Sibomana abwira Perezida Kagame

Abanyarwanda n’inshuti batangiye icyumweru cyo kunamira abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’iminsi 100 yo kubibuka ku nshuro ya 28, kuri uyu wa 7 Mata 2022. Uyu muhango wabereye ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, wumvikanyemo ubuhamya bwa Sibomana Jean Népomuscène warokokeye jenoside muri Gatsibo, akaba ayoboye umuryango Ibuka muri aka karere. Sibomana yasobanuye uburyo […]

Bangui: Perezida Touadéra yifatanyije n’Abanyarwanda #Kwibuka28

touad-3.jpg

Perezida wa Repubulika ya Centrafrica (CAR), Faustin-Archange Touadéra n’abandi bayobozi bakuru mu gihugu cye bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuri uyu wa 7 Mata 2022, mu Rwanda hatangiye icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, ibi bihe byombi byatangijwe ku mugaragaro n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, […]

Kalisa uyobora EABC arasaba ibihugu bya Afurika korohereza ubucuruzi

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’urwego rw’abikorera mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, EABC (East African Business Council), Kalisa John Bosco arasaba ibihugu byo muri Afurika korohereza ubucuruzi, nk’uko bikubiye mu mugambi w’isoko rusange rihuza uyu mugabane, AfCFTA. Kalisa yabisabiye mu nama yo kuri uyu wa 6 Mata 2022 yifashishije ikoranabuhanga y’abayobozi bo muri EABC n’abagize komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye […]

Nigeria: Abapolisi bagiye gukora imyigaragambyo bagereranya n’imperuka

Abapolisi bo muri Nigeria bateguje Leta ko bateganya gukora imyigaragambyo bagereranya n’imperuka, babitewe n’uko yanze kuzuza isezerano yabahaye ryagombaga kuba igisubizo ku mibereho yabo mu kazi no mu buzima busanzwe. Nk’uko Sahara Reports ibivuga, aba bapolisi barakaye bagombaga gukorera iyi myigaragambyo mu murwa mukuru, Abuja, tariki ya 26 Werurwe 2022, basaba gukemurirwa ikibazo cy’umushahara muto, […]

Perezida Kagame yavuze ko byari korohera Inkotanyi guhorera Abatutsi, ariko zihitamo kutabikora

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko byari korohera ingabo za RPA zari zishamikiye ku ishyaka RPF Inkotanyi guhorera Abatutsi bicwaga muri jenoside, ariko zahisemo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge aho kubikora. Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu ijambo ritangiza icyumweru cyo kunamira abazize jenoside yakorewe Abatutsi n’iminsi 100 yo kubibuka ku nshuro ya 28, kuri uyu […]

Asobanura uko Padiri Ubald yishyuriye abana be amashuri, kandi yaricishije umubyeyi we

Sinzabakwira Straton wabaye Burugumesitiri w’iyahoze ari Komini Karengera muri Perefegitura ya Cyangugu (ubu ni mu murenge wa Karengera, akarere ka Nyamasheke mu ntara y’Uburengerazuba), asobanura uko Padiri Ubald Rugirangoga yishyuriye abana be amashuri, kandi yaragize uruhare mu rupfu rwa nyina muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Sinzabakwira mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV muri Werurwe […]

Umugore wa Sankara yishimiye igifungo cya burundu cyakatiwe Compaoré

Umugore wa Thomas Sankara wabaye Perezida wa mbere wa Repubulika ya Burkina Faso, Mariam Sankara, yagaragaje ko yishimiye igifungo cya burundu urukiko rwakatiye Blaise Compaoré. Sankara wari ufite imyaka 37 y’amavuko, yiciwe mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu tariki ya 15 Ukwakira 1987 n’agatsiko k’abasirikare byavugwaga ko bari intumwa za Compaoré wahise amusimbura ku butegetsi. Mu gihe […]

Uwilingiyimana yigeze kubaza Burugumesitiri impamvu adahagarika ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi

Iyari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside, CNLG, mu gitabo kivuga ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Gisenyi, yasobanuye ko n’ubwo abategetsi bo hejuru bakoreshaga inama zigamije gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi, hari bamwe mu batari bashyigikiye uyu mugambi. CNLG muri iki gitabo kiri ku rubuga rwa MINUBUMWE, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda […]

