
Kuva intwaro kirimbuzi zakora amabara mu ntambara ya kabiri y’Isi ku mijyi y’Abayapani mu mwaka 1945, isi yose yahise ihinda umushyitsi bitewe n’ubukana bw’ibyo bisasu. Magingo aya ni bwo gukangisha izi intwaro zasenya ibiriho byose biri ku kigero cyo hejuru.
Bitewe n’intambara iri kubera muri Ukraine, u Burusiya bwakomeje kugenda buvuga ko igihe umutekano wabwo uza ugeramiwe, buzakoresha intwaro za kirimbuzi.
Ku rundi ruhande rwa Leta zunze ubumwe z’Amerika, na yo ntizuyaza guha gasopo u Burusiya ko nibukoresha izi ntwaro, nta kabuza buzishyura ikiguzi gikomeye.
Bivugwa ko intwaro kirimbuzi zirashwe ku Isi, nta kinyabuzima nakimwe cyasigara kigihumeka. Ibyo rero byatumye ibihugu by’ibihange byubaka indege zahungishirizwamo abatagegetsi babyo.
Ibihugu bifite indege zahungishirizwamo abategetsi igihe haraswa intwaro z’ubumara ni bibiri gusa mu Isi, ari byo u Burusiya mu indege yabwo bwise Ilyushin Il-80 ndeste na USA mu ndege yabo Boeing E-4B.
Izi ndege ni zo ziswe iz’umunsi w’imperuka kuko bivugwa ko izi ntwaro niziraswa izaba ari imperuka ku kiremwamuntu.
Ilyushin Il-80 y’Abarusiya ikoze ite?

Iyi ndege kabuhariwe y’u Burusiya Ilyushin Il-80, ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi buyita Maxdome nk’uko raporo y’umuryango NATO ibivuga. Mu Burusiya iyi ndege bayihaye izina "Aimak", cyangwa "Eimak".
Bivugwa ko iyi ndege yakozwe bwa mbere mu mpeshyi yo mu mwaka w’1985 mu gihe cya Leta zunze ubumwe z’Abasoviyeti.
Iyi ndege nta madirishya ifite kugira ngo umwuka w’ubumara utinjiramo mu gihe haraswa intwaro kirimbuzi, gusa hariho ikirahure imbere aho abapiloti bicara kugira ngo bayobore indege, ikaba ifite n’umuryango umwe.
Iyi ndege ifite ikoranabuhanga ryo kureba ibirindiro byose by’Abarusiya aho biri ku Isi. Igihe Perezida yaba ari muri iyo ndege, yaba afite ubushobozi bwo kurasa ibisasu aho ashaka hose ari mu kirere.
Boeing E-4B ya USA

Indege y’umunsi w’imperuka kuri Leta zunze ubumwe z’Amerika bayise Boeing E4B, bakunda no kuyita " Nightwatch Doomsday Plane ," ikaba ifite agaciro ka miliyoni zigera kuri 223 z’amadolari.
Iyi ndege yakozwe mu mwaka w’1973 rwagati mu ntambara y’ubutita. Ubu USA ifite izigera kuri enye.
Nubwo bigoranye kumenya ibyo iyi ndege ishobora gukora byose n’uburyo ikozemo, hari bike byabashije kumenyekana. Bivugwa ko ishobora gutwara abantu 112, ikaba ifite moteri enye za rutura kandi ikaba ishobora kumara amasaha 12 iri mu kirere.
Bitangazwa ko kandi ishobora kuguruka andi masaha menshi benzine yashizemo itarongerwamo indi. Kimwe n’indege y’Abarusiya, na yo nta dirishya igira, ikaba ikoze mu cyuma gituma itaraswa ibisasu.
Boeing E-4B ifite n’irindi koranabunga rihanitse ryatuma abayirimo bagenzura ibirindiro by’ingabo z’Amerika kandi bakaba bakwakira amakuru yo mu Isi bari mu kirere kuko hari uburyo bwo kwakira amashusho y’ibyogajuru biri mu isanzure.
Muri rusange nk’ibisanzwe birazwi neza ko amakuru ya gisirikare atajya apfa kumenyekana yose kuko izi ndege zombi zigenzurwa n’ingabo z’ibi bihugu, bivuze ko hari menshi na n’ubu abantu batari bazimenyaho.
Gusa ikizwi neza ni uko izi ndege ziriho ndetse na bimwe mu bizigize bikaba byaramenyekanye, ariko bamwe bajya kure bagashidika ku bushobozi bwazo, bakavuga zifite ikoranabuhanga riteye imbere ariko na none rishobora kuba rikabirizwa.
1 Ibitekerezo
NSANZUWERA Evariste Kuwa 26/01/23
All whatever happens, we all live on the earth which is considered like grain placed somewhere.
Do them live ever? Nooooo
Subiza ⇾Tanga igitekerezo