
Gusumba abandi mu gihagararo ni impano ikomeye ku mukinnyi w’umukino w’inkangara (Basketball).
Muri rusange umukinnyi, muremure muri Basketball yoroherwa cyane no kuboneza mu nkangara, kwambura imipira, kugumana umupira aho biri ngombwa ndetse usanga akenshi arangwa n’intambwe ndende, bikabangamira abo bahanganye.
N’ubwo bimeze bityo ariko, kuba muremure bikabije bigira ingaruka nyinshi ku buzima bwa buri munsi b’umukinnyi. Nawe reba kuba utabona inkweto z’ingano isanzwe, utabasha kwicara mu modoka ngo utware cyangwa kuryama ku gitanda bikagorana.
Ni byo koko, hari abagiye bakoresha igihagararo cyabo bakadunda umupira kakahava ndetse no kugera ku rwego bakina muri shampioya ikomeye ku Isi muri Basketball, National Basketball Association (NBA) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko bagarara ku mbuga zabo.
5. Yao Ming
Umugabo w’umuhanga kandi ufite impano ntagereranywa ukomoka mu gihugu cy’u Bushinwa ni ryo zina ribimburiye ayandi na metero 2.29 z’uburebure.
Yao Ming yamaze ubuzima bwe bwose nk’umukinnyi akinira ikipe ya Houston Rockets aho yayikiniye imyaka y’imikino (seasons) umunani (8).
Yao niwe mukinnyi muremure mu bakinnye imikino ihuriza hamwe ibirangirire bya Basketball muri NBA (All-star games), kuko yayitabiriye inshuro 8 zose ahagarariye icyerekezo cy’uburengerazuba.
4. Shawn Bradley
Umunyamerika ukomoka mu Budage, Shawn Paul Bradley, wamenyekanye mu makipe nka the Philadelphia 76ers, New Jersey Nets na Dallas Mavericks, na we afite uburebure bwa metero 2.29
Shawn Bradley ni we mukinnyi wakinnye igihe kirerekire ugereranyije n’abandi bakinnyi barebare bidasanzwe; kuko yakinnye 832 mu myaka y’imikino 14.
3. Slavko Vranes
Bitandukanye na Shawn Bradley, Slavko Vranes ukomoka muri Montenegro ni we mukinnyi wakinnye igihe gito kurusha undi wese uri kuri uru rutonde.

Slavko Vranes na we ufite uburebure bwa metero 2.29, yakinnye iminota 3 gusa mu mukino umwe rukumbi muri NBA mbere yo kwerekeza muri shampiyona ya Iran (Iranian Super League).
Gukina nk’uwabigize umwuga kuri Slavko Vranes byatangiye mu 1997 bigeza mu 2018.
2. Manute Bol
Umunyamerika ukomoka muri Sudan, Manute Bol, waje no gupfa muri Kamena 2010, yari afite uburebure bwa metero 2.31.
Biratangaje kubona umukinnyi muremure muri NBA ahagararanye n’umugufi mu mateka. Ubwo Bol yakiniraga Washington Bullets yakinanye na Tyrone Muggsy Bogues wabaye umukinnyi mugufi mu mateka ya NBA kuko yari afite uburebure bwa metero 1.61.
Abenshi mu barebye basketball mu gihe cya Manute Bol bahuriza ku kuba byari bitangaje kukubona akina kuko atasatiraga cyane bityo bigatuma imipira yazibiye (blocks) iruta amanota yatsindaga.
1. Gheorghe Muresan
Mu by’ukuri, Gheorghe Muresan areshya neza neza na Manute Bol kuko bombi bafite metero 2.31 z’uburebure, gusa bagatandukanywa n’uko Gheorghe we yari afite umubiri munini n’ibiro 137.
Kimwe n’abandi bakinnyi barebare cyane, Gheorghe yagiye yibasirwa n’imvune za hato na hato, ibyanatumye ahita areka Basketball hakiri kare.
Nubwo Gheorghe ari we mukinnyi muremure mu bakinnye muri NBA, si we muremure mu bakinnyi ba Basketball muri rusange kuko Umushinwa witwa Sun Ming Ming utarigeze akina muri NBA ari we mukinnyi muremure w’ibihe byose mu mateka y’uyu mukino.
Sun Ming Ming yatwaye igihembo cya The Guinness World Record nk’umukinnyi muremure mu mateka na metero 2.36 n’ibiro 168.
Tanga igitekerezo