U Rwanda rumaze kohereza abasirikare barenga 73,000 mu butumwa bwo kugarura amahoro_Gen Murasira

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj. Gen Albert Murasira, yatangaje ko abasirikare 73,700 barimo abagore 1,700 ari bo u Rwanda rumaze kohereza mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye; kuva rubitangiye muri 2004. Minisitiri Murasira yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukuboza, ubwo yagiranaga ikiganiro na Komisiyo yâUbubanyi nâAmahanga, Ubutwererane […]
Uganda: Umuryango wâAbanyamerika ufunzwe ushinjwa gukorera iyicarubozo umwana urera
Umugabo n’umugore b’Abanyamerika batuye mu gace ka Naguru muri Kampala, mu gihugu cya Uganda, boherejwe muri gereza ya Luzira nyuma yo gushinjwa imbere y’urukiko bakekwaho kwica urubozo umwana w’imyaka 10, ubana nâubwandu bwa virusi itera SIDA . Mackenzie Leing Mathias Spencer na Nicholas Spencer barashinjwa kuba barahaye umwana ibihano bikaze, bakamwambura uburenganzira bwo kwiga bakanamufungira […]
Imishyikirano yâAbanyekongo ibera i Nairobi izatwara amadolari miliyoni 350

Umunyamabanga Mukuru wâumuryango wa Afurika yâiburasirazuba (EAC), Dr Peter Mutuku Mathuki, yatangaje ko imishyikirano yâAbanyekongo ibera i Nairobi izatwara amadolari ya Amerika miliyoni 350. Dr Mathuki yabimenyesheje akanama kâUmuryango wâAbibumbye gashinzwe umutekano ku mugoroba wa tariki ya 9 Ukuboza 2022, ubwo yakagezagaho raporo yâiyi mishyikirano igamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo […]
Amerika igiye kureshyesha Afurika miliyari 55$ mu rwego rwo gukumira Abashinwa n’Abarusiya
Kuri uyu wa Mbere ushize, White House yavuze mbere yâinama ihuza Amerika na Afurika ko iteganya gutanga miliyari 55 zâamadolari mu rwego rwo gufasha Afurika mu bukungu, ubuzima mu myaka itatu iri imbere . Umunsi umwe mbere yâuko Perezida Joe Biden yakira kuri uyu wa Kabiri abakuru bâibihugu 50 bo muri Afurika mu gihe Washington […]
Abarwanyi ba ADF binjiye muri Uganda, bica abaturage

Abarwanyi bâumutwe wâiterabwoba wa ADF binjiye muri Uganda bavuye mu birindiro byabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Umunyamakuru Canary Mugume wibanda ku nkuru zicukumbuye yatangaje ko abarwanyi ba ADF bambutse umugezi wa Semuliki utandukanya RDC na Uganda mu ijoro, binjira mu gace ka Bweramule mu karere ka Ntoroko. Aya makuru yemejwe […]
Papa Francis yandikiye abakuru bâibihugu abasaba guha imbabazi imfungwa muri iki gihe
Mu gihe Noheri yegereje, Papa Francis yandikiye abakuru b’ibihugu ibaruwa ibasaba kubabarira imfungwa âbabona ko zikwiriye kugirirwa akamaro n’icyemezo nkâiki kugirango iki gihe cyaranzwe n’akarengane n’amakimbirane, gifungurire amarembo ubuntu buva kuri Nyagasani “. Ubusabe nkâubu bwigeze gutangwa mu 2000 na Papa Yohani Paulo II, no mu 2002. Papa Francis kandi yari yarasabiye imbabazi nkâizi imfungwa […]
Ingabo zâu Buhinde nâizâu Bushinwa zongeye gukozanyaho
U Buhinde buravuga ko ingabo zabwo zakozanyijeho nâingabo zâu Bushinwa mu gace katavugwaho rumwe ko ku mupaka, akaba ari yo mirwano ya mbere nkâiyi ibaye mu gihe cyâumwaka urenga. Ibihugu byari bimaze minsi bigerageza gukemura amakimbirane kuva aho imirwano ikomeye hagati yabyo ihitanye nibura abasirikare 24 muri 2020. Ariko kuri uyu wa Mbere, itariki 12 […]
Imyaka 19 irashize ingabo kabuhariwe z’Abanyamerika zivumbuye Saddam Hussein mu mwobo

