Indege yabaye imbarutso ya “Niwe” igiye guhuriza hamwe abarenga ibihumbi 10

Umuramyi Richard Nick Ngendahayo yavuze ko Album ye “Niwe” yayihawe mu gihe yari mu ndege, ubwo yaruhukaga akabona ubutumwa bw’Imana bwaje mu buryo budasanzwe, bukaba bwaragize ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu benshi. Ni nabwo bwamuhaye icyerekezo gishya mu muziki wo kuramya Imana. Nyuma y’imyaka irenga 17 adakorera igitaramo gikomeye mu Rwanda, Richard yongeye kugaruka i […]
Nduhungirehe yasubije Macron washinje AFC/M23 kuba inzitizi ku ifungurwa ry’ikibuga cy’indege cya Goma

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasubije Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa uheruka gushinja umutwe wa AFC/M23 kuba nyirabayazana yatumye ikibuga cy’indege cya Goma kitongera gufungurwa. Macron ubwo yari muri Afurika y’Epfo aho aheruka kwitabira inama ya G20, yavuze ko “AFC/M23 n’abafite ikibuga cy’indege cya Goma nta mbaraga bigeze bashyira mu kongera kugifungura”. Minisitiri Olivier […]
Rurageretse hagati ya Papa Cyangwa n’inyubako y’umuherwe

Umuraperi Abijuru King Lewis, wamenyekanye nka Papa Cyangwe yatangaje ko yababajwe cyane n’ukuntu yafungiwe muri Kigali Universe amasaha arenga atanu nyuma yo kumurika Album ye Now or Never. Byabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Ugushyingo 2025. Amakuru avuga ko uyu muhanzi yagumishijwe muri iyi nyubako kubera ikibazo cy’amafaranga atishyuwe ku bikoresho bya Sound yari […]
RGB yahagaritse inzego zayoboraga Rayon Sports

Ku wa 25 Ugushyingo 2025, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko ruhagaritse inzego zose zari ziyoboye Umuryango Rayon Sports, kubera ibibazo byakomeje kugaragara mu miyoborere y’iyi kipe. Ibi byatangajwe nyuma y’inama yabereye ku cyicaro cya RGB, yahuje ubuyobozi bw’uru rwego n’abagize inzego zitandukanye za Rayon Sports zirimo Inama y’Ubutegetsi, Komite Nyobozi, Komite Ngenzuzi ndetse […]
Impunzi zirenga 100 z’Abarundi zatashye zivuye mu Rwanda

U Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Ugushyingo, rwafashije impunzi 115 zituruka mu miryango 58 zabaga mu gihugu gusubira mu gihugu cyazo. Impunzi zatashye zirimo 107 zabaga mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe, ndetse n’umunani zabaga mu mujyi wa Kigali. Izi mpunzi zinjiye mu Burundi zinyuze ku mupaka uhuza u Rwanda […]
Bitakwira yandagaje Wazalendo, ashimagiza AFC/M23 yanga urunuka

Justin Bitakwira usanzwe ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje ko ibice bigenzurwa n’umutwe wa AFC/M23 birimo amahoro, anenga bikomeye imyitwarire n’imikorere by’abarwanyi ba Wazalendo bafatanya na FARDC mu bikorwa byo kurwanya uwo mutwe. Bitakwira, usanzwe anafite uruhare mu guhuza ibikorwa bya politiki bya Wazalendo, yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru […]
Guinea-Bissau: Perezida Embalo n’uwo bari bahanganye mu matora bose barigamba intsinzi

Fernando Dias, umukandida wigenga, hamwe na Perezida Umaro Sissoco Embalo uriho ubu bombi ku wa Mbere batangaje ko batsinze mu matora y’umukuru w’igihugu wa Guinea-Bissau yabaye mu mpera z’icyumweru mu gihe igihugu gitegereje ibyavuye mu matora. Ikinyamakuru cyigenga cyo ku rubuga rwa interineti O Democrata GB cyatangaje ko Dias ufatwa nk’umwe mu bafite amahirwe yo […]
Emir wa Qatar yagennye Ambasaderi wayo mu Rwanda usimbura uwapfuye