M23 yemeje ko FARDC, FDLR na Nyatura zayigabyeho ibitero

Umutwe witwaje intwaro wa ARC (Armée Révolutionaire Congolaise) uzwi nka M23 wemeje ko ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC zifatanyije na FDLR irwanya Leta y’u Rwanda hamwe na Mai Mai Nyatura, zayigabyeho ibitero ku birindiro byayo bine mu gitondo cy’uyu wa 6 Mata 2022. Mu gitondo ni bwo muri teritwari ya Rutshuru humvikanye […]

RDC: Kiliziya yategetse abapadiri babyaye kujya kwita ku bana babo, mbere y’uko bafatirwa ibihano

Inama y’abepisikopi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo izwi nka CENCO, yategetse abapadiri bose bazi ko babyaye abana, kujya kubitaho mbere y’uko raporo yabo itangwa i Vatican bagahabwa ibihano bikakaye birimo kwirukanwa muri kiliziya gatolika. Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ivuga ko abepisikopi bahuriye muri CENCO baherutse guhurira mu nama, bose bashyira umukono ku nyandiko y’impapuro […]

Uganda: Lieutenant Manzi watorotse igisirikare cy’u Rwanda yakatiwe

Urukiko rukuru rw’igisirikare cya Uganda rwakatiye Lieutenant Ivan Manzi watorotse igisirikare cy’u Rwanda, igifungo cy’imyaka ibiri, rumaze kumuhamya icyaha cyo gutunga intwaro n’amasasu mu buryo butemewe n’amategeko. Uyu musirikare Leta y’u Rwanda yemeza ko yatorokeye muri Uganda mu 2018, yafungiwe muri gereza ya Kitalya tariki ya 19 Ukwakira 2020, akurikiranweho gutunga iyi mbunda y’umukoresha we […]

FARDC iravugwaho kugaba ibitero bishya kuri M23, yifatanyije na FDLR

Ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zizwi nka FARDC, bivugwa ko zikomeje kwifatanya n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda mu kugaba ibitero ku wa ARC wamenyekanye mu bihe byashize nka M23. Hashize iminsi havugwa ubufatanye hagati ya FARDC na Batayo ebyiri za FDLR zirimo iyitwa Jericho cyangwa CRAP iyobowe na Col. […]

Perezida Ndayishimiye yasabye Karidinali Kambanda gusengera umubano w’u Burundi n’u Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aherutse gusaba Antoine Karidinali Kambanda gusengera umubano w’igihugu cye n’u Rwanda kugira ngo wongere ube mwiza nk’uko byahoze. Mu kiganiro yagiranye na Igihe cyari cyerekeye ingingo zitandukanye, Karidinali Kambanda yabajijwe ku ruzinduko yagiriye mu Burundi mu kwezi gushize, ari kumwe n’Umwepisikopi wa Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi […]

Uwabaye Komanda w’umutwe wa Janjaweed i Darfur yatangiye kuburanishwa

Ali Mohammed Ali Abd-al Rahman wabaye Komanda w’umutwe witwaje intwaro wa Janjaweed mu ntara ya Darfur muri Sudani, yatangiye kuburanishwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, ruri i La Haye mu Buholandi. Ubushinjacyaha kuri uyu wa 5 Werurwe 2022 bwashinje Abd-al Rahman wamenyekanye nka Ali Kushayb ibyaha 31 by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, birimo: ubwicanyi, iyicarubozo, gudata ku […]

Rwanda: 295 Eurotrade Int’l workers join RPF Inkotanyi

img-20220404-wa0039.jpg

295 employees of Eurotrade International Ltd mining company found by a British national Luke Loges, sworn in as the new members of Rwanda’s ruling political party, RPF Inkotanyi. The event took place on March 24, 2022, in Shyorongi sector, Rulindo district, nothern Rwanda, where the mining company operates. On Sunday after nine days, this new […]

Perezida Zelensky yemeje ko yatunguwe n’intera intambara ya Ukraine n’u Burusiya yafashe