Mu bikorwa bitazibagirana ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zakoze, harimo âOperation Red Dawnâ yarangiye zivumbuye mu mwobo Saddam Hussein wabaye Perezida wa Iraq kuva mu mwaka wâ1979 kugeza mu 2003. Operasiyo yabereye mu mujyi wa ad-Dawr muri Iraq, mu majyepfo yâumujyi wa Tikrit yavukiyemo, tariki ya 13 Ukuboza 2003, ikozwe nâitsinda kabuhariwe, […]
Leta ya RDC ihangayikishijwe nâabanyamakuru bâAbanyarwanda bagiye gutara inkuru ahagenzurwa na M23
Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yagaragaje ko ihangayikishijwe nâabanyamakuru bâAbanyarwanda bagiye gutara inkuru mu bice bigenzurwa nâumutwe witwaje intwaro wa M23. Minisiteri ishinzwe itumanaho nâitangazamakuru ya RDC kuri uyu wa 12 Ukuboza 2022 yatangaje ko hari abanyamakuru barimo nâabakwirakwiza icengezamatwara binjiye mu buryo butemewe nâamategeko, banyuze i Bunagana, bakomereza muri Kishishe, Murimbi […]
Umuhungu wa Museveni yasabye u Bwongereza gukuraho ibihano bwafatiye General Kayihura
Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda akaba nâumujyanama we mu byâumutekano, General Muhoozi Kainerugaba yasabye Leta yâu Bwongereza gukuraho ibihano yafatiye General Kale Kayihura. Kuri uyu wa 11 Ukuboza 2022 ni bwo Leta yâu Bwongereza yatangaje ko yafatiye ibihano Gen. Kayihura, isobanura ko azira ibikorwa bibangamira uburenganzira bwâikiremwamuntu yagizemo uruhare kuva mu 2015 kugeza […]
Polisi ya Kenya yafashe umusirikare wa UPDF nâumushoferi wa Uganda Revenue Authority
Igipolisi cya Kenya cyataye muri yombi umusirikare mu Ngabo za Uganda (UPDF) nâumushoferi wa Uganda Revenue Authority bafatiwe ahitwa Bondo, mu ntara ya Siaya . Aba bombi bafungiye muri kasho ya polisi ya Usenge nyuma yo gufatwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Ukuboza 2022 ahagana saa moya nâigice. Polisi yavuze ko […]
Nyamasheke: Imyitwarire ya bamwe mu banyeshuri ba GS Karengera Gitwa ihangayikishije abaharerera
Nyuma yâaho bamwe mu banyeshuri bâurwunge rwâamashuri rwa Karengera Gitwa mu murenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke bagaragayeho nâimyitwarire mibi mu bihe bitandukanye, irimo urugomo, gukora agatsiko kâabajura ngo biyiseâ Simbikangwaâ biba ibikoresho byâishuri, kugera ku ishuri igihe bashakiye banaza ntibige, nâibindi, ababyeyi baharerera barasaba ubuyobozi bwâishuri nâubwâakarere imbaraga mu guhindura iyi myitwarire. Bavuga […]
Tshisekedi yatangaje ko arasaba Joe Biden gufatira u Rwanda ibihano
Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi, kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Ukuboza ari mu ruzinduko rwâakazi muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA). Yagiye kwitabira inama yiga ku iterambere ihuza USA nâibihugu bya Afurika izabera i Washington DC kuva tariki ya 14 Ukuboza 2022. Nyuma yo kugera ku […]
Hatowe abadepite 9 bagiye guhagararira u Rwanda muri EALA

Inteko rusange yâimitwe yombi yâInteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Mbere, itriki 12 Ukuboza 2022 yatoye bdepite icyenda bagomba guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko yâUmuryango wa Afurika yâIburasirazuba, EALA . Iki cyemezo gikurikira ubusabe bwatanzwe na komisiyo yâigihugu ishinzwe amatora, ku rutonde rwa nyuma rwâabakandida 24 bahataniraga guhagararira u Rwanda muri EALA. Amakuru […]
Rubavu: Abanyerondo b’umwuga barashinjwa gutega, bakambura abarimo umusirikare