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yagennye Mansour Ali Fahad Al-Shahwani Al-Hajri nka Ambasaderi w’ubu bwami mu Rwanda. Igenwa ry’uyu mudipolomate ryemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X, ariko ku wa 19 Ugushyingo ni bwo yagenwe. Mansour Ali Fahad Al-Shahwani Al-Hajri, yari asanzwe […]
Pentagon yakangishije umusenateri kumusubiza mu gisirikare ku gahato

Minisiteri y’Ingabo muri Amerika (Pentagon) ivuga ko ishobora guhamagarira Senateri Mark Kelly gusubira mu nshingano zikomeye za gisirikare mu rwego rwo kumuhana kubera ko yagaragaye muri videwo ahamagarira abasirikare kwanga “amabwiriza atemewe”. Mbere y’uko aba senateri w’umudemokarate ukomoka muri Arizona, Kelly yari umusirikare mukuru mu ngabo zirwanira mu mazi akaba n’umupilote wakoze ubutumwa bw’intambara mu […]
USA: Umucamanza yateye utwatsi imanza z’uwahoze ayobora FBI n’umushinjacyaha

Kuri uyu wa Mbere, itariki 24 Ugushyingo, Umucamanza wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yateye utwatsi ibirego bishinjwa James Comey wahoze ari umuyobozi wa FBI hamwe n’Umushinjacyaha Mukuru wa New York, Letitia James, yemeza ko umushinjacyaha ukurikirana ibirego yashyizweho mu buryo butemewe n’amategeko. Umucamanza Cameron McGowan Currie yanditse mu cyemezo cye ko ishyirwaho […]
FARDC yaba yisubije Umujyi wa Buhimba

Umujyi muto wa Buhimba, muri Guruoma ya Waloa Yungu (agace ka Walikale) iherereye muri Kivu y’Amajyaruguru, wongeye gufatwa n’ingabo za leta zishyigikiwe na Wazalendo ku wa Mbere, 24 Ugushyingo, nyuma y’umunsi umwe wigaruriwe n’inyeshyamba za AFC / M23. Aka gace kari kafashwe n’inyeshyamba za M23 ku Cyumweru nimugoroba. Ku wa Mbere, bivugwa ko Ingabo za […]
Gitifu wa Muhazi arafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa Mbere rwatangaje ko rwataye muri yombi Egide Hanyurwimfura wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhazi w’akarere ka Rwamagana, rukaba rumukekaho ibyaha birimo gukoresha impapuro mpimbano. RIB isobanura ko Hanyurwimfura yatawe muri yombi nyuma y’igenzura ryakozwe mu Karere ka Rwamagana ku bufatanye bwayo n’inzego za Leta. Ni igenzura ryasize atawe muri […]
Ubukwe bwa Cristiano Ronaldo buzabera mu cyaro

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we Georgina Rodriguez batangaje bidasubirwaho ko bazasezerana mu mpeshyi itaha, ku ivuko rya Ronaldo, mu kirwa cya Madère. Amakuru yemejwe na Jornal da Madeira avuga ko ubukwe buzaba nyuma y’igikombe cy’Isi 2026, bukabera muri Katedarali ya Funchal, imwe mu nyubako z’iyobokamana z’ amateka muri Portugal. Kuri CR7, ibi ni byinshi kurusha ubukwe […]
Burundi: Pasiteri yahunganye amaturo y’abakirisito

Mu gihe ikibazo cy’imikoreshereze mibi y’umutungo mu matorero gikomeje gutera impaka mu Burundi, bamwe mu bayoboke n’abayobozi b’Églises de Pentecôte du Burundi (CEPBU) bandikiye ku mugaragaro ibiro by’abinjira n’abasohoka mu Bubiligi basaba ko Pasiteri Nicolas Hakizimana, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’iri torero, yimwa ubuhungiro nyuma yo guhunga igihugu akurikiranweho ibyaha bikomeye. Hakizimana ngo yasohotse mu […]
Everton yisasiye Man United, umukinnyi wayo ahabwa ikarita itukura azira gukubita mugenzi we