Perezida wa Repubulika ya Ukraine, Volodymyr Zelensky, yemeje ko yatunguwe n’intera intambara y’ingabo z’igihugu cye n’iz’u Burusiya yafashe. Mu kiganiro yagiraniye na The Economist mu biro bye, Perezida Zelensky yasobanuye ko ubwo ingabo z’u Burusiya zatangizaga ibitero kuri Ukraine tariki ya 24 Gashyantare 2022, atatekerezaga ko bizakomera kugeza ku rwego biriho ubu. Ati: “Ntabwo nari […]

Minisitiri Wilmès w’u Bubiligi yongeye kunenga urubanza rwaciriwe Rusesabagina, yiyemeza kumufasha

Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi akaba na Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga, Sophie Wilmès, yongeye kunenga urubanza rwaciriwe ‘umwenegihugu wabo’ Paul Rusesabagina wari ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba. Urukiko rw’ubujurire kuri uyu wa 4 Mata 2022 rwashimangiye igihano Rusesabagina yari yarakatiwe n’urukiko rukuru tariki ya 20 Nzeri 2021 cyo gufungwa imyaka 25, rumaze kumuhamya icyaha cyo kuba mu […]

Umuvugizi wa guverinoma ntiyishimiye indishyi zagenewe abagizweho ingaruka n’ibitero bya MRCD-FLN

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje ko atishimiye indishyi urukiko rw’ubujurire rwageneye abagizweho ingaruka n’ibitero umutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN wagabye mu mwaka w’2018 n’2019. Kuri uyu wa 4 Mata 2022 ni bwo urukiko rw’ubujurire rwakatiye Paul Rusesabagina wari umuyobozi w’ihuriro MRCD rishamikiyeho umutwe wa FLN, abari abavugizi: Nsabimana Callixte na Nsengiyumva Herman, […]

Mukandutiye wari warakatiwe igifungo cya burundu, yakatiwe indi myaka 20

Urukiko rw’ubujurire rwakatiye Angelina Mukandutiye w’imyaka 71 y’amavuko igifungo cy’imyaka 20 rumaze kumuhamya icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba. Ni umwe muri 21 barimo Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Major Sankara baregwaga ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’ibitero umutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN wagabye mu bice bikoze kuri Pariki ya Nyungwe mu mwaka w’2018 […]

Rusesabagina yakatiwe imyaka 25, Sankara aragabanyirizwa

Urukiko rw’ubujurire rumaze gutegeka ko Paul Rusesabagina afungwa imyaka 25, Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Major Sankara agafungwa imyaka 15. Rwabahamije ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’ibitero umutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN wagabye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda, ku bice bikoze kuri Pariki ya Nyungwe mu mwaka w’2018 n’2019. Urukiko Rukuru tariki ya 20 Nzeri 2021 rwari […]

U Rwanda ntirugitumiza mu mahanga imbuto y’ibigori, ingano na soya zarutwaraga Frw miliyari 6 buri mwaka

dep-2.jpg

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ubwo kuri uyu wa 4 Mata 2022 yagezaga ku bagize inteko ishinga amategeko ibikorwa bya guverinoma bijyanye no kugeza ku bahinzi n’aborozi inyongeramusaruro, yabamenyesheje ko u Rwanda rutagitumiza mu mahanga imbuto y’ibigori, ingano na soya, zarutwaraga amafaranga miliyari 6 buri mwaka. Dr Ngirente yamenyesheje abadepite n’abasenateri ko kuva mu 2017 […]

Perezida Kagame, Museveni na Tshisekedi bashobora guhurira mu nama i Nairobi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, Yoweri Museveni wa Uganda na Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), bashobora guhurira mu nama i Nairobi muri iki cyumweru. Umunyamakuru Stanis Bujakera Tshiamala uri mu bubashywe muri RDC, yatangaje ko muri iyi nama izaba irimo na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta nk’umuntu uzayakira, gusa […]

Urunturuntu hagati ya FARDC na RDF n’iyirukanwa rya Mukombozi wa RNC mu nkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 28 Werurwe 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye urwego rw’umutekano, politiki n’ubutabera. Harimo: Urunturuntu hagati ya FARDC na RDF Ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zizwi nka FARDC zibinyujije mu Muvugizi wazo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru tariki ya 28 Werurwe zashinje iz’u Rwanda, RDF, gufasha umutwe witwaje intwaro wa […]