Abanyerondo bâumwuga bakorera mu kagari ka Gikombe, umurenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu barashinjwa gutega abarimo umusirikare bakabambura amafaranga nâibikoresho. Dusabimana Pascal yatangarije BWIZA ko mu kwezi gushize yatezwe nâabanyerondo, bamwambura ibyo yari afite byose. Ati: “Ku itariki ya 25/11/2022 nari ndi gutaha, ngeze hafi yâaho ntuye, mbona abantua batatu bambaye uniforme yâabanyerondo bahakorera, […]
Umurambo wâumunyeshuri wo muri Zambia wiciwe muri Ukraine arwanira u Burusiya wacyuwe
Umurambo wâumunyeshuri wo muri Zambiya wapfuye ubwo yarwanaga muri Ukraine nyuma yo kwinjirizwa mu gisirikare muri gereza yâu Burusiya wacyuwe iwabo kuri iki Cyumweru . Abanyamakuru ba AFP babonye isanduku yâibirahuri iriho umwenda yerekana igice kimwe ubwo umurambo wagezwaga ku kibuga cyâindege cya Lusaka, aho bene wabo bari bateraniye bamutegereje. Ku isanduku hari code yanditse […]
Nyamagabe: Impunzi zâAbanyekongo zasabye Leta ya RDC kubahiriza isezerano yazihaye
Impunzi zâAbanyekongo ziba mu karere ka Nyamagabe zazindukiye mu myigaragambyo ikomeye, zamagana itotezwa nâihohoterwa imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ikorera Abatutsi bavuga Ikinyarwanda, zinasaba gufasha gutaha kandi zikarindirwa umutekano. Mu gitondo cyâuyu wa 12 Ukuboza 2022, izi mpunzi zasohoye mu nkambi ya Kigeme zisanzwe zicumbitsemo, zijya mu muhanda zitwaje ibyapa byanditseho ubutumwa busobanura impamvu yâiyi […]
Perezida Kagame ari mu Busuwisi
Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu Busuwisi, aho yitabiriye inama igaruka ku bufatanye mu iterambere, 2022 Effective Development Co-operation Summit. Bitegayijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, Perezida Kagame yitabira imirimo yo gufungura iyi nama ihuriza hamwe abayobozi baganira ku bufatanye mu iterambere, hagamijwe kugera ku ntego zigamije iterambere […]
Igitero cya bombe cyâAbatalibani ku mujyi wo muri Pakistan cyahitanye 6 abandi barakomereka
Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (AP) byatangaje ko ingabo z’abatalibani zishe abantu batandatu mu gitero cyagabwe ku mujyi wa Chaman ku Cyumweru, nk’uko ingabo za Pakistan zibitangaza. Chaman, ni umujyi uri ku mupaka wa Afghanistan na Pakistan, ahakomeje guteza guhangana hagati y’ibihugu byombi . Ingabo za Pakistan zavuze ko ingabo za Afghanistan (abahoze ari abarwanyi bâAbatalibani) bahitanye […]
Nyaruguru: Hon Muhongayire prĂŽne l’Ă©galitĂ© des genres qui respecte les valeurs rwandaises

Pour lutter contre les violences familiales, Hon dĂ©putĂ© Christine Muhongayire, prĂ©sidente de la commission des affaires sociales au parlement rwandais, prĂŽne une sensibilisation plus Ă©largie qui, non seulement, promeut l’Ă©galitĂ© entre l’homme et la femme mais aussi et surtout, respecte les valeurs positives de la sociĂštĂ© rwandaise. Muhongayire a fait cette remarque ce 9 dĂ©cembre […]
Musanze: Umuturage wasenyewe n’umuyobozi akomeje gusiragizwa
Nyirasafari Joselyne utuye mu mudugudu wa Kiruhura, akagari ka Bikara mu murenge wa Nkotsi w’akarere ka Musanze arasaba inzego zibishinzwe kumurenganura, nyuma y’aho umukozi ushinzwe ubicungire y’ubutaka, Uwinema ClĂ©mentine wayoboye igikorwa cyo kumusenyera inzu yanze kubahiriza ibwiriza rya Guverineri w’intara ryo kumwubakira. Uyu muturage yasenyewe tariki ya 5 Kanama 2022, ubwo Uwinema ari kumwe n’abadaso […]
RDC: Abo mu ishyaka PPRD barakeka ko Tshala Muana yaba yarishwe
Umukada mukuru mu ishyaka PPRD, Papy Tamba, yagize icyo avuga ku rupfu rw’umuhanzikazi Tshala Muana, wapfuye ku wa Gatandatu itariki ya 10 Ukuboza, asaba ko umurambo we wakorerwa ibizamini kuko akeka ko ashobora kuba yarishwe . Nyuma yâamakuru yâurupfu rwa Tshala Muana yatunguranye mu rukerera rwo kuwa Gatandatu ku bakunzi ba muzika nâabafana be byâumwihariko, […]
Le Rwanda et le Népal vont signer un accord sur les services aériens
Le Rwanda et le NĂ©pal devraient signer un accord de service aĂ©rien pour opĂ©rer des vols reliant les deux pays, selon les mĂ©dias . L’accord sera dans le cadre de la politique libĂ©rale du ciel que le NĂ©pal a adoptĂ©e, selon des responsables. Il comprend une disposition pour le partage de code, tel que le […]
RDB yatangiye iperereza ku mwiryane uri muri kampani ya SDU