Ikipe ya Everton yaraye itsinze Manchester United igitego 1-0, mu mukino ukumunya-Sénégal Idrissa Gana Gueye yeretswemo ikarita itukura azira gukubita urushyi Michael Keane basanzwe bakinana. Gueye yeretswe iyi karita asohorwa mu kibuga ku munota wa 13 w’umukino, aba umukinnyi wa mbere weretswe ikarita itukura muri Premier league azira gushyamirana na mugenzi we kuva muri 2008. […]
RDC mu mushinga w’uko urubyiruko rwose rugomba kujya runyura muri FARDC

Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ishingiro ry’umushinga wo kugira itegeko ko buri wese w’urubyiruko agomba gukora igisirikare, irawakira kugira ngo itangire kuwigaho. Uyu mushinga w’itegeko watanzwe na depite Misare Claude uhagarariye agace ka Uvira mu nteko ishinga amategeko, usaba ko buri wese uri hagati y’imyaka 18 na 30 akwiye gukora […]
Igikomangomakazi Mukabayojo yasezeweho mbere yo gushyingurwa

Igikomangomakazi Spéciose Bideri Mukabayojo, umwana w’Umwami Yuhi V Musinga, yasezeweho muri Kiliziya ya Don Bosco muri Kenya mbere y’uko umurambo we woherezwa mu Rwanda. Mukabayojo yari atuye muri Kenya imyaka irenga 30, kandi yatabarutse tariki ya 27 Ukwakira 2025 ku bitaro bya Mater i Nairobi. Umuryango we wafashe icyemezo cyo kumushyingura mu Rwanda. Mu muhango […]
Abanyarwanda begukanye igihembo cya filime mpuzamahanga muri Nigeria

Itsinda ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda ryegukanye igihembo mpuzamahanga mu iserukiramuco ‘International Students’ Film Festival’ ryabareye muri Nigeria, nyuma ya filime bakoze ku mwana ufite ubumuga wanzwe n’umubyeyi we. Iyi filime yitwa ‘Forgotten Frame’ yegukanye igihembo ku wa 22 Ugushyingo 2025, yahuje abanyeshuri barenga 40 biga muri Kaminuza ya Mount Kigali. Yayobowe n’umwarimu wabo akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe […]
Kilungutwe mu maboko ya M23

Umutwe wa AFC/M23 muri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ugushyingo, wigaruriye agace ka Kilungutwe ko muri Teritwari ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ni mu mirwano AFC/M23 yafatiyemo intwaro nyinshi nk’uko amakuru agera kuri BWIZA abyemeza. Usibye Kilungutwe, AFC/M23 yanafashe agace ka Kimbili ko muri Teritwari ya Shabunda aho ingabo za Kinshasa zari […]
EU yemereye FARDC miliyoni 10 z’Ama-Euro

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi watangaje ko ugiye guha miliyoni 10 z’Ama-Euro y’inkunga Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC). Iyi nkunga igamije guha FARDC ibikoresho bya gisirikare bitica bakenera mu kazi kabo nk’uko inkuru dukesha ACTUALITE.CD ivuga. Iyi ni inkunga ya kabiri nk’iyi yahawe Ingabo za Congo: iya mbere, yemejwe mu 2023, yagenewe Brigade […]
Israel: Abayobozi benshi b’ingabo birukanwe kubera igitero cya Hamas cyo mu 2023

Igisirikare cya Israel cyirukanye abasirikari bakuru benshi ndetse cyihaniza abandi kubera kunanirwa gukumira igitero cyagabwe na Hamas muri Israel mu Kwakira 2023. Kuri uyu wa Mbere, itariki 24 Ugushyingo, urutonde rw’abajenerali birukanwe ku mugaragaro harimo abashinzwe iperereza rya gisirikare, ibikorwa, n’ubuyobozi bw’amajyepfo bushinzwe Gaza. Iki cyemezo kije mu gihe guverinoma itaranatangira iperereza kuri icyo gitero, […]
Jimmy Cliff wamamaye mu njyana ya Reggae yatabarutse ku myaka 81 y’amavuko