Urukiko rwagize umwere rwiyemezamirimo Uwemeye wari umaze imyaka ibiri afunzwe

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwagize umwere rwiyemezamirimo Uwemeye Jean Baptiste nyiri kampani y’ubwubatsi yitwa ECOAT Ltd hamwe n’abandi bane bareganwaga, nyuma y’imyaka hafi ibiri bafungiwe muri gereza ya Nyarugenge, aho bari bakurikiranweho kunyereza amafaranga ya Leta miliyoni 239. Uwemeye yatawe muri yombi muri Mata 2020, akurikiranweho kugira uruhare mu inyerezwa ry’aya mafaranga binyuze mu isoko […]

Umwanzuro w’urukiko ku rubanza rwa Rusesabagina na bagenzi be ugiye kumenyekana

Urukiko rw’ubujurire byitezwe ko kuri uyu wa 4 Mata 2022 rusoma umwanzuro warwo ku rubanza rwa Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Major Sankara n’abandi 19 bahamijwe ibyaha by’iterabwoba n’urukiko rukuru. Tariki ya 20 Nzeri 2021 ni bwo urukiko rukuru rwahamije Rusesabagina bimwe mu byaha yaregwaga bifitanye isano n’ibitero umutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN wagabye […]

Ukraine yemeza ko yirukanye ingabo z’u Burusiya muri Kyiv yose, nyuma y’imirwano ikaze

Minisiteri y’ingabo ya Ukraine yemeje ko yamaze kwigarurira intara ya Kyiv yose iherereyemo umurwa mukuru wayitiriwe, nyuma y’imirwano ikaze imaze iminsi hagati yazo n’iz’u Burusiya. Minisitiri w’ingabo wungirije wa Ukraine, Hanna Malyar, yabitangarije kuri rubuga rwa Facebook kuri uyu wa 2 Mata 2022 nk’uko Al Jazeera ibivuga. Yagize ati: “Intara ya Kyiv yose yakuwe mu […]

Barankitse yahishuye ko yahunze yambaye imyambaro y’umugore wa Ambasaderi w’u Bubiligi

Umurundikazi uri mu buhungiro, Marguerite Barankitse, washinze umuryango Maison Shalom ufasha abana b’imfubyi babayeho nabi akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, yasobanuye ko yahunze yambaye imyambaro yatijwe n’umugore w’uwari Ambasaderi w’u Bubiligi mu Burundi, Marc Gedopt. Barankitse Leta y’u Burundi ishinja kugira uruhare mu bitero byagabwe mu gihugu mu mwaka ushize, mu kiganiro yagiranye na VOA, yasobanuye […]

Gen. Kainerugaba yahamije ko nta musirikare wa RDF wifatanyije na M23 hafi ya Bunagana

muhoozi_rdf.jpg

Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yahamije ko nta musirikare n’umwe wa RDF wigeze yifatanya n’abarwanyi b’umutwe wa M23 hafi y’umujyi wa Bunagana kari muri Teritwari ya Rutshuru, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Tariki ya 29 Werurwe 2022 ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko abarwanyi […]

Perezida Zelensky yemeza ko NATO yahombye kubera ko itinjije Ukraine nk’umunyamuryango

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yemeza ko umuryango NATO w’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi wahombye kubera ko utemeye kwinjiza iki gihugu nk’umunyamuryango mushya. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Bret Baier wa Fox News tariki ya 1 Mata 2022, Perezida Zelensky wasabye NATO kwinjiza igihugu cye kuva mbere no mu gihe cy’ibitero u Burusiya bwatangiye kukigabaho muri […]

Abakozi ba Ambasade ya Uganda mu Rwanda bakomeje gusuzuma ingendo ku mipaka

mu_nama.jpg

Abakozi ba Ambasade ya Uganda mu Rwanda, bakomeje gusura imipaka ibi bihugu byombi bihuriyeho mu rwego rwo kugenzura uko abituye bakora ingendo. Aba bakozi bayobowe na Charge d’Affairs muri iyi Ambasade, Anne Katusiime bahereye ku mupaka wa Kagitumba/Mirama Hills tariki ya 1 Mata 2022, nyuma yo kugenzura bagirana ibiganiro n’abakozi bo ku mupaka ku ruhande […]

