Urukundo rw’iyi minsi rwubakiye cyane ku mafaranga, aho usanga iyo atagaragaye mu mibanire y’abagerageje gukundana bituma uwo mubano w’abo bombi uhagarara mu buryo butunguranye.
Abakobwa benshi bavuga ko ubwiza bw’umusore ari amafaranga bigatuma bagwa mu mutego wo kwitiranya urukundo no kurarikira ubutunzi, aha akenshi usanga uyu mubano udatera imbere.
Uyu munsi twaguteguriye ibintu 6 byoroheje wakora ugatuma ugira umubano mwiza n’uwo muri gukundana nk’uko tubikesha ikinyamakuru Doactalk.
1. Kuba inshuti magara
Hari abantu bakundana ukagira ngo ni umukozi n’umukoresha aho mu mubano wabo nta bushuti buba burimo, ahubwo baba batinyana cyane kandi bakaba baba batisanzuranyeho.
Niba uri mu rukundo n’umuntu, gerageza kuba inshuti ye magara. Nta kibazo bizatera mu mibanire yawe na we bityo rero banza ube inshuti ye iby’umukunzi bizaza nyuma.
2. Icyizere
Ikintu cy’ingenzi mu bushuti ubwo ari bwo bwose ni icyizere, bityo mbere yo gutangira uru rugendo rw’urukundo hamwe n’umukunzi wawe, banza wige kwizera mu bihe byose.
3. Gusobanukirwa
Gerageza kumenya neza uwo muri kumwe mu rukundo, wige imico ye ndetse unamenye uko asohora amarangamutima ye aho ibyo bizagufasha kugira umubano mwiza n’uwo muri gukundana
4. Gushyikirana
Gerageza kuvuga no kugeza ubutumwa bwawe ku muntu muri kumwe. Menyesha uwo mukundana uko umunsi wawe wari mwiza/mubi hamwe no kumwibutsa uko umwiyumvamo.
5. Kuba inyangamugayo
Buri gihe vugisha ukuri, ntuzigere ubeshya cyangwa uhisha ibintu utinya ko umukunzi wawe atazumva. Ha umukunzi wawe amahirwe yo ku kumva.
6. Ubuntu
Ha uwo mwashakanye umwanya n’ubwisanzure bwo kwihitiramo ubwe. Ntukureho igihe cyihariye cy’uwo mwashakanye. Mu gihe wakoze imyitozo yavuzwe haruguru, noneho wizere Imana uzabona uburyo umubano wawe uzaba mwiza.
Tanga igitekerezo