Umuhanzi Jimmy Cliff wo muri Jamaica, wamamaye mu njyana ya Reggae, yapfuye afite imyaka 81 y’amavuko ahitanwe n’umusonga, nk’uko umugore we yabitangaje kuri Instagram. Nk’uko umugore we yabitangaje mu butumwa bwashyizwe kuri Instagram, uyu muhanzi yari arwaye umusonga. Ubutumwa bwashyizwe kuri konti yemewe y’uyu muhanzi bugira buti: “Mbabajwe cyane no kubamenyesha ko umugabo wanjye Jimmy […]
FARDC na Wazalendo bazindutse bagerageza kwirukana AFC/M23 mu Mujyi wa Buhimba yaraye ifashe

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki ya 24 Ugushyingo, i Buhimba, muri Gurupoma ya Waloa Yungu (muri Teritwari ya Walikale) mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, haramukiye imirwano ikaze hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 n’ingabo za leta, zishyigikiwe na Wazalendo. Nk’uko amakuru aturuka muri ako agace agera kuri ACTUALITE.CD abitangaza, ngo Ingabo […]
Beirut: Israel yishe Umugaba Mukuru wa Hezbollah

Israel yatangaje ko yishe umugaba mukuru wa Hezbollah, Haytham Tabtabai mu gitero cyagabwe i Beirut, kikaba kibaye igitero cya mbere cya Israel muri uyu mujyi kuva muri Kamena. Ku mugoroba wo ku Cyumweru, gishyira kuri uyu wa Mbere, Israel yatangaje ko yishe Haytham Tabtabai, ukekwaho kuba yari umugaba mukuru wa Hezbollah, mu gitero cyagabwe ku […]
Abanyarwanda bamaze gutahuka bava muri RDC barenze 5,800

U Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ugushyingo rwakiriye Abanyarwanda 219 batahutse bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibyatumye umubare w’abamaze gutahuka urenga 5,800. Saa tanu z’amanywa ni bwo aba Banyarwanda bageze mu mujyi wa Rubavu baturutse i Goma muri Congo. Bambukiye ku mupaka munini uhuza u Rwanda na RDC wa La […]
Nigeria: Abana 50 muri 315 baherutse gushimutwa baratorotse

Abana 50 mu bana 315 bashimuswe n’abantu bitwaje imbunda bo mu ishuri ry’Abagatolika ryo muri Leta ya Niger baratorotse. Igipolisi cyaho kivuga ko abantu bitwaje imbunda bateye ishuri rya St Mary ahagana mu ma saa munani za mugitondo (01:00 GMT) ku wa Gatanu ushize. Ishyirahamwe ry’Abakirisitu rikurikiranira hafi iki kibazo rivuga ko, abanyeshuri bashoboye gutoroka […]
RIB yafunze uwacuruzaga amashusho y’urukozasoni ya Yampano

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Ishimwe François Xavier ukurikiranyweho kwishyuza abantu amafaranga kugira ngo abahe amashusho y’urukozasoni agaragaramo Yampano n’umukunzi we Uwineza Diane. Uyu yafashwe ku wa 18 Ugushyingo 2025, mu gihe iperereza ryari rigikomeje ku bafite uruhare mu gukwirakwiza ayo mashusho. RIB ivuga ko dosiye y’abafashwe aribo; Kalisa John uzwi nka Kjohn […]
Imirwano yaraye muri Uvira yaguyemo abarimo umusirikare wa FARDC

Abantu bane barimo umusirikare wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ni bo baguye mu mirwano yaraye ibereye mu mujyi wa Uvira wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ni imirwano yasakiranyije FARDC n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo isanzwe ifatanya na yo mu ntambara irwana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23. Umuvugizi […]
Ukraine yaturikije MI-8 y’Uburusiya