Minisitiri Biruta yatangaje ibyo yumvikanye na Sherman wa USA kuri Rusesabagina

council.jpg

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Rwanda, Dr Vincent Biruta, yatangaje ibyo yumvikanye n’Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Wendy Sherman wamumenyesheje ko igihugu cye kirajwe ishinga cyane n’urubanza rwa Paul Rusesabagina ufite uburenganzira bwa buhoraho bwo gutura iwabo. Minisitiri Biruta uri mu ruzinduko muri USA yahuye na Sherman tariki ya 29 Werurwe […]

U Bwongereza, USA n’ibindi birenga 30 bigiye koherereza Ukraine intwaro

Umunyamabanga w’ubwami bw’u Bwongereza ushinzwe ingabo, Ben Wellace yatangaje ko igihugu cye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bikomeye biri mu burengerazuba bw’Isi byemeranyije koherereza Ukraine intwaro ntoya n’inini zirimo izirasa kure ziwi nka ‘long-range artillery’. Minisitiri Wallace nk’uko The Guardian ibivuga, yatangaje ko iki cyemezo cyafatiwe mu nama yeteguye, yahuje ibi bihugu birenga 35 […]

Abaturage b’i Gitwe bakoze ibirori ubwo Urayeneza yari amaze kugirwa umwere

screenshot_20220401-131625_1.png.jpg

Abaturage b’i Gitwe aho Urayeneza Gerard yashinze kaminuza n’ibitaro, bakoze ibirori ubwo urukiko rwari rumaze kumuhanaguraho ibyaha bibiri bya jenoside yari yarahamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga. Urayeneza yatawe muri yombi muri Kamena 2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rumukatira tariki ya 25 Werurwe 2021, rumaze kumuhamya ibyaha birimo kuba icyitso ku cyaha cya jenoside no kuzimiza […]

Minisitiri Biruta yavuze kuri Fayulu usabira u Rwanda kuryozwa ibibera mu burasirazuba bwa RDC

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubuterwerane, Dr Vincent Biruta, aranenga umunyapolitiki ukomeye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Martin Fayulu, ushinja u Rwanda ‘buri kimwe kitagenze neza’ mu karere ibihugu byombi biherereyemo. Dr Biruta yabitangarije i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ku wa 30 Werurwe 2022, mu kiganiro yagiranye n’abagize umuryango Atlantic […]

Papa Francis yasabye Perezida Ndayishimiye ko hakorwa iperereza ku rupfu rw’uwari intumwa ya Papa Paul II

francis.jpg

Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yasabye Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ko hakorwa iperereza ryihuse ku rupfu rw’uwari intumwa ya Papa John Paul II, Musenyeri Michel Courtney wishwe mu Kuboza 2003. Papa Francis yabimenyesheje Perezida Ndayishimiye ubwo bahuriraga i Vatican muri iki cyumweru, mu ruzinduko uyu Mukuru w’Igihugu yamazeyo hafi icyumweru. […]

Amafaranga y’ibihugu bya Afurika birenga 40 akorerwa i Burayi

Ubucukumbuzi bwakozwe bugaragaza ko amafaranga y’ibihugu byo muri Afurika birenga 40 muri 54 bigize uyu mugabane, akorerwa mu Bwongereza, mu Budage no mu Bufaransa ku mugabane w’Uburayi. Ikinyamakuru cy’Abadage Deutsche Welle (DW) cyakoze ubu bucukumbuzi, cyagaragaje ko ibihugu 17 birimo Ethiopia, Libya na Angola bikoreshereza amafaranga yabyo mu icapiro rya De La Rue ryo mu […]

Urayeneza Gerard yagizwe umwere

Urukiko rw’Ubujurire rwagize umwere Urayeneza Gerard washinze akanayobora Kaminuza ya Gitwe, wari wakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye igifungo cya burundu ubwo rwari rumaze kumuhamya ibyaha bya jenoside. Urayeneza yaherukaga gusaba uru rukiko kumugira umwere, abishingiye ku kuba abamushinjaga mu Rukiko Rwisumbuye baramushinjuye, bagasobanura ko bamubeshyeraga babibwirijwe n’uwari warabatumye wigeze kugirana na we amakimbirane. Ariko Munyampundu Léon uzwi […]