Urwego rwâigihugu rushinzwe iterambere (RDB) rwayoboye inama y’Inteko Rusange idasanzwe yâabanyamigabane badacana uwaka ba kampani ya SDU (Special Drivers United) Ltd itanga serivisi yo gutwara abantu nâibintu. Iyi nama yabereye mu cyumba cyâinama cya Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Vincent Pallotti, i Gikondo mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa 11 Ukuboza 2022. Ni inama yakerewe bitewe […]
Kigali: Ubushinjacyaha bwashyikirijwe dosiye yâabakekwaho kwicira umushoferi mu kabari
Abantu batatu batawe muri yombi mu cyumweru gishize bakurikiranyweho kwica umushoferi w’ikamyo wâUmurundi bivugwa ko bakubise kugeza apfuye ku manywa y’ihangu mu kabari kari ku muhanda wâI Kabuga, dosiye yabo yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha . Uwishwe ni Emmanuel Muhizi, bivugwa ko yapfuye nyuma yo gukubitirwa mu kabari kâi Kabuga, mu nkengero za Kigali. Nkâuko byatangajwe n’umuvugizi […]
Zambia: Imirambo 27 yâabimukira bikekwa ko baturutse muri Ethiopia yasanzwe ku muhanda
Kuri iki Cyumweru, abapolisi ba Zambia basanze imirambo yâabagabo 27, bikekwa ko ari abimukira baturutse muri Ethiopia, bajugunywe mu gace kâubuhinzi kari mu nkengero zâumurwa mukuru nyuma yo gupfa bazize inzara nâumunaniro, nk’uko abayobozi babitangaje . Polisi yavuze ko uwacitse ku icumu wenyine yabonetse ari muzima mu rukerera rwo ku Cyumweru maze ajyanwa mu bitaro […]
Royal Air Maroc igiye gukora ingendo 30 ijyana abafana gushyigikira ikipe yabo muri Qatar
Sosiyete yâindege ya Royal Air Maroc irakora ingendo 30 zidasanzwe zo gutwara abakunzi b’umupira w’amaguru bava I Casablanca berekeza Doha gushyigikira ikipe yâigihugu cyabo mu mukino wa kimwe cya kabiri cy’Igikombe cy’Isi uzabahuza n’u Bufaransa nkâuko iyi sosiyete yabitangaje kuri uyu wa Mbere . Ivuga ko indege zizahaguruka ku wa Kabiri no ku wa Gatatu […]
Ukraine: Abacanshuro ba Wagner Group biciwe mu gitero cyagabwe kuri hotel bari bacumbitsemo
Abacanshuro bakorera Ikigo cyâAbarusiya, Wagner Group biciwe mu gitero cyagabwe nâingabo za Ukraine kuri hotel aho benshi bari bakambitse mu mujyi wo mu karere ka Luhansk kigaruriwe nâu Burusiya nkâuko byatangajwe na Guverineri w’akarere ka Ukraine . Ku Cyumweru, Guverineri wa Luhansk uri mu buhungiro, Serhiy Haidai, mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya Ukraine yavuze […]
Kagame na Blinken ntibumvikanye, Dr Iyamuremye yareguye, Maj. Ngoma wafatiwe ibihano: inkuru zâicyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 5 Ukuboza 2022 cyaranzwe nâinkuru nyamukuru zerekeye kuri politiki nâumutekano. Harimo ko: Perezida wa sena yareguye Uwari Perezida wâumutwe wa sena mu nteko ishinga amategeko yâu Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin, yeguye kuri iyi nshingano kubera impamvu yâuburwayi. Ibaruwa yâubwegure bwe yayigejeje kuri ba visi perezida ba sena ndetse nâabasenateri muri […]
M23 yerekanye Lieutenant Colonel Assani iherutse gufata