Ingabo za Ukraine zatangaje ko zagushije helikopteri y’igisirikare cy’Uburusiya yo mu bwoko bwa Mi-8 mu gace ka Rostov, bakoresheje drone yo mu bwoko bwa deep-strike, ku nshuro ya mbere kuva intambara yatangira. Ibyo byatangajwe n’Urwego rw’Abasirikare bihariye rwa Ukraine (SSO) ku rubuga rwa Telegram kuri uyu wa 23 Ugushyingo, nubwo batanatangaje amatariki n’amakuru arambuye y’igikorwa […]
M23 yigaruriye Umujyi muto wa Buhimba

Umutwe wa AFC/M23 ku Cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2025, wigaruriye Umujyi muto wa Buhimba wo muri Groupement ya Waloa Yungu ho muri Teritwari ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo kuwirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Actualite.CD igaragaza Buhimba nk’amatware akomeye ya nyuma ingabo za Leta ya […]
Touadéra yanagiriye na Perezida Kagame ku bufasha RDF ikomeje guha igihugu cye

Perezida Paul Kagame yakiriye anagirana ibiganiro na Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Touadéra ari i Kigali kuva ku Cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri ari kugirira mu Rwanda. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu gicuku cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ugushyingo, byatangaje […]
Perezida Touadéra ari mu Rwanda

Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, ari mu Rwanda aho kuri iki cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo yatangiye uruzinduko rw’akazi. Ni uruzinduko azamaramo iminsi ibiri nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yabitangaje, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X. Perezida Touadéra ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe n’abayobozi barangajwe imbere […]
Ese FDLR ishobora gutangira kugabwaho ibitero?

I Washington, intumwa z’Abanyekongo, Abanyarwanda, Abanyamerika, na Qatar batangiye gutekereza ku bikorwa byo kugaba ibitero ku mutwe wa FDLR (urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda), umutwe wafatiwe ibihano na Loni kandi ufatwa nk’uwabajenosideri na Leta y’u Rwanda. Iyi yari ingingo nyamukuru yo kuganirwaho ku wa Gatatu no ku wa Kane, itariki ya 20 Ugushyingo, mu nama ya […]
RDC: Lt. Gen. Masunzu yasimbujwe General Major Nyembo Abdallah

General Major Nyembo Abdallah muri iki cyumweru yagizwe umuyobozi w’Akarere ka 3 k’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC ), asimbuye kuri uwo mwanya Lt. General Pacifique Masunzu uherutse gufatwa no koherezwa i Kinshasa. Akarere ka 3 ka gisirikare karimo intara za Maniema, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Bas-Uélé, Tshopo, Haut-Uélé na Ituri. Lt. Gen. […]
Igihugu cya Afurika cyabaye icya mbere ku Isi cyohererejwe n’u Burusiya za Sukhoi-57

U Burusiya bwoherereje Algérie indege ebyiri z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-57, iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika kiba icya mbere cyakiriye ziriya ndege zo mu kiragano cya gatanu. U Burusiya bwemeje ko bwahaye Algérie ziriya ndege muri iki cyumweru, mu imurikagurisha ry’indege ryabereye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Umuyobozi w’u Burusiya […]
Ibitero bya hato na hato by’abantu bitwaje intwaro bihangayikishije abaturage muri Sake

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, rishyira kuri iki Cyumweru, itariki ya 22 Ugushyingo, abantu bitwaje intwaro babibye ubwoba mu gace ka Mosquée muri Sake, ku birometero 27 mu burengerazuba bw’Umujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma y’ibitero byagabwe ku isaha ya saa mbiri z’ijoro ku isaha yaho. Nk’uko abaturage benshi […]
Perezida Zelenskyy yemeye ko Ukraine igeze mu mayira abiri