Kisoro: FARDC yamenyesheje UPDF ko iyifitiye icyizere ko yayifasha kurandura M23

General Yav Philemon wari mu bahagarariye igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, mu nama yabahurije mu karere ka Kisoro n’abahagarariye igisirikare cya Uganda, UPDF, yavuze ko yizeye ko hazabaho ubufatanye bw’impande zombi bwo kurandura umutwe witwaje intwaro wa M23 wubuye ibitero. Muri iyi nama yabaye kuri uyu wa 30 Werurwe 2022, Gen. Yav […]

NATO yatumiye Ukraine mu nama

Umuryango NATO uhuza ibihugu bikomeye ku mugabane w’Uburayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada watumiye Ukraine itari umunyamuryango mu nama uteganya mu cyumweru gitaha, yiga ku ntambara iri kubera muri Ukraine. NATO ku wa 29 Werurwe 2022 yatangaje ko iyi nama izahuriza ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu biyigize uko ari 30 ku cyicaro kiri […]

Ubwiza bw’umusore buba mu mufuka_Danny Vumbi ku bahatanira Mr Rwanda

Umuhanzi Semivumbi Daniel wamamaye nka Danny Vumbi yamenyesheje abasore bitabira irushanwa rya Mister Rwanda ko ubwiza bwabo bugaragarira mu mafaranga, abasaba kujya kuyakorera. Mu butumwa yise igitekerezo cye bwite, yashyize ku rubuga rwa Instagram, Danny Vumbi wakunze mu ndirimbo zerekeye ku buzima bwo muri rubanda, yagaragaje ko aba basore barimo guta umwanya. Yagize ati: “Igitekerezo […]

Ituri: Abarimo Lieutenant Colonel bafunzwe bakurikiranweho kugurisha intwaro abarwanyi ba CODECO

codeco.jpg

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, gikorera mu ntara ya Ituri, cyatangaje ko cyataye muri yombi abasirikare batanu gikurikiranyeho kugurisha imbunda n’amasasu abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro irimo CODECO. Amakuru aturuka ku Muvugizi wa FARDC muri Ituri, avuga ko aba basirikare barimo abofisiye bakuru batatu: Lieutenant Colonel umwe na ba Major babiri. Aba basirikare […]

Immaculée arateganya kwitabaza ubutabera kubera ikibazo cy’inkwano

Umuyobozi w’umuryango Transparency International Rwanda urwanya ruswa n’akarengane, Ingabire Marie Immaculée yavuze ko ateganya gusaba ubutabera kwinjira mu kibazo cy’inkwano, kuko abona uburyo zisigaye zisabwa zikanatangwamo ntaho butandukaniye n’icyaha cy’icuruza ry’abantu (human trafficking). Immaculée yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri Radio Rwanda, cyerekeye ku nkwano z’iki gihe. Abajijwe uko we azibona, yavuze ko abona ko ababyeyi […]

Umutoza wa Mukura VS yasobanuriye iwabo muri Espagne uko Casemiro wa APR FC yamutuye hasi

Videwo igaragaza umukinnyi wa APR FC, Mugisha Bonheur atera umutego (tackle) umukinnyi wa Mukura Victory Sports n’umutoza Tony Hernandez yasakaye muri Espagne. Yafashwe tariki ya 14 Werurwe 2022 ubwo APR FC yanganyaga na Mukura VS igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura wa shampiyona y’icyiciro cya mbere. Muri uyu mukino wagaragayemo uguhatana gukomeye ku mpande zombi […]

Hahishuwe ibyavugiwe mu nama y’ubutasi u Rwanda rwifashishije runyomoza ibyo gufasha M23

Nyuma y’amasaha make Umuvugizi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Brig. Gen. Sylvain Ekenge atangaje ko ingabo z’u Rwanda zafashije umutwe witwaje intwaro wa M23 mu gitero wagabye ku birindiro bya Tshanzu na Runyoni muri Teritwari ya Rutshuru, tariki ya 28 Werurwe 2022, Guverineri Habitegeko François w’Intara y’Uburengerazuba yarabinyomoje. Mu itangazo rya Gen. Ekenge, yasobanuye ko ingabo […]