Umutwe witwaje intwaro wa M23 werekanye Lieutenant Colonel Assani Kimonkola Adrien wari komanda wungirije wa batayo yâingabo zishinzwe ibikorwa byihariye ya 213, Burigade ya 21 mu ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Lt Col. Assani yerekanwe hamwe nâabandi basirikare 7 bâingabo za RDC ndetse nâumupolisi, barimo abafashwe ndetse nâabiyunze na M23. Ni igikorwa […]
Moscou irimo gukora uburyo bwo kurimbura bukomeye kurushaho bushingiye ku mahame mashya – Medvedev
Kuri iki Cyumweru, uwahoze ari Perezida wâu Burusiya akaba anungirije umuyobozi wâakanama kâumutekano kâigihugu, Dmitry Medvedev, yavuze ko Moscou irimo gukora “uburyo bwo kurimbura bukomeye kurushaho” bushingiye ku “mahame mashya”, akangisha kuzabikoresha ku burengerazuba ni biba ngombwa . Medvedev yagize ati “Umwanzi wacu ntabwo yashinze imizi gusa muri Guverinoma ya Kiev. Ari no mu Burayi, […]
Umucuruzi wâintwaro warekuwe na USA ngo na yo ihabwe umuturage wa yo yakoreye no muri Uganda
Umucuruzi wâintwaro uzwi cyane wâUmurusiya wari ufungiwe muri Amerika waguranwe ku wa kane ushize nâumukinnyi wâumukino wa basketball yâabagore wo muri Amerika nawe wari ufungiwe mu Burusiya, Brittney Griner, ngo yafunguye ibikomere bishaje ku Isi, harimo nâibya Abagande . Viktor Bout, bahimbye âUmucuruzi w’urupfuâ yarekuwe nyuma yo kumara imyaka 12 y’igifungo mu myaka 25 yari […]
Uganda: Polisi irimo guhiga abateye station ya polisi bakica nâabaturage babiri
Polisi ya Uganda ahitwa Kyabadaza mu Karere ka Butambala yatangije umuhigo wo guhiga agatsiko kâabantu bikekwa ko ari abajura bâamatungo barashe bakica abaturage batatu mu ijoro yo kuwa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu ushize . Igipolisi kivuga ko abagabye igitero bitwaje intwaro bateye Igiturge cya Kasule Ayanguwa, aho abantu babiri bikekwa ko ari bagenzi […]
Somalia: Igitero cya Al Shabaab ku modoka yâabasivili cyahitanye 2 abandi barakomereka
Igipolisi cya Somalia kiravuga ko kuri iki Cyumweru mu gitondo, umuhungu na se bishwe ubwo abakekwaho kuba abarwanyi ba al-Shabaab bagabaga igitero ku modoka hagati ya Jabibar na Bamboo mu majyaruguru ya Mandera y’Amajyaruguru . Aba bombi bari batwaye imodoka ya Landcruiser ubwo igitero cyaberaga ku muhanda wa Rhamo-Elwak, nkâuko polisi yavuze, yongeraho ko abandi […]
Niger: Umudage ukora mu byâubutabazi wari umaze imyaka isaga 4 ashimuswe yarekuwe
Umukozi mu byâubutabazi wâUmudage wâimyaka 63, Joerg Lange, yarekuwe nyuma yâimyaka irenga ine ashimutiwe mu burengerazuba bwa Niger hafi yâumupaka wa Mali, nk’uko umuryango yakoreraga, witwa Help, wabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ushize . Abantu bitwaje intwaro bari ku mapikipiki bashimuse Lange muri Mata 2018 bamusanze hafi yâumujyi wa Inates wo muri Niger uri ku […]
Rusizi: Uwari wibye moto yatawe muri yombi agiye kuyigurisha
Polisi yâu Rwanda ifatanyije nâizindi nzego zâumutekano nâabaturage mu Karere ka Rusizi, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ukuboza, yagaruje moto yo mu bwoko bwa TVS RF 342 A yari yibwe hafatwa n’uwari uyibye ubwo yayisunikaga agerageza kuyicikisha . Uwafashwe ni uwitwa Izabayo Jean D’Amour ufite imyaka 23 yâamavuko, wafatiwe mu mudugudu wa Ruguti, […]
Abanyamakuru mpuzamahanga bagiye i Kishishe kwirebera ukuri kâubwicanyi bwegetswe kuri M23
Itsinda ryâabanyamakuru mpuzamahanga bakorera ibinyamakuru nâibitangazamakuru bitandukanye birimo Al Jazeera, kuri uyu wa Gatandatu basesekaye i Kishishe, muri Teritwari ya Rutshuru, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bagiye kwishakira ukuri ku bijyanye na raporo iherutse gushyirwa ahagaragara na BCNUDH ku bufatanye na MONUSCO yashinje umutwe wa M23 kwica abaturage 131 bo muri aka gace . […]
Koffi Olomide yashimiye Perezida Kagame, amusaba gusaba M23 kurambika intwaro
Umuhanzi wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) akaba na Ambasaderi wâiki gihugu mu bijyanye nâumuco, Koffi Olomide, yashimiye Perezida Paul Kagame wâu Rwanda, amusaba gusaba umutwe witwaje intwaro wa M23 guhagarika imirwano. Uyu muhanzi wamamaye ku mugabane wa Afurika mu njyana ya Rumba, yatangiye iri shimwe nâicyifuzo mu kiganiro yagiranye nâumunyamakuru wa TV5 […]
Nigeria: Abantu bitwaje intwaro bashimuse impinja bazikuye mu bitaro
Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, yatangaje ko yatunguwe kandi yababajwe nâishimutwa ryâimpinja eshanu zashimuswe nâabantu bitwaje imbunda bakekwaho kuba mu mutwe w’ingabo ziharanira kwiyomora kuri Nigeria zikomeje kwibasira burasirazuba bwâamajyepfo yâigihugu . Ku wa Kane, abantu bitwaje imbunda bateye Ibitaro bya Stanley, biherereye ahitwa Nkpologwu mu gace ka Aguata gaherereye muri Anambra, leta ya guverineri […]
U Bufaransa burashinja u Burusiya gutuma Abanyafurika babwanga
Minisitiri wâububanyi nâamahanga wâu Bufaransa, Catherine Colonna, yatangaje ko hari ubukangurambaga bukomeje ku mugabane wa Afurika bwimika urwango ku gihugu cyabo, kandi ngo bugirwamo uruhare runini na Leta yâu Burusiya. Uyu munyapolitiki yabivugiye mu kiagniro yagiriye kuri France 24, nyuma yâuruzinduko yagiriye muri CĂŽte dâIvoire tariki ya 9 nâiya 10 Ukuboza 2022. Minisitiri Colonna yagize […]
Maj. Ngoma wa M23 yatangaje ko adafite ubwoba bwo kuba yajyanwa mu rukiko
Umuvugizi wâumutwe witwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Major Willy Ngoma, yatangaje ko adatewe ubwoba no kuba yajyanwa mu rukiko mpuzamahanga rwâi La Haye mu Buholandi. Uyu muvugizi ku rwego rwâigisirikare yabitangarije mu kiganiro yagiranye nâumunyamakuru wa Primo Media Rwanda, nyuma yâaho afatiwe ibihano na komisiyo yâumuryango wâubumwe […]
Ntabwo yacitse intege no mu gihe yari yacukuriwe imva: Mushiki wa Cristiano Ronaldo