Kuri uyu wa Gatanu ushize Perezida wa Ukraine yagaragaje ko igihugu cye ubu kigomba guhitamo hagati y’ibintu bibiri bikomeye cyane ari byo: Gutakaza agaciro cyangwa kubura umufatanyabikorwa w’ingenzi. Yatangaje ibi akomoza ku mushinga w’amasezerano wateguwe na Amerika n’u Burusiya bigaragara ko usaba Ukraine kuzigomwa ibice bimwe by’ubutaka bwayo. Perezida Volodymyr Zelenskyy yavuze ko Ukraine igomba […]
Masisi: AFC/M23 yafashe Umujyi wa Mahanga nyuma yo kwirukansa FARDC na Wazalendo

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 22 Ugushyingo 2025, umujyi wa Mahanga muri Gurupoma ya Nyamaboko ya 1 (Teritwari ya Masisi) muri Kivu y’Amajyaruguru, waguye mu maboko y’inyeshyamba za AFC / M23, nyuma y’imirwano ikaze hagati yabo n’ingabo za leta zishyigikiwe na Wazalendo. Biravugwa ko kuva ku wa Gatanu, itariki ya 21 Ugushyingo, inyeshyamba za […]
Nigeria: Abana basaga 300 bashimutiwe mu ishuri gaturika

Abana n’abakozi barenga 300 biravugwa ko bashimuswe mu ishuri ry’Abagatolika muri Nigeria muri iki cyumweru, muri bumwe mu bushimusi bukabije bwigeze bukorwa aho hantu. Ishyirahamwe ry’Abakirisitu muri Nigeria (CAN) ryatangaje kuri uyu wa Gatandatu ushize ko ryazamuye umubare w’abavanywe mu ishuri rya St Mary muri Leta ya Niger, ku wa Gatanu, ugera kuri 315 bavuye […]
Mozambique: Umuyobozi ushinzwe Cabo Delgado yasuye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Intara ya Cabo Delgado, Fernando Bemane de Sousa, kuri uyu wa Gatandatu, itariki 22 Ugushyingo 2025, yasuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Karere ka Mocímboa da Praia. Yari aherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Mocímboa da Praia, Sergio Domingo Cypriano, Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga no kwinjiza […]
Uvira: Babiri biciwe mu mirwano hagati y’imitwe 2 ya wazalendo

Abarwanyi babiri ba Wazalendo bapfuye ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu, itariki ya 22 Ugushyingo, nyuma y’imirwano yabaye hagati y’imitwe ibiri ya Wazalendo i Sange. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko iyi mirwano yarimo imitwe ya Wazalendo ya Ngoma Nzito na Kamama, yarwaniye rwagati muri Sange. Martin Fikiri, umuhuzabikorwa wa Sosiyete Sivile Nshya (NSCC) muri […]
RDC: ADF yishe abasivile 89

MONUSCO itangaza ko abarwanyi ba ADF bifitanye isano n’umutwe wa Islamic State bishe abantu 89 mu bitero byinshi byabaye hagati ya tariki ya 13 na 19 Ugushyingo muri Lubero, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu, MONUSCO ivuga ko abaguye muri ibyo bitero barimo nibura abagore 20 ndetse n’abana bataramenyekana […]
Polisi y’u Rwanda yarashe mu kico umusore uherutse kwica umukunzi we

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umusore w’imyaka 33 wacyekwagaho kwica Mutoni Diane umukobwa bakundanaga wiciwe i Masaka mu Karere ka Kicukiro aciwe umutwe, yarashwe ahita apfa ubwo yashakaga kurwanya inzego z’umutekano mu Karere ka Rwamagana. Ku wa Gatanu mu gitondo nibwo hamenyekanye urupfu rwa Mutoni Diane wacurizaga akabari mu Murenge wa Masaka. Ukekwaho icyaha yahise […]
Uwashakaga kuba Perezida w’u Rwanda yabenze umugeni ku munsi w’Ubukwe