PM Ngirente yasobanuriye amahanga uko u Rwanda ruhamya intego nkuru y’imibereho myiza y’abaturage

pm.jpg

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yasobanuriye amahanga uburyo guverinoma irimo guhamya intego nyamukuru yihaye yo kugeza abaturage ku mibereho myiza, nk’imwe mu zikubiye mu z’iterambere rirambye, SDGs. Ibi bisobanuro bikubiye mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y’abahagarariye za guverinoma zitandukanye ku Isi, yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye Umuryango w’Abibumbye wihaye, […]

USA yamenyesheje Minisitiri Biruta ko yitaye cyane ku rubanza rwa Rusesabagina

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) wungirije, Wendy Sherman, yamenyesheje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta ko igihugu cye cyitaye cyane ku rubanza rw’umufungwa Paul Rusesabagina. Minisitiri Biruta yabimenyeshejwe kuri uyu wa 29 Werurwe 2022, ubwo yagiriraga uruzinduko muri USA, rwari rugamije gukomeza ubufatanye ibihugu byombi bisanganwe. Muri uru ruzinduko […]

U Rwanda rwanyomoje FARDC yatangaje ko RDF yafashije M23 kuyigabaho ibitero

babiri.jpg

Leta y’u Rwanda yanyomoje igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, ku rwego rw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru cyatangaje ko RDF yafashije umutwe witwaje intwaro wa M23 kukigabaho ibitero ku birindiro byacyo bibiri biri muri Teritwari ya Rutshuru. Umuvugizi wa Guverinoma y’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Brig. Gen. Sylvain Ekenge Bomusa Efomi yatangaje ati: “Mu ijoro […]

Minisitiri Vincent Biruta ari muri USA

biruta1.jpg

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta guhera kuri uyu wa 28 Werurwe 2022 ari mu ruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA). Akigerayo, Minisitiri Biruta yahuye n’abayobozi barimo uwungirije Umunyamabanga wungirije wa USA, Wendy Sherman hamwe n’Umunyamabanga wungirije ushinzwe Afurika, Molly Phee. Ingingo impande zombi zaganiriyeho zerekeye ubufatanye ibi bihugu […]

Hoteli mjini Kigali: Rose Muhando alilipiwa hundi bandia

img-20220324-wa0066-2.jpg

Meneja wa Rwanda Gospel Stars Live, Aimable Nzizera ambaye alimwalika mwimbaji nyota wa nyimbo za Injili kutoka Tanzania, Rose Muhando kutumbuiza katika tamasha la ‘Praise & Worship Live Concert’ alitoa hundi bandia ya benki kwa Classic Hotel tawi la Kigali alikokuwa akiishi kwa muda wa siku sita, pamoja na wacheza densi wake wawili. Kwa mujibu […]

The Kayumba’s RNC ‘ready for dialogue’ with government of Rwanda

1648314555547.jpg

Rwanda National Congress (RNC) of exiled former Rwandan Lieutenant General and Chief of Staff, Kayumba Nyamwasa, is seeking the ‘amicable dialogue’ with the government of which it opposes. In a letter of March 22, 2022, the congress Secretary General, Gervais Condo, requests the President of Republic of Burundi, Evariste Ndayishimiye to play the role of […]

Ibihugu 3 bya SADC bifite abasirikare 4 muri Mozambique

Umuryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo, SADC, hamwe na Leta y’u Rwanda kuva muri Nyakanga 2021 byohereje abasirikare mu butumwa bwo kurwanya umutwe w’iterabwoba wegamiye kuri Isilamu wari umaze igihe kinini uhungabanya umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. Ingabo za SADC ziri muri ubu butumwa bwahawe izina rya SAMIM zikabakaba 2000, zirimo hafi 1500 […]

Perezida wa Ukraine avuga ko imbunda basigaranye zitabafasha guhanganira n’u Burusiya muri Mariupol

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko imbunda ingabo z’igihugu cye zihanganiye n’iz’u Burusiya mu karere ka Mariupol kari kuberamo imirwano ikomeye, zitabafasha gushobora guhangana. Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Perezida wa Pologne, Andrzej Duda, cyifashishije ikoranabuhanga rihuza amashusho rya video conference. Perezida Zelensky yagize ati: “Ntabwo byashoboka kurokora Mariupol mu gihe […]