Mushiki wâumunyabigwi mu mupira wâamaguru, Cristiano Ronaldo, witwa Katia Aveiro yashimye byinshi musaza we yakoze no kuba atarigeze arambirwa mu bihe byari bimukomereye, abantu bamurwanya. Cristiano Ronaldo na bagenzi be bo mu ikipe ya Portugal basezerewe nâiya Maroc mu irushanwa ryâigikombe cyâIsi ryari rigeze muri ÂŒ cyâirangiza, nyuma yo gutsindwa igitego kimwe ku busa kuri […]
Rutshuru: FDLR irashinjwa kwica umushumba imuhoye ko ari umututsi ikarekura bagenzi be
Amakuru aturuka mu gace ka Bwiza muri Teritwari ya Rutshuru, muri Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aravuga ko hari umuntu wishwe nâinyeshyamba za FDLR na Nyatura zirangije zimuca umutwe zimuziza ubwoko bwe . Aya makuru aravuga ko ibi byabaye kuwa Kane ushize, itariki 8 Ukuboza 2022, uwishwe akaba ari umushumba […]
RDC: Ambasaderi wâu Bufaransa yashyikirijwe inyandiko yamagana ubufatanye nâu Rwanda
Ubuyobozi bwâishyaka Dynamique Progressive RĂ©volutionnaire (DYPRO) bwamaganye icyo ryita gushyigikira Guvernoma yâu Rwanda kwâu Bufaransa mu butumwa bwashyikirijwe Ambasaderi wâu Bufaransa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatanu nk’uko tubikesha urubuga Actu7.cd . Muri iyo nyandiko, iri shyaka ribarizwa mu ihuriro ritavuga rumwe nâubutegetsi, FCC, rygargaje umujiy rifitiye u Bufaransa ridaciye ku […]
Pentagon iravugwaho kwemerera Ukraine kurasa ku butaka bwâu Burusiya
Pentagon yahaye uburenganzira Ukraine bwo kurasa ku bipimo biri ku butaka bwâu Burusiya nyuma yâibitero byinshi bya misile byâu Burusiya ku bikorwa remezo bikomeye by’umurwa mukuru Kyiv . Kuva ibitero bya buri munsi byibasira abasivili byatangira mu Kwakira, Pentagon yavuguruye isuzuma ryâiterabwoba ryâintambara yo muri Ukraine. Icy’ingenzi, ibi birimo gusuzuma niba kohereza intwaro muri Kyiv […]
RDC: Umuhanzikazi Tshala Muana yapfuye ku myaka 64 yâamavuko
Umuhanzi wâicyamamare wâUmunyekongokazi, Tshala Muana, kuri uyu wa Gatandatu itriki 10 Ukuboza 2022 ysezeye ku Isi yâabazima ku myaka 64 yâamavuko . Aya makuru yâurupfu rwa Tshala Muana yemejwe nâabamwegereye bemeza ko yapfiriye i Kinshasa. “Mu rukerera rwo muri iki gitondo, Imana nziza yafashe icyemezo cyo kwisubiza Mamu Tshala Muana. Imana nziza ihabwe icyubahiro ibihe […]
Rubavu: Umurwayi yapfiriye mu kigo nderabuzima nyuma yâumwanya munini yabuze uwamufasha