Manirareba Herman, wahoze ashaka kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yasubitse ubukwe bwe ku munota wa nyuma, mu buryo bwatunguranye abatashye bose. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ugushyingo 2025, nibwo Herman yari gusezerana n’umukunzi we Uwayezu Hyacinthe. Imihango yari gutangirira muri Hope Garden Norverge i Karama saa tatu za mu gitondo, hakaba n’iyindi […]
Ikamyo ya HOWO yishe abana 2 ibasanze mu nzu

Mu murenge wa Gikonko, Akarere ka Gisagara, habereye impanuka ikomeye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ugushyingo 2025, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yari itwaye umucanga yarenzaga umuhanda igahita isatira inzu y’umuturage ikayigonga. Iyi nzu yarimo umubyeyi n’abana bane, aho abana babiri b’abakobwa ufite imyaka 11 n’uwa 6 bahise bahasiga […]
Musanze FC yisasiye APR FC

Ikipe ya APR FC yatsinzwe na Musanze FC ibitego 3-2, mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere wabaye kuri uyu wa Gatandatu. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yasuye iyo mu majyaruguru, mu mukino w’umunsi wa munani wa Rwanda Premier League wabereye kuri Stade Ubworoherane. Byasabye umunota wa karindwi wenyine ngo Musanze FC y’umutoza Ruremesha Emmanuel […]
FARDC yavuze kuri ba Jenerali benshi bayo bafunzwe

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyemeje ko hari abasirikare bacyo benshi bo ku rwego rwa ba Jenerali na ba ofisiye bakuru bafunzwe, nyuma yo gutabwa muri yombi. Umuvugizi wa FARDC, Général-Major Sylvain Ekenge, yabwiye abanyamakuru ko abafunzwe bakurikiranweho ibyaha bikomeye bifite aho bihuriye n’umutekano w’igihugu. Ati: “Ni ukuri, ba Ofisiye Jenerali benshi, […]
FERWAFA yabonye Umunyamabanga Mukuru

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ku mugaragaro Bonnie Mugabe nka Umunyamabanga Mukuru mushya w’iri shyirahamwe, nyuma y’igihe hasakara amakuru atandukanye ku mbuga nkoranyambaga. Mu itangazo ryashyizwe hanze, Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko Mugabe atangira izi nshingano kuva ku wa 1 Ugushyingo 2025. Mugabe azwi nk’umukozi wa FIFA ushinzwe ibijyanye n’umutekano w’ibibuga by’imikino […]
Prophète Joshua ntazigera atanga Miliyoni 5 Frw yemereye Platini na Nel Ngabo

Prophète Joshua yakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko atazatanga miliyoni 5 Frw yari yemereye Platini na Nel Ngabo ubwo baguraga album yabo Vibranium. Aya mafaranga yayasezeranye mu gitaramo cyabereye muri Zaria Court ku wa 29 Kanama 2025, aho yahawe ijambo akemera ko ejo bukeye saa tatu azaba yayashyikirije Platini. Ariko ntabwo […]
M23 yigaruriye umudugu wa mbere wo muri Groupement ya Waloa Yungu

Umutwe wa M23 ku wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo, wigaruriye umudugudu wa mbere wo muri Groupement ya Waloa Yungu wo muri Teritwari ya Walikale, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. M23 yigaruriye Kaliki nyuma y’imirwano ikaze yasakiranyije ingabo zayo n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo. Amakuru avuga ko abasirikare ba M23 baturutse i Kibati muri […]
Tshisekedi yashimiye Emir wa Qatar ku bwo guhuriza RDC mu biganiro na M23

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashimiye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ku kuba yarahurije mu biganiro Leta y’igihugu cye n’umutwe wa AFC/M23. Ku wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo ni bwo Emir wa Qatar yasuye RDC, mu ruzinduko rwasize Kinshasa na Doha basinyanye amasezerano atandatu […]
Museveni yatanze icyifuzo cy’uko EAC yagira Igisirikare kimwe