U Burundi bugisaba u Rwanda abagerageje coup n’ibitero simusiga kuri M23 hafi y’u Rwanda, mu nkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 21 Werurwe 2022, cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye politiki mu rwego rwa dipolomasi, umutekano n’ubutabera. Harimo: Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Jordan na Misiri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame tariki ya 23 n’iya 24 Werurwe yagiriye uruzinduko mu bwami bwa Jordan, mu nama yahuriyemo n’abandi bayobozi bo mu karere, […]

Hotel in Kigali: Singer Rose Muhando paid for a bouncing cheque

img-20220324-wa0062.jpg

Aimable Nzizera, the manager of Rwanda Gospel Stars Live event, who invited a Tanzanian gospel star Rose Muhando to perform in the ‘Praise & Worship Live Concert’ gave a bouncing bank cheque to the Classic Hotel/Kigali branch where she had been staying for six days, together with her duo dancers. According to the hotel management, […]

Pueri Cantores Kabaya yasubiyemo indirimbo ya Padiri Hakorimana mu buryo buryoheye amatwi

img-20220326-wa0051.jpg

Korali y’umuryango w’abana b’abaririmbyi (Pueri Cantores) ikorera muri Paruwasi ya Kabaya muri Diyosezi Gatolika ya Nyundo mu burengerazuba bw’igihugu, yasubiyemo indirimbo Dukumbuye Iwawe yahimbwe na Padiri Hakorimana Jean. Iyi ndirimbo itunganyijwe mu buryo bw’amajwi n’amagambo (audio & lyrics) yasohotse kuri shene ya YouTube ya Pueri Cantores Kabaya mu gitondo cy’uyu wa 27 Werurwe 2022. Reba […]

Jamaica irashaka kwigobotora ubutegetsi bw’Umwamikazi Elizabeth II

Igihugu cya Jamaica cyatangiye gutegura umugambi wo kwigobotora ubutegetsi bw’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, umaze igihe kinini akiyobora. Nk’uko The Independent ibivuga, Jamaica yatangiye uyu mugambi nyuma y’aho Igikomangoma William cy’u Bwongereza n’umugore wacyo, Kate Middleton, bagiriye uruzinduko muri iki gihugu mu cyumweru gishize bizihiza imyaka Umwamikazi amaze, bakamaganwa n’abaturage benshi. Iyi myigaragambyo yabereye kuri […]

Dr Zachée uvurira muri CHUK yasohoye indirimbo yo kuramya Imana

Umuganga mu bitaro bikuru bya Kaminuza y’u Rwanda i Kigali, CHUK, Niyonsenga Zachée uzwi nka Zack Niyo yasohoye indirimbo yo kuramya Imana, ihamagarira abemera Yesu kuguma ku musaraba yabambiweho. Iyi ndirimbo yitwa Kumusaraba w’Isoni yasohotse kuri shene ya YouTube yitwa Zack Niyo Official uyu muganga yitiriye izina rye ry’ubuhanzi mu buryo bw’amajwi n’amagambo (lyrics) tariki […]

General Kayihura wayoboye Polisi ya Uganda, yatangiye akazi k’ubwavoka

kale.jpg

Gen. Kale Kayihura wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda kuva mu 2005 kugeza mu 2018, yatangiye akazi k’ubunyamategeko mu bijyanye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu tariki ya 25 Werurwe 2022. Tariki ya 10 Ugushyingo 2022, akanama ka Uganda gashinzwe abanyamategeko kasohoye urutonde rw’abavoka bashya 20 bemerewe gutangira aka kazi, Gen. Kayihura yari aruriho. Soma iyi nkuru https://bwiza.com/?Gen-Kayihura-yasabye-akazi-k-ubwavoka […]

RNC ya Kayumba Nyamwasa irasaba Perezida Ndayishimiye kuyihuza n’u Rwanda

Ihuriro rya RNC (Rwanda National Congress) ryashinzwe na Kayumba Nyamwasa uri mu buhungiro, ryandikiye Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye rimusaba kuyobora ibiganiro biciye mu nzira y’amahoro ryifuza kugirana na Leta y’u Rwanda risanzwe ritavuga rumwe na yo. Mu ibarurwa yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru wa RNC, Gervais Condo tariki ya 22 Werurwe 2022, iri huriro rirashimira […]