Mu kigo nderabuzima cya Gisenyi giherereye mu karere ka Rubavu hapfiriye umurwayi witwa Ntayazi Polisi wari urembye, abari bahari bakavuga ko yari amaze umwanya munini yabuze umuforomo umufasha. Amakuru yageze kuri BWIZA avuga ko uyu musore wavutse mu mwaka wâ1988 yageze kuri iki kigo nderabuzima mu masaa kumi nâebyiri yâigitondo cy’uyu wa 9 Ukuboza 2022, […]
David Lammy yibasiye Minisitiri Cleverly amuziza kwanga kwemeza ko u Rwanda rufasha M23

Umunyapolitiki David Lammy wahawe inshingano nâishyaka Labour yo kujora Umunyamabanga muri guverinoma yâu Bwongereza ushinzwe ububanyi nâamahanga, James Cleverly, yamwibasiye amuziza kwanga kwemeza ko u Rwanda rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23. Minisitiri Cleverly mu kiganiro yagiriye kuri The Telegraph ku wa 7 Ukuboza 2022 yasabwe kuvuga niba Leta yâu Rwanda ifasha kandi ikanatera inkunga […]
Imwe mu modoka zari kumwe na Perezida Tshisekedi yagonze umumotari wari utwaye umugenzi
Imwe mu modoka zigendana na Perezida FĂ©lix Tshisekedi kuri uyu wa Kane, itariki 8 Ukuboza, ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba, yagongeye umumotari hafi yâibitaro byitwa Cinquantenaire . Izi modoka zerekezaga kuri Boulevard yitiriwe itariki ya 30 Kamena, mu gihe umumotari wari utwaye umukiriya yageragezaga kwambuka Avenue de Liberation nkâuko tubikesha Mediacongo.net. Iyi nkuru […]
Perezida w’u Bufaransa yatangaje ko udukingirizo tugiye kuba ubuntu kuri bamwe
Perezida wâu Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko farumasi zigiye kujya ziha urubyiruko ruri hagati yâimyaka 18 na 25 yâamavuko udukingirizo ku buntu guhera mu mwaka utaha. Nkâuko yabisobanuye, yafashe iki cyemezo mu rwego rwo gukumira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye zikomeje kwiyongera mu rubyiruko ruri muri iki kigero. Macron yagize ati: “Ku rubyiruko rwose […]
Bruce Melodie na The Ben bagiye kwifatanya nâibyamamare byo muri Uganda mu gitaramo cyâubushuti

Abahanzi babiri bâAbanyarwanda, Bruce Melodie na The Ben bagiye kwifatanya nâibyamamare byo muri Uganda mu gitaramo kizabera mu mujyi wwa Kampala. Iki gitaramo cyahawe izina rya Kigampala (Kigali na Kampala) kizabera ku kibuga cyâumukino wa cricket cya Lugogo ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukuboza 2022. Abo biteganyijwe ko bazacyitabira barimo: Bruce Melodie, The Ben, […]
Tshisekedi yijeje urubyiruko rwinjiye mu gisirikare kurwitaho nâimiryango yarwo