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yatanze icyifuzo cy’uko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wagira Igisirikare kimwe, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye bwa gisirikare mu bihugu biwugize. Perezida Museveni mu kiganiro yahaye itangazamakuru ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo, yavuze ko mu gihe EAC yaba igize igisirikare kimwe byafasha gushimangira no guteza imbere ubushobozi […]
Icukumbura rya CNN ryerekanye ubwicanyi bw’indengakamere bwakurikiye amatora Samia Suluhu yatsinze

Icukumbura Televiziyo ya CNN yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakoreye mu gihugu cya Tanzania, ryashyize ahagaragara ibimenyetso bikomeye byerekana ko Polisi y’iki gihugu n’abandi bantu bitwaje intwaro barashe mu cyico abenshi mu bigaragambyaga nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 29 Ukwakira. Aya matora yasize Samia Suluhu Hassan uyobora Tanzania kuva muri 2021 […]
Murindahabi yasobanuye ibyerekeye Vestine wakomeje gutera urujijo ku mbuga nkoranyambaga

Murindahabi Irene, uyobora MIE Empire ifasha itsinda Vestine & Dorcas, yagize icyo avuga ku byahagurukije rubanda nyuma y’ubutumwa Ishimwe Vestine yashyize kuri Instagram bukaza gusibwa vuba. Vestine aherutse gushyira hanze amagambo agaragaza ko arimo kunyura mu bihe bikomeye mu buzima bwe, agaragaza ko adahumurizwa n’uko ibintu bihagaze mu kubana n’umugabo we. Mu butumwa bwe bwamaze […]
Abayobozi ba Ukraine bahindutse” agatsiko k’abagizi ba nabi “bicaye ku” nkono za zahabu – Putin

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yagize ati: “Abayobozi ba Ukraine bahindutse” agatsiko k’abagizi ba nabi “batitaye ku gihugu cyabo bicaye ku” nkono zabo za zahabu “. Perezida Putin yatangaje ibi kuri uyu wa Kane, ubwo yasuraga ubuyobozi bw’ingabo zirwana mu ntambara yo muri Ukraine. Mu ijambo yagejeje ku bayobozi bayobora itsinda ry’ ‘Iburengerazuba’, Putin yavuze […]
Perezida Kagame yohererejwe ubutumwa na Gen. Doumbouya

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo, yakiriye anagirana ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinée-Conakry, Morissanda Kouyaté. Minisitiri Kouyaté anasanzwe afite mu nshingano kwihuza kwa Afurika ndetse n’abaturage ba Guinée baba hanze yayo. Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko ubwo yahuraga na Perezida Paul Kagame yamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we wa […]
Nyuma ya Mikenke, Sukhoi-25 ya FARDC yanarashe muri Masisi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo, Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagabye ibitero mu gace ka Mahanga ho muri Teritwari ya Masisi zikoresheje indege y’intambara. Iyi ndege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yarashe muri kariya gace, nyuma y’uko mu masaha yo ku manywa yari harashe inshuro ebyiri mu […]
Masisi: Imirwano irakaze hagati ya AFC/M23 na Wazalendo ahitwa Kibanda

Imirwano hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 na Wazalendo yavuzwe kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 21 Ugushyingo, i Kibanda, mu Murenge wa Osso Banyungu muri Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano muri Walikale avuga ko inyeshyamba zimaze iminsi itatu zongera abarwanyi n’ibikoresho, zagabye igitero ku […]
Emir wa Qatar kwa Tshisekedi nyuma yo kuva mu Rwanda

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad bin Khalifa Al Than, yageze i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo gusoza uruzinduko yagiriraga mu Rwanda. Ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo ni bwo Emir wa Qatar yari yageze mu Rwanda, aho yakiriwe akanagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame. Umukuru w’Igihugu abinyujije […]
Sukhoi-25 ya FARDC yarashe mu Mikenke

Ku manywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo, indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yarashe mu duce twa Mikenke na Rwisankuku duherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Mu ma saa sita n’iminota 45 ni bwo iyo ndege yarashe muri turiya duce twombi. Amakuru […]