Urukiko rw’ubujurire rwa Kinshasa rwabuze dosiye ya Fortunat Biselele ushinjwa n’ubutegetsi bwa Repubulila ya demukarasi ya Congo gukorana n’u Rwanda.
Radio Okapi yatangaje ko dosiye ya Biselele wabaye umujyanama wihariye wa Perezida Félix Tshisekedi yabuze mu bubiko bw’urukiko kuri uyu wa 6 Kamena 2023.
Urukiko rwahise rufata umwanzuro wo gusubika urubanza, rukazasubukurwa ari uko iyi dosiye yabonetse.
Biselele yirukanwe ku mwanya w’ubujyanama wa Tshisekedi muri Mutarama 2023, atabwa muri yombi ashinjwa gukorana n’inzego z’iperereza z’u Rwanda.
Iyirukanwa rye n’itabwa muri yombi ryakurikiye ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru Alain Foka wa RFI, aho yamubwiye ko mbere y’uko u Rwanda na RDC bishwana, byari byarumvikanye ko bizafatanya kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro.
Tanga igitekerezo