Perezida FĂ©lix Tshisekedi, kuri uyu wa Kane yasabye urubyiruko rushya rwinjiye mu gisirikare kutazagambanira igihugu no kucyitangira, ubundi nawe arwizeza kuzarwitaho nâimiryango yarwo . Ni umuhango wabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Kitona, giherereye mu Ntara ya Kongo-Central kuri uyu wa 8 Ukuboza 2022, ubwo yamurikirwaga urubyiruko rwinjiye mu gisirikare nyuma yâumuhamagaro we wo gushaka […]
Uganda: Umwami wa Tooro yajyanwe mu rukiko
Umwami wa Tooro, Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV yajyanywe mu rukiko rukuru rwa Fort Port kubera ishyirwaho rya minisitiri wâintebe wâubwami uriho ubu ritavugwaho rumwe . Umwami arimo kuregwa hamwe n’abayobozi bane b’ibwami na Rev Willy Kintu Muhanga, umuyobozi w’imiryango yâAba-Tooro, Saulo Nyakabwa Mugasa, wahoze akuriye inama nkuru y’ubwami bwa Tooro, na Rusoke Bunago. […]
Hon. Nyirasafari Esperence niwe ugiye kuyobora Sena yâu Rwanda byâagateganyo
Hon. Esperance Nyirasafari wari visi perezida niwe ugiye kuyobora byâagateganyo Sena yâu Rwanda nyuma yâuko Dr. Augustin Iyamuremye yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite . Nyirasafari, usanzwe ari umunyamategeko wabaye igihe kinini muri Guverinoma yâu Rwanda giye kuyobora byâagateganyo Sena yâu Rwanda mu gihe hategerewe inama izemeza umusimbura wari Perezida wari uriho nkâuko […]
Rusizi: Mu ishuri ribanza rya Mihabura barasaba kongererwa ibyumba

Ababyeyi barerera mu ishuri ribanza rya Mihabura,mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi, baravuga ko nubwo Leta nâabafatanyabikorwa bayo bâabongereza ba Hands Around the World bamaze kububakira ibyumba byâamashuri byinshi mu rwego rwo kugabanya ubucucike bukabije bwahagaragaraga, bugihari, bakeneye nibura ibindi 20, ngo abana bige bisanzuye. Mu kiganiro na Bwiza.com, Past. Habihirwe Boniface uhagarariye […]
Le président du Sénat rwandais a démissionné de son poste
Le Dr Augustin Iyamuremye a dĂ©missionnĂ© de son poste de prĂ©sident du SĂ©nat, a annoncĂ© le Parlement . “Plus tĂŽt dans la journĂ©e, le prĂ©sident du SĂ©nat, le Dr Augustin Iyamuremye, a prĂ©sentĂ© sa dĂ©mission en tant que prĂ©sident du SĂ©nat et en tant que sĂ©nateur, pour des raisons de santĂ©”, indique en partie un […]
Zimbabwe yavuze ku mpungenge zagaragajwe ku barimu bayo boherejwe mu Rwanda
Guverinoma ya Zimbabwe yavuze ku mpungenge zagaragajwe ku barimu boherejwe mu Rwanda hashingiwe ku masezerano yâibihugu byombi kugira ngo bigishe mu mashuri atandukanye. Perezida wâihuriro ryâabarimu b’Abanyazimbabwe rya âProgressive Teachers Union of Zimbabweâ, Takavafira Zhou tariki ya 5 Ukuboza 2022 yabwiye ikinyamakuru NewsDay ko aba barimu bamaze amezi abiri mu Rwanda babayeho nabi. Zhou yagize […]
Arkiyepiskopi wa Cantebury yabwiwe ko kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda atari ukubura ubukirisitu
Gushyigikira politiki ya guverinoma yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda ntabwo ari ukutagira ubukirisitu, nk’uko abahanga mu by’amadini bakomeye babwiye Arkiyepiskopi wa Canterbury . Bavuze ko byemewe ko Guverinoma yohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda kugira ngo bibuze abandi bimukira gufata ingendo ziteye akaga mu bwato buto. Nkâuko byatangajwe muri raporo ya Policy Exchange, umufilozofe wâUmugaturika, […]
Dr Besigye ahamya ko byose Gen. Kainerugaba akora, Museveni abimuhera uburenganzira

Umunyapolitiki utavuga rumwe nâubutegetsi bwa Uganda, Dr Kizza Besigye, ahamya ko ibintu byose General Muhoozi Kainerugaba akora, umubyeyi we Perezida Yoweri Museveni aba yabimuhereye uburenganzira. Dr Besigye yabitangarije muri gahunda yâikiganiro âFrontlineâ gitambuka kuri televiziyo ya NBS mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Ukuboza 2022. Gen. Kainerugaba usanzwe ari umujyanama wa Perezida Museveni mu […]
U Burusiya bwarekuye Brittney Griner nabwo buhabwa Umucuruzi wâintwaro wari ufungiwe muri Amerika
Amerika n’u Burusiya byaguranye imfungwa buri ruhande rwri rufunze, ari zo; umukinnyi wa basketball wo muri Amerika, Brittney Griner, nâumucuruzi wâintwaro uzwi cyane witwa Viktor Bout, wari umaze imyaka 12 afungiwe muri gereza yo muri Amerika . Perezida Joe Biden yavuze ko Griner afite umutekano kandi ari mu ndege ataha avuye muri Let Zunze Ubumwe […]